Category: Uncategorized

  • Canisius ufatwa nkinyenyeri imurikira Mukura… – #rwanda #RwOT

    Ku wa gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, kuri Stade ya Huye, Mukura Victory Sport yahatsindiye Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda, bituma iyi kipe y'i Huye yandika amateka yo gutsinda Rayon Sports na APR FC mu mikino ikurikiranye.

    Nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Opoku Mensah kuri penaliti, Mukura yazamutse ku rutonde rwa shampiyona aho yahise inganya amanota na Rayon Sports.

    Umukino ukirangira Abafana ba Mukura Victory Sport bibumbiye mu itsinda rya 'Trust Support Fan Club' bashimiye umutoza w'iyi kipe, Nshimiyimana Canisius kubyo yagejeje ku ikipe muri rusange.

    Aba bafana bahaye Canisius igikombe ndetse n'ibahasha irimo amafaranga twamenye ko ari hejuru y'ibihumbi ijana gusa ntawamenye umubare nyawo.

    Impamvu nyamukuru yatumye aba bafana bashimira uyu mutoza ni ibikorwa yakoreye ikipe kuva yayisigarana nyuma yuko Ruremesha yirukanwe, ndetse agashyira buri kimwe ku murongo atsinda APR FC ndetse akanagira uruhare mu gutsinda Rayon Sports.

    Kuva yasigarana iyi kipe nk'umutoza w'umusigire, nta mukino Canisius yigeze atsindwa cyangwa ngo anganye.

    Mukura Victory Sport yitegura Gasogi ku mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, ubu inganya amanota na Rayon Sports 26.

    Nshimiyimana Canisius yashimiwe ibikorwa bikomeye yakoreye Mukura

    Abafana ba Mukura banyuzwe cyane n’umusaruro w’ikipe yabo yagaritse APR FC na Rayon Sports

    Opoku Mensah watsinze igitego kuri Rayon Sports n’umutoza w’ungirije muri Mukura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114519/canisius-ufatwa-nkinyenyeri-imurikira-mukura-yahawe-igikombe-nabafana-amafoto-114519.html

  • Amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakoresha uwo muhanda bagiriwe inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

    Hirya no hino mu gihugu imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) kikaba mu minsi ishize cyaraburiye Abaturarwanda kwitegura imvura nyinshi irenze urugero rw’isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare.

    Mwaramutse,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa.

    Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

    Murakoze

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) February 14, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/amazi-y-umugezi-wa-nyabarongo-yafunze-umuhanda-muhanga-ngororero-mukamira

  • Ukwezi kwa gatatu kurasiga imyanya itarimo abakozi mu nzego z’ibanze babonetse – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Yabitangaje ku wa 13 Gashyantare 2022, mu kiganiro Ubumva Ute cya KT Radio, cyatambutse kuri Radio Rwanda ku gutangira kwakira ibitekerezo by’abaturage, bizashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022/2023.

    Umuturage mu karere ka Muhanga, Nibigira Boniface, yavuze ko bafite ikibazo cyo kubona serivisi, cyane cyane ibijyanye n’ubutaka ahanini kubera ko nta mukozi uzitanga uhari.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko kuva mu 2020 icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka, gushyira mu myanya abakozi mu nzego z’ibanze byahagaze kubera ko guhuza abantu benshi bitashobokaga.

    Avuga ko byatwaye igihe kirekire hari imyanya idafite abantu, aho byageze no ku gipimo kirekire kuko abakozi batari mu myanya bageraga ku 6,500 mu gihugu cyose.

    Yongeraho ko by’umwihariko Akarere ka Muhanga ari kamwe mu turere dufite abakozi batari mu myanya benshi, ndetse ngo iki kibazo bakaba bari bakigejeje kuri Minisitiri w’Abakozi ba Leta ndetse n’iy’imari n’igenamigambi hafatwa n’imyanzuro.

    Ati 'Guhera muri uku kwezi kwa kabiri twanditse n’urwandiko rwagejejwe ku turere rwerekana imyanya yavuyemo abantu birukanywe, abatorewe indi myanya, abagiye gukora ahandi bimutse, abaretse akazi bakajya muri business n’ibindi'.

