Category: Uncategorized

  • Gatsibo: Abatuye mu nkambi ya Nyabiheke bagiye kwgerezwa ikidamu cyo kuhira imyaka yibasirwaga n'izuba #rwanda #RwOT

    Akarere ka Gatsibo, nyuma yo guha ubutaka bwo guhinga impunzi zo  mu nkambi ya Nyabiheke n'abayituriye, katangiye kubaka ikidamu (Damsheet) cya M3 1000, kizabafasha mu bikorwa byo kuhira aka gace, gakunze kwibasirwa n'izuba.

    Muri Werurwe uyu mwaka wa 2022, nibwo abahinzi 456, barimo 228 b'impunzi batoranyijwe mu nkambi ya Nyabiheke, mu murenge wa Gatsibo n'abandi 228 basanzwe b'Abanyarwanda, bahawe ubutaka bwo guhinga, ariko abahamenyereye bagaragaza ko nta buryo bwo kuzuhira ibizahingwamo, bizagorana ko habonekamo n'umusaruro.

    Ni ibitekerezo byatumye hatangira kubakwa idamu, izajya ibafasha kuhira, nk'uko bigarukwaho na BYAKATONDA Walter  ushinzwe ibikorwa byo kuyubaka.

    Ati 'Ni Dam izafata amazi ari gutemba tuyayobore muri iki turimo kubaka, hanyuma tuyajyane mu yindi iri haruguru y'umurima. Tuzongera tuyamanure dukoresheje ibitembo (tuyaux)twuhire imyaka ihinze mu gishanga, irimo ibigori na soya.'

    Abahawe imirima muri iki gishanga cya Nyabicwamba, bavuga ko biteze umusaruro, mu gihe iyi Damu izaba  yatangiye kubafasha kuhira imyaka.

    Umwe aragira ati 'Izuba ryajyaga riva hakuma hakagagara, ariko kuba bagiye kutugezaho uburyo bwo kuhira, bizadufasha.'

    Undi Ati 'Twajyaga dushaka kuhira tugakoresha Motel bikadutwara amafaranga, nabwo ntihagire icyo bidufasha, ariko ubu tugize amahirwe ko tuzajya twuhira tukabona umusaruro.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, SEKANYANGE Jean Leonard,  avuga ko usibye gufasha impunzi  zo mu nkambi ya Nyabiheke zahawemo ubutaka, gutunganywa kw'iki gishanga bizafasha n'Abagituriye.

    Ati 'Igikomeye kirimo ni uko abaturage b'impunzi bari mu nkambi ya Nyabiheke wasangaga bigunze baba ahantu hamwe bafashwa gusa, bahabwa amafaranga yo guhaha, mu biganiro twagiranaga batubwiraga ko ayo bahabwa atabahaza. Mu rwego rwo gushaka ibisubizo nk'ubuyobozi bw'Akarere, twahisemo ko iki gishanga cyakorwa neza, usibye gufasha impunzi kigafasha n'abagituriye.'

    Igishanga cya Nyabicwambwa impunzi n'abaturage basanzwe bahawemo imirima, gifite ubuso bungana na hegitari 29 bwatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 140 z'Amanyarwanda.

     Ikidamu kirimo kuhubakwa, biteganyijwe ko kizuhira ku buso bungana na He 16.

    KWIGIRA Issa

    The post Gatsibo: Abatuye mu nkambi ya Nyabiheke bagiye kwgerezwa ikidamu cyo kuhira imyaka yibasirwaga n'izuba appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/10/gatsibo-abatuye-mu-nkambi-ya-nyabiheke-bagiye-kwgerezwa-ikidamu-cyo-kuhira-imyaka-yibasirwaga-nizuba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gatsibo-abatuye-mu-nkambi-ya-nyabiheke-bagiye-kwgerezwa-ikidamu-cyo-kuhira-imyaka-yibasirwaga-nizuba

  • Imihango y’ubukwe bwa Djihad Bizimana yasubukuwe nyuma y’umwaka #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi, Djihad Bizimana nyuma y’uko ubukwe bwe na Dalida Simbi busubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus, buzaba mu mpera z’iki Cyumweru.

    Tariki ya 15 Gicurasi 2021 nibwo imihango ya mbere y’ubu bukwe yabaye, ikaba yarabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Anvers aho bose baba.

