
Category: Uncategorized
-
Imiyoborere dukeneye ni ishyira umuturage ku isonga – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye abayobozi mu nzego zinyuranye zo mu Karere ka Gakenke, ko imiyoborere ishyira (…) -
Muhanga: Yafashwe agiye guha ruswa abapolisi bakoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe2022, yafashe uwitwa Nzabonimpa (…)
-
U Rwanda rugiye gufungura Ikigo cy'Igihugu cyo gutunganya intanga z'amatungo – #rwanda #RwOT
Iki Kigo kizaba gifite ibipimo biri ku rwego mpuzamahanga, aho byitezwe ko kizuzura gitwaye miliyari 1.3 Frw mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga.
Ni Ikigo kitezweho gutunganya intanga ziva ku mpfizi nziza zabugenewe z'amoko atandukanye, aho zizifashishwa muri gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kuvugurura icyororo hagamijwe kongera umukamo n'umusaruro w'ibikomoka ku nka muri rusange.
Iyi gahunda igamije gutuma u Rwanda ruba Igihugu kihagize mu biribwa bishobora kubyara inyungu.
Uyu munsi, Ministiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi @g_mukeshimana yasuye ahari kubakwa Ikigo cy'igihugu cyo gutunganya intanga z'amatungo(National Artificial Insemination Centre) kiri kubakwa muri Sitasiyo ya RAB ya Songa mu karere ka Huye. pic.twitter.com/Tr45fbbCgx
â” Ministry of Agriculture & Animal Resources |Rwanda (@RwandaAgri) March 18, 2022
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana, yeretswe aho imirimo yo kubaka iki kigo igeze
- U Rwanda ruri kubaka Ikigo cy'Igihugu gitunganya intanga z'amatungo
-
Gutera ishyamba, korora ingurube no gucuruza… – #rwanda #RwOT
Ni mu gikorwa bakoze kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, aho bari mu mwiherero uri kubera kuri La Palisse Hotel Nyamata muri Bugesera.
Bayimuritse imbere y'Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'abakozi batatu ba Banki ya Kigali ari bo Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Ubushakashatsi, Dadi Niwenjye, Umuyobozi Ushinzwe amashami ya Bk, Nicole Kamanzi n'Umuyobozi w'inzobere ushinzwe kujya inama no gutegura imishinga, Emmanuel Gashagaza.
Ba Nyampinga banyuze imbere y'abari bagize akanama buri wese avuga umushinga we, impamvu yawuhisemo, uko asha kuwukora n'uko abona washyirwa mu bikorwa mu buryo bworoshye kandi mu gihe kitarambiranye.
Iyi mishinga aba bakobwa bamuritse ntaho ihuriye n'iyo bagiye bavuga mu gihe cy'amajonjora. Buri mukobwa yinjira muri Miss Rwanda anafite umushinga w'ubucuruzi wo kwiteza imbere ari nawo uterwa inkunga na Banki ya Kigali.Â
Gusa birashoboka ko umukobwa ashobora kuvugurura umushinga yatanze yiyamamaza akaba ari wo atanga muri iki gice.
Umukobwa utsinze agahiga abandi mu kugira umushinga urimo agashya [Most Innovative Project] ahabwa umushahara ungana na 500,000 Frw buri kwezi, akaba na Ambasaderi wa Banki ya Kigali.
Umwaka ushize Musana Teta Hense ni we wahize abandi mu kugira umushinga wihariye.
Umukobwa utsinze anaterwa inkunga mu gushyira mu bikorwa umushinga we, harimo ubujyanama n'ibindi. Teta yatewe inkunga ya miliyoni 24 Frw.
Umushinga we ni ugukora ibikombe bikozwe mu mpapuro zitangiza ibidukikije.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, nibwo hamenyekana umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022, hatangazwe n'abandi begukanye andi makamba atangwa muri iri rushanwa kugeza ku mukobwa wahize abandi mu kugira umushinga urimo agashya.
Ni mu birori bizabera muri Intare Conference Arena bisusurutswe n'umuhanzi Bruce Melodie, abanyeshuri bo ku ishuri rya muzika rya Nyundo, Dj Toxxyk na Dj Ira.
