
Category: Uncategorized
-
Musanze: Baribaza irengero ry’imishinga irimo n’uwo kubaka ibitaro bya Ruhengeri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi ndetse ishobora kuba inarenga, irinze ishira mu matwi ya benshi mu batuye mu Karere ka Musanze n’abakagenderera, humvikana (…) -
Abatarabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro baracyari mu gahinda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Uwonkunda Renilde wo mu Karere ka Kayonza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka 28 batarabona ababo ngo (…)
-
Nibande bagaragaye bakubita umuturage mu karere ka Musanze? #rwanda #RwOT
Police y'Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bagaragaye bakubita umugore mu karere ka Musanze.
Kurubaga rwayo rwa Tweeter , urwego rwa polisi rwatangaje ko abagabo 2 bagaragaye muri videwo umwe afite inkoni ariho akubita umugore wicaye mu muhanda undi amuhagarikiye bafashwe nyuma yo guhabwa amakuru n'abaturage y'aho baherereye.
Bagize bati'Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri Videwo akubita umugore ndetse na Habimana Faustin bari kumwe. Byabereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze'
Mwiriwe,
Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri Videwo akubita umugore ndetse na Habimana Faustin bari kumwe. Byabereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.
Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe harimo gukorwa iperereza.
â” Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 11, 2022
Muri videwo aba bagabo bafashwe, ibagaragaza umwe yambaye impuzankano ya kaki ikoze neza nk'iyambarwa n'u rwego rw'umutekano ruzwi nk'abanyerondo, naho uwakubitaga uyu munturage we asa naho nawe ahagarikiwe n'uyu wambaye impuzankano kuburyo bamwe mu bayibonye baketse ko nawe afite ibyo ashinzwe mu nzego z'ibanze.
Mundorere koko gukubita Umubyeyi bene aka kageni kweri inzego z’umutekano zirebera!
Biberey I @MusanzeDistrict #Muhoza_Kigombe munsi ya Gare kuri kaburimbo igana #Nyakinama @gatjmv @NyirarugeroD @eLHAMiiD @oswaki #BTNTV @NsangaSylvie @Annemwiza ibi harya ni byo? @sosodidos777 pic.twitter.com/MSfsfEPkpP
â” Ibarushimpuhwe Kevin Christian (@ibarushimpuhwek) April 11, 2022
Gusa mu bisobanuro umuvugizi wa police y'uRwanda yahaye Umuryango,yagarukiye ku gusobanura ko abafashwe ari abaturage.
Ku murongo wa terefoni, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Commussioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagize ati'twafashe umuntu, ubwo RIB niyo igiye gukora iperereza ngo tumenye Dosiye. Twasanze ari umunyarwanda ari umuntu,turamufata tumushyikiriza ubugenzacyaha.'
Aba bagabo police ivuga ko yafashe, ubu Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe harimo gukorwa iperereza.
Amakuru yatangajwe n'umunyamakuru wa BTN wabonye iyi videwo bwambere agaragaza ko ibi byabereye mu karere ka Musanze munsi ya Gare kuri kaburimbo igana Nyakinama,ubwo umugore yafatwaga ashikuje ishakoshi umuntu, inzego z'umutekano ntizamurebeye izuba ziramuhondagura!.
Si rimwe si kabiri ahagaragajwe abaturage bafatwa bashinjwa kwihanira cyangwa gukoresha ububasha bafite abagahohotera abaturage mu buryo bita kubahana.
Kuri iki Polisi yagiye igaragara ivuga ko ibakurikirana ngo bahanirwe ayo makosa.Gusa akenshi mu batanga ibitekerezo ku nkuru Polisi itangaza ku mbuga nkoranyambaga, baba basa nabatizeye uburyo abo bagaragaye bakubita abandi baryozwa iyo mico. Hari nabadatinya kuvuga ko babona abafashwe nyuma bakarekurwa mu buryo budasobanutse nyamara ibyaha bashinjwa biba byarakorewe kukarubanda.
-
Abakekwaho Jenoside bari mu Bufaransa akabo kashobotse , Ikindi kirungo mu mubano wa Kigali n’i Paris #rwanda #RwOT
Ni igikorwa cyatangajwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, nyuma y’igihe kinini butemera uruhare bwagize mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko igihe cyageze ngo bihagarare. Ati “Twese tuzi ibyabaye hano. Hari ibyagaragajwe na Komisiyo Duclet yashyizweho na Perezida wa Repubulika. Mu gihe cy’imyaka ibiri yarebye mu nyandiko zari zibitswe, ishakisha uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Iyo komisiyo yaje kwemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside.”
