Category: Uncategorized

  • Abaturarwanda bagiriwe inama yo kwisuzumisha indwara y'umwijima #rwanda #RwOT

    Abahanga mu buvuzi basabye abantu bose kurushaho kwisuzumisha indwara z'umwijima hakiri kare kuko bigera no kuri cancer y'umwijima, ndetse kugeza ubu serivisi zirebana n'ubuvuzi bw'iyi ndwara no kuzipima bikorerwa ku mavuriro yose mu gihugu kandi nta kiguzi.

    Nyiramatama Bernadette, umubyeyi  w'imyaka 73 y'amavuko, avuga ko igihe yamenyega ko arwaye umwijima wo mu bwoko bwa C, byabaye ibihe bikomeye kuri we.

    Ati 'Nari umuntu utarwaragurika, nyuma ntangira kumva gucika intege, nkagira umunaniro, nyuma nagiye kwisuzumisha ngo menye uko mpagaze, bambwira ko mu maraso yanjye harimo hepatite C. Numvise ntunguwe ariko ndikomeza, imiti y'ibinini yari itaraza, imiti icyo gihe yarahendaga cyane igura hejuru ya miliyoni 10, hari abagurishaga amazu, amasambu.'

    Kuri ubu Nyiramatama ukora nka noteri wigenga, avuga ko ari umwe mu batangiye gufata bwa mbere imiti yo mu bwoko bw'ibinini, kandi ko byatumye agarura ubuzima  agakira.

    Umuyobozi w'ishami ry'indwara z'imbere mu mubiri ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, Dr. Kabakambira Jean Damascene avuga ko kuva mu mwaka wa 2017 bakiriye abarwayi 389 barwaye hepatite C n'abandi 178 bafite Hepatite B.

    Umukozi mu ishami ryo kurwanya indwara z'umwijima, Sida n'izindi ziterwa na Virus muri RBC, Dr. Berabose Charles avuga ko abaturage bazakomeza kwegerezwa serivisi z'ubuvuzi bw'izi ndwara.

    'Kuba imiti itangwa ku buntu si uko nta gaciro ifite ahubwo n'ingamba leta yafashe ifatanije n'imiryango nterankunga. Servisi zijyanye n'indwara z'umwijima kuva ku kuzipima, kuvurwa, no kureba niba imiti yaragukijije bitangirwa ubuntu bigakorerwa ku bigonderabuzima, ibitaro by'uturere, iby'intara n'ibya reference.'

    'Izo ndwara iyo zitavuwe zigira ingaruka ku buzima bw' umuntu, icya mbere umwijima urangirika, bikagera kuri cancer y'umwijima, ndetse hakabamo n'urupfu. Abantu bakwiye kuzirikana uburyo bwo kwirinda burimo kudatizanya ibikoresho bikomeretsa, gusangirira ku bintu bimwe, imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko ari bumwe mu buryo banduriramo.'

    RBC ivuga ko ibikorwa rusange byo gupima no gukingira indwara z'umwijima byatangiye gukorwa  hagati y'umwaka wa 2017-2018, abantu miliyoni 6.5  bapimwe hepatite C, abandi hafi miliyoni 5 bapimwa Hepatite B.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari abantu barenga  miliyoni 7 bahawe urukingo rwa Hepatite B barimo abana n'abakuru.

    @RBA

     

    The post Abaturarwanda bagiriwe inama yo kwisuzumisha indwara y'umwijima appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/22/abaturarwanda-bagiriwe-inama-yo-kwisuzumisha-indwara-yumwijima/

  • Somariya: Minisitiri yarokotse igitero cyashakaga kumuhitana #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa somaliya Abdisaid Muse Ali yarusimbutse ubwo bamugabagaho igitero mu mugi wa Galkayo uherereye Puntland. Ni kubirometero 750 km uvuye mu murwa mukuru Mogadishu.

    Uyu muminisitiri yatangaje ko abicanyi bari bagamije ku mwambura ubuzima ariko bikarangira Imana ikinze akaboko.

    Raporo y'umugi yagaragaje ko ubu bwicanyi bugambiriwe ari ubw'agatsiko kitwaje intwaro kateye mu rugo rw'umusaza Yasin Abdisamad, wari watumiye uyu mutegetsi n'umuryango we gusangira amafunguro y'umugoroba ,aba Islam bita Iftar iyo bari mu gisibo.

