Category: Uncategorized

  • Mu mukino ubanza wa 1/2 w'igikombe cy'Amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC ibura abakinnyi 3 barimo Manishimwe Djabel #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya APR FC mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy'irangiza, ni mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro aho uyu mukino ubanza uri bukinirwe kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ku ruhande rw'ikipe ya Rayon Sports iribwakire uyu mukino yaraye isoje imyitozo yayo ya nyuma ku kibuga isanzwe ikoreraho imyitozo kizwi nka Nzove Complex Center, ku makuru ava mu ikipe ya Rayon Sports yo avuga ko Mitima Isaac na Bukuru Christophe aribo bafite ibibazo by'imvune.

    Uyu mukino wishiraniro ugiye guhuza aya makipe akomeye hano mu Rwanda, amakuru ava mu ikipe y'ingabo z'Igihugu ya APR FC aravuga ko ibura abakinnyi batatu b'inkingi zayo za mwamba, mu bakinnyi baburamo hari Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco ndetse na Mugisha Bonheur.

    Uyu mukino ukomezwa ni uko ikipe aya makipe yombi ashaka gutwara igikombe cy'Amahoro kugirango izacyegukana izabashe guserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, ni irushanwa rizwi nka CAF Confederations Cup.

    Uyu mukino ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, uratangira ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye, kwinjira biteganyijwe ko aha make ari ibihumbi bitanu (5 000), ahatwikiriye akaba 10 000 Frw, VIP ni 20 000 Frw naho muri VVIP harishyurwa ibihumbi mirongo itanu (50 000 Frw).

    Biteganyijwe ko abari bube bari kuri Sitade ya Kigali, barasusurutswa na DJ Sonia usanzwe acuranga ahantu hatandukanye.

    Usibye uyu mukino ubanza wa 1/2 ugiye gukinwa, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, Ikipe ya AS Kigali iherereye i Muhanga mu mwiherero izakira ikipe ya Police FC, uyu mukino nawo uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ni umukino ubanza ugiye gukinwa mugihe hategerejwe uwo kwishyura uzakinwa mu cyumweru gitaha tariki ya 19 Gicurasi 2021, ikipe izakomeza muri iki cyiciro ikazahita igera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2022.

    The post Mu mukino ubanza wa 1/2 w'igikombe cy'Amahoro, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC ibura abakinnyi 3 barimo Manishimwe Djabel appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-ubanza-wa-1-2-wigikombe-cyamahoro-ikipe-ya-rayon-sports-irakira-apr-fc-ibura-abakinnyi-3-barimo-manishimwe-djabel/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-ubanza-wa-1-2-wigikombe-cyamahoro-ikipe-ya-rayon-sports-irakira-apr-fc-ibura-abakinnyi-3-barimo-manishimwe-djabel

  • Umunyeshuri wa IPRC Karongi yarohamye mu Kiyaga cya Kivu #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi, 2022 bibera mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yahamije iby’iyi mpanuka avuga ko bari gukorana na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi mu gushakisha umurambo.

    Ati 'Nk’uko mwabyumvise hari umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu muri IPRC Karongi wigaga Mechanical Engineering yagiye koga hamwe n’abandi, bivugwa ko atari azi koga ararohama none kugeza n’ubu umurambo we nturaboneka. Turimo gukorana na Police Marine ngo dushake umurambo we.'

    Ayabagabo Faustin yihanganishije umuryango wabuze umuntu wabo, yongera gusaba ababyeyi kujya bita ku bana babo hirindwa impanuka nk’izi, agasaba abantu bakuru na bo gukoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu neza.

    Yagize ati 'Turihanganisha umuryango wabuze umuntu, abantu turabasaba gukoresha Ikivu neza kuko hari abagiye bakirohamamo. Turasaba ababyeyi gukurikirana abana babo kuko hari ababikora nk’imikino ariko batazi ingaruka zabyo, ababyeyi bigishe abana. Abantu bakuru batazi koga nk’ababyiga turabasaba kujya bajyana n’ababizi ndetse bagakoresha ibikoresho bya bugenewe bibarinda kurohama (life jacket).'

    Umurenge wa Bwishyura ufite utugari turimo Kiniha, Rusazi, Gasura dukora ku kiyaga cya Kivu, ibi bituma abaturage bajyamo bajya koga no kwidagadura.

