Category: Uncategorized

  • Ni gute wakubaka ikizere ku mukunzi wawe mu gihe akuri kure? #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bintu bishobora kubaka ikizere k'umukunzi wawe nubwo waba umuri kure ugatuma yumva ko muri kumwe.

    1. Gerageza kumuvugisha kenshi kuruta uko mwavuganaga

    Ni byiza ko niba uri kure y'umukunzi wawe udaterera agati mu ryinyo ngo wumve ko azi uko wiyumva mu gihe mutari kumwe gerageza kumuvugisha cyane amenye uko umerewe, umusangize ubuzima bwose urimo kugirango yumve atekanye kandi nawe umwereke ko ushishikajwe no kumenya uko amerewe.

    2. Gerageza kubahiriza amasezerano mwagiranye

    Kuugirango ube umwizerwa ku mukunzi wawe nuko wubahiriza amwe mu masezerano muba mwaragiranye udategereje ko akwibutsa cyangwa wabona hari nimpinduka zibayeho ukamumenyesha byaba na ngombwa ugasaba imbabazi.
    .
    3. Irende kumva amabwire

    Biragoye ko wakubaka umubano ukomeye cyangwa ikizere ku mukunzi wawe mu gihe wamweretse ko wahaye agaciro ibyo wumvanye abandi, niba binabaye ugomba kumenya uburyo mu biganira utavugira hejuru kandi ukamwereka ko nubwo wabyumvise witeguye kumwumva no kwizera ibyo akubwira kuruta ibyo wumviye hanze.

    4. Ibibazo bye bigire ibyawe

    Hari uburyo ushobora kwereka umuntu ko umuhangayikiye kabone nubwo mwaba mutari kumwe bigatuma yumva ko ari kumwe n'umuntu

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ni-gute-wakubaka-ikizere-ku-mukunzi-wawe-mu-gihe-akuri-kure

  • Hagaragajwe uruhare rw'abahanga muri kaminuza mu itegurwa n'ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022 ubwo muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye ikorera ahahoze hakorera Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu 1994 na mbere yaho.

    Amateka y'u Rwanda agaragaza ko bamwe mu banyeshuri, abarimu, abakozi n'abashakashatsi ba Kaminuza Nkuru y'u Rwanda bagize uruhare rukomeye mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Dr Muleefu abigarukaho yavuze ko ubusanzwe abanyabwenge baba bafite inshingano yo gufasha sosiyete gusobanukirwa no kubona ibisubizo by'ibibazo ifite.

    Ati 'Uyu munsi twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu cyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, turibuka uruhare rw'abanyabwenge muri jenoside yakorewe Abatutsi mu gutegura umugambi wayo mu kuyicengeza mu baturage no mu kuyishyira mu bikorwa.'

    Yakomeje avuga ko amateka yabaye mu Rwanda akwiye gutanga isomo, abahanga bagashyira hamwe mu kwimakaza ibyiza no gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.

    Ati 'Kubera ko niyo ugiye kureba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga abenshi ari abanyabwenge. Nk'abantu turi aha ngaha dukwiye gukuramo inshingano z'uko tutakwihanganira y'uko ibintu nk'ibyo ngibyo bikomeza tureberwa.'

    Numukobwa Assoumpta wari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu 1994 yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Kaminuza tariki ya 22 Mata 1994 yari yaraye mu ishyamba rya IRST kuko yari yirukanywe kuko ari Umututsi.

    Yavuze ko hari abanyeshuri, abarimu, abakozi n'abashakashatsi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda bagize uruhare mu bwicanyi.

    Ati 'Abanyeshuri ba hano bishwe n'abanyeshuri bagenzi babo, bishwe n'abarimu n'abakozi bakoraga mu kigo, ni ibintu usanga bibabaje binaremera kwakira.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Igenamigambi n'Ubutegetsi muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Papias Musafiri Malimba, yavuze ko Kaminuza ifite inshingano zo gukora ibyiza hagamijwe guhindura isura mbi yasizwe n'abakoze Jenoside.

