Category: Uncategorized

  • Baramagana umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abo bimukira n’impunzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’ibyo hanze ya Afurika nibagera mu gihugu bazabaho nk’abandi banyarwanda. Ntibazashyirirwaho ikigo cyihariye bazabamo nk’uko bimeze ku baturuka muri Libya batuzwa by’agateganyo i Gashora.

    U Bwongereza nibwo buzatanga amafaranga y’ibizajya bikenerwa n’abo bimukira n’impunzi. Ntibazaba bemerewe gusubira muri icyo gihugu, amahitamo yabo azaba ari ukuba mu Rwanda nk’impunzi cyangwa abimukira, cyangwa gusubira aho bakomoka.

    Amasezerano hagati y’impande zombi arasinywa ku manywa yo kuri uyu wa Kane muri Kigali Convention Centre. Arashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta na mugenzi we ushinzwe umutekano mu Bwongereza, Priti Patel, waraye ugeze i Kigali.

    Biteganyijwe ko minisitiri w’intebe w’Ubwongereza none kuwa kane atangaza amakuru arambuye ku mugambi wo kujya bohereza abimukira mu Rwanda bakaba ari ho bategerereza mu gihe ubusabe bwabo bwigwa n’Ubwongereza.

    Bamwe mu bategetsi, n’imiryango itegamiye kuri leta mu Bwongereza, barimo kwamagana uwo mugambi w’ubutegetsi bwa London.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza Madamu Priti Patel kuwa gatatu yageze i Kigali ajyanywe “n’umugambi mushya ku bimukira”, nk’uko yabitangaje kuri Twitter.

    Mu 2021 bwakiriye abagera ku 48,540, umubare wari hejuru mu yindi myaka yose kuva mu 2003.

    Muri abo bahinjiye mu mwaka ushize 28,526 baje mu twato dutoya bambutse umuhora uzwi nka English Channel.

    Mu ijambo aza gushyikiriza uyu munsi, byitezweko Boris Johnson aza kuvuga ko iki ari igikorwa gikenewe mu guhagarika “abantu babi batwara abantu” bagahindura inyanja “imva y’amazi”.

    Kuwa gatatu gusa abantu 600 bageze mu Bwongereza mu twato dutoya, byitezwe ko Johnson aza kuvuga ko uwo mubare ushobora kugera ku 1,000 ku munsi mu byumweru bicye.

    Enver Solomon, wo mu kigo Refugee Council mu Bwongereza, avuga ko uyu ari umugambi “mubi kandi w’ubugome” kandi ko nta musaruro uzatanga mu kubuza abimukira kugana Ubwongereza, ahubwo uzaganisha ku “mubabaro w’abantu n’ibibazo kurushaho”.

    Ikigo Médecins Sans Frontières (MSF), ishami ryo mu Bwongereza, cyasohoye itangazo ryamagana uwo mugambi, rivuga ko ahandi ku isi byakozwe ryahabonye “ingaruka mbi cyane” zirimo no gushaka kwiyahura ku bajyanywe gutegerereza ahandi.

    Sophie McCann w’iri shami agira ati : “Tubizi mu bindi bihugu byakozwemo, icyo byatanze gusa ni ukwibabaza gukomeye n’ibibazo byo mu mutwe, kandi bishobora kuganisha ku kuba abantu bongera gusubira mu ntoki z’ababatwara mu buryo butemewe.”

    MSF ivuga ko ihohoterwa rikabije no kwiyahura byabaye ku bimukira bashakaga kujya muri Australia ikabohereza gutegerereza ku kirwa cya Nauru, ivuga ko ari isomo Ubwongereza bwagakwiye gufata ntibwohereze abimukira mu Rwanda.

    Leta y’u Rwanda, mu masezerano yagiranye n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, imaze kwakira abimukira hafi 1,000 bavuye muri Libya bari barahaheze bashaka kujya i Burayi.

