Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Yverry yatereye ivi umukobwa bitegura kurushinga #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rugamba Yves uzwi nka Yverry yateye ivi,yambika impeta umukunzi we Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah amusaba ko yamubera umufasha undi arabyemera.

    Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022 aho uyu muhanzi yahamije urwo akunda Uwase Vanessa wamwemereye ko bazabana akaramata.

    Guhera mu 2020 ni bwo amakuru yatangiye kuvugwa ko Yverry akundana n'uyu mukobwa.Urukundo rwabo rwakomeje gukura umunsi ku wundi, kugeza ubwo tariki 14 Gashyantare 2020 ubwo uyu muhanzi yamurikaga album ye ya mbere Uwase yagaragaye yagiye gushyigikira umukunzi we.

    Muri Kanama 2019 ni bwo Yverry na Vanessa bahishuye ko bari mu rukundo, ibi bakaba barabigaragarije ku mbuga nkoranyambaga aho bateranye imitoma. Byari bisembuwe n'ifoto Yverry yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahamya ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa. Amakuru avuga ko urukundo rwabo rwatangiye mu ntangiriro za 2019, bisobanuye ko rumaze imyaka 3.

    Nyuma y'ibyumweru bike cyane, Uwase yatunguye Yverry amukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko yagize muri Werurwe 2020.

    Kuva ubwo urukundo rwabo rwarushijeho gukura kugeza ubwo biyemeje kurushinga ndetse babyemeranyaho kuri uyu wa 17 Werurwe 2022.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuhanzi-yverry-yatereye-ivi-umukobwa-bitegura-kurushinga

  • Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri yihagazeho mu gikombe cy’Amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro, amakipe amwe y’icyiciro cya kabiri yitwaye neza imbere y’akina icyiciro cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amakipe-yo-mu-cyiciro-cya-kabiri-yihagazeho-mu-gikombe-cy-amahoro

  • Yverry yateye ivi yambika impeta umukunzi we… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu nshuti za hafi za Yverry baniganye mu ishuri rya muzika rya Nyundo, yabwiye inyaRwanda.com ko uyu muhanzi yateye ivi ku mugoroba w’uyu wa Kane mu birori byabereye muri Kigali muri M Hotel. Ubwo yambikaga umukunzi we impeta, hacurangwaga indirimbo “Nk’uko njya mbirota” yatumbagirije ubwamamare Yverry.

    Yverry uri mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite, yambitse Vanessa impeta y’urukundo nyuma y’imyaka 3 bizwi mu itangazamakuru ko bakundana. Aba bombi ntibigeze bahisha urukundo rwabo dore ko inshuro nyinshi bagiye baterana imitoma ku mbuga nkoranyambaga zabo.

    Muri Kanama 2019 ni bwo Yverry na Vanessa bahishuye ko bari mu rukundo, ibi bakaba barabigaragarije ku mbuga nkoranyambaga aho bateranye imitoma.  Byari bisembuwe n'ifoto Yverry yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahamya ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa. Amakuru avuga ko urukundo rwabo rwatangiye mu ntangiriro za 2019, ibisobanuye ko rumaze imyaka 3.

    KANDA HANO UREBE VIDEO Y’UKO BYARI BIMEZE YVERRY ATERA IVI

    Yverry hamwe n’umukunzi we Vanessa

    Uwase Vanessa umukunzi wa Yverry 

    Yverry na Vanessa batangiye inzira ibaganisha ku kuzabana iteka 

    REBA HANO UKO YVERRY YAMBITSE VANESSA IMPETA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115571/yverry-yateye-ivi-yambika-impeta-yurukundo-umukunzi-we-vanessa-wahise-asuka-amarira-yibyis-115571.html

  • Bisabye imyaka 33! Intambara ya Ukraine nu B… – #rwanda #RwOT

    Yaba abakobwa bari bahatanye, abategura Miss World n'abitabiriye uyu muhango batanze ubutumwa bwo kwifatanya n'igihugu cya Ukraine kiri kurwana n'u Burusiya, binyuze mu gucana buji (Candle) mu muhango watambutse kuri Televiziyo zinyuranye.

    Karolina Bielawska wegukanye ikamba asanzwe ari umunyamideli akaba n'umunyeshuri mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's].

    Yambikiwe ikamba mu birori byabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya Coca-Cola Music Hall iherereye mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.

    Ni nyuma y'amezi atatu yari ashize abakobwa basubiye mu bihugu byabo kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi muri iki gihe.

    Shree Saini wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye igisonga cya mbere ni mu gihe Olivia Yacé wo muri Cote d'Ivoire yabaye igisonga cya kabiri.

    Ibi birori byaranzwe n'ubutumwa bwo kwifatanya na Ukraine iri mu ntambara n'u Burusiya. Ukraine ihana imbibi n'igihugu cya Pologne, ari na ho Karolina Bielawska wegukanye ikamba akomoka.

    Mu rwego rwo kwifatanya na Ukraine, umunya-Jamaica Toni-Ann Singh wabaye Nyampinga w'Isi 2019 wari umaze imyaka ibiri yambaye ikamba, yahagaze ku rubyiniro aririmba indirimbo 'The Prayer' y'umuhanzikazi Celine Dion na Andre Bocelli.

    Iyi ndirimbo yasohotse mu 2015. Uyu mukobwa yaririmbaga iyi ndirimbo abakobwa bahatanye n'abandi bari mu nyubako y'imyidagaduro bacanye buji mu rwego rwo kwerekana ko Ukraine ikeneye amahoro no kongera kwiyubaka. 

    Amagambo 'a prayer for peace' [Gusengera amahoro] yagaragaye ku nyakira-mashusho nini inyuma y'aho abakobwa bari bahagaze. Ibi byose biri mu rwego rwo kwereka Isi ko Ukraine ikeneye gutabarwa, abaturage bakongera kwishyira no kwizana.

    Abategura Miss World batangaje ubutumwa kuri Twitter, bavuga ko bakoze iki gikorwa 'mu rwego rwo kugaragaza ko twifatanyije na Ukraine'.

