Category: Uncategorized

  • Iminsi ibiri irashize Tuyishimire Angelique ari muri koma nyuma yo kunanirwa kwakira gutsindwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Youvia yagersgeje kwishyura ibitego ariko biranga

    Youvia yagersgeje kwishyura ibitego ariko biranga

    Mu mukino ubanza wa ½ wabereye i Kayonza, ikipe ya Kayonza WFC yari yatsinze Youvia WFC ibitego 4 ku busa, bivuze ko byasabaga ikipe ya Youvia kuzakora iyo bwabaga igatsinda ibitego biri hejuru ya 4 ku busa mu mukino wo kwishyura, kugira ngo yizere gusezerera Kayonza WFC, ndetse inerekeze mu kiciro cya mbere.

    Ntabwo bwakuze rero kuko mu mukino wo kwishyura wabaye ku wa Gatandatu taliki 12 Gashyantare 2022 i Masoro warangiye ikipe ya Youvia WFC itsinze Kayonza ibitego 4-2, bituma ihita itakaza amahirwe yo kwerekeza mu kiciro cya mbere, kuko ikipe ya Kayonza WFC niyo yahise izamuka ku giteranyo k’ibitego 6-4.

    Tuyishimire Angelique aracyari muri koma

    Tuyishimire Angelique aracyari muri koma

    Nyuma y’uwo mukino, abakinnyi ba Youvia WFC bananiwe kubyakira dore ko ari nawo mukino bari batsinzwe rukumbi kuva batangira shampiyona, maze amarira aba benshi mu bakinnyi ba b’iyo kipe, ndetse bamwe birakomera bajyanwa no kwa muganga. Uwitwa Tuyishimire Angelique we yananiwe kubyakira ahita ajya muri koma (coma) biba ngobwa ko yoherezwa i Kigali mu bitaro bya CHUK, kugeza magingo aya akaba ataranakanguka, gusa abo bari kumwe bandi batatu bo bakaba barahise basezererwa basubira mu rugo.

    Aganira na Kigali Today, umuyobozi wa Youvia FC, Ndarama Mark, yavuze ko amakuru bahabwa n’abaganga avuga ko angelique ameze neza nta kindi kibazo afite, umutima uratera neza usibye kuba akiri muri koma kandi bizeye ko aza gukanguka, ndetse anasobanura icyaba cyateye ibi.

    Youvia WFC

    Youvia WFC

    Ati 'Angelique we aracyari kwa muganga ubu ari CHUK niho arwariye, ari muri koma ariko amakuru abaganga baduha batubwira ko ameze neza. Bagenzi be bo bamaze gutaha n’ubu turi kumwe ndetse turimo kubaganiriza tubabwira ko bibaho. Icyateye ibi ni ukunanirwa kwakira gutsindwa na Kayonza WFC ndetse bakabura n’amahirwe yo gukina mu kiciro cya mbere, kuko kuva twatangira shampiyona bari bataratsindwaho na rimwe'.

    Abandi bakinnyi bari batwawe kwa muganga harimo Dukuzumuremyi M. Claire umaze gutsindira iyi kipe ibitego byinshi, ndetse akaba yari yanatsinze ibitego 2 muri uyu mukino wabaye ku wa gatandatu. Hari kandi Muhayimpundu Ratif ukina hagati ndetse na myugariro wabo w’ibumoso Umutoniwase Denise.

    Kayonza FC izakina mu cyiviro cya mbere umwaka utaha

    Kayonza FC izakina mu cyiviro cya mbere umwaka utaha

    Youvia WFC yasoje ku mwanya wa mbere mu itsinda rya mbere, aho mu mikino 10 yakinnye yatsinzemo 9 ikanganya umwe. Ibyo byatumwe ihura n’ikipe ya Kayonza WFC yo yari yabaye iya 2 mu itsinda rya B birangira inayisezeye, bivuze ko amakipe y’Iburasirazuba, Kayonza WFC na IPM WFC, ari zo zizahura ku mukino wa nyuma, ndetse zikazakina mu kiciro cya mbere umwaka utaha.

    Basohoka mu Rwambariro

    Basohoka mu Rwambariro

    Abafana bari benshi bakaniye

    Abafana bari benshi bakaniye

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/iminsi-ibiri-irashize-tuyishimire-angelique-ari-muri-koma-nyuma-yo-kunanirwa-kwakira-gutsindwa

  • Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ntukiri nyabagendwa #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda Polisi yaburiye abawukoreshaga bifashishije ibinyabiziga, wangirikiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Mudugudu wa Birambo.

