Category: Uncategorized

  • Amafoto agaragaza ubwiza bw'umukobwa abanyarwanda bamaze kwemeza nka Miss wabo nyuma yo kubona ubwiza bwe (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Rwanda kuri uyu mugoroa wo kuwa Gatandatu yari igeze mu Mujyi wa Kigali aho habaga ijonjora rya nyuma ryo mu Ntara aho hagaragaye ubwitabire bwinshi dore ko batoranyije abakobwa 29 mu 117 bemerewe kunyura imbere y'akanaama nkemurampaka.

    Ku mbuga nkoranyambuga icyakomeje kuvugwa ni umukobwa wakomeje muri aba 29 ufite uburanga benshi batangariye maze bahita bamuha ikamba.

     

    Amazina ye ni Kayumba Darina akaba azahagarira umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022.

    Amwe mu mafoto  agaragaza  ubwiza bwe !

    Source : https://yegob.rw/amafoto-agaragaza-ubwiza-bwumukobwa-abanyarwanda-bamaze-kwemeza-nka-miss-wabo-nyuma-yo-kubona-ubwiza-bwe-amafoto/

  • Meteo Rwanda yaburiye Abaturarwanda kubera imvura nyinshi iteganyijwe muri uku kwezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meteo ivuga ko iyi mvura izaba iri hagati ya milimetero 50 na 200, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iyi minsi iba ibarirwa hagati ya milimetero 10 na 70.

    Mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo, ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali n’uturere twa Rulindo, Ngoma na Rwamagana, ni ho hateganyijwe imvura nyinshi iruta izagwa ahandi hose mu Gihugu.

    Ni mu gihe ibice by’uturere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare byo biteganyijwe kugwamo imvura nke ugereranyije n’ahandi mu Gihugu.

    Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura izagwa mu gihe cy’iminsi ibarirwa hagati y’ine n’umunani, izaturuka ku nkubi y’umuyaga iri mu gice cy’epfo cy’inyanja y’u Buhinde, ikaba izazana umwuka w’ubuhehere bwo ishyamba rya Congo mu majyepfo y’Akarere u Rwanda ruhereyemo.

    Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe henshi mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara, Huye, Nyanza, Ruhango, Ngoma no mu bice bitandukanye bihegereye by’uturere twa Rubavu, Muhanga, Rwamagana, Rulindo n’Umujyi wa Kigali.

    Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 100 na 150 iteganyijwe mu turere twa Nyabihu, Kamonyi, Bugesera, Kirehe na Gicumbi, mu bice bisigaye by’uturere twa Rubavu, Muhanga, Rwamagana, Rulindo, n’Umujyi wa Kigali, mu majyepfo y’uturere twa Gakenke, Burera na Kayonza no mu burengerazuba bw’uturere twa Gatsibo na Nyagatare.

    Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 100 iteganyijwe mu Karere ka Musanze no mu bice bisigaye by’uturere twa Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

    Inama za Meteo Rwanda

    Bitewe n’uko henshi mu Gihugu hateganyijwe imvura nyinshi idasanzwe kandi izaza isanga ubutaka bumaze kubika amazi menshi kubera imvura isanzwe igwa, ibiza byiganjemo imyuzure n’inkangu bishobora kwibasira cyane cyane ahagaragajwe imvura nyinshi.

    Meteo Rwanda iragira inama inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza n’abatuye aho biteganyijwe ndetse n’Abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zo gukumira no guhangana n’ibiza.

    Hateganyijwe kandi ibiza bishobora guturuka ku muyaga mwinshi birimo kuguruka kw’ibisenge no kwangirika kw’imyaka. Abahinzi n’abafatanyabikorwa mu buhinzi baragirwa inama yo kubungabunga umusaruro ndetse no gukoresha amazi y’imvura imaze iminsi igwa n’iteganyijwe mu kurangiza ibi bikorwa byo gutegura ubutaka hitegurwa igihembwe cy’ihinga 2022 B.

    Uretse imvura, hazaza n’umuyaga wenda kuba mwinshi

    Ikigo Meteo Rwanda cyanagaragaje ikarita yerekana umuvuduko w’umuyaga, mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2022, ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda.

    Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, iy’Ibirunga no mu bice bimwe by’uturere twa Ruhango, Kamonyi, Gisagara na Rusizi. Ibice byinshi bisigaye biteganyijwemo umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/meteo-rwanda-yaburiye-abaturarwanda-kubera-imvura-nyinshi-iteganyijwe-muri-uku-kwezi

  • Umukobwa w'umwirabura yakoreye agashya Shuga Dadi w'umuzungu bari baryamanye ntiyamwishyura(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yasakaye kuri interineti agaragaza umukobwa w'umwirabura ufite urubavu ruto yafashe mu mashati umugabo w'umuzungu (sugar daddy)wari wanze kumwishyura kandi bari baryamanye maze amutambagiza igiturage cyose amukurubana.

    Bivugwa ko uyu mukobwa yari asanzwe ari inshuti yuyu muzungu ariko bakaza gupfa ko atamuhaye ibyo bari bumvikanye.Uyu mukobwa yasakuzaga cyane afashe uyu muzungu ,amusaba kumwishyura.Byarangiye abantu bahuruye ndetse uyu mugabo bahita bamujyana.

     

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wumwirabura-yakoreye-agashya-shuga-dadi-wumuzungu-bari-baryamanye-ntiyamwishyuravideo/

  • Nyuma yo gutsindirwa i Huye na Mukura VS, abafana batangiye gusezera kuri Rayon Sports (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umufana wa Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu nyuma yuko iyi kipe itsindiwe i Huye 1-0 na Mukura yamaze gusezera mu bafana b'iyi kipe.

    Mu mashusho yashyizwe hanze na Taifa Bruno ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu mufana mu gahinda kenshi yagize ati,'Ngewew nanze Rayon kubera ihora itsindwa, nge uu ngubu ngiye muri APR FC niyo ikinisha abanyarwanda'

     

    Mukeba wa Rayon Sports, APR FC kuri icyi Cyumweru aresurana na Gicumbi iri wayo mu mukino w'umunsi wa 16 wa Shampiyona. Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsindwa uyu mukino iri ku mwanya wa 4 n'amanota 26 aho irushwa na APR FC amanota umunani mbere y'umukino ifite uyu munsi.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gutsindirwa-i-huye-na-mukura-vs-abafana-batangiye-gusezera-kuri-rayon-sports-video/

  • Bava kure koko: amafoto ya Davido akiri umunyeshuri yatwitse kuri twitter – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hagiye hanze amafoto benshi batigeze babona y'umuhanzi w'icyamamare wo muri Nigeriya Davido akiri umunyeshuri wo mu mashuri abanza.

    Amafoto yasangiwe kuri Twitter kandi yatanzweho ibitekerezo bitari bike, ku bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko umuntu burya ava kure babonye uburyo uyu muhanzi yari ameze ariko kuri ubu akaba ari icyamamare.Ukurikije amafoto yuyu muhanzi ariko usanga isura ye yo mu bwana ntaho itandukaniye n'uko ubu asa.

    Ndetse abakoresha twitter nabo bagiye babigarukaho:

    @_girly_girl09 — His face does not really change till now …

    @Queenserah3 — Davido is too cute pls

    @Primax2U — Can't imagine what's going on in his mind with that smile.

    @tonyjimaro1 — Davido start from small sorgy sevssvhim cool down balance for the foto and the put on smile. man when sabi levels.

    Source : https://yegob.rw/bava-kure-koko-amafoto-ya-davido-akiri-umunyeshuri-yatwitse-kuri-twitter/

  • Mbere y'umunsi wa Saint Valentin abakobwa bavuze akaga bahuye na ko(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi mike cyane ngo umunsi w'abakundana uzwi nka Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ngo ugere,abakobwa batandukanye bagaragaje akaga bahuye nako.

    Aba bakobwa bakaba bashyize hanze ibyababayeho bifashishije imbuga nkoranyambaga, bavuga uburyo abasore  baherutse kubakorera ibidashimishije ubwo bari basohokanye.

