Category: Uncategorized

  • A$AP Rocky umukunzi wa Rihanna witegura kwiba… – #rwanda #RwOT

    Rihanna na A$AP Rocky bari bamaranye iminsi mu biruhuko mu gihugu cya Barbados. Ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy'indege ataha, yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kurasa umuntu.

    Rocky ubundi wiswe n'ababyeyi Rakim Mayers, kuwa 06 Ugushyingo 2021 yashinjwe icyaha cyo kwibasira umuntu akoresheje imbunda.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 nibwo Rocky yatawe muri yombi ku bufatanye bw'inzego z'umutekano zirimo urw'iperereza na polisi ya leta ya Los Angeles nk’uko NBC News yabitangaje.

    Nk’uko kandi iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza, uwibasiwe yavuze ko Rocky yaje amwegera ku muhanda afite imbunda mu ntoki akamurasa inshuro eshatu kugera kuri enye isasu rimwe rikamufata mu kiganza.

    Uku kuraswa ntabwo kwari kwarigeze kuvugwaho mu itangazamakuru nk’uko NBS yabitangaje. Forbes Magazine yo ikomeje kugerageza kuvugana n'abavugizi ba Rocky nyuma yuko atawe muri yombi ngo bumve icyo babivugaho. 

    Mu mwaka wa 2019 Rocky yari yatawe muri yombi aranafungwa mu gihugu cya Sweden azizwa guhohotera umuntu nyuma y’uko yishoye mu mirwano.

    Rocky n'ushinzwe umutekano we baje guhamwa n'icyaha ariko ntibagira igihano bahabwa cyeretse iyo aba yari insubira cyaha muri icyo gihugu.

    Icyo gihe kandi Rocky yari yisobanuye avuga ko yarimo yitabara. Perezida Donald Trump ashingiye ku mashusho yafashwe, yemeje ko ibyo Rocky yakoze byari bikwiriye.

    Mu kwezi kwa Mutarama 2022 ni bwo A$AP Rocky na Rihanna batangaje ko bitegura imfura yabo. Mu cyumweru gishize ubwo Rihanna yaganiraga n'ikinyamakuru gikomeye mu mideli yatangaje ko yishimira Rocky kuko umubano wabo ushingiye ku kubwizanya ukuri kandi ko yishimira kuba ari kumwe nawe mu buzima asigaje ku isi bwose.

    A$AP Rocky yatawe muri yombi

    Ntabwo hatangajwe aho A$AP Rocky yakoreye icyaha 

    A$AP Rocky atawe muri yombi habura iminsi mbarwa ngo we na Rihanna bibaruke imfura

    Uwibasiwe na A$AP Rocky yatangaje ko yarashwe nawe inshuro ziri hagati y’eshatu n’enye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116505/aap-rocky-umukunzi-wa-rihanna-witegura-kwibaruka-yatawe-muri-yombi-igitaraganya-116505.html

  • Ku matara y’i Nyamirambo Rayon Sports ikubise… – #rwanda #RwOT

    Umukino ubanza wahuje aya makipe wabereye mu karere ka Musanze wari warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

    Nubwo Rayon Sports yarushije Musanze mu minota 45 y’igice cya mbere, iyi kipe y’i Musanze yagerageje gukina neza no kwihagararaho my minota 15 y’igice cya mbere, aho yagerageje kugera imbere y’izamu Ryan Rayon inshuro nyinshi ariko gutsinda igitego biranga.

    Amahirwe abakinnyi ba Musanze barimo Ikechukwu, Idrissa na Wafula babonye ntibayabyaze umusaruro ntibyari kubagwa neza mu minota yakurikiyeho aho Rayon Sports yabacurikiyeho ikibuga, ibarusha umupira ku buryo bugaragaza.

    Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Pierrot, Onana, Kevin, Blaise na Makenzi bacanye itanura imbere y’izamu rya Ntaribi wa Musanze ariko amahirwe ntabasekere.

    Ku mupira wari uvuye muri koruneri, ku munota wa 24′ Nishimwe Blaise yafunguye amazamu atsindira Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira yateresheje ukuguru kw’indyo abakinnyi ba Musanze bawukuramo yongera awusubizamo atsinda igitego.

    Rayon Sports yakomeje gukina neza ikomerwa amashyi n’abafana benshi bari baje kuyishyigikira nayo ikomeza kubashimisha.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Rayon Sports iri imbere ku ntsinzi y’igitego 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports aho Pierrot yasohotse mu kibuga hinjira Dinjeke.

