Category: Uncategorized

  • Biratangaje pe! Umuhanda waje guhinduka ikiyaga kubera imvura idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira warangiritse mu buryo bukomeye kubera imvura iminsi imaze iminsi igwa, iyo mvura kandi yaje guteza inkangu ikangiza uwo muhanda.

    Uyu muhanda wangirikiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Mudugudu wa Birambo.

    Abakoresha uwo muhanda basabwe gukoresha imuhanda Kigali-Musanze-Rubavu kuko uwo bakoreshaga wangijwe n'inkangu yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa.

    Amakuru avuga ko uwo muhanda wangijwe n'amazi y'imvura n'ibyondo bituruka mu misozi byiroshye mu muhanda birawufunga.

    Polisi y'u Rwanda yasabye abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Musanze-Rubavu nk'uko bigaragara mu itangazo yanyujije ku rukuta rwa Twitter.

    Iryo tangazo ryagiraga riti' Turifuza kumenyesha rubanda ko bitewe n'imvura ikabije, inkangu yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utaba nyabagendwa. Turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu. Murakoze.'

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-pe-umuhanda-waje-guhinduka-ikiyaga-kubera-imvura-idasanzwe/

  • Ibyo ukwiriye kwitwararika ku mashanyarazi mu nzu yawe – #rwanda #RwOT

    Nubwo amashanyarazi adufasha mu buzima bwa buri munsi, ni ngombwa kwitondera imikoreshereze yayo kuko iyo akoreshejwe nabi ashobora guteza impanuka zikomeye zirimo inkongi, kwangirika kw'ibikoresho twifashisha mu ngo ndetse no mu kazi, gukomereka ndetse n'ufupfu.

    Ni ngombwa kwitondera ibikoresho wifashisha ushyira amashanyarazi mu nzu (installation) birimo intsinga, amatara n'ibijyana na yo, aho bacomeka (prise/socket) ndetse ukanagenzura uburyo ashyizwe mu nzu yawe, bikaba bikozwe n'umuhanga ubizobereye. Ni ngombwa kandi gukoresha ibikoresho bifite ubuziranenge ku buryo bidashyuha ngo bibe byateza inkongi mu gihe nta bwirinzi buhagije buhari.

    Igihe ushaka gushyira amashanyarazi mu nzu

    Ibikoresho byifashishwa mu gushyira amashanyarazi mu nzu biri ukwinshi ndetse biboneka henshi mu maduka acuruza ibikoresho by'ubwubatsi. Igihe ugiye kugura intsinga cyangwa ibindi bikoresho, ugomba kugenzura ko uguze ibyujuje ubuziranenge ku buryo bitazashyuha ngo bishye.

    Intsinga zo mu nzu ziba zizengurutswe n'igikoba cya pulasitike. Iyo urutsinga rutujuje ubuziranenge rurashyuha, byakomeza cya gikoba kigashonga kigashya, maze bigatuma intsinga zihura zigatanga ibishashi. Icyo gihe aho zinyura hose umuriro utangira kwaka. Akenshi rero usanga intsinga zinyura hejuru, ibikigize bihita bifatwa maze abantu bakisanga inzu yose yafashwe.

    Ikindi cy'ingenzi rero, igihe cyose ugiye gushyira amashanyarazi mu nzu yawe ugomba kwifashisha abatekiniziye b'inzobere bafite ubumenyi n'inararibonye, ku buryo uba wizeye neza ubuziranenge bw'ibyo bagukorera.

    Urwego Ngenzuramikorere rw'Imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rusohora urutonde rw'abatekinisiye bafite impushya zerekana ko bafite ubumenyi n'ubuhanga bwo gushyira amashanyarazi mu nzu.

    Igihe kandi usanzwe ufite amashanyarazi iwawe, ni byiza kugenzura ko nta rutsinga rwangiritse cyangwa se n'ibindi bikoresho byayo kugira ngo ubisimbure hakiri kare bitarateza impanuka.

    Kwitwararika imikoreshereze y'amashanyarazi

    Igihe ufite amashanyarazi iwawe ucomeka ibikoresho bitandukanye, ugomba kwitondera kugenzura ko ibyo ucomeka bimeze neza. Byaba ipasi, ishyiga ry'amashanyarazi (cuisinière), radio, televiziyo, firigo n'ibindi bitandukanye, bigomba kuba bikora neza.

