Category: Uncategorized

  • Abavoka basabwe guhashya abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abari abavoka bishwe muri icyo gihe.

    Dr. Nteziryayo yagaragaje ko Politiki yari iriho y'ivangura mu byerekeye urwego rw'ubutabera aho Abanyarwanda b'Abatutsi bahezwaga mu nzego zitandukanye z'ubutabera na bake bari barimo bashyirwagaho igitutu gikomeye.

    Yavuze ko abanyamategeko kuri ubu bafite akazi gakomeye ko guharanira ko urwego rw'Ubutabera rukomeza kuba nta makemwa mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Abanyamategeko turi hano dufite inshingano ikomeye, uko inzego zitandukanye zihurira ku runana rw'ubutabera cyane cyane urugaga rw'abavoka nk'urwego rwibutse abari abavoka. Dufasha igihugu cyacu kubaka umuco w'igihugu kigendera ku mategeko kandi kiyubahiriza kuri buri wese nta vangura iryo ari ryo ryose.'

    Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari hakwiye kwishimira intambwe ikomeye yatewe mu kwiyubaka kugira ngo abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranwe no gukomeza guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside.

    Yavuze ko Urwego rw'Ubucamanza rufatanyije n'izindi nzego zitandukanye ruzakomeza gutanga umusanzu no guharanira kubaka iguhugu kizira akarengane kandi hubahirizwa uburenganzira bwa buri wese.

    Yagaragaje ko nubwo abantu batinya Urugaga rw'Abavoka bifite ishingiro kuko bagaragaza ukuri ari naho yahereye abasaba kugukoresha mu kubaka inzego zihamye z'ubutabera.

    Ati 'Mpora nizera ko uko kuri muzajya muguharanira kugira ngo igihugu cyacu gikomeze guhamya ibirindiro mu kubaka ubutabera bukibereye.'

    Yasabye ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abakoraga mu nzego z'ubutabera bakwiye kumva ko bari abantu b'intangarugero kandi na bo bagaharanira kugera ikirenge mu cyabo.

    Umwe mu batangabuhamya yavuze ko abari Abavoka mbere ya Jenoside bahuye n'ibibazo bikomeye birimo no kwirukanwa mu mashuri bakiri bato kuko bari Abatutsi.

    Yagaragaje ko mbere y'uko Jenoside iba hari ubwo bamwe bafatwaga bitwa ibyitso by'inkotanyi bakabakubita ku buryo babamugaza cyangwa bakabafunga.

    Yavuze ko ivangura ryatangiriye no ku bantu batangiye kugura imodoka kuko no kuri nomero iyiranga bayitangaga bakurikije agace uyiguze abarizwamo.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko igihe cyo kwibuka ari icyo kongera gutekereza ko ibijyanye no gushyiraho inzego zibereye z'ubutabera atari ko byahoze.

    Yagaragaje ko hageragejwe kenshi gushyiraho urugaga ariko ubuyobozi bwariho bukavuga ko byakwemerwa gusa ribaye Ishami rya MRND kandi ari ibintu bitabaho aho ariho hose ku Isi kuko nta rugaga rw'abanyamwuga rushobora kuba ishami ry' ishyaka rya politiki.

    Yavuze ko kumenya ayo mateka byabafashije kwirinda ko ibyabaye byazongera kuba ari na wo murage ukomeye bakwiye gusigira abazabakomokaho.

    Me Nkundabarashi yasabye abavoka bagenzi be gukorana neza mu rwego rwo guhesha ishema umwuga wabo no guharanira guteza imbere ubutabera bw'u Rwanda.

    Kugeza ubu Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda rumaze imyaka 25, rubarizwamo abavoka 1515 bagizwe n'abavoka bakuru 1233 n'abandi barimo abari kwimenyereza uwo mwuga.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntawukuriryayo, yasabye abavoka guharanira ko ubutabera bugera kuri bose

    Hacanwe urumuri rw’icyizere, Abavoka basabwa guharanira ko habaho ubutabera kuri bose

    Abavoka basabwe gukomeza guharanira ukuri mu kazi kabo ka buri munsi

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yasabye bagenzi be guharanira guhesha ishema umwuga wabo

    Bashyize Indabo ku mva rusange nk’ikimenyetso cyo kubaha icyubahiro

    Abari abavoka bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bunamiwe, banahabwa icyubahiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abavoka-basabwe-guhashya-abagipfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Huye: Ku Munsi w'Umurimo, Abanyonzi basabye gukurirwaho ibizitira imikorere yabo – #rwanda #RwOT

    Babivuze kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Gicurasi 2022, ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo.