    N'igitere cya hitanye abantu benshi abandi barakomereka nyuma yo kwirukanwa n'abashinzwe umutekano muri ako gace baje bakererewe ho gatoya'

    Muri iyo mirwano, umwe mu barinzi ba minisitiri yishwe naho uyu musaza wabakiriye arakomereka bikabije .

    Guverineri wa Puntland's Mudug region, Abdilatif Muse Nur, we yashinje minisitiri we w'ububanyi n'amahanga kuba nyirabayaza w'ubu bwicanyi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/somariya-minisitiri-yarokotse-igitero-cyashakaga-kumuhitana

  • Banki ya Kigali yahembye abanyeshuri batsinze neza muri ICK – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 21 Mata 2022 ni bwo ICK yashyize ku isoko ry'umurimo abanyeshuri basaga 500. Ni ku nshuro ya 10 iyi kaminuza yatangaga Impamyabumenyi ku bayisojemo amasomo.

    Muri rusange abanyeshuri 13 ni bo bahembwe na ICK nk'abitwaye neza ariko Banki ya Kigali [BK] yahisemo guhemba babiri bitwaye neza kurusha abandi mu bize mu Ishami ry'Uburezi.

    Umuyobozi uyobora Amashami ya BK mu Ntara, Habanintwari Jean de Dieu, yavuze ko Banki ya Kigali yahisemo guhemba buri wese muri bo miliyoni 1 Frw mu kubafasha kubona imbaraga zo gutangiriraho nyuma yo gusoza kaminuza.

    Yagize ati 'Twahisemo abafite amanota menshi kurusha abandi kandi nka Banki ya Kigali duharanira ko abo duhemba bagomba kuba baharanira kugira ubuzima bwiza. Bakwiye no gukoresha ubumenyi bahawe na ICK bakiteza imbere bakanateza imbere abo bazakorera.''

    Yavuze ko gahunda yo gutanga ibihembo ku batsinze neza ari uguha intege abari inyuma yabo kandi amafaranga bahabwa akwiye kubabera intangiriro nziza bakiteza imbere.

    Yagaragaje ko bakwiye kwitekerezaho mu cyerekezo cyo guhanga imirimo ndetse na banki na yo ikabatera ingabo mu bitugu.

    Yagize ati 'Iyi Gahunda ntabwo izahagarara kuko abatsinda neza bahoraho kandi ibi bizaha intege abakiri inyuma yaba kugira ngo na bo baharanire ko bazahabwa ibihembo birushijeho. Amafaranga tubaha akwiriye kubabera intangiriro nziza zo kubateza imbere.''

    Uwizeyimana Claudine uri mu bahembwe yavuze ko bizamufasha kwiteza imbere no kwiga ikindi cyiciro gikurikiyeho.

    Yagize ati 'Igihembo kiranshimishije kuko kigiye kumfasha kwiteza imbere kuko nshaka kwiga ikindi cyiciro cy'amashuri. Ndasaba bagenzi banjye bari inyuma yanjye kwiga bashyizeho umwete ngo na bo bazabone ibihembo nk'ibi kuko ubumenyi twahawe bushobora kudufasha kugera kuri byinshi kuko turabufite.''

    Musesayose Tharcissie wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gitarama mu Karere ka Muhanga yavuze ko igihembo yahawe ari ingenzi mu rugendo rwe rwo gutanga uburezi bukwiye.

    Yagize ati 'Ndashaka gukomeza kwiga kuko aya mafaranga azamfasha gukora ibindi bishamikiye ku byo nkora kandi nkatanga umusaruro mwiza wo gufasha igihugu cyanjye mbicishishe mu nyigisho zifite ireme.''

    Abanyeshuri bahembwe bijejwe kuzafashwa mu gukora imishinga yabo mu gihe bazifuza gushora amafaranga bahawe mu bikorwa bibyara inyungu.

    Banki ya Kigali isanzwe itanga ibi bihembo muri gahunda yayo yo gushimira abanyeshuri bitwaye neza mu masomo yabo, ibikora mu mashuri atandukanye mu gihugu hagamijwe kubafasha gushyira imishinga yabo mu bikorwa ndetse ni gahunda izakomeza gukora.

    Banki ya Kigali yahembye abanyeshuri batsinze neza muri ICK.