    Aba bimukira bacumbikirwa mu kigo kiri mu Bugesera, nyuma bagenda bakirwa n’ibihugu by’i Burayi na Canada, igikorwa ishami rya ONU rishinzwe impunzi rivuga ko kigenda neza kugeza ubu.

    Ikinyamakuru The Independent kivuga ko cyumva ko leta y’u Rwanda izishyurwa n’Ubwongereza ikiguzi cy’ibanze cya miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 159 mu mafaranga y’u Rwanda).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Baramagana-umugambi-wo-kohereza-abimukira-mu-Rwanda

  • Amayobera Ku Rupfu Rw’Abasirikare Barinda Perezida Wa Kenya #rwanda #RwOT

    Bari mu bagize umutwe udasanzwe witwa Presidential Escort Unit.

    Amakuru dufite avuga ko hakekwa ibintu bibiri :

    Kwiyahura cyangwa kuraswa.

    Icyagaragaye kugeza ubu ni uko hari umwe muri bariya basirikare byagaragaye umutwe we wamennye n’amasasu.

    Icyo abashinzwe iperereza bari gukurikirana ni ukumenya 'niba yarashwe’ cyangwa 'yirashe.’

    Gusa hari amakuru avuga ko umwe muri bariya basirikare witwa Samuel Ngatia w’imyaka 35 y’amavuko ashobora kuba yirasiye iwe.

    Yabaga ahitwa GSU Recce Squad Kenyatta Road Camp.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi ya Kenya witwa Director of Criminal Investigations Officer (DCIO) Bwana Richard Mwaura avuga ko ibyabaye ari ikintu gikomeye kandi kireba umutekano w’igihugu kuko cyabaye ku bashinzwe kurinda Umukuru wacyo.

    Umurambo w’umwe muri bariya basirikare wabonetse bwa mbere taliki 11, Mata, 2022, hari ku wa Mbere.

    Mwaura ati : ' Iki ni ikintu kireba umutekano w’igihugu. Icyo navuga ni uko koko abo basirikare bapfuye ariko ibindi biracyari mu iperereza.'

    Abashinzwe iperereza basanze aho Ngatia yapfiriye hari imbunda nto ya pistol yo mu bwoko bita Jericho Pistol KP irimo amasasu 13.

    Bikekwa ko ari yo yirasishije ariko nta raporo idasubirwaho irabitangwaho.

    Umurambo we n’indi ya bagenzi be yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza ya Kenyatta University ngo usuzumwe.

    Hari indi mbunda kandi yo mu bwoko bwa SMG irimo amasasu 30 basanze mu nzu ye.

    Samuel Ngatia yari asanzwe ari mu itsinda ry’abarinda Visi Perezida wa Kenya witwa William Ruto.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amayobera-Ku-Rupfu-Rw-Abasirikare-Barinda-Perezida-Wa-Kenya

  • #COVID19: Abantu bane bashya banduye babonetse mu bipimo 4,235 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya bane, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-bane-bashya-banduye-babonetse-mu-bipimo-4-235

  • Ibigwi by'abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Aba banyapolitiki bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside i Rebero mu Mujyi wa Kigali, babarizwaga mu mashyaka ataravugaga rumwe n'uwari Perezida Habyarimana n'ishyaka rye MRND, bakaba baraharaniye politiki y'ubumwe nta mususu kugeza ubwo bishwe kuwa 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga.

    Barimo; Joseph Kavaruganda, Landouard Ndasingwa, Kabageni Venantie, Charles Kayiranga, Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita n'abandi.

    Bimwe mu bigwi by'abo banyapolitiki

    Joseph Kavaruganda yari Perezida w'Urukiko rurinda Ubusugire bw'Itegeko Nshinga.Yarwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza yicwa.

    Kavaruganda wakomokaga niwe wari ushinzwe kwakira indahiro z'Umukuru w'Igihugu, yishwe kuwa 7 Mata kugira ngo atabangamira irahira rya Guverinoma nshya y'abatabazi yashyizweho bucyeye bwaho.

