
Category: Uncategorized
-
#Kwibuka i Murambi: Dr Bizimana yagarutse ku banyapolitiki beza n’ababi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje Abanyapotiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi (…) -
Wema Sepetu yemeje ko yagiye mu bapfumu, yicuza ikintu gikomeye, iby’ubukwe bwe #rwanda #RwOT
Umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania wakanyujijeho mu rukundo na Diamond Platnumz, Wema Sepetu avuga ko kimwe mu bintu yicuza ari ukuba yarabaye icyamamare.
Mu kiganiro uyu mukobwa wabaye Nyampinga wa Tanzania wa 2006 yagiranye na Digital, yavuze ko yumva igihe kigeze ngo arongorwe kuko atakiri umwana ndetse yiteguye ko abantu bazamutwerera.
Ati “ndimo gutekereza uburyo abantu bazantwerera. Natwerereye mu bukwe bwinshi kuki njye batantwerera? Nzaba umwizerwa ku mugabo wanjye. Ndabyifuza. Nk’umugore uba ubitekereza kuko sindimo nsubira ibwana.”
Mu buzima bwe bw’ubwamamare, Sepetu yifuza kuba ataramenyekanye.
Ati “hari igihe niyanze nka Wema Sepetu. Ndikunda. Byari bigoye, ntabwo waba mu nzira buri gihe, rimwe na rimwe uricuza. Iyo nzira nayinyuzemo.”
Yashimiye umuryango we wamubaye hafi mu bihe bigoye byose yagiye anyuramo, kuko ngo baramufashije cyane iyo atabagira ntazi aho yari kuba ari.
Yemeje ko hari igihe yagiye ku mupfumu, nyuma yo kugirwa inama y’uko ibyo yifuza azahita abigireho, gusa ngo yasanze Imana ari yo nkuru.
Ati “yego nibyo nagiye kureba umupfumu. Ndi umwirabura sinabeshya. Hari ibihe mu buzima utekereza ko nubikora hari ikintu uzageraho, mu bitekerezo uba wumva nta kindi cyagufasha.”
“Iyo umuntu aguhaye icyo gitekerezo uhita wumva wagishyira mu bikorwa. Nahawe amategeko agoranye. Nizeye Imana mu masengesho. Abantu bavuga ko amasengesho atwara igihe kirekire uba ugomba kuyakangura.”
Wema Sepetu yamamaye cyane ubwo yari mu rukundo na Diamond Platnumz ariko bakaza gutandukana, yanakundanyeho kandi na Steven Kanumba na we wari umukinnyi wa filime muri Tanzania akaba yaritabye Imana.
Sepetu Wema yemeje ko yagiye mu bapfumu -
DIGP Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwa Loni muri Santrafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Kane tariki ya 21 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/Ops, (…)
-
Volleyball: Mukandayisenga Benitha yerekeje muri KCB yo muri Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umukinnyi w’Umunyarwandakazi wabigize umwuga muri Volleyball, Mukandayisenga Benitha, arerekeza muri Kenya kuri uyu wa Gatanu, aho agiye mu ikipe ya Kenya (…)
-
Umuganga wahisemo kuba umwicanyi: Hanenzwe ubugwari bwaranze Sindikubwaho wari Perezida agashyira imbere ubwicanyi – #rwanda #RwOT
Tariki ya 21 Mata buri mwaka ni bwo i Cyarwa bagira umunsi wihariye wo kwibuka ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari batuye muri icyo gice bitewe n'amateka yaho ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Mata 2022, ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarutswe ku bugwari bwaranze Sindikubwabo Théodore dore ko yari umuturanyi wabo.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa cyo kwibuka, yavuze ko Sindikubwabo yari umuganga ariko ahitamo kuba umwicanyi.
Yagize ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'ubuyobozi bubi kandi bunayishyira mu bikorwa. Tumba yagize umwihariko kuko abakoraga Jenoside batijwe umurindi n'uwari Perezida wa Leta yiyise iy'Abatabazi, umuganga wahisemo kuba umwicanyi, Sindikubwabo Théodore, agashishikariza kwica abana yavuraga n'ababyeyi babamuzaniraga, igihe yakoraga inama tariki ya 19 Mata 1994 hano mu Mujyi wa Butare.'