    Ati 'Kugira ngo kaminuza dufite ubu ngubu cyangwa n'ejo hazaza izabe kaminuza itandukanye n'icyiswe kaminuza muri ayo mateka.'

    Yavuze ko inshingano ya mbere ari ugutanga uburere buherekeje uburezi hakubakwa indangagaciro n'ubumuntu mu banyeshuri.

    Ati 'Uyu munsi muri kaminuza niba dufite urubyiruko rurenze ibihumbi 26, tububatse neza tukabubakamo ubumuntu tukabaha ubwenge bwubakiye kuri za ndangagaciro murumva umusanzu munini twaba dutanze w'uko baba umusingi w'iterambere no guhindura ingengabitekerezo ya Jenoside yubatswe igihe kinini.'

    Muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye hari urwibutso rwa Jenoside ruruhukiyemo imibiri isaga 400 y'abanyeshuri, abakozi n'abarimu biciwe mu cyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

    Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Amazina y’abanyeshuri, abarimu n’abakozi bo muri Kminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hagaragajwe uruhare rw'abahanga muri kaminuza mu itegurwa n'ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye hashyinguye imibiri isaha 400

    Muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye hari urwibutso rwa Jenoside ruruhukiyemo imibiri isaga 400 y'abanyeshuri, abakozi n'abarimu biciwe mu cyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda

    Senateri Niyomugabo Cyprien yifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda basabwe gutanga umusanzu wabo mu kurera neza kandi bakigisha ubumuntu

    Umuyobozi wa Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Huye, Dr Muleefu Alphonse, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa UR Huye

    Dr Papias Musafiri Malimba, yavuze ko Kaminuza ifite inshingano zo gukora ibyiza hagamijwe guhindura isura mbi yasizwe n'abakoze Jenoside

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-uruhare-rw-abahanga-muri-kaminuza-mu-itegurwa-n-ikorwa-rya-jenoside

  • MINALOC yatanze impamvu umuganda wimuriwe itariki wagombaga gukorerwaho #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umuganda rusange ukorwa buri wa gatandatu wa nyuma w'ukwezi, bitandukanye n'uzakorwa muri uku, kuko uzaba ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, mu gihe wagombaga kuzakorwa tariki 30 Mata 2022.

    Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko mu rwego rwo kurengera ibintu birimo kugenda byangirika hirya no hino mu gihugu kubera ibiza, bahisemo kwigiza umuganda imbere.

    Ati 'Murabona hirya no hino ibiraro biragenda, ikiraro cya Gahira ejobundi cyaragiye gitwawe n'amazi, ibiraro byo muri Vunga itaka riri hafi kuzabirengera, hirya no hino mu gihugu ibintu birimo kwangirika. Imihanda irimo gutenguka, kandi na serivisi z'ubumenyi bw'ikirere zatangaje ko mu kwezi gutaha kwa gatanu tuzongera kugira imvura nyinshi cyane'.

    Akomeza agira ati 'Birasaba rero ko tubikora hakiri kare, tugatabara ibishobora kuba byatabarwa, ndetse tukagira umwanya wo kureba abaturage bari mu manegeka kugira ngo barebe uburyo bazashobora kuyavanwamo kugira ngo batazatwarwa n'imvura. Niyo mpamvu twifuje ko umuganda wigira hino ugakorwa vuba'.

    MINALOC ivuga ko nyuma yo gusuzuma uko ikibazo cy'isuri kimeze mu Rwanda, ndetse n'ibyangirika byinshi bigatwara Leta amafaranga menshi, hari ingamba zafashwe ndetse hakanashirwaho itsinda rigomba kubikurikirana nk'uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.

    Ati 'Turimo gusuzuma uburyo mu gihugu cyacu twarwanya isuri ku butaka bwose bugomba kurwanywaho isuri mu gihugu cyacu, bugera kuri hegitari ibihumbi 587, tukazanakora n'amaterasi y'indinganire ku buso bugera kuri hegitari hafi 21988. Tuzanatera n'amashyamba kuri hegitari ibihumbi 58 z'ubuso mu gihugu hose'.

    Ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, hazakorwa umuganda wo kurwanya isuri, abaturage bakaba basabwa kuyirwanya mu mirima yabo.

    Minisitiri Gatabazi Ati 'Buri muturage yumve ko mu byo agiye kuba asabwa uyu munsi, ni uko imirima ye irwanyije isuri, abafite amasambu manini bayirwanye, amasambu mato barwanye isuri, abatishoboye badafite imbaraga turaza gushyiramo umuganda w'abaturage, urubyiruko, inzego zinyuranye. Turashaka kugira ngo nabo bashyire hamwe imbaraga, ducukure imirwanyasuri dushobore gutangira amazi amanuka ava ku misozi, tunasibure imiferege amazi agomba gucamo, kugira ngo adatwara ibintu by'abaturage'.

    MINALOC ivuga ko izaganira n'abaturage nibabyemeranyaho hajye hakorwa umuganda inshuro nyinshi zishoboka, kugeza igihe ikibazo cy'isuri gicyemuka, nyuma umuganda ukazongera kuba umwe mu kwezi.

    Abayobozi barasabwa gutegura neza umuganda kugira ngo abaturage bamenye ibyo bakora, bakanamenyeshwa ibikoresho bazakenera mbere y'igihe. Abaturage nabo barasabwa kujya mu muganda bagiye kuwukora, birinda kugera aho ukorerwa bakigira mu biganiro.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/minaloc-yatanze-impamvu-umuganda-wimuriwe-itariki-wagombaga-gukorerwaho

  • Uko Ijambo rya Perezida Sindikubwabo Théodore ryabaye intandaro y'iyicwa ry'Abatutsi i Butare – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe hari ku wa 17 Mata 1994, ari nabwo hatangiye ubwicanyi karundura bwo kurimbura Abatutsi bo mu bice bitandukanye by'iyari Perefegitura ya Butare. Ni ibihe bikomeye Abatutsi banyuzemo barara amajoro bihisha mu bihuru, mu migezi n'ahandi bahunga abicanyi.

    Ni inkuru ushobora gufatwa n'ikiniga uramutse uyibariwe na Nkurunziza Jean Baptiste wari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nkurunziza uvuka muri yahoze ari Komini Runyinya, muri Perefegitura ya Butare, yagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi itotezwa ry'Abatutsi ryatangiye kuva cyera.

    Ati 'Reka nguhe nk'urugero, Data [Semukunzi Filimini] yari yarize amashuri yisumbuye cyera muri za 1954, yari umwarimu. Rero yagiye afungwa inshuro nyinshi hari bakuru banjye bagiye bavuka afunze, nk'uwitwa Gakunde Celestin yavutse Papa afunze, afungiwe ko Inyenzi zateye muri za 1966, urumva ko ako ni akarengane.'

    Yakomeje agira ati 'Igihe kinini hari n'igihe bajyaga batema n'inka zacu. Hari nk'Umuhutu twari duturanye wigeze gutema inka yacu ngo iciye mu murima we. Ubundi inka ntabwo yaca mu murima ngo uyiteme ariko ugasanga kubera ko ivangura ryari ritangiye kugaragara cyane […].'

    Nkurunziza avuga ko ikindi kintu kigaragaza uburemere bw'ivangura no guhezwa kw'Abatutsi muri ibyo bihe, hari mukuru we warangije kwiga amashuri abanza yangirwa gukomeza ayisumbuye mu Rwanda biba ngombwa ko ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ibi kandi niko byanagenze kuri Nkurunziza kuko n'ubwo yize amashuri ari umuhanga nk'umwana wari uwa mwarimu, ariko yabujijwe kwiga mu mashuri ya Leta kuko arangije abanza yajyanywe mu mashuri yigenga kandi yari umuhanga cyane.

    Ati 'Ubuzima bwari bubi, aho twari dutuye twari duturanye n'Abahutu b'Intagondwa bajyaga batubwira ko mu 1959 badutwikiye kandi bazongera. Kumva ko umuntu yagutwikira, ni rwa rwango bari barigishijwe.'

