Category: Uncategorized

  • Rusizi: Abatishoboye bubakiwe basabwe kuvana amaboko mu mifuka – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022,ubwo bifatanyaga n'abaturage bo mu murenge wa Bweyeye mu gikorwa cy'umuganda.

    Nyirahagenimana Gaudence wabaga mu nzu iva, yavuze ko yari abayeho mu buzima bubi.

    Yagize ati 'Nari mbayeho nabi kuburyo imvura yagwaga nkarara mpagaze, nkacungana no kudaha amazi kugira ngo mbone aho ndyama.'

    Uyu mubyeyi yishimiye guhabwa inzu yo kubamo, akaba avuga ko atazongera kunyagirwa.

    Seniteri Dr Nyinawamwiza Leatitia yavuze ko abubakiwe inzu badakwiye gushyira amaboko mu mifuka kuko n'Imana ifasha uwifashije.

    Yagize ati 'Abubakiwe amazu ntimushyire amaboko mu mifuka mutegereje ko bazabubakira, abayobozi bababe hafi ndetse n'abaturanyi. Namwe mushyireho akanyu. Ibyiza tugezeho ntitukabipfushe ubusa ahubwo mujye mubisigasira.'

    Muri Bweyeye hubatswe inzu ebyiri ku muganda. Muri rusange inzu umunani nizo ziteganyijwe kubakirwa abatishoboye mu gihe muri Rusizi hose hazubakwa inzu 32.

    Senateri Dushimimana Lambert na Nyinawamwiza Laetitia bafatanya n’abatuye Bweyeye kubakira utishoboye

    Abaturage bakurikiye impanuro nyuma y’umuganda

    Senateri Nyinawamwiza yasabye abubakiwe gufata neza inzu bahawe ndetse no kuvana amaboko mu mifuka

    Senateri Dushimimana aganiriza abaturage nyuma y’umuganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abatishoboye-bubakiwe-basabwe-kuvana-amaboko-mu-mifuka

  • Abagore b'Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Bubiligi bahuriye mu mwiherero (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umwiherero witabiriwe n'abantu 70, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti ''Mugore, gira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu muryango Nyarwanda, ubashe kuzuza inshingano z'umugore w'umunyamuryango.''

    Mu gutangiza uyu mwiherero, Uwamariya Marie Goretti uyobora abagore bibumbiye mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi, yashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo uyu mwiherero ushoboke.

    Mu batanze ibiganiro harimo n'abagore baturutse mu Rwanda nka Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International Rwanda, wagarutse cyane ku gaciro umugore afite muri FPR-Inkotanyi ndetse no mu gihugu muri rusange.

    Mu bandi batanze ikiganiro harimo Oda Gasinzigwa wavuze ku nsanganyamatsiko 'Uruhare rw'umugore mu kubohora no kubaka u Rwanda', aho yagarutse ku ruhare rw'abagore bafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Ati “Umugore yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by'u Rwanda aho rugeze, ariko kandi yanahawe uruhare mu bikorwa by'iterambere byose muri iki gihugu bikaba ari umwenda ukomeye, bikaba byiza kubyibutsa urubyiruko rwo musingi [w'iterambere]. Dufite abagore bagiye ku rugamba, dushimira n'abandi bakoze indi mirimo itandukanye nk'ubukangurambaga, bakora ibijyanye n'imibereho myiza y'abajyaga ku rugamba, ni ibintu byo kwishimira.”

    Gasinzigwa kandi yagarutse ku ruhare rw'abagore mu rugamba rwo kubaka u Rwanda ati “Nyuma yo kubohora igihugu ntibyahagarariye aho kuko ibikorwa byaragaragaye ubu [by'iterambere ry'abagore] biragaragara mu miyoborere myiza, mu mibare (statistique) mu buryo umugore yabigizemo uruhare mu miyoborere y'Igihugu. Ubu twize ubufatanye hagati y'umugabo n'umugore w'Umunyarwanda.”

