Category: Uncategorized

  • Twabonye urufunguzo rw'ubuzima: Imbamutima z'abiganjemo urubyiruko bakorera imyuga mu Gakiriro ka Gisagara – #rwanda #RwOT

    Agakiriro ka Gisagara gaherereye mu Murenge wa Save gakoreramo abantu 322 barimo urubyiruko 174 n'abakobwa batewe inda imburagihe hamwe n'abagore ndetse n'abakuze 102.

    By'umwihariko abakobwa n'abagore bakoreramo ni 153 mu gihe abagabo n'abahungu ari 169.

    Bibumbiye hamwe muri sosiyete zirindwi n'amakampani arindwi aho bakora imyuga irimo ubudozi, kuboha imipira, gusudira, kubaza, gukora amavuta n'amasabune, gutunganya ibikomoka mu mpu, gukora inkweto n'abakora ibijyanye n'amashanyarazi.

    Bamwe mu rubyiruko bahakorera imyuga babwiye IGIHE ko babonye urufunguzo rw'ubuzima.

    Nyiramahirwe Pauline ati 'Mboha imipira n'ibindi byose bikomoka ku budodo, nabyize amezi atatu. Njyewe nafashijwe ndi imfubyi none ubu maze kwiteza imbere kuko mbasha kwizigamira. Naguze ibibanza bitatu, ngura inka eshatu n'ihene zigera muri enye nziragiza abantu. Maze imyaka irindwi nkora uyu mwuga kandi wambereye urufunguzo rw'ubuzima.'

    Kimwe na bagenzi be bavuga ko hari byinshi bagezeho babikesha umwuga bakorera mu Gakiriro.

    Muhire Samson ati 'Nkora ibijyanye no kubaza kandi maze kumenya byinshi bizangirira akamaro mu buzima. Nzi kubaza ibitanda n'intebe n'utubati n'inzugi n'ibindi. Uyu mwuga ni mwiza kuko umpa amafaranga menshi yo gukoresha ibindi nkeneye kandi nkizigamira.'

    Umuyobozi w'Agakiriro ka Gisagara, Ufiteyezu Innocent, yabwiye IGIHE ko kashyizweho hagamijwe kwita ku rubyiruko n'abanyamwuga kugira ngo babone aho bakorera ibikorwa byabo kinyamwuga.

    Ati 'Akenshi wasangaga urubyiruko rwacu rugana muri Huye gushakisha ariko ubu mu gitondo cya kare babyuka baza mu Gakiriro bagakora umwuga wabo ndetse n'abaturage bakaza gukoresha ibikoresho bakeneye.'

    Yavuze ko kuri ubu bifuza gushyiramo n'igaraje kugira ngo bajye bakanika ibinyabiziga birimo imodoka, moto n'amagare kuko bafite abanyamwuga bazi kubikora.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ubumenyi bafite abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi no kubagira inama.

    Yavuze ko muri gahunda yo kongera ubumenyi urubyiruko Akarere ka Gisagara kafatanyije n'ibigo by'amashuri byigisha imyuga aho bamaze kwigisha abagera ku 164 kandi bari gushaka ubushobozi bwo kongera ayo mashuri.

    Abakorera imyuga itandukanye mu Gakiriro ka Gisagara bavuga ko ari urufunguzo rw’ubuzima kuri bo

    Agakiriro ka Gisagara gaherereye mu Murenge wa Save gakoreramo abantu 322 barimo urubyiruko 174

    By'umwihariko abakobwa n'abagore bakoreramo ni 153 naho abagabo n'abahungu bakaba 169

    Hakorerwamo imyuga itandukanye irimo n’ububaji

    Mu byo bakora harimo no kuboha imipira mu budodo n’ibindi bijyanye nabwo

    Inyubako ikoreramo Agakiriro ka Gisagara mu Murenge wa Save

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twabonye-urufunguzo-rw-ubuzima-imbamutima-z-abiganjemo-urubyiruko-bakorera

  • Nta mikino: Umusore ukiri muto yivuganye mugenzi we bari mu kigero kimwe kubera impamvu itangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 18 y'amavuko ukomoka mu yatawe muri yombi akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we w'imyaka 19 y'amavuko wari wamutije inkweto bikaza kuvamo amakimbirane.

    Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi, mu Kagari ka Cyivugiza, mu Mudugudu wa Nyabishongo mu Karere ka Rutsiro, aho abo basore bari batuye.

    Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022, ubwo ababyeyi b'uwo musore basangaga yapfuye mu gihe ngo yari yatashye babona nta kibazo afite. Amakuru akomeza avuga ko bakurikiranye bagasanga yari yarwanye na mugenzi we bapfa inkweto yari yamutije.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabirasi, Niyodusenga Jules, yemeje aya amakuru, asaba abaturage kwirinda ibyaha n'abafitanye

    Umusore w'imyaka 18 y'amavuko ukomoka mu yatawe muri yombi akurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we w'imyaka 19 y'amavuko wari wamutije inkweto bikaza kuvamo amakimbirane.

    Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabirasi, mu Kagari ka Cyivugiza, mu Mudugudu wa Nyabishongo mu Karere ka Rutsiro, aho abo basore bari batuye.

    Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2022, ubwo ababyeyi b'uwo musore basangaga yapfuye mu gihe ngo yari yatashye babona nta kibazo afite. Amakuru akomeza avuga ko bakurikiranye bagasanga yari yarwanye na mugenzi we bapfa inkweto yari yamutije.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabirasi, Niyodusenga Jules, yemeje aya amakuru, asaba abaturage kwirinda ibyaha n'abafitanye ibibazo bakirinda kwihanira.

    Source : https://yegob.rw/nta-mikino-umusore-ukiri-muto-yivuganye-mugenzi-we-bari-mu-kigero-kimwe-kubera-impamvu-itangaje/

  • NYIRINGANZO: Mukandengo Athanasie wakinnye ari 'Uwera’ na 'Kivamvari’ yigeze kuba Umubikira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukandengo Athanasie

    Mukandengo Athanasie

    Yakinnye mu makinamico menshi mu ijwi ryiza cyane, akenshi akaba yarahabwaga gukina mu mwanya w’umukobwa cyangwa umugore w’umutima, rimwe na rimwe akanakina ari umugore w’umubisha ariko nabwo mu ijwi ritagira uko risa.

    Mu makinamico yakunzwe cyane Mukandengo yumvikanamo, harimo iyitwa 'Miranzi ya nyamunsi’ benshi bakunze kwita 'Uwera’ n’indi yitwa 'Mazi ya teke’, ariko yanakinnye mu ikinamico Urunana itambuka kuri Gahuzamiryango muri gahunda y’Ikinyarwanda ya BBC, aho yamamaye ku izina rya 'Kivamvari’.

    Mukandengo Athanasie ni kavukire wo mu mujyi wa Kigali mu Rugando ku Kimihurura, uwa gatanu mu muryango w’abana icumi; ariko abavandimwe be barindwi (abakobwa batatu n’abahungu bane) bicanywe na se muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyina yitabye Imana azize uburwayi mu 1992.

    Mukandengo Athanasie ufite imyaka irenga 60, yigeze kuba umubikira w’umunovisiya ahagana mu 1971, ariko aza kuvamo ashakana na Byabarumwanzi François.

    Byinshi kuri uyu mubyeyi usazanye ibigwi, bikurikire muri iki kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio:

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/nyiringanzo-mukandengo-athanasie-wakinnye-ari-uwera-na-kivamvari-yigeze-kuba-umubikira

  • #COVID19: Mu Rwanda abanduye bashya 3 ni bo babonetse ku Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,450 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-abanduye-bashya-3-ni-bo-babonetse-ku-cyumweru

  • Umugabo yafotowe yiba inanasi ku ikamyo yagendaga(amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga yasangije amashusho y'umugabo wafatiwe kuri kamera yiba inanasi mu gikamyo kigenda.Yitwaje umufuka, umugabo ukiri muto, yasimbukiye kuri iyo modoka igihe umushoferi yagendaga gake maze atangira gusahura izi nanasi kugeza ubwo yagwije izo akeneye agasimbuka akigendera nta muntu umufashe.

