Kampire Rose ni umwe mu bahizwe Jenoside igitangira uretse ko yahishwe n'umugabo bashakanye wamurwaniye ishyaka kugeza irangiye atavuye aho bari batuye mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga ari naho bakiri uyu munsi.
Â
Umugabo we yitwa Kavutse Jean w'imyaka 85 akamurusha imyaka ine. Mu gihe cya Jenoside yaranzwe n'igikorwa cy'ubumuntu yakoze akitandukanya n'abandi bagabo bafashe iya mbere mu kwica abo bashakanye cyangwa ababyeyi bijishuye abana bakicwa rubi.
Â
Kimwe n'ahandi hose mu gihugu, Jenoside itangira abicanyi bateye Kavutse bamusaba kubaha umugore we ngo yicwe kuko yari 'Umututsikazi'.
Â
Uyu mugabo avuga ko yatsimbaraye ku mugore we akabwira abagabye ibitero ko bizamwica [umugore] ari uko yamaze gushiramo umwuka [umugabo].
Â
Muri uko kwiyemeza agatima kamubwiraga ko mubyara we wari 'Conseiller' wa Segiteri, atakwemera ko umugore we yicwa nyamara ngo yaje gusanga yaribeshyaga kuko na we yamukuriye inzira ku murima ashimangira ko agomba kwicwa kimwe n'abandi.
Uyu mukambwe avuga ko akimara kubona ko ibipimo yari akeneye byuzuye, yawuhomye akoresheje amase awumanika ku rusenge bitewe n'uko wari munini bigoye ko yawushyira mu giti nk'uko bigenda ku mitiba y'inzuzi ngo umugore n'umugore we abone uko awubamo.
Â
Igihe cyarageze yuriza wa mugore yinjira mu mutiba amaramo igihe ariko ibitero byahigaga abantu bishaka kubica biza kumuvumburamo ku bw'amahirwe ntiyicwa.
Â
Yandwanyeho uko yari ashoboye kose, ntiyantereranye.
Â
Kampire Rose avuga ko yabonye ko amazi atakiri ya yandi umunsi yumva abagabye ibitero ku musozi baturanye bavuga ko bashaka kumwikiza.
Â
Ati 'Twari dutuye hafi ya Nyabarongo nkajya mbona abantu babakurura babaroha muri uwo mugezi bamwe babanje kubatema. Hari igitero cy'abaturutse hakurya ya Nyabarongo bafata inka barayica barayirya baravuga bati 'Ubwo turangije kurya iyi nka hakurya kwa Kavutse hari igihuru, muze tujye kugitema.'
Â
'Ndibaza ngo ko bavuze ngo baje gutema igihuru kwa Kavutse nkaba mbona nta bihuru bidukikije? Nyamara bavugaga igihuru-muntu, ari we njye, nuko ndihisha. Nururukaga nijoro ngiye gushaka icyo ntamira nkongera ngasubiramo kuko na nijoro barasakaga. Nyuma baje kumvumbura haje igitero kivuye muri Kibirira. Buriye hejuru y'inzu basakambura inzu barambona. Induru ziravuga bati 'Twavumbuye, bantegeka kururuka bankubita ubuhiri, ndururuka.'
Â
Akimara kururuka abari bagabye igitero babanje kujyana inka yari muri urwo rugo bajya kuyirya bavuga ko bari bumwice nyuma, yongera kwihisha abifashijwemo n'umugabo we ari na ho ahera ashimira umugabo we wamurwanyeho.
Â
Ati 'Yandwanyeho uko yari ashoboye kose nubwo abana batatu ba mubyara wanjye hamwe n'uwanjye babajyanye. Cyari igitero kinini ntabwo yari kukirwanya ngo abishobore ariko ku ruhande rwanjye yandwanyeho ku buryo atantereranaga ngo yigendere, n'aho yajyaga yahitaga agaruka ako kanya.Yandwaniye ishyaka ntabwo yantereranye ngo babone uko banjyana.'
Â
Kavutse na we yishimira ko umuhate we utabaye uw'ubusa kandi avuga ko afite amanota kuko umugore we akiriho.
Â
Ati 'Ubwo nisaziye akaba ariho, iryo ni inota. Uwiyicira umugore se ubwo ni umugabo, afite gihango ki? Navuga ko ndi umugabo kuko mufite.'
Yarokoye umugore we amuhishe mu mutiba w'inzuki
Uyu musaza utagifite imbaraga zo gukora avuga ko akeneye guterwa ingabo mu bitugu ngo abashe kubona imibereho.
Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Igihe cyabashije kuganira numwe mubari inshuti Nyakwigendera yahamije ko Buhigiro Jaques yitabye Imana kuri uyu wa 14 Mata 2022.
Yagize Ati 'Yitabye Imana azize uburwayi, mu minsi ishize yafashwe na Stroke ajyanwa kwa muganga none birangiye yitahiye.'
Uretse kandi kuba yari umuhanzi , Buhigiro wari ufite imyaka 78 yari n'umunyezamu w'amateka muri Rayon Sports yo ha mbere. Ni umwe mu bakinnyi batangiranye na Rayon Sports ubwo yashingwaga.
Uyu musaza kandi yari umuganga unafite ivuriro rivura Abakinnyi ba makipe y'Igihugu mu ma Federasiyo atandukanye afatanyije na Minisiteri y'Imikino.
Ku mbugankoranyambaga hakomeje gusakara amashusho y'umupolisi wo muri Leta Zunze Ubumwe Za America atsikamiye umwirabura bivugwa ko ari umunye-Congo wishwe ku ya 4 Mata ariko bikaba byarasakajwe ku munsi w'ejo ku ya 13.
Amwe mu makuru atagazwa n'ikinyamakuru cya France24 avuga ko aya mashusho yongeye ku garura umwuka mubi mu birabura batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , bivuga ko uyu Mugabo wabana 2 yishwe n'uyu mupolisi ubwo yari aparitse imodokoka asohotse asanga uyu mupolisi wamubazaga ibyangombwa ,maze agahita amuvutsa ubuzima .
BREAKING: Video footage released by the Grand Rapids Police Department shows an officer shooting Patrick Lyoya in the back of the head. WARNING ⚠: The video contains strong language and graphic images. Viewer discretion is advised. pic.twitter.com/mBMoozMVcu
Uyu mugabo wishwe n'uyu mupolisi yitwa Patric Lyoya asanzwe atuye muri Amarika we n'umuryango we nk'impunzi zaturutse muri DR Congo. Amashusho yashyizwe ahagaragara agaragaza umupolisi w'umuzungu arasa uyu Munyekongo mu mutwe nyuma yo gusa nk'abahangana babwirana amagambo , arimo aramukubitisha akuma k'amashyanyarazi (Taser), Umupolisi yari afite , iki gikorwa cy'uyu mupolisi cyateje umujinya muri Amerika ndetse no ku Isi muri Rusange.
Amashusho agaragaza umupolisi arasa Lyoya yamaze kumushyira hasi amuryamye hejuru. Bivugwa ko kuri uyu wa Gatatu mu ijoro ryakeye abigaragambya Magana bateraniye muri Grand Rapids, bamagana ubwicanyi bw'abirabura.
Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati'Black Lives Matter' ari nako baririmba indirimbo zigira ziti'Nta butabera ,nta mahoro'.
Iyicwa rya Bwana Floyd ryateje umujinya n'imyigaragambyo ikomeye mu mijyi myinshi ya leta zunze ubumwe za Amerika no hirya no hino ku isi.
Uru rubanza rwa Derek Chauvin rwatangiye kuburanishwa mu mizi yarwo ku tariki ya 29 Werurwe 2021. Abashinjacyaha bavuze ko Umuzungu Derek Chauvin, wari umupolisi, yishe umuturage w'Umwirabura George Floyd, amutsikamije ivi ku ijosi iminota isaga 8, kandi yamuboheye amaboko inyuma mu mugongo n'amapingu, yanamwubikishije inda hasi.
Byabaye tariki ya 25 y'ukwa gatanu mu mwaka ushize, mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu majyaruguru y'uburengerazuba bwo hagati bw'igihugu cya US.
Abashinjura Derek Chauvin bo baburanye bavuga ko George Floyd yapfuye kubera ibibazo by'umutima yari asanganywe, n'ibiyobyabwenge yari yanyweye.
Icyaha cyahamye Chauvin nyuma y'aho abagize urukiko, bose uko ari 12, babyemeje.
Polisi ya Minnesota yavuze ko Floyd wari ufite imyaka 46 akora mu barinda umutekano mu nzu y'uburiro, yapfuye nyuma 'y'igikorwa cy'ubuvuzi' no 'guhura na polisi.
Bamwe mu bayobozi ba Yanga bakurikiranye imyitozo ya Kiyovu Sports aho bifuzamo abakinnyi babiri b’iyi kipe bakomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Hersi Ally Saidi uri mu bashinzwe kugurira no kurambagiriza Yanga abakinnyi ndetse n’umutoza muri iyi kipe, Kaze Cedric bakurikiranye imyitozo ya Kiyovu Sports yo kuri uyu wa Kane, ni imyitozo yabereye kuri Stade Mumena.