    Nyuma y'ibiganiro, ababyitabiriye bagiye mu biganiro by'amatsinda aho barebeye hamwe ingingo zitandukanye zirimo inyungu zo gukorera mu matsinda, akagoroba k'ababyeyi n'ibindi.

    Uyu mwiherero uzanakomeza ku Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare, aho Jack-Abby Habimana Uyobora Umuryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi azatanga ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Imigabo n'imigambi bya FPR-Inkotanyi.”

    Mu bandi bazatanga ibiganiro harimo Pulcherie Nyinawase uzavuga ku 'Imikorere n'imyifatire y'umunyamuryango' na Dr. Eric Ndushabandi uzavuga ku ngingo yo “Kubaka no kubumbatira umwuka w'amahoro mu muryango nyarwanda.”

    Ikiganiro na Ingabire Marie Immaculée wari witabiriye uyu mwiherero

    Uwamariya Marie Goretti, uyobora Abagore mu muryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi

    Ibi biganiro byitabiriwe n’Abanyamuryango batandukanye

    Ibi biganiro byari bifite insangamatsiko igira iti “Mugore, gira uruhare mu gukemura ibibazo biri mu muryango Nyarwanda, ubashe kuzuza inshingano z'umugore w'umunyamuryango.''

    Hagaragajwe uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Igihugu

    Abitabiriye iri huriro bagize umwanya wo kwishimira ibyiza byagezweho

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batanze ibitekerezo ku biganiro byatanzwe

    Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye bigaragaza iterambere bamaze kugeraho

    Uyu mwiherero witabiriwe n’abagore 70

    Uyu mwiherero uzamara iminsi ibiri

    Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International Rwanda, wagarutse cyane ku gaciro umugore afite muri FPR-Inkotanyi ndetse no mu gihugu muri rusange

    Abagore bibumbiye muri FPR-Inkotanyi bari bitabiriye uyu mwiherero ku bwinshi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-b-abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-mu-bubiligi-bahuriye-mu-mwiherero

  • Missrwanda 2022: Uburanga bw'Abakinnyi batatu b'Ikinamico batahiriwe i Kigali #rwanda #RwOT

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YUKO BWARI BYIFASHE MURI MISSRWANDA I KIGALI

    Ubwo iri jonjora ryibanze ryaberaga muri Kigali, abakobwa bingeri zose bari babukereye. muribo harimo bamwe mubamenyerewe kandi banazwi cyane yaba kumbuga nkoranyambaga yaba no mubindi bikorwa bakora bifite aho bihuriye n'imyidagaduro.

    Iri rushanwa rihanzwe amaso nabenshi, uyu mwaka ryitabiriwe nabantu batandukanye, ndetse bamwe muribo ntagushidikanya berekana urwego rushimishije rwo kwitinyuka u Rwanda rugezeho mu bari n'abategarugori.

    Mumyaka yabanje ntanarimwe umwe cyangwa bamwe mubafite ubumuga bigeze baryitabira. gusa uyu mwaka bwo hagaragayemo abarenga umwe bafite ubumuga bagerageje amahirwe ndetse baranahirwa kandi bashyigikiwe nabenshi mubakurikiranira hafi iri rushanwa.

    Kwitinyuka ntago byagarukiye mu bafite ubumuga gusa, ahubwo n'abanyamakuru, abahanzi, abakinnyi n'abanditsi b'amakinamico ndetse nabandi bagiye batandukanye.

    Muribo harimo Umutoniwase Nadia, uyu akaba amaze kwamamara mu Ikinamico (Film) yitwa Umuturanyi itambuka kuri YouTube. akaba kandi yaranamenyekanye mumashusho y'indirimbo zitandukanye z'abahanzi nyarwanda.

    Umutoniwase Nadia yari yabukereye

    Uyu mukobwa yaserutse imbere y'abagize akanama nkemurampaka yambaye numero 106, aza yitwaje umushinga wo gutanga amahugurwa y'amezi atandatu ku bana barangiza amashuri yisumbuye kugira ngo bajye bagira ubumenyi bubafasha guhangana ku isoko ry'umurimo cyangwa bihangire imirimo.