    Nkuko yasoje igice cya mbere, Rayon Sports yatagiye igice cya kabiri isatira cyane binyuze ku bakinnyi barimo Kevin, Onana na Esenu.

    Ku munota wa 55′ Niyigena Clement yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports yatsindishije umutwe, iyi kipe y’abafana ikomeza kuyobora umukino.

    Musanze yabaye nk’ikangutse itangira gukina neza ishaka kwishyura biza no kuyihira ku munota wa 61 ubwo Ndizeye Samuel yategeraga umukinnyi wa Musanze mu rubuga rw’amahina umusifuzi yemeza ko ari penaliti.

    Penaliti yatewe neza na Irokan Ikechukwu atsindira Musanze igitego cya mbere.

    Rayon Sports yabonaga neza ko bishoboka ko yatsindwa igitego cya kabiri igahita isezererwa, yiminjiriyemo agafu yongera gusatira bikomeye izamu rya Musanze.

    Ku mupira wari uturutse muri koruneri yatewe na Iranzi, ku munota wa 70 Musa Esenu yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu yatsindishije umutwe.

    Iki gitego cyateje impagarara mj bakinnyi ba Musanze bavugaga ko umupira utarenze umurongo w’izamu ariko umusifuzi yemeza ko ari igitego.

    Ku munota wa 77 Niyitegeka Idrissa yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo imuviramo kubona umutuku asohoka mu kibuga nyuma y’ikosa yari akoreye Onana.

    Rayon yakomeje gusatira ishaka ibindi biitego ariko amahirwe ntiyabasekera, ari nako Musanze yahize igitego cya kabiri ariko biranga.

    Iminota 90 yarangiye Rayon Sports yegukanye intsinzi y’ibitego 3-1 inakomeza muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC.

    Rayon Sports XI: Kwizera Olivier, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Mugisha Francois Master, Nizigiyimana Karim Makenzi, Nishimwe Blaise, Iranzi Jean Claude, Muhire Kevin, Musa Esenu, Willy Onana

    Musanze FC XI: Ntaribi Steven, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Dushimumugenzi Jean, Muhire Anicet, Nshimiyimana Amran, Niyitegeka Idrissa, Eric Kanza Angua, Samson Ikechukwu, Harerimana Obed, Kamanda Luke Wafula

    Uko amakipe azahura muri 1/4 kirangiza:

    Bugesera FC vs Rayon Sports

    AS Kigali vs Gasogi United

    Etoile De L'Est vs Police FC

    Marines vs APR FC & Amagaju FC

    Rayon Sports mu byishimo nyuma yo gutsinda Musanze Fc ibitego 3-1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116503/ku-matara-yi-nyamirambo-rayon-sports-ikubise-musanze-inkoni-3-ishimangira-ko-ishaka-igikom-116503.html

  • Ihere ijisho uburanga bwa Miss Nimwiza Meghan wikuye k'ubuyobozi mu muryango wa Miss Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni Mwiza Meghan yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2019 aza kwegukana ikamba nyuma agirwa umuyobozi ushinwe itumanaho muri iri rushanwa ariko kugeza ubu byamaze gutangazwa ko Nimwiza Meghan atakiri umwe mu bayobozi bategura iri rushanwa.

    Miss Meghan yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bitegurwa n'iri rushanwa hamwe n'abandi ba Nyampinga bo mu myaka itandukanye.

    Miss Meghan ni mwiza ubwo yambikwaga ikamba 2019

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bwa-miss-nimwiza-meghan-wikuye-k-ubuyobozi-mu-muryango-wa

  • Rayon Sport Fc yongeye guha ibyishimo abafana bayo(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo habaye umukino wo kwishyura mu gikombe cy'a mahoro wahuzaga Rayon sport FC na Musanze FC dore ko umukino wa mbere amakipe yombi yanganyirije i Musanze.

    Ni umukino waranzwe no guhangana hagati ya makipe yombi gusa birangira Rayon sport itsinze ibitego bitatu kuri kimwe (3-1).

    Ku munota wa 27' nibwo Nishimwe Blaise yarekuye ishoti rikomeye maze umuzamu Ntaribi steven bimunanira kurigarura.

    Amakipe yombi yakomeje gusatirana gusa ku munota wa 57' Niyigena Clement yongeye gutsindira Rayon sport igitego cya kabiri.Rutahizamu Musa Esenu yongeyemo  igitego cya gatatu .

