Category: Uncategorized

  • Nshuti Muheto Divine niwe wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2022 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umunsi wari utegerejwe n'abakunzi b'imyidagaduro wageze ngo bamenye Nyampinga w'u Rwanda 2022.

    Ahagana saa sita na 57 z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu,nibwo uwari uyoboye umuhango wa Miss Rwanda Sam Kalisa yatangaje ko Miss Rwanda 2022 ari Nshuti Muheto Divine wari wambaye nimero 44.

    Nshuti Divine Muheto uri mu batsindiye guhagararira Intara y'Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, kuva irushanwa ryatangira yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ku bw'uburanga bwe.

    Muheto Divine yatoranyijwe mu bakobwa icyenda batsinze mu guhitamo abahagararira u Burengerazuba mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Rubavu kuwa 30 Mutarama 2022.

    Muheto w'imyaka 19 y'amavuko yahabwaga amahirwe na benshi kubera uburanga bwe ndetse na mbere y'irushanwa abarikurikiye bamuhaga amahirwe menshi.

    Uretse n'abafana,Miss Jolly Mutesi wari mu kanama nkemurampaka akibona uyu mukobwa bwa mbere yabanje kumubwira ko ari afite uburanga buhebuje. Yagize ati 'Uri mwiza pe!'

    Muheto Divine yavuze ko afite umushinga yise 'Igiceri Program' ugamije gushishikariza cyane urubyiruko kwizigamira n'abagore muri rusange.

    Abari bagize Akanama Nkemurampaka uyu munsi barimo Miss Mutesi Jolly; Umunyamakuru ubifitemo uburambe Munyaneza James akaba akorera The New Times; Irizabimbuto Fidèle ukorera RBA nk'umunyamakuru usemurira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga; Malik Shaffy, Niwemwiza Anne Marie ukorera KT Radio na Matthew Mensah.

    Miss Muheto Nshuti Divine yatsinze bagenzi be 3 bari bahatanye barimo:

    Kayumba Darina [No 25]
    Keza Maolithia [No 27]
    Nshuti Divine Muheto [No 44]

    Abakobwa bagiye bahabwa ibihembo #MissRwanda2022

    1. Bahali Ruth yahembwe nk'umukobwa wahize abandi mu kugaragaza ubushake mu bumenyi ku buzima bw'imyororokere.

    Uwimana Marlène yahembwe nk'umukobwa wahize abandi muri 'Sports Challenge' mu mwiherero wa #MissRwanda2022

    3.Umukobwa wahize abandi mu kugaragaza impano yabaye Saro Amanda ufite impano yo gucuranga piano no kuririmba akaba asanzwe ari Producer.

    Muri iki cyiciro cya 'Miss Talent' hahatanye batatu barimo Uwimana Marlène ukina 'Karate' ndetse akaba nafite umukandara wa gatandatu 'Marron'; umuririmbyi ubifatanya no kurapa, Kayumba Darina na Saro Amanda na we ufite impano yo gucuranga piano no kuririmba ndetse akaba asanzwe ari Producer.

    4.Ndahiro Mugabekazi Queen niwe watowe nka Nyampinga uberwa n'amafoto “Miss Photogenic ” muri Miss Rwanda 2022.

    5.Nyampinga wagaragaje Umuco muri Miss Rwanda 2022 “Miss Heritage” yabaye Ruzindana Kelia.

    6.Umukobwa wagaragaje umushinga wihariye “Most Innovative Project” muri Miss Rwanda 2022 ni Uwimana Jeannette.Yavuze ko yifuza gukora umushinga wo korora ingurube ariko akabikora mu buryo bugezweho.

    7.Nyampinga wakunzwe cyane “Miss Popularity 2022” ni Nshuti Muheto Divine.

    Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022 yabaye: Kayumba Darina [No 25]

    Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022: Keza Maolithia














    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nshuti-muheto-divine-niwe-wabaye-nyampinga-w-u-rwanda-2022

  • Nshuti Muheto Divine ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 rikabya ryegukanywe na Nshuti Muheto Divineahigitse bagenzi be babiri Kayumba Darina na Keza Maolithia bageranye ku cyiciro cya nyuma.

    Umuhango wo gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 usimbura Ingabire Grâce ufite irya 2021 wabereye mu Ntare Conference Arena, tariki ya 19 Werurwe 2022.