    Landouard Ndasingwa yari umuyobozi w'ishyaka rya PL. Uyu mugabo wari uzwi ku izina rya Lando, umugore we n'abana babiri bishwe tariki 7 Mata 1994, i Remera n'ingabo zarindaga Umukuru w'Igihugu.

    Ndasingwa Landouard Ndasingwa Landouard

    André Kameya yari umunyamuryango wa PL akaba n'umunyamakuru. Yishwe muri Kamena 1994. Umugore we n'umwana bishwe muri Mata 1994. Yakoze muri Kinyamateka, ORINFOR, aba n'umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru cya Minisiteri y'ubutabera. Yishwe amaze gutangiza ikinyamakuru kitwaga Rwanda Rushya.

    Kameya André Kameya André

    Frédéric Nzamurambaho yari Perezida w'Ishyaka rya PSD akaba na Minisitiri w'ubuhinzi. Ku italiki ya 7 Mata 94, yarasiwe imbere y'umuryango we n'ingabo zarindaga Umukuru w'Igihugu.

    Nzamurambaho Frédéric Nzamurambaho Frédéric

    Felicien Ngango yari Visi Perezida w'Ishyaka PSD. Yishwe azira gushyigikira ubumwe bw'Abanyarwanda buzira urwango rushingiye ku moko. Yari ku rutonde rw'abanyapolitiki bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano ya Arusha.

    Faustin Rucogoza yari Minisitiri w'Itangazamakuru wakomokaga mu ishyaka rya MDR. We n'umugore we bishwe ku italiki ya 7 Mata 1994. Mu 1993 yabashije gutinyuka agaragaza ko RTLM irimo kubiba urwango ndetse aranayihanangiriza atitaye ko yari iy'ibikomerezwa mu butegetsi bw'icyo gihe.

    Venantie Kabageni yari mu ishyaka PL. Yishwe ku ikubitiro rya Jenoside kuko yari azwiho kurwanya imikorere y'ubutegetsi bwa Habyarimana.

    Kabageni Venantie Kabageni Venantie

    Augustin Rwayitare yari umurwanashyaka w'Ishyaka rya PL. Yishwe muri Jenoside azira kutihanganira leta yabibaga urwango.

    Jean de La Croix Rutaremara yari umunyapolitiki warwanyaga ibitekerezo bya leta ya Habyarimana byo kwimika urwango n'amacakubiri.

    Jean Baptiste Mushimiyimana yari umunyamuryango wa PSD. Yishwe azira kutavuga rumwe na Leta ya Habyarimana.

    Charles Kayiranga yari Umunyapolitiki wabarizwaga mu ishyaka rya PL, yishwe muri Jenoside azira guteza imbere ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi.

    Aloys Niyoyita yari umunyapolitiki wo mu Ishyaka rya PL. Nk'abandi barwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana, byamuviriyemo kwicwa.

    Niyoyita Aloys Niyoyita Aloys

    Abanyapolitiki benshi bishwe bakomokaga mu ishyaka PL, byavugwaga ko ari iry'Abatutsi. Ikindi ni uko barwanyije uwariyoboraga, Mugenzi Justin, wari waramaze gucengerwa n'ibitekerezo bya MRND, agahitamo gukora igice cya PL- POWER.

    Aba banyapolitiki biyongeraho, Agathe Uwilingiyimana wahoze ari Minisitiri w'Intebe, akaba ashyinguye mu gicumbi cy'Intwari i Remera. Uyu nawe yibukwa kuri iyi tariki.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigwi-by-abanyapolitiki-bashyinguye-i-rebero-bishwe-muri-jenoside

  • Kwibuka 28: Umuryango mugari wa Rayon Sport wunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon sport n'abakinnyi bayo basoge iminsi 7 yokwibuka ku ncuro ya 28 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 bunamira abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera .

    Amakuru agaragara ku rubuga rwa tweeter rw'iyi kipe, avuga ko umuryango mugari wa Rayon sport ugizwe n'ubuyobozi,abakinnyi,abayobozi baza fun clubs n'abatoza basuye urwibutso rwa Ntarama baha icyubahiro kandi bunamira inzirakarengane z'abatutsi zazize Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 zihashyinguye.

    Today, our management together with players, coaching staff and members of fan clubs visited Ntarama Genocide Memorial in Bugesera District where we paid our respect to victims of the 1994 Genocide against the Tutsi who are laid to rest at this memorial site. #Kwibuka28 pic.twitter.com/M1mKomOQM1

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) April 13, 2022

    Munyakazi sadate nawe wigeze kuyobora iyi kipe ya Rayon sport ndetse n'ubu akaba akomeje kuyiba hafi mu bikorwa bitandukanye binyuze muri Fun club no kugiti cye, nawe yanditse kuri Tweeter ko Uno munsi Abanyarwanda n'inshuti za Rayon sport bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside. basoza icyumweru cy'icyunamo ariko duhora twibuka abacu.

    Uno munsi Abanyarwanda n’inshuti zacu twashoje icyumweru CY’ICYUNAMO twunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside. Twashoje icyumweru CY’ICYUNAMO ariko duhora twibuka abacu. Umuryango mugari wa @rayon_sports twagishoje dusura aho Imfura zacu ziruhukiye mu Rwibutso Ntarama. pic.twitter.com/oSue7bjiwc

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) April 13, 2022

    Source : https://umuryango.rw/kwibuka/article/kwibuka-28-umuryango-mugari-wa-rayon-sport-wunamiye-abatutsi-bashyinguye-mu

  • U Rwanda rwahawe ubutaka bungana hegitari 12.000 na Congo #rwanda #RwOT

    Mu ruzinduko arimo muri Repubulika ya Congo, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye mu bukungu harimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubukorikori, umuco n'ubuhanzi.
    Ni mu ruzinduko rwatagiye ku wa Mbere, rusozwa kuri uyu wa Gatatu.

    RFI yatangaje ko muri ayo masezerano harimo n'ajyanye no gutiza u Rwanda by'igihe kirekire ubutaka bushobora guhingwa mu buryo bugambiriye amasoko.

    Yatangaje ko amakuru ava mu bantu ba hafi b'aya masezerano, avuga ko Congo izatiza u Rwanda by'igihe kirekire “hegitari 12 000 z'ubutaka bushobora kubyazwa umusaruro, nibura mu turere dutatu two two mu majyepfo y'igihugu.”

    Gusa ngo ntabwo igihe u Rwanda ruzamarana ubwo butaka cyatangajwe.

    Bibarwa ko Congo ifite nibura hagati ya hegitari miliyoni 10 na 12 z'ubutaka bushobora guhingwa, nibura 5% bukoreshwa mu buhinzi butanga ibyo abaturage bahita barya.

    Abaperezida bombi basabye ubuyobozi bwabo gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro amasezerano yashyizweho umukono.

    Amasezerano umunani yasinywe harimo atanu ku ruhande rw'u Rwanda yasinywe na Minisitiri Dr Vincent Biruta, abiri asinywa na Jack Kayonga uyobora Crystal Ventures Ltd naho andi asinywa na Yvonne Mubiligi wa Macefield Ventures – Congo Brazzaville.

    Hamejwe ko hashyirwaho Komite ihuriweho ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano kugira ngo atange umusaruro yitezweho.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n'ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo ari nayo ikurikirana ikanareberera inyungu z'u Rwanda mu Muryango wa Afurika yo Hagati (CEEAC).

    Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y'ubuhahiharane n'ubufatanye mu bijyanye n'ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n'uburobyi.

