Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Bambuwe n’uwabijeje kubigisha amategeko y’umuhanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitwa Mugisha Paul avuga ko umuntu wari wabijeje kubigisha ari uwo mu Murenge wa Tabagwe ahitwa Nyagasigati ariko ngo bamubonye ukwezi kumwe muri abiri bari bumvikanye ko azabigisha.

    Ati “Amazina ye sinyibuka hashize igihe ariko ngo ni Daniel, twumvikanye kutwigisha amezi abiri. Yatwigishije kumwe nabwo mu cyumweru yazaga nka gatatu cyangwa kabiri.”

    Avuga ko buri wese yishyuraga amafaranga 10,000 yo kwiga na 5,000 byo kwiyandikisha.
    Yifuza ko bishoboka akaboneka yabasubiza amafaranga yabo cyangwa akongera akabigisha ku batarabonye ubushobozi bwo kujya kwigira ahandi.

    Agira ati “Tumuheruka tumuha amafaranga, ubu ntitwamenya aho aherereye. Bishoboka akaboneka nibura agakomeza akatwigisha cyangwa akadusubiza amafaranga yacu.”

    Mugisha kimwe na bagenzi be bavuga ko batigeze bamenyesha ubuyobozi ikibazo cyabo kuko ari umuntu ku giti cye atari ishuri rizwi yakoreragamo bityo no kumubona ngo bikaba bitoroshye.

    Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi mu Murenge wa Tabagwe wasigaye mu nshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Mutamba Jane, avuga ko iki kibazo batari bakizi.

    Avuga ko ariko baza kuvugana n’abafite icyo kibazo cyo kwamburwa, bashakishe uwabambuye abasubize amafaranga yabo.

    Ati “Turaza gukorana n’abafite ikibazo dushake amakuru y’aho uwabambuye aherereye tumusabe kubasubiza amafaranga yabo.”

    Avuga ko amakosa yakozwe ari uko bakoranye n’umuntu ku giti cye udafite aho abarizwa nyamara ubundi bagakoranye n’amashuri asanzwe yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-bambuwe-n-uwabijeje-kubigisha-amategeko-y-umuhanda

  • Kiyovu Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda naho APR FC igatakaza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota w 15 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenu, akaba ari n’umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bahagaze neza muri Shampiyona y’u Rwanda.

    Abakinnyi babanje mu kibuga:

    Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ndayishimiye Thierry, Nshirimana Ismail, Benedata Janvier, Bigirimana Abedi, Mugenzi Bienvenue, Emmanuel Okwi, Bizimana Amissi.

    Etincelles FC: Lulu Thierry, Akayezu Jean Bosco, Uwiringiyimana Christophe, Bizimungu Omar, Kanamugire Moses, Gakwavu Jean Berchmas, Ciiza Hussein, Usabimana Olivier, Kakule Mukata Justin, Songa Isaïe, Fosso Fabrice.

    I Huye, Mukura yongeye kwerekana ko ari ikipe nkuru

    Mu mukino wari utegerejwe na benshi i Huye, APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku gitego cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca.

    Igice cya mbere cyaje kurangira ari igitego 1-0 cya APR FC, Mukura iza kwishyura ku munota wa 65 kuri penaliti, umukino urangira ari igitego 1-1.

    Kiyovu yasubiye ku mwanya wa mbere

    Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda Etincelles, bigakurikirwa no gutakaza amanota kwa APR FC, Kiyovu Sports ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 47, naho APR FC Ikayikurikira n’amanota 45.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-ku-mwanya-wa-mbere-nyuma-yo-gutsinda-naho-apr-fc-igatakaza

  • Rubavu: Hatashywe imiyoboro mishya y'amashanyarazi yitezweho gukemura ibura ry'umuriro – #rwanda #RwOT

    Muri ibi bikorwa byatashwe harimo imashini ziringaniza ikigero cy'amashanyarazi (transformers) n'imiyoboro mishya ireshya n'ibirometero 14 by'imiyoboro iringaniye (MV) n'ibirometero 34.7 by'imiyoboro mito (LV).