    Ati 'Ni uburyo bwo gufasha abakobwa barangije kwihangira imirimo, tukabaha amahugurwa abafasha kwiteza imbere, binyuze mu mahugurwa tubaha.'

    Uyu mukobwa yitanzeho urugero avuga ko nawe yarangije amashuri yisumbuye akajya gushaka akazi ariko akagongwa n'icyo kibazo cyo kuba atarahawe amahugurwa amufasha kuba yashyira mu bikorwa ibyo yize.

    Umutoniwase yahawe NO n'abagize Akanama Nkemurampaka bose nyuma yo kunanirwa gusobanura neza umushinga we n'ikibazo uje gukemura nkuko tubikesha IGIHE.COM
    Reba Uburanga bwa Nadia utahiriwe na Missrwanda.





    Nadia ahagararanye na Sebuja we Emmanuel

    Undi mukinnyi w'Ikinamico (Film) utahiriwe niri rushanwa rya Missrwanda 2022, ni Uwase Rehema, uyu yamenyekanye nka Tracy, akaba akina muyitwa Impanga Series itambuka kuri YouTube. uyu mukobwa yaserutse yambaye numero 40 ndetse ahishura ko kwitabira amarushanwa y'ubwiza ari inzozi ze kuva kera.

    Tracy yaserukanye akanyamuneza ariko ntiyahiriwe

    Tracy yaje akenyereye kumushinga wo gufasha abakobwa bacikirije amashuli nabayarangije ariko bakabura akazi, ko yababumbira hamwe akabagurira imashini zidoda imyambaro n'Imitako itandukanye.

    Akimara gusobanura, akana nkemurampaka kari kagizwe na Jolly, James na Evelyne bose bamuhaye NO nkuko tubikesha IGIHE.COM.

    Reba Uburanga bwa Uwase Rehma uzwi nka Tracy




    Tracy na Bahavu bakinana mu Mpanga Series

    Niyomubyeyi Noella, ucyumva irizina ntiwabasha kumenya uwariwe byoroshye, gusa mvuze FOFO ukina mu ikinamico+Rwenya(Film, Comedy) ya PAPA SAVA itambuka kuri YouTube ndetse na SEBURIKOKO itambuka kuri Televiziyo Rwanda, ndetse nizindi nyinshi.

    Fofo wamamaye muri PAPA Sava yagerageje biranga.

    Uyu mwali yaserukanye Umushinga wo kubera ijwi bagenzi be b'abakobwa ndetse no kujya aganiriza abakobwa bakiri bato kubigendanye n'ubuzima bw'imyororokere. akimara gusobanura uyu mushinga, babiri mubagize akanama Nkemurampaka bamuhaye NO, mugihe umwe ariwe wamuhaye YES birangira atabonetse muri 29 bakomeje.

    reba Uburanga bwa Noella wamamaye nka Fofo





    Imiterere ya fofo ikunda gukurura benshi

    Iri rushanwa ry'uyu mwaka rihanzwe amaso n'abenshi, amatsiko akaba uruhuri kubakobwa bazajya mu mwiherero, igikorwa kizamenyekana muminsi irimbere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/missrwanda-2022-uburanga-bw-abakinnyikazi-batatu-b-ikinamico-batahiriwe-i

  • Sadio Mane yitiriwe Stade yo mu gace avukamo muri Senegal #rwanda #RwOT

    Sadio Mané yahawe ikibuga kimwitirirwa mu mu mujyi wa Sedhiou muri Sénégal nyuma yo gufasha igihugu cye kwegukana igikombe cya Afrika mu mupira w'amaguru.

    Uyu rutahizamu wa Liverpool yinjije penalty yatanze igikombe kuri Sénégal [Lions de la Teranga], itsinda Misiri kuri penalty 4-2, maze yegukana ku nshuro ya mbere irushanwa ry'igikombe cy Afrika mu mupira w'amaguru,nyuma y'umukino wa nyuma warangiye ari 0-0.