IMISHINGA IRIMO AGASHYA YAMURITSWE N'ABAKOBWA BAHATANYE:
1. Uwimana Jeannette: Uyu mukobwa ufite ubumuga yavuze ko umushinga urimo agashya ujyanye no gutangiza ubworozi bw’ingurube.
2. Bahali Ruth: Yavuze ko afite umushinga yise 'Higa mu ntambwe', uri muri kompanyi ye izajya ikora amakinamico y'uruhererekane itambuka kuri Radio, filime n'ibindi.
3. Ikirezi Musoni Kevine: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka gukora Application na Website abantu bazajya bifashisha bishyuriraho amatike bigafasha abantu kwitabira imodoka rusange (Public transport), ngo bikagabanya ihumana ry’ikirere.
4. Leila Franca Kalila: Yavuze ko ashaka gukemura ikibazo cy'amasabune ahenze ku isoko, agakora amasabune menshi kandi yakwifashishwa mu bintu bitandukanye.
Iyi sabune ukaba ushobora kuyoga, kuyimesesha n'ibindi. Yavuze ko izi sabune zizajya ziboneka muri 'Boutique', ibintu avuga ko bizatuma zihenduka, kuko zizanakorerwa mu Rwanda.
Mu masabune azakora harimo n'isabune z'amazi (liquid soaps). Yifuza gukora ibifite ireme ariko binahendutse.
5. Kayumba Darina: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka kujya akora ikiganiro gitambuka kuri Televiziyo, kigaruka ku bumenyi rusange.
Yifuza kuba umuyobozi w'ibiganiro ukomeye w'ikirangirire, nk’umunyamerikakazi Oprah Winfrey. Yanavuze ko ashaka gukora urubuga rwa YouTube kuko benshi batakireba Televiziyo.
6. Kazeneza Marie Merci: Umushinga we yawise 'Smart Hub project', ukubiyemo Application izaba irimo amashusho (Video) asekeje ariko irimo inyigisho zagenewe abana.
Aha yagaragaje ko ikibazo cyagaragaye kuri Youtube ari uburyo abana bashiduka bari no kureba video zitabagenewe. Iyi Application isanzwe ikora aho umuntu yishyura 800 ku kwezi.
7. Keza Maolithia: Yavuze ko afite umushinga wo kujya ahuza abantu bafite imishinga myiza akabahuza n’abashoramari, cyangwa se n'abandi babafasha gushyira mu ngiro imishinga yabo.
8. Keza Melissa: Yavuze ko ashaka gukora ubukangurambaga agashishikariza urubyiruko kujya mu buvumvu, hakaboneka ubuki ku isoko bwiza bwatunganyirijwe mu Rwanda.
9. Muringa Jessica: Umushinga w'uyu mukobwa uzibanda ku bucuruzi bw’isambaza.
10. Mutabazi Isingizwe Sabine: Yavuze ko umushinga we ari ubworozi bw’inkoko.
11. Mugabekazi Ndahiro Queen: Yasobanuye ko umushinga we urimo agashya, ashaka gukora ari ukubyuza umusaruro ibishishwa by'umuceri bikavamo ibicanishwa. Avuga ko atari ibishishwa gusa, ahubwo ari ibintu byose abantu babona ko ari imyanda.
12. Nshuti Divine Muheto: Yavuze ko azashinga ikigo cyo kurereramo abana mu gihe ababyeyi babo bafite nk’indi mirimo ku buryo azajya aha akazi abakozi babizobereyemo kurera no kwita ku bana hanyuma ababyeyi babo bakamwishyura.
13. Ruzindana Kelia: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka gushyiraho ‘Application’ izajya ihuza abakozi n'abakoresha.
14. Amanda Saro: Arashaka gukora umushinga w'ubuhinzi bw’ibihumyo.
15. Umuhoza Emma Pascaline: Umushinga we ni ugushaka isoko ry’amashyamba.Â
Yavuze ko azajya atema ibiti mu mashyamba, atere ibindi hanyuma abyazemo ibikoresho bikozwe mu mbaho nk’intebe n’ibindi… Ngo agashya karimo ni uko ari umukobwa abandi ari abagabo bari muri uyu murimo.
16. Umurerwa Bahenda Arlette Amanda: Umushinga we werekeranye no guhanga Application iranga ahari inzu z’ubugeni nka Inema Arts Center n'ahandi.
