Category: Uncategorized

  • Gakenke: Bafatanyije n’abayobozi gukumira isuri yangizaga imyaka n’ibikorwa remezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi bafatanyije n

    Abayobozi bafatanyije n’abaturage gutunganya imirwanyasuri barimo Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Twagirayezu Gaspard(ubanza) na Depite Bitunguramye Diogene (wa gatatu ku ruhande rwo hirya)

    Ni amaterasi, abaturage cyane cyane bahinga ku musozi uhanamye wo muri ako gace bitezeho ko azabafasha gukumira isuri yaterwaga n’amazi y’imvura yajyaga igwa muri ako gace kagizwe n’imisozi ihanamye, akangiza imyaka y’abaturage ihinze mu mirima, ndetse akangiza n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Gaseke.

    Musabyimana Jean Jules, umuturage Kigali Today yaganiriye na we yitabiriye umuganda, yagize ati: 'Imvura yajyaga igwa, isuri igatembana imyaka yacu, yiganjemo ibishyimbo, ibigori byabaga biri mu murima, byose ikabikukumbira epfo mu kabande, yanagerayo akangiza urugomero rw’amashanyarazi rwa Gaseke, n’amashanyarazi akabura. Kuba aka gace kagizwe n’imisozi ihanamye gutya, aya materasi yikora turi gufatanya gutunganya, twari tuyakeneye cyane, kugira ngo bidufashe gukumira ayo mazi, bityo tubashe guhinga, kandi tweze umusaruro ufatika. Ubu turabyishimiye cyane kuko twatangiye gusubiranya ibyari byarazambye'.

    Abaturage barishimira ko amaterasi bafashijwe gutunganya azagabanya ingaruka ziterwa n

    Abaturage barishimira ko amaterasi bafashijwe gutunganya azagabanya ingaruka ziterwa n’isuri yangizaga imyaka n’ibikorwa remezo

    Mugenzi we Nyinawajambo Anathalie, agira ati: 'Twahingaga bigasa n’aho dukora ubusa, tugahorana inzara yo kuteza imyaka kubera ko yabaga yaratwawe n’isuri. Utu tudumburi(amatarasi yikora) turimo gutunganya, tuzakomerezaho no kuyiteraho ubwatsi bw’amatungo ndetse n’ubundi bufata ubutaka, kugira ngo bukomere, hato butazongera gutwarwa n’isuri. Urumva ko tuzaba turwanyije ibiza byibasiraga imyaka yacu, byiyongereyeho ko n’amatungo yacu atazongera gusonza, bityo dusezerere inzara twihaza mu biribwa tunasagurire amasoko'.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, yahereye kuri iki gikorwa cy’umuganda, asaba abaturage ko gukumira ibiza babigira umuco.

    Yagize ati: 'Icya mbere ni ukwishimira amahirwe abanyarwanda twongeye kubona yo gukora umuganda, nyuma y’igihe cyari gishize udakorwa kubera icyorezo Covid-19. Iki ni ikimenyetso cy’umusaruro uturuka mu kuba abaturage bitwaye, mu kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo. Ari na yo mpamvu tubasaba gukomeza gukora ibikorwa bihoraho na nyuma y’ibingibi bikozwe uyu munsi, kugira ngo amazi atazongera kwangiza imyaka yabo cyangwa n’ibindi bikorwaremezo'.

    Yanagarutse ku zindi gahunda zinyuranye harimo n’izijyanye no kwita ku myigire y’abana mu mashuri, aho yasabye ababyeyi kwirinda icyo aricyo cyose cyahungabanya cyangwa ngo kivutse umwana uburenganzira bwe bwo kwiga.

    Muri uyu muganda Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye Twagirayezu Gaspard, yari kumwe na Depite Bitunguramye Diogène, Umuyobozi w’Akarere ga Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney, ndetse n’inzego zishinzwe umutekano.

