Category: Uncategorized

  • Ibyihariye ku mubano w'u Rwanda na Congo n'amahirwe y'ishoramari ari i Brazzaville – #rwanda #RwOT

    Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri icyo gihugu rushingiye ahanini ku mubano n'ubushuti bugaragara hagati y'u Rwanda na Congo-Brazzaville, by'umwihariko hagati y'abayobozi b'ibihugu byombi.

    Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye na Perezida Sassou N'guesso, akazanageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu.

    Abanyarwanda baba n'abakorera muri Repubulika ya Congo bagaragaje ko uruzinduko rw'Umukuru w'Igihugu i Brazzaville rusobanuye byinshi haba ku gihugu nabo ubwabo muri rusange.

    Rwiyemezamirimo Rwantabana Venant ukorera ibikorwa by'ubucuruzi i Brazzaville yagize ati 'Ni ibyishimo kuba Perezida wacu aje gusura iki gihugu twagiye gukoreramo ibikorwa by'ubushabitsi. Kuba dukorera i Brazzaville ni uko Perezida Kagame aba yaragiye akadukomangira, akadusabira inzira tukabona aho tujya gukorera.'

    Ibyo tuzi ku mubano w'u Rwanda na Congo
    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n'ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo-Brazzaville ari nayo ikurikirana ikanareberera inyungu z'u Rwanda mu Muryango wa Afurika yo Hagati (CEEAC).

    Ibihugu bitanu muri 11 bigize CEEAC ari byo Cameroun, Gabon, Guinee équatoriale, Tchad na Repubulika ya Centrafrique nibyo birebererwa na Ambasade y'u Rwanda i Brazzaville. Kuri ubu Mutsindashyaka Théoneste wagiyeyo mu 2020, niwe ufite izo nshingano zo guhagararira u Rwanda muri ibyo bihugu.

    Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y'ubuhahiharane n'ubufatanye mu bijyanye n'ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n'uburobyi.

    Ni mu gihe kompanyi y'indege y'u Rwanda, RwandAir yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011. Kuri ubu RwandAir ikorera ingendo i Brazzaville gatatu mu cyumweru.

    Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, yagendereye Congo-Brazzaville bwa mbere mu 2014, aho yari mu ruzinduko rw'akazi.

    Perezida Kagame yaherukaga muri Congo-Brazzaville muri Nzeri 2019, yari yitabiriye inama ihuza Abakuru b'Ibihugu, bigira hamwe uko hakongerwa ishoramari ku Mugabane wa Afurika (Invest in Africa Forum-IAF).

    Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y'ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n'imyishirize muri za Kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Biruta Vincent na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga no guteza imbere ubufatanye hagati ya leta n'abikorera, Denis Christel Sassou Nguesso.

    Amahirwe y'ishoramari ahishiwe Abanyarwanda i Brazzaville

    Rwantabana Venant ni umwe mu Banyarwanda bamaze imyaka myinshi bakorera i Brazzaville kuko mu 2012, nibwo yatangiye kujyanayo ibicuruzwa muri icyo gihugu abivanye mu Rwanda.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yavuze ko ajyayo bwa mbere yari mu itsinda ryajyaga gucuruza inyama muri icyo gihugu bazivanye mu Rwanda gusa ngo nyuma yaje kubona ibindi bicuruzwa bikenewe muri icyo gihugu kandi bikorerwa mu Rwanda.

    Muri rusange ku Banyarwanda bifuza gukora ubucuruzi i Brazzaville bashobora kujyanayo inyama z'inka, icyayi, ikawa n'ibindi.

    Mu 2018, itsinda ry'abashoramari barangajwe imbere n'Ubuyobozi rw'Urwego rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, ryagiriye uruzinduko i Brazzaville kureba amahirwe y'ishoramari ari muri icyo gihugu.

    Gashirabake Albert, ni umwe muri abo bacuruzi bagiye muri Congo kureba amahirwe y'ishoramari ari muri icyo gihugu ndetse nyuma yaje gusubirayo mu bikorwa by'ubucuruzi bw'ibyo kurya no kunywa binyuze muri 'Alimentation' ndetse n'akabari.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko kugeza ubu bakorerayo ibikorwa by'ubucuruzi bwa Made in Rwanda aho barangura ibikorerwa mu Rwanda bakajya kubicuruza muri icyo gihugu.

    Ati 'Ibyo tujyanayo birimo ikawa, jus, icyayi, ifu y'imyumbati ya Kinazi n'ibindi byinshi kandi abakiliya baraboneka cyane. Ni ahantu heza ho gukorera ubucuruzi numva ko Abanyarwanda bashobora kureba uko bakwinjira kuri iryo soko.'

