Category: Uncategorized

  • Ibidasanzwe wamenya kuri Hoteli yakira ab'igitsinagore gusa(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi hoteli yakira abantu b'igitsinagore gusa yitwa Som Dona Hotel iherereye mu gihugu cya Espagne ,igenewe abagore n'abakobwa gusa bafite hagati y'imyaka 14 kuzamura.Iyi hoteli ifite ibyumba 39 ,pisine,isomero ndetse ikagira akabarigaherereye ku gasongero kayo.Iyi hoteli y'inyenyeri enye yashyizweho kugirango itange ubwidagaduro ku bantu b'igitsina gore bose bifuza kuruhuka mu mutwe mu rwego rwo kujya kure y'imvune baba bahuye nazo buri munsi.

    Iyi Hoteli ifite sevisi nziza cyane,ndetse inakora byinshi bisanzwe bikorwa n'andi mahoteli harimo nka massages ,gutunganya umubiri nibindi.Iyi hoteli yiyemeje guteka amafunguro gakondo yo muri iki gihugu.

    Ubuyobozi bw'iyi Hotel buvuga ko buhaye ikaze abantu bose b'igitsinagore mu ngeri zose,bafite amahitamo atandukanye ku byerekeye ibitsina(LGBT),izajya yakira abakerarugendo.baturutse ku mpande zitandukanye ku isi,ababyeyi,abakobwa ndetse n'amatsinda y'abagore atandukanye.

    Ubuyobozi bw'iyi hotel buvuga ko bashyizeho iyi hotel nyuma y'ubushakashatsi bakoze bagasanga hari abagore bifuza kujya muri hoteli zakira abagore gusa.Icyumba cyo muri iyi hoteli kukiraramo bigusaba kwishyura amapound 64 ni ukuvuga arenga ibimbi 65 mu manyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/ibidasanzwe-wamenya-kuri-hoteli-yakira-abigitsinagore-gusaamafoto/

  • Mu bafana biganjemo igitsinagore! Bruce Melodie yakoze igitaramo gikomeye i Goma. Video – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie yakoze igitaramo cy'amateka nkuko byari bimaze iminsi byamamazwa ko afite igitaramo cyo kwizihiza umunsi wabakundana 'Saint Valentin'. Iki gitaramo kikaba cyagombaga kubera i Goma mui DRC, tariki 12 Gashyantare 2022.

    Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, uyu muhanzi bigaragara ko yakoze igitaramo kiza kandi kitabiriwe n'abantu benshi ndetse ubona ko bazi indirimbo ze hafi ya zose.

    Nkuko bigaragara mu mashusho, abitabiriye iki gitaramo biganjemo igitsinagore bumvikana baririmbana n'uyu muhanzi zimwe mu ndirimbo ze nka Kungora n'izindi.

    Raba amwe mu mashusho agaragaza uko byari byifashe:

    Source : https://yegob.rw/mu-bafana-biganjemo-igitsinagore-bruce-melodie-akoze-igitaramo-gikomeye-i-goma-video/

  • Muri Swaziland umwami yategetse ko buri mugabo agomba gushaka abagore batanu yabyanga agafungwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwami uyobora Swaziland, King Mswati III, yatangaje ko mu gihugu cyose umugabo agomba kurongora abagore batanu bitaba ibyo agafungwa.

    Itangazo ry'umwami risaba abagabo bose ko nibura bagomba gushaka abagore batanu kandi  ko nta kibazo bagomba kugira kuko Leta izabishyurira amafaranga y'ubukwe ndetse ikabagurira n'inzu yo kubamo.

    Yagize ati 'Dore uko gahunda ziteye, shaka nibura abagore batanu maze wizereko Leta izagukoreshereza ubukwe kandi igaha buri mugore wawe inzu'

    Umwami kandi yavuze ko umugabo cyangwa umugore utazakora ibi azafungwa ubuzima bwe bwose.

    Ubwami buvuga ko hari umubare munini w'abagore kurusha abagabo muri Swaziland, kikaba ari ikibazo gikomeye ku gihugu kizwiho kugira abagore benshi b'amasugi.

    Amakuru avugako kandi iri tangazo rije rikurikira ukwiyongera kw'amasugi mu gihugu ndetse no kugabanuka kw'abagabo.