    Akomeza agira ati 'Ahantu hose hari umukozi ukenewe mu rwego rwa serivisi, twemeranyije na MINECOFIN na MIFOTRA batangira kubashyira mu myanya. Ubu byaratangiye rero ku buryo twizera ko uku kwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu, ikibazo cy’abakozi batari mu myanya bazaba bagiyemo bose.'

    Minisitiri Gatabazi avuga ko bamaze kumvikana na ba Guverineri b’Intara ndetse n’abayobozi b’Uturere ko basuzuma ahantu serivisi zidatangwa neza, haba hari ibiterwa n’abakozi bakora nabi bakabibazwa ndetse byaba ngombwa bagakurwa mu myanya hakajyamo abashoboye gutanga serivisi nziza.

    Yavuze ko bizeye impinduka ku bukangurambaga ku mitangire ya serivisi inoze, bwatangirijwe mu Ntara y’Iburasirazuba bukazagera mu gihugu cyose, abaturage bakagira uburenganzira kuri serivisi bagombwa.

    Avuga ko mu kwihutisha serivisi kandi ngo hari izashyizwe mu ikoranabuhanga ku buryo bidasaba umuturage kujya mu buyobozi ashaka iyo serivisi, ahubwo ashobora kuyibona akoresheje telefone ye igendanwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ukwezi-kwa-gatatu-kurasiga-imyanya-itarimo-abakozi-mu-nzego-z-ibanze-babonetse-minisitiri-gatabazi

  • Amateka n'Ibisobanuro by'umunsi w'abakundana 'Saint Valentin' #rwanda #RwOT

    Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w'Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy'umwami w'abami Claudius II ahagana mu myaka 269 n'i 273 mbere y'ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w'umwamikazi Juno wafatwaga nk'imana y'abagore.

    Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y'abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry'umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

    Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n'abasore kuko mbere byabaga bibujije, ubucuti bwabo bugakomera bukava no kubana ubuziraherezo.

    Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n'intambara zikomeye, agira ikibazo cy'abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

    Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

    Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n'ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

    Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n'abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w'umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

    Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: ' Love from your Valentine' ni ukuvuga 'urukundo rwa Valentin wawe' amushimira urukundo n'ubutahemuka yamugaragarije.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/amateka-n-ibisobanuro-by-umunsi-w-abakundana-saint-valentin

  • “ Abanzi amenyo bayamarire mu nda… ” – Lionel yateye imitoma Bijoux amubwira ingano y'urukundo yamukunze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2022, Lionel Sentore abinyujije kuri story ya instagram yabwiye Bijoux amagambo yuzuyemo imitoma n'amarangamutima ku munsi w'abakundana (Saint Valentin).

    Lionel Sentore yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Bijoux maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Happy Valentine's day rukundo abanzi amenyo bayamarire munda gusa nagunkunze urukurinda umwanzi byiteka “. 

    Source : https://yegob.rw/abanzi-amenyo-bayamarire-mu-nda-lionel-yateye-imitoma-bijoux-amubwira-ingano-yurukundo-yamukunze/

  • Yasebye: umunyamakuru wa Televiziyo yafatiwe mu buriri aryamanye n'umugore w'undi mugabo ashyirwa ku karubanda (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa TV uzwi cyane mu gihugu cya Uganda yataye ikuzo ubwo bamugwaga gitumo aryamanye numugore wubatse agahita ashyirwa hanze.

    Umunyamakuru wa TV, wamenyekanye,nka Mc Casmir, akora kuri NBS TV, imwe muri tereviziyo zikomeye muri Uganda.

    Umugabo nyir'urugo yasubiye murugo atunguranye maze afata umunyamakuru wa Televiziyo ukiri muto mugikorwa hamwe numugore we.

    Kugira ngo yirinde gufata amategeko mu maboko ye, yafunze inzu maze ahamagara abapolisi, bahageze igihe maze bambika amapingu umunyamakuru wa televiziyo.

    Abapolisi bamaze kubazwa, uyu mugore yavuze ko yabikoze kubera ko umugabo we atamushimisha.

    Muri videwo yasakaye kuri instagram, uyu munyamakuru wa Televiziyo uzwi cyane agaragara asaba imbabazi ku mugabo nk'umwana muto.