    Ibitego bitatu yinjije akanagatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego mu ikipe ya Senegal muri AFCON 2021,byatumye ahembwa nk'umukinyi mwiza w'Irushanwa (Most Valuable Player, MVP).

    Umukuru w'Umujyi wa Sedhiou, Adboulaye Diop, akaba yavuze ko ikibuga cy'umupira w'amaguru wo muri aka gace kigiye kwitirirwa uyu mwana wabo ukundwa cyane.

    Amagambo ya Diop yasubiwemo n'ibinyamakuru byo muri icyo gihugu avuga ati: “Mu kwitirira Sadio Mané iki kibuga Stade de Sédhiou, nashakaga gushimira abahungu n'abakobwa bose bo muri iyi ntara,mbicishije ku mugabo wamenyekanishije kw'isi yose, Bambali n'umurwa mukuru wayo Sédhiou”.

    “Ni ukuri Sadio Mané akwiye guhabwa irishimwe”.

    Mané yakunzwe n'amamiliyoni y'abantu kubera ibikorwa bye byo gufasha mu karere avukamo nyuma yo kubaha amafaranga yo kubaka ibitaro n'ishuli, anatanga n'inkunga yo kwubaka imisigiti, yongera atanga amafaranga yo gufasha kurwanya Covid-19.

    Mbere y'umukino wa nyuma w'irushanwa rihuza yabaye aya mbere i Burayi mu kwa gatanu 2018, Sadio Mané yahaye imipira ya Liverpool abafana bayo mu mujyi wa Bambali kugira ngo bazabe bayambaye umukino urimo kuba.

    Urugendo rwa Mané muri ruhago rwabaye rurerure kugeza abaye umukinnyi ukomeye kw'isi yose, atangiriye muri Metz mu Bufaransa kugeza muri Liverpool, abanje guca muri RB Salzburg yo muri Autriche/Austria no muri Southampton.

    Akimara kwegukana AFCON2021 muri Cameroon, Mané yavuze ko iki gikombe cya mbere cya Afrika mu mupira w'amaguru begukanye ari cyo kintu cya mbere gikomeye agezeho mu mwuga we wo gukina umupira.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadio-mane-yitiriwe-stade-yo-mu-gace-avukamo-muri-senegal

  • Meteo Rwanda yaburiye Abaturarwanda kubera imvura nyinshi iteganyijwe muri uku kwezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meteo ivuga ko iyi mvura izaba iri hagati ya milimetero 50 na 200, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iyi minsi iba ibarirwa hagati ya milimetero 10 na 70.

    Mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo, ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali n’uturere twa Rulindo, Ngoma na Rwamagana, ni ho hateganyijwe imvura nyinshi iruta izagwa ahandi hose mu Gihugu.

    Ni mu gihe ibice by’uturere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare byo biteganyijwe kugwamo imvura nke ugereranyije n’ahandi mu Gihugu.

    Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura izagwa mu gihe cy’iminsi ibarirwa hagati y’ine n’umunani, izaturuka ku nkubi y’umuyaga iri mu gice cy’epfo cy’inyanja y’u Buhinde, ikaba izazana umwuka w’ubuhehere bwo ishyamba rya Congo mu majyepfo y’Akarere u Rwanda ruhereyemo.

    Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe henshi mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara, Huye, Nyanza, Ruhango, Ngoma no mu bice bitandukanye bihegereye by’uturere twa Rubavu, Muhanga, Rwamagana, Rulindo n’Umujyi wa Kigali.

    Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 100 na 150 iteganyijwe mu turere twa Nyabihu, Kamonyi, Bugesera, Kirehe na Gicumbi, mu bice bisigaye by’uturere twa Rubavu, Muhanga, Rwamagana, Rulindo, n’Umujyi wa Kigali, mu majyepfo y’uturere twa Gakenke, Burera na Kayonza no mu burengerazuba bw’uturere twa Gatsibo na Nyagatare.

    Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 100 iteganyijwe mu Karere ka Musanze no mu bice bisigaye by’uturere twa Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

    Inama za Meteo Rwanda

    Bitewe n’uko henshi mu Gihugu hateganyijwe imvura nyinshi idasanzwe kandi izaza isanga ubutaka bumaze kubika amazi menshi kubera imvura isanzwe igwa, ibiza byiganjemo imyuzure n’inkangu bishobora kwibasira cyane cyane ahagaragajwe imvura nyinshi.

    Meteo Rwanda iragira inama inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza n’abatuye aho biteganyijwe ndetse n’Abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zo gukumira no guhangana n’ibiza.

    Hateganyijwe kandi ibiza bishobora guturuka ku muyaga mwinshi birimo kuguruka kw’ibisenge no kwangirika kw’imyaka. Abahinzi n’abafatanyabikorwa mu buhinzi baragirwa inama yo kubungabunga umusaruro ndetse no gukoresha amazi y’imvura imaze iminsi igwa n’iteganyijwe mu kurangiza ibi bikorwa byo gutegura ubutaka hitegurwa igihembwe cy’ihinga 2022 B.

    Uretse imvura, hazaza n’umuyaga wenda kuba mwinshi

    Ikigo Meteo Rwanda cyanagaragaje ikarita yerekana umuvuduko w’umuyaga, mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2022, ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda.

    Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, iy’Ibirunga no mu bice bimwe by’uturere twa Ruhango, Kamonyi, Gisagara na Rusizi. Ibice byinshi bisigaye biteganyijwemo umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/meteo-rwanda-yaburiye-abaturarwanda-kubera-imvura-nyinshi-iteganyijwe-muri-uku-kwezi

  • Rubavu: Bagiye gufunga amazi yangiriza abatuye i Goma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cy’amazi yangiriza Abanyekongo cyagaragaye cyane ubwo hakorwaga umuhanda wa kaburimbo uva ku mupaka muto ugana ku ibagiro rya Rubavu, aho amazi abererekera uyu muhanda akomeza inzira igana mu mujyi wa Goma.

    Ibikorwa byo kuyobya aya mazi byahereye imbere y’ahubatswe isoko ryambukiranya imipaka ku mupaka muto uhuza imijyi ya Goma na Gisenyi. Icyakora mu mwaka wa 2021 nibwo rwiyemezamirimo wahawe ikiraka cyo guca inzira iyobora amazi yatangiye imirimo ariko ayita itarangiye. Byateje igihombo ahacukuwe icyobo kizanyuzwamo amazi kuko byabangamiye ingendo ndetse n’abahakorera ubucuruzi bafunga inzu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko gutinda kurangiza iyi ruhurura ibuza amazi kujya kwangiriza abaturage byatewe na rwiyemezamirimo wataye imirimo kandi gushaka undi bibanza kunyura mu nzira ndende, ariko avuga ko yamaze kuboneka.

    Yagize ati 'Uriya mushinga urahenze, kandi iyo birenze miliyoni 500 bigira inzira binyuramo kugera muri MINIJUST. Ubu twamaze kubona uzawubaka naho mu kwezi kwa Werurwe LODA (ikigo gishinzwe guteza Imbere imishinga y’inzego z’ibanze) yatwemereye kuduha abagenzura ibikorwa bazanareba ikorwa ry’umuhanda wa Rugerero – Byahi.'

    Biteganyijwe ko kubaka icyobo kiyobya amazi yajyaga gusenyera Abanyekongo bizatwara miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, kikazaba kireshya na metero 1000, harimo metero 500 zitwikiriwe n’izindi metero 500 zidatwikiriwe.