    Mu byo aba banyonzi bishimira bagezeho harimo kuba barabashije kwigurira ishyamba n'umurima by'asaga miliyoni 9 Frw.

    Habyarimana Théophile yavuze ko yatangiye umwuga wo gutwara abantu n'ibintu ku igare mu 1996 kandi amaze kugera kuri byinshi birimo inzu yubatse, ashaka umugore ndetse akaba yoroye n'amatungo.

    Yishimira ko mbere koperative yabo yari iyobowe nabi ariko nyuma yaho batoye komite nshya, hari byinshi imaze kubagezaho muri rusange.

    Yagize ati 'Mbere twamaze imyaka irenga 10 tuyobowe na komite itagira ibikorwa itugezaho ariko mu mwaka umwe tumaranye n'iyi komite nshya tumaze kwigurira ishyamba n'umurima kandi turabyishimiye dukomeje iterambere. Kuri uyu munsi w'umurimo ndishimye kandi twese twishimiye kuza kureba ibikorwa by'iterambere bya koperative yacu.'

    Uwizerwa Mafubo Liberatha na we yavuze ko imiyoborere myiza basigaye bafite muri koperative yabo yabafashije gukora neza kandi bishimira ibyo bamaze kugeraho mu gihe gito.

    Ati 'Ubu mbasha kubona mituweli, isabune n'ibyo kurya mbikesha igare kandi nkaba nshimira ubuyobozi bwadufashije gushyiraho komite ituyoboye neza kuko murabona ko mu mwaka umwe ibyo imaze kutugezaho kandi twaramaze imyaka irenga 10 nta bikorwa bifatika tugeraho kubera imiyoborere yari mibi.'

    Abanyonzi baganiriye na IGIHE bose bahuriza ku byiza byo kuba muri koperative, bagasaba bagenzi babo na bo kugira umuco wo gukorera hamwe ariko bakita ku kwitorera abayobozi beza bazaharanira iterambere rusange nta munyamuryango basize inyuma.

    Habyarimana Emmanuel ati 'Abantu bataba muri koperative ndabakangurira kuyizamo kuko hari benshi babonye turi gukora neza baraza dukorera hamwe.'

    Umuyobozi wa Koperative Intumwa za Huye, Umurerwa Emerance, yavuze ko bagihabwa inshingano z'ubuyobozi bashyize ingufu mu gukemura ibibazo birimo amadeni no guha abanyonzi nimero, bakurikizaho kubatoza kuzigama kugira ngo bagere ku iterambere.

    Ati 'Twasanze umunyamuryango atagira umugabane shingiro none ubu mu mwaka umwe tumaze, imibare itwereka ko buri munyamuryango mu bantu 600 afite uw'ibihumbi 17 Frw. Ikindi ni uko twicara tukajya inama y'ibikorwa tugomba gukora biduteza imbere.'

    Mu mitungo bamaze kugura harimo ishyamba ry'asaga miliyoni 2 Frw ndetse n'isambu y'asaga miliyoni 7 Frw.

    Bagaragaje imbogamizi bagifite

    Zimwe mu mbogamizi bagifite bifuza gukurirwaho ni ukutagira ahantu hahagije baparika amagare.

    Indi mbogamizi bafite ni uko abenshi muri bo bagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19 kibateza ubukene, mu gihe batakoraga bagurisha amagare yabo ku buryo kuri ubu ayo bakoresha bisaba kuyakodesha.

    Umurerwa ati 'Dufite aho guparika amagare hakeya ku buryo tubashije kubona henshi twakwinjiza umusaruro bikarushaho kuba byiza. Ikindi ni uko dukeneye abaterankunga badufasha kubona amagare.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kamana André, ashingiye ku iterambere koperative Intumwa za Huye iri kugenda igeraho kubera imiyoborere myiza, yasabye n'abandi kugira umuco wo gukorera hamwe.