Dr Ngamije yavuze ko icyo gihe Sindikubwabo yavuze ijambo aburira Abanya-Butare n'urwango rwinshi n'iterabwoba ko 'udashaka kwica yigira ntibindeba na we yicwa'.
Ati 'By'umwihariko Sindikubwabo akaba yari atuye muri uyu murenge turimo [Tumba] hari n'ikigo ndetse cy'abajandarume n'abanyeshuri ba kaminuza bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari batuye hano i Tumba.'
Yakomeje avuga ko guhura uyu munsi bigamije kwibuka urupfu rubi Abatutsi bishwe hagarukwa no ku ruhare ubuyobozi bubi bwabigizemo kandi bamagana abajenosideri bose aho bari n'abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati 'Guhurira hano ni umwanya twongera kwiyemeza no gufata ingamba ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.'
Yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babuze ababyeyi, abana, abavandimwe n'inshuti.
Ati 'Mu by'ukuri ni ubuzima bubabaje mwanyuzemo, uyu munsi turabakomeza tubabwira tuti 'mufite igihugu cyiza kibakunda kandi giharanira iterambere rya buri wese', gifite ubuyobozi bwiza bwahisemo kubakira iterambere ryacyo ku nkingi y'ubumwe n'ubwiyunge.'
Mukama Eugène uvuka mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba yatanze ubuhamya avuga uko Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye abo mu muryango we n'uko yaje kurokorwa n'Inkotanyi tariki ya 3 Nyakanga 1994.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye i Tumba nyuma y'ijambo rya Perezida Sindikubwabo ryo ku wa 19 Mata 1994.
Yagize ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi itangira nari kumwe n'ababyeyi banjye hano mu Isumo [mu Murenge wa Tumba] hari tariki 20 nyuma y'umunsi umwe Perezida Sindikubwabo avugiye ijambo hano i Butare rishishikariza Abahutu kwica Abatutsi.'
Abafashe ijambo bose basabye Abanyarwanda kunga ubumwe birinda amacakubiri kandi bagafatanya kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa ruruhukiyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 11.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa cyo kwibuka, yavuze ko Sindikubwabo yari umuganga ariko ahitamo kuba umwicanyi
Umuhanzi Bonhomme yifatanyije n’ab’i Tumba kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w'Umuryango IBUKA, Egide Nkuranga, yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana babo amateka nyakuri y’u Rwanda
Mukama yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu Murenge wa Tumba nyuma y'ijambo rya Perezida Sindikubwabo ryo ku wa 19 Mata 1994
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye Abanyarwanda bose kunga ubumwe
Hasobanuwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye
Abanyarwanda basabwe kunga ubumwe baharanira kubaka igihugu kizira amacakubiri
Abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahumurijwe -
Umusaza w'imyaka 83 ari mu byishimo byo kwibaruka imfura ye nyuma nyuma y'igihe kirekire ategereje umwana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y'umusaza witwa Yosia Mwesigye w'imyaka 83 y'amavuko uri mu byishimo nyuma yo kunguka umwana w'imfura ageze mu zabukuru. Uyu musaza akibana n'umugore we wa mbere witabye Imana yamaze imyaka 57 ategereje urubyaro ariko ntibyakunda. Uyu mwana w'imfura yamubyaranye n'umugore we wa kabiri.

Uyu musaza Yosia Mwesigye ari mu byishimo byinshi byo kwitwa umubyeyi ageze mu zabukuru nyuma yo kugerageza gushaka urubyaro akibana n'umugore we wa mbere witabye Imana ariko bikanga.
Yosia yamaze imyaka 57 yose ategereje ko yakunguka umwana ariko biranga kuko umugore we wa mbere witabye Imana afite imyaka 79, yari afite ibibazo bituma atabasha kubyara.