    Muri uyu mushinga warangiye harimo amatara yo ku mihanda yashyizwe ku birometero bigera kuri birindwi mu Murenge wa Gisenyi.

    Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Beet Versmessen yavuze ko iyi miyoboro miremire izafasha abaturage ibihumbi 250 kubona amashanyazi.

    Ati 'Uyu ni umusaruro ufatika werekana ishusho ngari y'ibigenda bigerwaho mu myaka mike ishize. U Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu gukwirakwiza amashanyarazi. Leta y'u Bubiligi yishimiye kuba yaragize uruhare muri uru rugendo rushimishije'.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana yavuze ko iyi miyoboro ije gusimbura iyari ishaje kugira ngo Rubavu nk'umujyi wunganira Kigali ujyane n'icyerecyezo cy'igihugu.

    Ati:Muri aka karere ibikorwa remezo by'amashanyarazi byari Bihari ni ibya kera kuburyo habaga kubura amashanyarazi rimwe na rimwe, ibintu bitajyanye n'umujyi wunganira Kigali. Ubu haje ibishya bijyanye n'icyerecyezo cy'igihugu kuburyo ibyo kubura umuriro n'insinga zishaje ntibizongera kubaho.'

    Uyu mushinga w'inkunga ingana na Miliyoni 39 z'amayero yakoreshejwe muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi yibanze cyane ku kongera umubare w'abagerwaho n'amashanyarazi.

    Ni umushinga wunganira icyerecyezo cya leta y'u Rwanda cy'uko mu mwaka wa 2024, amashanyarazi azaba yageze ku baturage bose ku kigero cya 100%. Kuri ubu akarere ka Rubavu kageze ku kigero cya 91%.

    Imwe muri transformateurs zashyizwe mu bice bitandukanye mu kongera umuriro

    Basobanuriwe uburyo amashanyarazi agiye guhindura imibereho y’abaturage ba Rubavu

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana na Ambasaderi Beet Versmessen bafungura ku mugaragaro ibi bikorwa remezo

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias yavuze ko iyi miyoboro izafasha mu iterambere

    Ambasaderi Beet Versmessen avuga ko kubaka imiyoboro miremire ifasha abaturage ibihumbi 250 kubona amashanyazi akaba ari ishema ku gihugu cye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-hatashywe-imiyoboro-mishya-y-amashanyarazi-yitezweho-gukemura-ibura-ry

  • APR FC yirukanye abatoza ba Mukura VS baje kureba imyitozo yayo barabyanga #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu,APR FC,yaraye ikoreye imyitozo ya nyuma kuri stade ya Huye isanzwe ikiniraho Mukura VS barahura uyu munsi ariko inkuru yabayemo nuko abatoza b'iyi kipe y'i Huye baje kureba iyi myitozo basabwa gusohoka bakabyanga.

    Mbere yo guhura n'ikipe ya Mukura Victory Sports ,mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiona y'icyiciro cya mbere utegerejwe kuri iki cyumweru kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ku isaha yi saa cyenda zuzuye (15h00),APR FC yatiye iki kibuga ngo ihitoreze irabyemererwa ariko abatoza ba Mukura VS baje kureba iyo myitozo barasohorwa barabyanga bitera umwuka mubi.

    Aba batoza ba Mukura VS barimo na Tony Hernandez baje gusohoka ariko babanje kubyanga,ibintu bikomeje gutera impaka mu bakunzi ba ruhago.

    Bamwe bavuga ko ibyo aba batoza bakoze bari bafite ishingiro kuko Stade ari iyabo ndetse ntabwo muri shampiyona ari ngombwa ko witoreza ku kibuga cy'uwo muzahura.

    Mu mikino nyafurika nka Champions League na Confederations Cup nibwo ikipe iba yemerewe gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho ku isaha umukino uzaberaho.