    Uretse aba bacuruzi ariko hari amakuru IGIHE yamenye y'uko igihugu cya Congo-Brazzaville giherutse guha u Rwanda ubutaka bwa hegitari zirenga 2000.

    Kuba igihugu cya Congo-Brazzaville ari igihugu kinini kandi gifite abaturage bake [gifite ubuso bungana na kilometero kare 342.000, mu gihe abaturage ari 5.657.000] ni amahirwe abikorera bo mu Rwanda bashobora kubyaza umusaruro nk'uko byasobanuwe na Umuyobozi wa Pan African Logistics, Nyarwaya Shyaka Michael.

    Shyaka yagize ati 'Ubundi amahirwe ari muri kiriya gihugu ari mu buhinzi, ni igihugu gifite ubutaka bunini kandi abaturage baho ni bake, andi mahirwe ahari ni uko ari igihugu gikora ku nyanja.'

    Yakomeje agira ati 'Abanyarwanda bashobora kujyayo bagahinga ibintu byinshi birimo n'ibitera hano kuko ubutaka bwa hariya burera cyane ko butari bwahingwaho. Ibyo bahinze bashobora kubicuruza kuko buriya Abacongomani ntabwo bahinga.'

    Avuga ko nk'ubu umunyarwanda aramutse agiye akorora inka hariya muri kiriya gihugu yabona ubutaka buhagije bwo kororeraho, akabona ubwatsi kuko hari amashyamba menshi n'igice kinini cy'ubutaka budahingwa.

    Yakomeje agira ati 'Ikindi abaturage ba Congo bafite amafaranga, urabona twari dutangiye kujyanayo inyama, ni ukuvuga niba amashyamba ya Congo abantu baramutse boroyeyo, bakagira inyama, hariya inyama ziragurwa cyane kandi na RDC, ni abantu bakeneye inyama.'

    Hari icyo abacururiza i Brazzaville basaba Leta

    Rwiyemezamirimo wese washoye imari muri Congo-Brazzaville muzaganira azakubwira ko Umunyarwanda wageze muri kiriya gihugu iyo azi icyo ashaka akora kandi agatera imbere.

    Ibi bijyana no kuba imisoro icibwa abanyamahanga bakorera muri Congo-Brazzaville idahanitse, kwandikisha ikigo cy'ishoramari cyangwa icy'ubucuruzi muri icyo gihugu byoroshye ndetse bikaba akarusho ku Munyarwanda, bikiyongera ku kuba hari umutekano waba uw'abantu ndetse n'ibyabo.

    Rwantaba ati 'Kiriya gihugu nta kibazo na kimwe wagiriramo kuko njyewe nakigezemo mu 2012, ariko nta kibazo cy'umutekano nigeze ngira, nkora ibikorwa byanjye nta nkomyi. Niba Perezida wa Repubulika agiyeyo rero urumva ko hari na byinshi biriyongeraho.'

    Rwantabana avuga ko kugeza ubu Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu, PSF, Ibigo birimo RDB na NAEB n'izindi nzego zifasha cyane Abanyarwanda bakorera ubucuruzi, ubushabitsi n'ibindi bikorwa byaba iby'ubuhinzi n'ibindi.

    Ku rundi ruhande ariko yaba Rwantabana ndetse na Gashirabake bagaragaza ko hakiri ikibazo cyo gutwara ibintu biva mu Rwanda bijyanwa muri Congo ahanini bitewe n'ibiciro ibyo bicuruzwa byishyura muri RwandAir.

    Rwantabana ati 'Ibiciro biracyari hejuru, keretse wenda tugize amahirwe kuko ubanza RwandAir irimo kubishakira umuti wenda tukaba twabona indege nini itwara imizigo.'

    Abanyarwanda baba i Brazzaville bagaragaza ko hari ibicuruzwa birimo amafi, imbaho zikoze mu biti bitandukanye n'ibindi bishobora kuvanwa muri kiriya gihugu bigacururizwa i Kigali.

    Perezida Kagame ubwo yari ageze muri Congo Brazaville ku manywa yo kuri uyu wa Mbere

    Mu 2013 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rwe rwa gatatu muri Congo Brazaville

    Muri Nyakanga 2021, nibwo Ambasaderi Mutsindashyaka yakiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Repubulika ya Congo

    Umujyi wa Brazzaville uri mu Mijyi ikorerwamo ubucuruzi cyane muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-ku-mubano-w-u-rwanda-na-congo-n-amahirwe-y-ishoramari-ari-i

  • Perezida Kagame yagejeje Ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Congo Brazzaville – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu wagejeje Ijambo ku mitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko, yavuze ko abaturage b'u Rwanda na Congo Brazzaville bahujwe n'intego yo kubaka iterambere rirambye kandi rigera kuri bose.