    Ijambo rya Sindikubwabo, akaga gakomeye ku Batutsi b'i Butare

    Mbere gato no mu itangira rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perefegitura ya Butare yayoborwaga na Habyarimana Jean Baptiste wari Umututsi akaba n'Umuyoboke w'Ishyaka rya PL.

    Ubwo Jenoside yatangiraga, Dr Habyarimana yahise akoresha inama abasirikare n'abayoboraga za Komine, ababwira ko batagomba kwica Abatutsi.

    Ni ibintu byatumye uwari Perezida wa Guverinoma yiyise iy'Abatabazi, Sindikubwabo Théodore, yimanukira ajyana na Kambanda Jean wari Minisitiri w'Intebe, bajya muri iyo ntara kubaza impamvu abaho bataratangira gukora ubwicanyi.

    Mu ijambo yahavugiye, yahamagariye abaturage kwitabira Jenoside, ntibabe ba 'Ntibindeba'. Amaze kuhava abasirikare bafatanyije n'Interahamwe bishe abasivili benshi b'Abatutsi bari batuye i Butare hamwe n'impunzi zari zaturutse mu tundi turere tw'u Rwanda.

    Nkurunziza ati 'Byageze aho arimanukira Perezida w'Abatabazi, aza i Butare atumiza Abajandarume, ba Burugumesitiri n'Abakonsiye bose baraterana arababwira ati 'mwigize ba 'Ntibindeba' ntabwo mukora, bo babyitaga akazi ngo ni ugukora.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo gihe yahise ababwira ko abandi bamaze gukora, ubwo rero muri za komini z'abari bahungiye iwacu, hari abari baramaze kwicwa hasigara bake, nabo bahise batangira kwicwa.'

    Nkurunziza avuga ko Perefe Dr Habyarimana watindije ubwicanyi bahise bamukuraho bamusimbuza undi w'Umuhutu witwa Sylvain Nsabimana, bityo akaga karatangira ku Batutsi b'i Butare.

    Ati 'Icyo gihe nibwo twatangiye bwa buzima bubi. Twajyaga dushaka guhunga nijoro, tugashaka kugenda nijoro ariko bakadutangira [Abajandarume n'Interahamwe].'

    Avuga ko icyo gihe Abatutsi batangiye kugabwaho ibitero ahantu hose babaga bihishe, abenshi baricwa ku buryo nk'ahari hihishe abarenga ibihumbi 100 hafi ya bose bishwe, abandi bake bagerageza guhungira mu gihugu cy'u Burundi.

    Sindikubwabo yavugiye ijambo i Butare ryabaye intandaro yo kwica abatutsi baho

    Video: Amahoro Pacifique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ijambo-rya-perezida-sindikubwabo-theodore-ryabaye-intandaro-y-iyicwa-ry

  • Stade Regional mu isura nshya #rwanda #RwOT

    Stade ya Kigali izwi nka Satde Regional igiye kuvugururwa yubakwe mu buryo bugezweho bujyanye n’icyerekezo cy’umujyi wa Kigali nk’umurwa mukuru w’u Rwanda.

    Ibi bije Nyuma y’uko iyi Stade bigaragaye ko itari ku rwego rwo Kwakira imikino mpuzamahanga aho CAF na FIFA byasabye ko hari ibyayivugururwamo ikajyana n’igihe.

    Muri Mata 2021 ni bwo CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko Stade u Rwanda rufite itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga aho bayisabye kuvugurura Stade ya Kigali (Stade Regional).

    Icyo gihe Stade yahise ifungwa ndetse amakipe yakiriraga kuri iyi Stade amwe ajya i Huye, Muhanga na Bugesera.

    Nyuma yo kuvugurura Urwambariro(Dressing Room), Ubwiherero, tapis(yo mu rwambariro), gusiga amarangi, guhindura intebe z’abasimbura(bench), CAF yabahaye uburenganzira bw’agateganyo ariko n’ibisigaye basabwa kuzabikora.

    Hakaba haraburagamo ibintu 3, intebe z’abafana bicaraho aho kwicara kuri sima ku buryo hanamenyekana umubare nyirizina iyi Stade yakira, kubaka icyumba cy’itangazamakuru ndetse no kubaka icyumba cyo kuyigenzuriramo (Control Room).