    Ni mu gihe kompanyi y'indege y'u Rwanda, RwandAir yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011. Kuri ubu RwandAir ikorera ingendo i Brazzaville gatatu mu cyumweru.

    Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y'ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n'imyishirize muri za Kaminuza, ubutaka n'ubufatanye mu iterambere rirambye.

    Ayo masezerano kandi agera mu kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-ubutaka-bungana-hegitari-12-000-na-congo

  • Javanix yasabye Abanyarwanda kubumbatira urumuri rw'icyizere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Javanix yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda bose mu bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko u Rwanda rwashegeshwe cyane cyane n'urubyiruko, kandi ko imbaraga z'urubyiruko ubu ari zo zikenewe cyane ngo rwiyubake.

    Javanix yasabye urubyiruko n'Abanyarwanda bose gukunda igihugu ndetse bakabumbatira urumuri rw'icyizere.

    Yagize ati: 'Urubyiruko ni rwo rwonyine rugira imbaraga nyinshi buri gihugu gikenera mu gihe kirimo kwiyubaka no gutera imbere, kugira ngo bikomeze bihe intego nziza z'igihugu cyose kuba impamo. Urubyiruko rufite imitekereze myiza, ariko hari abatarabona neza ko bikwiye kwibuka amateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo aduhe urugero, anatubere inzira nziza yo gutera imbere nk'u Rwanda n'abanyarwanda.'

    Yunzemo ati: 'U Rwanda rufite urubyiruko rushya rufite imitekerereze igezweho ndetse ijyanye n'ikinyejana. Ni igihugu gifite umuvuduko mwiza mu kwiyubaka bityo dukomeze dufatanye twese kandi dukora cyane kugira ngo dukomeze twiteze imbere. U Rwanda kandi ni urwacu urubyiruko, ndasaba bagenzi banjye guhaguruka tugacigatira urumuri rw'icyizere tugakora twiyubaka kugira ngo tuzabe impamvu nziza yo kubaka ejo hazaza hatagira ikizira na kimwe.'

    Uyu muhanzi Javanix wo mu Karere ka Rusizi yatanze ubu butumwa ku Banyarwanda, agira ngo abibutse gusigasira urumuri rw'icyizere.

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/javanix-yasabye-abanyarwanda-kubumbatira-urumuri-rwicyizere/

  • Uburyo Murekezi Raphael wakiniraga Rayon Sports akicwa muri Jenoside yahimbwe Fatikaramu – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi watangaga ibirori cyane yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe Rayon Sports yiteguraga guserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika yahuzaga amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho yari yatomboye Al Hilal yo mu Sudan.

    Icyizere uyu mukinnyi yigiriraga mu kibuga nicyo cyatumye ahabwa iri izina, dore ko nk'iyo yabaga agiye gutera penaliti, yabwiraga umuzamu bahanganye ati 'Fata Ikaramu wandike igitego kuko njyewe sinshobora guhusha.'

    Bitewe n'uko yakundaga gukoresha aya magambo cyane, byaje kurangira ahimbwe izina rya 'Fatikaramu.'

    Murekezi yavukaga muri Gikongoro (Nyamagabe y'ubu) akaba yarize akanakinira Groupe Scolaire Officiel de Butare. Nyuma asoje amashuri yagiye kwigisha mu cyiciro rusange muri Ecole de Sciences Christ-Roi iri i Nyanza mbere yo kwinjira muri Rayon Sports yakiniye kugeza yishwe.

    Imibare iheruka gutangazwa yerekanye abanyamuryango 17 ba Rayon Sports bamaze kumenyekana ko ari bo bishwe muri Jenoside barimo abakinnyi nka Murekezi Raphael (Fatikaramu), Munyurangabo Rongin, Bosco (Mwene Ruterana), Kirangi, Misili, Abba, Rutabingwa, Kalisa, Kayombya Charles, Mazina, George na Nyirirugo Antoine.