    APR FC ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona aho inganya amanota 44 n'ikipe ya Kiyovu Sports iyikurikiye.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yirukanye-abatoza-ba-mukura-vs-baje-kureba-imyitozo-yayo-barabyanga

  • Rubavu: Abaganga barigishwa ururimi rw’amarenga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ntwali Patrick ni umuganga ukora akazi ko kwakira abarwayi mu bitaro bya Gisenyi. Avuga ko mbere yo kwiga ururimi rw’amarenga yajyaga ahura n’ikibazo cyo kuvugana n’umurwayi ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    Agira ati 'Byari ikibazo kigoye kuko tutamenyaga icyo twafasha umurwayi kubera ko tudahuje ururimi. Ni ikibazo ku muganga ugomba gutanga serivisi y’ubuvuzi umurwayi amutegerejeho. Iyo twagiraga amahirwe akaba azi kwandika twarandikaga agasubiza, gusa hari igihe twasangaga atabizi bikatugora kumuha serivisi.'

    Ntwali avuga batangiye kwiga ururimi rw’amarenga kandi bishimiye kurwiga kugira ngo batange serivisi ku babagana.

    Ati 'Batuzaniye abatwigisha ururimi rw’amarenga, twiga twishimye kugira ngo tumenye uru rurimi dushobore gufasha abatugana.'

    Nziza Claudine, umukozi ushinzwe kwakira amafaranga mu bitaro bya Gisenyi, avuga ko bishimiye guhabwa ubumenyi bw’ururimi kuko ahura n’abantu batazi kuvuga kandi agomba kuvugana na bo.

    Ati 'Byajyaga bitugora, rimwe tukandika akadusubiza, ubundi yaba atazi kwandika, akaba afite umuntu umuherekeje cyangwa akaduha nimero ya telefoni y’umuntu uzi ibibazo bye akaba ari we uduha amakuru, gusa urumva na byo si ibintu wakwizera. Ubu rero turimo kwigishwa turizera ko izi mbogamizi twahuraga na zo zitazasubira.'

    Mukamana Laurence ni umukozi ushinzwe gutanga amakuru mu Karere ka Rubavu, akaba yarabaye umukozi ushinzwe kwakira abagana ibitaro bya Gisenyi. Avuga ko basabye kwigishwa amarenga kuko yari akenewe.

    Ati 'Nayasabye nyuma yo kubona mu bitaro nta muntu uzi ururimi rw’amarenga, abarwayi badusanga tukananirwa kubafasha. Ibi kandi nabihereye ku kuba hano mu mujyi wa Gisenyi hari ibigo by’amashuri byigaho abanyeshuri bakoresha ururimi rw’amarenga, bagana ibitaro bituma nsaba ko aya masomo yatangwa, kandi abaganga n’abandi bakozi bayakurikira bishimye.'

    Mukamana avuga ko n’ubwo bishimira ko amasomo y’ururimi atangwa mu bitaro bya Gisneyi ngo yagombye guhabwa abakozi bose batanga serivisi kuko bashobora kugerwaho n’umuntu ukoresha amarenga bakaba bananirwa kuvugana.

    Mukamana avuga ko kwiga ururimi rw’amarenga bisaba amezi atatu buri munsi yiga amasaha abiri, umuntu akaba afite ubumenyi bw’ibanze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/rubavu-abaganga-barigishwa-ururimi-rw-amarenga

  • Mukura Vs yatsinze APR FC nyuma y’imyaka ibiri idatsindwa irongera ibikore? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 2017 Mukura VS na APR FC zimaze guhura mu mikino umunani (8) aho muri iyo mikino ikipe ya Mukura VS yakira uyu mukino yatsinzemo imikino ibiri (2) mu gihe APR FC yatsinzemo imikino itanu (5) amakipe yombi anganya umukino umwe (1). Muri iyo mikino yose Mukura VS yinjijemo ibitego bitanu (5) mu gihe APR FC yinjijemo ibitego 11.

    Muri iyo mikino umunani APR FC imaze gutsindira Mukura VS ku kibuga cyayo banakiniraho kuri iki Cyumweru imikino itatu(3) mu gihe kuva muri 2017 Mukura VS itari yatsindira APR FC i Huye muri shampiyona.

    Mukura VS ni yo kipe yahagaritse ikipe ya APR FC yari imaze imyaka ibiri n’igice idatsindwa. Ibi Mukura VS yabikoreye mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 31 Mutarama 2022 iyitsinda igitego 1-0 cya Nyarugabo Moise ku mupira yahawe na Djibrine Akuki mu mukino wabaye iminsi ibiri kubera imvura yaguye igice cya mbere kirangiye bikaba ngombwa ko igice cya kabiri gikinwa tariki ya 1 Gashyantare 2022.