17. Uwikuzo Marie Magnificat: Yavuze ko afite umushinga wo gukora amasabune asanzwe n'amasabune y'amazi yifashishwa mu masuku, guteka, gukaraba kumesa n'ibindi.
Avuga ko yatangiye kuzikora n'ubwo adafite ibyangombwa. Amafaranga yabona yayashora no mu gushaka ibikenewe byose ngo atangire neza.
18. Uwimana Marlene: Afite amasabune asanzwe akora y'amazi (liquid soap), umwihariko wayo ni uko yo aronderezwa, ku buryo amajerekani wakoreshaga kuri aya asanzwe ukoresha gake cyane. Yavuze ko yatangiye kugemurira amasabune ibigo bitandukanye.
19. Uwimanzi Vanessa: Yavuze ko ashaka gukora umushinga ujyanye no kunga abantu agaha imirimo abunzi n’abajyanama.
Umuhoza Emma Pascaline yifashishije ‘Projector’ mu gusobanura neza umushinga we wo kubyaza umusaruro amashyambaÂ
Bahali Ruth yavuze ko ashaka kujya anyuza kuri Radio amakinamico y’uruhererekaneÂ
Uwimana Marlene yifashishije ‘Projector’ yavuze ko umushinga we watangiye gukora kandi ko hari ibigo bakorana   Â
Amanda Saro yavuze ko ashaka gukora umushinga wihariye w’ubuhinzi bw’ibihumyo
Nshuti Divine Muheto arashaka gushinga ikigo kizajya kita ku bana mu gihe ababyeyi babo bafite indi mirimoÂ
Kayumba Darina yavuze ko ashaka gutangiza ibiganiro kuri Televiziyo akanashinga Youtube
Umurerwa Bahenda Arlette Amanda azashinga Application iranga ahari inzu z’ubugeniÂ
Ndahiro Mugabekazi Queen yavuze ko ashaka kubyaza umusaruro ibifatwa nk’imyanda
-
Bamwe mu bakoresha 'Mituelle de Santé ' babangamirwa no kwandikirwa imiti bakayibura #rwanda #RwOT
Hari bamwe mu baturage bafite ubwishingizi mu kwivuza, bavuga ko babangamiwe n'uko hari imwe mu miti bandikirwa na muganga ariko bajya muri farumasi ntibayihabwe kuko ngo itishingiwe, bagahabwa iyo bijya gukora kimwe ariko itari ku rwego rumwe.Â
Gusa minisiteri y'ubuzima yo yavuze ko ibyo bidakwiye kuko ngo ari ukubangamira ireme ry'ubuvuzi.
Abaturage bagaragaza izi mpungenge ubasanga mu bigo by'ubuvuzi yaba ibya leta n'ibyigenga.
Iyo bamaze gusuzumwa indwara, umuganga abandikira imiti bitewe n'ibyo yabonye noneho bakajya kuyishaka muri farumasi, gusa bavuga ko batishimira serivisi bahererwa muri izo farumasi.
Uwitwa Prof Tombola Gustave yagize ati 'Muganga akareba indwara urwaye akakwandikira umuti ujyanye niyo ndwara, wagera aho bagomba kuwuguha ugasanga nturi ku rutonde rw'ubwishingizi, ugasubira kwa muganga bakaguha undi wowe murwayi, tuvuge nk'uko ntuye ku Gisozi nkaba mvuye Legacy cyangwa ibindi bitaro biri kure, ku Gisozi niho hari pharmacy bakambwira ngo uwo muti ni ukuwishyura 100%.'
Mutesi Solange we yagize ati 'Nkoresha ubwishgingizi bwa mutuelle iyo ugiye kwa muganga hari igihe bakwandikira umuti kubera uburwayi bagusanganye, wajya kuwugura muri farumasi ugasanga urahenze cyane bakakubwira ngo hari undi uri munsi yawo uri ku bushobozi buhwanye na mutuelle cyangwa ubushobozi ufite'
Bamwe mu bakora izo farumasi bize iby'imiti nabo basanga iyi ari imbogamizi ikomeye kuko umuti muganga yandikiye umurwayi, ariwo uba ufite ubushobozi bwo gukiza umurwayi.
Iyo umurwayi ahageze bagasanga umuti yandikiwe utishingiwe bamusaba kuwigurira cyangwa bakamuha undi uri munsi yawo bisa nkaho bikora kimwe.
Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'ubwiteganyirize RSSB, Rugemanshuro Regis avuga ko kuba ikigega cy'ubwishingizi bw'indwara kitaragira ubushobozi aribyo bituma haboneka iki kibazo.
'Umuti muganga yanditse hari generique yawo nawo uvura, si uko wawundi bamuhaye utavura ahubwo mu kuzirikana ubushobozi bw'ikigega no kugira ngo ibihari bigere kuri bose, ushobora gusanga uwo banditse urenzeho gato ariko nta tandukaniro ariko wajya ku biciro ugasanga ukubye kabiri ariko bikora kimwe. Gusa uko ubushobozi buzajya bwiyongera uko ibihe biza tuzajya twongera urwego rw'imiti ariko hariho imiti itandukanye ariko ivura kimwe.'
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y'ubuzima, Mumararungu Angelina we avuga ko bidakwiye ko umurwayi yandikirwa imiti na muganga ngo ntayihabwe kuko byaba ari ukudindiza ireme ry'ubuvuzi.
'Muganga uko aba yasuzumye indwara n'umuti uyivura iyo miti iba ikwiriye, twe tugasaba ahubwo ko iyo miti umuganga yamuhaye aba akwiriye kuyikoresha uko imeze, aba anafite uburenganzira bwo kubaza ngo iyi ko itabonetse kandi twaratanze ubwisungane twagira ngo tunasabe niba ahari aho umurwayi yandikirwa umuti ntawubone birakemurwa, nkatwe minisante dushinzwe ubuvuzi ntabwo twavuga ngo abarwayi ba mutuelle nibaza kwivuza ntibabona imiti kubera idahari, cyangwa ihenze ubwo tuba tutari kubaka ireme ry'ubuvuzi rya nyaryo.'
Kugeza ubu mu Rwanda hari abaturage basaga miliyoni 12,5, muri bo 85,1% batanze ubwisungane mu kwivuza bwa mutuelle de sante, mu gihe abasaga ibihumbi 600 aribo bafite ubundi bwishingizi bw'indwara.
Bivuze ko hari abagera hafi kuri 15% badafite ubwishingizi bw'indwara.
@RBA
The post Bamwe mu bakoresha 'Mituelle de Santé ' babangamirwa no kwandikirwa imiti bakayibura appeared first on IRIBA NEWS.
-
Perezida w'Ubushinwa yabwiye uwa USA ko ababajwe n'intambara yo muri Ukraine #rwanda #RwOT
Perezida Joe Biden na Xi Jinping baganiriye ku ntambara yo muri Ukraine aho bose bahuriye ku kuba batayishyigikiye.
Abakuru b'ibihugu byombi bavuganye hafi amasaha abiri ku buhanga bwa videwo. Bagisoza ikiganiro, minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa yahise isohora itangazo, isobanura ko Perezida Xi yabwiye mugenzi we Biden ko “ababajwe n'intambara”
Yagize, ati: “Umubano hagati y'ibihugu ntugomba kugera ku rwego rwo kurwana. Intambara nta n'umwe igirira inyungu. Iyo muri Ukraine ni ikintu kidakwiye tutari dukwiye kuba turimo tureba.”
Gato mbere y'uko inama itangira, umuvugizi wa Perezida Biden, Jen Psaki, yari yabwiye abanyamakuru ko umukuru wa Leta zunze ubumwe z'Amerika yari kubaza uw'Ubushinwa “impamvu atamagana igitero cy'Uburusiya kuri Ukraine, n'impamvu Ubushinwa bukwirakwiza ibyo Uburusiya buvuga kuri iyi ntambara.”
Yateganyaga kandi kumubwira ko Ubushinwa buzahura n'ingaruka zikomeye niburamuka bufashije Uburusiya. Amerika yemeza ko ifite amakuru afatika ko Ubushinwa bwaba buteganya guha Uburusiya inkunga ya gisirikari n'iy'imari. Ariko Ubushinwa burabihakana.
Intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine imaze ibyumweru bitatu. Kuri uyu wa Gatanu, yinjiye mu cyumweru cya kane.