    Umwami Mswati wenyine afite abagore 15 ndetse n'abana 25, mu gihe se umubyara yarafite abagore barenga 79 n'abana 150.

    Source : https://yegob.rw/muri-swaziland-umwami-yategetse-ko-buri-mugabo-agomba-gushaka-abagore-batanu-yabyanga-agafungwa/

  • Ikipe ya Rayon Sports ikubitiwe mu Karere ka Huye ivumbi riratumuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports itsindiwe mu karere ka Huye na Mukuru Victory Sports igitego kimwe ku busa.

    Wari umukino wa 16 wa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, amakipe yombi yaje mu kibuga ashaka intsinzi.

    Mukuru Victory Sports yari iri ku kibuga cyayo yatangiye yataka Rayon Sports, gusa ariko Rayon Sports nk'ikipe nkuru nayo yanyuzagamo ikataka.

    Amakipe yombi yakomeje gutembereza umupira mu kibuga gusa ariko igitego cyakomeje kubura.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yaje kurangira nta kipe nimwe yari yafungura amazamu.

    Nyuma yo kuva mu karuhuko k'iminota 15, Mukura Victory Sports yagarutse ugifite inyota yo gushaka igitego cyayihesha intsinzi.

    Ku munota wa 57, Mukura Victory Sports yaje gutsinda igitego ariko cyatsinzwe na Nyarugabo Moise gusa ariko umusifuzi yaje kucyanga.

    Amakipe yombi yakomeje kwatakana ashaka igitego, Mukuru yakomeje kujya hejuru ya Rayon Sports.

    Ku munota wa 33 w'igice cya kabiri cy'umukino, Mukura Victory Sports yaje kubona penariti yaje gutsindwa neza na Opoku.

    Rayon Sports yari imaze gutsindwa igitego yakoze iyo bwabaga ngo yishyure icyo gitego yari yatsinzwe, ariko Mukura Victory Sports yakomeje kurinda neza izamu ryayo.

    Iminota 90 y'umukino yaje kurangira bikiri igitego kimwe cya Mukura Victory Sports ku busa bwa Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ikubitiwe-mu-karere-ka-huye-ivumbi-riratumuka/

  • Umuhoza Clarisse akomeje kuvugisha benshi nyuma yo guhabwa no eshatu muri #MissRwanda2022 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo hakomeje igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazaserukira umujyi w'a Kigali muri Miss Rwanda 2022 aho benshi bakomeje gutambuka imbere ya kanama gashinzwe gutanga amanota.

    Umuhoza Clarisse wari wambaye nimero 14 yavuzeko umushinga we aramutse abaye Miss Rwanda 2022 yafatanya na Leta mu gukemura ikibazo cy'abana bava mu miryango bakajya mu mihanda .

     

    Gusa Ntabwo yabashije kwemeza abatanga amanota kuko bamuhaye no zigera kuri eshatu.Ndetse mu bakoresha social media bakomeje kumugarukaho.

    Source : https://yegob.rw/umuhoza-clarisse-akomeje-kuvugisha-benshi-nyuma-yo-guhabwa-no-eshatu-murimissrwanda2022/

  • Gishwati-Mukura: Inka zisaga 100 zimaze kwicwa n'inyamaswa mu myaka ibiri #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) ruratangaza ko rugiye gukaza ingamba zo kurinda umutekano w'inka z'abaturage zororewe mu nzuri zegeranye na pariki ya Gishwati-Mukura kugira ngo ikibazo cy'inyamaswa zikunze kwica izo nka zivuye muri iyi pariki gikemuke.

    Ni ikibazo kimaze iminsi gihangayikishije abantu benshi ariko cyane cyane aborozi. Barimo Rutabingwa Jean Marie Vianney uvuga ko izo nyamaswa zimaze kumwicira inka 3 n'intama nyinshi. Nzimurinfa Joseph we izo nyamaswa zamwiciye inka 5.

    Aba ntibemeranywa na RDB ivuga ko inka zabo zishobora kuba zicwa n'imondo,impyisi,imbwebwe cyanhqa imbwa z'ibihomora,aborozi bakavuga ko izi nyamaswa ingano yazo itatuma zibasha inka.