Amakuru avuga ko baje gukurikirana abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati bose b’Abarundi, Bigirimana Abedi ndetse na Nshimirimana Ismail bakunda kwita Pihchu, aho bivugwa ko bifuzwa n’iyi kipe yo mu gihugu cya Tanzania.
Ibi kandi bikaba byemejwe n’umunyamakuru wo muri Tanzania, Priviladinho wabihamije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko aba bakinnyi ari bo bazanye iyi kipe.
Foot +257, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yo yari yatangaje ko hejuru ya 90%, Bigirimana Abedi mu nyuma y’uyu mwaka w’imikino agomba kwerekeza muri Yanga kuko ibiganiro n’ikipe ya Kiyovu Sports birimo kugenda neza ndetse ubuyobozi bw’iyi kipe bugomba kuza mu Rwanda kumukurikirana.
Bigirimana Abedi yinjiye muri Kiyovu Sports muri 2020 aho yayisinyiye imyaka 3, ubu akaba ari ku mpera z’umwaka we wa kabiri, asigaje amasezerano ya Kiyovu Sports y’umwaka umwe.
Nshimirimana Ismail we yinjiye muri Kiyovu Sports umwaka ushize aho yasinye imyaka 2, ubu akaba yari asigaje umwaka umwe. Aba bakinnyi uko ari babiri bakaba barafashije ikipe ya Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino aho ubu ikipe yabo inayoboye urutonde rwa shampiyona.
Bigirimana Abedi arifuzwa cyane na Yanga
Ismail Nshimirimana na we biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Yanga
Hersi na Kaze Cedric bakurikiranye imyitozo ya Kiyovu Sports
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Mata 2022, mu Murenge wa Jabana, Akagari ka Bweramvura, Umudugudu wa Gitega mu Karere ka Gasabo.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko kuri iyo tariki mu masaha ya mbili z’umugoroba uwo mugore witwa Mutabangana Betty yari avuye guhaha mu isantere y’aho atuye, ahura n’abo bantu bamutemesha umuhoro ariko aza gutabarwa atarashiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Rwamucyo Gonzague yavuze ko ayo makuru bayamenye ndetse ko hahise hatabwa muri yombi babiri bagikekwa.
Ati 'Amakuru narayamenye byabaye mu ijoro ryo ku itariki 2 rishyira ku itariki 3 Mata 2022. Amakuru dufite ni uko umudamu yari avuye mu isantere ahura n’abantu bagikekwa bafashwe, baramufata, baramutema bigaragara ko ari abagizi ba nabi mu by’ukuri. Hari abafashwe bari kuri RIB ikorera mu Murenge wa Jabana. '
Uyu muyobozi yavuze ko abakekwaho gukora biriya baturanye n’uyu muturage, aho bivugwa ko yari afitanye ikibazo na bo.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko izafasha u Bwongereza kwakira impunzi n’abimukira bagenda bahungirayo buri mwaka, kuko ngo bamaze kuba benshi. U Bwongereza (…)
Ibi Ghebreyesus yabyamaganiye kure kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2022, avuga ko Isi yose iri kwita kuri Ukraine kuruta ibindi bihugu byo muri Afurika nabyo bimaze iminsi mu kibazo ki Ntambara ,byerekana ubusumbane ku birabura n'abazungu.
Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko igice gito gusa cy'imfashanyo ihabwa Ukraine ari cyo cyahawe andi makuba ajyanye n'imibereho ari ku Isi. Yavuze ko gufasha Ukraine ari “ingenzi cyane” kuko ibibazo bihari “bigira ingaruka ku isi yose”.
Ariko yavuze ko akarere ka Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia, Yemen, Afghanistan cyangwa Syria bitarimo kwitabwaho mu buryo bumwe na Ukraine.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru aho yavuze ko ibibazo by'abirabura bititabwaho kimwe n'ibyabazungu yagize ati ” Sinzi niba rwose isi yita ku buzima bw'abirabura n'ubuzima bw'abazungu ku rwego rumwe “.
Akomeza agira ati “Nkeneye kuvugisha ukuri nta guca ku ruhande ko isi itarimo gufata inyoko-muntu mu buryo bumwe.
