Category: Uncategorized

  • Urukiko rwo muri Kenya rwarekuye by'agateganyo umunyemari Nathan ukurikiranyweho ibyaha yakoreye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu munyemari ufite n'ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yafashwe mu cyumweru gishize nyuma yo gutoroka ubutabera bw'u Rwanda.

    Mbere yo gutoroka yari yakatiwe imyaka itanu y'igifungo ahamijwe ibyaha by'ubwambuzi bushingiye ku Kigo cye DN International.

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwashakaga ko yoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa ko yakoreye ku butaka bwarwo.

    Urubanza rwagombaga kuba ku wa 4 Gashyantare rwari rwimuriwe kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022.

    Amakuru Newtimes dukesha iyi nkuru yamenye avuga ko kuri uyu wa Mbere yarekuwe atanze ingwate ya miliyoni imwe y'amashilingi ya Kenya (agera kuri miliyoni 8,7 z'amafaranga y'u Rwanda).

    Soma inkuru bifitanye isano

    Umuyobozi wa DN International yemerewe kurekura atanze ingwate


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwo-muri-kenya-rwarekuye-by-agateganyo-umunyemari-nathan

  • Nyabugogo yahindutse indiri y'abana bazwi nka 'marine' – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakorera i Nyabugogo hafi y'Inyubako ya Inkundamahoro no ku Mashyirahamwe, baganiriye na IGIHE bavuga ko bahangayikishijwe n'umutekano wabo kubera aba bana babategera mu nzira bakabambura.

    Basaba ubuyobozi kubafasha gukemura iki kibazo kuko iyo aba bana babuze ibyo kurya cyangwa iyo umuntu ntacyo abahaye kandi bashonje bamwambura ibye.

    Ni abana batisukirwa kuko ushatse kubarwanya, bo ubwabo bamugirira nabi.

    Umuturage witwa Kayiranga Jean Marie Vianney yatangaje ko ababazwa n'uburyo abanyerondo batinya aba bana kuko n'iyo bambuye umuturage ntacyo babikoraho.

    Ati 'Nk'abanyamakuru mudukorere ubuvugizi kuko birakabije uzi ko aba bana bakwambura abanyerondo bareba ntibagire icyo bakora wababaza bakakubwira ngo ntacyo bakora kuko bafashe umwe ngo abandi bose bahita baza kubarwanya.'

    Uwamahoro Vestine washikujwe telefone n'aba bana bo mu muhanda, yavuze ko babanje kumukubita inshyi.

    Ati 'Umwe yaransabye mubwira ko ntacyo mfite arambwira ngo mukureho imiteto. Umwe nibwo yanturutse inyuma ashikuza ishakoshi yari irimo na telefoni mugenzi we ahita ankubita inshyi bariruka ntihagira n'untabara ahubwo abantu baguma bari gushungera kugeza ubwo bagiye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, we yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi, kandi ko bari guteganya uko bagishakira umuti urambye.

    Abaturage bo muri aka gace n'abandi bakunze kunyura i Nyabugogo mu masaha y'ijoro bavuga ko kuhaca guhera saa tanu z'ijoro biba bigoye.

    Abanyerondo bagerageza gukomakoma ngo batangire ba marine ariko ntacyo bitanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabugogo-yahindutse-indiri-y-abana-bazwi-nka-marine

  • Huye: Yacukuriwe imva,Agurirwa isanduku ngo ashyingurwe, bagiye gufata Umurambo basanga ni Muzima #rwanda #RwOT

    VIDEO: UMUGABO YARAGIYE GUSHYINGURWA ARI MUZIMA

    Hari mu masaa kumi n'imwe z'umugoroba, ku wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022.

    Byangabiza ngo yagiye kogoshesha umwana we maze asanga abogosha badahari, mu gusubirayo anyura ku rugo ruri hafi aho ngo bamushyirire umuriro muri telefone, kuko n'ubundi abaturanyi badafite amashanyarazi basanzwe baza gushyirishamo umuriro kuri urwo rugo.