    Ati 'Kuba bakorera hamwe ni byo bizatuma no kwizigama bishoboka bagere ku iterambere bifuza kandi bateze imbere n'igihugu cyacu.'

    Yabijeje ko imbogamizi bahura na zo bazakomeza gufashwa kuzikuraho nk'uko byagenze mu kubafasha gushyiraho ubuyobozi bwa koperative bwiza.

    Umunsi Mpuzamaganga w'Umurimo muri uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Ahazaza h'Umurimo, Intego dusangiye.”

    Ibyo bagezeho bavuga ko babikesha gukorera hamwe mu bwubahane

    Bishimiye ishyamba biguriye bavuga ko bamaze kumenya ibyiza byo kwizigama

    Bishimira ko komite y’ubuyobozi bitoreye ibafasha kugera kuri byinshi byiza

    Bavuga ko umwuga bakora wo gutwara abantu n’ibintu ubafasha byinshi mu mibereho

    Basabwe gutanga serivisi nziza no kurangwa n’ikinyabupfura

    Basabwe gukomeza gukorana umurava bagamije iterambere

    Bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu mu Karere ka Huye

    Abanyonzi b’i Huye bizihije Umunsi w'Umurimo bishimira ibyo bamaze kugeraho

    Abanyonzi bo mu Karere ka Huye bibumbiye muri Koperative Intumwa za Huye

    Umuyobozi wa Koperative Intumwa za Huye, Umurerwa Emerance, yavuze bajya inama y’ibyo bagomba gukora bibateza imbere

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-ku-munsi-w-umurimo-abanyonzi-basabye-gukurirwaho-ibizitira-imikorere-yabo

  • #COVID19: Abantu bane ni bo banduye ku Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ku Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-bane-ni-bo-banduye-ku-cyumweru

  • J. Cole na Beyonce ku rutonde rwibyamamare 5… – #rwanda #RwOT

    Kuba icyamamare bisaba ibintu bitandukanye, kimwe muri byo ni ukuba abantu bahora bakurikirana aho unyuze hose. Abapaparazzi ahantu hose bashaka amakuru aboneye n'ataboneye, ibyo uvuze bisobanurwa uko biri n'uko bitari.

    Kimwe mu bintu kandi ibyamamare biba bisabwa akenshi ni ugutanga ibiganiro ku ngingo zitandukanye mu binyamakuru no mu nama zinyuranye, ariko n'ubwo bimeze gutyo hari ibyamamare ku isi bigoye kuba wabasha kubona.

    Muri abo harimo nka Beyonce, Taylor Swift na J. Cole aba bamaze kugaragaza ko rwose ibyo gutanga ibiganiro atari ibintu byabo, bikaba binagoye kuba umuntu uwo ariwe wese yamenya iby'ubuzima bwabo. Hano INYARWANDA tukaba twabateguriye ibyamamare 5 bigoye kubona bitanga ikiganiro, n'icyo bavuga kugutanga ibiganiro.

    Nicolas Cage

    Kuvuga ko umukinnyi kabuhariwe muri filimi Nicolas Cage adakunda gutanga ibiganiro si ukubeshya, kuko yamaze imyaka 14 adatanga ikiganiro na kimwe kuri televiziyo.

    N'ubwo ajya aganira n'ibinyamakuru byandika, ariko biragoye kubasha kuvugana nawe mu buryo bw'imbona nkubone habe no mu kwamamaza filimi yakinnyemo cyangwa yatunganije.

    BeyonceMu ntangiriro z'umuziki wa Beyonce  yakoze ibiganiro byinshi mu bitangazamakuru bitandukanye, ariko kugeza ubu kumubona bisigaye bigoye kuko ubuzima bwe yabugize ibanga.

    Ibi bikaba byaratangiye nyuma yo gushyira hanze Album ye yo mu mwaka wa 2013 mu mwaka wa 2014. Yabisobanuye avuga ko burya icy'ingenzi ari ibihangano umuhanzi aha abafana be kuko ibindi birimo uko yaraye n'uko yiriwe atari ngombwa, kuko ntacyo byongera kugukunda cyangwa kwanga ibihangano bye.

