Category: Uncategorized

  • Ngoma: Inka y'uwarokotse Jenoside yishwe itemwe n'abantu bataramenyekana – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwakayango mu Kagari ka Nyamirambo mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma.

    Ahagana mu gitondo tariki ya 11 Mata nibwo umwana wa Gahikire yabyutse agiye gukama asanga ngo ikimasa cyonkanga cyapfuye, agihinduye asanga umuntu wagitemye yabanje kugitema amaguru agikuraho inyama ariko ntiyazitwara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karembo, Ndayisaba Stiven, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kugezwaho iki kibazo bakurikiranye, babaza nyiri iyo nka niba hari umuntu akeka.

    Yasubije ko nta muntu akeka, abaturanyi nabo ngo bavuze ko nta muntu bajya bagirana ikibazo bituma banzura ko Umudugudu wose uteranya amafaranga ukamwishyura inka ye.

    Ati 'Twahise tubabwira ko ubundi hari gahunda y'uko buri muntu akwiriye kuba ijisho rya mugenzi we, niba byagenze gutyo rero bagomba kumushumbusha, abazamushumbusha ni abo babana mu Mudugudu bose.'

    Ndayisaba yavuze ko bagikurikirana ariko ngo nta muntu n'umwe bakeka waba wabikoze, igiteye urujijo ngo ni ukuntu yishe ikimasa gito iyonsa ntagire icyo ayitwara.

    Yavuze kandi ko kuba bikozwe muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi wahita ubihuza ngo kuko uwabikoze ataranamenyekana.

    Ati ' Bitarenze uyu munsi nibwo abaturage bagomba kumushumbusha inka ye.'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba aherutse gutangaza ko mu minsi ine yo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi ntara, hari hamaze kuboneka dosiye enye z'abantu bagaragaje ingengabitekerezo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-inka-y-uwarokotse-jenoside-yishwe-itemwe-n-abantu-bataramenyekana

  • #Kwibuka28: Franco Kabano yashishikarije aban… – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu butumwa bwa Franco Kabano wasabye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda guhumuriza abahungabanye, muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Franco yagize ati ”Muri ibi bihe bigoye twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda dufatanyirize hamwe kurwanya ingengabitekerezo zihembera amacakubiri, dutahiriza umugozi umwe, twimakaza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, tuba hafi y’imiryango yashegeshwe n’amahano yagwiriye igihugu cyacu. Abahungabanye tubahumurize. Dukomeze kwibuka tuniyubaka.”

    Franco Kabano watangije ndetse akaba anayobora WeBest Model Management, ni we washinze ihuriro ry’abanyamideri mu Rwanda (Rwanda Fashion Models Union) aho yanabaye Umuyobozi waryo.

    Ubutumwa bwa Franco Kabano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116292/kwibuka28-umuhangamideri-franco-kabano-yashishikarije-abanyarwanda-kuba-hafi-imiryango-yas-116292.html

  • Umuhanzi Hagenimana Fabien yashyinguwe, The B… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 10 Mata 2022, ahagana saa munani z'amanywa nibwo inkuru y'urupfu rw'umuhanzi Hagenimana Fabien yamenyekanye.

    Yari amaze icyumweru arwariye mu bitaro bya Kibagabaga, aho yari arwaye igituntu ariko yari afite 'ikindi kintu cyamuryaga mu nda'- Ni ko umubyeyi we Régine yabwiye INYARWANDA mu gitondo cy'uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022.

    Hagenimana Fabien yamenyekanye cyane mu mpera za 2019, ubwo yagiranaga ikiganiro na Radio/Tv10 avuga ko akunda umuhanzi The Ben kandi yifuza guhura nawe.

    Ubwo The Ben yagarukaga mu Rwanda mu gitaramo East African Party, yahuriye na Hagenimana Fabien ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, nyuma bakorana indirimbo 'Uri ibyiringiro' bayiririmbira muri Kigali Arena.

    Hagenimana Fabien yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, mu irimbi rya Kinyinya muri Kigali.

    Ni nyuma y'uko abo mu muryango we, inshuti, abavandimwe n'abandi bamusezeyeho bwa nyuma mu muhango wabereye ku Gisozi ahazwi nka Beretwari.