Ambasaderi Anfré yavuze ko u Bufaransa burimo kugerageza kongera imbaraga mu gutanga ubutabera kuri Jenoside, binyuze mu manza zikomeza kubera i Paris.
Mu ziheruka harimo urwa Claude Muhayimana wakatiwe gufungwa imyaka 14 mu Ukuboza 2021, urwa Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikongoro, urimo kuburanishwa n’abandi.
Yakomeje ati “Dushaka kugira urubanza ruburanishwa nibura buri mezi atandatu, bishobora kuba bidahagije ariko ni imbaraga zishyirwamo n’ubuyobozi hamwe na Polisi n’ubucamanza, ku buryo ubutabera bw’u Bufaransa n’ubwo mu Rwanda bufatanya muri izi nzego.”
U Bufaransa bucumbikiye benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bataragezwa imbere y’ubutabera, ndetse n’imanza bwemeye kuburanisha zigatinda.
Mu baheruka gufatirwa mu Bufaransa harimo Kabuga Felicien, ubu urimo kuburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu Buholandi.
Abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa barimo Dr. Eugène Rwamucyo, Colonel Laurent Serubuga, Agathe Kanziga Habyarimana, Stanislas Mbonampeka n’abandi.
Ambasaderi Anfré yavuze ko ubumenyi kuri Jenoside buzakomeza kujya ahabona no gusangirwa, kuko bitanga umusanzu mu kurwanya abahakana n’abayipfobya.
Yashimangiye ko hakenewe gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, cyane ko hari imishinga myinshi iteganywa mu bufatanye bw’ibi bihugu byombi.
Muri iyo mishinga harimo gufatanya mu kwigisha ururimi rw’Igifaransa n’indi mishinga u Rwanda rushyize imbere mu bwikorezi, ibijyanye n’imari, kwakira inama n’imikino.
Yakomeje ati “U Bufaransa burifuza kugaruka mu murongo neza mu Rwanda, kandi uruzinduko rwa Perezida Macron no kwemera uruhare rw’u Bufaransa, byari ingenzi cyane ku buryo noneho dushobora kureba imbere nyuma yo kwemeranya n’ahahise hacu.”

- Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré
Yanavuze ko shampiyona y’amagare izabera mu Rwanda mu 2025 – izaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika ibihugu byombi bizafatanya mu kuyitegura nyuma y’igihe bifatanya muri Tour du Rwanda.
-
Perezida Kagame yibukije abanye congo ko Ibibazo n'ibisubizo by'Afurika bizwi, hasigaye kubyitaho dufatanije #rwanda #RwOT
Ku munsi wambere muri itatu umukuru w'u Rwanda agomba kumara muri Congo yagejeje ijambo ku bagize inteko ishingamategeko muri iki gihugu.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by' Afurika n'ibisubizo byabyo bizwi neza, ahubwo hakibura gushyira hamwe ngo tuve mu magambo dushyire mu bikorwa kandi mu gihe kihuse nk'abumva ko batakaje icyo igihe nyine.
Mu butumwa bwe kandi yavuze ko nka guverinoma z' afurika zigomba guharanira gukora neza ibyo zishinzwe,ariko ku nyungu z'abaturage.
Yagize ati' Nti twakishimira guhora tuvuga ibyiza tuzakora imyaka igahita indi ikaza,maze nyuma y'igihe twasubiza amaso inyuma ugasanga ntacyo twagezeho byarashiriye mu biganiro gusa.'

Kagame yakomeje avuga ko Afurica kuva yabaho ihoza mu kanwa kayo ukwishira ukizana.ariko dukeneye gutera intambwe kandi vuba muribyo tuvuga, twifashishije ubumenyi bwagutse bushingiwe igiti n'ubukungu umugabane wacu ufite.nta mpamvu yo guhora nk'aho turi ubu.

Akomoza ku makimbirane ahora ku mugabane w'afurika, Perezida Kagame yavuze ko afurika imaze ibinyejana byinshi mu mwiryane kandi bidafite igisobanuro cyane ko hari byinshi byiza byo gukora. Icyi nicyo gihe kiza cyo gukora ibizima gusa.Rero nk'ibihugu byacu bifite umugambi wo gukomeza ubumwe mu gukorera hamwe bigamije iterambere n'inyungu, tugomba kwita byimbitse ku rubyiruko rwacu kuko arirwo ruzatuma tubigeraho.