    Yasanze Théogène Sibongiriye bakunze kwita Kigewugewu ari gutunganya ubusitani, bavuganye gato Byangabiza wari wasinze ngo amukubita ingumi, maze Sibongiriye na we mu kwitabara amutema ku kuboko no mu mutwe akoresheje cya gikoresho yakatishaga ibyatsi.

    Abo mu rugo Sibongiriye yakoreraga bavuga ko urebye kurwanisha icyo gikoresho byari nko kwitabara kuko n'ubundi mu gace atuyemo abantu, cyane cyane abana, bakunze kumukubita bakanamutera amabuye, biturutse ku kuba afite ubumuga bw'amaguru, ari na yo mpamvu bamwita Kigewugewu.

    Uwatemwe ngo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Sovu, bamukorera ubuvuzi bw'ibanze maze bamwohereza ku bitaro bya Kabutare, biramuvura maze bimuha aho kuryama.

    Ntawe uzi ahavuye inkuru y'uko uyu mugabo yapfuye, dore ko nta n'umurwaza bajyanye ubwo imbangukiragutabara yamujyanaga ku bitaro bya Kabutare.

    Icyakora mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare abo mu rugo yakubitiwemo barafashwe bajya gufungwa, hanyuma uwamukubise abimenye yijyana kuri RIB, bo barafungurwa.

    Ubuyobozi bw'ibanze ngo bwasabye abo mu muryango yakubitiwemo gufasha umuryango we kumushyingura kuko ari abakene, maze mu gitondo cyo kuwa kane tariki 3 Gashyantare bashaka isanduku n'imodoka, bajya gushaka umurambo ku bitaro.

    Ku bitaro babuze umurambo, hanyuma bakomeza gushakisha, baza kumusanga mu cyumba kimwe cyo mu bitaro bya Kabutare, ari muzima arimo yinywera igikoma yari ahawe n'abantu bari kumwe bari bagemuriwe.

    Ku wa Gatanu tariki 4 Gashyantare ibitaro byaramusezereye, ubu arwariye iwe, naho imva yari yacukuriwe ngo bayihambyemo umutumba, barayisiba. Isanduku yari bushyingurwemo na yo ngo nyiri imodoka yari igiye kuzana umurambo yabanje kubura aho iyerekerana, birangira isubijwe mu gakiriro yari yaguzwemo.

    Kugeza na n'ubu abo mu Rusagara bavuga ko batazi uwemeje ko uriya mugabo yapfuye, bakanavuga ko batanumva icyo yari agamije.
    Inkuru ya ktpress.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/huye-yacukuriwe-imva-agurirwa-isanduku-ngo-ashyingurwe-bagiye-gufata-umurambo

  • Umukinnyi wa Filimi yanze gushyingiranwa n'umugabo kubera gutinya kumuca inyuma #rwanda #RwOT

    Yvonne Nelson uzwi cyane mu gukina filimi mu gihugu cya Ghana yavuze ko nubwo hari abagabo benshi bamusaba ko bashyingiranwa ariko we atabyemera kuko ngo nta we yakwizeza ko atazamuca inyuma

    Uyu mukinnyi wa filime akanazitunganya amafilime,Yvonne Nelson yatangaje impamvu yanze icyifuzo cya benshi bamusabye ko yababera umugore itangaje.

    Nk'uko uyu mubyeyi w'umwana umwe yabivuze,agize isabukuru y'imyaka 30 y'amavuko, umugabo bakundanaga icyo gihe yamusabye ko yamubera umugore ariko arabyanga.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Angel FM,uyu mugore yagize ati: 'Ku myaka 30 y'amavuko, nasabwe kwambikwa impeta ariko ndabyanga. Gushyingirwa rero ntabwo ari ikibazo cy'ubuzima n'urupfu… gushyingirwa ntabwo ari ikintu ukora hanyuma ukazakireka. Umugabo twakundanaga yarabinsabye ndabyanga. '

    Yvonne Nelson yasobanuye ko impamvu zatumye yanga icyo cyifuzo,atari yiteguye kurushinga.