    Abo biganye Gatagara bavuze urugendo bagiranye, ukuntu yakunze umuziki kuva cyera ari muto ndetse n'ukuntu abo biganye bafite ubumuga bwo kutabona bagomba gukora indirimbo imwibuka kuko 'umuhanzi adapfa asinzira'.

    Nyabyenda Régine, nyina wa Hagenimana yavuze ko umwana we yavukanye ubumuga bwo kutabona, kandi ko yamukundaga byimazeyo.

    Avuga ko ubwo yari agejeje imyaka 5 y'amavuko ari bwo yamujyanye mu ishuri rya Gatagara ahiga umuziki, ari naho yamenyeye gucuranga gitari.

    Yavuze ko umuhungu we Hagenimana yamenyekanye biturutse ku banyamakuru bamuhamagaye, bamusaba ko bakorana ikiganiro, amushakira itike ajya kuba muri Kigali aho yavaga akajya agaruka mu rugo.

    Uyu mubyeyi yavuze ko mu minsi ishize aribwo umwana we yafashwe n'uburwayi bw'igituntu, kandi ko ari we wamurwaje mu bihe bye bya nyuma ku Isi.

    Yashimiye buri wese wafashije umwana we akiri ku Isi n'abandi bafashije umuryango asize, basabira umugisha. Ati 'N’Imana yo mu ijuru ibashimire.'

    Umwe muri bashiki ba Hagenimana, yavuze ko umwaka ushize ari bwo yamuherukaga. Avuga ko mu buzima bwe yaranzwe no gukunda umuziki, aba umuntu usabanira buri wese. Yihanganishije umuryango we n'abandi.

    Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Hagenimana, hatanzwe ibahasha irimo amafaranga yoherejwe n’umuhanzi The Ben yo gufasha umuryango asize.

    Ndetse abafana b’uyu muhanzi nabo bibumbiye mu itsinda bise ‘Ngufite ku mutima’, nabo batanze inkunga y’amafaranga yo gufasha uyu muryango.

    Inkuru bifitanye isano: Yari umuntu w’abantu: Urwibutso Hagenimana Fabien wakoranye na The Ben asigiye uwo babanye imyaka 20

    Umuhanzi Hagenimana Fabien yashyinguwe mu irimbi rya Kinyinya yo muri Kigali

    Nyabyenda Régina, umubyeyi wa Hagenimana yashimye buri wese wafashije umwana we

    Hagenimana Fabien wari ufite ubumuga yasezeweho mu marira n'agahinda

    Benshi bamenye Hagenimana binyuze mu ndirimbo zo hambere zizwi nka 'Karahanyuze'

    Abafana b'umuhanzi The Ben bamuhagarariye mu muhango wo gushyingura Fabien, banagenera inkunga umuryango we


    Inshuti n’abavandimwe bafashe mu mugongo umuryango wa Hagenimana Fabien

    AMAFOTO: Léandre Niyomugabo Trésor Radio/Tv10

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116291/umuhanzi-hagenimana-fabien-yashyinguwe-the-ben-atanga-inkunga-yo-gufasha-umuryango-we-amaf-116291.html

  • #Kwibuka28: Ngirinshuti Josine wabaye Miss Ea… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yahaye InyaRwanda, Ngirinshuti Josine w’imyaka 22 y’amavuko, yumvikanishije ko u Rwanda rwabonye inyenyeri imurika yavanyeho umwijima.

    Yagize ati ”Muri iki gihe turitegereza tukabona inyenyeri nshya imurika. Turibuka, tukunga ubumwe kandi tukiyubaka kuko tuzi ko nyuma y’umwijima haje urumuri.”

    Ubutumwa bwa Josine, Miss Earth Rwanda 2021

    Ngirinshuti Josine yegukanye irushanwa rya Miss Earth Rwanda 2021, ndetse anitabira irushanwa rya Miss Earth 2021 ryegukanywe na Destiny Evelyn Wagner ukomoka mu gihugu cya Belize.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116290/kwibuka28-ngirinshuti-josine-wabaye-miss-earth-rwanda-2021-yatanze-ubutumwa-bwihumure-116290.html

  • Ukraine: Inkuru ya Sasha Makoviy wanditse ibi… – #rwanda #RwOT

    Kuva u Burusiya bwagaba ibitero ku mijyi ya Ukraine guhera ku ya 24 Gashyantare 2022, abaturage bamwe barapfuye abandi bakwira mu bice bitandukanye, aho abagera kuri Miliyoni 5 bavuye mu byabo bagahungira mu bihugu by’abaturanyi.

