Category: Uncategorized

  • Imyaka ibaye 28 Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rosalie Gicanda yari umugore w’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/imyaka-ibaye-28-umwamikazi-rosalie-gicanda-yishwe

  • Ibyo wamenya k'umunyamideli Shaddyboo uhorana itoto wujuje imyaka 30 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Shaddyboo kuri ubu nu mwe mubanyarwanda bakurikirwa n'abantu benshi ku mbugankoranyambaga ze ndetse no mu minsi yashize yaciye agahigo yuzuza abarenga Miliyoni y'abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Sibyo gusa kuri ubu Shadia ari mu mu nyenga w'urukundo rw'ikibatsi n'umusore w'Umunyarwanda utuye mu gihugu cya Kenya witwa Manzi Jeannot yavuze ko haricyo yabonye arusha abandi basore cyatumye amwegurira umutima we. Avuga icyo yamukundiye yagize ati” Icya mbere ni inshuti yanjye ikomeye, ikindi atandukanye cyane n'abantu nabonye. Ni umugwaneza, yicisha bugufi, ni umwana mwiza bya hatari ni amahirwe kumugira mu buzima bwanjye, ndamukunda”.

    Kuri uyu munsi Manzi Jeannot yereka urwo amukunda Shaddyboo wamutwaye umutima yagize ati 'Nkwifurije kuba ubuzima bwakuzanira byose uhora urota, umunsi mwiza w'amavuko rukundo.' Shaddyboo nawe atazuyaje yerekanye ko yakozwe ku mutima n'ubu butumwa agira ati: 'Murakoze mukundwa'.

    ShaddyBoo ubusanzwe ni umugore w'abana babiri b'abakobwa yabyaranye na Mddy Saleh uzwiho gutunganya amashusho y'abahanzi.Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

    Izina ry'uyu munyamidelikazi ryavuzwe cyane ndetse anamenyekana birushijeho muri 2017 ubwo yari yatumiwe kuri Televiziyo avuga ibyerekeye ubuzima bwe, umunyamakuru yamubajije ahantu akunda kujya mu buryo bwo kuruhura ubwonko no gushimisha amaso, atazuyaje yavuze ko akunda kujya ku mucanga hafi y'amazi.

    Yabajijwe niba yaba azi koga, asubiza agira ati 'Enfete nkunda kubona abantu boga, sinzi, no kumva iriya odeur ya ocean[impumuro y'inyanja], biranshimisha cyane'. Undi ahita amubaza niba hari inyanja yari yageraho undi na we ati 'No! No!'.

    Ibi byatumye aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, muri uwo mwaka(2017) yongeye kugaruka mu mitwe y'abantu ubwo yajyaga muri Tanzania yatumiwe na Diamand, aganira n'itangazamakuru bakamubaza mu cyongereza na we agasubiza ariko ubona ibyo avuga bidahuye neza.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-k-umunyamideli-shaddboo-uhorana-itoto-wujuje-imyaka-30-ihere

  • Miss Mutesi Jolly yateye utwatsi ubutumire bw’umuhungu wa Museveni bisembura ibitekerezo bya benshi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yaweri Kaguta Museveni yanditse yemeza ko Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly azitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru ye, uyu mukobwa yabiteye utwatsi avuga ko ubu ashobora kutajyayo ariko umwaka utaha bazifatanya.

    Tariki ya 18 Mata 2022, Lt Gen Kainerugaba Muhoozi, yashyize ubutumwa kuri Twitter ye avuga ko Mutesi Jolly ari umwe mu buzaba bitabiriye ibirori by’isabukuru ye izaba tariki ya 24 Mata 2022, ni mu gihe tariki ya 23 Mata hazaba ibirori bibanziriza iyi sabukuru (pre-party) bizitabirwa n’abahanzi barimo Bebe Cool na Jose Chameleone.

    Icyo gihe yagize ati 'Jolly Mutesi, wabaye Miss Rwanda, inshuti yanjye ya kera azaba ari mu birori by’isabukuru, tuzagirana ibihe byiza.'

    Ku munsi w’ejo, Mutesi Jolly na we yifashishije Twitter yasubije uyu mugabo ko kuri iyi nshuro bishobora kutamukundira ariko yizeye ko umwaka utaha bazifatanya.