    Amakuru avuga ko nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wicaye ugasesengura neza wasanze ibi bisigaye nabyo babikoze, mu minsi iri imbere nabwo iyi Stade yazaba itari ku rwego rwiza bahitamo kuyivugurura ikajyana n’icyerekezo Umujyi wa Kigali ufite.

    Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yabwiye ISIMBI ko ari yo mpamvu batashyizemo ibyo basabwaga na CAF kugira ngo bazahakirire imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 ahubwo bakajya kwitabaza Stade ya Huye.

    Avuga ko Leta ishaka kuyivugurura ku buryo yaba ijyanye n’icyerekezo ndetse iri no ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “uretse kuba hari imirimo myinshi yasabwa gukorwa kuri Stade ya Kigali, nk’uko nabikubwiraga Stade ni igikorwa remezo cya Leta, inzego z’igihugu nazo zifuza ko Stade ya Kigali hari ukuntu yakubakwa, byakorwa ku rwego mpuzamahanga, ariko ku rwego ruranga umurwa mukuru.”

    “Niyo mpamvu bahisemo y’uko itakomeza gukorerwa mu bintu by’ako kanya by’agateganyo ahubwo yo yashyizwe muri gahunda yo gukorwa birambuye, navuga nk’igisubizo cy’igihe kirambye.”

    Amakuru ISIMBI yari ifite ni uko iyi Stade iba yaratangiye kuvugururwa mu kwezi gushize kwa Werurwe 2022.

    Stade Regional niyo ya kabiri mu bunini mu Rwanda aho bivugwa ko yakira ibihumbi 10, ni nyuma ya Stade Amahoro nayo yatangiye kuvugururwa yo yakiraga abarenga ibihumbi 23.

    Stade ya Kigali igomba kuvugururwa bijyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/stade-regional-mu-isura-nshya

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane banduye Covid-19 barimo batatu babonetse i (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-bane

  • APR FC yakuyeho urujijo kuri myugariro Karera Hassan uvugwaho ibitandukanye #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC, buvuga ko myugariro wayo Karera Hassan yahawe uruhushya rwo kujya gukora ubukwe bizeye ko azagaruka bitandukanye n’ibyavugwaga ko yaba yaramaze gutandukana n’iyi kipe.

    Mu Kuboza 2021 nibwo Karera Hassan ukina mu mutima w’ubwugarizi wari ku mwaka we wa mbere muri APR FC, yerekeje Finland aho yasanze umukunzi we Umutoni Diane.

    Nyuma y’igenda rye hagiye havugwa byinshi birimo ko atazagaruka, mu ntangiriro z’uyu mwaka ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko yahawe uruhushya ndetse ko nubwo ataragaruka bizeye ko azagaruka.

    Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarkh Muganga yongeye gushimangira ko Karera ari umukinnyi w’iyi kipe wahawe uruhushya rwo kujya gukora ubukwe.

    Ati “Karera Hassan ni umukinnyi wa APR FC, yadusabye kujya gukora ubukwe, umuryango we uba hanze, tumuha ayo mahirwe, ni ibyo arimo.”

    Akomoza ku kuba hari ikipe yo muri iki gihugu yagiyemo yohereje ubutumire isaba Karera Hassan, yavuze ko nta butumire bw’ikipe iyo ari yo yose babonye bwifuza Karera Hassan.

    Karera Hassan yinjiye muri APR FC muri 2021 avuye mu ikipe ya AS Kigali yagiriyemo ibihe byiza, yanakiniye kandi amakipe arimo Kiyovu Sports.

    Karera Hassan ngo yahawe uruhushya rwo kujya gukora ubukwe azagaruka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yakuyeho-urujijo-kuri-myugariro-karera-hassan-uvugwaho-ibitandukanye

  • Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi icyenda bashya – #rwanda #RwOT

    Ba Ambasaderi bakiriwe na Perezida Kagame barimo Kevin Colgan wa Repubulika ya Ireland, Katarína Žuffa Leligdonová wa Repubulika ya Slovakia na Andrii Pravednyk wa Ukraine.