    Kuva tariki 17 Mutarama 2022 ubwo Mukura VS yatsindwaga na Police FC i Huye ibitego 2-1 iyi kipe ntiyari yongera gutsindwa umukino n’umwe kuko mu mikino icyenda(9) imaze gukina kuva icyo gihe yatsinzemo imikino irindwi(7) inganyamo imikino ibiri (2).

    APR FC kuva yatsindwa na Mukura VS tariki 31 Mutarama 2022 imaze kongera gukina imikino itandatu(6) aho yatsinzemo imikino ine(4) itsindwa umwe(1) inganya undi mukino umwe(1).

    Kugeza ubu muri shampiyona Mukura VS iri ku mwanya wa gatanu mu makipe amaze kubona amanota menshi yakiniye mu rugo kuko yahakiniye imikino icumi (10) ihatsindira itanu(5) ihanganyiriza itatu(3) ariko ihatsindirwa imikino ibiri(2). Ni mu gihe APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa gatatu mu makipe amaze kubona amanota menshi yasohotse dore ko imaze gusohoka imikino icumi(10) itsindira hanze imikino ine(4) inganya imikino itanu(5) ihatsindirwa umukino umwe(1).

    Ikipe ya APR FC irakina uyu mukino idafite myugariro wayo Nsabimana Aimable ufite amakarita atamwerera gukina umunsi wa 21 wa shampiyona.

    APR FC ifite amanota 44 ikaba iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 35.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-vs-yatsinze-apr-fc-nyuma-y-imyaka-ibiri-idatsindwa-irongera-ibikore

  • #COVID19: Abanduye bashya 7 babonetse mu bipimo 6,565 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-bashya-7-babonetse-mu-bipimo-6-565

  • Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage ku buntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru dukesha Ingabo z’u Rwanda iravuga ko serivisi z’ubuzima zatanzwe zirimo gupima indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso, n’izindi ndwara nka malariya aho abaturage bakorewe ibizamini byihuse, ndetse abasanze barwaye bahabwa ubuvuzi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Aristide SEMUNGUBO, yashimiye ingabo z’u Rwanda uburyo zibungabunga umutekano zikanitangira abaturage zibaha ubufasha bw’ubuvuzi.

    Yashimangiye ko serivisi z’ubuvuzi zitangwa zizagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.

    Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri batayo ya 9, Lt Col Patrick Gasana RUGOMBOKA, yashimye abaturage baho ndetse n’abayobozi babo ku mibanire myiza n’ubufatanye n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/santarafurika-ingabo-z-u-rwanda-zavuye-abaturage-ku-buntu

  • Amajyaruguru: Guverineri Nyirarugero yaburiye abakigira umwanda – #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru cy'ubukangurambaga cyatangirijwe mu turere twose tw'iyo Ntara, kigamije guhuriza abantu hamwe bagakora umuganda wo gusukura ahantu rusange no kwegera abaturage mu ngo bagashishikarizwa kurushaho kugira isuku aho bari hose.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, wifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, yasabye abaturage kurushaho kugira isuku ku mibiri, aho batuye n'aho bakorera kandi ko abazakomeza kugaragarwaho n'umwanda bazabihanirwa.

    Yagize ati” Kugira isuku nta bundi bushobozi buhambaye bisaba, ahubwo ni ikibazo cy'imyumvire niyo mpamvu turi muri ubu bukangurambaga, tuzajya dufata umunsi umwe wo gukora umuganda mu gusukura ahantu rusange ariko n'ibikorwa byo kugenzura urugo ku rundi bizakomeza.”

    “Turifuza ko abaturage bacu by'umwihariko Abanya-Musanze mu Karere k'ubukerarugendo barushaho kugira isuku, bakayigira ku mubiri, aho batuye n'aho bakorera. Iyi gahunda izakomeza kandi abatazabikora bazafatirwa ibihano kuko isuku ni isoko y'ubuzima igomba no kuba indangagaciro yacu.”