    Ibikoresho by'amashanyarazi kandi bicomekwa gusa igihe birimo gukoreshwa, byaba bidakoreshwa bigacomokorwa. Nta mpamvu yo gusiga ipasi icometse kandi utarimo gutera imyenda kuko ishobora gushyuha igatwika ibyo iteretseho. Ni kimwe na radio na televiziyo cyangwa indahuzo (charger) ya telefoni. Icyo utarimo gukoresha cyose, ni ngombwa kugicomokora.

    Ugomba kandi kwirinda gucomeka ibintu byinshi cyane ahantu hamwe. Ugasanga kuri 'prise' imwe ucometseho ipasi, radio, televiziyo, firigo n'ibindi byinshi. Ibi bishobora gutuma aho bicometse hashyuha hakaba hagurumana.

    Ni ngombwa cyane kurinda abana bato gukora aho bacomekera (muri prise/socket) cyangwa no gukinira ku ntsinga z'amashanyarazi. Igihe cyose ubonye umwana muto ashobora gucengeza ikintu aho bacomekera, ugomba kwihutira kumubuza cyangwa kumwigizayo. Cyane cyane abana bato bageze igihe cyo gukambakamba, ntibagomba gusigara bonyine mu nzu irimo amashanyarazi.

    Ku bantu bakuru kandi na bo, ni byiza kwirinda gucomeka cyangwa gucomora igikoresho ku mashanyarazi igihe intoki zawe zitose, gukora ku gikoresho gicometse ufashe ikintu gikoze mu cyuma, kwegereza ku marido n'ibitambaro ibikoresho bishyuha nk'ipasi, 'cuisinière', 'cafetière' n'ibindi.

    Bagomba kwirinda na none kwanika imyenda cyangwa ikindi kintu ku nsinga z'amashanyarazi, gukinira ku byuma bitwara amashanyarazi, igihe itara ryahiye cyangwa rishaje ugiye kurihindura, ni byiza kubanza kureba ko rijimije ndetse igihe utetse ku mashanyarazi, ugomba kuguma hafi y'iziko.

    Wabyitwaramo ute igihe ubonye uwafashwe n'amashanyarazi?

    Ese wari uzi ibibaho iyo umuntu afashwe n'amashanyarazi? Kubera imiterere y'umubiri w'umuntu ugizwe ahanini n'amazi, byorohera amashanyarazi kumunyuramo. Ikindi kubera umuvuduko wayo ungana n'uw'urumuri, iyo amunyuzemo yangiza ibice byinshi by'umubiri bitewe n'ingano yayo.

    Imitsi iragagara bityo uwafashwe ntabashe kuyikuraho, ibihaha bikifunga ntabashe guhumeka, umutima ugahagarara imitsi ikifunga, noneho hakaziraho n'ubushye ku mubiri ndetse no kwangirika kw'ibice byawo by'imbere. Bitewe n'ubukana bw'umuriro, uwafashwe aba afite ibyago byinshi byo kuhasiga ubuzima.

    Igihe ubonye hari uwafashwe n'umuriro, ugomba kwirinda kumukoraho n'intoki kuko nawe wahita ufatwa. Ahubwo icyo wakora, niba icyatumye afatwa gicometse, wagicomokora cyangwa ugakupa umuriro kuri 'fusible'.
    Bitabaye ibyo, ihutire guhamagara REG kuri 2727 cyangwa ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z'umuriro kuri 111.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-ukwiriye-kwitwararika-ku-mashanyarazi-mu-nzu-yawe

  • Kuri Saint Valentin indabo ziri mu byaguzwe cyane (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umuromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.

    Kuri uwo munsi, abasore bandikaga amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

    Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujijwe, ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.

    Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

    Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

    Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yari ategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

    Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin, yongeye kureba.

    Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: 'Love from your Valentine' ni ukuvuga 'urukundo rwa Valentin wawe' amushimira urukundo n’ubudahemuka yamugaragarije.

    Mu Rwanda, kimwe n’ahandi henshi ku isi, abatari bake bagaragaje ko bizihiza uyu munsi, nk’uko bagaragaraga mu myambarire yiganjemo amabara y’umukara n’umutuku, bamwe ndetse bakaba bagaragaye bategura impano zitandukanye, abandi bagura indabo zo guha abakunzi babo nk’uko bigaragara mu mafoto.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kuri-saint-valentin-indabo-ziri-mu-byaguzwe-cyane-amafoto

  • Ibihugu 20 bihiga ibindi mu kugira ibyiza nyaburanga ku isi [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Raporo nshya y'ibihugu bifite ubwiza nyaburanga ku isi yashyize Tanzania ku mwanya wa 4 mu bihugu byiza ku isi n'amanota 6.90 ku icumi mu gihe na Kenya yaje mu bihugu 10 bya mbere byiza ku isi.