    Impanuka nk’iyi yaherukaga kuba mu mezi ashize, aho umunyeshuri wigaga mu mashuri yisumbuye yarohamye.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umunyeshuri-wa-IPRC-Karongi-yarohamye-mu-Kiyaga-cya-Kivu

  • Zari Hassan wabyaranye na Diamond yaguze imodoka y’agatangaza irengeje miliyoni 130 #rwanda #RwOT

    Umugandekazi uba muri Afurika y’Epfo, yaguze imodoka ihenze yo mu bwoko bwa G-Wagon ndetse igaragara iriho ibirango (Plaque) by’izina rye.

    Iyi G-Wagon ikaba yiyongereye mu zindi modoka z’agaciro uyu mugore w’abana 5 atunze.

    Avuga kuri iyi imodoka ye yagize ati “nkunda uburyo ihindamo. Mwakoze Yas Performance (niyo yayimuzaniye) kuyinzanira n’iki kirango kihariye.”

    Iyo urebye agaciro k’iyi modoka usanga igura amafaranga miliyoni 132 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Zari Hassan uba muri Afurika y’Epfo, ni umubyeyi w’abana 5 barimo 2 yabyaranye na Diamond Platnumz, 3 yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we witabye Imana.

    Imodoka nshya ya Zari Hassan

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-wabyaranye-na-diamond-yaguze-imodoka-y-agatangaza-irengeje-miliyoni-130

  • Ubutasi bwa Amerika bwagaragaje ko Putine arimo gutegura intambara y'igihe kirekire #rwanda #RwOT

    Ubutasi bw'Amerika bwaburiye ko Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin arimo gutegura intambara y'igihe kirekire muri Ukraine, ndetse n'iyo yashobora kugera ku ntsinzi mu burasirazuba ntibyasoza intambara. Ni mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu burasirazuba, aho Uburusiya burimo kugerageza kugira igice bufata.

    Uburusiya bwahinduye umuvuno (ingendo) bwibanda ku gufata akarere ka Donbas ko mu burasirazuba nyuma yuko Ukraine yihagazeho igashobora kubuza amagerageza yo gufata umurwa mukuru wayo Kyiv.

    Ariko nubwo bimeze gutya, ubutasi bw'Amerika bwavuze ko abasirikare b'Uburusiya nta ntambwe ikomeye bari batera.

    Umukuru w'ubutasi bw'Amerika Avril Haines kuri uyu wa kabiri yabwiye akanama ko muri sena y'Amerika ko Putin agishaka 'kugera ku ntego zirenze Donbas', ariko ko hari 'ukudahura hagati y'intego ze n'ubushobozi bwa gisirikare busanzwe [bwo mu ntambara isanzwe] bw'Uburusiya muri iki gihe'.

    Yongeyeho ko Perezida w'Uburusiya 'bishoboka' ko arimo yitega ko imfashanyo y'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) n'Amerika kuri Ukraine igabanuka, mu gihe ukwiyongera kw'ibiciro ku masoko, ibiribwa bidahagije n'ibiciro by'ingufu (ibitoro) birimo kurushaho kuba bibi.

    Ariko Avril, yavuze ko Perezida w'Uburusiya ashobora kwiyambaza 'uburyo bukaze kurushaho' mu gihe intambara ikomeje — nubwo Uburusiya bwakoresha intwaro z'ubumara za nikleyeri ari uko gusa Putin abonye hari 'inkeke ku kubaho' k'Uburusiya nk'igihugu.

    Umukuru w'ubutasi bwa gisirikare bw'Amerika Scott Berrier nkuko BBC ibitangaza, yabwiye ako kanama ko muri sena ko Abarusiya n'Abanya-Ukraine hagati yabo 'hari ukuntu rwabuze gica'.

    Mu mirwano ya vuba aha, Ukraine ivuga ko yisubije ahantu hane mu karere ka Kharkiv ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba. Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko imijyi ya Cherkasy Tyshky, Ruski Tyshky, Rubizhne na Bayrak yose yambuwe Uburusiya.

    Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yavuze ko uduce Ukraine irimo kwigarurira turimo gutuma buhoro buhoro abasirikare b'Uburusiya bava muri Kharkiv, imaze igihe imishwaho ibisasu kuva iyi ntambara yatangira ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri.