    Mu Mirenge itandukanye y’Aka Karere hibanzwe ku bikorwa byo kurwanya isuri hakorwa utudumburi(amatarasi yikora), gusibura imihanda yari yaraguyemo ibitengu biturutse ku biza ndetse no gusana amazu y’abaturage bagezweho n’ingaruka z’ibiza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gakenke-bafatanyije-n-abayobozi-gukumira-isuri-yangizaga-imyaka-n-ibikorwa-remezo

  • Breaking news.Umuherwe wa Chelsea arekuye ubuyozi bwiyikipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru atarimeza ku bafana na bakunzi bikipe ya Chelsea kuruyu mugoroba tariki 26 gashyantare umuyobozi mukuru akaba n'umuherwe wikipe ya chelsea akoresheje imbuga nkoranya mbaga ze yanditse asezera kuba umuyobozi wiyi ekipe ibarizwa mu kiciro cyambere hariya mu gihugu cy'ubwongereza. ( premier league)


    Roman Abramovic yagize ati' mumyaka irenga icumi namaze aringe ureberera ikipe nagerageje gukora ibyosho ntanga nibyo mfite kugirango ikipe narimbereye umuyobozi itere imbere ibone umusaruro uhagije nkuko zari intego zange Kandi ndakeka naragerageje kuzigeraho gusa noneho ubungubu ho reka mbe mfashe akanya ubuyobozi mbe mbuhariye umuryango wa Chelsea (Chelsea foundation)'

    Ibi bigaragaye nyuma y'intambara igihugu avukamo aricyo uburusiya(Russia) gishoja kuri ikirenge(Ukraine). Umuryango wunze ubumwe bw'iburayi ugahita utegeka ko buri bikorwa byose by'igihugu cy'Uburusiya birereye iburayi kigomba gufatirwa .


    Nyuma Yuko uyu muherwe Roman Abramovic bamwe mu badepite bo m'umuryango wunze ubumwe bw'iburayi basabye ko yafatirwa ibihano nawe yahisemo kuba yiheje.

    Benshi batangiye kugira impungenge Yuko naramuka avuye mu ikipe ya Chelsea Kaba kabaye kuko yayisanze habi none yarayigejeje kure reka kwizereko atagiye byoguhera azajya akomeza agafasha ekipe.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-umuherwe-wa-chelsea-arekuye-ubuyozi-bwiyikipe/

  • Abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero wa #MissRwanda2022 (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2022 nibwo habaye umuhango wo gutoranya abakobwa 20 bagomba gukomeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022. Ni umuhango wabereye i Gikondo muri Expo Ground.

    Abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ni aba bakurikira:

    1. Ruzindana Kellia (47)

    2. Muheto Nshuti Divine (44)

    3. Uwimanzi Vanessa (70)

    4. Bahali Ruth (3)

    5. Uwimana Marlène (69)

    6. Ikirezi Musoni Kevine (10)

    7. Mutabazi Isingizwe Sabine (38)

    8. Kalila Leila Franca (23)

    9. Uwikuzo Marie Magnificat (67)

    10. Kayumba Darina (25)

    11. Umurerwa Bahenda Arlette Amanda (55)

    12. Kazeneza Marie Merci (26)

    13. Umuhoza Emma Pascaline (53)

    14. Keza Maolithia (27)

    15. Saro Amanda (48)

    16. Keza Melissa (28)

    17. Nkusi Lynda (43)

    18. Muringa Jessica (37)

    19. Ndahiro Mugabekazi Queen (42)

    20. Uwimana Jeanette (68)

    Aba bakobwa uko ari 20 bazatangira umwiherero (boot camp) kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Gashyantare 2022. Ni umwiherero uzabera muri Hotel Golden Tullip La Parisse i Nyamata.

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-20-bakomeje-mu-mwiherero-wa-missrwanda2022-amafoto/

  • Abafana n'inshuti z'abakobwa bari muri #MissRwanda2022 bari babukereye baje kubashyigikira (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2022 ubwo habaga umuhango wo gutora abakobwa 20 bakomeza mu mwiherero wa 2022, i Gikondo muri Expo ground ahabereye uyu muhango, abakobwa 70 bari muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2022 bari baherekejwe n'abafana babo ndetse n'inshuti zabo.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/abafana-ninshuti-zabakobwa-bari-muri-missrwanda2022-bari-babukereye-baje-kubashyigikira-amafoto/

  • Amajyaruguru yatashye amara masa: Abakobwa 20… – #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa bamenyekanye mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2022 kuri Expo Ground ahasanzwe habera imurikagurisha.

    Ni nyuma y'uko buri umwe anyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, yivugaho, akavuga ku mushinga we n'impamvu abona akwiye gukomeza muri Miss Rwanda.

    Bamwe mu bakobwa bagiye barangwa n'ubwoba bakananirwa kuvuga, abandi bagacurikiranya amagambo cyangwa se akava ku ndangururamajwi atumvikanishije neza ibitekerezo bye.