    Ati 'ndagushimiye muvandimwe wanjye, nshobora kutaboneka kuri iyi nshuro ariko ubutaha nzaboneka, ndakwifuriza kuramba imyaka myinshi. Isabukuru nziza.'

    Ubu butumwa bwe bwasembuye ibitekerezo bya benshi aho bamwe bavugaga ko yakabaye yabimwandikiye mu gikari aho kubishyira ku karubanda, ni mu gihe abandi bavugaga ko nta kibazo kuko na we yabishyize kuri twitter.

    Jolly Mutetsi, former Miss Rwanda, my old friend will be there at the birthday party! We will have a great time. pic.twitter.com/y9KFiEiKhZ

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 18, 2022

    The pleasure is all mine my Brother,should I not manage to come this time ,I will next time . I wish you many more years.Happiest birthday 🥂 ! https://t.co/9wN5qRypHg

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) April 19, 2022

    Yari kuhamusanga se kandi agomba kugaragariza rubanda rwose ko nza relationship agirana nazo? Ndavuga zimwe yavuze ubushize. “Inyana z….. ngo ni abagabo.”

    — Mpenzi Patrick (@PatrickMpenzi) April 20, 2022

    Uko niko umuntu wazamutse mubicu cyane atangira kumanuka atabizi@JollyMutesi iyo usanga General mugikari ukamubwira ko utazaboneka byari kuba umuco mwiza w’umunyarwanda kazi. Abagabo baguhe amahoro burya si wowe ni iminsi

    — David Byiringiro (@ByiringiroB) April 20, 2022

    But there is no excuse princess as to why you shouldn’t attend our next president’s birthday.Looking forward to meet you on 24th April.#MKAt48

    — Mugarra Joseph (@JosephMugarra) April 20, 2022

    Nibyo ariko ajye ashyiramo ka displine tunamutandukanye nabandi kuri byose . Amaze igihe antenguha pe

    — FannyB (@FBenegusenga) April 20, 2022

    Icyo mbona nuko @JollyMutesi agira timeline ya activities ze ,siwamukobwa ubonera igihe ushakiye
    Kuki abandi bakobwa batakwigiraho kombona udasamara ! Rwose urasobanutse cyane ,abatemera si uko batabona ukuri ahubwo Baba baganira
    Keep the momentum Jo

    — engineer (@engisaie) April 20, 2022

    Totally sign of indiscipline over General and allogance. Why shouldn’t you DM him? Do you think he is an ordinary people?

    — NF Judge (@NdacyayisabaF) April 19, 2022

    Nafate Shaddyboo byose ni kimwe

    — G-C RUSINGIZA (@GCRUSANGIZA) April 19, 2022

    Heeeeee, Heeeeeee😹😹😹😭
    U should ‘ve Dm’d him nukuri Jolly🫡

    — Cruella🍟🎌 (@evanys_) April 19, 2022

    Muhoozi seeing this tweet pic.twitter.com/JDCLFKPNBW

    — Mukuru Wa So 👑 (@R_selekta) April 19, 2022

    Salut Mutesi !!!!

    Ntago ndi butinde cyane ku mpamvu itumye utazitabira ubutumire bw’umuhungu wa Perezida wa Repuburika…

    Ahubwo reka ninde cyane kuri mind yawe idasanzwe, ubu ngufiteho amatsiko menshi!!!

    Abakobwa mwese tuziranye mwige neza kumera nka Jolly….

    Merci.

    — Olivier 250 (@Olivier2502) April 19, 2022

    Jya wihesha agaciro rata mukobwa mwiza, nta kugurukana n ibiguruka byose. Sage décision 👍

    — Lambo Sgwiza Rutembesa💙💙 (@Imforutembesa13) April 19, 2022

    Why didnt the General DM also for invitation instead of putting it on Twitter

    — Boy from Nakaseke, Lyantonde 🇺🇬 🇷🇼 (@moneymakerkla) April 20, 2022

    A quick advice to you @JollyMutesi next time when u decide to refuse such invitation, do not tweet it publicly, you should have sent a DM.!!!!