    Ariko yavuze ko Abanya-Ukraine 'badakwiye kurema umwuka wo kwiyumvamo igitutu kirenze, aho intsinzi ziba zitezwe buri cyumweru ndetse na buri munsi'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/ubutasi-bwa-amerika-bwagaragaje-ko-putine-arimo-gutegura-intambara-yigihe-kirekire/

  • Amayeri mashya abakobwa badukanye mu gukura ibyinyo abagabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe usanga abagabo cyangwa abasore bataka ko abakobwa babariye amafaranga ari byo benshi bita 'gukura ibyinyo'.Muri iyi nkuru turabagezaho amwe mu mayeri bene aba bakobwa bakoresha kugirango baryarye abasore babarye utwabo:

    1.Mfite umushinga nshaka ko umfashamo

    Akenshi hari abakobwa babeshya abakunzi babo ko babonye imishinga yo gukora kugira ngo ibinjirize amafaranga. Akaba yabwira umukunzi we ko yamufasha kubona amafaranga kugira ngo ayashore muri uwo mushinga, akamwizeza ko azayamwishyura buhoro buhoro, kenshi birangira atayamwishyuye, maze akamubeshya ko yahombye.

    2.Mfite amasabukuru anyuranye muri iki gihe

    Abakobwa bamwe na bamwe bakunze kubeshya abakunzi babo ko hari isabukuru bizihiza y'ikintu runakam bakababwira ko bakeneye amafaranga kandi nyamara atari ukuri. Akenshi babivuga bitunguranye kugira ngo umusore bakundana atahagera agasanga nta byabaye.

    3.Ndarwaye nabuze uko njya kwa muganga

    Hari bamwe mu bakobwa babeshya abakunzi babo ko barwaye indwara nabo bayobewe iyo ari yo, bigatuma babasaba ubufasha bw'amafaranga ngo babashe kujya kwivuza kandi nyamara batarwaye. Iyo umusore abyumvise rero hari uhita amwoherereza amafaranga ngo ajye kwivuza, ayo akaba arayariye.

    4.Tugiye gutandukana kuko utanyitaho

    Hari abakobwa babura aho bahera ngo babashe kubona amafaranga bifuza ku musore cyangwa umugabo bacuditse, maze bagahitamo kumubwira ko igisigaye ari ubutandukanam urukundo rwabo rugasenyua kuko ngo nta kintu gifatika umusore amukorera. Hari bamwe mu basore bahita barekura akayabo kugira ngo urukundo rudasenyuka.

    5.Natakaje telefone yanjye imuhira

    Akenshi hari bamwe mu bakobwa babura ahandi bahera ngo babashe gukura amafaranga ku bakunzi babo, bagatira telefone bakabahamagara ngo bababwire ko telefone zabo zatakaye. Akaba abonye aho ahera agusaba kio niba umukunda koko wamufasha akabona indi. Nyuma wamara kumuha amafaranga yo kugura indi, akazakubwira ko iyambere yaje kuyibona.

    6.Nabuze amafaranga yo kwishyura inzu

    Hari abakobwa bamwe na bamwe bikodeshereza amazu, ugasanga igihe akeneye amafaranga, ariyambaza umukunzi we ngo amufashe kubona ayo kwishyura ubukode. Iyo bimaze kuba akamenyero hari ubwo umukobwa asaba umukunzi we amafaranga kandi ukwezi ko kwishyura kutaragera, ubwo akaba ayamukuyeho bitamuruhije.

    7.Ndatwite

    Abakobwa bakura ibyinyo bakunze kubeshya abasore bifatiye, ko batwite kugira ngo babone uko babasaba amafaranga yo kujya kwa muganga, cyangwa se kugira ngo babone uko bagura ibyo kurya kugira ngo umwana azakure neza. Iyo umusore adafite gahunda yo gufasha uwo yateye inda, akora uko ashoboye akamuha amafaranga yo gukuramo iyo nda. Hari abakobwa baka abasore amafaranga yo gukurishamo inda kandi badatwite.

    Source : https://yegob.rw/amayeri-mashya-abakobwa-badukanye-mu-gukura-ibyinyo-abagabo/

  • Rayon sport mu myitozo ikakaye bitegura APR FC(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi w'a kabir Rayon sport yakoze imyitozo ikomeye mbere y'umukino ubahuza na APR kuri uyu wa gatatu.