    Hari n'abandi bagiye bavuga bakarenza igihe bari bagenewe n'Akanama Nkemurampaka cyari hagati y'amasegonda 45' n'umunota umwe.

    Ibi byatumaga abagize akanama bamuca mu ijambo bakamubwira ko igihe yahawe cyarenze. Hari n'abakobwa bagiye kuvuga, abafana babo bagakaza umuriri bigasaba ko Ingabire Egidie Bibio ukuriye akanama abasaba gutuza.

    Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'abantu batanu: Ingabire Egidie Bibio [Ni we ukuriye akanama], Marcel Ntazinda, Dr. Jean Pierre Higiro, Fiona Muthoni Ntarindwa na Irizabimbuto Fidele.

    Abakobwa 20 babonye itike yo gukomeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 ni:

    1.Ruzindana Kelia [Nimero 47] yakomeje kubera amajwi menshi yagize- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

    2.Nshuti Divine Muheto [Nimero 44] yakomeje kubera amajwi menshi yagize-Ahagarariye Uburengerazuba

    3. Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

    4.Bahali Ruth [Nimero 3]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali

    5. Uwimana Marlène [Nimero 69]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

    6. Ikirezi Musoni Kevine [Nimero 10]-Ahagarariye Uburasirazuba

    7. Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

    8. Kalila Leila France [Nimero 23]-Ahagarariye Umujyi wa Kigali

    9. Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 67]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

    10. Kayumba Darina [Nimero 25]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

    11. Umurerwa Bahenda Arlette [Nimero 55]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

    12. Kazeneza Marie Merci [Nimero 26-Ahagarariye Uburengerazuba

    13. Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]-Ahagarariye Uburasirazuba

    14. Keza Maolithia [Nimero 27]-Ahagarariye Uburengerazuba

    15. Saro Amanda [Nimero 48]- Ahagarariye Umujyi wa Kigali

    16. Keza Melissa [Nimero 28]-Ahagarariye Intara y'Amajyepfo

    17. Nkusi Lynda [Nimero 43]-Ahagarariye Uburasirazuba

    18. Muringa Jessica [Nimero 37]- Ahagarariye Uburengerazuba

    19. Ndahiro Mugabekazi Queen [Nimero 42]- Ahagarariye Uburasirazuba

    20. Uwimana Jeannette [Nimero 68]- Ahagarariye Intara y'Amajyepfo

    Imibare y'ibanze mu mwiherero:

    Umujyi wa Kigali uhagarariwe n'abakobwa 10

    Intara y'Iburasirazuba ihagarariwe n'abakobwa 4

    Intara y'Amajyepfo ihagarariwe n'abakobwa 2

    Intara y'Uburengerazuba ihagarariwe n'abakobwa 4

    Intara y'Amajyaruguru 0


    Abakobwa 20 babonye itike yo gukomeza muri Miss Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12


    Byari ibyishimo ku bakobwa babonye itike yo gukomeza muri Miss Rwanda 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114946/missrwanda2022-abakobwa-20-batsindiye-gutangira-umwiherero-114946.html

  • Rwarutabura na Rujugiro bisize amarangi baje gukorera umuti umukobwa uri muri #MissRwanda2022 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwarutabura na Rujugiro basanzwe ari abafana bazwi cyane hano mu Rwanda aho Rwarutabura ari umufana wa Rayon Sports FC naho Rujugiro akaba umufana wa APR FC, bombi bahuje imbaraga maze bajya inyuma y'umukobwa witwa Umuhoza Pascaline, umwe mu bakobwa 70 barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.

    Rujugiro na Rwarutabura barimo gufana Umuhoza Pascaline muri Miss Rwanda 2022
    Umuhoza Pascaline
    Umuhoza Pascaline

    Source : https://yegob.rw/rwarutabura-na-rujugiro-bisize-amarangi-baje-gukorera-umuti-umukobwa-muri-missrwanda2022/

  • Cogebanque yorohereje abakiliya kubona serivisi z'imari hakoreshejwe 'Internet Banking' – #rwanda #RwOT

    Muri Tour du Rwanda, iyi Banki Nyarwanda yarushijeho kwegereza abakiliya bayo serivisi zabafasha kwiteza imbere no kubona serivisi z'imari hafi yabo bakoresheje internet.

    Ni uburyo bwiswe Internet Banking bwatangijwe mu 2017 hagamijwe gufasha abakiliya kugera kuri serivisi za banki aho baba bari hose kandi batavunitse.