Amakuru avuga ko uyu musaza yashyingiranwe n'umugore we wa mbere witwaga Jane Tukamuhabwa mu mwaka 1962 ubwo Yosia yari afite imyaka 23 y'amavuko.
Aba bombi bakibana baje kujya mu mavuriro atandukanye abaganga bababwira ko ntakibazo bafite bashobora kubyara ariko bategereza ko nabo babona umwana baraheba. Nubwo bahuye n'ibi bibazo Yosia yakomeje kuba umwizerwa ku mugore we.
Mu mwaka 2008, umugore w'uyu musaza yaje gufatwa n'uburwayi bwa kanseri y'inkondo y'umura aza kwitaba Imana mu mwaka 2018.
Nyuma y'uko umugore we yitabye Imana nta mwana babyaranye, Yosia yasigaye abana n'abakozi be ndetse n'abana yareraga.
Ku myaka 79 y'amavuko, uyu musaza yaje gutekereza kongera gushaka undi mugore nyuma y'uko mushiki we witwa Feredansi Tumushabe amweretse umukobwa yamuhitiyemo ko yamubera umugore. Ntibyatinze nawe afata icyemezo ashyingiranwa n'uyu mukobwa w'inkumi witwa Sharon Arinaitwe.

Nyuma y'imyaka ibiri aba bombi bashyingiranwe, Sharon w'imyaka 29 y'amavuko yaje gutwita maze kuwa 23 Werurwe abyara umwana w'umuhungu.
Umusaza Yosia Mwesigye ateruye imfura ye hamwe n'umugore we Sharon Arinaitwe (iburyo) na mushiki we Feredansi Tumushabe
Yosia nyuma yo kunguka imfura ye ageze mu zabukuru yagize ati: 'Ndanezerewe cyane kuba Imana yampaye umugisha wo kunguka umwana ngeze mu zabukuru. Ntabwo nigeze ntekereza ko nzigera nunguka umwana, nakomeje gusenga none bwa nyuma, Imana isubije amasengesho yanjye ubu ndi umubyeyi.'Sharon yatangaje ko Yosia ari umugabo mwiza ukunda umuryango we ndetse ko azakomeza kumwitaho igihe cyose azaba akiriho.
-
Ku isabukuru y'imyaka 96 Umwamikazi Elisabeth II hayishuye ikintu kibabaje ari kubona i Bwami #rwanda #RwOT
Umwamikaza Elisabeth II ni we wa mbere mu mateka y'u Bwongereza ubashije kumara imyaka mirongo irindwi (70) ari ku ngoma.
Ikinyamakuru US Today kivuga ko ibi birori byabereye ahitwa Sandringham, ndetse ko ibirori byo kwizihiza umunsi yaboneyeho izuba byitabiriwe n'abantu bake, bagizwe n'abo mu muryango we, abavandimwe n'inshuti.
Hashyizwe ahagaragara ifoto yo kwizihiza isabukuru y'amavuko ye, yerekana Umwamikazi ari hagati y'amafarasi ye abiri.
Izo Farasi imwe yitwa Bybeck Nightingale indi yitwa Bybeck Katie.
Biravugwa ko Umwamikazi kuri iyi nshuro atigeze yishimira kwizihiza isabukuru ye nk'uko mbere byari bisanzwe, kuko ngo ababajwe no kuba umwuzukuru we muto Harry atakimwubaha ndetse akaba yaranavuye Ibwami agasezera no mu nshingano zaho zose dore ko ubu asigaye atuye muri Amerika.
Ibindi biri mu bibabaza umwamikazi kuri Harry ni imbwirwaruhame asigaye agaragaramo avuga amagambo y'Ubuzima bw'Ibwami, ibisa nko gusebya cyangwa gutesha agaciro gakwiye guhabwa ibwami.
Ikindi kandi ni ukuba umwaka ushize mu kwezi agiriramo isabukuru ye yarapfushije umugabo yafataga nk'agakoni k'iminsi yicumba.