    Impungenge zakomezaga kuba nyinshi ku baturage ba Ukraine uko bwije n’uko bukeye, aho abatuye mu gihugu hagati bo basazwe n’ubwoba kurusha abandi kuko kwambukiranya igihugu ujya mu kindi bitigeze byorohera abantu mu ntambara.

    Inkuru z’abapfuye n’abiciwe imiryango zisukiranya mu bitangazamakuru buri mwanya, ku buryo umuntu wa rubanda rugufi ukiri mu bice birwanirwamo we aba afite icyizere gike cyo kubaho.

    Umugore witwa Sasha Makoviy ukomoka mu mujyi wa Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine, we yahisemo kwandika ibirango bye ku mugongo w’umwana we ubwo yabonaga ko kurenga ibitero bishobora kumubana ingorabahizi.

    Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Anastasiia Lapatina wa ‘Independent’, Sacha yavuze inkomoko y’igitekerezo cyo gushyira inyandiko n’ibishushanyo ku mwana we ‘Vira’ w’imyaka ibiri.

    Mu bishushanyo avuga ko yakoze mu gihe cy’ubwoba bwinshi, Sasha yanditse kuri Vira amakuru atubutse harimo izina rye, itariki yavukiyeho, ababyeyi be n’aho umuryango we usanzwe utuye.

    Yagize ati ”Icyo gihe amaboko yahindaga umushyitsi. Ni ibintu bikomeye byari biri kutubaho, twashakaga kurokoka ariko icyizere ari gikeya.”

    Sasha yakomeje avuga ko gushushanya mu mugongo w’umwana we ari byo byamujemo gusa, ati “Ni igitekerezo cy”ubusazi cyaje mu bitekerezo, sinigeze nibura ntekereza no gushushanya ku maguru.”

    Makoviy yavuze ko ubuzima bwo mu ntambara bubabaza, anavuga ko iyo u Burusiya budatera igihugu cye bari kuguma mu buzima bwiza kandi buhebuje.

    Makoviy n’mukobwa we

    Umunyamakuru Anastasiia Lapatina wasakaje amafoto y’uyu mwana, we yanditse kuri instagram ati 'Ababyeyi bo muri Ukraine bandika imibanire y'imiryango yabo ku mibiri y'abana babo ngo batazabura mu gihe ababyeyi babo baba bishwe, naho u Burayi bwo buracyaganira kuri gaze”.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu cyumweru gishize, Makoviy yahumurije abari bagize impungenge kubera ubuzima bwe n’ubw’umwana we, avuga ko kuri ubu batekanye mu majyepfo y’u Bufaransa.

    Sasha usanzwe ari umunyamideri n’umuhanzi ushushanya, yanashimiye abakorerabushake bo mu Bufaransa bamufashije kubona aho acumbika we n’umuryango we mu gihe bari bamaze kuva mu gihugu cya Ukraine.

    Makoviy kuri Instagram

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116289/ukraine-inkuru-ya-sasha-makoviy-wanditse-ibirango-ku-mwana-we-kubwo-kwikanga-urupfu-116289.html

  • Ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7.5 ku ijana muri Werurwe 2022 ugereranyije na (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ibiciro-ku-isoko-mu-rwanda-byazamutseho-7-5-ku-ijana-muri-werurwe-2022

  • Umwihariko w'umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri 'nta mpongano y'umwanzi' bwamaze Abatutsi muri Jenoside #rwanda #RwOT

    Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri kuva muri 1981 kugeza 1993 wa Komini Murambi mu cyahoze ari Byumba ni umwicanyi ruharwa akaba afite ibikorwa by'umwihariko atandukaniyeho n'izindi nterahamwe.

    Komini Murambi yari ituwe n'abatutsi benshi kandi bize abandi bifashije, maze Gatete abiraramo arabica ahereye mu mwaka wa 1990. Gatete wari inshuti magara ya Perezida Habyarimana yabaye intangarugero mu kurimbura Abatutsi mbere muri 1994 hamwe na Juvenal Kajelijeli wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo ndetse na Fidele Rwambuka wari Burugumesitiri wa Kanzenze mu Bugesera. Aba bose mu mishyikirano ya Arusha yasabye ko bakurwaho bagakurikirwa n'inkiko, aho gukurwaho bazamuwe mu ntera, Gatete agirwa umuyobozi muri Minisiteri y'abagore no guteza imbere umuryango.