    Banavuga ko bacanye buji zirenga 7, 000, kandi ko iki gikorwa cyo gutora Miss World cyatambukaga imbonankubone mu bihugu birenga 100 ku Isi.

    Mu nyandiko yasohoye, Umuyobozi Mukuru wa Miss World Ltd, Julia Morley, yavuzemo ko abatuye Isi bakwiye guhagurukira rimwe bagashakira hamwe umuti w'ukuntu Ukraine yakongera kubona umucyo kubera ko ikirere cyabo muri iki gihe cyuzuye umwuka w'intambara gusa.

    Muri iki Cyumweru, abategura Miss World bagaragaje amashusho ya Oleksandra Kucherenko wabaye Nyampinga wa Ukraine 2016, ahamagarira abantu gutabara Ukraine kuko 'ikirere cyacu cyuzuye umwuka w'intwaro zakirimbuzi gusa'. Yongeraho ati 'amahoro yacu n'iyo yanyu'.

    Uyu mukobwa ntiyabashije kwitabira itora rya Nyampinga w'Isi 2021 kubera ko ari mu Mujyi wa Kyiv wugarijwe n'abasirikare b'u Burusiya.

    Iri rushanwa ryagombaga kuba mu Ukuboza 2021 risubikwa kubera Covid-19 nyuma y'uko abakobwa 23 mu 97 basanzwemo Covid-19.

    Ibi byatumye abakobwa 40 bageze mu cyiciro cya nyuma aribo basubira muri Poland mu ntangiriro z'iki cyumweru guhatanira ikamba mu birori byayobowe n'umunyamakuru Peter Andre afatanyije n'umunyamuziki wo muri Mexique, Fernando Allende.

    Amajonjora ya mbere y'iri rushanwa yari yagaragaje abakobwa batsindiye amakamba barimo nka Yacé wahize abandi mu kumurika imideli, Burte-Ujin Anu wo muri Mongolia wegukanye ikamba mu kugaragaza impano n'umunya-Mexique Karolina Vidales wegukanye ikamba mu gukora siporo.

    Ni ku nshuro ya kabiri, umunya-Poland yegukanye ikamba rya Miss World nyuma ya Aneta Kreglicaka wegukanye iri kamba mu mwaka w' 1989.

    Akanama Nkemurampaka kemeje Miss World 2021 kari kagizwe na Giselle Laronde wabaye Miss World 1986, Julia Morley umuyobozi wa Miss World Organization ndetse n'umwongereza akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Patrick Robinson.


    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guhundagaza ibitutsi ku bategura Miss World bavuga ko bateye inkunga Ukraine iri mu ntambara:

    Iri rushanwa ryabaye ahagana saa munani z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, ibinyamakuru bitandukanye birimo ibyikorera kuri internet nka Missosology ikurikirwa n’ibindi bari bamaze kugaragaza abakobwa bashobora kuvamo Miss World 2021.

    Ibi binyamakuru byavugagamo uwo muri Cote d’Ivoire, uwo muri Afurika y’Epfo, Venezuela n'abandi.

    Ibitekerezo byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'iri rushanwa n'ahandi, n'iby'abantu bagaragaza ko abategura iri rushanwa bahaye iri kamba umukobwa wo muri Pologne, kubera ko ari cyo gihugu kiri kwakira abantu benshi bari guhunga intambara ryo muri Ukraine.

    Bamwe baravuga ko Politiki yivanze mu itora rya Miss World. Bati “Umuntu mwatoye nta mahirwe yari afite yo kuboneka no mu bakobwa batandatu.” 


    Karolina w’imyaka 23 y’amavuko, ni we Nyampinga w’Isi 2021- Ikamba ryatanzwe ku nshuro ya 70

    Ukoresha izina rya T.O kuri Twitter yanditse avuga ko byinshi mu bikorwa by'iri rushanwa abakobwa bahatanyemo nko kumurika imideli, guhatana mu gukora siporo, kwerekana impano n'ibindi byabaye mu gihe Ukraine itari mu ntambara. Ati 'Nta rwitwazo mufite.'

    Yavuze ko muri byo bice byose abakobwa bahatanyemo twavuze haruguru, nta na hamwe uyu mukobwa wo muri Pologne yigeze agaragaramo ngo yitwara neza. Ati 'Mufite ukuri rwose kuvuga ko ari 'Miss World wanyu' n'abaturage ba Pologne. Si uwacu. Ni uwanyu.'

    Ni mu gihe abo muri Afurika y’Epfo bari kuvuga ko bitumvikana ukuntu umukobwa wari ubahagarariye Shudufhadzo Musida atigeze aboneka no mu bakobwa 12 ‘kandi ari we muntu wahabwaga amahirwe mbere’.

    Baravuga ko ibi bifite aho bihuriye no kuba Afurika y’Epfo yarifashe ku mwanzuro wa UN wo kuba ingabo z’u Burusiya zava muri Ukraine.

    Abakobwa 12 bageze muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa, bose bakomoka mu bihugu bitigeze byifata ku mwanzuro w’uko ingabo z’u Burusiya zava muri Ukraine.

    Bamwe baravuga ko uyu mukobwa wegukanye ikamba ari mwiza, ariko ko umushinga we n’ukuntu yagiye asobanura ibintu bye bitamuheshaga amahirwe yo kwegukana ikamba.

    Uwitwa Godotricia yanditse kuri konti ya Instagram y'abategura Miss World, avuga ko ari ikimwaro ku bari bagize Akanama Nkemurampaka kuba uyu mukobwa wo muri Pologne yambitswe ikamba. Avuga ko ntacyo bashingiyeho.

    Uwitwa Mjtwokay yavuze ko bitumvikana ukuntu Akanama Nkemurampaka kaba kagizwe n'abazungu gusa kicara kakemeza Nyampinga w'Isi mu gihe Isi igizwe n'imigabane itanu, avuga ko n'abirabura bakabaye bashyirwa muri aka kanama.

    Muri iri rushanwa, umunya Somalia yabaye umukobwa wambare wambaye umwambaro wa Hidjab wabonetse mu irushanwa mpuzamahanga nk'iri.