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-fc-yongeye-guha-ibyishimo-abafana-bayoamafoto/

  • Jumpy Boyz yashyize hanze indirimbo “Ndakasa” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itsinda Jumpy Boyz ry'abaraperi babiri Vendrick19 na The Paz ryashyize hanze indirimbo Ndakasa.

    Iyi ndirimbo Ndakasa Jumpy Boyz yakoranye na Bably 28, ije ikurikira My Honey is My Homie iri tsinda rimaze iminsi rishyize hanze. Amajwi yayo yakozwe na Hubert Beatz na Hervis Beatz mu gihe amashusho yatunganyijwe na Tn zethy.

    Mu kiganiro Vendrick19 wo muri iri tsinda yagiranye na YEGOB, yatangaje byinshi kuri iyi ndirimbo.

    Yagize: ati 'Iyi ndirimbo ivuga ku nkuru y'umukobwa uba utishimiye uko abanye n'umukunzi we kubera kumwima umwanya. Muri iyi ndirimbo umuhungu abaza umukobwa ati: 'Ese burya ndakasa? Umukobwamukobwa agasubiza avuga ko umuhungu atari shyashya.' Icyo nicyo indirimbo ishingiyeho.'

    Iyi ndirimbo Ndakasa isohotse nyuma gato y'iyo bise My Honey is My Homie.

    Vendrick19 yashimiye abakunzi babo, ndetse avuga ko bakomeje gukora izindi ndirimbo kandi nziza.

    Yagize ati: 'Dushimira abakunzi bacu ko bakomeza kudufasha muri muzika yacu, kandi turabategurira ibindi bikorwa byiza kandi byinshi.'

    Jumpy Boyz yatangiye umuziki muri 2015 bakiga mu mashuri yisumbuye, gusa bawinjiyemo by'umwuga muri 2019.

    Izindi ndirimbo bakoze zirimo Animateri, Sinteze Gukora Ubukwe, Happy Birthday na My Honey is My Homie ari nayo yabanjirije Ndakasa.

     

    Source : https://yegob.rw/jumpy-boyz-yashyize-hanze-indirimbo-ndakasa/

  • Itangazo: KALINDA Umuganwa yasabye guhindura amazina akitwa KALINDA NSENDA UMUGANWA #rwanda #RwOT

    Uwitwa KALINDA Umuganwa yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KALINDA NSENDA UMUGANWA mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina nuko ari amazina yahawe n'uwo ba bashyingiranywe

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kalinda-umuganwa-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kalinda-nsenda

  • Cristiano n'umugore we bashimiye abafana ba Liverpool babakoze ku mutima #rwanda #RwOT

    Ubwo Abafana ba Liverpool bari kuri sitade ya Anfield n'ijoro mu mukino wahuzaga Manchester United n'iyi kipe yabo ku munota wa 7 bateruye batera indirimbo bakoma amashyi bagira bati 'you will never walk alone' byerekana ko bifatanyije na Cristiano n'umuryango we bari kunyuramo.
    Mushiki wa Cristiano Elma yerekanye amarangamutima ye nijoro,ashyira hanze amashusho yerekana iki gikorwa ku mbuga nkoranyambaga maze yandika ati: 'Mwakoze ku bw'ibi Liverpool. Ntabwo tuzigera twibagirwa ibyo mwakoze uyu munsi. '

    Yarangije ubutumwa bwe ashyiraho akamenyetso k'umutima.

    Undi mushiki wa Cristiano witwa Katia, wari mu rugo rwe muri Brazil, yanditse ati: 'Inzira irenze umupira w'amaguru'yerekana n'agace k'inyikirizo y'indirimbo 'You'll Never Walk Alone' '

    Aba bashiki ba Ronaldo na mama wabo Dolores Aveiro nabo basabye Imana kugirango ibafashe kwakira icyo kigeragezo kibabaje cyo kubura uyu mwana w'umuhungu.

    Madamu Dolores,yasubiyemo umurongo uzwi cyane wo muri Bibiliya wafashije abantu benshi mubihe bigoye,abinyujije kuri Instagram ye mu Giporutugali ati: 'Wizere Uwiteka n'umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.Uhore umwemera mu nzira zawe zose nawe azakuyobora mu nzira zawe zose.'