    Iki kibazo cyatangiye kugaragazwa mu mpeshyi ya 2020. Kuva icyo gihe kugeza ubu inka zisaga 100 cyane cyane inyana zimaze amezi 8 zivutse ndetse n'imitavu itarayagezaho zimaze kwicwa n'izo nyamaswa.

    Aborozi muri iyi minsi bari babaye nk'abirwanaho bamwe batangira kubaka  ibiraro by'inyana, banabuza abashumba gusiga inka mu nzuri bakitahira, ahubwo babasaba kujya bagumana na zo.

    Ibi ngo byasaga n'ibyacogoje ubukana bw'ikibazo.

    Inzuri zikikije Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura ngo zizitiye mu buryo bworoheje cyane. Inyana zo nta biraro zigira kuko ziba zigandagaje hirya no hino mu nzuri.

    Abashumba na bo ngo bakunze kwigendera bagasiga izo nka nta burinzi zifite, rimwe na rimwe bakanasiga baziritse inyana, bigatuma iyo izo nyamaswa zije zica inyana nyinshi.

    Hari hamaze iminsi hakorwa ubushakashatsi bugamije ahanini kumenya izo nyamaswa nyirizina zamaze inka z'abaturage. Cyakora Mutanhana Eugène impuguke mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima muri RDB atangaza ko amashusho yafashwe n'ibyuma byabo biri hirya no hino muri pariki agaragaza ko nta nyamaswa y'inkazi iri muri pariki ya Gishwati-Mukura. Bityo ngo ikibazo gihari nka 90% cyakemurwa n'uburinzi bw'amatungo ari na bwo bugiye kongerwa mo imbaraga nyinshi muri ubu buryo.

    Muri rusange inyamaswa nyirizina yica ziriya nka ntiyamenyekanye. Inzego zose zirebwa n'ikibazo ziyemeje gukomeza ubushakashatsi kugira ngo imenyekane. Kuva iki kibazo cyatangira kuvugwa, ibibazo 196 ni byo RDB yakiriye bikaba byiganje mo iby'inka zishwe, utibagiwe n'ihene n'intama.

    RBA

    The post Gishwati-Mukura: Inka zisaga 100 zimaze kwicwa n'inyamaswa mu myaka ibiri appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/12/gishwati-mukura-inka-zisaga-100-zimaze-kwicwa-ninyamaswa-mu-myaka-ibiri/

  • Sintinya umudayimoni cyangwa ibandi – KNC wageneye ubutumwa perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yasabye perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier gukora ibikwiriye kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere akitandukanya n’umwanda wose urimo uwigarurira.

    KNC uri mu bihano by’imikino 6 n’indi ibiri isubitse kubera ko yerezwe na perezida wa Kiyovu Sports kumusebya, yongeye gushimangirira itangazamakuru ko n’ibihano bye n’ibirangira atazagaruka ku kibuga kugeza umwanda urimo uvuyemo ibintu bigasubira mu murongo.

    Ati 'Wigeze umbona ku mukino wa Gasogi? Wigeze umbona ku mukino wa Kiyovu? Nje hano kuko ibyitwa ibya federasiyo byarangiye, nje ku kibuga cya leta, niho ndimo kuganirira n’abanyamakuru nk’umuntu utanga ibitekerezo byanjye nk’umuntu ubyemerewe n’amategeko kugeza igihe wenda federasiyo izisubiraho ikumva ko igomba gukora ibintu biri mu murongo wubaka umupira w’amaguru.'

    KNC yakomeje avuga ko mu gihe cyose FERWAFA itarahana umusifuzi wanze igitego cy’iyi kipe ikina na Rayon Sports, ari icyimenyetso kigaragaza ko na federasiyo ibifitemo uruhare.

    Ati 'Wigeze wumva federasiyo ihana umusifuzi Saidi watwibye? Bigaragara ko ari ibintu bikorwa na federasiyo ibizi (…) niba bumva ibyo navuze ari amafuti bampane, ibyo mvuga ni ibitekerezo byanjye mpabwa n’itekgeko nshinga, ntabwo umuntu wakora ibintu nka biriya bigayitse nka Saidi kugeza uno munsi nta kintu federasiyo iravugwa idahwanye na we, bigaragara ko ari ibintu baba bateguye neza nk’uko nabivuze.'