    — Franz (@frank_dush) April 19, 2022

    Hhhhhhhhh ahaaaaaa jolly next time DM urarenze turabiz ariko this platform sometimes zitwangiriza our image in public so means no bnss u will conduct in uG cz his tomorrow president

    — Jeanne muhoza x. (@JMx146) April 19, 2022

    Eriakim Mangala got invitation from UEFA to attend Ballon d’Or ceremony and he reject it for no reason 😂🤷

    — SANITIZER🇷🇼 (@Allicyuzuzo5) April 19, 2022

    Dear Jolly,

    Despite that am your fan, putting myself in the shoes of General, this is a kind of humiliation. For his due respect, you could’ve DM him….

    Regards,
    Yo die-hard one!

    — Felix Uwimana Hirwa🏁 (@nyambo_) April 19, 2022

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari yavuze ko Mutesi Jolly azitabira isabukuru ye

    Mutesi Jolly yabwiye Lt Gen Muhoozi ko iyi nshuro ashobora kutitabira ubutumire bwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yateye-utwatsi-ubutumire-bw-umuhungu-wa-museveni-bisembura-ibitekerezo-bya-benshi

  • Kagame na Boris Johnson baganiriye iby’abimukira bagiye koherezwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Hashize igihe gito, ibihugu byombi bigiranye amasezerano azamara imyaka 5, aho Ubwongereza buzajya bwohereza mu Rwanda abantu byagaragaye ko babungiyemo batanyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

    Ni icyemezo gishobora kuzahura n’urukuta rw’amategeko, ndetse cyanenzwe cyane n’Abadepite bo mu Bwongereza n’Umushumba wa Kiliziya yo mu Bwongereza.

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bivuga ko, Boris Johnson ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Mata, 2022 yashimiye Kagame ku bufatanye impande zombi zagiranye bugamije guhangana n’ikibazo cy’abimukira, bikanyura mu bufatanye bugamije iterambere.

    Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo yagaragarije Perezida Paul Kagame ubushake afite mu gukorana n’u Rwanda kugira ngo iki kibazo kirangire bakome mu nkokora abihisha inyuma y’abimukira bakabikoramo ubucuruzi butemewe.

    Yavuze ko Ubwongereza bushyigikiye ko impunzi zabaho zitekanye kandi zikanyura mu nzira zemewe n’amategeko.

    Indi ngingo baganiriyeho ni intambara Uburusiya bwasoje muri Ukraine aho Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yavuze ko igihugu cye kizafasha Ukraine, ndetse kikaba gikeneye amahanga kugira ngo yamagane intambara yatangijwe nUburusiya.

    U Rwanda rwatoye umwanzuro wa UN wamagana intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine.

    Boris na Paul Kagame bazahurira i Kigali mu nama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) izaba muri Kamena 2022.

    Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza aherutse gutangaza ko abimukira ba mbere bavuye mu gihugu cye bazagera i Kigali mu byumweru 6 biri imbere. Ubwongereza bwiyemeje kuzafasha mu mibereho ya bariya bantu, aho ruzaha u Rwanda miliyoni 120 z’ama-Pound ajyanye n’icyo gikorwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kagame-na-Boris-Johnson-baganiriye-iby-abimukira-bagiye-koherezwa-mu-Rwanda

  • Ihurizo ku mutoza w’ikipe y’igihugu, ni bande bakina hanze azitabaza? #rwanda #RwOT

    Amavubi yariraga ko nta bakinnyi bahigije afite bakina hanze y’u Rwanda ndetse ku rwego rwo gufasha ikipe y’igihugu kuba yakwitwara neza, gusa na bake bahari bisa n’aho kuri iyi nshuro ubwo umutoza Carlos Alós Ferrer azaba atangiye imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 atazabona bose.

    Ku munsi w’ejo nibwo habaye tombola yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 kizabera Côte d’Ivoire, Amvubi yisanze mu itsinda L na Senegal, Benin na Mozambique.

    Biteganyijwe ko umukino wa mbere Amavubi azasura Mozambique tariki ya 30 Gicurasi ni mu gihe tariki 14 Kamena 2022 azakira Senegal i Kigali.

    Umutoza w’Amavubi Carlos Alós Ferrer afite ihurizo rikomeye ku bakinnyi azakoresha cyane abakina hanze y’u Rwanda kuko na bake bari basanzwe bitabazwa bamwe bafite ibibazo by’ibyumvune abandi bakaba ibibuga babyumva kuri radio.

    Uhereye mu izamu, Mvuyekure Emery ni we mu minsi ishize wafatwaga nk’umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu, uyu mugabo yakiniraga Tusker FC ariko yamaze gutandukana nayo ndetse amaze iminsi i Kigali nta kipe afite.