    Hari hanagamijwe kugendana na gahunda u Rwanda rwihaye yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, aho ryifashishwa mu ihererekanywa ry'amafaranga nk'uburyo bwizewe, bwihuta kandi bunogeye ababukoresha.

    Antoine Iyamuremye Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, yavuze ko Internet Banking yorohereje abakiliya bayo.

    Yagize ati 'Ushobora kubona serivisi zacu ukoresheje uburyo bwa Internet Banking, aho ubasha gukoresha konti yawe hifashishijwe murandasi. Ubu buryo bufasha kuba wakwishyura umuntu umwe cyangwa itsinda ry'abantu ako kanya amafaranga akabageraho kandi ushobora kuyikoresha aho waba uri hose ku Isi.'

    Iyamuremye kandi yavuze ko Internet Banking ifite umutekano wizewe, ati 'Umuntu ushaka koherereza abantu amafaranga, ibyo na byo birakorwa. Ubu buryo burizewe kandi bufite umutekano kuko tuguha 'one-time password', aho buri uko winjiyemo ubasha kwinjira muri konti yawe ukaba wakora ibintu bitandukanye. Ikindi cyiza cyayo ni uko ibika ibyakozwe, ubutaha ukabibona mu buryo bworoshye.'

    Cogebanque kandi yazanye uburyo bwa SchoolGEAR bufasha ibigo by'amashuri kumenya ko amafaranga y'ishuri yishyuwe mu buryo bwihuse.

    Ati 'SchoolGEAR ni uburyo bwo kwishyura amafaranga y'ishuri, aho ibigo byose bikorana na Cogebanque tubishyira muri ubwo buryo aho umwana ahabwa kode, akajya ku ishami rya Cogebanque akishyura amafaranga y'ishuri, yagera kuri konti y'ikigo, kigahita kibona amakuru.'

    Ibyo kandi bishobora gukorerwa ku mu-agent cyangwa hakifashishwa uburyo bwa internet.

    Cogebanque iri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda 2022. Ni yo ihemba umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi.

    Uburyo bwa Internet Banking butuma umukiliya ashobora kubona serivisi za Cogebanque mu buryo bworoshye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cogebanque-yegereje-abakunzi-b-amagare-internet-banking-uburyo-buborohereza

  • Ibyihariye ku bwishingizi bw'ubuzima bwa Prime Insurance bushobora kukuvuza mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cy'ubwishingizi gihemba umukinnyi muto witwaye neza muri buri gace ka Tour du Rwanda 2022, aho yazanye ubwishingizi bw'ubuzima bufite umwihariko.

    Byavuzwe na Rene Mwizere Ushinzwe Ubwishingizi bw'Ubuvuzi muri Prime Insurance Ltd, yavuze ko bitabiriye Irushanwa rya Tour du Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ubwishingizi bw'ubuzima iki kigo cyazanye.

    Ati 'Twitabiriye irushanwa aho tugenda duhemba umukinnyi ukiri muto, bigendanye na gahunda dufite y'ubwishingizi bwo kwivuza.”

    Yavuze ko ubu bwishingizi butari busanzwe ku isoko ry'u Rwanda bukagira umwihariko w'uko bureba ibyiciro byose by'abantu.

    Ati 'Ubu twe twazanye ubwishingizi ushobora gufata nk'umuntu umwe ndetse umuryango ndetse n'ibigo ntabwo twabyibagiwe. Umuntu ku giti cye urengeje imyaka 18 araza tugasinyana amasezerano. Akarusho ni uko tutagarukira mu Rwanda kuko tukuvuza mu bihugu birimo ibyo muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse no hanze yayo nko mu Buhinde no mu Burayi.'

    Mwizere yavuze ko Abanyarwanda bishimiye ubu bwishingizi urebye uko babwitabiriye mu mezi abiri ashize. Ubushaka ashobora guhamagara kuri nimero 1320.

    Mu zindi serivisi Prime Insurance Ltd yegereje abakiliya bayo harimo no gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha impanuka.

    Prime Insurance Ltd ifite serivisi z'ikoranabuhanga rikemura rya rikemura ibibazo bitandukanye kuko ubu ukoze impanuka aho yaba ari hose abimenyekanisha bitamusabye kuhava anyuze kuri www.prime.rw ndetse akaba yanakohereza amafoto agaragaza imiterere y'impanuka yakoze.

    Iyo amaze gukora ibyo, Prime Insurance imuha urupapuro ajyana kuri polisi rufite ikoranabuhanga rya 'QR Code' rifasha mu kugenzura koko niba icyangombwa atari icyiganano.