    Aho hantu amazi y'imvura n'ibyondo bituruka mu misozi byiroshye mu muhanda birawufunga.

    Mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter ya Polisi y'u Rwanda muri iki gitondo, ryaburiraga abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Musanze-Rubavu.

    Rigira riti” Turifuza kumenyesha rubanda ko bitewe n'imvura ikabije, inkangu yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utaba nyabagendwa. Turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu. Murakoze.“

    Mwaramutse,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa.

    Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

    Murakoze

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) February 14, 2022

    Meteo Rwanda iheruka gutangariza Abanyarwanda ko muri uku kwezi kwa Gashyantare hateganyijwe imvura nyinshi mu bice by'igihugu cyane mu Burengerazuba no mu Majyaruguru basabwa gufata ingamba zizabafasha guhangana n'ibyo bihe.

    Uyu muhanda ntukiri Gukoreshwa nkuko byemejwe na Polisi kubera imvura nyinshi

    IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umuhanda-muhanga-ngororero-mukamira-ntukiri-nyabagendwa

  • Abayobozi muri Somalia baraganira n’ab’u Rwanda ku bijyanye n’imiyoborere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi muri Somalia baraganira n

    Abayobozi muri Somalia baraganira n’ab’u Rwanda ku bijyanye n’imiyoborere

    Ni ibiganiro bitangira guhera kuri uyu wa Mbere tariki 14 kugeza 18 Gasyantare 2022, bikaba bigomba kwakirwa n’Ihuriro ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), ikaba yarabiteguye ku bufatanye na Minisiteri y’Umutekano n’Ububanyi n’amahanga ya Somalia.

    Abayobozi bo mu gihugu cya Somalia nibo bahisemo guteranira mu Rwanda, ahanini hagamijwe kugira ngo bigire ku mikorere y’inzego z’ibanze mu Rwanda, no ku ntabwe u Rwanda rumaze gutera mu zindi nzengo zitandukanye, zirimo Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’Iterambere.

    Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana

    Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana

    RALGA ivuga ko ibi biganiro ari umwanya mwiza wo kuganira ku miyoborere mu gihugu cya Somalia, ibibazo bijyanye n’igihugu cyabo, birimo iterambere ry’Imijyi, kwegereza ubuyobozi abaturage, ibibazo by’ubuhunzi, guhangana n’ibiza ndetse n’imitangire ya serivisi.

    Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu miyoborere byakwifashishwa nk’ingero, n’icyitegererezo cy’ibyo abayobozi ba Somalia bakwigira mu Rwanda, mu bijyanye no kugerageza guteza imbere igihugu cyabo.

    Muri urwo ruzinduko bikaba biteganyijwe ko abayobozi bo muri Somalia, bazasura ibigo n’ibice bitandukanye yaba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu bindi bice by’igihugu, hagamijwe kugira ngo bamenye byimbitse inzira yo kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo rwishakamo ibisubizo.

    Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana, avuga ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama kuko bigaragaza icyizere ku bimaze kugerwaho n’inzego z’ibanze mu Rwanda, mu kwegereza ubuyobozi abaturage ndetse n’iterambere.

    Minisitiri Gatabazi na we yitabiriye ibyo biganiro

    Minisitiri Gatabazi na we yitabiriye ibyo biganiro

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Umutekano, n’Ububanyi n’amahanga ya Somalia, Said Abdullahi Alasow, avuga ko kuba u Rwanda hari byinshi rwagezeho mu myaka 20 ishize mu bijyanye n’ubumwe, ubwiyunge ndetse n’iterambere, ari iby’agaciro kuba bagiye kurwigiraho, kuko bizafasha igihugu cyabo mu rugendo cyatangije, mu rwego rwo kugerageza kwiyubaka.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abayobozi-muri-somalia-baraganira-n-ab-u-rwanda-ku-bijyanye-n-imiyoborere

  • Uruzi rwa Nyabarongo rwafunze umuhanda Muhanga-Ngororero wafunzwe na Nyabarongo ntukiri nyabagendwa #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Gashyantare 2022, amazi y’umugezi wa Nyabarongo nibwo yabaye menshi ku Cyiraro cya Cyome urujya n’uruza rurahagarara nyuma y’uko ku ruhande rw’Akarere ka Ngororero amazi afunze umuhanda.