    Abakinnyi bafatwaga nka nimero ya mbere mu mutima w’ubwugarizi, Nirisarike Salomon na Rwatubyaye Abdul, aba nabo biragoye ko bose azababona.

    Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi muri Macedonia kuva muri Mutarama 2022 ntabwo arakandagira mu kibuga kubera imvune y’agatsintsino yagize bigasaba ko abagwa ndetse ikipe ye yari yavuze ko byibuze agomba kumara amezi 8 hanze y’ikibuga.

    Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo Amavubi akine umukino wa mbere, na Nirisarike wa Urartu FC na we amaze igihe adakina kubera imvune, gusa yatangiye imyitozo yorohereje hari icyizere ko igihe cyazagera yaragarutse mu kibuga.

    Manzi Thierry wa FAR Rabat muri Maroc na we ni umukinnyi umuntu atakwitegaho byinshi kuko ni umukinnyi wagowe no kubona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe, akenshi yifashishwa asimbuye, hari n’igihe adakoreshwa.

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, Yannick Mukunzi, umwe mu bakinnyi bahamagarwaga bizeye no kubanza mu kibuga, na we ntazaboneka kuko na we amaze igihe afite imvune yagize mu mpera z’umwaka ushize, ni imvune yatumye adatangirana shampiyona n’ikipe ye, uyu musore wari wahawe amezi 6 aheruka kubwira ISIMBI ko ataratangira imyitozo ariko arimo kugenda amera neza.

    Ngwabije Bryan Clovis wa Lyon La Duchere mu cyiciro cya kane mu Bufaransa, ikipe ye ikunze kumukoresha nk’umukinnyi ubanza mu kibuga ariko akunda gusimburwa igice cya kabiri kigitangira, uretse ko umukino uheruka yari ku ntebere y’abasimbura ntiyakoreshwa, ni mu gihe uwawubanjirije wo yinjiye mu kibuga asimbura.

    Twizere Buhake Clement umunyezamu wa Strommen IF muri Norway, na we muri iyi minsi agenda agirirwa amahirwe yo kuba yakina mu ikipe ye, gusa no mu bihe bitambutse yagiye ahamagarwa nta mahirwe yigeze agirirwa yo kujya mu izamu ry’ikipe y’igihigu.

    Rutahizamu umwe rukumbi Amavubi afite ukina hanze y’igihugu, Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba SC, ni umukinnyi watangiye uyu mwaka w’imikino agirirwa icyizere n’umutoza, gusa muri iyi minsi na we bisa nk’aho bitameze neza kuko asigaye akoreshwa asimbuye agakina iminota ya nyuma, hari n’imikino adakina.

    Kugeza ubu abakinnyi umutoza w’ikipe y’igihugu yakwishingikirizaho bitewe n’uko babona umwanya wo gukina uhagije aho bari, ni abakinnyi 4, myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukinira FAR Rabat muri Maroc kuko we ni umukinnyi ntasimburwa muri iyi kipe.

    Hari Mutsinzi Ange Jimmy wa CD Trofense muri Portugal mu cyiciro cya 2, mu minsi ye ya mbere yagiye agorwa no kubona umwanya wo gukina ariko amaze kuba umukinnyi ubanza mu kibuga nubwo akenshi hari igihe asimburwa, hari Djihad Bizimana wa KMSK Deinze mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi na we umwanya wo gukina uhagije arawubona.

    Hari kandi na Rafael York ukinira AFC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, na we ni umukinnyi umuntu yavuga ko ahagaze neza kuko umwanya wo gukina uhagije awubona ndetse afasha ikipe ye.

    Andi makuru avugwa ni uko nyuma yo kubona ko hari ikibazo mu bakinnyi bashobora kuzakoreshwa, u Rwanda hari abakinnyi bakina hanze ariko bafite inkomoko mu Rwanda baba baramaze kwegerwa ku buryo ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu azaba ahamagaye hashobora kuzaboneka amazina mashya azaba agiye gukinira Amavibi bwa mbere.