    Dalda Simbi na Djihad Bizimana basezeranye imbere y’idini ya Islam (Kufunga Ndoa) bizwi nka “Nikkah” mu rurimi rw’Icyarabu.

    Indi mihango yose y’ubukwe ikaba yari iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki ya 27 na 29 Ukuboza 2021 ariko ntiyaba kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Mu ntangiriro za Werurwe 2021 nibwo Djihad Bizimana yashinze ivi hasi maze asaba Simbi kuzamubera umugore, undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

    Mu minsi ishize, Djihad Bizimana yabwiye ISIMBI ko uyu mukobwa bamenyanye mbere gato y’uko ajya gukina mu Bubiligi ubu bamaranye imyaka 3.

    Ati”umukunzi wanjye tumaranye imyaka irenga 3, twamenyanye mbere gato y’uko nza mu Bubiligi, kandi abantu baba hafi yanjye basanzwe bamuzi, basanzwe bamuzi.”

    Ku kijyanye n’icyo yamukundiye, yavuze ko mu rukundo umuntu agenda areba utuntu twinshi kandi akaba ari umusore udakundanye bwa mbere hari byinshi yanyuzemo, Dalida rero akaba yarasanze bahuje byinshi.

    Biteganyijwe ko ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022 ari bwo hazaba gusaba no gukwa bizabera muri Kigali ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa i Rubavu ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022.

    Ubukwe bwa Djihad Bizimana buraba mu mpera z’iki cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/imihango-y-ubukwe-bwa-djihad-bizimana-yasubukuwe-nyuma-y-umwaka

  • Muri Brazil Habonetse umuntu ukuze kuruta abandi ku Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Brazil, habonetse umuntu ukuze cyane kuruta abandi ku Isi, hasigaye ukwezi ngo yuzuze imyaka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/muri-brazil-habonetse-umuntu-ukuze-kuruta-abandi-ku-isi

  • Icyo bamwe mu Banyamategeko bavuga ku byo gufungira Bamporiki iwe byavuzwe na RIB…, Umwe ati ‘ Ni ugusebya amategeko y’u Rwanda’ #rwanda #RwOT

    Icyakoze abo banyamategeko bemera ko umugenzacyaha cyangwa umushinjacyaha, afite uburenganzira bwo kugenzurira ukekwaho icyaha aho yaba ari hose harimo no mu rugo.

    Tariki 5 Gicurasi 2022, nibwo ku rubuga rwa Twitter rw’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, hashyizweho ubutumwa buvuga ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.

    Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje, mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

    Umunyamakuru wa Flash dukesha iyi nkuru yabajije abanyamategeko barimo Me. Bayisabe Ernest na Mugenzi we Me. Mudakikwa John, icyo amategeko y’u Rwanda ateganya ku gufungira umuntu mu rugo.

    Me. Bayisabe Ernest ati 'Ese gufungirwa iwawe ni he wabibona mu mategeko y’u Rwanda ? Ugenzurirwa wenda iwawe uri hanze ya gereza, ariko mu by’ukuri ntawufungirwa iwe ! Ibyo ni ugusebya amategeko y’u Rwanda.'

    Me. Mudakikwa John we ati 'Inzu y’umuntu ku giti cye mu mategeko tugenderaho ntabwo wavuga ko umuntu afungiye mu nzu, kubera ko kugeza ubu inzu y’umuntu ntabwo amategeko ateganya ko ari aho umuntu agomba gufungirwa'

    Hari abaturage bafite amakuru y’uko mu magereza yo mu Rwanda havugwamo ubucike kuko umubare w’abafungwa uruta kure ubushobozi bw’ayo magereza ! Umunyamakuru wa Flash ababajije icyo batekereza kukuba ukekwaho icyaha yafungirwa ahandi hatari muri gereza, basubije ko byaterwa n’uburemere bw’icyaha umuntu akurikiranyweho.

    Umwe ati 'Cyeretse bagiye bareba ku buremere bw’icyaha, umuntu ibyaha akekwaho ubukomere bwabyo butuma barushaho kugira amakenga, kuko haza n’indi migambi mibi nko ku mucikisha kandi bikabangamira iperereza. Niba umufungiye mu rugo, ntufunze umudamu we, ntufunze n’abana be…bashobora kujya hanze bagatuma ibimenyetso by’iperereza bipfa.'