    Guverineri Nyirarugero yakomeje abashishikariza kubyaza umusaruro amahirwe y'aho batuye ariko batarangwa n'umwanda.

    Ati”Aha niho ba mukerararugendo binjirira, ntabwo mwabakira mufite umwanda ngo byemere, mugire isuku muri byose mubyaze umusaruro ayo mahirwe yo kwakira abantu baba bava imihanda yose.”

    Bamwe mu baturage bari bitabiriye igikorwa cy'umuganda w'isuku n'isukura, banenze bagenzi babo byagaragaye ko bafite umwanda aho batuye kandi batabuze ubushobozi bwo kuyikora, biyemeza kubaba hafi babigisha ndetse babasabira ko bazahanwa igihe bitubahirijwe.

    Ntezimana Samuel ni umwe muri bo, nyuma yo kugera mu rugo rw'umwe mu baturage bagasanga rwararenzwe n'ibigunda ndetse no mu nzu batekeramo huzuyemo ifumbire byatumye Guverineri Nyirarugero afata iya mbere mu kuritindura no kubakuburira afatanyije n'abaturage.

    Yagize ati” Birababaje cyane kumva ko umuntu yagira isuku iwe ari uko abayobozi babanje kuza kumukuburira, aba bafite ubushobozi ni uko batabyitaho. Natwe twararangaye ubu tugiye kumwegera tumwigishe bagire isuku kandi niyinangira tuzamutanga bamuhane.”

    Manayera Daniel nawe yagize ati” Kugira isuku ntibivuze ko umuntu agira ibihambaye, wamesa imyenda wambara, wakubura aho utuye, ubu nanjye ngiye kujya mbikangurira n'abandi sitwe dukwiye guhora twitirirwa umwanda kandi duhura na ba mukerarugendo benshi banyura hano dutuye.”

    Icyumweru cy'isuku cyatangiye kuwa 9 Werurwe 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Bigomba guhinduka, isuku kuri bose mu buryo burambye'. Abaturage bo mu Ntara y'Amajyaruguru bazarushaho gushishikarizwa kugira isuku yo ku mubiri, aho batuye n'aho bakorera.

    Ubuyobozi bw’Intarana y’Amajyaruguru bwifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa cy’isuku


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-guverineri-nyirarugero-yaburiye-abakigira-umwanda

  • Nyamasheke: Babangamiwe n'ikiraro bambukiraho bakambakamba – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na Radio 10, bemeje ko hari abantu bagera kuri bane bamaze kugwa muri uwo mugezi ndetse umwe arapfa bitewe n'uko icyo kiraro kiwuri hejuru cyangiritse.

    Aba baturaga basaba ubuyobozi ko bwabakorera ikiraro kugira ngo babone uko bahahirana neza kuko hatagize igikorwa ubuhahirane hagati yabo bwahagarara.

    Umwe yagize ati 'hagwamo abantu buri munsi icyangombwa n'uko mwatuvuganira iki kiraro kigakorwa.'

    Undi yagize ati 'Hamaze kugwamo abantu nka bane umwe niwe wapfuye abandi babakuyemo ari bazima.'

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Iterambere n'Ubukungu, Muhayeyezo Joseph Desire, yavuze ko iki kiraro kitazubakwa muri iyi ngengo y'Imari y'uyu mwaka wa 2022.

    Yagize ati 'Kizakorwa mu Ngengo y'imari y'umwaka utaha dufatanyije n'umufatanyabikorwa dukorana bazagisura bagikorere inyigo ku buryo twashyiraho cya kiraro kinyura mu kirere kubera uburyo hameze ushyizeho ibiti hasi bikongera bikajya hasi n'ubundi byakongera bikagenda.'

    Yagaragaje ko umuti urambye wo gukemura iki kibazo ari uwo kubaka ikiraro kinyura hejuru gikomeye kugira ngo kitazongera gutwarwa n'amazi.

    Bamwe mu baturage banyura ku Kiraro kinyura hejuru y’Umugezi wa Kamiranzovu bakambakamba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-babangamiwe-n-ikiraro-bambukiraho-bakambakamba