    Reba na we ikiganiro cyabo hano hasi:

    Source : https://yegob.rw/mbere-yumunsi-wa-saint-valentin-abakobwa-bavuze-akaga-bahuye-na-koamafoto/

  • Undi mukobwa ubana n'ubumuga yitabiriye irushanwa rya #MissRwanda2022 (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022 nibwo habaye amajonjora y'abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022. Mu bakobwa baciye imbere y'akanama nkemurampaka harimo na Umutoniwase Fredda ubana n'ubumuga bwo kutavuga.

     

    Source : https://yegob.rw/undi-mukobwa-ubana-nubumuga-yitabiriye-irushanwa-rya-missrwanda2022-amafoto/

  • Bruce Melodie yakoreye igitaramo gikomeye i G… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo 'Izina' yafashije Abanye-Congo bari bakoraniye i Goma kwizihiza umunsi w'abakundanye uzwi nka 'Saint Valentin', mu gitaramo yakoze mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022.

    N'icyo gitaramo cya mbere akoze kuva umwaka wa 2022 watangira. Yagikoreye mu mbuga ngari y'ahitwa Ihusi à Goma aho iserukiramuco rya Amani ryabereye kuva ku wa 4 Gashyantare kugeza ku wa 6 Gashyantare 2022 ryaririmbyemo Charly na Nina.

    Bruce yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo, kuko buri ndirimbo ye yateye yikirijwe. Yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Katerina', 'Saa moya', 'Katepilla' n'izindi.

    Amashusho yagiye hanze agaragaza abitabiriye iki gitaramo bishimye babyina, ari nako bafatanya nawe kuririmba buri ndirimbo yose yari yateguye kuririmba.

    Bruce Melodie yataramiye i Goma nyuma y'uko avuye mu Mujyi wa Dubai aho yari yitabiriye Expo yahuje ibihugu bitandukanye. 

    Ubwo yari i Dubai yakiriwe kandi agirana ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Emmanuel Hategeka.

    Bruce yasoje umwaka wa 2021 yizihiza imyaka 10 ari mu muziki, mu gitaramo yakoreye muri Kigali Arena mu ntangiriro z'Ukwakira 2021.

    Ni igitaramo cyamusigiye kontaro n'uruganda rwa Bralirwa, aho yahise agirwa Ambasaderi wa Primus.


    Bruce Melodie yataramiye mu Mujyi wa Goma mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu 

    Bruce yasanze indirimbo ze zizwi mu gitaramo kitabiriwe n'abanyarwanda babarizwa i Goma 

    Bruce yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye

    Uyu muhanzi yavuye i Dubai akomereza mu Mujyi wa Goma gufasha abakunzi be kwihiza 'Saint Valentin'


    Abakunzi b'umuziki bari uruvunganzoka mu gitaramo cyabereye mu mbuga yabereyemo iserukiramuco Amani  

    Buri wese yashakaga uko afata amafoto n'amashusho y'urwibutso rw'igitaramo cya Bruce Melodie yitabiriye  

    Bruce yaririmbaga asaba abafana n'abakunzi b'umuziki gufatanya nawe muri iki gitaramo   

    Ku wa 10 Gashyantare 2022, Bruce Melodie ari kumwe n'umujyanama we Ndayisaba Lee bakiriwe na Ambasaderi Hategeka Emmanuel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114479/bruce-melodie-yakoreye-igitaramo-gikomeye-i-goma-ahabereye-iserukiramuco-amani-amafoto-114479.html

  • #MissRwanda2022: Ihere ijisho ubwiza bwabako… – #rwanda #RwOT

    Intero y'irushanwa rya Miss Rwanda ni ubwiza, ubwenge n'umuco. Uko imyaka yagiye ishira indi igataha iri rushanwa ribera ikiraro abakobwa benshi bifuza gushyira mu bikorwa imishinga myiza ifasha umunyarwango Nyarwanda.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 12 Gashyantare 2022, nibwo hatoranyijwe abakobwa 29 batsindiye guserukira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

    Ni mu ijonjora ryabereye kuri Hill Top Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ijonjora ryitabiriwe n'umubare udasanzwe! Abakobwa 190 ni bo biyandikishije kugira ngo bitabire ijonjora mu Mujyi wa Kigali.