    Raporo y'ibihugu bya mbere ku isi bifite ubwiza nyaburanga buhebuje yakozwe n'Ikinyamakuru Money.co.uk yashyize Kenya ku mwanya wa gatandatu n'amanota 6.7 ku manota 10.

    Binyuze kuri raporo, Kenya ifite ibirunga umunani, imisozi itanu ihambaye cyane, ahantu 411 harinzwe, kilometero kare 170.887 z'amashyamba akurura imvura n'ibindi.

    Ku rundi ruhande, Tanzaniya iri imbere ya Kenya,iyirusha ibirunga 3, imisozi cumi minini, ahantu 836 harinzwe, kilometero kare 387.944 z'amashyamba n'ibindi.

    N'amanota 7,77 ku 10, Indoneziya nicyo gihugu cyiza cyane ku isi mu byiza nyaburanga,gikurikiwe na Nouvelle-Zélande (7.27), Colombia (7.16), Tanzaniya (6.98), Mexico (6.96),Kenya,India [6.54],France (6.51),Papua New Guinea (6.39),Comoros (6.22).

    Guhera ku mwanya wa 11 hari:Ecuador (6.09),United States (6.03),Vanuatu (6.02),Japan(6.00),Solomon Islands (5.97),Italy (5.87),Philippines (5.80),Peru (5.66),Australia (5.65),Costa Rica (5.65).

    U Rwanda kimwe na Brazil ntibyaje muri 50 bya mbere mu gihe Uganda yaje ku mwanya wa 42 n'amanota asaga 4.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ibihugu-20-bihiga-ibindi-mu-kugira-ibyiza-nyaburanga-ku-isi-urutonde

  • Ev. Janet Israel yishimiye cyane gutumirwa no… – #rwanda #RwOT

    Janet Israel yahuye na Rev Lucy Natasha ku Cyumweru tariki 13 Gashyantare 2022. Yavuze ko yahuye na Rev. Natasha n’umugabo we Prophet Carmel nyuma y’ubutumire bari bamuhaye bw’ibirori byo gutangiza ku mugaragaro igikorwa bashyizeho umutima muri iyi minsi. Byahuriranye kandi no kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe y’Itorero ryabo bise Empowerment Christian Church (ECC). Ati “Twahuye ejo tariki 13 Gashyantare kuri Church yabo, niho bantumiye muri ‘One year Celebration’, bana launching icyo bise Fearless Generation. Ni ivugabutumwa barimo gutegura ahantu hatandukanye”.

    Janet Israel yabwiye InyaRwanda.com akunda cyane Rev. Lucy Natasha ndetse anahishura ko ari we afatiraho icyitegererezo. Yavuze ko mu byo amukundira harimo kuba yigirira icyizere, kubwiriza adategwa, gukorera kuri gahunda ibintu byose biteguwe neza, no kuba yarakoreye Imana ari umukobwa ntacike intege kugeza ashatse umugabo. Ati “Icya mbere mukundira ni ‘Self Confidence’. Icya kabiri ni uburyo abwiriza adategwa, icya 3 ni uburyo ari organised muri Ministry ye, icya kane ni ukuntu yakoreye Imana ari umukobwa ntacike intege kurinda ashatse”.

    Ev. Janet Israel hamwe na Rev. Lucy Natasha 

    Umuvugabutumwa Janet Israel wamamaye mu kujyana abantu muri Israel, si ubwa mber ahuye na Rev. Lucy Natasha kuko baherukaga guhurira mu Rwanda mu mwaka wa 2018. Bongeye guhura nyuma y’iminsi micye Janet Israel n’umugabo we Pastor Francis Sendakize batangije umuryango w’ivugabutumwa (Ministry) New Jerusalem Healing Centre unafite Itorero bise New Jerusalem Temple (NJT) ryubakiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe 21:2. Ni igikorwa cyabaye mu Ntangiriro z’umwaka wa 2022 mu kwezi kwa Mutarama kibera muri Kigali.