    Polisi y’u Rwanda yifashishije urukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utakiri nyabagendwa kubera amazi y’umugezi wa Nyabarongo, basaba abagenzi bakoresha uyu muhanda kwifashisha umuhanda wa Kigali-Musanze-Rubavu.

    Ubutumwa batanze bugira buti: “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, ubu ukaba utari nyabagendwa. Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.”

    Mwaramutse,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa.

    Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

    Murakoze

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) February 14, 2022

    Bizimana Sixbert, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, avuga ko ku ruhande rwa Muhanga ntakibazo hafite ndetse n’icyiraro cya Cyome kitarengewe ahubwo amazi yafunze umuhanda hafi n’aharemera isoko rya Cyome.

    Yagize ati: “Bitewe n’imvura yaraye igwa ari nyinshi, kugeza mu gitondo n’aya masaha ku ruhande rwa Muhanga ntakibazo dufite, ahubwo urenze ikiraro gato hakurya muri Ngororero nibwo muri iki gitondo amazi yamaze gufunga umuhanda kubera ko kuva mu gitondo yagiye yiyongera bigaragara none ubu yamaze kuzura umuhanda si nyabagendwa.”

    Bizimana Sixbert akomeza avuga ko n’abanyamaguru batabasha kwambuka kuko bakajije umutekano barinda ko hari uwatwarwa n’amazi ashaka kwambuka.

    Yagize ati 'Ubu impande zose harafunze, urahazi ahegereye aho Abashinwa bakoreraga niho Nyabarongo yuzura ikarenga igishangwa ikaza mu muhanda kuko ni ahantu hari hasi haringaniye. N’abanyamaguru ntabwo babasha kwambuka, hafunzwe hose kugirango bitagira impanuka biteza kugeza uruzi rusubiye hasi abantu bakabasha kwambuka.'

    Aya akaba atari ubwa mbere afunze uyu muhanda kuri iki cyiraro cya Cyome, biterwa akenshi n’imvura iba yaguye ari nyinshi mu turere twohereza amazi mu mugezi wa Nyabarongo, gusa Bizimana Sixbert, yabwiye UMUSEKE ko kubera muri Muhanga nta mvura iri kugwa bidashobora gufata igihe kirekire amazi ataragabanuka.

    Ati: “Ubu muri Muhanga dufite umucyo ntabwo mu gitondo ivura yigeze igwa bivuze ko ari amazi y’imvura ari kuva aho yabyutse igwa. Nk’ubu dufite umucyo biragaragara ko bimara amasaha makerukaba rumanutse, byaba ikibazo dufite imvura nyinshi iri kugwa ariko kubera hari umucyo mu isaha imwe cyangwa ebyiri ruraba rumaze gusubira hasi.”

    Usibye ko aya mazi ya Nyabarongo yafunze umuhanda, nta myaka irangizwa nuko amazi yageze mu nkuka z’uruzi rwa Nyabarongo, gusa ku ruhande rw’Umurenge wa Rugendabari bakajije umutekano bagenzura niba amazi adakomeza kuba menshi mu gishanga ndetse hakaba hari uwatwarwa nayo.

    Abantu basabwe kwirinda kwishora mu mazi mu gihe bikigaragara ko ari menshi, basabwa kwihangana bagategereza ko amazi agabanuka kuko bitari buze gufata igihe kirekire ngo amazi agabanuke.

    Bitwe nuko uyu muhanda wa Muhanga-Ngororero ku cyiraro cya Cyome ku ruhande rw’Akarere ka Ngororero uri hasi, bituma uko imvura iguye ari nyinshi amazi afunga umuhanda ubuhahirane bugahagaraga. Ibintu bikwiye gutekerezwaho uyu muhanda ukaba wakigizwa hejuru ku buryo amazi atabasha kuwurenga.

