
Category: Uncategorized
-
Perezida Kagame yabwiye mugenzi we wa Tchad ko ubwiyunge ari yo nkingi yo kubakiraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, ubwo Perezida Kagame yagiranaga ibiganiro na Gen Mahamat Idriss Déby Itno, Umukuru w’Inama (…) -
REG BBC yasesekaye i Kigali yakirwa nk’Intwari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya ya Basketball ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG BBC, yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya BAL 2022, yasesekaye ku kibuga (…)
-
Irushanwa rya 'Capital Market University Challenge' ryatangijwe ku nshuro ya cyenda – #rwanda #RwOT
Iri rushanwa rizwi ku izina rya Capital Market University Challenge, ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 17 Werurwe 2022, mu muhango wabereye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya ULK, Dr. Rusibana Claude, watangije ku mugaragaro iri rushanwa, yashimiye Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho Ikigo cya CMA mu kuzamura ubukungu n'ishoramari muri rusange.
Ati 'Abanyarwanda by'umwihariko abakuze bamaze gusobanukirwa ibijyanye n'isoko ry'imari n'imigabane ariko abakiri bato ntabwo barabasha gusobanukirwa. Amarushanwa nk'aya arabafasha kugira amakuru y'ibanze ku kwizigamira no gushora imari mu isoko ry'imari n'imigabane.'
Yakomeje agira ati 'Ishoramari ntabwo rigira igihe cyo kurikorera, waba uri umwana cyangwa uri mukuru ukwiye kumenya akamaro ko kwizigamira no kugira intego. Iyo ushoye amafaranga uba urimo kwirinda gusesagura cyangwa gukoresha amafaranga mu bidafite umumaro cyangwa ibitari ngombwa.'
Dr. Rusibana kandi yashimye ubuyobozi bw'Ikigo cya CMA bwahisemo kwifatanya na ULK mu gutangiza iri rushanwa.
CMA isanzwe iteza imbere ibikorwa byo kwizigamira mu mashuri binyuze mu matsinda y'abanyeshuri, abashoboza gutangira kugira ubwizigame bakiri mu ishuri, ku buryo bazarivamo bafite icyo bamaze kwigezaho, cyatuma biteza imbere.
Umuyobozi w'Agateganyo wa CMA, Eric Bundugu yavuze ko Isoko ry'Imari n'Imigabane ritareba icyiciro runaka cy'abantu ahubwo baba ari abanyeshuri, abasanzwe mu mirimo itandukanye irimo n'ishoramari bashobora kwisanga muri iri soko ryo kugura no kugurisha imari n'imigabane.
Bundugu yasabye abanyeshuri bitabiriye itangizwa ry'iri rushanwa kujya mu mashuri baturutsemo n'ahandi hirya no hino mu gihugu bagashishikariza bagenzi babo kwitabira.
Yavuze ko iri rushanwa ritareba gusa abiga ibijyanye n'imari n'ubukungu muri za Kaminuza ahubwo ari irya bose kuko serivisi z'isoko ry'imari n'imigabane zidaheza.
Ati 'Niba wiga ubuvuzi cyangwa muri Polytechnic, kuzigama birakureba. Iri rushanwa rireba abanyeshuri bose.'
Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo Kigenzura Isoko ry'Imari ry'u Rwanda (CMA), Migisha Magnifique, yavuze ko iri rushanwa rigamije kongera ubumenyi ku byiza byo kwizigama no gushora imari ku banyeshuri biga muri kaminuza.
Nta mibare ntarengwa y'abazitabira iri rushanwa ahubwo, abanyeshuri bose baziyandikisha, ndetse bahiganwe hazatoranywemo abahiga abandi ku rwego rw'Intara.
Abatsinze muri aya marushanwa bafite ubuhamya
Ni ku nshuro ya cyenda irushanwa rya 'Capital Market University Challenge' rigiye kuba, aho abaryitabiriye bagaragaza ko bungukiyemo byinshi birimo ubumenyi n'amakuru ku mikorere y'isoko ry'imari n'imigabane.