    Ati “Kubera ko numvaga ntiteguye, yego. Sinashakaga kubeshya umuntu, sinifuza kubeshya umuntu. Gushyingirawa ni ikintu gikomeye cyane. Niba ushaka gushyingirwa, agomba kuba ari umuntu mwiyemeje gusangira ubuzima bwanyu mwenyine ubuziraherezo.Murabizi ko nta gusubira inyuma kubaho. “

    Uyu mukinnyi wafilimi yavuze ko atifuzaga gushwana n'umugabo we ngo yamuciye inyuma ariyo mpamvu yanze ubusabe bwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-wa-filimi-yanze-gushyingiranwa-n-umugabo-kubera-gutinya-kumuca-inyuma

  • Ferwafa yatangaje ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere nk’uko byari byitezwe hatangajwe ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho kuri uyu wa Gatandatu haza gutangira imikino yo kwishyura.

    Ingengabihe irambuye

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ferwafa-yatangaje-ingengabihe-y-imikino-yo-kwishyura-ya-shampiyona

  • Rayon Sports na APR FC mu mpera z’uku kwezi, shampiyona irasozwa muri Gicurasi #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gusohora ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22, ikaba igomba kuzasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2022.

    Iyo urebye kuri iyi ngengabihe igomba gutangirana na tariki ya 12 Gashyantare 2022, usanga n’ubundi iteguwe nk’uko imikino ibanza yari imeze, amakipe uko yahuye ku munsi wa mbere w’imikino ibanza kugeza ku munsi wa 15 ni nako azahura uhereye ku munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura (umunsi wa 16) kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

    Tariki ya 12 Gashyantare, Rayon Sports izaba yasuye Mukura VS i Huye, Kiyovu Sports yasuye Gorilla FC, bukeye bwaho AS Kigali izakira Espoir FC i Kigali, Police FC yakire Etoile del’Est umukino na wo uzabera i Kigali, APR FC izaba iri i Gicumbi gukina na Gicumbi FC.

    Umukino w’abakeba uba witezwe na benshi uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba tariki ya 26 Gashyantare 2022. Rayon Sports niyo izaba yakiriye, umukino ubanza APR FC yawutsinze 2-1.

    Shampiyona izashyirwaho akadomo tariki ya 30 Gicurasi 2022, Gorilla FC yakiriye Espoir FC mu gihe Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports.

    APR FC na Rayon Sports zizahura mu mpera z’uku kwezi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-na-apr-fc-mu-mpera-z-uku-kwezi-shampiyona-irasozwa-muri-gicurasi

  • Valentines Week: Ubusobanuro bw’iminsi 7 igiz… – #rwanda #RwOT

    Iyi minsi yizihizwa na benshi by’umwihariko abatuye ku mugabane w’ u Burayi ni; umunsi wa Roza, Umunsi wo gusaba, umunsi wa shokora, umunsi wa Teddy, umunsi w’isezerano, umunsi wo guhoberana, n’umunsi wo gusomana. 

    Muri iki cyumweru gihera tariki 7 kikageza tariki 14 Gashyantare, benshi baba bategerezanyije amatsiko umunsi wa nyuma, aho baba bibaza ku magambo bazabwirwa, impano bazahabwa ndetse n’ibikorwa bazakorana n’abakunzi babo ku munsi wa Saint-Valentin.

    Muri ibi birori by’urukundo bimara icyumweru cyose, buri munsi ugira icyo usobanura kandi ababifitiye umwanya n’ubushobozi hamwe na hamwe bagenda bizihiza umunsi ku wundi bijyanye n’ubusobanuro bwawo.

    Icyo iyi minsi ivuze:

    Kuwa 7 Gashyantare – Umunsi wa Roza (Rose day)

    Umunsi wa Rose ni wo utangira iki cyumweru, aho mu rwego rwo kugaragarizanya urukundo, abakundanye bahana impano z’ibara rya roza ziganjemo indabo. Ibara rya roza risobanura amarangamutima y’urukundo.