    Source : https://imirasire.com/?Uruzi-rwa-Nyabarongo-rwafunze-umuhanda-Muhanga-Ngororero-wafunzwe-na-Nyabarongo

  • Urukundo ruruta byose:Muzehe w'imyaka 90 yakoze ubukwe n'umukobwa wamubera umwuzukuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bajya bavuga ko urukundo rutagira umupaka ariko hari ibiba bitangaje cyane.Muri ibyo hari inkuru irimo kuvugwa mu gihugu cy'u Burundi aho umusaza w'imyaka 90 yakoze ubukwe n'umukobwa w'imyaka 30 umuntu yakwita umwuzukuru we.

    Mu mafoto yasangijwe kuri facebook agaragaza ko ibi byabereye mu ntara ya Kayanza,aho uyu musaza rwose yiyemeje kwisazura ashaka n'umukobwa ukiri muto cyane kugira ngo babane nk'umugabo n'umugore.

     

    Iyi nkuru turacyikurikirana neza utuye mu Burundi waduha inyunganizi n'andi mafoto.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ruruta-byosemuzehe-wimyaka-90-yakoze-ubukwe-numukobwa-wamubera-umwuzukuru/

  • Nyabarongo yafunze Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda Polisi yaburiye abawukoreshaga bifashishije ibinyabiziga, wangirikiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Mudugudu wa Birambo.

    Aho hantu amazi y’imvura n’ibyondo bituruka mu misozi byiroshye mu muhanda birawufunga.

    Mu itangazo ryanyijijwe ku rukuta rwa Twitter ya Polisi y’u Rwanda muri iki gitondo, ryaburiraga abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Musanze-Rubavu.

    Rigira riti” Turifuza kumenyesha rubanda ko bitewe n’imvura ikabije, inkangu yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utaba nyabagendwa. Turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu. Murakoze.”

    Meteo Rwanda iheruka gutangariza Abanyarwanda ko muri uku kwezi kwa Gashyantare hateganyijwe imvura nyinshi mu bice by’igihugu cyane mu Burengerazuba no mu Majyaruguru basabwa gufata ingamba zizabafasha guhangana n’ibyo bihe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyabarongo-yafunze-Umuhanda-Muhanga-Ngororero-Mukamira

  • Abakinnyi 4 b'ikipe ya Youvia WFC barembye bajyanwa mu bitaro kubera gutsindwa #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kunanirwa kuzamuka mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'umupira w'amaguru y'abagore 2022-23, abakinnyi 4 ba Youvia Women FC yo mu cyiciro cya 2 mu Rwanda,kubyakira byarabananiye bajyanwa mu bitaro.

    Nkuko amakuru dukesha B&B FM UMWEZI abitangaza,abakinnyi bari barwaye ni:

    1.Dukuzumuremyi M.Claire(wanatsinze ibitego 2 mu mukino wo kwishyura)
    2.Muhayimpundu Ratifah (ukina hagati)
    3.Umutoniwase Denise(ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso )
    4.Tuyishimire Angelique(umukinnyi wo hagati)

    Bukeye 3 barakize ariko Tuyishimire Angelique,we yagumye muri Koma n'ubu arwariye CHUK.

    Ikipe ya Youvia WFC yari yizeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yasezerewe na Kayonza WFC ku giteranyo cy'ibitego 4-6 mu mpera z'icyumweru gishize.

    Icyakora mu mukino wo kwishyura,Youvia WFC yatsinze Kayonza WFC ibitego 4-2 ariko kuko yari yatsinzwe ibitego 4-0 mu wabanje,irasezererwa.

    Amakipe yo mu Karere ka Kayonza,niyo yonyine yatsindiye kuzakina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'umupira w'amaguru y'abagore 2022-23 kuko na IPM y'aho yasezereye AS Kabuye ku giteranyo cy'ibitego 3-1 mu mikino yombi.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-4-b-ikipe-ya-youvia-barembye-bajyanwa-mu-bitaro-nyuma-yo-kunanirwa

  • Hari ibihugu byaciye umunsi wa St Valentin ahandi wizihirizwa mu rwihisho #rwanda #RwOT

    Mu bihugu byiganjemo abayoboke ba kiliziya gatolika uyu munsi ufatwa nk'uwabakundana, ariko hari ibice by'isi ufatwa nabi cyane ndetse bakawamagana, ahandi ho amategeko abuza kuwizihiza.

    Ariko mbere y'ibyo byose, uyu munsi ukomoka he?

    Uyu munsi uvana izina ryawo ku mugabo witwa Valentin, gusa hari inkuru nyinshi zivuga ibye.