    Byabaye ubwa mbere kandi igihugu nka Cote d'Ivoire gikoresha ururimi rw'Igifaransa kibonetse mu bihugu 13 bya mbere mu marushanwa mpuzamahanga.

    Nyuma yo kwegukana ikamba, Karolina yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko atariyumvisha ko ari we wambitswe ikamba rya Nyampinga w'Isi 2021.

    Avuga ko atewe ishema no kuba ahesheje igihugu cye ishema, kuko bisabye imyaka 33 kugira ngo umukobwa wo muri Pologne yongere kwegukana ikamba.   

    Uyu mukobwa yabwiye buri wese guharanira kugeza ku nzozi binyuze mu nzira zose zishoboye 'kuko birangira uzigezeho'.

    Karolina yasubije ikamba rya Miss World igihugu cya Pologne nyuma y'imyaka 33 yari ishize baritegereje 

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko abategura Miss World bahaye ikamba Karolina kubera ko akomoka muri Pologne, igihugu kiri kwakira abaturage benshi bahunga intambara muri Ukraine 

    Toni-Ann Singh wabaye Nyampinga w'Isi 2016 yaririmbye indirimbo 'The Prayer' mu birori byo gutora Miss World 2021 mu rwego rwo gusengera Ukraine iri mu ntambara 

    Umunya-Pologne Karolina Bielawaska nyuma y'uko yambitswe ikamba rya Miss World ryatanzwe ku nshuro ya 70 

    Hari abavuze ko kuva irushanwa rya Miss World, Karolina atigeze ahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World 

    Miss World 2021, Karolina ari kumwe n'ibisonga bye; Shree Saini na Olivia Yacé

    Karolina ari gushaka 'Master's' mu bijyanye na 'Management', ndetse avuga ko ashaka kugera kuri PhD 

    REBA HANO AGACE GATO KO GUTANGAZA MISS WORLD 2021


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115565/bisabye-imyaka-33-intambara-ya-ukraine-nu-burusiya-yaba-yivanze-mu-itorwa-rya-karolina-wab-115565.html

  • Aaron Ramsdale wa Arsenal yahamagawe mu ikipe… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022, umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza Gareth Southgate yahamagaye abakinnyi 25 bagomba kwitabira umwiherero bitegura imikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga iyi kipe izakina muri uku kwezi.

    Mu bakinnyi 25 bahamagawe harimo 4 bakina muri Arsenal, barimo n'umunyezamu Aaron Ramsdale uhamagawe ku nshuro ya mbere, Emile Smith Rowe, Bukayo Saka na Ben White.

    Umukinnyi wahamagawe benshi bakomeje gushidikanyaho ni myugariro wa Manchester United Harry Maguire umaze iminsi arangwa n'amakosa menshi yashyiraga mu kaga ikipe ye byanatumye abafana bamwishyiramo.

    Ubwongereza buritegura imikino ibiri ya gicuti buzakina n'u Busuwisi na Cote D'Ivoire muri uku kwezi kwa Werurwe.


    Abakinnyi 25 bahamagawe mu mwiherero n’umutoza Southgate w’u Bwongereza


    Ku nshuro ya mbere Ramsdale yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115568/aaron-ramsdale-wa-arsenal-yahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-yu-bwongereza-ku-nshuro-ya-mbere-115568.html

  • Musanze : Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu bamaze imyaka itatu bahanganye n’ingaruka z’amashanyarazi y’imirasire bahawe yapfuye #rwanda #RwOT

    Aba batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu bavuga ko nyuma yo gutuzwa aha bari bahawe umuriro ukomoka k’umirasire y’izuba ariko bayakoresha imyaka ibiri gusa abeshi agahita apfa. Ubu basigaye bakoresha ibishishimuzo na buji.

    Umwe mubahatuye waganiriye n’Isango Star, yagize ati' Hari ibyapfuye, turi mu icuraburindi. Niba umuntu afite ka telefoni niko akoresha cyangwa utayifite akaba yagura buji , cyangwa utayibona agakoresha igishishimuzo kugira ngo abone naho ajya kuryama. Imirasire baduhaye zirimo batterie ariko ntizaka, zarapfuye.'

    Indi ati' Nk’ubu umurasire wapfuye usanga twabuze uko ducana tukarara mu mwijima. Ubwo ni ukugenda nkagura agatoroshi ka 200F ngatorosha nko mu gihe turi kurya.'

    Aba baturage bavuga ko kugeza ubu bakomeje guhangana n’ingaruka zo kutagira umuriro mu mududu w’icyitegererezo. Basaba inzego bireba kubafasha bakongera gucana kuko na bimwe bikoresho byari biyagize byatangiye kwangiraka nyuma y’imyaka irenga itatu apfuye.

    Umwe yavuze ko bagerageje kubisaba kera ariko ntibikorwe kandi ntibanahakanirwa, ati 'ibyo twanabisabye kera ariko ntabwo byumvikana. Ariko noneho mwadukorera ubuvugizi kuburyo twabona amashyanyarazi.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze,Ramuli Janvier avuga ko kuba akarere ka Musanze kari mu twatoranyijwe muri gahunda yo gufashwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashayarazi mu buryo bwihuse, nyuma y’umujyi wa Kigari, aba baturage bari mubazaherwaho.

    Yagize ati ' Hari gahunda, nyuma y’umujyi wa Kigali, akarere ka Musanze kari mutwatoranyijwe kugira ngo hakwirakwize amashyanyarazi mu buryo bwihuse. Icyo nicyo gisubizo cyihuse, mbere na mbere ukazahera kuri uriya mukandara w’ibirunga. Nuriya mudugudu tuzawugezaho amashyanyarazi mur’iyo gahunda.'

    Ni kenshi mu midugudu nk’iyi y’icyitegererezo mugihe cy’imurika bikorwa hari abasezeranywa ibitarakorwa ko bizakorwa nyuma ariko bigasa n’ibirangiranye n’uwo mwanya. Aho babihabwa byose usanga hari ibitaramba kubera ko nabo ubwabo bagira uruhare mu kubyangiza.