    Kuwa 8 Gashyantare – Umunsi wo gusaba (Propose Day)

    Umunsi wa kabiri w’icyumweru cy’urukundo wizihizwa nk’umunsi wo gusaba. Nk’uko izina ribigaragaza, kuri uyu munsi, abantu bagaragaza ibyiyumvo byabo kubo bakunda, cyangwa kumuntu bakundana. Benshi ndetse babaza ikibazo mugenzi wabo kuri uyu munsi, aho bagira ibyo buri wese asaba undi, bakanashyira hamwe gahunda bafitiye ahazaza.

    Kuwa 9 Gashyantare – Umunsi wa Shokora (Chocolate Day)

    Umunsi wa gatatu w’icyumweru cya ‘Valentine’ ni umunsi wa shokora. Kuri uyu munsi, abantu bagerageza kwiyibagiza ibibi bahuriye nabyo mu rukundo ndetse n’ibibazo baba bafitanye. Abakundana bahana shokora nziza cyangwa bombo nk’ikimenyetso cy’uko bagambiriye kubana mu buzima buryohereye.

    Kuwa 10 Gashyantare – Umunsi wa Teddy (Teddy Day)

    Ku munsi wa kane, abakundanye bahana impanzo z’ibikinisho (Teddy bear), aho bisobanurwa nk’ikimenyetso cyo kuba unezezwa no gushimisha umukunzi wawe ugaharanira ko ahora amwenyura mu bihe byose. Muri bimwe mu bihugu byateye imbere, ibikinisho bisobanurwa nk’ibituma umuntu yumva anezerewe kandi atigunze.

    Kuwa 11 Gashyantare – Umunsi w’isezerano (Promise Day)

    Ku ya 11 Gashyantare, abakundana bizihiza umunsi batangiyeho isezerano ryo gukundana kandi bagahana andi masezerano agamije gukomeza umubano wabo. Intego nyamukuru y’uyu munsi ni ugukomeza umubano binyuze mu guhana no gusohoza amasezerano.

    Kuwa 12 Gashyantare – Umunsi wo guhoberana (Hug day)

    Umunsi wa gatandatu w’icyumweru cy’urukundo ni umunsi wo guhoberana, aho abantu bahumuriza ababo babahobera. Rimwe na rimwe, iyo amagambo adashobora gusobanura amarangamutima cyangwa ibintu bigoye, guhoberana bishobora kwerekana no kuzamura amarangamutima y’urukundo.

    Kuwa 13 Gashyantare – Umunsi wo gusomana (Kiss day)

    Umunsi wo gusomana wizihizwa mbere y’umunsi w’abakundana, ku ya 13 Gashyantare. Abakundana bizihiza iyi minsi y’icyumweru uko iri, ku munsi wa gatandatu, bagaragarizanya urukundo binyuze mu gusomana byimbitse. 

    Kuwa 14 Gashyantare – Umunsi w’abakundana (Valentine’s day)

    Uyu munsi w’urukundo wizihizwa ku ya 14 Gashyantare buri mwaka. Abakundanye/abakundana bizihiza uyu munsi bamarana umwanya, bakaganira ku bihe n’amatariki y’ingenzi y’urukundo rwabo, bakora ibimenyetso by’urukundo, bahana impano, batungurana, n’ibindi byinshi….

    Mu bice bitandukanye by’isi, kuwa 14 Gashyantare, usanga abakundana bakorerana ibidasanzwe, bakishimirana ndetse bagakora byinshi mu bikorwa biba byarabaye muri iki cyumweru cya ‘Valentine’. 