    Ati 'Abaturage b'u Rwanda n'aba Congo [Brazzaville] bahujwe n'intego imwe yo kugira igice gitekanye kandi giteye imbere. Duhuje kandi intego yo kuhuza ibihugu n'abaturage ba Afurika, tugakorera hamwe mu kubaka Umugabane ukomeye kandi uteye imbere.'

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika idakwiye guhazwa no kugaragaza intego z'iterambere ifite ariko ugasanga nta gishyirwa mu bikorwa, avuga ko imvugo ikwiriye kuba ingiro.

    Ati 'Tuzi ibibazo Afurika ifite. Kandi tuzi n'ibisubizo [bikenewe]. Ikibura gusa ni uko dukorera hamwe, tukava mu mvugo tukajya mu bikorwa, [kandi] dufite ubushake bwo kwihutisha ibikorwa. Ntabwo dukwiriye guterwa ishema no kuvuga ibintu byiza gusa, bikamara imyaka myinshi, ariko ugasanga mu myaka myinshi iri imbere kuva uyu munsi, nubwo twavuze ibintu byiza, ariko nta byinshi twagezeho. Dukeneye kujya imbere tugashyira mu bikorwa ibyo twiyemeje, by'umwihariko ibyo twasezeranyije abaturage bacu.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko Afurika ifite ibyo ikeneye mu kwiteza imbere, ati 'Igihe kirageze kugira ngo dukore neza.'

    Perezida Kagame kandi yavuze ko kwishyira hamwe kwa Afurika bikwiriye gushyirwamo imbaraga, ati 'Afurika yakomeje kuvuga kwishyira hamwe ndetse no kugira ubumwe kuva yatangira kubaho. Dukeneye gukomeza gutera intambwe vuba. Hakoreshejwe ubumenyi n'umutungo Umugabane wacu ufite, nta mpamvu yagatumye dukomeza kuba aho turi uyu munsi.'

    Umukuru w'Igihugu yatanze urugero ku Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba uherutse kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ari ingenzi kuko iyo imiryango y'ubucuruzi iteye imbere, bigira ingaruka nziza ku iterambere rya Afurika muri rusange, ari nabyo bizihitisha ishyirwa mu bikorwa by'amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

    Agaruka ku bijyanye n'umutekano, Perezida Kagame yashimiye mugenzi wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N'Guesso ku ruhare yagize mu gukemura ibibazo by'intambara bimaze igihe muri Libya, aho yari akuriye Akanama k'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuri icyo kibazo, ati 'U Rwanda na Congo bishyigikiye ubushake bwo gukemura ibibazo bikomeye bigihari, birimo ibyo mu gace ka Sahel, Ethiopia na Somalia.'

    Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwagize uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu nka Centrafrique na Mozambique, avuga ko ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda 'Turi gukorana na Mozambique mu gushaka ubufasha bw'inyogera, bukenewe mu kurinda ibyiza byagezweho ndetse no gutuma haboneka amahoro n'umutekano by'igihe kirekire, bikenewe kugira ngo iterambere rigerweho.'

    Byitezwe ko ku munsi wa kabiri w'Urugendo rwa Perezida Kagame, azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Congo BraZzaville, nyuma yaho bakazagirana inama izitabirwa n'amatsinda y'abayobozi bakuru ku mpande zombi. Ku ruhande rw'u Rwanda, itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, Umuyobozi w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n'abandi.

    Nyuma y'iyi nama, hazasinywa amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo guteza imbere ishoramari, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubufatanye mu guteza imbere ibigo bito n'ibiciriritse ndetse n'ubukorikori.

    Harimo kandi amasezerano azasinywa mu guteza imbere inzego z'umuco n'ubuhanzi, guteza imbere ubumenyi bushingiye ku burere mboneragihugu, guteza imbere imikino n'ibindi.

    Perezida Kagame azasoza uruzinduko rwe ku itariki ya 13 Mata.

    Perezida Kagame yagejeje Ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Congo Brazzaville


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagejeje-ijambo-ku-nteko-ishinga-amategeko-ya-congo-brazzaville

  • Ntabwo ukubaho kwacu tugukesha abandi – Dr Sezibera – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Mata 2022, mu kiganiro Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yagiranye n'abahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

    Ni ibiganiro byagarukaga ku bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, intambwe zimaze guterwa n'imbogamizi zikigaragara.