    Taylor SwiftMu ruhande rumwe mu mwuga wa Taylor Swift yahagaritse burundu gutanga ibiganiro, ubwo habonekaga amahirwe yo kumubaza ku cyemezo mu kiganiro na Apple Music.

    Yagize ati:'Ibi nabitangiye ngira ngo mbone umwanya neza wo gushyira Album yanjye 'Reputation' ku murongo, ariko na nyuma yayo byarangiye nsanze kujya mu  bitangazamakuru nta kamaro bifite kuko atari umwenda mbereyemo umuntu uwo ariwe wese.'

    The Weekend

    The Weekend ari mu bahanzi bakunzwe kandi batangaje ku isi kuva yakwinjira mu muziki n'ibiganiro mbarwa yatanze mu itangazamakuru, bikaba ari ibintu yiyemeje kuva mu gutangira kwe avuga ko azagerageza kubaho ubuzima bunyuranye n'ubw'abandi bahanzi, cyane ko yabonaga nta gishamaje kuri we kindi akwiye kujyana mu itangazamakuru.

    J ColeUyu muraperi uheruka mu Rwanda yigeze kumara imyaka igera kuri 4 atagaragara habe namba mu itangazamakuru, ibintu yasobanuye avuga ko muri icyo gihe cyose aribwo yize ko gutanga ibiganiro atari ngombwa kuko abifuje kumenya uko ahagaze, aho aherereye ari mbarwa muri iyo myaka yose yamaze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116798/j-cole-na-beyonce-ku-rutonde-rwibyamamare-5-bigoye-kwaka-ikiganiro-mu-itangazamakuru-116798.html

  • Umunyamakuru w'imikino Taifa agiye gutura muri Amerika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Taifa yamenyekanye mu ruba rw'imikino kuri ubu yakoraga mu kiganiro' Urukiko rw'ubujurire ' kuri Radio Fine Fm.

    Hashize iminsi bivugwa ko ashaka kugenda nubwo we ntacyo yigeza abivugaho ariko kugeza ubu we n'umurwango we bamaze guhaguruka berekeza muri Amerika bivugwa ko ari naho bagiye gutura.

    Agiye mu minsi mike ikiganiro yakoragamo cyahagaze bivugwa ko byatewe na bamwe bagikoragamo barimo kugenda harimo na Taifa wagiye kikaba cyarahagaze mu gihe barimo gushaka abazabasimbura.

    Taifa yakunzwe cyane bitewe n'uburyo yakoragamo ikiganiro avuga ukuri kose, imvugo yakoreshaga zasetsaga benshi ndetse hari n'amagambo yamamaye mu gisate cya siporo yazanywe n'uyu mugabo azahora yibukirwaho.

    Kalisa Bruno Taifa ni umwe mu banyamakuru b'imikino bari barirambyemo aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Cotanct FM, City Radio, BTN TV, Radio 10 na Fine FM.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-w-imikino-taifa-agiye-gutura-muri-amerika-amafoto

  • Amafoto utabonye yaranze umukino APR FC yatsinzemo Etoile del’Est #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze Etoile del’Est 3-1 ishimangira umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo nyuma y’umunsi wa 25 wa shampiyona 2021-22.

    Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, ubera kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Etoiledel’Est yatangiye nabi, maze hakiri kare ku munota wa 11 ku makossa y’umunyezamu Allan, manishimwe Djabel yatsindiye APR FC igitego cya mbere.

    Umutoza Abdou Mbarushimana yaje gukora impinduka ku munota 39, uyu munyezamu avamo hajyamo Yves wahise utsindwa igitego cya kabiri na Buregeya Prince ku mupira w’umuterekano wari utewe na Manishimwe Djabel ku munota wa 43.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Mugisha Gilbert yatsindiye APR FC igitego cya gatatu maze amakipe ajya kuruhuka ari 3-0.

    Etoile del’Est itari mu mukino ndetse itanabonye amahirwe menshi yaje kubona igitego cya mbere ari nacyo rukumbi babonye ku kunota wa 65 gitsinzwe na Jimmy Kibengo.

    APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye ishaka ibitego havamo abakinnyi nka Bizimana Yannick, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco hajyamo Mugunga Yves, Itangishaka Blaise waje no kugira ikibazo cy’imvune asimburwa na Nshuti Innocent ndetse na Rwabuhihi Placide ariko biranga umukino urangira ari 3-1.

    Nyuma y’umunsi wa 25 APR FC niyo iyoboye n’amanota 57, ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite umukino na Rutsiro ku munsi w’ejo.

    AMAFOTO: Canisius KAGABO / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-utabonye-yaranze-umukino-apr-fc-yatsinzemo-etoile-del-est

  • Umuhanzi Harmonize yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru taliki ya 1 Gicurasi 2022 Television NTV yo muri Kenya yatangaje ko uyu muhanzi afungiye kuri stasiyo ya Polisi yitwa Kileleshwa ashinjwa gufatanwa 'amafaranga yabonye yitwaje ibinyoma'.

    Uyu muhanzi yari yatumiwe na kompanyi Melamani ltd isanzwe itumira abahanzi bo muri Tanzania gutaramira muri Kenya, ikaba itaranyuzwe n'uburyo yitwaye mu bitaramo ihitamo kumurega.

    Ibinyamakuru byakomeje kwandika kuri uyu muhanzi biravuga ko Harmonize hari ibitaramo atigeze aririmbamo kandi yishyuwe amafaranga yose.

    Bivugwa ko yagombaga kuririmba Kenyatta International Convection Center (KICC), Captains Lounge,Cocoricco,n'ahandi byagombaga kuba kuwa 30 Mata 2022.

    Harmonize wari umaze iminsi ibiri muri Kenya yishimana n'abakunzi be muri club zitandukanye yagombaga kuvayo kuri iki cyumweru ari nabwo yatawe muri yombi.

    Eric Omondi umunyarwenya wari kumwe na Harmonize yavuze ko icyari cyajyanye uyu muhanzi nyamukuru ari uguhura n'abafana be bagasangira,bizwi nka'Meet and Great' akomeza avuga ko abantu bakwiye kubenya gutandukanya igitaramo no guhura n'abafana bagasangira.

    Uyu munyarwenya yakoeje avuga ko kuba yararimbiye abantu muri ako kabyiniro yabikoze nk'umusogongero kuko abafana bari bakomeje kubimusaba.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-harmonize-yatawe-muri-yombi

  • Birangiye MIFOTRA yemeje ko ku wa Kabiri ari ikiruhuko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, yemeje ko ku wa Mbere tariki ya 2 no ku wa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/birangiye-mifotra-yemeje-ko-ku-wa-kabiri-ari-ikiruhuko

  • Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, mu mujyi wa Kigali habereye Siporo rusange isanzwe iba ku cyumweru cya mbere cy'ukwezi ndetse n'icya gatatu, Siporo ya none ikaba yitabiriwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wanasuye ibice bitandukanye byo muri Nyarugenge.

    Nk'uko bigaragara mu mafoto ndetse n'amashusho yashyizwe hanze nurubuga rwa Instagram rwa Perezida Paul Kagame, berekanye ko umukuru w'igihugu yakoreye Siporo mu bice byo muri Nyarugenge akaba yanageze ahazwi nko mu Biryogo.

    Muri ayo mafoto, abaturage bahuye n'umukuru w'igihugu agaragaza akanyamuneza mu maso yabo ko bishimiye guhura na Perezida Paul Kagame n'ubusanzwe ukunze gutembera ari uri siporo hirya no hino mu bice bitandukanye agahura n'ababa bitabiriye iyo Siporo rusange.

    Muri iyi siporo rusange yabaye kuri iki cyumweru ikitabirwa na Perezida Paul Kagame, yari aherekejwe n'abarimo Minisitiri wa Siporo Madame Aurore Munyangaju Mimosa ndetse n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

    The post Amafoto — Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-paul-kagame-yitabiriye-siporo-rusange-aboneraho-gusura-ibice-bitandukanye-birimo-biryogo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-paul-kagame-yitabiriye-siporo-rusange-aboneraho-gusura-ibice-bitandukanye-birimo-biryogo