    Ryari ryitabiriwe na bamwe muri ba Nyampinga baryegukanye nka Miss Mutesi Jolly wa 2016 wari mu kanama nkemurampaka , Miss Iradukunda Elsa wa 2017, Iradukunda Liliane wa 2018, Nimwiza Meghan wa 2019 na Nishimwe Naomie wa 2020 ndetse na Ingabire Grace wa 2021 wagomba gutanga ikamba.

    Abakobwa 20 nibo babonye itike yo kujya mu mwiherero ari nacyo cyiciro cya nyuma, gusa umwe ari we Uwankusi Lynda yaje kuvamo ku mpamvu ze.

    Abakobwa 19 nibo bahataniye iri kamba, umwe ari we Ruzindana Kelia yahise agera mu cyiciro cya nyuma cy’abakobwa 11 bagombaga kuvamo Nyampinga w’u Rwanda kuko we yabonye amajwi menshi y’abamutoye.

    Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Miss Mutesi Jolly; Umunyamakuru ubifitemo uburambe Munyaneza James akaba akorera The New Times; Irizabimbuto Fidèle ukorera RBA nk’umunyamakuru usemurira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga; Malik Shaffy, Niwemwiza Anne Marie ukorera KT Radio.

    Abari bagize akanama nkemurampaka

    Abakobwa bose uko ari 19 bakaba banyuze imbere y’akanama nkemurampaka maze bakiranwa ubwuzu bwinshi babereka ko babashyigikiye.

    Nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, bakaba baje gutangaza abakobwa 11 bakomeje mu cyiciro cya nyuma, barimo Ruzindana Kelia wagize amajwi menshi na Uwimana Jeannine ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    Abakobwa 11 bakomeje mu cyiciro cya nyuma

    1. Ruzindana Kelia [No 47]

    2. Umuhoza Emma Pascaline [No 53]

    3. Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42]

    4. Muringa Jessica [No 37]

    5. Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38]

    6. Saro Amanda [No 48]

    7. Uwimana Jeannette [No 68]

    8. Uwimanzi Vanessa [No 70]

    9. Kayumba Darina [No 25]

    10. Keza Maolithia [No 27]

    11. Nshuti Muheto Divine [No 44]

    Zando Band yiganjemo abize umuziki ku Nyundo, yasusurukije abitabiriye ibirori byo gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, hari kandi abahanzi nka Nel Ngabo na we wanejeje abakunzi be.

    Dj Ira ni mu wari watoranyijwe kuvangavanga imiziki muri uyu muhango.

    Abakobwa uko ari 11, bongeye kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, bakabazwa ibibazo, hashakwagamo 5 bakomeza mu cyiciro cya nyuma.

    Ruzindana Kelia [47] yabimburiye abandi gukomeza muri batanu ba nyuma. Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38], Nshuti Muheto Divine [No 44], Kayumba Darina [No 25] na Keza Maolithia [No 27] nibo babonetse muri 5 ba nyuma.

    Abakobwa bageze muri 5 ba Nyuma

    Akanama nkemurampaka kagiye kwiherera gasiga Bruce Melodie arimo acurangirwa na Symphony Band, ashimisha ibihumbi by’abantu bari mu Intare Arena.

    Bruce Melodie yasusurukije abari mu Intare Arena

    Nyuma yo kwiherera katiranyije 3 bagomba kuvamo umwe wegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022. Kayumba Darina [No 25], Keza Maolithia [No 27]
    na Nshuti Muheto Divine [No 44] nibo bageze ku cyiciro cya nyuma.

    Babatu bageze ku cyiciro cya nyuma

    Nshuti Muheto Divine ni we waje kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, uyu mukobwa yavugishije benshi barimo na Mutesi Jolly uri mu kanama nkemurampaka, akimukubita amaso ubwo bari mu ijonjora ry’ibanze, yagize ati 'uri mwiza pe!'

    Nshuti Divine w’imyaka 18, ni umwe mu bakobwa batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba, yasoje amashuri yisumbuye mu Bukungu, Imibare n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).
    Afite umushinga yise 'Igiceri Program’ mu rwego rwo kwizigama cyane ku rubyiruko n’abagore muri rusange, ngo azakora ubukangurambaga mu mashuri abana batozwe kwizigamira bakiri bato.

    Akaba yegukana imodoka ya Hyundai Venue igura hagati ya miliyoni 18 na 22 z’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 800 bya buri kwezi kugeza umwaka urangiye.

    Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda cyabaye Kayumba Darina ni mu gihe igisonga cya mbere cyabaye Keza Maolithia

    Umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco n’Umurage (Miss Hertage) akaba yabaye Ruzindana Kelia akaba yegukanye miliyoni 5 z’amafarana y’u Rwanda.

    Umushinga wahize indi, ukaba waragaragaje udushya ni uwa.. akaba azajya ahabwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi ndetse afashwe kuba umushinga we wajya mu bikorwa.

    Abandi begukanye amakamba yose buri umwe yegukanye miliyoni 2.4 Frw, abo ni;

    Nyampinga warushije abandi impano (Miss Talent) yabaye Saro Amanda

    Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) yabaye Mugabekazi Queen Ndahiro

    Nyampinga wakunzwe (Miss Popularity) yabaye Nshuti Muheto Divine

    Umukobwa wagaragaje ubumenyi mu kuaragaza ubumenyi ku buzima bw’imyororokere yabaye Bahali Ruth

    Umukobwa warushije abandi muri siporo (sports challenge) yabaye Uwimana Marlene

    Aba bakobwa kandi uko ari 19 bageze mu mwiherero, buri umwe azahabwa 20% by’amafaranga yavuye mu majwi yabamutoye.

    Miss Muheto Divine n’ibisonga bye 2

    Amarira y’ibyishimo yashotse

    Ba Nyampinga b’u Rwanda mu bihe bitandukanye, uhereye iburyo Nimwiza Meghan (2019), Iradukunda Elsa (2017), Ingabire Grace (2021) na Nishimwe Naomie (2020) bar baje gushyigikira barumuna babo

    Abakobwa bari bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda banaserutse mu mbyino gakondo

    Abantu bo bari bitabiriye ari benshi

    Amarira y’ibyishimo yashotse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nshuti-muheto-divine-ni-we-wabaye-nyampinga-w-u-rwanda-2022-amafoto

  • Jorge Paixo utoza Rayon Sports arashaka kuyi… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umukino Rayon yatsinzwemo na Kiyovu Sports Jorge Paixão Santos utoza Rayon Sports yatangaje ko yifuza kugarura Rayon Sports ku gasongero ariko bikazaba umwaka utaha. Yagize ati” Igitekerezo cyanjye ubu ni ukongera gufasha Rayon Sports kongera kujya ku gasongero, bisaba igihe, bizanasaba kurangiza iyi shampiyona, tugategura neza ahazaza.”

    Rayon Sports ntirabasha kubona intsinzi mu mikino 4 iheruka ya shampiyona aho yanganyije na APR FC, inganya na Etoile de L’Est, inganya na Espoir FC none itsinzwe na Kiyovu.

    Umuyobozi wa Rayon Sports ubwo yerekanaga umutoza mukuru yatangaje ko Rayon Sports igomba kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda gusa bisa naho Shampiyona itangiye kwanga kuko ubu Rayon Sports na Kiyovu Sports harimo amanota 15 kandi Rayon Sports ikomeje kubura intsinzi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115627/jorge-paixao-utoza-rayon-sports-arashaka-kuyisubiza-ku-gasongero-115627.html

  • Abayobozi ba Goma na Rubavu bemeranyijwe ubufatanye mu kurwanya magendu n'ubujura – #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe mu nama yahuje aba bayobozi ku mpande zombi yabereye mu Mujyi wa Goma aho Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yari yasuye mugenzi we w'Umujyi wa Goma, Commissaire Superieur Kabeya François Makosa.

    Muri iyi nama bemeje gushyiraho uburyo bwo guhuza imikoranire bagahana amakuru ku buryo bwa hafi bareba imbogamizi zishobora kubangamira ubucuruzi bwambukiranya umupaka no gukorera hamwe mu kurwanya magendu n'ubujura.

    Commissaire Superieur Kabeya François Makosa yavuze ko iyi mikoranire igomba guhoraho bikagera ku iterambere ry'Akarere k'Ibiyaga Bigari muri rusange.

    Ati 'Iyi mikoranire nifuza ko yavamo umurongo w'ibiganiro bihoraho bizana amahoro n'umutekano biganisha ku iterambere mu Karere k'Ibiyaga Bigari.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse agendeye ku iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo aho abaturage ba Goma bahungiye i Rubavu yavuze ko amateka yerekana ko hari byinshi bakwiye gukorera hamwe.

    Nk'uko imibare ituruka mu Karere ka Rubavu ibigaragaza kuri ubu abambuka ku mupaka muto wa Petite Barrière ni 13.800 mu gihe mbere ya Covid-19 hambukaga 55.000 ku munsi.