    Dr Sezibera yagarutse ku mpamvu zikomeye zazamuye umwuka wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uruhare umuryango mpuzamahanga wabigizemo.

    Yavuze ko mbere y'umwaduko w'Abakoloni, u Rwanda rwanyuraga mu makimbirane menshi ariko rwari rutarahura n'ashingiye ku bwoko, ko byaje mu kinyejana cya 20.

    Ahanini ngo rwarwanaga intambara zo kwagura igihugu cyangwa kurwanira ingoma.

    Nyuma ni bwo haje abakoloni b'Abadage igihe gito, baza gusimburwa n'Ababiligi bafata u Rwanda nk'indagizo y'Umuryango w'Abibumbye.

    Abakoloni b'Ababiligi bafatanyije n'abapadiri bera bari mu gihugu, ngo bazanye amavugurura yubakiweho ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside mu 1994.

    Dr Sezibera yavuze ko imirimo y'ubuyobozi yagenewe ubwoko bumwe, ari nabyo byakurikijwe mu burezi.

    Yakomeje ati “Ahagana mu 1920-1930, u Bubiligi bwayoboraga u Rwanda mu izina ry'Umuryango w'Abibumbye bwazanye amavugurura yagenaga ko ba shefu, ba su-shefu, abayobozi bose kuva hejuru kugeza hasi muri iki gihugu, bigomba gukorwa n'Abatutsi. Ni yo mavugurura yakozwe.”

    “Icyo gihe Abahutu bose, ba shefu, su-shefu, n'abayobozi bo hasi bakuweho, igice kimwe gusa ni cyo cyari cyemerewe kujya mu buyobozi. Ku rundi ruhande, urwego rw'uburezi narwo rwashingiwe ku bwoko, hashyirwaho amashuri yihariye yigagamo abana b'abayobozi baturukaga mu gice kimwe, Abatutsi.”

    Uko kugendera ku moko ngo byaje kwimakazwa, ku buryo umuntu adashobora kubuhindura.

    Dr Sezibera yakomeje ati “Ahagana mu mpera z'ubukoloni dusatira ubwigenge, habayeho ibibazo bikomeye.”

    Muri icyo gihe ngo Abahutu bagize imbaraga, mu 1950 hatangira kubaho amashyaka ashingiye ku bwoko, by'umwihariko mu 1956/57 ubwo havukaga MDR Parmehutu.

    Nubwo ubwoko bwari bumaze kuba iturufu ikomeye, umwe mu bayobozi baryo Balthazar Bicamumpaka ngo yaje kuvuga ko “uko twumva Abahutu, bihuye n'abakennye bose, ku buryo Umututsi ukennye na we aba ari Umuhutu.”

    Ibyo ngo byerekana ko nubwo bakoreshaga iturufu y'amoko ngo bagere ku butegetsi, bashidikanyaga ku gisobanuro cy'ubwoko.

    Kugera mu 1960 ngo byari bimaze kugaragara ko amoko ari ikibazo gikomeye muri politiki, kandi abakoloni b'Ababiligi barabishyigikira.

    Mu 1959 mu Rwanda hishwe Abatutsi benshi bazira ubwoko, biza gukomeza mu 1963, 1973, biza no kugera mu 1994 bimaze kuba ibintu bisanzwe.

    Dr Sezibera ati “Kugendera ku moko mu burezi byarakomeje, amashuri makuru na za kaminuza, bikagenda bigenerwa ubwoko bumwe cyangwa akarere. Ni ibyo Abanyarwanda bavanye mu murage w'ubukoloni, biza kongererwa imbaraga n'ubutegetsi bwa Habyarimana.”

    Ibyo byose ngo byavanye u Rwanda mu kuba igihugu cyateraga imbere, gishyize hamwe, birugira igihugu gicitsemo ibice, “cyuje urugomo na Jenoside kugeza mu mpera z'ikinyejana cya 20.”

    Amasomo nyuma y'imyaka 28

    Ubwo Jenoside yatangiraga, ibihugu byinshi byatereranye u Rwanda, ahubwo bimwe bishyigikira Habyarimana kugeza ubwo Abatutsi benshi bishwe.

    Dr Sezibera yavuze ko hari amasomo menshi u Rwanda rwavanye mu bibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Amasomo ni menshi kandi turacyiga, ntabwo turahagarara. Ariko ndibanda kuri make, ntekereza ko isomo rikomeye Abanyarwanda bize ni uko kubaho kwacu tutagukesha abandi. Ariko nanone, ni uko Isi atari yo igomba kugena igihe n'uburyo dupfamo.”