    Source: Hindustantimes

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114248/valentines-week-ubusobanuro-bwiminsi-7-igize-icyumweru-cyurukundo-gisozwa-kuri-saint-valen-114248.html

  • ‘Battery’ ikozwe mu ndimu yaciye agahigo muri… – #rwanda #RwOT

    Guinness yavuze ko ‘Royal Society of Chemistry’, umuryango mpuzamahanga w'abahanga mu by’ubutabire batemye indimu nyinshi mo ibice bibiri buri imwe bakazihuza n’imirongo y’ikinyabutabire cya ‘Zinc’ n’umuringa kuri buri mpera bigatanga volt 2,307.8 zose. Ibi byakorewe i Manchester mu Bwongereza, aho aba bahanga basanzwe bakorera ibikorwa byabo byibanda ku bushakashatsi. 

    Guinness yatangaje ko bateri yavuyemo ari yo ifite ububasha bukomeye muri baterry zakozwe mu mbuto kuko iyaherukaga yatangaga volt 1,521.

    Prof. Saiful Islam, umwarimu w'ubumenyi bw'ibikoresho by’ibinyabutabire muri kaminuza ya ‘Bath’ wagize uruhare mu igeragezwa ry’iyi bateri, yavuze ko umutobe w'indimu ukora nka ‘electrolyte’ ari byo bahuje na ‘zinc’ ndetse n’umuringa bitanga ingufu.

    Indimu zakoreshejwe mu igerageza zose zatunganijwe na ‘Refood’ sosiyete ikoresha imyanda y’ibiribwa kugira ngo itange ingufu, mu gihe amazi yasigaye yakoreshejwe mu gukora ifumbire mvaruganda izifashishwa mu mirima

    REBA VIDEO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114270/battery-ikozwe-mu-ndimu-yaciye-agahigo-muri-guinness-world-record-114270.html

  • Huye: Umugabo yacukuriwe imva, bagiye kwa muganga gufata umurambo basanga ari muzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bivugwa n’abatuye mu Kagari ka Rusagara, umugabo witwa Gervais Byangabiza, ari na we wari wabitswe ko yapfuye nyamara ari muzima, ngo yakomerekejwe n’umukozi wo mu rugo rumwe rw’aho mu Rusagara wamukubise icyuma kimeze nk’umukasi bacongesha urugo.

    Uwatemwe bamusanze kwa muganga ari muzima

    Uwatemwe bamusanze kwa muganga ari muzima

    Hari mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba, ku wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022.

    Byangabiza ngo yagiye kogoshesha umwana we maze asanga abogosha badahari, mu gusubirayo anyura ku rugo ruri hafi aho ngo bamushyirire umuriro muri telefone, kuko n’ubundi abaturanyi badafite amashanyarazi basanzwe baza gushyirishamo umuriro kuri urwo rugo.

    Yasanze Théogène Sibongiriye bakunze kwita Kigewugewu ari gutunganya ubusitani, bavuganye gato Byangabiza wari wasinze ngo amukubita ingumi, maze Sibongiriye na we mu kwitabara amutema ku kuboko no mu mutwe akoresheje cya gikoresho yakatishaga ibyatsi.

    Abo mu rugo Sibongiriye yakoreraga bavuga ko urebye kurwanisha icyo gikoresho byari nko kwitabara kuko n’ubundi mu gace atuyemo abantu, cyane cyane abana, bakunze kumukubita bakanamutera amabuye, biturutse ku kuba afite ubumuga bw’amaguru, ari na yo mpamvu bamwita Kigewugewu.

    Uwatemwe ngo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Sovu, bamukorera ubuvuzi bw’ibanze maze bamwohereza ku bitaro bya Kabutare, biramuvura maze bimuha aho kuryama.

    Ntawe uzi ahavuye inkuru y’uko uyu mugabo yapfuye, dore ko nta n’umurwaza bajyanye ubwo imbangukiragutabara yamujyanaga ku bitaro bya Kabutare.

    Icyakora mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare abo mu rugo yakubitiwemo barafashwe bajya gufungwa, hanyuma uwamukubise abimenye yijyana kuri RIB, bo barafungurwa.