Perezida Kagame yagize ati 'by'umwihariko,gushyira hamwe kwacu kugomba gushingira ku kuremera amahirwe y'imirimo urubyiruko rwa'afurika kuko arirwo mutungo kamere dufite, ibi bizatuma imbaraga n'impano zabo bitubyarira umusaruro ufatika kandi mwiza.'
Kagame yabwiye inteko ishinga amategeko imitwe yombi muri Congo ko u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 28 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Nk'Abanyarwanda ,n'igihe twibuka ariko tuniyemeza gushyigikira no gukomeza ubumwe bwacu.Abanyarwanda ,turashaka kwerekana ko isomo rikomeye twakuye mu mateka mabi twagize tutaritaye, ahubwo byatumye tuba abantu beza kurushaho, bashoboye kubaka igihugu nk' u Rwanda rutubereye, rugira uruhare mu buzima bwiza n'iterambere ry'umugabane wacu wa Afurika.
Biteganijwe ko ku munsi wa 2 w'uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Congo Perezida Kagame biteganyijwe ko agirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Congo Brazzaville, nyuma yaho bakazagirana inama izitabirwa n'amatsinda y'abayobozi ku mpande zombi.
Ku ruhande rw'u Rwanda, itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana; Umuyobozi w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi n'abandi.
-
Urujijo n’ibibazo byinshi ku ihagarikwa rya Gen Muhoozi kuri Twitter #rwanda #RwOT
Ushatse kujya kuri konti y’uyu musirikare ukomeye muri Uganda, bamubwira ko iyi konti itabaho (This account doesn’t exist).
Byashyize benshi mu rujijo niba ari umwanzuro wa Twitter yasibye iyi konti mu buryo bwa burundu cyangwa ari nyiri ubwite ubwe wifatiye icyo cyemezo cyo kuyikiraho.
Ibi byabaye kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, aho ugiye kuri iyi konti yakurikirwaga n’abantu barenga ibihumbi 543, hazaho ubutumwa bugira buti 'Iyi konti ntibaho.'
Gusa bimwe mu binyamakuru bikorera muri Uganda, bitangaza ko Gen Muhoozi ubwe ari we wafashe icyemezo cyo gukuraho iyi konti ku mpamvu zitasobanuwe.
Ni ukuyihagarika by’agahe gato cyangwa ni burundu ?
Urubuga rwa Twitter rusanzwe rugira amabwiriza y’imikoresheze yarwo, rujya rutanga ibihano ku bayarenzeho nko mu gihe bakwirakwije ubutumwa bushobora gutanga inyigisho mbi nk’ubuhezanguni cyangwa izindi ngengabitekerezo zitaboneye.
Bimwe muri ibyo bihano, harimo guhagarika by’igihe gito konti y’uwo muntu cyangwa kuyikuraho burundu.
Ubusanzwe iyo Konti ya Twitter yabaye ihagaritswe by’igihe runaka, ugiye kuri iyo konti bamubwira ko konti yabaye ihagaritswe ahaba handitse 'Account suspended.'
Nanone kandi Twitter ivuga ko umuntu ku bushake bwe ashobora kuba akuyeho konti ye mu gihe abishaka ndetse ko iyo abantu bagiye kuri konti ye haba handitse 'This account doesn’t exist' ari na byo biri kwiyandika ku bari kujya kuri konti ya Muhoozi.
Twitter kandi ivuga ko nanone ubutumwa nk’ubu bugaragara kuri konti yahagaritswe burundu mu gihe uru rubuga ruba rwafashe umwanzuro wa nyuma utihanganirwa.
Kuvaho kwa konti ya Twitter ya Muhoozi byazamuye impaka ndende mu Banya-Uganda bakunze gukoresha uru rubuga nkoranyambaga aho ubu benshi ari yo ngingo bari kuvugaho.
Bamwe bari kwibaza icyabaye kugira ngo konti y’uyu mugabo ibe yavuyeho, mu gihe abamushyigikiye bari kuvuga ko niba ari na Twitter yafashe icyo cyemezo, bitazababuza kumushyigikira.
Gen Muhoozi ukunze gukoresha urubuga rwa Twitter dore ko byari binagoye kurara atagize ubutumwa ashyira kuri Twitter, iyi konti ye ivuyeho mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo yizihize isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 48 izaba tariki 24 Mata 2022.