    Ibyo ngo bijyanye na gahunda u Rwanda rwashyizeho zigamije kwishakamo ubushobozi.

    Dr Sezibera yakomeje ati “Gahunda yo kwigira twashyizeho no kwiyemeza kwigenera ahazaza hacu ni ibi bishingiyeho. Isomo rya kabiri ryabaye ko gushyira imbaraga mu kubaka ubumwe bifite inyungu nyinshi kandi ko ugutatanta gutera ibihombo byishi.”

    Aho ngo ni ho hashingiwe gahunda nka Ndi Umunyarwanda kandi zagize uruhare mu kongera kwiyubaka k'u Rwanda.

    Yakomeje ati “Kandi tuzabikomeza.”

    Uruhare rw'abafatanyabikorwa

    Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko u Rwanda ruha agaciro abafatanyabikorwa mu iterambere, kandi ni ibintu rushyiramo imbaraga nyinshi.

    Ni ingingo ikomeye mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko u Rwanda rwamaze kurenga gahunda yo kugendera ku nkunga rukimakaza iy'ubufatanye.

    Yakomeje ati “Bagenzi banjye bari hano biteguye kubaka ubufatanye bukomeye, kurangiza inshingano, kandi turi mu gihe kidasanzwe kirimo ibibazo birimo COVID-19, imihindagurikire y'ibihe, ni ibibazo twiteguye guhangana nabyo dufatanye.”

    “Tuzi ko mufite ubuyobozi bwiza, mufite ubushake, kandi natwe dufite ubushake bwo kunoza inshingano zacu mu nyungu z'abaturage mu Rwanda, nta n'umwe usigaye inyuma.”

    Yavuze ko hari n'ibintu bigikeneye gukorwaho ibihugu byose bifatanyije, harimo kurwanya imvugo z'urwango no kongera ibiganiro kuri Jenoside bigirwamo uruhare n'abantu benshi barimo impuguke.

    Yakomeje ati “U Rwanda ni urugero rwiza rw'uburyo ubuyobozi bwiza cyane, imiyoborere inoze, bishobora kugira impamo icyizere abantu bafite. No ku bijyanye n'ubukene, bwari 77% muri kiriya gihe baza kugera kuri 38%, bashoboye kugabanya ubukene, ariko hari byinshi bigikenewe kugira ngo hatagira usigara inyuma.”

    Yavuze ko bijyanye n'uburyo Abanyarwanda benshi bari munsi y'imyaka 35, imbaraga nyishi zikwiye gushyirwa mu gushakira amahirwe abagore n'urubyiruko.

    Ndiaye yanavuze ko ishoramari ry'amahanga ari ingenzi cyane, uruhare rwa buri wese rukaba rukenewe mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwihutisha iterambere (NST1), bibarwa ko izatwara miliyari $40.

    Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Aishatu Aliyu Musa, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye, kandi rukomeje kwitwara neza mu nzego zose.

    Ati “Afurika ikwiye gukomeza gushyira hamwe mu kurwanya ibi bibazo byose, kugira ngo tubashe kugera kuri byose.”

    Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, yavuze ko nyuma ya Jenoside hari ibibazo by'ibikorwaremezo byari bikenewe mu gutanga ubutabera, hakorwa impinduka nyinshi mu mategeko ndetse havanwaho igihano cy'urupfu.

    Muri icyo gihe ariko ngo ibihugu bimwe ntabwo byumvaga ko mu Rwanda hatangirwa ubutabera, bigatuma kohereza abakekwaho ibyaha rimwe na rimwe bigorana.

    Uru rwego ngo rwagombaga kubakwa guhera ku busa, ariko ubu hari intambwe ikomeye imaze guterwa.

    Dr Richard Sezibera wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Major mu Ngabo z’u Rwanda mu batanze ikiganiro

    Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, mu kiganiro kuri uyu wa Mbere

    Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Roland Pryce, akurikiye ikiganiro cyagenewe abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inyigisho Mboneragihugu, Julienne Uwacu, yitabiriye ibi biganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-ukubaho-kwacu-tugukesha-abandi-dr-sezibera

  • Kiziguro: Hashyinguwe imibiri ine y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Mata 2022, ubwo hibukwagwa abiciwe i Kiziguro aho Jenoside yakoranywe ubukana budasanzwe ishyigikiwe na Gatete Jean Baptiste wahoze ayobora Komini ya Murambi, akaba yarahamijwe ibyaha bya Jenoside.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène, yavuze ko yaba ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abayikoze, impano bakwiriye guha Igihugu ari ugusaba imbabazi no kuzitanga mu rwego rwo kucyubaka.