    Ku mupaka wa La Corniche (Grande Barrière) hambuka abantu hagati ya 800 na 1200 mu gihe hanyuraga hagati ya 8000 na 10.000 na ho umupaka wa Kabuhanga ho hanyura abantu hagati ya 400 na 600 ku munsi.

    Abayobozi ku mpande zombi bahuriye mu biganiro bigamije kunoza imikoranire

    Intumwa z’u Rwanda zakiriwe ku mupaka munini

    Commissaire Superieur Kabeya François Makosa yavuze ko iyi mikoranire igomba guhoraho bikagera ku iterambere ry'Akarere k'Ibiyaga Bigari muri rusange

    Meya Kambogo yatemberejwe Umujyi wa Goma

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko Nyiragongo yerekanye ko Imijyi yombi igomba gufatanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-ba-goma-na-rubavu-bemeranyijwe-ubufatanye-mu-kurwanya-magendu-n

  • Umutoza wa Rayon Sports yayamanitse, asabira Kiyovu Sports igikombe #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixão nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports, yavuze ko iyi kipe ikomeye ikwiye igikombe ndetse abaye ari we ugitanga yakiyiha.

    Ibitego bya Bigirimana Abedi na Muhozi Fred byafashije Kiyovu Sports gutsinda mukeba Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona ibitego 2-0, ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports , Jorge Paixão bavuze ko batsinzwe n’ikipe ikomeye ndetse ku giti cye abona ari yo ikwiye igikombe cya shampiyona.

    Ati “Ku bwanjye Kiyovu Sports niyo nziza muri shampiyona yatwara igikombe kuko ni nziza, itegurwa neza cyane, abakinnyi beza cyane, umutoza mwiza, bakoze akazi keza niyo mpamvu bari ku mwanya wa mbere.”

    Kugeza ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 50 irusha APR FC ya kabiri amanota 5, gusa yo ntirakina umukino w’umunsi wa 22.

    Umutoza wa Rayon Sports yasabiye Kiyovu Sports igikombe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yayamanitse-asabira-kiyovu-sports-igikombe

  • Impinduka mu mikorere y'ibizamini byanditse by'akazi muri Leta #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), iratangaza ko nta kigo cya Leta kizongera gukoresha ikizamini cy'akazi cyanditse hatifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo koroheraza abapiganirwa imyanya y'akazi.

    Ubusanzwe ikizamini cy'akazi cyanditse cyakorwaga abapiganirwa bahabwa uruparo ruriho ibibazo hamwe n'ikaye yo gusubirizamo, barangiza bakabishyikiriza abahagarariye ibizamini, ikaye basubirijemo ikabikwa ahabugenewe, bakazategereza igihe bizakosorerwa, hakabaho n'igihe cyo gutangaza amanota.

    Ni uburyo bwatwaraga igihe kitari munsi y'ukwezi, kugira ngo uwapiganiwe umwanya w'akazi amenye amonota yabonye mu kizamini cyo kwandika, ibintu bitavugwaho rumwe na benshi mu bapiganirwaga imyanya y'akazi, bagaragazaga impungenge zirimo ko habaho uburiganya.

    Kuri ubu ikizamini cyanditse kirakorerwa kuri mudasobwa kandi irimo murandasi, ariko ku buryo bikoranye ikoranabuhanga, ntawe ushobora kugira ikindi afungura kuko imashini ihita ihagarara bigafatwa nko kugerageza gukopera.

    Ibi bizamara impungenge zagaragazwaga n'abapiganirwa imyanya y'akazi, bakora ibizamini byanditse, zirimo kutanyurwa n'imikosorere y'ikizamini, kuko umuntu akirangiza gukora ahita abona amanota uwo mwanya, agataha amenye niba yemerewe gukomeza gupiganirwa uwo mwanya cyangwa yatsinzwe.

    Uretse kuba ubu buryo buzagabanya umwanya byafataga hakosorwa ibizamini, bizanakuraho ikiguzi cy'impapuro zatwaraga amafaranga atari macye.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIFOTRA, Fidel Abimana, avuga ko ubu buryo bwatumye habaho gukorera mu mucyo kurusha mbere, binagabanya umwanya byafataga ugereranyije n'uko byakorwaga mbere.