    Gutumirwa muri Kenya na Rev. Lucy Natasha ndetse n’umugabo we Prophet Carmel Stanley, byazamuye amarangamutima ya Ev. Janet Israel na cyane ko afata Lucy Natasha nk’icyitegererezo kuri we. Kuva kera cyane yamye atangaza ko akunda bihebuje Rev. Natasha. Janet Israel yanditse kuri Instagram ati “Mbega umugisha nagiriwe wo guhura n’uwo mfatiraho icyitegerereo (Role model), umuvandimwe wanjye (Sister) na Prophet Carmel. Byari umugisha kwifatanya namwe mu kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe ya ECC (Empowerment Christian Church). Mbifurije kuzizihiza imyaka ibihumbi”.

    Janet Israel yamamaye kubera gufasha abantu kujya gusura igihugu cya Israel

    Janet Israel umaze kujyana muri Israel abanyarwanda batari bacye biganjemo abapasiteri barimo na Apotre Dr Paul Gitwaza, yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto atatu amugaragaza ari kumwe na Rev. Natasha. Ifoto ebyiri zimugaragaza ari kumwe na Rev. Natasha n’umugabo we Prophet Carmel naho ifoto ya gatatu imugaragaza ari kumwe na Rev. Natasha ari bonyine, barimo gusenga bafatanye mu biganza. Ev. Janet Israel ati “Nakiriye (umugisha) mu izina ry’Umwami wacu Yesu. Amen”. Yongeye arandika, asabira umugisha iyi ‘Couple’ ku bwo kumugira inama nziza.

    Rev. Lucy Natasha watumiye umunyarwandakazi Janet Israel, ni Umushumba Mukuru w’Itorero Empowerment Church rikorera muri Kenya, akaba ari no mu bapasiteri bakunzwe cyane muri Kenya no mu Karere, by’akarusho akaba ayoboye ku mbuga nkoranyambaga aho kuri Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 820. Kuri ubu ari kugaragara mu bikorwa by’ivugabutumwa agaragiwe n’umugabo we Prophet Carmel ukomoka mu Buhinde. Amafoto y’aba bombi bambaye imyenda itandukanye ibereye ijisho akunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Rev. Lucy Natasha ari mu banya-Kenya batunze amafaranga menshi dore ko abarirwa umutungo ugera kuri Miliyoni 120 z’amashiringi yo muri Kenya, mu manyarwanda akaba arenga Miliyari imwe (1,103,514,878 Frw). Ari no mu bagore b’uburanga batigisa imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter na Facebook. Natasha ukunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko, aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2018 ubwo yari yatumiwe mu giterane cy’iminsi itatu cyizwe ‘3 Days of Glory’ cy’umuryango Zoe Family Ministries washinzwe na Esperance Buliza.

    Ev. Janet Israel yishimiye ibiganiro byiza n’inama zubaka yagiriwe na Rev. Natasha n’umugabo we Prophet Carmel

    Ev. Janet Israel yaherukaga guhura na Rev. Lucy Natasha mu mwaka wa 2018

    Ev. Janet Israel hamwe n’umugabo we Pastor Francis bashakanye mu 2017

    Pastor Sendakize Francis umugabo wa Ev. Janet Israel

    Ubwo Rev. Lucy Natasha yambikwaga impeta mu Ugushyingo 2021

    Rev. Lucy Natasha ni we Ev. Janet Israel afatiraho icyitegererezo

    Rev. Lucy Natasha n’umugabo we Prophet Carmel banazwi kwambara bakarimba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114533/ev-janet-israel-yishimiye-cyane-gutumirwa-no-kugirwa-inama-na-rev-lucy-natasha-wo-muri-ken-114533.html

  • Perezida mushya wa Mukura yiteguye ate guhang… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022, nibwo Maniraguha Ndamage Jean Damascene yatorewe kuyobora ikipe ya Mukura asimbuye Olivier Nizeyimana Mugabo watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA'.

    Maniraguha usanzwe ari Rwiyemezamirimo ndetse unafite inganda zitandukanye mu ntara y'Amajyepfo, yatorewe uyu mwanya kugira ngo akomeze guharanira iterambere n'umusaruro mwiza w'ikipe, ariko kandi akemure ikibazo cy'imyenda iyi kipe ibereyemo abatoza batandukanye.

    Nyuma yo gutorerwa kuyobora Mukura, Maniraguha yavuze ko ikimuzanye muri iyi kipe ari ugutwara igikombe cya shampiyona.