    Undi ati 'Aho kugira ngo bamujyane mu magereza icucitsemo abantu benshi, bamufungiye mu rugo byafasha wenda, kuko barajyamo ari benshi bamwe bagakubitirwamo,inzara ikabica.'

    Icyakora abanyamategeko mu Rwanda nabo bemera ko mu magereza yo mu Rwanda hari ubucucike butari bukwiye, kubera umugenzacyaha n’umushinjacyaha basa n’abihutira gufunga ukekwa nyamara hari ibindi bashobora gukurikiza, harimo ingwate yatangwa n’uregwa, kandi n’ihame ari uko umuntu utarakatirwa n’inkiko aba agomba gukurikiranwa adafunze.

    Icyakoze Me. Bayisabe Ernest na Mugenzi we Me Mudakikwa John nabo bazirikana ko hari uburemere bw’ibyaha busaba ko ubikurikiranyweho ahabwa umwihariko.

    Me Bayisabe ati'Njye nshyigikiye ko umuntu akurikiranywa adafunze, ariko nanone bakareba ko ari inyangamugayo cyangwa hakagira abandi bamwishingira,cyangwa agatanga ingwate. Bibaho rwose hari ingingo ya 82 iteganya uburyo batanga ingwate kandi ku byaha byose batanga ingwate.'

    Me Mudakikwa ati'Muri gereza hagomba kujyayo umuntu wakatiwe cyangwa wahamijwe icyaha burundu…icyo twifuza ni uko muri iri tegeko rireba imiburanirishirize y’imanza nshinjabyaha, ubu buryo bw’uko umuntu yakurikiranwa adafunze bushimangirwa n’ingingo ya 70, aho batekereje ko hagomba gushyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura umuntu.'

    Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ruherutse kubwira itangazamakuru ko umugenzacyaha afite uburenganzira ahabwa n’itegeko, bwo gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza.

    Muri Ibyo harimo kutarenga imbago z’urugo rwe.

    RIB yavuze ko ingingo ya 67 n’iya 80 zo mu gitabo giteganya imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha zibiteganya,

    Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko Gereza 13 zo mu Rwanda zirimo abagororwa bakabakaba ibihumbi 87 ; ubushobozi bwazo ni ubwo kwakira abantu 61.320.

    Bivuze ko ubucucike mu magereza buri hejuru ya 120%.

    Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 5, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Icyo-bamwe-mu-Banyamategeko-bavuga-ku-byo-gufungira-Bamporiki-iwe-byavuzwe-na-RIB-Umwe-ati-Ni-ugusebya-amategeko-y-u-Rwanda

  • Umusesenguzi ukomeye Gary Naville yatangaje amagambo akomeye kuri DeGea na Ronaldo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe hashize iminsi itari mike ikipe ya Manchester United ititwara neza muri Shampiyona yo mu bwongeraza Premier league, ndetse no mu yandi marushanwa y'iburayi, hakomeje kwibazwa ikibura.

    Ni muri uwo mujyo rero umusesenguzi ukomeye Gary Naville yatangaje ko ubundi Manchester United iyo itagira DeGea Na Ronaldo itari kugera aho igeze ubu.

    Mu mikino myinshi yagiye ikinwa muri uyu mwaka wa Shampiyona 2021-2022, hagiye hagaragara akazi gakomeye ka Ronaldo nk'umwataka, aho yageragezaga uko ashoboye agatsinda igitego n'ubwo byababaga bitoroshye.

    Ariko kandi nanone ku rundi ruhande umuzamu DeGea yagiye abera umucunguzi iyi kipe mu mikino myinshi cyane cyane iya Champions League.

    Source : https://yegob.rw/umusesenguzi-ukomeye-gary-naville-yatangaje-amagambo-akomeye-kuri-degea-na-ronaldo/

  • Mushiki wa Cristiano Ronaldo yateye impungenge abakunzi ba Manchester United #rwanda #RwOT

    Mushiki wa Cristiano Ronaldo yakunze [likes] ubutumwa bwo kuri Instagram buhamagarira musaza we kuva muri Manchester United muri iyi mpeshyi.

    Uyu munyabigwi w'imyaka 37 ntabwo yahiriwe no kugaruka muri Man Utd kuko iyi kipe yamutengushye.

    Ku rwego rw'umuntu ku giti cye, ibitego 24 Ronaldo yatsindiye United mu marushanwa yose muri uyu mwaka ni byinshi ariko ntacyo byafashije iyi kipe kuko yananiwe kurangiza mu makipe 4 ya mbere.