    Ati 'Niba umuntu ari i Rusizi ashaka akazi muri Minisiteri y'ibikorwa remezo bikamusaba ko agomba kuzana impapuro akazikura i Rusizi akazizana kuri Minisiteri, ubwabyo harimo amafaranga ndetse no gutakaza umwanya ku bakandida basaba'.

    Akomeza agira ati 'Ikindi twavuga nanone, inzego byarazorohereje kuko ntabwo bagifata umwanya wo gukoresha za mpapuro zigurwa amafaranga, bategura ibizamini, ikindi harimo no gukererwa ugasanga ikizamini kirakozwe,umuntu agategereza ukwezi, abiri cyangwa atatu hakirimo gukosora ibizamini. Ubu sisiteme irakosora uwo mwanya umuntu agisoza ikizamini akabona amanota, bikagabanya na za mpungenge aho abakandida bibazaga bati ese kuki ibi bintu byatinze'.

    Uyu muyobozi anavuga ko umutekano w'iryo koranabuhanga rikoreshwa wizewe, kuko nta muntu ushobora gukopera yifashishije murandasi ngo bikunde nk'uko abisobanura.

    Ati 'Iyo wafunguye ipaji y'ikizamini, sisiteme iteguye ku buryo imashini itakwemerera kugira ikindi kintu wafungura, yaba inyandiko ziri kuri iyo mashini, cyangwa se kujya kuri murandasi, ku zindi mbuga nkoranyambaga, ntabwo byemera, kuko ikizami kiza kuri mudasobwa yawe, hanyuma kikakwereka ibibazo, ukagenda uhitamo igisubizo nyacyo. Ikizami kiba kigizwe n'ibibazo 50, iyo umaze kubikora, sisiteme ihita iguha amanota ako kanya'.

    Inzego za Leta zose zategetswe gukoresha ibizamini byanditse by'akazi muri ubwo buryo bw'ikoranabuhanga, cyeretse mu gihe habayeho impamvu ariko nabwo zikabanza kumenyeshwa komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta.

    Ahakorerwa ibizamini hagomba kuba hari mudasobwa zujuje ibisabwa, murandasi, umuriro w'amashanyarazi hamwe na moteri yo kwifashisha igihe umuriro waramuka ugiye, kugira ngo ikizamini kidahagarara.

    Iryo koranabuhanga rimaze gukoreshwa n'inzego za Leta 44, zishaka abakozi ku myanya 1865, abamaze kurisabiraho akazi bagera ku 541.955, naho abemerewe gukora ibizamini ni 245000, mu gihe abakabonye ari 12.041, n'ubwo ritaramenywa na benshi kuko ryatangiye gukoreshwa muri Mata 2021.

    @KT

    The post Impinduka mu mikorere y'ibizamini byanditse by'akazi muri Leta appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/19/impinduka-mu-mikorere-yibizamini-byanditse-byakazi-muri-leta/

  • Kiyovu Sports yanyangiye Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 hakomeje shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda hakinwa imikino ibiri, Kiyovu Sports ishimangira umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0.

    Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yakira Kiyovu Sports yari yarayitsinze mu mukino ubanza irongera irayisubira.

    Iminota 10 ya mbere yaranzwe no gusatirana ku makipe yombi, aho Rayon Sports binyuze ku ruhande rw'iburyo rwa Nizigiyimana Karim, yagiye ahindura imipira ariko itagize icyo ibyara imbere y'izamu rya Kimenyi Yves, mu gihe Kiyovu Sports nayo uruhande rw'iburyo rwayo imbere rwari ruriho Bizimana Khamis yagiye ahindura nawe uburyo butagize icyo bubyara.

    Image

    Ku munota wa 13 Mugenzi Bienvenue yashatse kuroba umuzamu Hakizinana Adolphe, amurenza umupira wakubise umutambiko w'izamu ugarukira Bizimana Khamis, ariko Iranzi Jean Claude umupira awushyira muri koruneri, uyu musore umaze iminsi yitwara neza, ku munota wa 16 yongeye guterera ishoti rikomeye hagati mu kibuga rirongera rifata igiti cy'izamu.

    Rayon sports yongeye kugerageza uburyo ku munota wa 22 ku mupira Kwizera Pierrot yahawe na Muhire Kevin, maze agerageza gutera ishoti ariko ryanyuze hejuru y'izamu rya Kimenyi Yves. Ku munota wa 29 ariko Kiyovu Sports yabonye uburyo aho Mugenzi Bienvenue yahaye umupira Emmanuke Okwi ku ruhande rw'ibumoso, agerageza kuroba umuzamu Hakizinana Adolphe ariko umupira awukuramo.