    Abantu batunguwe n'uburyo yari yitwaje umufuka wo kuzipakira ndetse na nyirimodoka ntamenye ibirimo kuba.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yafotowe-yiba-inanasi-ku-ikamyo-yagendagaamashusho/

  • Umugore yavuze uburyo arambiwe umugabo we kubera urwo yakunze uwahoze ari umukunzi we(ex) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Ghana utazwi neza yasobanuye uburyo akomeje gukundana n'uwahoze ari umukunzi we kandi ategereje kumugarukira nubwo yashyingiwe nundi muntu babana nk'umugabo n'umugore.Mu kiganiro uyu mugore yagiranye n'itangazamakuru yavuze ko akomeje kuvugana n'uwahoze ari umukunzi we nubwo batandukanye none akaba yarashatse.

    Ati: 'Nakomeje kuvugana n'uwahoze ari umukunzi wanjye kuva twatandukana kandi n'ubu ndacyamuvugisha nubwo nashyingiwe ubu, ariko umugabo wanjye nta gitekerezo afite kuri ibi'.

    Yongeyeho ko nyuma yo gushyingirwa, yamenye ko adakunda umugabo we nk'uko yakundaga uwahoze ari umukunzi we. Yasobanuye ko iyo ataza kuba fite abana , yari kuba yaramusanze.

    Yatuye ati: 'Ndacyakunda uwahoze ari umukunzi wanjye ndetse ndashaka no gutandukana n'umugabo wanjye kugira ngo nsubire kubana na we. Ariko sinzi niba asanzwe afite umuntu mu buzima bwe. '

    Source : https://yegob.rw/umugore-yavuze-uburyo-arambiwe-umugabo-we-kubera-urwo-yakunze-uwahoze-ari-umukunzi-weex/

  • Ubushakashatsi bwerekanye ko abakoze ubukwe buciritse batifuza gatanya kurusha abakoze ubw'agatangaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abashakanye bakoresheje amafaranga menshi mu bukwe bwabo bashobora gutandukana kurusha abakora ubukwe buhendutse cyane.

    Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku bitekerezo bishyigikira gushyingirwa.Nk'uko byagaragajwe, abashakanye bakoresha amafaranga menshi kumunsi wubukwe bwabo cyangwa bagatumira inshuti nimiryango benshi cyane byagaragaye ko bashobora kuba mu baka gatanya cyane kurusha abakoze ubukwe buciriritse.

    Abashakashatsi basanze 34 ku ijana by'abashakanye bafite abashyitsi icumi cyangwa bake mu bukwe bwabo na bo barangije gutandukana mu myaka icumi atari benshi nk'abakoresheje ubukwe buhambaye.

    Basanze kandi abashakanye batumiye abantu benshi kugirango babone umunsi wabo ukomeye ariko batarashoyemo amafaranga y'umurengera  ntibakunze gutandukana kurenza abitabiriye bake bityo igisubizo cyubukwe bwiza cyari ukugira ubukwe buhendutse ariko bwuzuyemo abashyitsi.

    Abashyitsi benshi nibyiza kubashyingiranwa kuko bemeza guhitamo kwiyemeza umuntu umwe kandi bakirengagiza amahitamo yose ukurikije abashakashatsi.

    Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi, Harry Benson, yagize ati: 'Aya makuru aragaragaza ubushakashatsi bwakozwe  muri Amerika bwerekana ko ubukwe buhenze bushobora kuba bubi ku bashakanye kubera ingaruka z'umwenda.Ufatiye hamwe, ibi byagaragajwe bitanga ubutumwa busobanutse neza ko gushyingirwa bitagomba gutwara isi kandi abashakanye bagomba kwizihiza umunsi wabo udasanzwe hamwe n'incuti zabo n'umuryango wabo aho bishoboka.'

    Ubushakashatsi bwarimo abantu 2000 nk'uko abashakashatsi babitangaza.

    Source : https://yegob.rw/ubushakashatsi-bwerekanye-ko-abakoze-ubukwe-buciritse-batifuza-gatanya-kurusha-abakoze-ubwagatangaza/

  • Rayon Sport: burya koko amasoso y'umwana ashira dondi dondi,ubukaka nubushongore bwa Rayon sport yo 1975 bwajyiyehe? Menyanibi. #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatekerejweho mu myaka ya 1960 iza gushingwa mu 1964 ishingirwa mu cyahoze ari Komini Nyabisindu muri Perefegitura ya Butare,ubu ni mu Murenge wa Busasamana,akarere ka Nyanza, mu Ntara y'Amajyepfo.Umupira w'amaguru cyangwa se ruhago mu Rwanda,watangijwe ahayinga mu 1930 utangizwa n'umwami w' u Rwanda Mutara III Rudahigwa ku bufatanye n'abapadri.Muri icyo gihe […]

    The post Rayon Sport: burya koko amasoso y'umwana ashira dondi dondi,ubukaka nubushongore bwa Rayon sport yo 1975 bwajyiyehe? Menyanibi. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2022/02/13/rayon-sport-burya-koko-amasoso-yumwana-ashira-dondi-dondiubukaka-nubushongore-bwa-rayon-sport-yo-1975-bwajyiyehe-menyanibi/

  • Amavuriro mato (Postes de Santé) agiye kongererwa ubushobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amwe mu mavuriro mato yongerewe serivizi zihatangirwa harimo nk

    Amwe mu mavuriro mato yongerewe serivizi zihatangirwa harimo nk’iz’ububyaza, ubuvuzi bw’amenyo, amaso ndetse no gusiramurwa (gukebwa)

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bimwe mu bikubiye mu mabwiriza mashya harimo ko za Postes de Santé zigomba kongererwa ubushobozi mu bikorwa by’ubuvuzi kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza ku bazigana, nk’uko umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Coloneille Ntihabose abisobanura.

    Ati 'Biraza bisubiza ibyo abaturage basabaga, ndababwira nk’urugero, bifuzaga ko gupima ibizamini bikoresheje Mikorosikope (microscope), bishyirwa mu mavuriro y’ibanze, mu mabwiriza mashya bizaba birimo, bifuzaga ko ikizamini cy’inkari, umusarani, ikizamini cya Malaria bishobora kuba byakorerwa ku ivuriro ry’ibanze'.

    Akomeza agira ati 'Hari no kudoda bisanzwe umuntu yakomeretse, urugero nk’abana bari barimo gukina akabuye kagakubita umwe ku mutwe agakomereka, akajya ku ivuriro ry’ibanze bakamudoda, n’ibikorwa byo kuboneza urubyaro'.

    Kuri ubu ayo mavuriro harimo acungwa na Leta hakaba n’andi yeguriwe ba rwiyemezamirimo kugira ngo babe ari bo bayakurikirana aho kugeza ubu umuryango SFH Rwanda wahawe za Postes de Santé 189.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri aya mavuriro harimo adakora ndetse n’andi adakora iminsi yose, gusa ngo hari ibyahinduwe bikubiye mu mabwiriza mashya kugira ngo arusheho gutanga serivisi nziza.