    Ni myitozo yaranzwe no gukora cyane ndetse abakinnyi bose barahari nta mvune irangwa muri gikundiro .

    Umuzamu Oliver kwizera yagaragaye yishimye ndetse yemeza ko ku munsi w'ejo batsinze APR fc bazahabwa akayabo kagera kuri miliyoni .

    Umukino waherukaga guhuza aya makipe yombi muri shampiyona byarangiye amakipe yombi anganyije (0-0).

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-mu-myitozo-ikakaye-bitegura-apr-fcamafoto/

  • Video y’umunsi: The Ben yasazwe n’ibyishimo ateruye umwana muto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya The Ben yazamuye amarangamutima y'abafana be ubwo yagaragaraga mu mashusho ateruye umwana muto ibyishimo byamurenze.Ni amashusho yashyize kuri Instagram ye maze yandikaho ati' ni tondo The Ben'.

    Abakurikira uyu muhanzi bagiye bavuga kuri aya mashusho aho bamugaragarije ko bishimiye uburyo yishimiye gukina n'umwana muto.

    Source : https://yegob.rw/video-yumunsi-the-ben-yasazwe-nibyishimo-ateruye-umwana-muto/

  • Uruzinduko rwa Kylian Mbappe i Madrid rwasize iki? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbappe yari agiye i Madrid gutembera yo, aho bivugwa ko yari yagiye gusuzuma ikirere cyaho ndetse no kumenya ibigize umugi wa Madrid.

    Mbappe yakoze urugendo rumeze nk'ubukerarugendo, aho bivugwa ko yari yagiye kwitoza imico y'abatuye i Madrid.

    Nubwo Mbappe yari yagiye i Madrid, nta muyobozi wa Real Madrid bigeze bahura na we.

    Mbappe yajyanye i Madrid na Achraf Hakimi basanzwe bakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu bufaransa.

    Mbappe yavuze ko azavuga aho azerekeza nyuma ya shampiyona ya Ligue 1, bivuze ko abafana ba Real Madrid na PSG bazasubizwa nyuma ya tariki 21 Gicurasi.

    Amahirwe menshi n'uko ikipe ya Real Madrid ariyo ishobora kwegukana uyu mukinnyi, aho bishimangirwa no kuba uyu musore yari yagiye gusura umugi wa Madrid.

    Mbappe akaba yamaze gusubira i Paris,  nyuma y'uruzinduko rw'umunsi umwe yagiriye i Madrid aho ikipe ya Real Madrid ibarizwa.

    Source : https://yegob.rw/uruzinduko-rwa-kylian-mbappe-i-madrid-rwasize-iki/

  • Umugeni yambuwe ubuzima ku munsi w’ubukwe bwe bitewe n’impamvu ibabaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Pakistani habereye amahano,aho abavandimwe bane b'umusore wari warongoye bikekwa ko bagize uruhare mu kwica umugeni kubera ko ngo basanze atari isugi ku munsi w'ubukwe bwe.

    Igipolisi cy'ahitwa Jacobabad cyavuze ko ibi byabaye nyuma y'ubukwe bwa Khanzadi Lashari na Qalandar Bux Khokhar. Abashinzwe iperereza bakaba bakeka ko umusore wari warongoye yanize umukobwa nyuma yo gusanga ngo atakiri isugi nyamara ngo aba bombi bakaba bari basanzwe ari n'ababyara n'ubukwe bwabo bukaba bwarateguwe n'imiryango yabo nubwo abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko atahatiwe kubana n'uwamwivuganye.

    Bivugwa ko abapolisi bahageze bari kumwe na musaza wa nyakwigendera, nyuma yo kwinjira mu nzu bakaba barasanze umurambo w'umugeni ku buriri umugabo we ntawuhari.

    Nk'uko ibya mbere byavuye mu iperereza rya polisi bivuga, ngo umugabo yari amaze gusanga umugore yarongoye atakiri isugi, yahise ahamagara abavandimwe be bane maze bafatanya kumuniga kugeza ashizemo umwuka.

    Source : https://yegob.rw/umugeni-yambuwe-ubuzima-ku-munsi-wubukwe-bwe-bitewe-nimpamvu-ibabaje/