    Musesayose Tharcissie wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gitarama mu Karere ka Muhanga ashyikirizwa igihembo cye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yahembye-abanyeshuri-batsinze-neza-muri-ick

  • Nyagatare: Umugore yamennye amazi ashyushye ku mugabo we none arembeye mu bitaro #rwanda #RwOT

    Munyemana n’umugore we bashakanye mu 2014 basezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, bibera mu Karere ka Burera ari naho bakomoka, bakaba bari bamaze umwaka umwe bimukiye mu Mudugudu wa Mashaka mu Kagari ka Rutare, Umurenge wa Rwempasha.

    Munyemana avuga ko ku wa Gatatu tariki ya 20 Mata 2022, yatashye avuye mu kazi agera mu rugo saa kumi n’ebyiri n’iminota 20, akihagera ngo batangira gutongana umugore amubaza impamvu yakererewe gutaha.

    Avuga ko izo ntonganya zitamaze umwanya munini kuko umugore yakomeje akazi ke ko gutegura amafungo, ari naho yakuye amazi yamennye ku mugabo we.

    Yagize ati: “Twaratonganye ariko ntitwarwanye ahubwo yahise yinjira mu nzu azana ifu kuko amazi yo kwarika yari yahiye ndetse ayiyasukamo, mu gihe nari ngiye kwinjira mu nzu narahagurutse numva ayamennyeho mu maso avanzemo ifu.”

    Avuga ko yahuruje abaturanyi baraza ndetse ajya kwiryamira atazi ko biribukomere, umugore na we arara mu buriri bw’abana bukeye ngo nibwo yananiwe kubumbura amaso yihutira kujya kwa muganga.

    Avuga ko amakimbirane afitanye n’umugore we n’ubwo atamaze igihe ashingiye kukuba amukekaho kumuca inyuma.

    Gasana Anastase, mukuru wa Munyemana, avuga ko amakimbirane yabo amaze igihe umugore ashinja umugabo kumuca inyuma no gukoresha nabi umutungo.

    Agira ati: “Ibyabo ni birebire kandi bimaze igihe wabibwirwa n’aho baje bava i Burera. Umugore yabwiye nyirabukwe ko azahindanya isura y’umuhungu we none hatarashira umwaka birabaye, urumva amukunda se? Icyaba kiza babatandukanya naho ubundi bizabyara urupfu.”

    Avuga ko ikibazo gikomeye babona nk’umuryango ari amabwire kuko ngo umugore yumva ko umugabo wahoze ari umurokore akabivamo, agatangira kunywa inzoga atareka no gusambana.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru umugore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwempasha, mu gihe hagikorwa iperereza, naho abana babiri bari bafitanye barimo kurerwa n’imiryango.

    Source : https://imirasire.com/?Nyagatare-Umugore-yamennye-amazi-ashyushye-ku-mugabo-we-none-arembeye-mu-bitaro

  • EAC igiye gushyiraho Igisirikare gihuriweho mu kurwanya imitwe y’iterabwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basabye imitwe yitwaje intwaro yose yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/eac/article/eac-igiye-gushyiraho-igisirikare-gihuriweho-mu-kurwanya-imitwe-y-iterabwoba

  • CAN 2023: Amavubi azakirira imikino yayo kuri Sitade ya Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) irimo kwitegura gutangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, imikino yayo itatu yo mu rugo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/can-2023-amavubi-azakirira-imikino-yayo-kuri-sitade-ya-huye

  • U Bufaransa burakeka ko abana ba Omar Bongo basahuye Gabon se yategekaga #rwanda #RwOT

    Ubutabera bw'u Bufaransa bukeka ko abantu batandukanye bo mu muryango wa Bongo, uhereye kuri Omar Bongo ukagera ku muhungu we Ali Bongo, usigaye ari Perezida wa Gabon ubu, hamwe n'umukobwa we Pascaline baba barigwijeho umutungo ufite agaciro kabarirwa muri miliyoni 85 z'ama-euro.

    Abana bane ba Omar Bongo wahoze ari Perezida wa Gabon nibo inzego z'ubutabera mu Bufaransa zakozeho iperereza. Barimo Grâce, Betty, Arthur na Hermine.

    Ni dosiye imaze imyaka irenga 15 ijyanye n'imitungo bivugwa ko babonye mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu Bufaransa.

    Abo bana bakozweho iperereza hagati y'itariki 25 Werurwe na 5 Mata n'umucamanza Dominique Blanc.

    Ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano no kunyereza umutungo wa rubanda, ruswa no gukoresha nabi umutungo ugenewe rubanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/u-bufaransa-burakeka-ko-abana-ba-omar-bongo-basahuye-gabon-se-yategekaga

  • Abanyamadini bibukijwe inshingano zabo mu rugendo rw'isanamitima – #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda ntibiyumvishaga uburyo mu nsengero hashobora kwicirwa abantu cyangwa abayita abakozi b'Imana bakijandika mu bwicanyi ari na byo byatumaga abatutsi bahungira mu nsengero no muri za Kiliziya mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iyi myumvire yahinyujwe n'umwaka wa 1994 ubwo benshi mu bihayimana bifatanyaga na Leta yariho mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Uruhare rwabo rwagaragariye mu gushyigikira ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside, kubiba ivangura ndetse no kwica cyangwa gutanga Abatutsi mu maboko y'ababahigaga nyamara babahungiyeho.

    Abihayimana bijanditse muri Jenoside ni benshi, barimo ababikira, abapadiri n'abapasiteri kugera no ku bakirisitu bashishikariye kwica bagenzi babo.

    Umukozi muri Ibuka ushinzwe Ibikorwa, Ngabo Brave Olivier mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'itorero rya Zion Temple mu Rwanda, yasabye abanyamatorero kwibuka inshingano bafite mu rugendo rw'isanamitima.

    Yagize ati 'Abanyamadini bagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, tutiriwe tuvuga idini runaka murabizi mwese uko abakoloni bazanye idini ariko bakazana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ku buryo n'uyu munsi tugifite abayobozi b'amadini bakoze ibyaha bya Jenoside banabihaniwe. Ibyo bigaragaza uruhare rutaziguye mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside aho kubaka umuntu.'

    'Isanamitima ni urugendo ujyanamo abantu bitari amagambo meza gusa ahubwo no mu bikorwa. Hari ibikorwa byinshi birimo n'ibiterane by'isanamitima mujya mukora, mukomereze aho ariko ndagira ngo bigere hose.'

    Yavuze ko uruhare rukomeye rw'amadini n'amatorero ari ukongera gukebuka bakareba kuri bagenzi babo bakoze ibidakwiriye bakiyemeza gukora ibitandukanye na byo.

    Ati 'Isanamitima ivura wa wundi warozwe n'amagambo yambura abantu ubumuntu, ariko noneho ikanavura n'uwabuze ababyeyi, abirukanwe ku kazi…birumvikana niba umututsi yarageze aho yumva koko ko adakwiriye no kubaho, birumvikana ko uyu munsi isanamitima rikwiriye kugira ngo urugendo rujya mu ijuru turujyanemo turandatanye.'

    Umukozi ushinzwe Ishami ry'Imiyoborere mu Karere ka Kicukiro, Muhigirwa Aaron yasabye abitabiriye uyu muhango ko bakwiye kugira uruhare rukomeye mu guhangana n'abashaka guhakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurandura bivuye inyuma ingengabitekerezo yayo bihereye mu madini.

    Manirakiza Divin warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abavandimwe be bakaba bariciwe mu Kiliziya ya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, yagaragaje ko gusubira mu rusengero ari byo byongeye kumufasha mu rugendo rwo kwiyubaka, asaba abakiri muri ubwo buribwe guhinduka.

    Ati 'Umutima wari urushye mu buryo ntashobora kukubwira kuko hari n'igihe nibwiraga ngo ninicara mu kabari nibwo numva ntuje. Hano mu itorero nahuye n'Imana ikora ku mutima wanjye, itorero ryagize umumaro ukomeye kugira ngo nkire ibikomere kuko nabonye umuryango, mbona n'abanyitaho. Kumenya Imana ku warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni impano ikomeye kuko bituma ubasha gukira vuba ukanababarira vuba'.

    Umuvugizi w'Itorero rya Zion Temple mu Rwanda, Tuyizere Jean Baptiste, yavuze ko mu rugendo rw'isanamitima amadini n'amatorero asabwa kuzuza inshingano zirimo kwigisha abayoboke babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, komora imitima, guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwigisha abayigizemo uruhare bahereye mu magereza.