    Bose bari basanzwe bamenyereye akarere ka Afurika y'Iburasirazuba kuko nka Kevin Colgan asanzwe ari Ambasaderi wa Ireland muri Uganda mu gihe Katarína Žuffa Leligdonová yahagarariye igihugu cye muri Kenya cyo kimwe na Andrii Pravednyk wa Ukraine.

    Uwa Ireland azaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda mu gihe uwa Slovakia na Ukraine bo bazaba bafite icyicaro muri Kenya.

    Mu bandi ba Ambasaderi bakiriwe na Perezida Kagame harimo uwa Canada, Christopher Thornley uzaba ufite icyicaro muri Kenya i Nairobi; uwa Sierra Leone, Isatu Aminata Bundu ufite icyicaro i Nairobi na Jaspal Singh ufite icyicaro muri Singapore, ari nacyo gihugu ahagarariye.

    Harimo kandi uwa Nouvelle-Zélande, Michael Ian Upton ufite icyicaro i Addis Ababa na Abdi Mohamoud Eybe wa Djibouti ufite icyicaro i Addis Ababa.

    Monica de Greiff Lindo wa Colombia azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

    Andrii Pravednyk wa Ukraine azaba afite icyicaro muri Kenya

    Kevin Colgan wa Ireland azaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda

    Katarína Žuffa Leligdonová yashyikirije Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira Slovakia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-ba-ambasaderi-icyenda-bashya

  • Dr. Bizimana yagaragaje amatariki abiri aremereye yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata 2022 ubwo yifatanyaga n'Akarere ka Nyamagabe kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bahiciwe barenga ibihumbi 50.

    Dr. Bizimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe inashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi ariko by'umwihariko agaruka ku matariki abiri aremereye kuko ari yo yishweho Abatutsi benshi mu Rwanda.

    Ati 'Itariki ya 20 n'iya 21 z'ukwa Kane 1994 ni yo matariki abiri aremereye [nubwo n'andi akomeye] muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko n'iyo matariki hishweho Abatutsi benshi.'

    Yavuze ko byaturutse ku itariki 19 Mata 1994 ubwo Perezida wa Leta y'Abatabazi, Sindikubwabo Theodore na Minisitiri w'Intebe, Kambanda Jean, bafataga icyemezo cyo kujya i Butare gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.

    Ati 'Bakoresha inama i Butare na Gikongoro ndetse i Butare ho bashyiraho Perefe mushya Sylvère Nsabimana afite iyo misiyo yo kwihutisha Jenoside.'

    Dr. Bizimana yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ko ku itariki ya 21 Mata 1994 ari bwo uwari Minisitiri w'Umuryango, Nyiramasuhuko Pauline yoherejwe i Butare kuyobora ubwicanyi muri Jenoside.

    Ati 'Ku wa 21/4/1994 Leta yakajije ikorwa rya jenoside yohereza Minisitiri Nyiramasuhuko na Nzabonimana Callixte i Butare na Gitarama kuyihutisha. Niwo munsi wishweho Abatutsi benshi mu gihugu: Umujyi wa Butare, Karama, Murambi, Cyanika na Kaduha.'

    Yavuze ko by'umwihariko ku itariki 21 Mata 1994 hari n'umwihariko uremereye ku rwego mpuzamahanga kuko ari bwo Umuryango w'Abibumbye wafashe icyemezo cyo kugabanya ingabo zawo zari mu Rwanda zivanwa ku 2070 basigara ari 250.

    Icyo ngo ni icyemezo kigayitse kigaragaza ubugwari bw'umuryango mpuzamahanga mu gutabara no guhagarika Jenoside.

    Yavuze ko kuri 21 Mata 1994 mu Karere ka Nyamagabe i Murambi hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 50; mu Cyanika hicirwa abarenga ibihumbi 35; naho i Kaduha hicirwa abarenga ibihumbi 47.

    Kuri 21 Mata 1994 mu Karere ka Huye kuri Paruwasi ya Karama hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 75; hishwe n'abandi mu Mujyi wa Butare, i Tumba, i Mpare, ku bitaro bya CHUB, muri Groupe Officiel ya Butare, EAVK, Paruwasi ya Rugango n'ahandi.