Ijwi ry'Amerika
-
Umukinnyi wa Etoile de l'Est yatawe muri yombi ashinjwa ubujura #rwanda #RwOT
Rutahizamu wa Etoile de L'Est 'Okenge Lulu Kevin,arakekwaho icyaha cy'ubujura bwa Televiziyo y'umutoza we Banamwana Camarade bakoranye ahantu henshi.
Amakuru dukesha Radio 10 aravuga ko Okenge Lulu Kevin yaraye atawe muri yombi n'inzego z'umutekano,nyuma yo gufatirwa kuri Base mu karere ka Gakenke.
Umutoza wa Gicumbi FC,Banamwana Camarade yaje gutoza umukino bakinnye na Gorilla FC,asiga uyu musore mu rugo,nawe ahita aterura Televiziyo ya Flat screen ye arigendera.
Amakuru avuga ko bikimara kumenyekana ko yibye,Polisi yamutaye muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri station ya Police ya Gakenke.
Radio 10 ivuga ko umuvigizi wa RIB,Murangira B.Thierry yemeje ko uyu mukinnyi afungiye kuri Station ya RIB ya Byumba akekwaho icyaha cy'ubujura.
Okenge Lulu Kevin yanyuze mu makipe arimo Kiyovu Sports na Gicumbi FC aho yatojwe cyane na Camarade.
-
Amateka ya Perezida wa Tchad Gen Mahamat Idriss Déby wakiriwe na Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umukuru w'Inama y'Igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby.
Jenerali Mahamat Idriss Déby Itno w'imyaka 38 yagizwe umutegetsi mushya wa Tchad, nyuma y'uko se Idriss Déby yiciwe mu mirwano n'inyeshyamba muri Mata umwaka ushize.
Uyu munyacyubahiro yavutse ku itariki ya 4 Mata 1984,abyarwana na Idriss Déby Itno wari umusirikare w'akataraboneka ufite ubunararibonye mu bijyanye no gutwara indege za gisirikare wanabaye Perezida wa Tchad.
Gen Mahamat yakunze ibijyanye na gisirikare akiri umwana muto, aho yakundaga kwambara imyenda ya gisirikare ndetse no gukinisha ibikinisho birimo imbunda nto z'abana.
Gen Mahamat yaje kwiga mu ishuri rikomeye rya Lycée Militaire Aix-en-Provence riri mu Bufaransa, aho yamaze imyaka ibiri mbere yo kugaruka muri Tchad, agakomereza amasomo ya gisirikare mu Ishuri rikuru ry'icyo gihugu rizwi nka 'Groupement des Écoles Militaires Interarmées du Tchad.' Aha yahamaze umwaka umwe mbere yo kwinjira mu Gisirikare cya Tchad ku myaka 23 gusa.
Akinjira mu Gisirikare, mu ntangiriro za 2007, Mahamat yahise ajya ku rugamba, aho yarwanyije inyeshyamba za Mahamat Nouri zari ziganje mu Burasirazuba bw'Igihugu. Icyo gihe Mahamat Idriss yarwanye ari mu basirikare bakoreshaga imbunda nini zo mu bwoko bwa 'machine gun' zirasa kure.
Muri Gashyantare 2008, yajyanye na Se ku rugamba mu guhangamura imitwe y'inyeshyamba yari yagose Umujyi wa Massaguet. Muri Gicurasi 2009, yagize uruhare mu kuyobora Igitero simusiga cyagabwe mu Mujyi wa Am Dam, kigamije guca intege inyeshyamba zari ziyobowe na mubyara we, Timan Erdimi.
Iki gitero cyagize uruhare rukomeye mu gusubiza ibintu ku murongo kuko cyaciye intege umutwe w'iterabwoba wari ufite ingufu, bityo Tchad igira umutuzo ari nako Perezida Itno abona agahenge nyuma y'igitutu cy'abamurwanyaga bahoraga bamushinga kujenjekera ikibazo cy'imitwe y'iterabwoba.
Nyuma yo kubona uburyo umuhungu we yitwaye neza, Perezida Idriss Déby yatangiye kumuzamura mu ntera vuba, aho muri Gashyantare 2013, yamugize Umuyobozi Wungirije w'Umutwe w'Ingabo za Tchad zagiye kugarura amahoro muri Mali (FATIM).