    Byari akazi katoroshye ku bagize Akanama Nkemurampaka k'amajonjora ya Miss Rwanda 2022 ari bo Mutesi Jolly, Munyaneza James ndetse na Evelyne Umurerwa guhitamo mu bakobwa 117 bitabiriye. Bamaze iminota 50' irenga bagerageza guhuza amanota kugira ngo bemeze abakomeza.

    Buri mukobwa yanyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, akomoza ku mushinga we ndetse n'akamaro kawo kuri sosiyete.

    Abakobwa bahagaraririye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022 ni Ruzindana Kelia [Nimero 69]; Isimbi Habibah [Nimero 10], Dushime Ingrese Clara Nimero 68], Kundwa Brandine Dusabemungu [Nimero 108], Marlene Uwimana [Nimero 66], Mizero Parfine [Nimero 115].

    Gatesi Renita [Nimero 62], Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [111], Mugiraneza Benitha [Nimero 55], Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 97], Umutoniwase Fredda [Nimero 47], Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 31], Saro Amanda [Nimero 38], Utuje Nice Kellia [Nimero 84], Kayumba Darina [Nimero 36], Uwimanzi Vanessa [Nimero 81].

    Ingabire Gaudence Pamela [Nimero 8], Byiringiro Sandrine [Nimero 72], Ishimwe Stacy Agray [Nimero 9], Bahali Ruth [Nimero 78], Isaro Marie Kelia [Nimero 19], Uwagaga Aslah [Nimero 73], Iradukunda Christan [Nimero 35], Umutesiwase Roudwa [Nimero 21], Uwase Rugamba Glona [Nimero 25], Munganyinka Jessica [Nimero 80], Kalila Leila Franca [Nimero 32], Urusaro Kabagamba Lisa [Nimero 23] na Ineza Keissa [Nimero 24].

    Umutoniwase Fredda uri mu bakobwa 29 bakomeje muri Kigali afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yabwiye Akanama Nkemurampaka ko ashaka gukorera ubuvugizi bagenzi be, kandi abona ko abafite ubumuga bagenda bitinyuka.

    Ingabire Gaudence Pamella uri mu bakomeje muri Kigali, mu 2021 yahataniye ikamba rya Miss Rwanda ariko ntiyabasha kwegukana ikamba nta rimwe.

    Gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n'Umujyi wa Kigali byatangiye ku wa 29 Mutarama 2022. Icyo gihe igikorwa cyabereye mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Muri uyu mwaka wa 2022 abakobwa 473 ni bo biyandikishije bashaka amahirwe yo kwinjira mu irushanwa.

    Abakobwa batsinze amajonjora mu Ntara enye:

    Abakobwa 9 batsindiye guhagararira Intara y'Uburengerazuba ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.

    Abakobwa icyenda babonye itike yo guhagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022 ni Uwimana Jeannette [40], Tanganyika Elisabeth [No 1], Ashimwe Michelle [No 32], Kamikazi Queen Roxanne [No 13], Ikirezi Hapiness [No 3], Ruzindana Belyse [No 31], Ituze Ange Melissa [No 14], Irakoze Sabrine Hyguette [No 34] na Keza Melissa [No 24].

    Abakobwa 14 batsindiye itike yo guhagararira Intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022 ni Ikirezi Musoni Kevine [No 11], Uwase Teta Sheena [No 40], Mwiza Oliver [No 24], Nzamukosha Patricia [No 66], Mutoni Pascaline [No 60], Umulisa Lidvine [No 45], Keza Nadia [No 71], Uwase Lucie [No 23], Uwase Esther [No 64], Nkusi Lynda [No 29], Mugabekazi Ndahiro Queen [No 73], Umuhoza Emma Pascaline [No 10], Ibirezi Noella [No 35] na Nzobe Nikita Imani [No 17].

    Abakobwa 9 batsindiye gukomeza mu Ntara y'Amajyaruguru ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine.

    Imibare irerekana ko abakobwa 70 ari bo batsinze muri Miss Rwanda, uteranyije umubare w'abatsinze mu Ntara enye n'abatsinze mu Mujyi wa Kigali. Kuri iyi nshuro ya 12, Miss Rwanda yiyandikishijemo abakobwa 473. 