    Kuri iyo tariki ya 21 Mata 1994 mu Karere ka Gisagara hishwe Abatutsi i Musha, mu Karere ka Kamonyi ahitwa Gashinge; ku biro bya Komini Ntongwe muri Ruhango no mu Kibaya cya Nyamukumba ndetse no ku Rutabo.

    Dr. Bizimana ati 'Ngira ngo murumva itariki imwe Abatutsi barenga ibihumbi 200 bishwe ku munsi umwe ku itariki 21 ndetse n'abandi bari babanje ku itariki 20. Ni itariki rero iremereye dukwiye kujya duha agaciro, icyubahiro n'uburemere.'

    Kayitaba Micheal watanze ubuhamya yavuze ko ku itariki 21 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye i Murambi bagabweho igitero n'iterahamwe nyinshi.

    Ati 'Kuri 21 ku munsi nk'uyu mu rukerera nibwo bateranye ari benshi batera za gerenade barasa n'imbunda kugeza igihe abantu banegekaye noneho abandi [Interahamwe] binjiramo n'imihoro baza gusonga no gusahura, ni uko uko abantu bacu twibuka bishwe. Aho ngaho niho naburiye umuryango wose w'abantu 17.'

    Bunamiye Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

    I Murambi mu Karere ka Nyamagabe bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

    I Murambi mu Karere ka Nyamagabe hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 50 muri Jenoside

    Basobanuriwe ko ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe inashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

    Abanyarwanda basabwe kunga ubumwe birinda amacakubiri

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène yagaragaje amatariki abiri aremereye muri Jenoside avuga ko aribwo hishwe Abatutsi benshi mu gihugu

    Kayitaba Micheal watanze ubuhamya yavuze ko ku itariki 21 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye i Murambi bagabweho igitero n'iterahamwe nyinshi

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe rugizwe n'ibice bine bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nibwo-nyiramasuhuko-yoherejwe-kuyobora-ubwicanyi-dr-bizimana-yagaragaje

  • Jusuf Nurkić ukinira Portland Trail Blazers ari mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Nurkić ari mu bukerarugendo mu Karere ka Musanze, yanditse kuri Twitter ko yasuye abana barenga 1000 biga mu bigo by'amashuri bibiri, atanga ibikoresho bizifashishwa n'abanyeshuri birimo amakayi, amakaramu, inkweto, imipira yo gukina muri basketball n'umupira w'amaguru ndetse anatanga impanuro kuri abo bana.

    Jusuf Nurkić uzwi nka 'The Bosnian Beast' afite imyaka 27, akaba yaratangiye gukinira Portland Trail Blazers kuva mu 2017. Asanzwe kandi akinira Ikipe y'Igihugu cye.

    Mbere yo kwinjira muri Portland, uyu musore ufite metero ebyiri na santimetero 11 (2 m 11 cm) yabanje gukinira Denver Nuggets hagati ya 2014 na 2017. Mu 2013 yakinaga muri Zadar nk'intizanyo ya Cedevita yagezemo mu 2012.

    Urugendo rwe mu Ikipe y'Igihugu rwatangiye mu 2012 ubwo yakiniraga abatarengeje imyaka 18 mu Gikombe cy'u Burayi, Irushanwa yasoje ari umukinnyi w'Irushanwa (MVP).

    Jusuf Nurkić yavuze ko yishimiye kubona abana bato bishimye

    Uyu musore yari yitwaje impano zirimo amakayi, amakaramu, inkweto n’imipira yo gukina

    Jusuf Nurkić uri mu bukerarugendo mu Rwanda yaganirije abana barenga 1000

    Jusuf Nurkić ukomoka muri Bosnie-Herzégovine, agakinira Portland Trail Blazers ari mu Rwanda

    Jusuf Nurkić akinira Portland Trail Blazers kuva mu 2017


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jusuf-nurkic-ukinira-portland-trail-blazers-ari-mu-rwanda-amafoto