    Kiyovu Sports yabonye igitego ku munota wa 34 binyuze kuri kufura yaturutse ku ikosa myugariro Ndizeye Samuel ryakoreye Emmanuel Okwi, inyuma y'urubuga rw'amahina maze kufura iterwa neza na Bigirimana Abedi awushyira mu izamu rya Rayon Sports bibanza gutera urujijo kuri bamwe, kuko inshundura zari zacitse bamwe bagira ngo umupira wagiye hanze ariko umusifuzi Ruzindana Nsoro yemeza ko ari igitego .

    Image

    Mbere yuko igice cya mbere kirangira Nizigiyimana Karim yahinduye umupira imbere y'izamu rya Kiyovu Sports Musa Essenu ashyizeho umutwe uca ku ruhande, Kiyovu Sports yahise ibona uburyo bwahushijwe na Mugenzi Bienvenue warengeje umupira umuzamu wa Rayon Sports, ariko mu izamu ryambaye ubusa ugarurwa na ba myugwriro ba Rayon Sports, igice cya mbere kirangira ku ntsinzi ya Kiyovu Spots y'igitego 1-0.

    Rayon Sports yakinnye neza mu gice cya kabiri yagitangiye isatira maze ku munota wa 46 ibona koruneri ya mbere mu mukino maze yatewe na Muhire Kevin, umupira umuzamu Kimenyi Yves awukuramo usubira kwa Muhire Kevin wateye ishoti umuzamu arongera awukuramo.

    Ku munota wa 64 Kiyovu Sports yabonye uburyo bw'igitego ku ishoti ryatewe na Emmanuel Okwi, ariko umupira Hakizinana Adolphe awushyira muri koruneri, uyu musore ukomoka mu gihugu cya Uganda, yongeye kubona uburyo imbere y'izamu ashobora gutera mu izamu ariko ahitamo guha umupira Mugenzi Bienvenue, birangira ba myugariro ba Rayon Sports bawukuyeho.

    Image

    Musa Essenu yashoboraga kwishyurira Rayon Sports ku munota wa 88, ariko wenyine ari hamwe n'umuzamu Kimenyi Yves, umupira awutera hejuru y'izamu kure. Mu minota ine y'inyongera yongewe ku mukino, Fred Muhozi yatsinze igitego cye cya mbere muri Kiyovu Sports, cyari icya kabiri mu mukino ku mupira yahawe na Emmanuel Okwi witwaye neza muri uyu mukino, maze nawe aroba umuzamu Hakizinana Adolphe, Kiyovu Sports itahukana amanota atatu ashimangira umwanya wa mbere n'amanota 50.

    Mu wundi mukino Mukura VS yanganyije na Etoile de l'Est 0-0, yuzuza umukino wa 11 idatsindwa.

    @KT

     

    The post Kiyovu Sports yanyangiye Rayon Sports appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/03/19/kiyovu-sports-yanyangiye-rayon-sports/

  • Miliyoni 4 mu birenge! Miss Mutesi Jolly yatunguye benshi #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yerekanye inkweto zihagaze miliyoni 4 aserukana muri Miss Rwanda 2022.

    Uyu munsi nibwo hateganyijwe umuhango wo gutanga ikamba kuri Nyampinga w’u Rwanda 2022 urusha abandi ubwiza, ubwenge n’umuco.

    Nyampinga w’u Rwanda 2016 utegerejwe mu bagize akanama nkemurampaka muri uyu muhango ubera muri Intare Conference Arena, yatunguye benshi yerekana inkweto ari buserukane.

    Ni inkweto z’agatangaza zihagaze amadorali y’Amerika ibihumbi 3950 ni ukuvuga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uyu mukobwa uzwiho kurimba, abinyujije kuri Instagram yagize ati “Kwambara neza ni kimwe mu bintu bigaragaza imyitwarire iboneye. Byose ni ukubera umuhango wa nyuma wa Miss Rwanda, ni iki kindi utegereje. “

    Izi nkweto zikaba zikozwe mu mitako itandukanye irimo umuringa na zahabu.