    Inkuru ya gahinda mu rugo kwa Cristiano Ronaldo yayisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kumugoroba wo ku wa Mbere tariki ya Mata 18 2022, aho yagize ati 'N'akababaro kenshi tubamenyesha ko uruhinja rwacu rw'umuhugu rwapfuye uyu munsi.Ni ububabare buri mubyeyi ashobora kumva'.
    Georgina Rodriguez yari atwite impanga z'umuhungu n'umukobwa, umukobwa we yabashije kuvuka ari muzima.


    Mushiki wa Cristiano Elma yerekanye amarangamutima ye nijoro,ashyira hanze amashusho yerekana iki gikorwa ku mbuga nkoranyambaga maze yandika ati: 'Mwakoze ku bw'ibi Liverpool. Ntabwo tuzigera twibagirwa ibyo mwakoze uyu munsi.


    Sorce:Dailymail.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-n-umugore-bashimiye-abafana-ba-liverpool-babakoze-ku-mutima

  • Huye:Abagisakaje amabati ya fibro-cement barasabwa kuyasimbuza kuko atera ingaruka #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire(Rwanda Housing Authority) kirakangurira abantu bagisakaje amabati ya fibro-cement kuyasimbuza kuko atera indwara zidakira

    Kuva mu mwaka wa 2011 kugeza ubu Leta y'u Rwanda ibinyujije mu kigo k'igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire ishishikariza ibigo bya Leta niby'abikorera n'abantu ku giti cyabo gusakambura amabati ya FIBOROSIMA(fibro-cement) kuko bigira ingaruka ku buzima.

    Mathias Ntakirutima ni umuhuzabikorwa w'umushinga wo guca burundu fibro-cement mu kigo k'igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire akangurira abantu gukura isakaro rya fibro-cement kunyubako kuko bigira ingaruka ku buzima zirimo indwara ya kanseri

    Ati 'Leta irimo irakura amabati ya fibro-cement kunyubako zayo kuko ayo mabati agira ingaruka ku buzima bwa muntu kuko ibiyagize bitera indwara zitandukanye zirimo kanseri y'ibihaha bityo bakwiye kuyakura ku mazu yabo naho bagenda'

    Dr.Twagirumugabe Théogene Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi mu bitaro bya CHUB nka hamwe mu nyubako za Leta hari amabati ya FIBOROSIMA ariko ubu akaba yarakuweho avuga ko kugirango ingaruka za FIBOROSIMA zigere ku muntu bifata igihe kirekire ariko indwara bitera idakira

    Ati 'Amabati ya fibro-cement agira ingaruka ku buzima bwa bantu tukumva rero ntacyo umuntu yageraho nta buzima twahise dutekereza kuyakuraho n'abandi batarayakuraho nabo ntibakangwe ni ubushobozi bashobora kubikora gacye gacye bakabigeraho kandi ingaruka zayo si mu Rwanda zivugwa gusa no ku isi hose birahari'

    Muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye ni hamwe mu hagaragara amazu asakaje amabati ya fibro-cement bakaba baratangiye gukuraho ayo mabati Dr.Jean Bosco Shema umuhuzabikorwa muri iyi kaminuza avuga ko bateye intambwe yo kwirinda ingaruka ziterwa n'amabati ya fibro-cement

    Ati 'Turera abanyeshuri barenga ibihumbi birindwi igihe kirageze rero ngo twihutire gukuraho ayo mabati tukaba twabitangije'

    Mu karere ka Huye bageze kuri 65% baca amabati ya fibro-cement Ange Sebutege uyobora akarere ka Huye avuga ko urugamba rwo kurwanya aya mabati rukomeje agasaba abasigaye batarakuraho aya mabati ya fibro-cement nabo kwihutira kubikora

    Ati 'Turasaba abantu bari kugenda biguru intege mugukuraho amabati ya fibro-cement yashyira ubuzima bwabo mukaga bihutire kubikuraho'

    Imibare itangazwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire nuko 73.2% amabati ya fibro-cement cyangwa asbestos amaze kuvanwaho hanasabwa n'abasigaye kuyavanaho nka petit seminaire Baptiste de Butare bagisakaje ayo mabati ubuyobozi bwayo buvuga ko hari ikigiye gukorwa bakayavanaho vuba bidatinze.