Tariki 09 Mata 2021 nibwo Igikomangoma Philip wari umugabo w'Umwamikazi Elisabeth II yitabye Imana afite imyaka 99, akaba yari amaze imyaka 66 abana na Elisabeth II.
-
AVEGA yahawe inkunga yo gufasha bamwe mu babyeyi bihurije hamwe bakadoda – #rwanda #RwOT
Iyi nkunga yatanzwe ku ishami rya AVEGA-Agahozo rya Rwamagana ku wa Gatatu, tariki ya 20 Mata 2022, ikaba yatanzwe n'Uruganda rukora ibyuma rwa SteelRwa.
Bamwe mu bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Rwamagana bihurije hamwe mu itsinda rikora ubudozi bw'imipira kugira ngo be guheranwa n'agahinda.
Visi Perezidan wa mbere wa AVEGA- Agahozo ku rwego rw'Igihugu, Mujawayezu Xaverine, yavuze ko bishimiye cyane inkunga yo kubakomeza bahawe na SteelRwa, ikaba ngo igiye kubafasha kubonera ibikoresho itsinda ririmo abanyamuryango 26 badoda imipira.
Yagize ati 'Aya mafaranga tuzayakoresha tugura ibikoresho by'iryo tsinda riboha imipira n'ubudozi bw'imashini, tuzagura uwo mushinga tubashe kwigisha n'abandi bantu benshi.'
Mukakibibi Spéciose ubarizwa muri iri tsinda ridoda yavuze ko inkunga bahawe igiye kubafasha mu kurushaho kwiyubaka cyane no kongera ibikoresho bakoresha.
Ati 'Mbere twabanje guhurira hano dukora siporo tuyizamo dusanga ifite umumaro. Nyuma rero twakoze umushinga wo kudoda, kuri ubu hari ibikoresho tutari dufite ariko iyi nkunga tubonye izadufasha cyane.'
Mukakibibi yavuze ko mu gihe nk'iki cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi iyo ngo babonye abantu babitaho bakabasura, bibereka ko batari bonyine ahubwo bikabakomeza cyane muri ibi bihe.
Umuyobozi Mukuru wa SteelRwa, Sandeep Phadnis, yavuze ko ari ubwa mbere batangiye ibikorwa byo gufasha imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje ati 'Ni ibikorwa twifuza gukomeza gukora umwaka ku wundi kuko ari inshingano zacu kuba sosiyete Nyarwanda.''
Umuryango AVEGA- Agahozo washinzwe n'abapfakazi ba Jenoside mu 1995 ugamije kubahuriza hamwe kugira ngo bisungane, bahozanye ndetse bashobore gutangira urugendo rwo guhangana n'ingaruka zasizwe na Jenoside zirimo ibibazo by'ubuzima birimo ibikomere byo ku mubiri, abari barafashwe ku ngufu bandujwe agakoko gatera SIDA, abari bafite ihungabana no kumva ari bonyine.
Uyu muryango watangiranye abanyamuryango ibihumbi 25, bo n'ababakomokaho bagerageje guhangana n'izo ngaruka ndetse uko imyaka ishira ni ko AVEGA itera imbere, iharanira gukomeza kuba ingobyi y'ubudaheranwa ku bayirimo ndetse igira n'uruhare mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.
AVEGA yahawe inkunga yo gufasha bamwe mu babyeyi bihurije hamwe batangiza umwuga wo kudoda
Hanatanzwe ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ababyeyi bari muri AVEGA- Agahozo bishimiye ko batekerejweho bagahabwa inkunga
Mbere yo gusura no guha inkunga ababyeyi bari muri AVEGA, abakozi b'Uruganda rukora ibyuma rwa SteelRwa bunamiye inzirakarengane za Jenoside -
Abakuru b'ibihu bya EAC banzuye guhuza Imbaraga mu bikorwa byo gushakira umutekano DRC #rwanda #RwOT
Abakuru b'ibihugu bihuriye mu muryango w'Afurika (EAC) bashyizeho imirongo migari igera kuri ine igamije kugarura amahoro n'umutekano mu burusasirazuba bw'igihugu kinyamuryango gishya Repuburika ya Demokarasi ya Congo.