    Abakobwa 29 ni bo batsindiye itike yo guhagararira Intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022

    Abakobwa bahagaraririye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022:


    Ruzindana Kelia [Nimero 69] 

    Isimbi Habiba [Nimero 10] 

    Dushime Ingrese Clara [Nimero 68] 

    Kundwa Brandine Dusabemungu [Nimero 108] 

    Marlene Uwimana [Nimero 66] 

    Mizero Parfine [Nimero 115] 

    Gatesi Renita [Nimero 62] 

    Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [111] 

    Mugiraneza Benitha [Nimero 55] 

    Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 97] 

    Umutoniwase Fredda [Nimero 47] 

    Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 31] 

    Saro Amanda [Nimero 38] 

    Utuje Nice Kellia [Nimero 84] 

    Kayumba Darina [Nimero 36] 

    Uwimanzi Vanessa [Nimero 81] 

    Ingabire Gaudence Pamela [Nimero 8] 

    Byiringiro Sandrine [Nimero 72] 

    Ishimwe Stacy Agray [Nimero 9] 

    Bahali Ruth [Nimero 78]    

    Isaro Marie Kelia [Nimero 19] 

    Uwagaga Aslah [Nimero 73] 

    Iradukunda Christan [Nimero 35] 

    Umutesiwase Roudwa [Nimero 21] 

    Uwase Rugamba Glona [Nimero 25] 

    Munganyinka Jessica [Nimero 80] 

    Kalila Leila Franca [Nimero 32] 

    Urusaro Kabagamba Lisa [Nimero 23] 

    Ineza Keissa [Nimero 24] 


    Abakobwa 117 bari baciye mu cyumba cy’inama cya Hill Top Hotel i Remera bategereje ko hatangazwa abakomeza muri Miss Rwanda 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114477/missrwanda2022-ihere-ijisho-ubwiza-bwabakobwa-29-barimo-ufite-ubumuga-batsindiye-guhagarar-114477.html

  • Mukura iri mu kwezi kwa buki! Nyuma yo gucish… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, shampiyona y'u Rwanda yari yagarutse hakinwa umukino w'umunsi wa 16, aho kuri Stade Huye Mukura yari yahakiriye Rayon Sports, iyizimanira igitego 1-0 cyatsinzwe na Opoku William kuri penaliti, aba-rayon basubira i Kigali bimyiza imoso.

    Uyu mukino wari wahagurukije imbaga y'abafana baturutse i Kigali baje gushyigikira Rayon Sports ndetse n'abaturutse mu ntara zitandukanye, ukongeraho abafana ba Mukura baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Ni umukino watangiye imvura ari nyinshi kuri Stade Huye, aho wakinwe hafi igice cya mbere cyose mu mvura. Uyu mukino watangiye saa 14h58, habura iminota ibiri ku isaha wari wagenwe gutangira.

    Umukino watangiye Mukura isatira cyane izamu rya Rayon Sport, aho ku munota wa kabiri n'uwa gatatu yabone koruneri ebyiri zikurikirana ariko ntizagira icyo zitanga.

    Mukura yakinnye neza mu minota 20 ya mbere, gusa Rayon Sports irayigaranzura iyitera umupira mu minota 25 yakurikiyeho igerageza uburyo bwo gutsinda igitego ariko amahirwe bagerageje ntiyabakundira.

    Abakinnyi barimo Kwizera Pierrot, Makenzi bakomeje gukomanga ku izamu rya Mukura ariko  ntibitange umusaruro.

    Opoku William wa Mukura yagoye ubwugarizi bwa Rayon Sports mu minota 45 y'igice cya mbere ariko umunyezamu Adolphe Hakizimana ahagarara bwuma mu izamu.

    Ku munota wa 33 haje kubaho kutumvikana ku cyemezo cy'ugomba kurengura umupira aho umusifuzi wo ku ruhande yemezaga ko ari Mukura irengura naho uwo hagati akemeza ko ari Rayon Sports irengura, birangira icyemezo cy'umusifuzi wo hagati aricyo gikurikijwe.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, aho umutoza Jorge yakuyemo Manace Mutatu hinjira Ishimwe Kevin.