    Nko muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Gitovu watujwemo abakuwe impande n’impande, haba mu gihugu ndetse hanze yacyo ariko nyuma yo guhabwa iyi mirasire yahise ipfa kandi bari bemerewe ko bagiye kubaha n’ama teviziyo ariko nayo ntibayabona.

    Ivomo:IsangoStar

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Abatujwe-mu-mudugudu-w-icyitegererezo-wa-Gatovu-bamaze-imyaka-itatu-bahanganye-n-ingaruka-z-amashanyarazi-y-imirasire-bahawe-yapfuye

  • Nyagatare:Haribazwa amaherezo y’umugeni wabuze ku munsi w’ubukwe #rwanda #RwOT

    Mugenzi John (izina twamwise), yabwiye Kigali Today ko imvano yo gupfa k’ubukwe bwe ari umushumba w’Itorero ryitwa Calvar aba bageni bombi basengeragamo wanze kubasezeranya habura iminsi ibiri ngo aba bombi bereke imiryango yabo n’inshuti ibirori.

    Nyamara uyu mushumba yavuze ko ikibazo atari we ahubwo byatewe n’imyitwarire idakwiye umukirisito yagaragaye ku muhungu, bituma uwo mushumba w’itorero ahitamo kuva mu bukwe bwabo.

    Nyuma y’uko umugeni yari yabuze ku munsi w’ubukwe, bivugwa ko yongeye kugaragara mu cyumweru cyakurikiyeho. Kigali Today yongeye kuganiriza aba bageni bombi ndetse na bamwe mu bari bafite uruhare muri ubu bukwe nyuma y’aho Mugenzi John atangiye ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare ndetse inama ntegurarubanza ikaba iteganyijwe kuba ku wa 30 Werurwe 2022.

    Mugenzi avuga ko kuba uwo yari yarihebeye yarabuze ku munsi w’ubukwe bigaragaza ubugambanyi n’ubutekamutwe kugira ngo bamurire imitungo ndetse bamushyire no mu gihombo kandi batiteguye kumushyingira.

    Avuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke ari uko inzira y’amategeko yonyine ari yo yagikemura agasubizwa ibyo yari yamutanzeho ndetse n’ibyo yakoresheje yitegura ubukwe.

    Ati 'Ukwezi kurashize nta kintu bashaka kudusubiza yewe n’inka. Jye natanze ikirego kuko banderegaga bavuga ngo kugira ngo nsubizwe ibyanjye ari uko nabanza gutandukana na we (umugeni) mu mategeko. Kandi jye ndashaka inka zanjye ebyiri nakoye, imfatarembo 300,000Frw ndetse na 3,000,000Frw nakoresheje nitegura ubukwe.'

    Mukansanga Olivia wari warasezeranye imbere y’amategeko na Murenzi John ku wa 13 Mutarama 2022 mu murenge wa Rwimiyaga, avuga ko impamvu yahunze buri bucye ngo ubukwe bube ari ingeso yari amaze kumenya ku mugabo we kandi yumvaga atazihanganira.

    Avuga ko mu myaka ibiri n’amezi umunani bari bamaze bakundana hari ibyo yamuhishe byinshi ndetse agerekaho no kumuca inyuma bamaze kwemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

    Icyakora avuga ko kuba haratanzwe ikirego mu nkiko yiteguye kujya kuburana n’ubwo ku giti cye yumva atari yo nzira byakanyuzemo.

    Agira ati 'Yego nzajya kuburana nyine none se nabigenza gute ? Ubwo ni ko yabyifuje ariko ubundi ibye birahari byatanzwe izuba riva abantu bahari ntabyo duhakana. Yewe banasabwe kuza nk’umuryango ngo biganirweho basubizwe ibyabo ikibazo ni uko numvise yifuza kandi natwe ubukwe twarabwiteguye. Niba hari amafaranga yatakaje natwe ni uko.'

    Abakuru babivugaho iki ?

    Umusaza utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko niba umukobwa yarabenze ku munsi wa nyuma ibyo bitareba umuryango we ahubwo aba bombi kuko bashyingiranywe byemewe n’amategeko, bakwiye kwicara ubwabo bagakemura ikibazo cyatumye batabana nk’uko bari babyiyemeje.

    Avuga ko kugana inkiko bitari ngombwa mu gihe imiryango yasabanye ikanashyingirana ikwiye kongera guhurira mu mategeko iregana amahugu.

    Ati 'Imiryango yabanye muri byinshi ni na yo mpamvu yari yashyingiranye (mu mategeko), ubwo rero ikibazo si yo ahubwo abashyingiwe bafite ibyabo bapfuye bakwikemurira hanyuma imiryango ikongera guhura ku mwanzuro wabo niba habaho gusubiza ibyari byatanzwe bigakorwa ariko batareganye.'

    Ibi kandi bishimangirwa na Murenzi George wasabiraga Mugenzi John aho avuga ko inzira yo kuganira yari yatangiye ahubwo haje kuzamo ikibazo cy’uburwayi ku muryango basabyemo umugeni.

    Avuga ko n’ubu bakivugana kandi ngo byinshi babyemeranywaho ndetse mu gihe kidatinze iki kibazo kizava mu nzira.

    Agira ati 'Umusaza wareze bariya bana ni we twasabye ariko nyuma y’uko ampamagaye ambwira ko anshaka ngo dukemure ikibazo yahise arwara n’ubu turacyavugana aracyarwaye. Abahungu be na bo twavuganye bambwira ko barimo kumusaba uburenganzira ngo babe ari bo tuvugana mu mwanya we kuko arwaye.'

    Akomeza agira ati 'Rwose na bo barifuza ko ikibazo kirangira, si abatekamutwe, ikibaye ni impamvu z’uburwayi gusa kandi rwose jye ndabizeye cyane kuko tuvugana kenshi, barifuza kudusubiza ibyacu.'

    Avuga ko kuba umuhungu we (uwo yasabiye) yariyambaje inkiko nta biganiro birahuza imiryango ari uguhubuka kuko n’ubwo na we yizera ubutabera ariko nanone ngo n’umuryango ujya ukemura ibyananirana mu nkiko.