Akatakunda Phiona witabiriye iri rushanwa mu mwaka ushize ndetse akaba yararitsinze mu Mujyi wa Kigali yagaragaje ko iri rushanwa ryahinduye imitekerereze n'imyumvire ye mu bijyanye no kwizigamira.
Ati 'Ndashimira ubuyobozi bwa CMA, kuri ayo mahirwe ndetse ndashaka gushishikariza buri wese [abanyeshuri] kwitabira iri rushanwa rihindura ubuzima.'
Muri rusange irushanwa rya 'Capital Market University Challenge' rimaze kwitabirwa n'abanyeshuri barenga ibihumbi 10 kuva ryatangira mu gihe umubare munini w'abitabiriye bagiye bahabwa ibihembo.
Abanyeshuri baturutse muri ULK n’izindi kaminuza bitabiriye itangizwa ry’irushanwa rya Capital Market University Challenge
Abayobozi bitabiriye itangizwa ry’irushanwa rya Capital Market University Challenge
Iri rushanwa ryatangirijwe muri Kaminuza ya ULK
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr. Rusibana Claude, (iburyo) n’Umuyobozi w’Agateganyo wa CMA, Eric Bundugu
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr. Rusibana Claude, yavuze ko gushora imari no kwizigamira bitagira imyaka
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo Kigenzura Isoko ry’Imari ry’u Rwanda, CMA, Migisha Magnifique, yavuze ko iri rushanwa rigamije kongera ubumenyi ku byiza byo kwizigama no gushora imari ku banyeshuri biga muri kaminuza -
Urukiko rw'Ubujurire rwahamije ibyaha Cyuma Hassan wa ISHEMA TV #rwanda #RwOT
Umunyamakuru Dieudonne Niyonsenga bakunze kwita 'Cyuma Hassan', yasomewe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, urukiko rw'ubujurire rumukatira igihano cy'igifungo cy'imyaka 7 ndetse n'ihazabu ya miliyoni eshanu .
Ni mu gihe yari yajuririye igihano cy'igifungo nk'iki yari yakatiwe n'urukiko rukuru rwa Kigali.
Mu mpera z'umwaka ushize, urukiko rukuru rwari rwamuhamije ibyaha birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga w'itangazamakuru. Muri ibyo byaha, hari harimo n'icyo gukoza isoni abayobozi n'abashinzwe umurimo rusange w'igihugu.
Ni icyaha umucamanza yamuhamije atarakiregewe kandi cyarakuwe mu mategeko kuva mu mwaka wa 2019. Iki ninacyo cyaha urukiko rw'ubujurire rwamuhanaguyeho ariko rumuhamya ibindi byaha bibiri yari yahamijwe n'urukiko rukuru.
Mu iburanisha ryabaye muri Gashyantare uyu mwaka, Cyuma yari yaburanye avuga ko kumuhamya icyaha cyo gukoza isoni abayobozi b'igihugu n'abashinzwe umurimo rusange w'igihugu cyaravanywe mu mategeko, ari ikimenyetso simusiga ko n'ibindi byaha bamurega ari ibihimbano.
Yavuze ko batangiye bamurega gukubita no gukomeretsa ku bushake , ubushinjacyaha bukavuga ko bwamureze bushingiye ku makuru y'ibinyoma, ari na byo byatumye agirwa umwere ku rwego rwa mbere.
Kuri we ngo ubujurire bw'ubushinjacyaha muri uru rubanza si impuhwe bwamugiriye ahubwo ngo bwakozwe n'ikimwaro bubonye hasohotse icyemezo kimufunga kidashingiye ku mategeko.
Umushinjacyaha ariko yari yasubije ko kwibeshya ari ibintu bibaho ku kiremwamuntu. Yavuze ko bakibona ko umucamanza yibeshye ku cyaha kitakiri mu mategeko, mu nyungu z'ubutabera buboneye bahisemo kukijuririra. Yabwiye urukiko ko Cyuma yarezwe uruhurirane rw'ibyaha byinshi kandi ko ibyo bitabuza kumuryoza ibikiri mu mategeko.