    Nubwo Gatete yahinduriwe imirimo muri 1993 yakomeje kwitwara nkaho ariwe ukuriye Komini Murambi. Mu kwakira 1990, Jean Baptiste Gatete yateguye umugambi wo gusaka ingo z'Abatutsi yitwaje ko ari gushaka Inkotanyi n'ibyitso byazo. Hafashwe abagabo benshi boherezwa gufungirwa I Byumba bicirwayo.

    Gatete yashyizeho umutwe w'interahamwe zidasanzwe aho buri segiteri yagombaga kugira Interahamwe 150 zakoze imyitozo, zikitwaza ubuhiri aho Gatete yabwise Nta Mpongano y'Umwanzi (Umututsi).

    Ubwo Jenoside yatangiraga ku mugaragaro tariki ya 7 Mata 1994 Gatete yakoresheje inama abwira Interahamwe gufunga imihanda yose yo muri Murambi. Muri Murambi kandi hari umwihariko wa Gatete wo gushinga imitwe yindi y'ubwicanyi kugirango buri wese yibone mu bwicanyi. Yashinze umutwe w'interahamwe z'abagore azita interamwete, naho umutwe w'abicanyi b'abana abita imiyugiri. Interamwete z'abagore n'abakobwa yazishinze Nyirazamani Odetta zikaba zari mu masegiteri Rwankuba Kiziguro Rubona na Ndatemwa.

    Imiyugiri bwari ubwana buto bw'ubuterahamwe bwavumburaga abihishe cyane cyane abana bagenzi babo. Gatete kandi yashyizeho Komisiyo yo kujya kuvumbura abihishe mu bihuru. Interahamwe yari kwica benshi yari guhabwa amapeti ya Gisirikare. Uwitwa Sebatsinzi yabonye ipeti rya Kaporali kuko yari yishe Abatutsi 42.

    Padiri Gatete yicishije Bourgmestre Muramutsa Joachim wa Muhura kuko yanze we kwitabira kurimbura Abatutsi. Byari kuri 13 Mata 1994 bamaze kwica Abatutsi i Kiziguro noneho Muramutsa baramufata afatwa na Col Nkundiye Leonard umusirikare mukuru i Gabiro nawe wicishije abatutsi i Kiziguro bari kumwe na Rwabukombe Onesphore wari Bourgmestre wa Muvumba ubu afungiye mu Budage nibwo bishe Muramutsa Yowakimi umuryango we yari yahungishije abavanye i Muhura babamarira i Rwinkwavu.

    Bourgmestre Muramutsa Yowakimi bamwiciye kuri Muhazi mu Ntaruka ujya i Kayonza kandi bamwica nabi kuko bamuzizaga ko yigeze gushaka gukorera Perezida Habyarimana coup d'etat hamwe naba Kanyarengwe, Lizinde na Kagenza muri 1980. Yarafashwe arafungwa afungurwa muri 1991 bamugira Bourgmestre ariko ntiyacanaga uwaka na Gatete inshuti ya Perezida Habyarimana.

    Nyuma yo kurimbura Abatutsi Gatete niwe watumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka mu gice cy'iburasirazuba mu gihe kitageze mu minsi 20 kuko Ingabo za RPF Inkotanyi zafashe umupaka wa Rusumo mu mpera za Mata 1994.

    Gatete n'interahamwe ze zimaze kwica Abatutsi Kiziguro, bahise bajya kwica abatutsi Karubamba muri Rukara nyuma yaho bakomereza mu kiliziya ya Mukarange mu cyahoze ari Komini Kayonza afatanyije na Burugumesitiri Celestin Senkware wa Kayonza. Bakomereje mu kiliziya ya Kabarondo, bakomeza Kigarama basoreza Nyarubuye.

    Ubwicanyi bwa Gatete yabukoze akoranye n'abandi bantu bakomeye barimo Col Rwagafirita, Lt Col Nkuriyekubona, Lt Mihigo, Emmanuel HABIMANA (Cyasa). Jean de Dieu MWANGE, Celestin SENKWARE, Jean BIZIMUNGU, Gerard KAYONZA, Jean MPAMBARA, Burugumesitiri wa Kigarama MUGIRANEZA, Conseiller, Gaspard KAMALI, Gasigwa KARANGWA, Augustin NKUNDABAZUNGU n'abandi.