    Ibikorwa byo kubaka umuhanda uhuza Byahi n’Umurenge wa Rugerero uzaba ureshya n’ibirometero 9 n’igice bizatwara miliyari 12 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ahumuriza abaturiye ahazanyuzwa iki cyobo cyatumye basubika ibikorwa byaho ko imirimo izihuta kuko imirimo nitangira bizatwara amezi atatu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rubavu-bagiye-gufunga-amazi-yangiriza-abatuye-i-goma

  • Sadio Mane yitiriwe sitade muri Senegal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sadio Mane ubu arafatwa nk

    Sadio Mane ubu arafatwa nk’intwari muri Senegal nyuma y’uko atsinze penaliti yabahesheje igikombe cya Afurika bwa mbere mu mateka

    Uyu mukinnyi usanzwe ukina asatira muri Liverpool yo mu Bwongereza, ni we winjije penaliti yavuyemo intsinzi ubwo ikipe y’Igihugu ya Senegal (Lions de la Teranga) yatsindaga Misiri kuri penaliti 4-2, maze itahukana ku nshuro ya mbere irushanwa rya Afurika mu mupira w’amaguru, nyuma y’uko umukino wa nyuma warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Ibitego bitatu yatsinze akanatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego ku ikipe ye y’Igihugu muri iryo rushanwa byatumye ahembwa nk’umukinyi mwiza w’irushanwa (Most Valuable Player, MVP).

    Sadio Mane wavukiye ahitwa Bambali mu mujyi wa Sedhiou, byemejwe n’Umuyobozi w’uyu mujyi Adboulaye Diop, yavuze ko sitade igiye kwitirirwa uyu mwana wabo akundwa cyane.

    Diop yagize ati: 'Mu kwitirira Sadio Mané iki kibuga Stade de Sedhiou, nashakaga gushimira abahungu n’abakobwa bose bo muri iyi ntara, mbicishije ku mugabo wamenyekanishije ku isi yose, Bambali n’umurwa mukuru wayo Sédhiou'.

    Ati 'Ni ukuri Sadio Mané akwiye guhabwa iki cyubahiro'

    Sadio Mane aherutse gutumirwa na Perezida wa Senegal, Macky Sall amushimira intinsi bagezeho. Sadio Mane na we yasabye Perezida kumushyigikira mu mushinga afite wo kubaka ibitaro mu gace avukamo ka Bambali

    Sadio Mane aherutse gutumirwa na Perezida wa Senegal, Macky Sall amushimira intinsi bagezeho. Sadio Mane na we yasabye Perezida kumushyigikira mu mushinga afite wo kubaka ibitaro mu gace avukamo ka Bambali

    Mané yakunzwe n’amamiliyoni y’abantu kubera ibikorwa bye byo gufasha mu karere avukamo nyuma yo kubemerera amafaranga yo kubaka ibitaro n’ishuri, imisigiti, ndetse atanga amafaranga yo gufasha kurwanya Covid-19.

    Urugendo rwa Mane mu mupira w’amaguru rwabaye rurerure kugeza abaye umukinyi w’icyamamare ku isi yose, atangiriye muri Metz mu Bufaransa kugera muri Liverpool abanje guca muri RB Salzburg yo muri Autriche no muri Southampton yo mu Bwongereza.

    Uyu mukinyi w’umwaka ku mugabane wa Afurika yifuzaga cyane gutwara igikombe cya Afurika nyuma yo gutwara shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) n’irushanwa ry’i Burayi rihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo (UEFA Champions League) ari kumwe na Liverpool.

    Nyuma yo kwegukana CAN 2021 muri Cameroun, Sadio Mane yavuze ko gufasha Senegal gutwara igikombe cya mbere cya Afurika mu mupira w’amaguru ari cyo kintu cya mbere gikomeye agezeho mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/sadio-mane-yitiriwe-sitade-muri-senegal

  • Bamwe mu borozi b'Ihene n'Intama mu buryo bwa gakondo bagaya umusaruro zitanga #rwanda #RwOT

    Bamwe mu borozi b'ihene n'intama mu buryo bwa gakondo bo mu Turere dutandukanye bavuga ko umusaruro ayo matungo atanga udahagije ugereranyije n'imbara ziyagendeho bagasaba abafite ubworozi mu nshingano ko babaha icyororo gitanga umusaruro.

    Mukamana Stephanie wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save yorohe ihene 12 ariko avuga ko umusaruro zimuha ari muto, ugereranyije n'imbaraga akoresha ngo zigaburire, izigurire imiti, yite ku biraro zibamo n'ibindi.