    Dr. Ntihabose ati 'Mbere umuforomo ni we wari wemewe ko aza agafatanya na Leta mu mikoreshereze ya rya vuriro ry’ibanze, ariko ubu twabonye ko bisaba gufungura buri wese ufite ubushobozi bw’amafaranga n’ubumenyi bwo gucunga ya mavuriro, ni ukuvunga ngo umuryango ushobora kuza ugakorana na Leta, ukavuga ngo ndashaka ivuriro ry’ibanze kuba narikoresha'.

    Akomeza agira ati 'Icyo tumusaba ni uko ashyiraho umuforomo uyobora rya vuriro, ariko we akazana ubushobozi bw’amafaranga, n’ubumenyi agakoresha wa muforomo akaba ari umukozi we, ikindi ni uko ibigo by’abikorera byemerewe kuza bigakorana na Leta mu gucunga rya vuriro. Mbere umuntu yari yemerewe ivuriro rimwe, ubu umuntu ashobora kuba yafata amavuriro arenze rimwe, akayacunga mu gihe afite ubushobozi n’ubumenyi'.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kugira ngo Leta ifate amavuriro y’ibanze yose byasabaga abakozi bagera ku bihumbi bitandatu, bangana hafi na 1/3 cy’abakozi bari mu rwego rw’ubuzima, uhereye ku kigo nderabuzima, ibitaro, kugera kuri CHUK byose bisanzwe bifite abakozi bagera hafi ku bihumbi 20.

    Abaturage bavuga ko kuba hari amavuriro y’ibanze adakorana n’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Santé) bibagiraho ingaruka, ari na ho bahera basaba ko aya mavuriro yose yajya akorana na mituweli. Ni mu gihe Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ruvuga ko kugeza ubu rukorana n’amavuriro y’ibanze 430 gusa, avura abafite mituweli.

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y’ibanze, abayagana bagenda biyongera kuko mu mwaka wa 2016- 2017 bavuye ku 71,212 bagera kuri 4,425,855 hagati y’umwaka wa 2020-2021.

    Nubwo ibi byagabanyije abaganaga ibigo nderabuzima ndetse n’abavurwaga n’abajyanama b’ubuzima, ngo haracyakenewe ko hubakwa andi mavuriro y’ibanze, kuko hari utugari tugera kuri 200 tudafite ivuriro na rimwe, mu gihe kuri ubu mu Rwanda habarirwa amavuriro y’ibanze agera ku 1,157 yo mu rwego rwa mbere n’andi 21 yo mu rwego rwa kabiri atanga ubuvuzi burimo ubw’amaso, ubw’amenyo no kubyaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/amavuriro-mato-postes-de-sante-agiye-kongererwa-ubushobozi

  • Umuyobozi w'ishuri ry'inshuke yakubise umwana w'umwaka umwe kugeza amwishe #rwanda #RwOT

    Nyir'ishuri ry'inshuke uzwi ku izina rya Madamu Ogbo, wo muri leta ya Delta muri Nigeria ngo yakubise umwe mu banyeshuri be ajya koma birangira apfuye

    Uyu munyeshuri w'umwaka umwe yari ahambiriye amaboko n'amaguru nkuko amakuru abitangaza ndetse ngo byakozwe na nyir'ishuri mbere yuko atangira kumukubita.

    Nyina w'umuhungu arira cyane yagize ati “Umuhungu wanjye ntabwo yari wenyine kuva ibi bibaye, uyu ni we uri ku gitanda cyo mu bitaro aterwa inshinge nyuma y'ibyabereye mu ishuri ndetse kugeza ubu, ishuri ntirirahamagara ngo rimenye uko ameze cyangwa uko biri kugenda.”

    Uyu muyobozi w'ishuri uregwa ibi yarafashwe. Bavuga ko yasabye imbabazi kandi yemeye kwishyura amafaranga y'ibitaro by'uyu muhungu.

    Uyu muhungu yahise arwara ndetse yihutanwa ku bitaro bya FMC aho yaherewe ubuvuzi kugeza apfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuyobozi-w-ishuri-ry-inshuke-yakubise-umwana-w-umwaka-umwe-kugeza-amwishe