Uyu Mahamat yakomeje kuzamurwa mu ntera kugeza agizwe umuyobozi w'umutwe udasanzwe w'abasirikare barinda perezida n'inzego nkuru z'igihugu, uzwi nka Direction Générale des Services de Sécurité des Institutions de l'État (DGSSIE).
Kuwa 18 Mata,nibwo se wa Gen Mahamat, Itno wari uherutse guhabwa Ipeti rya Maréchal mu mwaka wari wabanje, yagiye ku rugamba ahita atangira kuyobora urugamba mu gice cy'Amajyaruguru, mu gihe umuhungu we, Gen Mahamat Idriss Déby, yari ayoboye urugamba mu Majyepfo.
Perezida Itno yaje kugwa kuri uru rugamba nyuma y'uko imodoka ye iguye mu gaco k'inyeshyamba kakayimishaho urufaya rw'amasasu rwaje kuvamo rimwe ryageze mu gituza cye, rikangiza ibihaha bye ku buryo kajugujugu yamusubije i N'Djamena, Umurwa Mukuru wa Tchad, yamugejejeyo yashizemo umwuka.
Nyuma y'uru rupfu rwa se,Gen Mahamat yahise ayobora akanama k'inzibacyuho ka gisirikare kagizwe n'abantu 15, kahawe gutegeka iki gihugu mu gihe cy'amezi 18. Kazwi ku izina rya Conseil Militaire de Transition (CMT).
Gen Mahamat azwiho kwitwara mu buryo bugoye kumenya icyo atekereza no kwirinda icyatuma avugwaho cyane.
Azwi cyane kandi nk'umusirikare umenyereye imirwano cyo kimwe na se wapfuye umwaka ushize.
Umutwe udasanzwe w'abasirikare barinda perezida n'inzego nkuru z'igihugu, uzwi nka Direction Générale des Services de Sécurité des Institutions de l'État (DGSSIE) wari uyubowe na Gen Mahamat,wagize uruhare rukomeye mu kugumisha Idriss Déby ku butegetsi yafashe muri 1990 kuri coup d'Etat.
Guverinoma y'inzibacyuho ya Tchad ikomeje kwiyegereza ibihugu ngo biyishyigikire, mu rugamba ikomeje rwo kureba uko yashyira igihugu ku murongo.
-
Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan) yahanaguweho icyaha kimwe #rwanda #RwOT
Urukiko rw'ubujurire rwatangaje ko rugumishijeho igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni eshanu cyatangajwe n'urukiko rukuru umwaka ushize ku munyamakuru Dieudonné Niyonsenga uzwi kandi nka Cyuma Hassan.
Kuri uyu wa gatanu, uru rukiko rwatangaje ko mu bujurire uruhande rwa Niyonsenga nta kimenyetso gishyashya rwazanye cyerekana ko icyemezo cy'umucamanza w'urukiko rukuru kitari gifite ishingiro.
Yaba Niyonsenga, cyangwa umwunganizi we nta n'umwe witabiriye isomwa ry'uru rubanza kuwa gatanu.
Mu Ugushyingo(11) 2021 Urukiko rukuru rwamuhamije ibyaha byo kwiyitirira umwuga w'itangazamakuru, inyandiko mpimbano, no gusebya abakozi b'inzego z'ubutegetsi, ruhita rutegeka ko afatwa agafungwa.
Icyo cyaha cya nyuma ariko ubushinjacyaha bwaje gusaba ko gikosorwa mu rukiko rw'ubujurire kuko yagihamijwe kandi kitakiba mu mategeko ahana y'u Rwanda. Urukiko uyu munsi rwamuhanaguyeho icyo cyaha.
Cyuma yahakanye ibyaha avuga ko yahanwe hashingiwe ku cyemezo cy'urwego rutemewe n'amategeko ari rwo Rwanda Media Commission(RMC), avuga ko urwo rwego atari rwo rugira umuntu umunyamakuru.
Mu rukiko rw'ubujurire umucamanza yashimangiye ko ingingo z'ubushinjacyaha zifite ishingiro ku burenganzira urwego rwa RMC ruhabwa n'abanyamakuru n'itegeko bwo kwemerera abakora itangazamakuru mu Rwanda.
Primien Rukebesha, se wa Niyonsenga wari mu bantu bacye cyane baje kumva isomwa ry'urubanza, yabwiye BBC ko nta cyizere afite ko umuhungu azafungurwa we akiriho.