Ku cyaha cyo guhimba no kwiyitirira umwuga w'itangazamakuru, uruhande rwa Cyuma rwikomye umucamanza n'ubushinjacyaha ko nta n'umwe uzi umunyamakuru w'umwuga. Bisunze amategeko basobanuye ko umunyamakuru w'umwuga akora itangazamakuru nk'umurimo we w'ibanze kandi akanagira ubumenyi shingiro mu itangazamakuru.
Cyuma yavuze ko mu myaka umunani amaze akora itangazamakuru atagombaga gusaba uburenganzira urwego rutabifitiye ububasha. Mu magambo akomeye yabwiye urukiko ko urwego rw'abanyamakuru bigenzura mu Rwanda rukora mu buryo yise ubwa 'Kinyeshyamba'. Abamwunganira bakavuga ko umucamanza atagombaga gushingira ku mategeko y'urwego bise ko ruriho nka 'Balinga' kuko nta tegeko ryarushyizeho.
Cyuma kandi mu iburanisha yumvikanye avuga ko hari abafite inyungu za politiki batashimaga ibyo yakoraga. Yavuze ko hari abategetsi bakunze kumuhamagara bamusaba gusiba ibiganiro kuko kubitangaza kwabaga ari ukubarega ku mukuru w'igihugu.
Cyuma yari yavuze ko kugumishaho icyemezo cy'urukiko rukuru byaba bisobanuye ko ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda buri mu kaga. Yavuze ko byaba n'umwanya wo gukemanga imikorere y'urwego rw'ubutabera mu Rwanda.
Ibi byose Cyuma yavuze mu iburanisha ariko si ko umucamanza mu rukiko rw'ubujurire yabibonye, byanatumye amuhamya ibyaha bibiri byavuzwe haruguru, anagumishaho igihano cy'igifungo cy'imyaka 7 n'ihazabu ya miliyoni eshanu nk'uko byari byemejwe n'urukiko rukuru.
Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/cyuma-hassan-wa-ishema-tv-yasomeye
-
Rayon Sports irabura zimwe mu nkingi za mwamba, 11 bashobora kubanza ku mukino wa Kiyovu Sports #rwanda #RwOT
Ku munsi w’ejo Rayon Sports izakira Kiyovu Sports mu mukino w’agapingane uhuza aya makipe, ni umukino igiye kwakira ibura bamwe mu bakinnyi bayo mu gihe Kiyovu yo nta kibazo ifite.
Ni umukino uzaba ku isaha ya saa 15h kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Ihangana ry’aya makipe ni ukuva kera, mu 1984 Kiyovu Sports yabitse Rayon Sports kuri radio ivuga ko ari umugore wayo yapfuye, kuva icyo gihe ihangana ryarakuze cyane.
Rayon Sports yaje kwihimura muri 2017 ubwo yayitsindaga 2-1 ndetse Kiyovu Sports ihita imanuka mu cyiciro cya kabiri (nubwo itagikinnye), ntibyagarukiye aho kuko yahise inayishyingura muri Stade yayo ya Mumena.
Aya makipe akaba agiye guhura Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 47 aho ikurikiwe na APR FC ifte 45, Rayon Sports ni iya 5 n’amanota 35.
Gutsindwa kwa Kiyovu Sports bishobora kuyica intege mu rugamba rw’igikombe, ni mu gihe na Rayon itifuza gutakaza imbere y’umukeba nubwo ifite ibibazo by’imvune.
Rayon Sports ishobora kuzakina idafite myugariro Niyigena Clement na Manace Mutatu bagishidikanywaho ndetse na Leandre Onana umaze igihe afite ikibazo cy’imvune.
Kiyovu Sports yo ifite abakinnyi bayo bose nta kibazo cy’imvune kiyirangwamo, ikaba yiteguye gutsinda mukeba.