Inama nto yiga ku mutekano yayobowe na Perezida Uhuru Kenyatta,ari nawe uyoboye uyu muryango EAC kuri ubu,ibera I Nairobi aho yahuje perezida Félix Antoine Tshisekedi wa DRC, Yoweri Museveni wa Uganda na Maj. Gen Évariste Ndayishimiye w'Uburundi.
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yahagarariwe muri iyi nama ku bibazo by'umutekano muke uvugwa muri Congo , na Minisitiri w'ubuanyi, Dr. Vincent Biruta.
Itangazo ryasohowe nyuma y'inama, rigaragaza ko abakuru b'ibihugu babwiwe neza iby'umutekano muke uvugwa mu gihugu cy'abaturanyi cya DRC.
Rigaragaza ko nyuma y'ibiganiro mpaka byabaye mu mwuka mwiza wuje umutuzo, kugirango habungwabungwe umutekano n'iterambere mu burasirazuba bwa Congo,ari uko aba bategetsi batumira bagenzi babo batabonetse kuzicarana ubutaha bagasangira ibitekerezo kuri iki.
Abakuru b'ibihugu kandi bemeranijwe kuzaha ikaze ubushishozi bw'imiryango yigenga irimo , ubunyamabanga bukuru bwa UN n'umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, ubunyamabanga bwa ICGLR n'ubwa EAC nk'uko byasabwe na DRC.
Bemeranijwe kuzatumira abahuza mu biganiro byo kugarura umutekano muri Congo barimo Amerika n'Ubufaransa bazfasha mu gukurikiranira hafi niba ibyo ibihugu bizaba byiyemeje bibishyira mu bikorwa uko bikwiye.ariko bagakurikiranwa na Perezida Kenyata by'umwihariko.
Inama yumvikanye ko Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ariwe uzajya ategeka akanahuza ibiganiro bya politikihagati y'imitwe yitwaje intwaro na Goverinoma ya DRC igihe bibaye ngombwa.Mu bidi iyi nama y'abakuru bibihugu bya EAC bagezeho n'uko ibiganiro bya Congo n'ubuyobozi bw'imitwe ikorera muri iki gihugu bizatangira vuba hashoboka kugirango intambwe yambere yo kugarura amahoro mu karere iterwe.
Abakuru b'ibihugu babwiwe ko Perezida wa Congo azatumiza inama y'ubugenzuzi kuri uyu wa, 22nd Mata, 2022.
Abaperezida kandi biyemeje gutangira kwihutisha umugambi wo gushyiraho ingabo zihuriweho mu karere zizifashishwa mu gusenya udutsiko twitwaje intwaro dukomeza kuzengereza abaturage muri Congo no kwigomeka ku butegetsi bwa bimwe muri ibi bihugu.
Guhura kw'aba bakuru b'ibihugu bya EAC kwanzuye ko imitwe yitwaje intwaro muri Congo yose yahabwa amahirwe mu biganiro bigamije amahoro nta mananiza abayeho kugirango bizorohe mu kumenya ninde,ararwanira iki?
Utazakora ibyo asabwa , bizahita bitanga umurongo ko imitwe y'abanyekongo yitwaje intwaro yose irwanira ubusa kandi izahita isenywa ntayandi mananiza, maze abandi basubizwe mu bihugu baturutsemo
Abakuru b'ibihugu muri EAC bemeranijwe ko DRC ihita itangira igikorwa cyo gushyiraho umutwe w'ingabo uhuriweho kandi ugahita utangira imirimo yawo mu maguru mashya.
Inama nk'iyi izongera guterana nyuma y'ukwezi kumwe gusa,bareba aho imyazuro bemeranijwe igeze yubahirizwa. -
Hari ibyababaje Umwamikazi Elisabeth II ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 96 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Kane tariki 21 Mata 2022, nibwo Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza yizihije isabukuru ye y’imyaka 96 amaze ageze ku Isi. Umwamikaza Elisabeth II (…)