    Ati 'Icyo nisabira mwe mwese mwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mukomeze mutange imbabazi. Burya gutanga imbabazi ni impano dufitiye iki gihugu, reka mbwire n'abakwiye gusaba imbabazi ko nubwo byabaye nta kindi bafite batanga nk'impano ku gihugu, usibye gusaba imbabazi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bemeye ko inzibutso zose zihurizwa hamwe mu Rwibutso bahawe n'Umukuru w'Igihugu, abizeza ubufasha butandukanye aho babukeneye no gukomeza gufatanya kubaka igihugu cyiza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Solina Nyirahabimana, yavuze ko umurongo FPR-Inkotanyi yahaye Igihugu nyuma yo kukibohora ari wo watumye bamwe batihorera ahubwo bagahitamo kuba umwe.

    Ati 'Kuba umwe ni inkingi FPR-Inkotanyi yubakiyeho imiyoborere myiza u Rwanda rwahisemo, twumvise aho twavuye, ububi bwabyo burahagije ngo bitume tubyanga burundu, tugashyira imbere ubumwe ubundi tugatera imbere.'

    Yasabye urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga rukanyomoza abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ubuhamya bwa Manzi Aloys warokokeye i Kiziguro, wavuze uburyo kuva na mbere Abatutsi bo muri Komini Murambi batotezwaga.

    Yasobanuye kandi uburyo yageze kuri Kiliziya ya Kiziguro bakanga kumukingurira agakomeza kwihisha hafi aho kugeza ubwo yumvise abari bahahungiye tariki 11 Mata batangiye kubarasaho no kubica.

    Urwibutso rushya rwa Kiziguro rwashyinguwemo imibiri ine yabonetse, rusanzwe rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside 20.120.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène, yavuze ko yaba ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abayikoze, impano bakwiriye guha Igihugu ari ugusaba imbabazi

    Abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo gushyingura imibiri ine mu cyubahiro

    Urwibutso rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 20

    Habayeho guha icyubahiro abashyinguye mu Rwibutso rwa Kiziguro

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku rwibutso yabahaye

    Minisitiri Solina Nyirahabimana yavuze ko FPR yunze Abanyarwanda bigatuma biteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kiziguro-hashyinguwe-imibiri-ine-y-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Umuhanda Kigali – Huye wongeye kuba nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Wongeye kuba nyabagendwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mata 2022 nyuma y'iminsi igera kuri 12 urimo gusanwa.

    Polisi y'u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yagize iti 'Polisi y'u Rwanda irabamenyesha ko ubu umuhanda Kigali- Huye ari nyabagendwa.'

    Wari warangirikiye ahazwi nka Rwamushumba munsi gato y'isantere y'ubucuruzi ya Ruyenzi mbere y'uko ugera i Bishenyi.

    Imodoka zajyaga cyangwa ziva mu Majyepfo zanyuzwaga mu muhanda wa Ruyenzi- Gihara -Nkoto, aho byagoranaga kuko ari umuhanda muto kandi ufite igice kimwe kidakoze.

    Inzego zitandukanye zahise zitangira ibikorwa byo gusana uwo muhanda.

    Abatanga ibitekerezo bifuza ko imihanda yari yitabajwe nayo yakorwa neza ikajya yifashishwa mu rwego rwo gukumira impanuka zikunze guterwa n'umubyigano uhagaragara.

    Abagenzi bava i Kigali berekeza i Huye nabasubirayo bongeye gutambuka nta nkomyi

    Umuhanda Kigali- Huye wongeye kuba nyabagendwa

    Ni umuhanda wari umaze iminsi igera kuri 11 ukorwa

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-kigali-huye-wongeye-kuba-nyabagendwa

  • Ibibazo bitatu bireba umuryango mpuzamahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Mu biganiro byahuje abadipolomate bakorera mu Rwanda kuri uyu Mbere, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, yavuze ko umuryango mpuzamahaga wakoze amakosa arimo kugabanya ingabo zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside nubwo zitari zihagije, n'ingabo z'Ababiligi zisiga abantu bicwa.

    Ni ibikorwa byose kimwe n'ibyabibanjirije, ngo byabaye mu gihe byagaragaraga ko Jenoside irimo kuba, ntihakorwa ibishoboka ngo ikumirwe, mu gihe raporo nyishi zemezaga ko Abatutsi barimo kwibasirwa.