    Inkweto yaserukanye muri Miss Rwanda

    Miss Mutesi Jolly araseruka asa neza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miliyoni-4-mu-birenge-miss-mutesi-jolly-yatunguye-benshi

  • Kiyovu Sports yashegeshe mukeba wayo Rayon Sports ishimangira umwanya wa mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yongeye kwerekana ko ishaka guhagarika imyaka 29 imaze idatwara shampiyona y'u Rwanda aho yatsinze mukeba wayo ukomeye Rayon Sports ibitego 2-0 biyifasha kwicara yemye ku mwanya wa mbere muri shampiyona.

    Muri uyu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo,Kiyovu Sports yongeye gusubira uyu mukeba wayo barambanye Rayon Sports iyitsinda iyirusha ibitego 2-0.

    Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye umukino iri hejuru cyane ariko iza kurangara gato ku munota wa 11 Musa Essenu ahabwa umupira mwiza asigarana n'umunyezamu Kimenyi Yves ariko amuroba nabi uca hejuru.

    Ku munota wa 15,ba rutahizamu ba Kiyovu Sports basatiriye izamu,Mugenzi Bienvenue ateye umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu.

    Ku munota wa 17 w'umukino,Mugenzi Bienvenue yateye ishoti rikomeye ari kure,umupira uragenda ugonga igiti cy'izamu uvamo habura mugenzi we uri hafi ngo asongemo.

    Ku munota wa 22,Kwizera Pierrot yagerageje ishoti rikomeye kure ariko umupira uca hejuru y'izamu.

    Ku munota wa 28 w'umukino,Okwi yacomekewe umupira mwiza mu rubuga rw'amahina na Mugenzi ariko ateye mu izamu, Adolphe Hakizimana awukuramo.

    Ku munota wa 31 w'umukino, ba myugariro ba Rayon Sports bari ku rwego rwo hasi barangaye maze Okwi arabasiga ariko Ndizeye Samuel ahita amutega bituma umusifuzi Ruzindana Nsoro atanga Coup fRnac nziza ya Kiyovu hafi y'urubuga rw'amahina na Ndizeye Samuel ahabwa umuhondo.

    Iyi coup Franc yaje guterwa neza na Bigirimana Abedi ku munota wa 34 ayiboza mu izamu umunyezamu Adolphe ntiyabasha kuwukuramo,kiba kibaye igitego cya mbere cya Kiyovu Sports.

    Iki gitego cyajijishije benshi kuko umupira wa Abedi wagiye mu izamu uca aho inshundura zari zacitse uvamo bamwe babanza kugira ngo si igitego ariko umusifuzi yari yabibonye neza aracyemeza.

    Gutsindwa iki gitego byatumye umutoza wa Rayon Sports abona ko hagati ye hapfuye ahita asimbuza aho Mushimiyimana Mohammed yasimbuwe na Sekamana Maxime ku munota wa 38 kugira ngo asatire.

    ku munota wa 41,Musa Esenu yahinduriwe umupira mwiza imbere y'izamu ariko ananirwa kuwushyira mu izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.

    Ku munota wa 44, Mugenzi Bienvenue yongeye kubona andi mahirwe ku mupira muremure yari acomekewe, aroba umunyezamu Adolphe Hakizimana ariko Habimana Hussein arahagoboka awukuramo. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.

    Rayon Sports yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri aho Jean Claude IRANZI yasimbuwe na JMV Muvandimwe mu gihe Mael Dindjek yahaye umwanya Ishimwe Kevin.

    Izi mpinduka zahise zigaragaza ko Rayon Sports ije gusatira ndetse bidatinze ku munota wa 47 Muhire Kevin atera ishoti ryakuwemo n'umunyezamu Kimenyi.

    Ku munota wa 62,yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe awukuramo.

    Ku munota wa 64,Emmanuel Okwi yasigaranye n'umunyezamu nyuma y'umupira yahererekanyije na Mugenzi Bienvenue basigaranye na myugariro umwe,birangira batakaje aya mahirwe.

    Ku munota wa 69, Ishimwe Kevin yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu, Musa Esenu ashyiraho umutwe ariko umupira uruhukira mu ntoki za Kimenyi Yves.

    Ku munota wa 70, Kiyovu Sports yakoze impinduka za mbere, Bizimana Amisi Coutinho yasimbuwe na Muhoozi Fred, ni nako ku munota wa 76, Mutyaba yasimbuye Benedata Janvier.

    Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 88 ubwo abakinnyi bayo bahinduraga umupira imbere y'izamu,uca hagati ya ba myugariro 2 ba Kiyovu,usanga Essenu asigaranye na Kimenyi bonyine ariko amupira awutera nabi cyane, uca hejuru y'izamu.