    'Federasiyo umunsi izavuga ngo Saidi turamuhannye, ntabwo nzarega Saidi muri federasiyo kuko dufite amakuru menshi atandukanye ariko nzamuregera mwebwe muhagarariye ibitekerezo by’abaturage namwe mumushyire imbere mumushinje, wenda abaturage bazamukatira.'

    Yavuze kandi ko ibyo Saidi yakoze yari yatumwe bityo ko ari nacyo akeneye kumenya icyo cyabimuteye, ngo nta kintu na kimwe azatinya y’aba amabandi kuko umuntu wese uri mu mafuti nta mbaraga aba afite.

    Ati 'Sinshaka kumenya ibya Saidi, Saidi ni nka gitera nshaka kumenya icyabimuteye, ntabwo nzatinya amadayimoni cyangwa amabandi, umuntu wese ufite amafuti nta mbaraga aba afite, ibi ndabisubiramo.'

    Yahaye ubutumwa perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier kwitandukanya n’ibibi byose agashyira umupira w’amaguru mu ku murongo.

    Ati 'ndaha ubutumwa Olivier [Nizeyimana], uyu munsi wa none reka dukore ibikwiriye twubake umupira, bitari ibyo ntacyo turimo gukora, mushobora kutazakemura ibibazo by’abaturage ariko bikabasanga mu biro aho mwicaye, bikahabatwikira.'

    Kakooza Nkuriza Charles ashimangira ko umupira w’u Rwanda ntagikozwe waba uri mu marembera bityo ko atazahwema kuvuga ibyo abona bitagenda neza, ndetse akaba avuga ko ntawuzabimuhanira kuko ari ibitekerezo bye kandi afite uburenganzira bwo kubitanga.

    Ngo igihe cyose azaba avuga ukuri ntazarya iminwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sintinya-umudayimoni-cyangwa-ibandi-knc-wageneye-ubutumwa-perezida-wa-ferwafa

  • Kigali: Abacuruza inzoga za magendu bahagurukiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana na Musonera bacururizaga mu nyubako imwe ariko bakavuga ko izo nzoga bazibonaga mu buryo butandukanye. Icyo bahurizaho ni uko bemera ko ibyo bakoraga ari icyaha cyo kunyereza imisoro bakaba babisabira imbabazi, banagira inama abandi baba bakora nk’ibyo bakoraga kubireka.

    Musonera yemeye ko inzoga yafatanywe hari umuntu wo mu Karere ka Rubavu wazimwohererezaga azihaye uwitwa Maniraguha Didier w’imyaka 25, akaba yafashwe ku nshuro ya kabiri, afatanwa amakarito atanu.

    Yagize ati 'Kugira ngo mfatwe nagiye kubona mbona abapolisi baje hano bari kumwe n’umwana wari usanzwe unzanira inzoga za Liquors(Maniraguha) azihawe n’umugore wo mu Karere ka Rubavu. Bamufatanye amacupa 12 ya Wisky, banasatse mu nzu hano ncururiza basangamo izindi nyinshi, icyaha ndacyemera kandi ndagisabira imbabazi ko ntazongera.'

    Nshimiyimana we avuga ko yari amaze amezi agera muri abiri acuruza izo nzoga, avuga ko yazizanirwaga n’abantu bagenda bazicuruza rwihishwa na we akazifatira kuri macye akazicuruza. Aremera ko ibyo yakoraga ari icyaha akagisabira imbabazi ndetse agakangurira n’abandi baba bakora nk’ibyo yakoraga kubicikaho.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo ahafatiwe izi nzoga, Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku mwana umwe wafashwe n’abapolisi bari mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

    Yagize ati 'Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022 bashyize bariyeri mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo. Hanyuze imodoka itwara abagenzi barayisaka basangamo umwana ufite igikapu barebyemo basanga harimo amacupa 12 y’inzoga yo mu bwoko bwa Wisky. Bamubajije aho azivanye avuga ko azivanye mu Karere ka Rubavu azishyiriye umuntu uri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko ari we Musonera Eugene.'