    Nirisarike (usuhuzanya na Kimenyi) amaze iminsi afite ikibazo cy’imvune, Djihad Bizimana (4) ahagaze neza mu Bubiligi

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende, ni umwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahagaze neza

    Mutsinzi Ange (23) ni umwe mu bahagaze neza, Rwatubyaye Abdul (20) we ntabwo azaboneka kubera ikibazo cy’imvune

    Meddie Kagere muri Simba Sc muri iyi kinsi ntabwo abona umwanya uhagije wo gukina

    Rafael York ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-ku-mutoza-w-ikipe-y-igihugu-ni-bande-bakina-hanze-azitabaza

  • Amb. Valentine Rugwabiza yakiriwe na Perezida Touadéra #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Valentine Rugwabiza, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ndetse wagizwe n’Umuyobozi w’Ubutumwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/amb-valentine-rugwabiza-yakiriwe-na-perezida-touadera

  • Hamenyekanye Impamvu Miss Meghan yatandukanye n'abategura irushanwa rya Miss Rwanda #rwanda #RwOT

    [7:26 AM, 4/20/2022] Rebecca: Mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, bavuze ko Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2019 'yatandukanye n'umuryango wa Miss Rwanda.'

    Rwanda Inspiration Back Up yavuze ko mu gihe Miss Nimwiza yari amaze ari mu nshingano nk'Umuvugizi wa Miss Rwanda, yagaragaje umurava n'umuhate.

    Bamwifuriza amahirwe masa mu byo yerekejemo. Muri iri tangazo, ntibasobanura impamvu yatumye Nimwiza Meghan ava ku kazi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo amakuru yatangiye gusakara ko Nimwiza Meghan yamaze gusezera kuri Miss Rwanda Organi…
    [7:29 AM, 4/20/2022] Rebecca: Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo amakuru yatangiye gusakara ko Nimwiza Meghan yamaze gusezera kuri Miss Rwanda Organisation yagezemo mu 2020.

    Miss Nimwiza Meghan yari Umuvugizi wa Miss Rwanda. Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2017 ayobora ishami rishinzwe abafatanyabikorwa [Director of Partnership], ni mu gihe Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 ashinzwe guhuza ibikorwa.

    Amakuru dukesha INYARWANDA avuga ko ko Miss Nimwiza Meghan yavuye muri Miss Rwanda Organisation kubera akazi yabonye ko gukora mu ruganda rwa Sima, Prime Cement, ruherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Sima ni kimwe mu bikoresho by'ibanze byifashishwa cyane mu mirimo y'ubwubatsi.

    Uru ruganda ruherutse kugira 'Brand Ambassador, Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2009, ndetse Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka 'Igisabo' ni umukozi muri uru ruganda ushinzwe ibijyanye n'iyamamazabikorwa.

    Miss Nimwiza Meghan azakomeza gukorana na Miss Rwanda mu bijyanye n'ubujyanama, cyangwa se igihe yaba akenewe mu Kanama Nkemurampaka no mu bindi bikorwa bitarimo kuvugira iri rushanwa.

    🚨NOTICE

    We would like to inform the general public that Miss @NimwizaMeghan has departed Miss Rwanda organisation. We are very appreciative for all the hard work that she has done for us as the Director of Communications. We wish her the best of success in all future endeavors. pic.twitter.com/NaK4CkPnkQ

    — Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) April 19, 2022

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hamenyekanye-impamvu-miss-meghan-yatandukanye-n-abategura-irushanwa-rya-miss

  • Icyo umutoza w’Amavubi avuga ku itsinda yisanzemo, yasabye ubufasha abafana #rwanda #RwOT

    Umunya-Espagne wagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko nyuma yo kumenya itsinda barimo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, asanga urufunguzo ruri mu gutsinda imikino yo mu rugo, asaba abakunzi b’ikipe y’igihugu kumuba hafi.

    Mu ijoro ry’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 19 Mata nibwo muri Afurika y’Epfo habereye tombola y’uko ibihugu bigomba kujya mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Cote d’Ivoire, Amavubi yisanze mu itsinda L na Senegal, Benin na Mozambique.

    Umutoza w’Amavubi, Corlós Ferrer nyuma yo kumenya atsinda arimo, yavuze ko kubona itike bishoboka cyane nubwo bari kumwe n’ikipe ifite igikombe giheruka.

    Ati “Nyuma ya tombola turabizi turi kumwe na Senegal ifite igikombe guheruka, izaba ari yo kipe ikomeye mu itsinda ariko icy’ingenzi ni ikipe izabasha kubona itike, tuzi umupira w’amaguru tugomba gukina buri mukino , tuzahatana na Mozambique, Benin kugira ngo turwane ku mahirwe dufite kandi ndizera ko amahirwe tuyafite.”