    Ati 'Jye naramubujije ariko ntiyanyumviye, yego inkiko zikemura ibibazo ariko burya ntizibikemura kurusha imiryango. Kuregana mu nkiko bishobora gutandukanya imiryango nyamara ubwayo iganiriye ku bibazo ifite yabyikemurira mu bwiyunge.'

    Ikindi avuga ko kuba umukobwa yarabuze ku munsi w’ubukwe atari impamvu z’umuryango we ahubwo ari impamvu ze bwite we yita kubenga uwo bari bemeranyijwe kubana.

    Asaba aba bombi (Mugenzi na Mukansanga) guhura nk’uko bahuye bakundana bakaganira ku kibazo cyatumye batabana nk’uko bari babyiyemeje ariko ntibakomeze kwiha rubanda no kwandagaza imiryango bakomokamo.

    Amategeko ateganya iki mu gihe havutse ikibazo nk’iki ?

    Nkundimana Jean wo mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda avuga ko itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 166 mu gace kayo ka mbere, riteganya ko ugushyingirwa kwemewe n’amategeko ari ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo.

    Uko gushyingirwa gukorerwa ku mugaragaro imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwe mu bashyingirwa atuye cyangwa aba.

    Avuga kandi ko ingingo ya 202 y’itegeko ryavuzwe hejuru ivuga ko ishyingirwa rigira agaciro uhereye igihe ryabereye imbere y’umwanditsi w’irangamimerere.

    Ingingo yaryo ya 196 iteganya impamvu zituma ishyingirwa rita agaciro mu buryo bushobora gusubirwaho mu gace karyo ka mbere aho ivuga imwe mu mpamvu zigenderwaho ari yo “ukwemera gufite inenge k’umwe mu bashyingiranywe”.

    Umugeni yabuze nyuma y’uko aba bombi bari basezeranye imbere y’amategeko tariki 13 Mutarama 2022

    Hagendewe kandi ku ngingo ya 218 y’itegeko ryavuzwe hejuru aho iteganya impamvu zo gutana burundu mu gace ka 8, ivuga ko kutabana mu gihe kirenze amezi cumi n’abiri (12) akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro zihari na yo ari impamvu yagenderwaho mu gutana burundu hagati y’abashyingiranywe.

    Uyu munyamategeko Nkundimana Jean avuga ko nyuma y’ingingo zitandukanye zagaragajwe hejuru, isezerano ry’ishyingirwa ry’aba bombi rikwiye guteshwa agaciro hagendewe ku ngingo ya 196 y’itegeko ryavuzwe hejuru mu gace karyo ka mbere aho ivuga ko “Ukwemera gufite inenge k’umwe mu bashyingiranywe” ko ari imwe mu mpamvu zishingirwaho isezerano bafitanye riteshwa agaciro.

    Ibi bigaragazwa n’uko ukurikije imigenzo n’imyizerere by’uwari kuzagirwa umugore yabeshywe akemera kuzaba umugore w’undi muntu wari usanzwe ufite umugore n’umwana ku ruhande, atigeze a mugaragariza nk’umuntu bari bagiye kubana ngo abyemere cyangwa bahagarike gahunda bari bafitanye yo kubana nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana, ibi bikaba ari nabyo byamuteye ihungabana akaburirwa irengero. Bityo ibi bikaba bigaragaza nta gushidikanya ko ukwemera gushyingiranwa kwabo gufite inenge.

    Ku bijyanye n’inkwano

    Nkundimana Jean avuga ko hashingiwe ku ngingo ya 167 y’itegeko ryavuzwe haruguru ivuga ku bijyanye n’imihango ibanziriza ishyingirwa cyane cyane mu gace kayo ka kabiri, umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo.

    Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.

    N’ubwo bitakunze ko aba bombi babana nk’uko bari barabiteganyije, nk’uko itegeko ribiteganya bigaragara ko n’iyo hadatangwa inkwano bari kubana nta gisibya bityo akaba atabyuririraho ngo yake inkwano yatanze, kuko gutanga inkwano atari itegeko.

    Ku bijyanye no kuba umusore yakwishyurwa ibyakoreshwejwe akomeza kwitegura ubukwe

    Uyu munyamategeko abona umusore akwiye kuba yasubizwa ikiguzi yakoresheje kuko yaba umukobwa cyangwa umuryango we wari kumenyesha umusore cyangwa umuryango we ko umushinga bari bafitanye w’ubukwe wahagaze, ibi rero bakaba ngo ntabyo bakoze nyamara bari bazi neza ko umusore akiri kwitegura ubukwe.

    Ivomo:Kigali Today

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Haribazwa-amaherezo-y-umugeni-wabuze-ku-munsi-w-ubukwe

  • Kigali :Imiryango 52 irarira ayo kwarika, Imaze ukwezi irara hanze nyuma yo gusenyerwa n’ibiza #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko babayeho nabi kuko nta hantu bafite barambika umusaya nyuma y’aho imvura yaguye ku itariki 16 Gashyantare 2022 yabasenyeye inzu.

    Mukamwiza Daria yagize ati 'Twe tugura aha nta mazi yahacaga ahubwo bubaka uriya muhanda wa Bumbogo bashyizemo amatiyo manini y’amazi noneho yose bayayoborera mu ngo z’abaturage b’aha.'

    Yakomeje asaba ubuyobozi gushakisha ahandi hantu bunyuza amazi bukareka abaturage bagakomeza gutura neza nk’uko bari babayeho mbere cyane cyane ko aho batuye hateganyijwe imiturire.

    Mukamana Rosine yavuze ko yababajwe n’uko nta kintu ubuyobozi bwabafashije nyuma y’uko imvura ibasenyeye.

    Yagize ati 'Imvura yaraguye saa saba tubona amazi atwisutseho ibintu byose biragenda n’inzu zirasenyuka ariko twe tugira umugisha wo kurokoka. Icyatubabaje ni uko nta kintu badufashije.”

    Yongeyeho ko yirirwa mu kibanza cye nyuma y’uko inzu ye isenyutse kugira ngo arebe ko hari umugiraneza wahamusanga akamufasha.