    Ubwishingizi bw'Ubuvuzi bwa Prime Insurance bureba abantu bose, buri mu byiciro bibiri by'ingenzi ari byo Imena na Isonga.

    Abantu ku giti cyabo, imiryango ndetse n'amakoperative biri mu yitwa Isonga mu gihe ibigo binini birimo ibya leta n'iby'abikorera bibarizwa mu cyiciro cy'Imena.

    Prime Insurance Ltd iri mu bigo biri kujyana na Tour du Rwanda 2022, ikaba ifite serivisi z’ubwishingizi bw’ubuzima bushobora kuvuza umurwayi hanze y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-ku-bwishingizi-bw-ubuzima-bwa-prime-insurance-bushobora-kukuvuza-mu

  • IFOTO Y'UMUNSI:Perezida Kagame yafotowe ari gukina n'umwuzukuru we #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame wari umaze iminsi mu ngendo muri Senegal na Mauritania yagarutse mu Rwanda aho yashyize hanze ifoto avuye gukina n'umwuzukuru we.

    Perezida Kagame yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye n'uyu mwuzukuru we arangije yandikaho ati “Igihe cyo gukina…. na Sogokuru.”

    Uyu mwuzukuru rukumbi Perezida Kagame afite,yavutse ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020.

    Uyu mwana w'umukobwa n'uw'umukobwa wa Perezida Kagame,Ange I. Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.Yavutse nyuma y'umwaka bashyingiranywe.

    Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n'umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.

    Mu kiganiro yagiranye n'Ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru (RBA) ku cyumweru tariki 06 Nzeri 2020 perezida Kagame yavuze ko ari bishya kugira umwuzukuru ariko ari byiza cyane.

    Yagize ati “Urakoze kubinyibutsa. Biraryoshye cyane…Ni bishya ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kuba gusa se w'abana. Iyo wabaye noneho na sekuru w'abana, uba wazamutse mu ntera. Ni nka 'promotion', ni indi 'grade' yo hejuru ishimishije.”

    Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru.”

    Yakomeje avuga ko umwuzukuru we ari umukobwa kandi ngo ari gukura vuba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-yafotowe-ari-gukina-n-umwuzukuru-we

  • Amafoto y’abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 nibwo habaye igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.

    Muri rusange abakobwa 70 bavuye mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali nibo bari barenze ijonjora rya mbere, bakaba bagombaga gutoranywamo 20 bagomba guhita batangira umwiherero ku munsi w’ejo tariki ya 27 Gashyantare.

    Umuhango wo kubatoranya ukaba wabereye i Gikondo ahasanzwe hanera Expo.

    Abakobwa uko ari 70 bakaba banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Dr Higiro Jean Pierre, Fiona Muthoni, Ntazinda Marcel, Ingabire Egidie Bibio na Irizabimbuto Fidèle.

    Gusa uko ari 70 hagombaga gutoranywamo 18 kuko 2 bakomeje kubera ko bagize amajwi menshi mu gutorwa.

    Abo ni Ruzindana Kelia wagize amajwi 90,111 na Nshuti Muheto Divine wagize amajwi 82,740.

    Uyu muhango wasojwe mu saa 23h z’ijoro wasize abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero bazavamo umukobwa usimbura Ingabire Grâce ufite ikamba rya 2021 bamenyekanye.

    Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 uhiga abandi mu bwenge, ubwiza n’umuco azamenyekana tariki ya 19 Werurwe 2022.

    Abakobwa 20 babonye itike yo kujya mu mwiherero

    Ruzindana Kelia [No 47]

    Nshuti Muheto Divine [No 44]

    Uwimana Vanessa [No 70]

    Bahari Ruth [No 3]

    Uwimana Marlene [No 69]

    Ikirezi Musoni Kevine [No 10]

    Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38]

    Kalila Leila Franca [No 23]

    Uwikuzo Marie Magnificat [No 67]

    Kayumba Darina [No 25]

    Umurerwa Bahenda Arlette Amanda [No 55]

    Kazeneza Marie Merci [No 26]

    Umuhoza Emma Pascaline [No 53]

    Keza Maolithia [No 27]

    Saro Amanda [No 48]

    Keza Melissa [No 28]

    Nkusi Lynda [No 43]

    Muringa Jessica [No 37]

    Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42]

    Uwimana Jeannette [No 68]

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-y-abakobwa-20-bagiye-mu-mwiherero-wa-miss-rwanda