    Yagize ati'Intego dufite ni ugutwara ibikombe, Mukura ntabwo ari ikipe ya Rugby, ntabwo ari ubucuruzi, icyo dushaka ni ugutwara ibikombe no kwiyerekana'.

    Uyu muyobozi yavuze ko intego ya mbere we na komite bagiye gukorana ari ugushaka ubushobozi, gushyira hamwe no kongerera imbaraga za Fan club no kunga ubumwe.

    Perezida mushya wa Mukura, yagarutse ku buryo agiye kwitwara mu kibazo cy'umwenda wa miliyoni 46 Frw iyi kipe ibereyemo abatoza bayitoje ariko bakirukanwa amasezerano yabo atarangiye.

    Yagize ati'Twahinduye inama y'ubutegetsi y'ikipe tugerageza gushyiramo abantu bafite ubushobozi, twagize amahirwe COVID-19 iri kugabanyuka, ni ukugerageza gutsinda ku buryo abafana baza ku kibuga  ari benshi amafaranga akinjira, ikindi dufite gahunda yo kuvugana n'abaterankunga batandukanye, hari abo dufite ndetse hari n'abandi duteganya, dufite amahirwe yo kubona amafaranga menshi yo kuzakemura ibyo bibazo'.

    Maniraguha agiye kuyobora Mukura Victory Sport mu gihe cy'imyaka ine iri imbere.

    Maniraguha Ndamage Jean Damascene yatorewe kuyobora Mukura Victory Sport

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114525/perezida-mushya-wa-mukura-yiteguye-ate-guhangana-numwenda-wa-miliyoni-46-frw-iyi-kipe-iber-114525.html

  • Umunyamakuru Baker Samuel agiye kurushinga na… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabaye kuwa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 bibera mu Mujyi wa Kigali mu Ubumwe Grande Hotel. Baker Samuel n'umukunzi we bari baberewe cyane mu myenda yiganjemo amabara y'umutuku n'umukara y'abantu bakundana. Umunsi wahariwe abakundana (Saint Valentin) ntiwari wakageze kuko uba buri mwaka kuwa 14 Gashyantare, ariko bo bawizihije tariki 12/02 nk'umunsi batangiriyeho byeruye urugendo rwabo rw'urukundo ruganisha ku kubana ubuziraherezo.

    Baker Samuel na Jocelyne baritegura gukora ubukwe mu 2022

    Baker Samuel umusore ushinguye w'inzobe yenda kuba imibiri yombi, yari yambaye ibara ry'umukara ahantu kose kuva ku nkweto, ipantalo kugeza ku ishati. Yari yambaye ishati iriho umugongo w'umweru ku ruhande rw'ibumoso ahagana ku gituza. Umukunzi we Jocelyne w'inzobe icyeye, ufite ishinya yenda kuba umukara, amenyo y’urwererane n'igara rito nk'iry'aba Miss, yari yambaye ipantalo y'umweru de ndetse n'ishati y'umutuku wererutse irimo utudomo duto tw'umweru.

    Ugendeye ku mafoto n’amashusho y’iki gikorwa kizwi nka ‘Proposal’ cyangwa ‘Engagement’ mu ndimi z’amahanga, bigaragara ko Jocelyne Uwase yambitswe impeta mu buryo bwamutunguye (Surprise). Mu mashusho y’aba bombi yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Mike Karangwa, Jocelyne yinjirana na bagenzi be muri Hoteli ibi birori byabereyemo, agatungurwa no kubona umukunzi we amusanganiye ari na bwo yamusabaga kuzamubera umugore. Jocelyne agaragara asa nk’ubaza bagenzi be impamvu bamujijishije.

    Muri ibi birori byitabiriwe n'abantu bacye mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, Baker Samuel n’umukunzi we Jocelyne bamaze imyaka ibiri n'andi mezi mu buryohe bw'urukundo, bari bagaragiwe n'inshuti zabo za hafi zirimo umunyamakuru Mike Karangwa na Munyakazi Sadate b’amazina azwi mu myidagaduro. Baker Samuel yasabye Jocelyne kuzamubera umugore, undi ntiyazuyaza amubwira YEGO, maze umusore ahita amwambika impeta 'Fiançaille', barahoberana biratinda, barasomana, umukobwa asuka amarira kubera ibyishimo. 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO MATO Y’UKO IBI BIRORI BYARI BIMEZE

    Ijuru rito! Byari umunezero mwinshi kuri Baker Samuel na  Jocelyne ku munsi wabo w’amateka wa ‘Engagement’

    Baker Samuel BYANSI yabwiye InyaRwanda.com ko hashize imyaka ibiri akundana na Uwase Jocelyne wanyuze umutima we, bigatuma amurutisha abandi bakobwa bose yamenye. Yavuze ko yakunze Jocelyne kubera ko ari we mufana we wa mbere ukunda ibyo akora. Ati: 'Umukunzi wanjye tumaranye igihe cy'imyaka 2 n'amezi arengaho. Ikintu mukundira cyane ni ukubera ko ari we mufana wa mbere ngira, akunda ibyo nkora kandi abiha agaciro'.