    Source : https://yegob.rw/yasebye-umunyamakuru-wa-televiziyo-yafatiwe-mu-buriri-aryamanye-numugore-wundi-mugabo-ashyirwa-ku-karubanda-video/

  • Ubwoba ni bwose kuri Ukraine, irasaba byihuse ibiganiro n'Uburusiya bitarenze amasaha 48 #rwanda #RwOT

    Ukraine yasabye inama n'Uburusiya hamwe n'abagize itsinda ry'ingenzi ku mutekano w'Iburayi ngo baganire ku buryo ibintu biri kumera nabi ku mupaka wayo.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dmytro Kuleba yavuze ko Uburusiya bwirengagije ibibazo bya Ukraine by'impamvu buri kurundanya ingabo hafi yayo. Yavuze ko 'intambwe ikurikiyeho' ari ugusaba inama bitarenze amasaha 48 yo 'kwerekana umucyo' ku mugambi y'Uburusiya.

    Uburusiya bwahakanye ko bufite imigambi yo gutera Ukraine ariko bumaze gushyira abasirikare bagera ku 100,000 ku mupaka wayo wose. Ibihugu bimwe by'iburengerazuba byamaze kuburira ko Uburusiya buri kwitegura gutera, Amerika yo yavuze ko Moscow ishobora gutangiza ibitero by'indege 'igihe icyo aricyo cyose'.

    Ibihugu birenga 12 bimaze gusaba abaturage babyo kuva muri Ukraine, kandi bimwe bimaze kuvanayo abakozi ba ambasade zabyo.

    Kuleba, avuga ko kuwa gatanu Ukraine yasabye Uburusiya ibisobanuro ku migambi yabwo yisunze amasezerano ya Vienna mu by'umutekano yemejwe n'ibihugu bigize Organisation for Security and Cooperation in Europe (OSCE), n'Uburusiya bwasinye.

    Yagie ati: 'Niba Uburusiya buba bukomeje iyo buvuga umutekano mu karere ka OSCE, bugomba kuzuza ibyo bwiyemeje byo kwerekana umucyo ku gisirikare kugira ngo duhoshe aya makimbirane twese tugire amahoro.'

    Gusa, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yanenze 'gushya ubwoba' kuva ku biri kuvugwa, avuga ko nta kimenyetso afite ko Uburusiya buri gutegura gutera mu minsi igiye kuza.

    Ku cyumweru, mu gihe cy'isaha imwe yavuganye kuri telephone na Perezida Joe Biden wa Amerika. Ibiro bya White House bivuga ko Biden yashimangiye gufasha Ukraine, kandi bombi bemeranyije 'akamaro ko gukomeza inzira ya diplomasi' muri iki kibazo.

    Ikiganiro kuri telephone cy'isaha imwe ku munsi wabanje hagati ya Biden na Perezida Vladimir Putin nta musasuro cyagezeho mu guhosha aya makimbirane.

    Inshuti za Ukraine z'Iburengerazuba zakomeje gushimangira ko kimwe mu byifuzo by'Uburusiya kidashobka kandi kitagibwaho impaka.

    Icyifuzo cy'ingenzi cy'Uburusiya ni uko umuturanyi wayo Ukraine itinjira mu muryango w'ubwirinzi wa NATO.

    Ariko ambasaderi Vadym Prystaiko wa Ukraine i Londres, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko igihugu cye gishobora kureka imigambi yo kujya muri iryo shyirahamwe kugira ngo bihagarike intambara.

    Mu muhate wo guhagarika intambara muri diplomasi, umukuru w'Ubudage Olaf Scholz none kuwa mbere arahura na Perezida Zelensky i Kyiv naho ejo kuwa kabiri azahure na Perezida Putin i Moscow.

    Uyu mugabo wasimbuye Angela Merkel mu Ukuboza(12) umwaka ushize, yari yaburiye gufata ibihano bikomeye ku bukungu bw'Uburusiya igihe bwatera Ukraine.

    Hagati aho, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnston arateganya kongera guhura n'abategetsi b'Iburayi ngo bagerageze kuvana Uburusiya 'mu ntambara iri hafi cyane'.

    I Washington ho, Jake Sullivan umujyanama wa Biden mu by'umutekano yavuze ko ibitero by'Uburusiya bishobora gutangira 'igihe icyo aricyo cyose'. Sullivan yavuze ko Amerika iri gucungira hafi 'ukwiyenza' gushoboka kwa Moscow kugira ngo ibone impamvu y'ibitero bikomeye ivuze ko iri kwihimura ku bushotoranyi bwa Ukraine.