    Abanyamadini basabwe gukomeza kunga ubumwe

    Abazinutswe insengero bagiriwe inama zo kuzigana kuko bashobora kongera guhembuka

    Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka bacanye urumuri rw’icyizere

    Ngabo Brave Olivier yasabye abanyamadini gukomeza umurongo wo gusana imitima

    Umukozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Muhigirwa Aaron yasabye abanyamadini kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-bibukijwe-inshingano-zabo-mu-rugendo-rw-isanamitima

  • Meteo Rwanda iraburira kwitega imvura nyinshi muri iyi minsi yanyuma y'ukwezi kwa Mata #rwanda #RwOT

    Mu minsi isigaye ya Mata hazagwa imvura iruta iyabonetse mu byumweru bibiri bishize

    Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere, Meteo Rwanda, kivuga ko mu gice cya gatatu cy'uku kwezi kwa Mata 2022 (kuva tariki 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura iruta iyabonetse mu gice cy'amatariki y'uku kwezi yabanje.

    Iki kigo kivuga ko hazaboneka imvura iri hagati ya milimetero 50 na 150, ariko inyinshi iri hagati ya milimetero 130 na 150 ikaba iteganyijwe mu turere twa Rubavu na Rutsiro, henshi mu turere twa Nyamasheke, Nyabihu, Burera, Musanze, Gakenke na Rulindo, mu burengerazuba bw'uturere twa Ngororero, Gicumbi na Karongi.

    Ibice bisigaye by'Intara y'Amajyaruguru, Iburengerazuba, hamwe no mu burengerazuba bw'uturere twa Nyagatare, Nyaruguru, Nyamagabe, amajyaruguru y'uturere twa Muhanga, Kamonyi, Huye na Gasabo, mu
    majyepfo y'Akarere ka Nyanza n'igice gito cy'Akarere ka Gisagara, ho hateganyijwe imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 110 na 130.
    Meteo Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa, mu gihugu muri iki gihe (ubusanzwe ikaba ijya iba hagati ya milimetero 30 na 100).

    Iminsi iyi mvura izagwamo izaba iri hagati y'itandatu (6) n'umunani (8). Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba n'umuyaga ikazaterwa n'isangano ry'imiyaga riherereye mu karere u Rwanda rururimo, ryongereraimbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu.

    Hateganyijwe kandi Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 9 ku isegonda mu turere twa Nyagatare na Kirehe, henshi mu turere twa Gatsibo, Nyanza, Karongi, Nyamagabe, Rusizi, Gicumbi, no mu bice bimwe by'uturere twa Rulindo, Kamonyi, Muhanga, Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Gakenke na Rubavu.

    Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye by'Igihugu.

    Meteo ivuga kandi ko hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere
    Selisiyusi 17 na 29 mu Rwanda, cyane cyane mu bice bimwe by'Umujyi wa Kigali, mu Kibaya cya Bugarama n'igice cy'Amayaga, hazumvikana uburi hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 29.

    Igipimo cy'ubushyuhe kiri hagati ya dogere selisiyusi 23 na 26 giteganyijwe mu bice bisigaye by'Intara y'Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, Akarere ka Rusizi no mu Ntara y'Amajyepfo, uretse mu burengerazuba bw'uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

    Mu majyaruguru y'Akarere ka Muhanga hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya degere Selisiyusi 20 na 23, na ho mu majyaruguru y'Intara y'Amajyaruguru muri Parike y'Igihugu y'Iburunga, mu burengerazuba bw'uturere twa Nyabihu na Ngororero, mu burasirazuba bw'uturere twa Rubavu na Rutsiro, no muri Parike y'Iguhugu ya Nyungwe ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 20.

    Ubushyuhe buteganyijwe buri munsi gato y'ikigero cy'impuzandengo y'ubushyuhe busanzwe bubaho mu kwezi kwa Mata muri iki gice cya gatatu cyako.

    Mu ngaruka ziteganyijwe zizaterwa n'imvura, inkuba n'umuyaga harimo imyuzure mu
    mihanda iherereye hafi y'imigezi no mu bishanga cyangwa hafi y'imigezi ahakorerwa ubuhinzi n'ubworozi, kunyerera kw'imihanda y'ibitaka bibangamira imodoka, inkangu ahantu hahanamye hatarwanyijwe isuri no gutwarwa kw'ibisenge by'inzu bitaziritse neza.

    Hari n'ibiza/impanuka byaterwa no kugwa kw'ibiti biri ahantu hatameze neza cyangwa
    amashami y'ibiti, impanuka ziterwa n'imirabyo n'inkuba ahantu hatandukanye
    mu gihugu.

    Meteo Rwanda ikaba igira inama Abanyarwanda n'inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira ibiza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/meteo-rwanda-iraburira-kwitega-imvura-nyinshi-muri-iyi-minsi-yanyuma-y-ukwezi