    Ati 'Nawe akunda inkuru zicukumbuye 'Investigative stories' so she is supportive'. Yunzemo ko Jocelyne ari we mujyanama afite, ati'Kandi ni we mujyanama mukuru nsigaye mfite yaba mu buzima busanzwe ndetse no mu kazi'. Ku bijyanye n'igihe bateganya gukora ubukwe, yavuze ko ari muri uyu mwaka wa 2022. Ati 'Ubukwe bwacu turabuteganya muri Summer y'uyu mwaka Imana nidutiza ubuzima'.

    Jocelyne ni umukunzi akaba n’umujyanama wa Baker Samuel

    Baker Samuel yanditse kuri Twitter ashimira umukunzi we wamubwiye YEGO, nyuma y'amasaha macye yari ashize ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter hari amakuru avuga ko uyu musore yaba yaburiwe irengero, ndetse uwabitangaje yahise amenyesha RIB na Polisi. Twabajije Baker Samuel uko byari byamugendekeye, avuga ko yari arwaye ndetse akaba yari ahugiye muri ibi birori bye. Ati 'Njye nari ndwaye kandi ndi no gutegura biriya birori, so uko wabibonye nanjye ni ko nabibonye'.

    Nk'umuntu umaze iminsi ibiri yambitse umukunzi we impeta y'urukundo, ubu Isi yose ikaba iri kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abakundana (Saint Valentin), birumvikana ko Baker Samuel na Jocelyne bari mu bantu bari kumva cyane uburyohe bw'uyu munsi. Twabajije uyu musore umuhanzi nyarwanda akunda, ndetse n'indirimbo y'urukundo yatura umukunzi we, adusubiza agira ati 'Umuhanzi Nyarwanda nkunda ni 'Late Jay Polly', gusa indirimbo natura umukunzi wanjye kuri iyi St Valentin ni 'I LOVE YOU TOO' ya Yvan Buravan.

    Baker Samuel BYANSI ni muntu ki mu Itangazamakuru ?

    Baker Samuel BYANSI ni umunyamakuru wa Royal Fm mu kiganiro 'Face of the Nation' kiba buri ku wa Gatandatu kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa za mu gitondo (8am to 10am). Amaze umwaka n'igice akora muri iki kiganiro kibanda ku makuru acukumbuye y'ibiba bigezweho mu gihugu n'andi anyuranye, kigatumirwamo abantu batandukanye barimo na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta n'iz'abikorera. Yakoze kandi kuri Radio / TV 10.

    Uyu musore watangiriye urugendo rw'itangazamakuru kuri Goodrich TV, magingo aya akora kuri Royal FM, akanakorana ibiganiro mbarankuru 'Documentary' na BTN TV, TV10 ndetse na M28 Investigates. Muri 2019 afatanyije n'abandi banyamakuru batangije M28 Investigates ikora inkuru zicukumbuye gusa, ikanigisha n'abandi kuzikora. Baker Samuel ni umunyamuryango w'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ)n'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura(RMC).

    Baker Samuel yaminuje mu itangazamakuru, mu mwihariko w'Itangazamakuru Ricukumbura (Investigative Journalism). Yize muri Uganda ndetse no muri Kenya. Nyuma yo kuva ku ntebe y'ishuri, yakoze amahugurwa atandukanye mu gukora inkuru zicukumbuye akaba ari na zo akora magingo aya abinyujije mu Kigo cy'Itangazamakuru kidaharanira inyungu yashinze afatanyije na bagenzi be nk'uko yabidutangarije (Non-Profit Newsroom ya M28 Investigates).