    United yananiwe gukina nk'ikipe, byatumye imyaka igiye kugera kuri 5 nta gikombe icyo aricyo cyose itwaye.

    United ntizakina Champions League mu mwaka w'imikino utaha gusa ishobora kwerekeza muri Europa League ihanganiye na West Ham.

    Ku byerekeye ejo hazaza ha Ronaldo muri United, benshi baribaza niba azayigumamo itazakina Champions League gusa abarimo mushiki we Katia ntabwo bifuza ko yayigumamo nkuko yabigaragaje kuri Instagram.

    Uyu mugore yakunze inyandiko yo kuri Instagram isaba Ronaldo kuva muri United kuko afite ibikombe byinshi byo gutwara ahandi.

    Ubutumwa Katia yakunzwe bugira buti: “Birababaje cyane kubona Cristiano Ronaldo ari muri ibi bihe hamwe n'iyi kipe ya Manchester United.

    Ubu nta mwanya dufite muri Champions League.

    “Cristiano ntabwo agomba guhagarara [kuguma] nk'ikimenyetso cy'urukundo akunda iyi kipe,igihamya gikomeye cyabyo ni uko yagarutse muri Manchester United kandi yarifuzwaga na Manchester City, ikipe ikomeye, umutoza ndetse n'amateka ya vuba.

    Cristiano agomba gutekereza kuri Cristiano ubu.

    Manchester United izakomeza kubaho indi myaka igihumbi.

    “Cristiano, ufite indi myaka 4, imyaka itanu yo gukina.

    “Shakisha ikipe nziza ubu kuko uyikwiye kandi kubera ko ugifite ibikombe byinshi mu mupira wamaguru [ibikombe] byo gutsindira.”

    N'ubwo abafana basabye Ronaldo kuva muri United agakurikirana ibikombe, Ronaldo yiteguye kuguma muri iyi kipe igihe umutoza Erik Ten Hag amushaka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mushiki-wa-cristiano-ronaldo-yateye-impungenge-abakunzi-ba-manchester-united

  • Kicukiro: Inzego zose zahagurukiye gukaza imyiteguro ya CHOGM #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Kicukiro kuva ku mugududu kugera ku Karere, zahagurukiye gukaza imyiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kicukiro-inzego-zose-zahagurukiye-gukaza-imyiteguro-ya-chogm

  • Byarangiye Amavubi aterekeje muri Cyprus #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 16 mu mupira w’amaguru, byarangiye iterekeje muri Cyprus mu irushanwa ryateguwe na UEFA kubera kubura visa.

    Aba bana batarengeje imyaka 16, bari bamaze iminsi mu mwiherero bitegura iri rushanwa ryatangiye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 9 Gicurasi rikagazasozwa tariki ya 15 Gicurasi 2022.

    Amavubi aba yarahagurutse tariki ya 7 Gicurasi 2022 ariko aza kubura Visa nk’uko umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabibwiye ISIMBI.

    Aba bana ni njoro akaba ari bwo bakoze inama ya nyuma basezerwaho n’abayobozi aho bari bacumbitse kuri Hill Top Hotel babwirwa ko urugendo rutakibaye, uyu munsi bakaba bari busubire iwabo.

    Iri rushanwa Amavubi yagombaga kwitabira, ni ibihugu 4 byagombaga kurikina ari byo; Lativia, Rwanda, Montenegro na Cyprus yaryakiriye.

    Amavubi U16 ntakigiye muri Cyprus

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byarangiye-amavubi-aterekeje-muri-cyprus

  • Niwe mugore uhiga abandi ku isi! Mu mitoma itangaje umunyamakuru Murungi Sabin yifurije isabukuru nziza umugore we #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru umaze kwamamara mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera ibiganiro bye n'ibikorwa bitandukanye bifasha benshi yifurije isabukuru nziza y'amavuko umugore we agaragaza ko yahiriwe kugira umugore ufite ubwiza buhebuje.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Ni we mugore uhiga abandi ubwiza ku Isi….Isabukuru nziza kandi turakundana ndetse turasa urabizi👊🏾 Blessings @raissa_murungi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/niwe-mugore-uhiga-abandi-ku-isi-mu-mitoma-itangaje-umunyamakuru-murungi-sabin