    Théogene NSHIMIYIMANA

    The post Huye:Abagisakaje amabati ya fibro-cement barasabwa kuyasimbuza kuko atera ingaruka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/04/20/huyeabagisakaje-amabati-ya-fibro-cement-barasabwa-kuyasimbuza-kuko-atera-ingaruka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=huyeabagisakaje-amabati-ya-fibro-cement-barasabwa-kuyasimbuza-kuko-atera-ingaruka

  • Ikirego cya Majyambere wareze Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge kumufunga binyuranije n’amategeko kandi yararangije igihano cyateshejwe agaciro #rwanda #RwOT

    Mu cyemezo cy’Urukiko UMUSEKE dukesha iyi nkuru ufitiye kopi, rwanzuye ko ikirego cya Majyambere nta shingiro gifite, ndetse ko mu rubanza nta ndishyi zizatangwa haba ku wareze n’uwarezwe.

    Tariki ya 18 Ugushyingo 2021 ni bwo ubuyobozi bwa Gereza ya Rwamagana bwahaye Majyambere icyemezo cy’uko arangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko rw’i Nyanza rwamuhamije uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamutaye muri yombi, rumufungira kuri sitasiyo yarwo ya Kicukiro tariki ya 14 Gashyantare, 2022.

    Nyuma y’iminsi itanu ari muri sitasiyo ya RIB, Majyambere yoherejwe muri Gereza ya Nyarugenge iyobowe na SP Uwayezu Augustin, kugira ngo arangize igihano bikekwa ko asigaje muri gereza nubwo Gereza ya Rwamagana yamurekuye.

    Byatumye Majyambere wunganirwa na Me Munyemana Gatsimbanyi Pascal yitabaza Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, arega SP Uwayezu nk’umuyobozi wa gereza afungiwemo, ko amufunze mu buryo butemewe n’amategeko.

    Mu iburanisha, Majyambere yamenyesheje Urukiko ko gereza ya Nyarugenge imufunze mu buryo butubahirije amategeko kandi yararangije igihano, yemeza ko yatangiye gufungwa tariki ya 5 Mutarama, 1995 ubwo Ubushinjacyaha bwamujyanaga kumufungira kuri kasho yabwo nyuma y’iminsi ine, ajyanwa muri Gereza ya Nyamagabe tariki ya 8 Gashyantare, 1997.

    Urukiko Rwisumbuye rwatumijeho SP Uwayezu kugira ngo asobanure iby’ifungwa rya Majyambere avuga ko ridakurikije amategeko, ku nshuro ya mbere tariki ya 4 Mata, 2022 ntiyabonetse kubera ko yari yasobanuye ko hari inama ajyamo uwo munsi, iburanisha ryimurirwa ku wa 14.

    Ukwiregura kwa SP Uwayezu…..

    Ku wa 14 Mata, SP Uwayezu yitabye Urukiko yunganiwe na Me Kabagambe Joelle, asobanura ko Majyambere afunzwe mu buryo bukurikije amategeko, anemeza ko uyu mufungwa atigeze arangiza igihano yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru rw’i Nyanza tariki ya 31 Nyakanga, 2014 mu rubanza RPA/GEN 0003/12/HC/NYZA.

    SP Uwayezu n’umwunganizi we basobanuye ko Majyambere yafunzwe bwa mbere tariki ya 8 Gashyantare, 1997 aho kuba mu 1995 nk’uko we abivuga, bityo ngo uwabara igihe amaze afunzwe ahereye icyo gihe, akanareba ko byageze muri 2003 Urukiko rukamurekura by’agateganyo akongera gufungwa muri 2009 yasanga atararangije igihano yakatiwe.

    Uyu mucungagereza yagize ati : 'Hategekimana yahamijwe icyaha cya Jenoside. Kuba yararekuwe mu kwezi kwa 11/2021 habazwe imyaka 25 haherewe ku gihe yafungiwe ku itariki ya 8 Gashyantare, 1997 uhereye icyo gihe ukageza igihe yari yarekuriwe, byagaragaye ko igihe yamaze ari hanze ubuyobozi bwa gereza ya Rwamagana butigeze bubimenya.'

    SP Uwayezu yakomeje asobanura ku gihe Majyambere yamaze ari hanze, ko tariki ya 5 Werurwe 2003 Urukiko rwa mbere rw’Iremezo rwa Butare rwamugize umwere, arafungurwa.

    Ati : 'Tariki ya 13 Gashyantare, 2007 yafashwe n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, arekurwa nyuma y’iminsi ibiri, tariki ya 15 Gashyantare 2007 akomeza kuburana adafunze kugeza yongeye gufungwa tariki ya 10 Nyakanga, 2009.'