    Hari kandi abari muri komite ya Rayon Sports barimo Mujejende Benoit, Agronome Janvier, Kayombya Selesi, Munyamasheke na Viateur.

    Rayon Sports yatakaje abakinnyi n'abari abanyamuryango bayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Rayon Sports yatakaje abakinnyi n'abari abanyamuryango bayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-murekezi-raphael-wakiniraga-rayon-sports-akicwa-muri-jenoside-yahimbwe

  • Evariste wa Mukaperezida yongeye gutabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Kwizera Evariste umugabo wa Mukaperezida yongeye gutabwa muri yombi akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yakoreshaga.

    Muri 2020 uyu mugabo nabwo yari yatawe muri yombi azira gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, yaje kubihamywa n’urukiko akatirwa imyaka 10 ariko aza kujurira ari nabwo yagizwe umwere.

    Kuri iyi nshuro yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ku gahato umwana w’umukobwa wamukoreraga mu kabari i Gishari.

    Bivugwa ko yamusanze aho acumbika ni njoro maze akamusambanya undi na we mu gitindo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022 agahita ajya kwitabaza RIB ari nabwo yamutaga muri yombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Gishari, Muhinda Augustin yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu mugabo ari mu maboko y’abashinzwe umutekano mu gihe hagikorwa iperereza ku byo ashinjwa.

    Ubukwe bwa Evariste na Mukaperezida bwabaye mu ntangiriro za 2019, bwavugisihje benshi bitewe n’imyaka Mukaperezida arusha Evariste, icyo gihe yari afite 48 n’aho umuhungu afite 21.

    Evariste umugabo wa Mukaperezida yongeye gutabwa muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/evariste-wa-mukaperezida-yongeye-gutabwa-muri-yombi

  • Uko Dufitumukiza wari 'Umujandarume' yafungiwe kwitandukanya n'abateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo kuri ubu washyizwe mu 'Barinzi b'Igihango', yatanze ubuhamya kuri uyu wa 13 Mata 2022, ubwo hasozwaga Icyumweru cy'Icyunamo hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dufitumukiza yinjiye mu kazi k'Ubujandarume mu 1984 ubwo yari afite imyaka 21, icyo gihe yari asoje amasomo yo kwinjira mu mwuga yatangirwaga mu Ishuri ry'Igihugu ry'Abajandarume ryabaga i Musanze [École de la Gendarmerie Nationale de Ruhengeri, EGENA]

    Mu masomo bigishwaga harimo isomo ryitwa 'Morale' aho bigishwaga ibijyanye n'Uburere Mboneragihugu ariko integanyanyigisho ikaba yaribandaga ku bwiza bw'Ishyaka rya Parmehutu, MRND n'andi mashyaka yari ayishamikiyeho.

    Bigaga kandi ububi bw'Ingoma ya Cyami n'ibyo yakoze birimo ubuhake, ububi bw'Abatutsi, ububi bwa RUNAR, ububi bw'Inyenzi n'ibindi bigaragaza urwango rwigishwaga n'ubutegetsi bwariho icyo gihe.

    Dufitumukiza avuga ko arangije kwiga ayo masomo yaje kujya kwimenyereza akazi ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, aho yakomeje kubona bagenzi be bashyira mu bikorwa ibijyanye n'ayo masomo y'urwango n'ivangura bari barigishijwe.

    Ati 'Ya ngengabitekerezo y'amacakubiri twigaga naje kuyibona bidatinze ubwo twari dusohotse ndi muri tagisi [….] muri iyo tagisi hari harimo abakobwa babiri na bo dusohokanye mu kigo ariko bari mu byabo nanjye ndi mu byanjye. Muri iyo tagisi hari harimo n'umukecuru, wasokoje uruhanika rwiza cyane.'

    'Ni uko umwe abwira mugenzi we ati 'urabona ukuntu uyu mukecuru ari mwiza?' Undi aramusubiza ati 'yari mwiza, ikibazo ni uko ari Umututsi.' Icyo kintu cyarankomerekeje cyane na n'ubu.'