    Mukamana Rosine ari mu bifuza ubufasha kubera ko yasenyewe n’imvura

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Rubagirwa Deo, yavuze ko abasenyewe n’ibyo biza ari 52 anashimangira ko hari iby’ibanze bahawe.

    Yagize ati 'Hari iby’ibanze bamaze gufashwa harimo ibiringiti, amasafuriya, ibikombe n’imikeka ndetse n’indobo ubwo rero ibijyanye n’ibiryo ni byo twaraye tugiye kuzana ku buryo ejo n’ejobundi bazaba bari kubibona.'

    Yakomeje avuga ko aha hantu hibasiwe n’ibiza by’imvura ari mu manegeka anashimangira ko nubwo ari hamwe mu hemerewe guturwa bisaba kureba abazahatura ibikoresho bazahubakisha kugira ngo inzu zitazapfa gusenyuka.

    Yongeyeho ku buri muturage wese wifuza gusana inzu ye bimusaba kwaka icyangombwa kugira ngo ubuyobozi bubanze burebe aho atuye uko hameze ndsetse ko uwo bazasanga aho atuye ari mu manegeka azasabwa kwimuka akajya gushakisha ahandi atura.

    Uyu Murenge wa Bumbogo utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 69 aho ugizwe n’imidugudu 43 n’Utugari turindwi. Umuntu umwe ni we wahitanywe n’ibyo biza byasenyeye abaturage.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Imiryango-52-irarira-ayo-kwarika-Imaze-ukwezi-irara-hanze-nyuma-yo-gusenyerwa-n-ibiza

  • Uburinganire bumaze iki mu iterambere ry'u Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women), rivuga ko uburezi ari imwe mu nkingi ituma umuryango runaka w'abantu utangira guhindura imyumvire y'uburyo ufata abagore.

    Ibi bifite ishingiro kuko nka Raporo igaragaza icyuho mu buringanire ku Isi (Global Gender Gap Report) yo mu 2021, igaragaza ko ibihugu bitanu bya mbere byateje imbere uburinganire, binasanganywe urwego rw'uburezi ruteye imbere. Nka Iceland iyoboye ibindi bihugu kuri uru rutonde, 99% by'abaturage bayo bageze mu ishuri.

    Icyakora no mu bihugu byateye imbere gutya, usanga ikibazo cy'uburinganire hagati y'umugabo n'umugore gihari. Nko muri Iceland twavugaga, ikinyuranyo cy'umushahara hagati y'umugabo n'umugore bakora akazi kamwe, ndetse banafite ubumenyi buri ku rwego rumwe (hashingiwe ku mpamyabushobozi zabo), cyari kuri 12,6% mu 2020. Ibi bisobanuye ko umushahara w'umugabo uba uruta uw'umugore ku kigero cya 12,6%.

    Ibi kandi niko bimeze mu bihugu nka Canada, igihugu gifatwa nk'icya mbere mu kugira umubare munini w'abaturage barangije amashuri makuru na kaminuza. Muri iki gihugu, iki kinyuranyo kiri kuri 11%, bikaba 17% muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo mu myaka 40 ishize, umubare w'abagore barangije amashuri makuru na kaminuza uruta uw'abagabo.

    Niba mu bihugu byateye imbere, bifite uburezi n'ubukungu buhambaye hakigaragara ikibazo cy'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore, birumvikana ko mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, iki kibazo kigihari, bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo umuco n'ibindi. Nk'ubu mu bihugu 10 bya nyuma muri raporo igaragaza icyuho mu buringanire ku isi, bitatu ni ibyo muri Afurika mu gihe ibindi ari ibigendera ku mahame y'Idini ya Islam.

    Mu rwego rwo guteza imbere uburinganire hagati y'abagabo n'abagore, mu 1977 Umuryango w'Abibumbye (LONI) wemeje ko itariki ya 8 Werurwe iharirwa kuzirikana ku kamaro k'umugore mu buzima bwa muntu, hakarebwa ku ntambwe yatewe mu rugendo rw'iterambere ndetse n'imbogamizi agihura na zo.

    Ni urugendo rurerure kuko hakurikijwe umuvuduko w'isi mu kugabanya icyuho cy'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore, bizatwara nibura imyaka 135 kugira ngo uburinganire bwuzuye bugerweho, iyi myaka ikaba yarongerewe n'icyorezo cya Covid-19 cyasubije inyuma intambwe yari yaratewe.

    Umwihariko w'u Rwanda

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe mu bikorwa by'ingenzi Leta y'u Rwanda yashyizemo imbaraga ni uguteza imbere uburinganire hagati y'abagabo n'abagore. Mu 1995, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere uburenganzira bw'abagore yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa.

    Ibi byakurikiwe n'ingamba zitandukanye zirimo gushyiraho Minisiteri yihariye ifite mu nshingano zayo gukurikirana uburinganire, hashyirwaho gahunda zigamije guteza imbere uburezi bw'abakobwa, havugururwa amategeko ku mitungo n'ibindi byinshi, byose bigamije guteza imbere uburinganire.

    Ubwo yari mu Nteko Rusange ya 63 y'Umuryango w'Abibumbye muri Nzeri 2008, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire kuko ari intwaro y'iterambere.

    Yaragize ati 'Ku birebana no kongerera ubushobozi abagore no kubashishikariza kugira uruhare mu buzima bwa politiki, imibereho myiza n'ubukungu by'igihugu; twakomeje gutera intambwe igana imbere. Twemera ko usibye no kwimakaza ihame ry'uburinganire mu gihugu cyacu, iyi ari n'imbarutso y'iterambere rituganisha ku kugera ku cyerekezo cyacu cyo kubaka u Rwanda rwa bose, rutekanye kandi rurangwa na demokarasi.'

    Kugeza ubu imvugo yabaye ingiro, kuko mu 2021, u Rwanda rwari ku mwanya wa karindwi ku rwego rw'Isi mu guteza imbere uburinganire, n'urwa kabiri muri Afurika inyuma ya Namibia iri ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw'Isi. Iceland, Finland, Norvège, Nouvelle Zelande na Suède ni byo bihugu biza imbere ya Namibia n'u Rwanda.