Isi iri kwita kuri Ukraine cyane kurusha ibindi bihugu byo muri Africa biri muntambara-Umukuru wa OMS.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru aho yavuze ko ibibazo by'abirabura bititabwaho kimwe n'ibyabazungu yagize ati ” Sinzi niba rwose isi yita ku buzima bw'abirabura n'ubuzima bw'abazungu ku rwego rumwe “. Akomeza agira ati “Nkeneye kuvugisha ukuri nta guca ku ruhande ko isi itarimo gufata inyoko-muntu mu buryo bumwe.
Mu kwezi ku Ugushyingo mu mwaka wa 2020, niho hatutumbye ubushyamirane, bw'intambara yadutse muri Tigray hagati y'umutwe wa TPLF – w'ishyaka rya TPLF ryamaze hafi imyaka 30 ari ryo ryiganje muri politiki ya Ethiopia – n'ingabo za leta ya Ethiopia.
Iyo mirwano imaze kwicirwamo abantu babarirwa mu bihumbi – barimo n'abaturage b'abasivile – naho abandi babarirwa muri za miliyoni bacyeneye imfashanyo yihutirwa y'ibiribwa, mu gihe leta ya Ethiopia ishinjwa kubangamira ibikorwa byo gutanga imfashanyo.
Iyo mirwano imaze kwicirwamo abantu babarirwa mu bihumbi – barimo n'abaturage b'abasivile – naho abandi babarirwa muri za miliyoni bacyeneye imfashanyo yihutirwa y'ibiribwa, mu gihe leta ya Ethiopia ishinjwa kubangamira ibikorwa byo gutanga imfashanyo.
Kuri uyu munsi tariki ya 14 Mata 2020 ,iminsi 50 iruzuye Uburusiya buteye Ukraine.
Abashinjacyaha ku byaha byo mu ntambara barimo gusura ahantu hiciwe abasivile mu mujyi wa Bucha, bavuze ko Ukraine ari ahantu habereye ibyaha, mu gihe Perezida w'Amerika Joe Biden ari gushinja ingabo z'Uburusiya gukora ibikorwa bya jenoside muri icyo gihugu.
Abakinnyi 6 barimo myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel nibo batemerewe gukina umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere uzakinwa guhera ku munsi w’ejo ku wa Gatanu.
Imikino y’uyu munsi izabimburirwa n’umukino Police FC izakiramo Musanze FC saa 12:30′ uzakurikirwa n’uwo Gasogi United izakiramo Kiyovu Sports saa 15:30′, ni imikino izabera kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Ku wa Gatandatu, Rayon Sports izakina na Gorilla ni mu gihe ku Cyumweru tariki ya 17 Mata, APR FC izaba iri mu Bugesera yagiye gukina na Bugesera FC.
Uyu munsi wa 23 abakinnyi 6 barimo Kalisa Rashid wa AS Kigali, Sibomana Abouba wa Police FC na Ndizeye Samuel wa Rayon Sports nibo batemerewe gukina uyu munsi.
Gahunda y’umunsi wa 23
Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022
Police FC vs Musanze FC Gasogi United vs Kiyovu Sports Rutsiro FC vs Etoile del’Est
Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022
Gorilla FC vs Rayon Sports Marines FC vs Gicumbi FC Mukura VS vs Espoir FC
Ku Cyumweru tariki ya 17 Mata 2022
AS Kigali vs Etincelles Bugesera FC vs Rayon Sports
Mu gihe u Rwanda ndetse n'abatuye isi yose muri rusange, bibuka ku ncuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abakinnyi, abatoza ndetse n'abayobozi b'ikipe ya Rayon Sports, basuye u rwibutso rwa Ntarama muri Bugesera.
Ni igikorwa cyabaye mu masaha y'amanywa, ababarizwa mu buyobozi ndetse n'abakozi b'iyi kipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro bunamiye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bashyinguye muri urwo Rwibutso.
Abakinnyi, abatoza ndetse n'abayobozi basobanuriwe uko abatutsi bari bahahungiye Ntarama bari muri kiliziya bizeye ko ubwo ari mu nzu y'Imana batari kugira icyo baba , ariko siko byaje kugenda kuko baje kwicwa urw'agashinyaguro.
Usibye kuba basobanuriwe amateka yaranze Ntarama, aba bazengurutse urwibutso, basoza bashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baguye i Ntarama n'abandi baguye mu Bugesera hafi ya Ntarama.
Uru rugendo rwo kwerekeza i Ntarama ku ikipe ya Rayon Sports, rwayobowe na Perezida wayo Uwayezu Jean Fidele, hari kandi na Sadate Munyakazi wigeze kuyobora Gikundiro.