11 bashobora kuzabanzamo ku mpande zombi
Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Nizigiyimana Karim Makeckenzie, Iranzi Jean Claude, Ndizeye Samuel, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Ishimwe Kevin, Mael Dinjeke na Musa Essenu
Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumodo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ndayishimiye Thierry, Nshimirimana Ismail [Pitchou], Bigirimana Abedi, Bizimana Amisi [Coutinho], Mugenzi Bienvenue na Benedata Janvier
11 Rayon Sports ishobora kwifashisha
11 Kiyovu Sports ishobora kubanzamo ku munsi w’ejo
Niyigena Clement arashidikanywaho, ashobora kudakina umukino wa Kiyovu Sports
Manace Mutatu afite ikibazo cy’imvune ashobora kudakina uyu mukino
Onana amaze igihe afite ikibazo cy’imvune -
Real Madrid yongeye gutombora Chelsea, City nayo yerekeza muri Espagne #rwanda #RwOT
Tombola ya 1/4 muri Champions League yasize ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yongeye gutombola Chelsea yo mu Bwongereza yayisezereye umwaka ushize.
Nyuma y’imikino ya 1/8, uyu umunsi nibwo habaye tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League aho yasize amakipe 8 asigaye mu irushanwa amenye uko azahura.
Iyi tombola yabereye Nyon mu Busuwisi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022 yasize Real Madrid yo muri Espagne itomboye Chelsea yo mu Bwongereza.
Aya makipe akaba yeherukaga guhura umwaka ushize muri 1/2 cya Champions League, Chelsea iyitsinda 3-1, uyu mwaka hitezwe kureba niba Real Madrid izihorera.
Manchester City nayo ikaba yatomboye Atletico Madrid, Benefica itombola Liverpool mu gihe Villareal yatomboye Bayern Munich.
Imikino ibanza iteganyijwe hagati y’itariki 5 na 6 Mata ni mu gihe iyo kwishyura ari tariki ya 12 na 13 Mata 2022.
Uko tombola yagenze
Chelsea yaherukaga gusezerera Real Madrid muri 1/2 cya Champions League y’umwaka ushize -
Eric Nshimiyimana yaruciye ararumira abajijwe ku kirego yatanze muri FERWAFA #rwanda #RwOT
Uwahoze ari umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yaruciye ararumira abajijwe ku kirego bivugwa ko yatanze muri FERWAFA arega AS Kigali kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Tariki ya 18 Ukuboza 2021, nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona, AS Kigali yahise ifata umwanzuro wo gusezerera umutoza mukuru wayo, Eric Nshimiyimana.
Nyuma yo kumwirukana, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022, haje amakuru y’uko yaba yamaze gutanga ikirego muri FERWAFA arega iyi kipe kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Eric Nshimiyimana yaruciye ararumira avuga ko niba bihari ubwo abantu bazabimenya mu minsi iri imbere.
Ati 'reka kubera bitaraba ngo bitangazwe ubwo muzabimenya nyuma.'
Muri 2019 nibwo Eric Nshimiyimana yongeye kugirwa umutoza wa AS Kigali nyuma y’umwaka umwe n’ubundi ayivuyemo imusezereye.
Kuva 2019 kugeza 2021 yahesheje AS Kigali igikombe cya Super Cup cya 2019 atsinze Rayon Sports. Shampiyona ya 2021 yayitwawe na APR FC inganya na AS Kigali amanota ariko babura igikombe kubera ibitego.
Eric Nshimiyimana muri 2008 yari umutoza wa AS Kigali, 2009-2010 Amavubi, 2013-2014 na bwo yari umutoza w’Amavubi, 2014 yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports, muri uwo mwaka yahise yerekeza muri AS Kigali ayitoza kugeza 2018.
Eric Nshimiyimana yanze kugira icyo atangaza ku kirego bivugwa ko yatanze muri FERWAFA -
Nta vuriro ry’ibanze rikwiye kwishyuza 100% ufite Mituweli â MINISANTE #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iravuga ko bidakwiye ko hari Amavuriro y’ibanze (Poste de Santé), yakwishyuza 100% umuturage ufite ubwisungane mu kwivuza (…)
-
Ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda basoje imyitozo ihuriweho ya gisirikare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abasirikare 50 b’aba ofisiye n’abafite andi mapeti bo mu ngabo z’u Rwanda hamwe n’abandi 800 baturutse mu bihugu birenga 20 birimo ibyo mu Karere ka Afurika (…)
-
Kiyovu Sports ishaka igikombe irongera itsinde Rayon Sports? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Rayon Sports irakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ukaba umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi. Ni (…)