    Me Kabagambe ashingiye kuri ibi bisobanuro, yemeje ko Majyambere agifite imyaka 6 n’amezi 7 yo kurangiza nk’igihano yakatiwe.

    Majyambere we avuga ko yafunzwe kuva 1995, ndetse ngo na nyuma yo kurekurwa yafungiwe i Kanombe

    Majyambere yasobanuriye urukiko ko nyuma y’iminsi itatu agizwe umwere mu 2003, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwamutaye muri yombi, bumujyana kumufungira i Kanombe.

    Ati : 'Navaga i Kanombe muri kasho nza kuburanira i Remera mu Rukiko rwa Gisirikare. Ndi kuburanira muri urwo rukiko, umushinjacyaha aza kumpakira anjyana muri Nyamagabe kugira ngo ajye kunsabira kumfunga by’agateganyo, bahita bamfunga. Bamfungiye muri Gereza ya Nyamagabe mu kwezi kwa 9/2005.'

    Ngo yasubiye kuburana mu rukiko, gereza imuha ibwiriza ngenderwaho, iramufungura.

    Ati : 'Bambwira ko nzajya ntaha saa 18h00 kandi ntagomba kurenga Nyamagabe kandi nkajya nitaba urukiko. Hashize amezi atatu mu kwa 11/2005 military iza kumfata, bahita bansubiza i Kanombe muri kasho.'

    Umucamanza yabajije Majyambere niba atarigeze gufungurwa ngo amare imyaka itatu hanze, asubiza ko amezi atatu yonyine ari yo yigeze kumara hanze, Ubushinjacyaha bwa gisirikare buhita bwongera kumufunga.

    Ikirego n’indishyi byateshejwe agaciro

    Kuri uyu wa 19 Mata 2022, urukiko rwasobanuye ko rusanga icyabaye kuri Majyambere ari ukumusubiza muri gereza kugira ngo arangize igihano kuko icyemezo kimufunguza muri gereza ya Rwamagana cyabayeho kwibeshya, nk’uko SP Uwayezu n’umwunganizi we babigaragaje.

    Umucamanza yagize ati : 'Muri uru rubanza, urukiko rusanga icyabayeho ari ugusubiza Hategekimana Martin muri gereza kugira ngo arangize igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe mu rubanza RPA/GEN 0003/12/HC/NYA kubera ko habayeho kwibeshya ku wa 18/11/2021 agafungurwa atarangije igihano, bitandukanye n’ibyo we avuga ko yafashwe agafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ashingiye ku ngingo ya 143 CPP kuko iyi ngingo yumvikanisha ko ifatwa n’ifungwa riba rinyuranyije n’amategeko iyo afashwe ari icyaha runaka akekwaho, ari bwo hateganyijwe uburyo bikorwa, bitakorwa uko uwafunze umuntu akaba yabiryozwa.'

    Umucamanza kandi yavuze ko kuba Ubushinjacyaha bushinzwe kurangiza imanza nshinjabyaha bwarasanze Majyambere yararekuwe atarangije igihano, bukamufata agasubizwa muri gereza, nta makosa yakozwe ndetse ko n’umuyobozi wa gereza atabiryozwa. Bityo ikirego cya Hategekimana Martin asanga nta shingiro gifite.

    Ku bijyanye n’indishyi SP Uwayezu asaba Majyambere, urukiko rwavuze ko rusanga nta shingiro bifite kuko uyu muyobozi wa gereza yahamagajwe 'mu nyungu z’ubutabera', rukaba rusanga Hategekimana Martin atabiryozwa, rukaba rwarabikoze mu rwego rwo kugira ngo hagire ukuri kugaragazwa ku byavugwaga n’urega kugira ngo abone ubutabera yifuzaga.

    Majyambere n’ubundi ntazi igihe asigaje ngo arangize igihano…

    Impaka zishingiye ku gihe Majyambere asigaje ngo afungirwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruvuga ko nta bubasha rufite bwo kuziburanisha kuko atari rwo rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25.

    Icyemezo cy’Urukiko kigira kiti : 'Bivuze ko urukiko rwaciye urubanza RPA/GEN 0003/12/HC/NYA ari rwo rwagombye kuregerwa rugasobanura igihe igihano kizarangirira.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ikirego-cya-Majyambere-wareze-Umuyobozi-wa-Gereza-ya-Nyarugenge-kumufunga-binyuranije-n-amategeko-kandi-yararangije-igihano-cyateshejwe-agaciro