    Gatete kandi yicishije umudamu w'umututsikazi bari barabyaranye umwana wari ufite imyaka umunani icyo gihe.

    Jean Baptiste Gatete yavutse muri 1953 muri Segiteri Rwankuba, Komini Murambi. Urukiko rw'Arusha rwamukatiye gufungwa burundu arajurira bamukatira imyaka 40.

    The post Umwihariko w'umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri 'nta mpongano y'umwanzi' bwamaze Abatutsi muri Jenoside appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umwihariko-wumwicanyi-rurangiranwa-jean-baptiste-gatete-wise-ubuhiri-nta-mpongano-yumwanzi-bwamaze-abatutsi-muri-jenoside/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwihariko-wumwicanyi-rurangiranwa-jean-baptiste-gatete-wise-ubuhiri-nta-mpongano-yumwanzi-bwamaze-abatutsi-muri-jenoside

  • Pasiporo yiswe UMUTEGO : Abanyarwanda barenga 8.000 banze kuva muri Congo #rwanda #RwOT

    Abo banyarwanda barenga 8.000 baba muri Congo, biganjemo abahunze mu 1994, nta byangombwa by’u Rwanda bashaka, nta bya Congo bahabwa, kandi ntibagishobora kwitwa impunzi kuva icyemezo cy’ubuhunzi kuri benshi mu Banyarwanda cyavanwaho na ONU mu 2017.

    Aloys Bayingana ubahagarariye yabwiye BBC ko benshi muri bo banze gufata pasiporo y’u Rwanda “kuko ari umutego”.

    Ati “Iyo umaze kubona pasiporo umutekano wawe ucungwa n’igihugu cyawe, ubwo ni ukuvuga ko ni igihugu cy’u Rwanda, ubwo ni ambasade, ni ukuvuga ko igihugu cyatwakiriye kitaba kikidufiteho uburenganzira. Abantu barabitinye basanga ari imitego.

    “Kuva gushishikariza abantu gutaha byatangira muri 2013 kugeza 2017 hari hamaze gutaha abantu 11. Abemerewe kugumana ubuhunzi bagera kuri 804 abandi 8.460 barabangiye nta byangombwa bafite imyaka itanu irashize. Abemeye gufata pasiporo y’u Rwanda babaye icyenda gusa.”

    Kuki badataha ?

    Leta y’u Rwanda yafunguye imiryango ku banyarwanda batahuka, ishami rya ONU ryita ku mpunzi ryaje gufata umwanzuro ukuraho ubuhunzi kuri benshi rivuga ko “nta mpamvu ifatika” benshi mu bahunze cyera bagifite yatuma badahunguka.

    Bayingana we yabwiye BBC ati : “Niba barabasabye gutaha bakanga ni uko buri muntu afite impamvu ze ku giti cye, ntabwo navuga ko ari impamvu rusange.

    “Mu batashye hari abagarutse, hari abagiye muri za Malawi, bamwe bagiye mu bugande [Uganda], bakanatubwira ko hari n’abandi batazi aho bari.”

    Aloys Bayingana ubahagarariye yabwiye BBC ko benshi muri bo banze gufata pasiporo y’u Rwanda “kuko ari umutego”

    Abajijwe niba batareba perezida w’igihugu bavuyemo, Paul Kagame, ubu uri muri Congo mu ruzinduko rw’akazi ngo bamubwire impungenge zabo, Bayingana yagize ati : “Icyo nakubwira cyo aba bantu twarabahunze, niba yaje hano ni inyungu z’ibihugu byabo, ntabwo yaje kubera impunzi.

    Ikindi ntabwo waba warahunze umuntu ngo ujye kumwakira, kumubyinira cyangwa se kumuha amashyi.”

    Bayingana avuga ko nubwo nta byangombwa bafite muri Congo ariko “barareka tukikorera tukirwanaho”, ariko ko bahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima kubera kutagira ibyangombwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Pasiporo-yiswe-UMUTEGO-Abanyarwanda-barenga-8-000-banze-kuva-muri-Congo