    Iyamamaye cyane ni ivuga ko yari umupadiri w'i Roma mu kinyejana cya gatatu (mu myaka ya 200 na…) nyuma ya Yesu/zu Kristu.

    Umwami w'abami Claudius II aza guca ibyo gushyingira kuko yemezaga ko abagabo bafite abagore bavamo ingabo mbi.

    Padiri Valentin ibi ngo ntiyabishyigikiye, arenga ku itegeko akajya ashyingira ababishaka mu ibanga.

    Claudius abimenye, Valentin yarafunzwe nyuma akatirwa urwo gupfa.

    Afunze yakunze umukobwa wari impumyi w'uwamuciriye urwo gupfa — waje kumusura — maze ubwo yari ajyanywe kwicwa tariki 14 Gashyantare/Ruhuhuma amwoherereza ibaruwa y'urukundo isinyeho ngo 'uwawe Valentin'.

    Ibyo kwizihiza uyu munsi byaje bite?

    Uyu munsi bwa mbere wizihijwe mu mwaka wa 496. Haciye imyaka kiliziya ishyize Valentin mu rwego rw'abatagatifu.

    Gusa na mbere y'ibya Valentin, kwizihiza iby'abakundana byari bimaze imyaka myinshi cyane mu mico n'ibirori by'abaromani.

    Bagiraga ibirori byitwa Lupercalia hagati mu kwezi kwa kabiri — wari umunsi wo gusoza iminsi y'ubukonje no gutangira urugaryi.

    Bivugwa ko mu kwizihiza uwo munsi, abahungu berekanaga abakobwa bakundana nyuma bakazaba bashyingirwa.

    Nyuma, kiliziya yifuje guhindura ibyo birori mo umunsi wa gikristu, yanzura ko uriya munsi wa Lupercalia nayo izajya iwibukaho 'mutagatifu Valentin'.

    Imva ya Mutagatifu Valentin iri muri Bazilika yitwa San Valentino mu mujyi wa Terni hagati mu Butaliyani

    Gahoro gahoro, abantu bagiye bawufata nk'umunsi wo kwereka umukunzi wawe ibyiyumvo byawe kuri we.

    Indonesia: 'Umunsi wongera ubusambanyi'

    Muri iki gihugu kenshi abategetsi bagiye babuza abanyeshuri kwizihiza Saint Valentin bavuga ko ari umunsi ushishikaza kandi wongera ubusambanyi.

    Kuri uyu munsi mu myaka itanu ishize umukuru w'umujyi wa Makassar yabwiye BBC ko kubera iyo mpamvu udukingirizo (condoms) bari kutuvana ahaboneka mu maguriro.

    Icyo gihe polisi yahize udukingirizo mu masoko n'amaduka ngo ntitugurishwe, ariko abaducyeneye bakomeje kutugura rwihishwa.

    Robben Island: 'Ikirwa cy'urukundo'

    Iyo usomye Robben Island icyumvikana vuba ni ahantu Nelson Mandela yafungiwe — ariko kuva mu 2000 buri tariki 14 Gashyantare habera ibirori byo gushyingira abakundana.

    Uwo muco watangijwe na ministeri y'ubutegetsi ya Africa y'Epfo na Robben Island Museum, ubu ukurura abakundana benshi bo ku isi bifuza kujya gushyingirirwa yo.

    Kuri iyi tariki buri mwaka 'Couples' zirenga 20 zikorera misa yo gushyingirwa kuri 'chapelle' ntoya ihari.

    Kugira ngo mwemererwe kuhavugira ayo masezerano y'urukundo murishyura, kandi ababishinzwe batoranya abemerewe muri 'couples' nyinshi ziba zabisabye 'hagendewe ku nkuru zitangaje z'urukundo rwabo'.

    Thailand: 'vitamine y'ibanga cyane'

    Mu gihe gishize abategetsi muri Thailand batanze ibinini bifasha mu burumbuke (pre-natal pills) ku mihanda y'umurwa mukuru Bangkok kuri Saint Valantin.

    Bifuza kongera imbyaro muri iki gihugu kuri uyu munsi byibazwa ko guhura no guhuza urugwiro kw'abakundana biba bishoboka cyane.