    Kuva yakwinjira mu kibuga, Ishimwe yakoze amakosa menshi yatumye asimbuzwa ndetse byanagaragaye ko urwego rwe ruri hasi cyane.

    Mukura yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu, isatira izamu rya Rayon Sports, iyihusha ibitego byinshi, inarusha Rayon guhererekanya neza mu kibuga.

    Ku munota wa 49, Opoku yaguye mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports benshi batekereza ko ari penaliti, ariko umusifuzi avuga ko nta kosa ryigeze ribaho.

    Ku munota wa 54 umunyezamu Adolphe yahawe ikarita y'umuhondo azira gutinza umukino.

    Mukura Victory Sport yakomeje kurusha Rayon Sports mu kibuga hagati ndetse inayihusha ibitego byinshi binyuze kuri Nyarugabo na Opoku.

    Ku munota wa 61 umutoza Jorge yakoze izindi mpinduka akura mu kibuga Kwizera Pierrot yinjiza Dinjeke, nyuma kapiteni Muhire Kevin asimburwa na Mico Justin.

    Nyuma yo kurushwa ku buryo bugaragara, gusatirwa no guhushwa ibitego, Rayon Sports yakoze ikosa ryatumye abakunzi bayo barara nabi, nyuma yuko umunya-Uganda Musa Esenu akoze umupira mu rubuga rw'amahina ku munota wa 82, umusifuzi yemeza penaliti ya Mukura.

    Iyi penaliti yahawe Opoku William wayiteye neza, Mukura iyobora umukino ku gitego 1-0.

    Iminota 90 y'umukino yarangiye Mukura iyoboye, umusifuzi yongeraho iminota 5 nayo itagize impinduka itanga, Rayon Sports itakaza umukino ityo.

    Ni umukino wa mbere umutoza Jorge yatakaje nyuma yo kugirwa umutoza wa Rayon Sports mu minsi ishize, ukaba ari umukino wa mbere Tonny Hernandez atsinze nyuma yo kugaruka muri Mukura.

    Mukura Victory Sport yahaye ikaze umuyobozi wayo mushya Maniraguha Jean Damascene itsinda Rayon Sports ku munsi yatoweho.

    Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, Mukura yahise igira amanota 26 inganya n'iyi kipe yatsinze, ndetse inayikura ku mwanya wa gatatu yari yicayeho Rayon Sports ijya ku wa Kane.

    Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Rayon Sports, Joege yavuze ko atemeranya n’icyemezo cy’umusifuzi kuko avuga ko umupira Esenu atari yakoze umupira n’ukuboko.

    Mukura yisasiye Rayon Sports nyuma y’iminsi mike itsindiye APR FC i Kigali igitego 1-0.


    Mukura XI: Sebwato Nicolas, Kubwimana Cédric, Muhoza Trésor, Ngirimana Alexis (C), Kayumba Soter, Murenzi Patrick, Habamahoro Vincent, Adams Vicent, Mukoghotya Robert, Nyarugabo Moïse, Opoku W. Mensah


    Rayon Sports XI: Hakizimana Adolphe, Nsengiyumva Isaac, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Nizigiyimana Abdul Karim, Iranzi Jean Claude, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierre, Muhire Kevin (C), Mutatu Manace, Essenu Musa

    INDI MIKINO YAKINWE KURI UYU WA GATANDATU

    Gasogi United 3-2 Marine FC

    Kiyovu Sport 2-1 Gorilla FC

    Abasifuzi bakoze akazi ku mukino wa Mukura na Rayon Sports

    Jorge yatsinzwe umukino wa mbere nk’umutoza wa Rayon Sports

    Intsinzi ya mbere kuri Tonny Hernandez nyuma yo kugaruka muri Mukura

    Mama Mukura, umukecuru wihebeye ikipe ya Mukura

    Abafana bari babukereye ku mpande zombi

    Stade Huye yari yuzuye abafana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114474/mukura-iri-mu-kwezi-kwa-buki-nyuma-yo-gucisha-bugufi-apr-fc-yisasiye-rayon-sports-amafoto-114474.html