    Ni umunyamuryango wa Global Investigative Journalism Network, akaba akorana n'ibindi bitangazamakuru nka Africa Uncensored, Zam Magazine, IWPR ndetse n'ibindi nk'Umunyamakuru Wigenga (Freelance). Impamvu akunda gukora Inkuru Zicukumbuye, ayisobanura muri aya magambo: 'Impamvu nkunda Investigative stories ni ukubera ko zizana impinduka muri sosiyete. Itangazamakuru ntacyo rimaze igihe cyose ridafasha umuryango mugari guhinduka mwiza 'Positive Change as an impact'.

    Baker Samuel yabwiye InyaRwanda.com ko afite abantu batatu afatiraho urugero. Ati 'Jyewe ngira aba ‘Role Model’ batatu (3). Uwa mbere ni John Allan Namu, Co-Founder wa Africa Uncensored kandi nawe akaba Investigative Journalist (Kenya). Uwa kabiri niDayo Ayitan, Founder waInternational center for investigative Reporting l, nawe akaba Investigative Journalist (Nigeria). Uwa gatatu niAnas Aremeyaw Anas, Founder waTiger Eye, akaba na Undercover Journalist muri (Ghana)'.

    Baker Samuel na Joselyne bagiye kurushinga nyuma y’imyaka 2 bamaze bakundana

    Munyakazi Sadate ari mu bitabiriye ibirori Baker Samuel yambikiyemo impeta umukunzi we Jocelyne

    Mike Karangwa yitabiriye ibi birori

    Bahoberanye biratinda!

    Jocelyne yishimye akumva yaguruka kubera ko agiye kurushinga na Rudasumbwa we!

    Inshuti za Baker na Jocelyne zishimiye intambwe bateye mu rukundo rwabo

    Ubwo Baker Samuel yambikaga umukunzi we impeta ntiyigeze atera ivi nk’uko bamwe babiharaye

    Uwase Jocelyne hamwe n’urungano rwe rwishimiye cyane intambwe yateye

    Samuel B. Baker na Jocelyne bamaze imyaka ibiri bakundana

    Samuel B. Baker ni umunyamakuru wa Royal Fm ukora Inkuru Zicukumbuye

    Samuel B. Baker na Conary Mugume wa NBS Tv uri mu banyamakuru bakomeye muri Uganda ubwo bari bahuriye ku mupaka wa Gatuna kuwa 31 Mutarama 2022

    REBA HANO “I LOVE YOU TOO” YA YVAN BURAVAN INDIRIMBO BAKER SAMUEL YATUYE UMUKUNZI WE JOCELYNE KURI UYU MUNSI WA SAINT VALENTIN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114515/umunyamakuru-baker-samuel-agiye-kurushinga-na-jocelyne-yambitse-impeta-mu-birori-byitabiri-114515.html

  • Imyigaragambyo y'inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose! #rwanda #RwOT

    Amakuru ava i Buruseli mu Bubiligi aravuga ko za mburamumaro, ziganjemo abajenosideri n'ibigarasha, zongeye 'kwikinisha' ngo zirategura imyigaragambyo  yo kudobya uruzinduko rwa  Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo mu mpera z'iki cyumweru  azaba ari mu Bubiligi mu nama ihuza Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi n'Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe.

    Abashyushye muri  ayo mateshwa, ni abayoboke wa FDU-Inkingi, impanga y'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ubu bakaba barimo gukwirakwiza amatangazo atumira  inkorabusa.

    Icyakora amakuru twashoboye kumenya , ni uko hari abamaze gutangaza ko batazajya muri ayo manjwe, kuko basanga ari ugukomeza guta igihe. Aba ni abamaze kubona ko barushywa n'ubusa,  kuko ibyo bita imyigaragamyo  bamaze imyaka 28 babikora kandi ntacyo byagezeho na gito, cyane ko initabirwa n'ababarirwa ku mitwe y'intoki.

    Perezida Kagame ni inkingi ya mwamba mu gutegura iyo nama yo ku rwego rwo hejuru, dore ko imyiteguro y'ibanze yabereye I Kigali mu mpera z'umwaka ushize. Ibi bigaragaza icyizere amahanga amufitiye, hashingiwe ku cyerekezo kizima yahaye uRwanda n'Afrika muri rusange. Kumva rero ngo inkorabusa zirirwa zizerera mu Burayi ziramwamagana, ni ugusetsa abantu gusa.