    Dufitumukiza avuga ko arangije kwimenyereza umwuga Kacyiru bahise bamujyana gukorera ku Gisenyi ari na ho yaje kubona umusaruro mubi wa ya ngengabitekerezo y'amacakubiri.

    Ati 'Nageze ku Gisenyi icyo gihe twakoraga amarondo, aho na ho naje kubona umusaruro mubi wa ya ngengabitekerezo y'amacakubiri. Bamwe muri twe iyo twabaga twagiye ku burinzi [irondo] twafataga abantu bakoze amakosa atandukanye… mbere ya byose twabakaga ibyangombwa.'

    Avuga ko bagenzi be bakoranaga iyo babonaga mu byangombwa byawe uri Umututsi barakubabazaga, bakagukubita ibibuno by'imbunda, imigeri y'inkweto za butini n'ibindi bikorwa bibi byo kubabaza umubiri.

    Ibyo byose ngo ni byo byatumye yitandukanya no kurenganya Abatutsi n'abandi bantu bose yabonaga bashobora kurengana, gusa ngo yarabifungiwe.

    Ati 'Uwo mubano wanjye [n'Abatutsi] komanda wanjye, wategekaga i Gisenyi, witwaga Major Bizimana André, yaramfashe aramfunga, arambwira ati 'uzi ikintu ngufungiye?' Wowe ubanira Abatutsi neza.'

    Dufitumukiza avuga ko nyuma yaje kugira amahirwe yoherezwa kwiga imodoka i Kigali, afungurwa atyo nyuma ahita ajya mu byo gukora akazi k'ubushoferi akorera i Butare.

    Mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dufitumukiza Anaclet ngo yakoreshaga imodoka y'akazi mu guhungisha Abatutsi bahigwaga abajyana ku Kanyaru bakambuka bakajya mu Burundi.

    Hari abandi yafashirizaga aho babaga bihishe mu gihe abana bo yabajyanaga mu kigo cya Croix Rouge cyabaga ku Itaba mu Murenge wa Ngoma.

    Ibi bikorwa yakoraga ngo yari abizi neza ko yashoboraga kubizira.

    Nyuma gato y'uko Ingabo zahoze ari iza RPA zihagarikiye Jenoside, Dufitumukiza Anaclet yaje kwinjira mu gisirikare ariko nyuma ahagana mu 2000 aza kukivamo ajya mu kandi kazi.

    Kuri ubu Dufitumukiza Anaclet yagizwe Umurinzi w'Igihango wo ku rwego rw'Igihugu, ndetse bamwe mu bo yafashije kurokoka no kurokora imiryango yabo barimo Mukarushema Annonciata na Mukamazimpaka Adela bavuga ko ari umuntu udasanzwe mu buzima bwabo.

    Ubwo yagirwaga Umurinzi w'Igihango wo ku rwego rw'Igihugu umwaka ushize, Umuryango Unity Club Intwararumuri wagize uti 'Dufitumukiza Anaclet mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yaranzwe n'urukundo, ubunyangamugayo n'ubudahemuka, yitandukanya n'ibikorwa byo kwica Abatutsi ahubwo arabatabara abafasha guhunga, abandi arabahungisha.'

    Icyo gihe Perezida wa Repubulika wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko nta muntu wibereyeho ahubwo buri wese ariho ngo abereho undi.

    Dufitumukiza Anaclet kuri ubu atuye mu Murenge wa Tumba mu Mudugudu wa Kigarama, ni umugabo w'imyaka 59 wubakanye na Mukankusi Liliane akaba afite abana barindwi.

    Ni umushoferi mu muryango ushamikiye kuri Diyosezi Gatolika ya Butare witwa Igiti cy'Ubugingo.

    Inkuru bifitanye isano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-dufitumukiza-wari-umujandarume-yafungiwe-kwitandukanya-n-abateguraga