    Saint Valentin ni umunsi w'urukundo no gukundwakaza kuri bamwe, ariko ahandi ntuboneka nk'ibirori by'iroza ahubwo uramaganwa

    Ibi binini abategetsi bise 'vitamine y'ibanga cyane' ni imiti ubundi igizwe na folic acid hamwe na iron, ifasha kongera uburumbuke abagore bitegura gusama cyangwa abatwite kubyara abana bameze neza.

    Mu 1970, couple yo muri Thailand yabarirwaga ikigereranyo cy'abana barindwi, ariko mu myaka itanu ishize cyari kigeze kuri 1.6

    Pakistan: Urukiko rwaciye uyu munsi

    Urukiko rukuru mu murwa mukuru Islamabad mu 2017 rwaciye kwizihiza uyu munsi mu ruhame, ruvuga ko utari mu muco wa Islam.

    Hari hashize imyaka kwizihiza uyu munsi bigenda byaguka, ariko abandi bakavuga ko uwo munsi ari uw'urukozasoni wahimbwe n'ab'iburengerazuba.

    Urwo rukiko rwabujije kandi itangazamakuru kuvuga inkuru z'ibirori by'uwo munsi, runabuza ibintu byose byo mu ruhame bijyanye nawo.

    Saudi Arabia: Indabo mu bwihisho

    Kuri iyi tariki polisi y'idini y'iki gihugu iba iryamiye amajanja icunganwa no gukumira ibicuruzwa byitwa iby'urukundo, birimo indabo, amakarita, n'ibindi bintu byose 'by'umutuku' bicyekwa.

    Kuwa 13 Gashyantare mu 2017 mu mujyi wa Surabaya muri Indonesia, abanyeshuri b'abasilamukazi mu myigaragambyo yamagana uyu munsi

    Ababicuruza babikora rwihishwa kandi nijoro ngo birinde gufatwa kuko kwizihiza uyu munsi ari kirazira muri iki gihugu.

    Abifuza kwizihiza uwo munsi bamwe bafata ikiruhuko bakajya hakurya muri Bahrain cyangwa Emira Zunze ubumwe z'Abarabu aho kuwizihiza bidafite amategeko akaze abibuza.

    BBC

    The post Hari ibihugu byaciye umunsi wa St Valentin ahandi wizihirizwa mu rwihisho appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/14/hari-ibihugu-byaciye-umunsi-wa-st-valentin-ahandi-wizihirizwa-mu-rwihisho/

  • RDF n'ingabo za Mozambique zafashe uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zafashe uduce tubiri twari twihishemo ibyihebe ari two Pundanhar na Nhica do Ruvuma turi mu Burengezuba bw'Akarere ka Palma, mu ntara ya Cabo Delgado.

    Mu bitero biheruka kugabwa kuri ibyo byihebe, abasivili 17 barimo abagore n'abana baratabawe, naho ibyihebe bibiri byiciwe muri iyo mirwano mu gihe ibindi bibiri byafashwe ari bizima.

    Hari hashize gusa igihe cy'icyumweru ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zitangiye gukurikirana ibyihebe mu bice byahungiyemo nyuma yo kwirukanwa mu bice bya Mocímboa da Praia, ahahoze icyicaro gikuru cyabyo.

    Nyuma yo gutsindwa urugamba mu duce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma, ibi byihebe byahise byerekeza mu Karere ka Muidube kagenzurwa n'ingabo za SADC na zo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu cya Mozambique.

    Ubwo yasuraga Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique ziri Pundanhar na Nhica do Ruvuma, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'urugamba by'ingabo z'u Rwanda Brig. Gen Pascal Muhizi, yazishimiye akazi keza zikomeje gukora.

    Mu mpera z'umwaka wa 2020 nibwo ingabo z'u Rwanda zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwohereza izindi ngabo mu gihugu cya Mozambique guhashya inyeshyamba ziri mu mitwe y'iterabwoba zari zarigaruriye Intara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

    The post RDF n'ingabo za Mozambique zafashe uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/14/rdf-ningabo-za-mozambique-zafashe-uduce-twa-pundanhar-na-nhica-do-ruvuma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdf-ningabo-za-mozambique-zafashe-uduce-twa-pundanhar-na-nhica-do-ruvuma

  • Musanze: Ufite ubumuga aratabaza nyuma yo kwibwa igare ryamufashaga mu ngendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Arasaba uwamenya amakuru y

    Arasaba uwamenya amakuru y’irengero ry’igare rye kumufasha kuko ubu atabasha kugenda

    Uyu mugabo utuye mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, yavukanye ubumuga bw’ingingo z’amaguru yombi yihinahinnye, ku buryo iyo atari ku igare, agenda akambakamba.