    SP Mutembe yakomeje avuga ko abapolisi bagiye kwa Musonera aho acururiza basanga koko asanzwe acuruza inzoga za magendu zo mu bwoko bwa Likeri(Liquors). Yari afite amakarito atanu arimo amoko atandukanye. Abapolisi bahise basaka no mu wundi muryango bibangikanye na ho bahasanga icyumba kirimo amoko atandukanye y’inzoga za Likeri.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo yaboneyeho kongera gukangurira abacuruzi gukora ibyemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano kandi bakazirikana ko gutanga imisoro ari ukwiyubakira Igihugu.

    Ati 'Icyo twibutsa abantu cyane cyane abacuruzi ni uko ubucuruzi bwa magendu ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ikindi ziriya nzoga zishobora no kuba zitujuje ubuziranenge zikaba zagira ingaruka ku buzima bw’abazinywa, icyo tumenyesha abantu ni uko amayeri bakoresha bazicuruza agenda amenyekana biturutse ku bufatanye n’abaturage.'

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza. Ni mu gihe ziriya nzoga zo zashyikirijwe ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA).

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (US$5000).

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kigali-abacuruza-inzoga-za-magendu-bahagurukiwe

  • Bafashe ingamba zo guhangana n’inyamaswa zica amatungo ziturutse muri Pariki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw

    Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano basuye inzuri muri Gishwati

    Bitangajwe nyuma y’uruzinduko rw’abayobozi b’akarere n’inzego z’umutekano rwabaye tariki 09 Gashyantare 2022 muri izo nzuri, uwo munsi hakaba haranapfuye indi nka imwe iriwe n’inyamaswa.

    Mu ruhande rw’inzuri zo muri Ngororero harabarurwa inka zigera kuri 16 zimaze kuribwa n’inyamaswa muri Gishwati, mu gihe mu nzuri zose zirimo n’iza Rutsiro na Nyabihu habarurwa izisaga 100.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko inka 16 zimaze kuribwa n’inyamaswa ziva muri Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, icyenda muri zo zikaba zarapfuye, zirindwi zikavurwa n’abaganga bazo zigakira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero avuga ko ahanini inyana ari zo ziribwa n’izo nyamaswa, aho ngo abashumba bazo baba batari kumwe na zo cyangwa ibiraro byazo bikaba byubatse nabi cyangwa ntabihari.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Christophe Nkusi, avuga ko kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2022, hateganyijwe igikorwa cyo gusura aborozi bo muri Gishwati bakigishwa uko bubakira ibiraro bikomeye inyana zabo kuko ngo ari zo inyamaswa ziza zishaka.

    Yagize ati 'Urebye inyana ziba mu ngombe (ibiraro by’inyana) zitubatse neza. Ni ho inyamaswa zizisanga zikazica. Tuzakora ubukangurambaga bwo kubakira inyana ingombe zatuma ziba zifite umutekano kuko abashumba bararangara inyamaswa zikaza kwica inyana'.

    Nkusi avuga ko uko izo nka zicwa n’inyamaswa biteza aborozi igihombo mu gihe hakwiye kubaho uburyo bwo kurinda inzuri no kurinda ishyamba ngo inyamaswa zikumirwe.

    Avuga ko mu buryo burambye hari gutegurwa uko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) cyazitira Pariki kugira ngo inyamaswa zigumemo n’amatungo y’abaturage agire umutekano kuko byose bifite akamaro.

    Agira ati 'Ibisimba bifite akamaro kuko biri muri pariki isurwa na ba mukerarugendo, n’inka zifitiye akamaro aborozi, uburyo burambye ni ukuzitira pariki inyamaswa ntizongere kubona uko zirenga ngo zize kwangiriza aborozi'.

    Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’ibanze zasuye inzuri ku ruhande rw’Akarere ka Ngororero zemeje ko hagiye kubaho ubukangurambaga bwo kubakira inyana mu gihe hagitegerejwe kuzitira pariki.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bafashe-ingamba-zo-guhangana-n-inyamaswa-zica-amatungo-ziturutse-muri-pariki

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye babonetse ni 17 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,450 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-yitabye-imana-abanduye-babonetse-ni-17