    Aya mahirwe Rayon Sports yateye inyoni yaje kuyazira kuko ku munota wa 2 w'inyongera kuri 4 bashyizeho,Okwi yambuye umupira Hussein awucomekera Muhoozi Fred wasize ab'inyuma ba Rayon Sports atsindira Kiyovu Sports igitego cyiza cyane.

    Umukino wahise urangira ari 2-0, Kiyovu Sports ikomeza kuyobora urutonde n'amanota 50 aho iruhije APR FC ya kabiri amanota 5 igomba gukina na Rutsiro FC.

    Kuva Juvenal yatangira kuyobora KIYOVU Sports ikinnye na Rayon Sports imikino 5, ayitsinzemo 4 banganya 1.Ku munsi wa karindwi wa shampiyona,nabwo Kiyovu yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0

    Undi mukino wabaye uyu munsi Etoile de l'Est yanganyije 0-0 na Mukura VS.

    Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

    Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Nizigiyimana Karim Makeckenzie, Iranzi Jean Claude, Ndizeye Samuel, Habimana Hussein, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Mushimiyimana Mohammed, Mael Dinjeke na Musa Esenu

    Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumodo Ally, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ndayishimiye Thierry, Nshimirimana Ismail [Pitchou], Bigirimana Abedi, Bizimana Amisi [Coutinho], Mugenzi Bienvenue na Benedata Janvier

    Imikino y'umunsi wa 22 izakomeza ejo

    Gicumbi FC vs Police FC
    Musanze FC vs AS Kigali
    Bugesera FC vs Marines FC
    Espoir FC vs Gasogi United
    APR FC vs Rutsiro FC
    Etincelles FC vs Gorilla FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yashegeshe-mukeba-wayo-rayon-sports-irushaho-gushimangira-umwanya

  • Ababyeyi bacu baraduhemukiye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuzima bubi gusa nibwo niberamo agahinda kadashira mu maso yanjye Niko kihoreramo.

    Nyuma y'imyaka irenga 15 mbuze ababyeyi banjye Bose ngasigarana na barumuna banjye ndetse na bashiki banjye bati.

    Kumugoroba natashye naniwe cyane numva nacitse intege ndetse cyane umubiri wanjye wacitse intege bidasanzwe ariko nkomeza kwirwanaho niyumanganya gusa biza kunanira bituma nerekeza Kwa muganga.

    Mugitondo cyakare rero nerekeje kwamuganga baransuzuma babura indwara gusa muganga umwe muri bo afata icyemezo cyo kumpima virusi itera SIDA numva nta bwoba mfite kuko nari niyizeye ko nagerageje kwigaya.

    Nabaye sohotse mu isuzumiro maze mukanya gato muganga wari wampimye yarampamagaye maze abwira ibintu ntigeze nizera nubu ntarizera ahari nzanarinda nsanga abanyibarutse mu ijuru ntarabyemera.

    Muganga yagize ati''ERIC wihangane ukomere kuko ni ibintu bisanzwe bibaho rero ihangane utuze nkubwire ufite ubwandu bwa virus itera SIDA''

    Muga ugize uti ngwiki Sinari nasambana narimwe sibyumva nukuri ooooh! Mana yanjye kuki arinjye wahisemo natangiye kuganira na muganga maze ndamubwira si namuhisha antega amatwi nubwo narimfite amarira menshi gusa yarambwiye ngo komeza ube umugabo wibuke uzazane n'abandi bana Bose.

    Naratashye mfite agahinda ubwoba amaganya mushiki wanjye muto yaje kumpobera abona meze uko ntarisanzwe arambaza ati ese Dadi bite ko utishimye ndamusubiza nti mfite umunaniro.

    Bwarakeye Bose tujyana Kwa muganga maze 2 muri 4 dusanga nabi bafite ubwandu bwa virus itera SIDA.

    Nibajije impamvu ababyeyi bacu batatubwiye ibi bintu maze nibaza ukuntu tugiye kujya tubaho gute ntawuhoza undi nahise mbona ukuntu ababyeyi bacu baduhemukiye ndetse cyane.

    Babyeyi bacu dukunda namwe mudukunda turabinginze muge mutubwiza ukuri mukiriho tumenye uko twitwara.

    Iyi nkuru nyiguhaye ngirango ikwigishe.

    Source : https://yegob.rw/ababyeyi-bacu-baraduhemukiye-cyane/