    Yakomeje avuga ko urufuzo rwo kubona iyi tike ruri mu mikino yo mu rugo, bityo asaba abafana kuzababa hafi.

    Ati “Hari imikino 6, ntabwo ari myinshi, ibanga ryanjye ni ukuba dukomeye ku mikino yo mu rugo, tugomba gutsinda imikino 3 yo mu rugo, dukeneye abafana ndizera ko tuzaba turi kumwe nabo, nzi ko tuzatuma abafana bishima, ufunguzo ni ugutsinda imikino 3 yo mu rugo tukagerageza no gushaka amanota ku mikino yo hanze.”

    Imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri w’amatsinda uteganyijwe hagati ya tariki 30 Gicurasi na 14 Kamena 2022.

    Umutoza w’Amavubi afite icyizere cyo kujyana ikipe y’igihugu muri CAN 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-umutoza-w-amavubi-avuga-ku-itsinda-yisanzemo-yasabye-ubufasha-abafana

  • Umubyeyi ufite abana batatu bamugaye bakuze arasaba ubufasha – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi yabwiye IGIHE ko ahangayikishijwe n'ubuzima bw'abana be bitewe n'uburyo bavuka nta kibazo bafite bamara gukura bakaba ari bwo bamugara.

    Avuga ko ababazwa n'uko mu gace atuyemo we n'abana be bahabwa akato ndetse hari amazina bagiye babaha bitewe n'ubumuga bw'amaguru bafite.

    Umwana we w'umukobwa w'imyaka 25 yagize ikibazo cyo kumugara amaguru amaze kuzuza imyaka 18 ariko ngo ku bw'amahirwe aza guhura n'abagiraneza baramuvuza.

    Yagize ati 'Ubu twabaye iciro ry'imigani aho dutuye abana barahita ngo dore babana basobekeranya amaguru, nahita ngo dore nyina. Ikimbabaza ni uburyo bamugara bakuze.'

    Yongeyeho ko mbere yabanje gukeka ko abana be barozwe ariko aza kumenya ko ari ubumuga nyuma y'uko umukobwa we w'imfura ajyanywe kwa muganga akavurwa ubu akaba atangiye gukira. Yaboneyeho gusaba abagiraneza ubufasha kugira ngo abana be babiri na bo bavurwe.

    Umukobwa w'uyu mubyeyi witwa Dufatanye Devotha, we avuga ko yabanje kujya gushaka akazi ko mu rugo ngo arebe ko yabona ubushobozi bwo kwivuza ariko aho ageze bakakamwima bitewe n'ubumuga bwe.

    Ati 'Nabuze ubushobozi biba ngombwa ko njya gushakisha akazi ko mu rugo ariko na byo byaje kwanga kuko abantu baranyangaga bakavuga ngo ntazabanduza biba ngombwa ko nsubira kwa nyogokuru wari wandangiye ako kazi aba ari we umfasha ndavurwa.

    Yongeyeho ko atewe impungenge n'ubuzima bwe kuko nta mirimo y'imbaraga yabasha ariko ashimangira ko abonye igishoro yashinga idepo y'amakara agatangira ubucuruzi.

    Umuhungu w'uyu mubyeyi w'imyaka 20, Bikorimana Patrick, yabwiye IGIHE iyo agiye kwaka ahantu akazi barakamwima.

    Ati 'Njye mbabazwa n'uko n'iyo ngiye gusaba akazi bakanyima ngo naramugaye ntazagira uwo mfungisha.'

    Yaboneyeho gusaba abagiraneza bafite ubushobozi kumufasha kugira ngo avurwe bitewe n'uko bamubwiye ko ubumuga bwe bwavurwa bugakira.

    Aba bana bagenda bamugara amaguru ariko bahura n’iki kibazo bamaze gukura

    Dufatanye Devotha avuga ko ahangayikishijwe n’ahazaza he kuko nta mirimo y'imbaraga yabasha gukora

    Uyu mubyeyi avuga ko atazi impamvu abana be bamugara bamaze kuba bakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubyeyi-ufite-abana-batatu-bamugaye-bakuze-arasaba-ubufasha