    Ubuyobozi bw’ibanze ngo bwasabye abo mu muryango yakubitiwemo gufasha umuryango we kumushyingura kuko ari abakene, maze mu gitondo cyo kuwa kane tariki 3 Gashyantare bashaka isanduku n’imodoka, bajya gushaka umurambo ku bitaro.

    Ku bitaro babuze umurambo, hanyuma bakomeza gushakisha, baza kumusanga mu cyumba kimwe cyo mu bitaro bya Kabutare, ari muzima arimo yinywera igikoma yari ahawe n’abantu bari kumwe bari bagemuriwe.

    Ku wa Gatanu tariki 4 Gashyantare ibitaro byaramusezereye, ubu arwariye iwe, naho imva yari yacukuriwe ngo bayihambyemo umutumba, barayisiba. Isanduku yari bushyingurwemo na yo ngo nyiri imodoka yari igiye kuzana umurambo yabanje kubura aho iyerekerana, birangira isubijwe mu gakiriro yari yaguzwemo.

    Kugeza na n’ubu abo mu Rusagara bavuga ko batazi uwemeje ko uriya mugabo yapfuye, bakanavuga ko batanumva icyo yari agamije.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/huye-umugabo-yacukuriwe-imva-bagiye-kwa-muganga-gufata-umurambo-basanga-ari-muzima

  • MINEMA yagaragaje ibyangijwe n’imvura yaguye ku Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imvura yangije ibintu byinshi

    Imvura yangije ibintu byinshi

    Uwitabye Imana ni umwana wo mu Karere ka Rutsiro watwawe n’amazi, hakomeretse abantu 6, barimo batanu mu Karere ka Rutsiro bakomerekejwe n’inkuba n’umwe mu Karere ka Nyagatare wakomerekejwe n’ibyatembanwaga n’isuri.

    Iyo Minisiteri itangaza kandi ko hari inzu icyenda (9) zangijwe n’ibiza, harimo esheshatu zo mu Karere ka Rutsiro zangijwe n’imyuzure.

    Hari imyaka ihinze kuri Ha 29 yarengewe n’amazi, ubuhunikiro bune, imihanda itatu n’ibiraro bitatu byangiritse muri Rutsiro n’isoko rimwe muri Kicukiro.

    MINEMA yibutsa buri muturarwanda uruhare rwe mu gukumira ibiza mbere yuko biba, ndetse no guhangana n’ingaruka zabyo bimaze kuba.

    Igira iti “Umuturage asabwa gufata ingamba kuko ni we w’ibanze muri uru rugamba rwo gukumira ibiza. Umuturage utunganya umurima we, aba akwiye gusibura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka.”

    Ikomeza isaba ko mu gihe umuntu agiye kubaka, aba agomba gutekereza ku mabwiriza agenga imyubakire, akagenzura aho agiye kubaka niba hakwiye, ndetse n’ibyo agiye kubaka bizahangana n’ibiza by’Umuyaga, imyuzure n’ inkangu.

    MINEMA isaba ko igihe ibiza bibaye, umuturage yihutira gutabara mugenzi we, ndetse akanamucumbikira.

    Kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi yimvura akoreshwe ibindi, aho gusenya inzu n’ibindi bikorwa bizegereye.

    MINEMA isaba abaturage gusibura imiferege, aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa, hirindwa ko inzu zicengerwamo n’amazi ahubwo zigahomwa, gushyiraho fondasiyo no kurinda ko amazi yinjira mu nkuta.

    Abantu bagomba kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose, kubera ko itwarwa n’amazi igafunga imiyoboro yayo, ibi bikajyana no gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo.

    Abaturage basabwa gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda, gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi, no guteraho ibyatsi nk’urubingo.

    MINEMA kandi isaba abaturage kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi, ibi bikajyana no kwimuka mu bishanga no mu nkengero z’imigezi n’ibiyaga bishobora kwibasirwa n’imyuzure.

    Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa no guhagarika imirimo abantu bakajya kugama mu nyubako iri hafi.

    Kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minema-yagaragaje-ibyangijwe-n-imvura-yaguye-ku-cyumweru