    Uburusiya buvuga ko bwashyize ingabo zabwo ku mupaka wose wa Ukraine kubera impungenge bufite imbere mu gihugu cyabwo. Ku cyumweru, Yuri Ushakov wo mu bubanyi n'amahanga bw'Uburusiya yavuze ko ibivugwa na Amerika ko intambara yegereje ari 'ugukabya kugeze ku gasongero'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/ubwoba-ni-bwose-kuri-ukraine-irasaba-byihuse-ibiganiro-nuburusiya-bitarenze-amasaha-48/

  • Nyuma yo kurisha umubu abafana babo, Zaba Missedcall na Bae we babifurije umunsi mwiza w'abakundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime zitandukanye Zaba Missedcall ari kumwe n'umukunzi we, Miss Lynda Nkusi, bifurije umunsi mwiza w'abakundana (Saint Valentin) abafana babo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Zaba yashyize hanze videwo ari kumwe na Miss Lynda maze ayiherekesha amagambo agira ati ” This poor couple wishes you a happy Valentine's day❤️”.

    Zaba Missedcall na Miss Lynda Nkusi bifurije umunsi mwiza w'abakundana (Saint Valentin) abafana babo

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kurisha-umubu-abafana-babo-zaba-missedcall-na-bae-we-babifurije-umunsi-mwiza-wabakundana/

  • APR FC yavuye Gicumbi kigabo, AS Kigali yihanije Espoir, Police FC inigira Etoile ku itara #rwanda #RwOT

    Ejo nibwo hakinwe imikino isoza umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, ku makipe y’ibigugu nta gutungurana kwabayeho yose yaratsinze uretse Rayon Sports yatsinzwe ku wa Gatandatu.

    Nyuma y’imikino 3 yabaye ku wa Gatandatu y’umunsi wa 16 uwo Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura VS 1-0, Kiyovu Sports igatsinda Gorilla 2-1 na Gasogi United yatsinze Marines 3-2, imikino yari yakomeje ejo hashize hakinwa imikino yari isigaye.

    I Rubavu habereye umukino Rutsiro yakiriyemo Etincelles, umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Etincelles ku busa bwa Rutsiro ni mu gihe mu Bugesera, Bugesera FC yanganyije na Musanze FC 0-0.

    APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona yari yerekeje i Gicumbi gukina na Gicumbi FC, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yaje kubyitwaramo neza itsinda ibitego 2-0 byose bya Byiringiro Lague.

    Kuri Stade Regional AS Kigali yari yakiriye ndetse inanyagira Espoir ibitego 4-0, ni ibitego byatsinzwe na Haruna Niyonzima wafunguye amazamu ku munota wa 8, Ahoyikuye Jean Paul asyiramo icya 2 ku munota wa 13, Rugirayabo Hassan atsinda icya 3 ku munota wa 71 ni mu gihe Tchabalala yatsinze icya 4 ku munota wa 74.

    Hahise hakurikiraho umukino wa Police FC na Etoile del’Est wabaye saa 18h ku itara, ni umukino iyi kipe y’Iburasirazuba yahuye n’uruva gusenya kuko yahanyagiriwe ibitego 6-0.

    Ku munota wa 17 Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu kuri kufura, nyuma y’umunota umwe gusa, Ndayishimiye Antoine Dominique yashyizemo icya 2, uyu mukinnyi yaje gutsinda icya 3 ku munota wa 48, ni mu gihe Twizerimana Onesme winjiye mu kibuga asimbura yatsinze 3 byakurikiyeho ku munota wa 66, 79 na 87.

    APR FC niyo iyoboye urutonde na 37, Kiyovu Sports ifite 32, AS Kigali 27, Rayon Sports 26 inganya na Police FC na MUkura VS ziyikurikiye. Gicumbi ifite 12 na Gorilla ifite 11 nizo ziri mu murongo utukura

    Antoine Dominique wa Police FC yatsinze ibitego 2

    Umunyezamu wa Etoile del’Est yabonaga bijyamo

    Police FC yatahukanye intsinzi n’ibitego byinshi

    AS Kigali yihanije Espoir FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yavuye-gicumbi-kigabo-as-kigali-yihanije-espoir-police-fc-inigira-etoile-ku-itara