Mu minsi ishize yari aherutse gukora urutonde rw’abantu 30 bari gutegura ibirori by’iyi sabukuru ye.
Muhoozi wari umaze iminsi anagaruka kuri Perezida Pauk Kagame yita Se wabo, yari yanavuze ko we na Perezida Uhuru Kenyatta badashobora kubura mu bantu azatumira muri iyi sabukuru.
-
Musanze: Polisi yataye muri yombi abagaragaye bakubitira umugore mu muhanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi y’u Rwanda, iratangaza ko yataye muri yombi, Gasominari Ndahiriwe Jean Claude, wagaragaye akubitira umugore mu ruhame, ndetse na Habimana Faustin (…)
-
Ikiraro cya Gahira gihuza Muhanga na Gakenke cyongeye kuba nyabagendwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikiraro cy’abanyamaguru gihuza imirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga na Ruri muri Gakenke, cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi arenga atatu cyangijwe (…)
-
Uburusiya bwaburiye ibindi bihugu 2 kutajya muri NATO #rwanda #RwOT
Ibi byatangajwe n'Umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'Uburusiya (Kremlin) Dmitry Peskov yabwiye abanyamakuru ko uwo “muryango ukiri igikoresho kigamije guhangana”.
Bibaye mu gihe abategetsi ba gisirikare bo muri Amerika bavuze ko igitero cy'Uburusiya kuri Ukraine cyabaye “ikosa rikomeye mu rwego rw'igenamigambi”, ibi bikaba bishobora gutuma OTAN yagurwa (kwaguka).
Abategetsi bo muri Amerika biteze ko ibi bihugu bituranyi byo mu Burayi bw'amajyaruguru bisaba kwinjira muri uyu muryango, bikaba bishobora kubisaba bitarenze mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Byibazwa ko Amerika ishyigikiye iyo gahunda, yatuma uyu muryango waguka ukagira ibihugu binyamuryango 32. Mu cyumweru gishize, ibiro by'ububanyi n'amahanga by'Amerika byavuze ko habayeho ibiganiro hagati y'abategetsi ba OTAN na ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibyo bihugu mu murwa mukuru Helsinki wa Finland no mu murwa mukuru Stockholm wa Sweden.
Mbere yuko bugaba igitero kuri Ukraine, Uburusiya bwari bwasabye ko uwo muryango wemera guhagarika kwaguka kwawo uko ari ko kose ko mu gihe kiri imbere, ariko intambara yatumye izindi ngabo za OTAN zigabwa mu gice cy'uburasirazuba bw'Uburayi, ndetse habaho no kwiyongera kw'abaturage bashyigikiye ko Finland na Sweden biba ibinyamuryango.
Kwinjira kwa Sweden na Finland muri NATO bivuga iki?
Muri iki cyumweru, abadepite bo muri Finland biteze kwakira raporo ku mutekano yakozwe n'abakuriye ubutasi bw'iki gihugu. Ndetse Minisitiri w'intebe wa Finland Sanna Marin yavuze ko yiteze ko guverinoma ye “izasoza kujya impaka mbere yo hagati mu iki [impeshyi]” ku kuba iki gihugu cyasaba kujya muri OTAN.
Finland isangiye n'Uburusiya umupaka wa kilometero 1,340, kandi yahangayikishijwe no guterwa kwa Ukraine.
N'ishyaka riri ku butegetsi muri Sweden rya Social Democratic Party, ubusanzwe ryagiye rirangwa no kurwanya kujya muri OTAN, ryavuze ko ririmo kongera kubitekerezaho kubera igitero cy'Uburusiya ku muturanyi w'iki gihugu. Umunyamabanga w'iri shyaka Tobias Baudin yabwiye ibitangazamakuru byo muri Sweden ko kongera gusuzuma ibijyanye no kujya muri OTAN bikwiye kuba byarangiye mu mezi macyeya ari imbere.
Mu itangazo iri shyaka ryasohoye ku wa mbere, rigira riti: “Igihe Uburusiya bwateraga Ukraine, ishingiro ry'aho Sweden ihagaze ku mutekano ryarahindutse”.
Ariko Uburusiya bwasobanuye ko budashaka ukwaguka uko ari ko kose k'uyu muryango. Bwana Peskov yaburiye ko OTAN “si bwa bwoko bw'umuryango utuma habaho amahoro n'ituze, kandi kwaguka kundi kwawo ntikuzazana umutekano w'inyongera ku mugabane w'Uburayi”.