    Image

    (Photo:Minagri)

    Yaratubwiye ati 'Natangiriye ku ihene abyiri mu 2000 none maze kugira ihene 12. Zimwe muri zo zagiye zirwara inzoka zigapfa, izindi zikarwara ibinwanwa nkazivuza ntizikire zigapfa. Nkurikije imbaraga nzitakazaho n'umusaruro zimpa mbona bitajyanye pe, ndasaba Minagri ko yadufasha ikazadushakira icyororo cya kijyambere numva ngo nicyo gitanga umusaruro ushimishije.'

    Ikibazo cya Mukamana gisa n'ikibazo cya Singirankabo Damien wo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Mugunga yaravuze ati 'Noroye intama zigera kuri 20 ariko zagiye kugera kuri uwo mubare niyishye akuya. Kuzitaho bintwara imbaraga nyinshi cyane zitangana n'umusaruro zimpa. Bibaye byiza Leta yaduha icyororo gitanga umusaruro ushimishije.'

    Ubworozi bw'ihene n'intama buhagaze bute mu Rwanda?

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, yabwiye IRIBA NEWS ko mu Rwanda habarurirwa ihene miliyoni imwe n'ibihumbi Magana arindwi n'intama ibihumbi Magana ane.

    Image

    (Photo:Minagri)

    Ihene zororerwa cyane cyane mu duce dushyuha by'umwihariko mu Ntara y'Iburasirazuba, Intama zororerwa cyane cyane mu Ntara y'Amajyaruguru n'Iburengerazuba.

    Minagri ivuga ko 'Aborozi bamaze gutera imbere bakora ubworozi bw'ihene bugamije isoko, Guverinoma yabashakiye icyororo (galla and Boer) mu rwego rwo kuvugurura amatungo gakondo. Intama ntabwo ziratera imbere, abenshi baziragira mu buryo bwa gakondo.'

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ivuga ko iri gushaka icyororo cy'intama zo mu bwoko bwa 'merinos' mu rwego rwo gufasha aborozi kuzibona bitabagoye.

    [email protected]

     

     

    The post Bamwe mu borozi b'Ihene n'Intama mu buryo bwa gakondo bagaya umusaruro zitanga appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/13/bamwe-mu-borozi-bihene-nintama-mu-buryo-bwa-gakondo-bagaya-umusaruro-zitanga/

  • Mu mafoto: dore umukobwa mwiza uri mu mashusho y'indirimbo nshya ya Okkama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo umuhanzi Okkama yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise ” Pucuri “. Ni amashusho agaragaramo umukobwa mwiza cyane. Twifuje kubakusanyiriza amwe mu mafoto y'umukobwa mwiza uri mu mashusho y'indirimbo Pucuri ya Okkama.

    Ayo twabahitiyemo ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-dore-umukobwa-mwiza-uri-mu-mashusho-yindirimbo-nshya-ya-okkama/

  • Umusore yafashwe ari gukorakora umukobwa hagati y'amaguru mu ishuri (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria umusore n'inkumi bafashwe video barimo bakora amahano mu isomo ry'imibare.

    Muri Video yashyize ku rubuga rwa Twitter, umusore wo mu gihugu cya NIgeria yagaragaye arimo akorarakora umukobwa hagati y'amaguru ari nako azamura agakanzu yari yamabye mu gihe mwarimu yari arimo asobanurira abandi isomo ry'imibare.

    After taking Classes from Oxlaid, Two Students seen enjoying while in Class as Man Fingers Her.

    O ti Zeee 😂

    ♻️@ralphdeyforyou @Remmzor__ @oku_yungx #Oxlaid | ASUU pic.twitter.com/hPAPRo6oDm

    — SamzyPR  (@IamSamzyPR) February 12, 2022

    Source : https://yegob.rw/umusore-yafashwe-ari-gukorakora-umukobwa-hagati-yamaguru-mu-ishuri-video/