    U Rwanda rwagabanyije icyuho cy'umushahara hagati y'abagabo n'abagore, nka kimwe mu bipimo by'ingenzi bigaragaza urwego rw'uburinganire mu gihugu, ku kigero cya 80%, ari narwo rwa mbere muri Afurika. Mu nzego zimwe na zimwe nk'urw'ubuzima, u Rwanda ruri mu bihugu bike ku Isi byabashije kugera ku rwego abagore n'abagabo babona serivisi z'ubuvuzi bakeneye mu buryo bungana.

    U Rwanda kandi ruzwi ku rwego mpuzamahanga mu kugira umubare munini w'abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bagera kuri 61%, Sena ikagira 38%, Guverinoma ikabamo 50% mu gihe inzego z'ibanze zigomba kuba zigizwe na 30% by'abagore, nk'uko amategeko abivuga.

    Abagore bari mu bafite imyanya yo hejuru muri Guverinoma y’u Rwanda

    Uruhare rw'uburinganire mu iterambere ry'u Rwanda

    Ku rwego mpuzamahanga, guteza imbere uburinganire hagati y'umugore n'umugabo bigira ingaruka z'ako kanya ku bukungu bwa buri gihugu. Iyo bigeze ku bihugu biri mu nzira y'amajyambere biba akarusho.

    Nk'ubu abagore bagize 50% by'abaturage ba Afurika, ariko bakagira uruhare rungana na 33% ku musaruro mbumbe w'uyu Mugabane. Impamvu zibitera zirimo kuba abagore batabona amahirwe amwe n'abagabo mu kwinjira mu kazi. Ibi nabyo bigaterwa n'uko benshi baba bataragize amahirwe angana n'aya basaza babo mu kwiga.

    Iki cyonyine kiramutse gikemutse, abagore bakabona amahirwe amwe n'abagabo yo kwinjira mu kazi, byatuma umusaruro mbumbe w'ubukungu bwa Afurika uzamukaho 10%.

    Impamvu ni uko umusaruro w'abagore mu nshingano ziganjemo imiyoborere, hari ubwo uba uruta uw'abagabo. Ubushakashatsi bwakozwe n'Urubuga 'Hive' mu 2018 bwagaragaje ko nko mu mirimo yo mu biro, abagore batanga umusaruro uruta uw'abagabo ku kigero cya 10%.

    Ubushakashatsi butandukanye kandi bwakunze kwerekana ko abagore barya ruswa nke ugereranyije n'abagabo, nubwo iyi ngingo itavugwaho rumwe. Mu 2020, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byaha (UNODC), ryasohoye ubushakashatsi bwiswe 'Gender and Corruption in Nigeria', bwari bugamije kurebera hamwe niba abagore n'abagabo barya ruswa ku buryo bungana muri Nigeria.

    Nigeria ni kimwe mu bihugu birangwamo ruswa nyinshi ku Isi kuko mu 2020, Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International, wari washyize icyo gihugu ku mwanya wa 31 mu bihugu 180 birangwamo ruswa nyinshi.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ibyago by'uko umupolisi w'umugabo yakwakira ruswa biba biri hejuru inshuro eshanu ugereranyije n'umupolisi w'umugore. Ku rundi ruhande, abacamanza b'abagabo muri icyo gihugu bakira ruswa inshuro esheshatu ugereranyije n'abacamanza b'abagore.

    Mu myuga ikoramo abagore benshi nk'ubwarimu n'ubuganga, ikigero cya ruswa kiri hasi kuko umuganga w'umugabo yaka ruswa inshuro 1,5 kurusha umugore. Muri rusange, abakozi ba Leta b'abagabo muri Nigeria baka ruswa ku kigero cya 36% kurusha bagenzi babo b'abagore.

    Birashoboka ko kuba abagore barya ruswa nke biterwa n'uko bafite imyanya mike mu nzego zifata ibyemezo, icyakora ntawabura kuvuga ko kuba u Rwanda rufite abagore benshi muri izo nzego bigira uruhare mu kugabanya ruswa mu gihugu, bikanatuma umusaruro wa Guverinoma wiyongera kurushaho.

    Uretse mu miyoborere, uburinganire bunagira izindi ngaruka nziza ku mibereho y'abaturage muri rusange, kuko nk'iyo uburezi bw'umugore buteye imbere, bigira uruhare mu igabanuka ry'impfu z'abana, ibibazo by'igwingira ry'abana, iby'abana bata ishuri n'ibindi bitandukanye.

    Muri rusange, hagati ya 2005 na 2014, izamuka ry'umusaruro mbumbe w'umuturage w'u Rwanda ku mwaka ryiyongereyeho 2,2% ugereranyije n'impuzandengo y'izamuka ry'ibindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara. Guteza imbere uburinganire mu nzego zitandukanye ni kimwe mu byatumye u Rwanda rushyiramo iki kinyuranyo, aho ingamba zo guteza imbere uburinganire zagize uruhare rungana na kimwe cya kabiri cy'iki kinyuranyo.

    Guteza imbere abagore byagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda

    Imbogamizi zikibangamiye uburinganire mu Rwanda

    Nubwo hari byinshi byakozwe mu guteza imbere uburinganire mu Rwanda, haracyari imbogamizi zigituma abagore batagira amahirwe angana n'ay'abagabo mu Rwanda. Nk'ubu ikigereranyo cy'abagore bakora kiruta icy'abagabo ariko 83% by'abagore bakora mu mirimo iciriritse, ku buryo inyungu bakuramo ari 60% by'iy'abagabo babona.

    Mu 2015, 79.1% by'abagore bakora bari mu buhinzi, ugereranyije na 54.4% by'abagabo. Nubwo bimeze gutya ariko mu nguzanyo zatanzwe muri uwo mwaka mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi, abagore babonye izingana na 25,5% mu gihe abagabo babonye izingana na 74,5% by'izatanzwe zose. Muri uwo mwaka kandi, inguzanyo zahawe abagore muri rusange zingana na 33,9% mu gihe abagabo bari bahawe inguzanyo zingana na 66,1% by'izari zatanzwe zose.