Ati: 'Ese urumva muri ibi bivuzwe ari iki cyanshimisha? Yaburanye avuga ko arengana none nta gihindutse'.
Hejuru y'urukiko rw'Ubjurire mu Rwanda haba gusa urukiko rw'Ikirenga.
Cyuma yatawe muri yombi bwa mbere mu 2020 aregwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19 mu gihe u Rwanda rwari muri gahunda ya 'Guma mu Rugo', muri iyo gahunda abanyamakuru bari mu nzego zemerewe kujya mukazi.

We yavuze ko yari mu kazi k'itangazamakuru ariko urwego rw'abanyamakuru â” RMC â” rukaba rwaramwihakanye ruvuga ko rutamuzi ku rutonde rw'abakora uyu mwuga.
Yafunzwe amezi 11 arekurwa ahanaguweho icyaha n'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo gusa ubushinjacyaha buhita bujuririra urukiko rukuru.
Uyu yamenyekanye cyane kuri Ishema TV yashinze ikorera ku murongo wa YouTube, iheruka gusibwa kuri urwo rubuga nyuma yo gufungwa ku nshuro ya kabiri mu Ugushyingo 2021.
Bimwe mu biganiro bye byakunze kwamaganwa n'abari mu butegetsi basanga bigamije kwangiza isura y'igihugu.
Mu ntangiriro z'iki cyumweru, raporo ya Human Rights Watch yakomoje no ku rubanza rwa Niyonsenga ivuga ko hari imanza zifite 'imvo za politike kandi zishimangira umuco wo kutihanganira ababona ibintu ukundi'.
Umuvigizi wa leta we yavuze ko urwego rw'ubucamanza 'rukorera mu mucyo kandi rutabogamye, rushingiye ku mategeko y'u Rwanda.
BBC
The post Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan) yahanaguweho icyaha kimwe appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/03/18/niyonsenga-dieudonne-cyuma-hassan-yahanaguweho-icyaha-kimwe/
-
REG BBC yageze i Kigali yakirwa n’abakobwa beza barimo n’umuhanzikazi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Nyuma yo kugera mu Rwanda bavuye muri Senegal aho bitwaye neza mu ijonjora ryo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2022 izabera mu Rwanda, REG BBC yageze mu Rwanda yakirwa n’abarimo umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no uhimbaza Imana, Gaby Kamanzi.
REG ya yari mu itsinda rya 'Sahara Conference’, yari kumwe n’amakipe nka US Monastir yo muri Tunisia yageze ku mukino wa nyuma muri BAL 2021, AS Salé yo muri Maroc, SLAC yo muri Guinea, DUC yo muri Sénégal ndetse na Ferroviário da Beira yo muri Mozambique.
REG BBC yaje kwitwara neza itsinda imikino 4 muri 5, ikaba yaratsinzwe na DUC yo muri Sénégal yari imbere y’abafana bayo, ibi byanatumye REG isoza iyoboye itsinda n’amanota 9 inganya na US Monastir ya kabiri. Byahise binayihesha itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2022 izabera mu Rwanda muri Gicurasi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022, REG BBC ikaba yasesekaye mu Rwanda ivuye muri Tunisia.
Ikigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ikaba yasanze bayiteguye, abakobwa beza bari bateguwe n’indabyo ziteye amabengeza zo kwakiriza aba bakinnyi baserukiye u Rwanda neza.
Hari kandi n’umuhanzikazi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi.
Nyuma yo kugera mu Rwanda kimwe n’andi makipe 3 bazamukanye (US Monastir, AS Salé na SLAC) bagomba gutegereza andi makipe 4 azava mu itsinda rya 'Nile Conference’ ubundi bakazahurira i Kigali muri Gicurasi 2022 mu mikino ya nyuma ya BAL 2022 izabera muri Kigali Arena.
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ni uko yahwe ikaze
Bakoranywe urugwiro rwinshi cyane
Ni uko bakriiwe, Gaby Kamanzi (ubanza iburyo) yari yaje na we kubakira
Shyaka Olivier bamubwira ngo ntako utagize kugira ngo ikipe yawe yitware neza
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yakirwa ku kibuga cy’Indege
Adonis Filer bamubwira bati “urakagurka neza mu Rwanda”