Mu cyumweru gishize, Bwana Peskov yavuze ko Uburusiya buzagomba “gushyira ibintu ku munzani bundi bushya” bufata ingamba zabwo bwite, mu gihe Sweden na Finland byaba byinjiye muri OTAN.
No mu kwezi kwa kabiri, umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Uburusiya Maria Zakharova yaburiye ko hazabaho “ingaruka za gisirikare na politiki”, mu gihe ibyo bihugu byaba bibaye ibinyamuryango bya OTAN.
OTAN yashinzwe mu mwaka wa 1949 mu rwego rwo guhangana n'inkeke yo kwaguka kw'icyari Ubumwe bw'Abasoviyeti, nubwo kuva aho urukuta rwa Berlin rusenyewe mu 1989 ibihugu bimwe byahoze muri ubwo Bumwe bw'amatwara ya gikomunisiti byo mu Burayi bw'uburasirazuba, byinjiye muri uyu muryango.
Ibihugu binyamuryango byemera gutabarana hagati yabyo mu gihe haba habayeho igitero cya gisirikare ku gihugu kiri muri OTAN.
Nubwo hari uko gushyirwaho ibikangisho, Sweden na Finland byakomeje gahunda y'ubusabe bwo kujya muri OTAN ndetse byongera ingengo y'imari bikoresha mu gisirikare.
Ku wa mbere, abategetsi ba gisirikare muri Finland batangaje gahunda nshya yo gutanga miliyoni 14 z'ama-euro (miliyari 15 mu mafaranga y'u Rwanda) yo kugurira igisirikare cy'iki gihugu indege nto z'intambara zigenda nta mupilote uzirimo, izi zizwi nka 'drones'.
No mu kwezi gushize kwa gatatu, abategetsi bo muri Sweden bavuze ko bazongera amafaranga akoreshwa mu rwego rwa gisirikare, bakayongeraho miliyari eshatu z'ama-krona akoreshwa muri icyo gihugu (angana na miliyari 328 mu mafaranga y'u Rwanda), muri uyu mwaka wa 2022.
Sorce:BBC
-
Leta y'Uburusiya yaburiye igihugu cya Sweden na Finland kutajya muri OTAN/NATO #rwanda #RwOT
Uburusiya bwaburiye Finland (Finlande) na Sweden (Suède) kwirinda kujya mu muryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO), buvuga ko ibyo bitazana ituze i Burayi. Umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'Uburusiya (Kremlin) Dmitry Peskov yabwiye abanyamakuru ko uwo'muryango ukiri igikoresho kigamije guhangana'.
Ibyo Uburusiya bwakoze, bibaye mu gihe abategetsi ba gisirikare bo muri Amerika bavuze ko igitero cy'Uburusiya kuri Ukraine cyabaye' ikosa rikomeye mu rwego rw'igenamigambi', ibi bikaba bishobora gutuma OTAN yagurwa (kwaguka).
Abategetsi bo muri Amerika biteze ko ibi bihugu bituranyi byo mu Burayi bw'amajyaruguru bisaba kwinjira muri uyu muryango, bikaba bishobora kubisaba bitarenze mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Byibazwa ko Amerika ishyigikiye iyo gahunda, yatuma uyu muryango waguka ukagira ibihugu binyamuryango 32. Mu cyumweru gishize nkuko BBC ibitangza, ibiro by'ububanyi n'amahanga by'Amerika byavuze ko habayeho ibiganiro hagati y'abategetsi ba OTAN na ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibyo bihugu mu murwa mukuru Helsinki wa Finland no mu murwa mukuru Stockholm wa Sweden.

Umuvugizi w'ibiro bya Perezida w'Uburusiya Dmitry Peskov yaburiye ku kwaguka kwa OTAN, avuga ko bitafasha ituze ry'Uburayi. Mbere yuko bugaba igitero kuri Ukraine, Uburusiya bwari bwasabye ko uwo muryango wemera guhagarika kwaguka kwawo uko ari ko kose ko mu gihe kiri imbere, ariko intambara yatumye izindi ngabo za OTAN zigabwa mu gice cy'uburasirazuba bw'Uburayi, ndetse habaho no kwiyongera kw'abaturage bashyigikiye ko Finland na Sweden biba ibinyamuryango.
intyoza