    Mu joro ryo ku wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022, ngo nibwo yahamagawe n’abakora irondo ry’umwuga, barimo bagenzura uko umutekano uhagaze muri santere ya Kimonyi, bamubwira ko ritagaragara aho asanzwe aribika.

    Yagize ati 'Ni igare ryihariye, rigenewe kwifashishwa n’abafite ubumuga. Narifataga nk’aho ariyo maguru yanjye kuko ari ryo ryamfashafaga mu buryo bw’ingendo, mu gihe ngiye gushakisha ibitunga urugo. Ubumuga navukanye bw’amaguru yihinahinnye, butuma ntabasha kuyagendesha n’iyo mbigerageje ubwo ni ugukambakamaba kandi nabwo nkakora akagendo gato cyane'.

    Ati 'Rero aba home guard, uwo munsi bampamagaye mu masaha ya nijoro, bambwira ko aho nsanzwe ndicumbikisha batarihabona. Twihutiye kurishakisha hose, ndarirangisha, ariko kugeza n’ubu nabuze irengero ryaryo'.

    Ngo yajyaga ariparika muri santere y’ubucuruzi ya Kimonyi, ari naho abaryibye barisanze, kuko ubusanzwe atabonaga uko arigeza iwe, bitewe n’uko nta muhanda ugerayo.

    Avuga ko yari yararihawe n’abagiraneza muri 2004, ubwo yari agiye kwiga mu mashuri yisumbuye, ngo rijye rimwunganira mu ngendo. Kuva icyo gihe, iryo gare ngo yarifataga nk’akabando kamwunganira mu rugendo, bikamurinda kwisakasaka amafaranga yo gutega bya hato na hato.

    Agira ati 'Kuri njye, ryari nka ka kabando abageze mu za bukuru bishingikiriza ngo bagere iyo bajya. Nanjye ryandindaga gutega kwa hato na hato, cyane ko munazi ukuntu muri iki gihe kubona ibitunga umuryango ukongeraho n’amafaranga yo gutega ujya kubishaka ari ibintu biba bigoranye'.

    Akomeza ati 'Muri iyi minsi nari naronse akaraka none ubu nagahagaritse kuko kugerayo ntafite ikingezayo urumva ko ni ikibazo. Abaryibye ubu bashyize ubuzima bwanjye mu ihurizo ry’uburyo nkomeza kubaho n’abo nahahiraga; mbese ubu nashobewe. Kuryiba ni nko kumfata ukanca amaguru imibereho yanjye yacungiragaho'.

    Iyakaremye ukomoka mu Karere ka Gakenke, ariko akaba yaraje kuhava ajya gutura i Musanze, bitewe n’imiterere y’ako gace k’iwabo k’imisozi miremire, byamugoraga kubona uko ashakisha imibereho.

    Ubumuga yavukanye bw

    Ubumuga yavukanye bw’ingingo butuma atabasha kugenda yanabigerageza bikamusaba gukambakamba

    Uyu mugabo wubatse akagira n’abana babiri, asaba abagiraneza bashobora kubona igare yibwe, kuba bamuha amakuru, by’akarusho ngo uwagira umutima wo kumugoboka, akamuha ubufasha bumwunganira kubona uko agura irindi gare, abifata nko kumubyara bundi bushya.

    Yagize ati 'Ubusanzwe ririya gare riri mu gaciro k’amafaranga abarirwa mu bihumbi biri hagati ya 480 n’ibihumbi 500 y’u Rwanda. Mu buzima buciriritse mbayemo, kuba nakongeraho ubushobozi bwo kwigurira irindi gare, birangoye cyane; ari na yo mpamvu nsaba ko uwamenya amakuru ashobora kumfasha kumenya uwaryibye cyangwa aho riherereye, cyangwa umuntu wagira umutima utabara, akaba yangoboka uko ashobojwe, byamfasha kubona uko ngura irindi ririsimbura, bikamfasha gukomeza gushakisha imibereho sintege amaboko'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ufite-ubumuga-aratabaza-nyuma-yo-kwibwa-igare-ryamufashaga-mu-ngendo