    Gusa yavuze ko umuryango mpuzamahanga wanateye intambwe zirimo kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hanashyirwaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwaciriye imanza abayikoze.

    Nyuma y'ibyo ariko, ngo hari n'izindi nshingano ziwutegereje.

    Yakomeje ati “Umuryango mpuzamahanga ufite inshigano zo gusaba ibihugu binyamuryango gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside, bikababuranisha cyangwa bikabohereza mu Rwanda.”

    Yavuze ko hari ibihugu byabikoze, ariko hari ahakirangwa umuco wo kudahana ku bakekwaho uruhare muri Jenoside bahungiye mu bihugu bimwe, byanabahaye ubwenegihugu.

    Dr Bizimana yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga unafite inshingano zo kwamagana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bigatanga amasomo mu mashuri kuri Jenoside kugira ngo byirinde ko yazongera kubaho.

    Bamwe mu bakomeye ku mugambi wa Jenoside harimo imitwe y'iterabwoba nka FDLR, yakomeje kugaba ibitero ku Rwanda, ikanahungabanya umutekano w'igihugu iherereyemo.

    Dr Bizimana yakomeje ati “Abahanga bagaragaza ko buri Jenoside yose ikurikirwa n'ibikorwa byo kuyihakana, yaba Jenoside yakorewe Abayahudi, Jenoside yakorewe abanya-Armenie n'izindi. Jenoside yakorewe abatutsi nayo ifite icyo kibazo, ku buryo bikwiye ko dufatayije twareba uko duhagarika ibyo bikorwa.”

    “Abanyarwanda baba mu mahanga bakoresha shene za YouTube mu kwigisha ivangura mu Rwanda, mu kugumura abaturage no guhakana Jenoside. Bari mu bihugu bitandukanye, bakoresha imbuga zitandukanye, nubwo bavuga ikinyarwanda mu bihugu bitacyumva, ariko bibangamiye ituze ry'igihugu n'ibikorwa byo kwibuka.”

    Ikibazo cya gatatu ngo ni icy'ibihugu kugeza ubu bitaremera gukoresha inyito ikwiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yanavuze ko nubwo byemejwe ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abantu batemera iyo mvugo bagashaka gushyira imbere ko habayeho Jenoside ebyiri cyangwa bagashaka kuyita Jenoside yo mu Rwanda.

    Bizimana yakomeje ati “Kwemera ukuri kwanyuze mu nkiko ni ikimenyetso gikomeye kandi tugomba kubyemera haba muri iki gihe, no kugira ngo tubashe gukumira ibyaha bikomeye bishobora kuba mu gihe kiriei imbere. Ntabwo haba ho kwirinda bya nyabyo niba hatabayeho kwemera ibyabaye.”

    Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko uruhare rw'akanama gashinzwe umutekano rukwiye kugarukwaho, kuko nka Ambasaderi Ibrahim Gambari wari uhagararariye Nigeria mu Umuryango w'Abibumbye, yasabye ko ingabo zari mu Rwanda zongerwa.

    Nyamara ku wa 21 Mata, nyuma y'icyumweru kimwe gusa muri Kigali hari hamaze kwicwa abantu basaga 10.000, Akanama gashinzwe umutekano katoye umwanzuro wo kugabanya ingabo za MINUAR, hasigara abasirikare 270 bavuye ku 2100.

    Ndiaye yavuze ko usanga ibyemezo by'akanama gashinzwe umutekano (Security Council) ari byo bihabwa agaciro kurusha iby'inteko rusange, ku buryo habayemo intege nke mu guha agaciro ikibazo cyihutirwaga.

    Yanavuze ko umuryango w'abibumbye utagira ingabo, ku buryo n'izoherezwa mu butumwa bwawo usanga zigendera cyane ku mabwiriza y'ibihugu byazo.

    Ibyo ngo byatumye ubwo ababiligi bicirwaga mu Rwanda, igihugu gifata icyemezo cyo kubacyura hirengagijwe ubutumwa bwabajyanye.