    Ku ruhande rumwe, iki kibazo ntigiterwa n'uko abagore badafite umutungo ushobora gukoreshwa nk'ingwate mu guhabwa inguzanyo, kuko abagore 51,9% mu Rwanda bafite ubutaka bwabo cyangwa bafatanyije na bagenzi babo, byumvikanisha ko iki kibazo gifitanye isano n'ibindi bibazo, birimo n'ubumenyi buke ndetse no kuba bamara igihe kinini bakora imirimo badahemberwa.

    Nk'urugero, abagore mu Rwanda bamara amasaha 25,3 ku cyumweru bakora imirimo badahemberwa, yiganjemo imirimo yo mu rugo n'ibindi. Ku ruhande rw'abagabo, amasaha bakoresha batayahemberwa ni 13,5 ku cyumweru gusa. Ibi bituma bamara umwanya munini bakora imirimo ishobora kubabyarira inyungu kurusha abagore.

    Uyu mwanya abagore bamara bakora akazi badahemberwa kandi ugira ingaruka ku burezi bwabo, kuko 31% by'abagore bari hejuru y'imyaka 15 batazi gusoma no kwandika, mu gihe abagabo ari 16%. Icyakora mu bana bari munsi y'imyaka 15, abakobwa batazi gusoma no kwandika mu 2018 bari 12% mu gihe mu bahungu ari 14%, ibi bigaterwa n'ingamba zashyizweho na Leta mu gushyigikira uburezi kuri bose, ndetse abakobwa bagahabwa umwihariko.

    Ubumenyi bw'abagore mu bijyanye n'ikoranabuhanga nabwo buri hasi kuko 7% ari bo bafite ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga, mu gihe abagabo ari 11%. Iki ni ikibazo gikomeye kuko ikoranabuhanga rizaba umusingi w'iterambere ry'u Rwanda rwifuza kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Ibi bituma umubare w'abagore bakuze bari mu bukene ujya hejuru kuko uri kuri 34,8% by'abagore bose, mu gihe abagabo bakennye ari 31,6%. Ingo ziyobowe n'abagore ziri mu bukene nazo ziri hejuru y'iz'abagabo, kuko ari 39,5% ugereranyije na 37,6% by'ingo ziyobowe n'abagabo, nk'uko ubushakashatsi bwa EICV 5 bubyerekana.

    Ku rundi ruhande, mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo (managerial position), umubare w'abagore uracyari muto kuko ari 28% gusa.

    Imirimo idahemberwa idindiza cyane iterambere ry’abagore

    Uburyo Leta iri guhangana n'ibi bibazo

    Kimwe mu by'ibanze Leta iri gushyiramo imbaraga ni uguteza imbere uburezi bw'abakobwa, aho ikigero cy'abiga mu mashuri abanza n'ayisumbuye kiri hejuru ya 49%, abahungu bakagira 51%. Umubare w'abiga mu mashuri y'imyuga na wo wavuye kuri 41,8% mu 2015, ugera kuri 43,8% mu 2018.

    Ku bagore bakuze ariko batagize amahirwe yo kwiga, Leta ikomeje gushyira imbaraga mu kubahugura, aho abigishijwe bavuye ku bihumbi 70 mu 2014 bakagera ku bihumbi 81 mu 2018, aho bari bagize 61% by'abahabwa ayo masomo bose.

    Imibare y'abagore bagerwaho na serivisi z'imari yarushijeho kuzamuka, iva kuri 39% mu 2013 igera kuri 86% mu 2016, mu gihe abagore bafite ibigo by'ubucuruzi buto n'ubuciriritse (SMEs) bingana na 43% by'ibiri mu gihugu.

    Leta kandi ifite intego yo kurushaho gufasha abagore kugerwaho n'ikoranabuhanga, aho imiryango yose iyobowe n'abagore izahabwa telefoni zigezweho muri gahunda ya Connect Rwanda.

    Mu bushakashatsi bwakozwe n'Umuryango New Faces New Voices, bwerekanye ko hari intambwe imaze guterwa mu gutuma abagore bagira imyanya mu nzego zifata ibyemezo. Nk'ubu Inama z'Ubutegetsi zigizwe n'abagore bangana na 25%, mu gihe bagize 31% by'abayobozi bakuru (CEOs) mu Rwanda na 25% mu myanya ifata ibyemezo (senior management staff). Abagore kandi bagize 36,5% by'abakozi b'ibigo byigenga.

    Leta y’u Rwanda iri gushyira ingufu mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa kuko bugira ingaruka nziza ku bukungu n’imibereho myiza mu gihugu

    Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu gushishikariza abagore kwitabira amasomo y’ubumenyingiro

    Abagore bafite ubushobozi bwo gukora imirimo yahozwe ifatwa nk’iy’abagabo mu gihe bagiriwe icyizere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburinganire-bumaze-iki-mu-iterambere-ry-u-rwanda

  • Charly na Nina bataramiye abitabiriye 'Comedy Style' karahava – YEGOB #rwanda #RwOT

    Charly na Nina bataramiye abitabiriye Comedy Store muri Kampala

    Itsinda Charly na Nina basusurikije abari bitabiriye igitaramo Comedy Store karahava. Iki gitaramo gitegurwa n'Umunyarwenya Alex Muhangi cyabaye kuri uyu wa 16 Werurwe 2022 muri Kampala.

    Charly na Nina baririmbye indirimbo zitandukanye bakoze kuva batangira umuziki kugera ku yo baherutse gushyira hanze Lavender.

    Bageze ku ndirimbo Owooma, Geosteady bayikoranye yabasanze ku rubyiniro abafasha kuyiririmba.

    Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi biganjemo abanyarwanda bari bakumbuye gutaramirwa n'abahanzi bo mu Rwanda.

    Hari hashize imyaka itatu nta muhanzi w'umunyarwanda ujya gutaramira muri Uganda bitewe n'ikibazo cy'imibanire y'ibi bihugu.

    Charly na Nina nibo bahanzi ba mbere bo mu Rwanda bataramiye muri Uganda nyuma y'imishyikirano hagati y'ibihugu byombi igamije kuzahura imibanire.

     

     

    Source : https://yegob.rw/charly-na-nina-bataramiye-abitabiriye-comedy-style-karahava/