    Hagati aho kandi, izo  nzererezi ziratayanjwa ngo zirategura imyigaragambyo, mu gihe hirya no hino ku isi, Abanyarwanda bazima barimo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu. Abasabanye muri izi mpera z'icyumweru hifashishijwe ikoranabuhanga ,   ni abatuye muri Maroc, Guinea na Tuniziya. Bose baragarutse banashima  Intwari zimanye u Rwanda , mu gihe abagome barimo n'aba bigaragambya, bari baruroshye mu rwobo. Urubyiruko rwibukijwe ko ari amaboko y'uRwanda, rusabwa kugendera kure ikintu cyose cyasubiza inyuma ubumwe n'iterambere mu Rwanda, narwo rurabishimangira.

    Inzererezi rero nizikure amerwe mu isaho, kuko Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko,  batagikeneye ibibarangaza, nk'uko babigaragaje  muri ubwo busabane. Abakora ubusa ngo barigaragamya rero  nibakomeze bate igihe, Abanyarwanda bazima bakomeze barwubake, amateka azaca urubanza.

     

    The post Imyigaragambyo y'inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imyigaragambyo-yinkorabusa-yagera-ku-ki-itagezeho-mu-myaka-28-yose/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyigaragambyo-yinkorabusa-yagera-ku-ki-itagezeho-mu-myaka-28-yose

  • Baziki wari umaze imyaka irenga 8 mu Amavubi… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ni bwo inkuru y'incamugongo yasakaye ko Baziki Jean Pierre wari Kit Manager w'ikipe y'igihugu Amavubi yitabye Imana azize uburwayi.

    Baziki yari amaze imyaka irenga 8 akorera ikipe y'igihugu Amavubi, gusa urugendo rwe ku Isi rukaba rwarangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu bitaro bya CHUK yari arwariye.Ntabwo uburwayi bwahitanye Baziki bwatangajwe, gusa icyavuzwe ni uko yazize uburwayi.

    Baziki Jean Pierre wari Kit Manager wa Amavubi yitabye Imana

    Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we n'umuryango mugari w'abasportif mu Rwanda kuko babuze umuntu w'ingenzi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114529/baziki-wari-umaze-imyaka-irenga-8-mu-amavubi-yitabye-imana-114529.html

  • 'Intare y’Ingore y’Afurika!’ Album ya Alyn Sano avuga ko izaba idasanzwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda, Alyn Sano yamaze gushyira hanze indirimbo 'Boom’ izaba iri kuri Album ye avuga ko izaba idasanzwe yise 'Intare y’ingore y’Afurika’ (African Lioness).

    Uyu muhanzikazi aherutse gusohora amashusho y’indirimbo 'Boom’, ikaba ari indirimbo y’urukundo ituje avuga ko yakoze mu rwego rwo gufasha abakundana kuryoherwa n’urukundo mu njyana ituje.

    Ati 'Nashakaga gukora indirimbo y’abakundana kandi iryoheye amatwi itihuta cyane ariko na none idatuje cyane, nibwo mu mutwe hajemo ijambo 'Boom’ kuko nkunda no kurivuga, mpita nandika iyo ndirimbo.'

    Iyi ndirimbo Boom, Alyn Sano yumvikana mu ijwi ry’umukobwa uba uvuga ko iyo umukunzi we ahari aba yumva ari bwo yuzuye, akaba ndetse ari nayo mpamvu ituma abyuka buri munsi ko yumva bakwibanira ubuziraherezo, ngo azamutwara aho yumva ashaka hose.

    Alyn Sano kandi yabwiye ISIMBI ko nta byinshi yatangaza kuri Album ye ya mbere 'African Lioness’ n’impamvu yayise iri zina, ngo hari ibyo akirimo kunoza azabitangaza mu minsi ya vuba.

    Yakomeje avuga ko ikintu yayibwiraho abakunzi be ari uko izaba ari album iriho umwihariko kuko hazaba hariho n’ubundi butumwa butari urukundo.

    Ati 'Abakunzi banjye ikintu kimwe nayibabwiraho ni uko nzabaha umuziki ntasanzwe mbaha, izaba ari album iriho ubutumwa butandukanye butari urukundo gusa, ikindi kandi ni uko igiye kuza vuba cyane.'

    Iyi Album kandi ikazaba iriho indirimbo 12, aho avuga ko izakorwaho n’abahanzi batandukanye ndetse barimo n’abo hanze y’u Rwanda.

    Alyn Sano avuga ko Album ye ya mbere izaba iryoheye amatwi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/intare-y-ingore-y-afurika-album-ya-alyn-sano-avuga-ko-izaba-idasanzwe