    Aba bayobozi babanje gufata umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko hari amakosa umuryango mpuzamahanga ukwiye kuvanamo amasomo

    Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Amb. Eduardo Octávio, wavuze mu izina ry’abadipolomate bagenzi be

    Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, atanga ibitekerezo

    Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko ibihe byiza mu mubano n’u Rwanda biri imbere

    Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, yashimye intambwe ubutabera bw’u Rwanda bumaze gutera

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda

    Dr Richard Sezibera yagaragaje byinshi ku nkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ibi biganiro bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, akurikiye ibiganiro byatangwaga

    Amafoto: Irakiza Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bitatu-bireba-umuryango-mpuzamahanga-nyuma-ya-jenoside-yakorewe

  • Ishobora no gufata abantu ikabahitana: Indwara y'ubuganga yibasiye inka zo mu majyepfo – #rwanda #RwOT

    Iyo ndwara izwi nka Rift Valley Fever bavuga ko ikomeje kwibasira inka zabo ikabateza igihombo kuko zimwe zipfa naho izindi zikaramburura.

    Bimwe mu bimenyetso biyiranga harimo kugira umuriro, kutarya, guhitisha amaraso mu bice bigize umubiri nko mu kanwa no mu mazuru.

    Ni indwara ifata n'andi matungo yuza arimo ihene n'intama kandi ifata n'abantu.

    Umwe mu borozi wo mu Karere ka Gisagara witwa Harerimana Joseph, yavuze ko inka ye yishwe n'ubuganga babimenye nyuma kuko yagerageje kuyivuza babura indwara. Gusa ngo hari ibimenyetso yagaragaje.

    Ati 'Amatwi ibanza kuyarebesha inyuma ariko ukabona ziratutubikana ku mazuru no ku munwa noneho nyuma hakaza amaraso, ukabona iracika intege ntirya neza, nyuma y'umunsi umwe ntabwo iba ikirya kugeza ipfuye.'

    Inka ye ikimara gupfa basanze inyama zayo zo mu nda zabaye umukara, amaraso yagiye mu gifu no mu mara.

    Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka naho mu cyumweru gishize hagaragaye inka yarwaye ubuganga irimo kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa.

    Ni icyorezo kimaze igihe mu Rwanda ariko nticyaherukaga kwibasira inka nk'uko biri kugaragara muri iyi minsi.

    Amakuru mashya ahari yemeza ko mu byumweru bibiri bishize cyatangiriye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba, kiza kuboneka no mu Turere twa Gisagara, Huye, Nyanza, Muhanga na Ruhango two mu Majyepfo.

    Umukozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB) ushinzwe kurwanya indwara, Dr Nteziyaremye Vedaste, muri Sitatiyo ya Rubona, yabwiye RBA ko mu mirenge ikomeje kwibasirwa n'iyo ndwara hafashwe ingamba zigamije kuyikumira zirimo no gufunga amasoko y'amatungo.

    Yagize ati 'Amatungo yose ari mu gace kanduye agomba kuguma aho yororewe kandi muri icyo gihe cyose nta tungo ryemerewe kuva mu gace kamwe rijya mu kandi.'

    Uturere dutandukanye turimo Nyanza na Huye twamaze gutanga amatangazo amenyesha aborozi ko bagomba kwitwararika bagakurikiza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya ubuganga no kubukumira.

    Mu Karere ka Nyanza amwe mu masoko y'amatungo yafunzwe kugeza igihe icyo cyorezo kizaba kitakihagaragara.

    Muri Huye aborozi basabwe kwitabira gahunda yo guteza umuti wica imibu ikwirakwiza iyo ndwara hakurikijwe uko gahunda iteye muri buri kagari no gukingiza inka zose iyo ndwara.

    Umworozi wese ubonye inka ifite ibimenyetso birimo kuva amaraso mu mazuru cyangwa kuramburura n'ibindi biyiranga arasabwa guhita abimenyesha veterineri umwegereye.

    Aborozi bose basabwe gukomeza kororera mu biraro naho abavuzi b'amatungo bose bibutswa kwambara ibikoresho byabugenewe mu gihe bari gukora ku itungo ryaketsweho ubuganga.

    Ikindi ni uko nta tungo ryemerewe kuva aho ryororewe rijyanwa ahandi mu gihe nyiraryo adafite icyemezo gitangwa n'umuvuzi w'amatungo cyerekana ko nta burwayi rifite.

    Ubuganga ni indwara ifata amatungo ikaba ikwirakwiza n'imibu cyangwa amasazi arya amatungo, ishobora no gufata abantu ikanabahitana bityo bakaba basabwa kwirinda.

    Kugeza ubu nta mibare y'inka cyangwa amatungo magufi yishwe n'ubuganga igaragazwa kuko hagikorwa ibarura harebwa n'ayamaze kuyandura kugira ngo avurwe.

    Bimwe mu bimenyetso biranga indwara y’ubuganga harimo kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishobora-no-gufata-abantu-ikabahitana-indwara-y-ubuganga-yibasiye-inka-zo-mu