Category: Uncategorized

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye 7 mu bipimo 6,625 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bose bakaba babonetse i Kigali. (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-7-mu-bipimo-6-625

  • Umukinnyi Bizimana Djihad n’umukunzi bagiye kurushinga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bizimana Djihad ukinira ikipe y'Amavubi aritegura gukora ubukwe n'umukunzi we Simbi Dalida aho bivugwa ko buteganyijwe muri iki Cyumweru.

    Uyu mukinnyi wakiniye amakipe arimo Rayon Sports, APR FC na Waasland Beveren ,biteganyijwe ko tariki 12 Gicurasi 2022 aribwo azasaba akanakwa umukunzi we bitegura kubana akaramata. Ni mu gihe tariki 15 Gicurasi 2022 hazaba imihango yindi y'ubukwe irimo no kwiyakira.Bivugwa ko tariki ya 9 uku kwezi aribwo habaye inama y'ubukwe bwabo yabereye mu karere ka Kicukiro kwa Dalida.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-bizimana-djihad-numukunzi-bagiye-kurushinga/

  • Sena yashimiye Legacy Clinics kubera urwego igezeho mu guhangana n'indwara zitandura – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu birebana n'imitangire ya serivisi z'ubuvuzi n'imivurire y'indwara zitandura mu bigo nderabuzima no mu mavuriro yigenga.

    Ubu bugenzuzi kandi bugamije kumenya uko abaturage bahabwa serivisi z'ubuvuzi, imbogamizi bahura nazo n'uko zakurwaho, kugenzura uko ibigo nderabuzima byubakiwe ubushobozi mu bijyanye n'abakozi, ibikoresho n'imiti mu kuvura indwara zitandura, gusuzuma ireme rya serivisi z'ubuvuzi bw'indwara zitandura ku bigo nderabuzima no mu mavuriro yigenga, uko abaturage bazitabira n'icyizere bazifitiye ndetse n'ibindi.

    Senateri Dr. Habineza Faustin wari uhagarariye itsinda ryasuye Legacy Clinics, yabwiye IGIHE ko banyuzwe n'ubushobozi iri vuriro rifite.

    Yagize ati 'Twishimiye ubushobozi twabasanganye, bafite ibikoresho bigezweho nk'imashini ya MRI, n'ibindi byifashishwa mu buvuzi twasanze bikora neza ku rwego rwiza. Twanabonye bafite ubushobozi bwo kwita ku barwaye indwara zitandura nk'umutima, umuvuduko w'amaraso, diabète n'izindi zitandukanye.'

    Yavuze ko bunguranye ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo ubushobozi bw'iri vuriro burusheho kwiyongera, anatanga icyizere ko hari ubuvugizi bugiye gukorwa kugira ngo imbogamizi bagaragarijwe zibashe gukemuka.

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by'Ubuvuzi muri Legacy Clinics, Dr. Yves Bizimana, yabwiye IGIHE ko indwara ya diabète n'umuvuduko w'amaraso ari zo ziza ku isonga mu zitandura zikunze kugaragara cyane muri iri vuriro.

    Yavuze ko Legacy Clinics ifite ibikoresho bihagije bibasha gupima indwara zitandura, ikagira n'inzobere mu kwita ku bazirwaye.

    Ati 'Dufite abaganga b'inzobere mu kuvura indwara zitandukanye nk'amagufwa, umutima, indwara z'ubuhumekero n' izindi zinyuranye. Dufite kandi ibikoresho bihagije ku buryo iyo umurwayi akeneye ikizamini gikorerwa aha atiriwe ajya ahandi.'

    Dr. Bizimana yanahishuye ko mu byo baganiriye n'iyi Komisiyo, harimo imbogamizi bahura nazo mu mitangire ya serivisi.

    Yagize ati 'Twabagaragarije imbogamizi dufite ziri hagati y'ivuriro n'ibigo by'ubwishingizi bitishyura bimwe mu bizamini.'

    Iyi Komisiyo ya Sena y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu izasura ibigo nderabuzima 50 byo mu turere 14, n'Umujyi wa Kigali hitabwa ku biri mu bice by'umujyi n'icyaro,ibitaro by'Uturere 15, Ibitaro bikuru bibiri, n'ibigo by'ubuvuzi byigenga bine.

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi muri Legacy Clinics, Dr. Yves Bizimana, yagaragaje imbogamizi iryo vuriro rigihura nazo

    Ubu bugenzuzi bugamije kugenzura imitangire ya serivisi z’ubuzima mu Rwanda

    Senateri Dr. Habineza Faustin wari uhagarariye itsinda ryasuye Legacy Clinics, yashimiye serivisi zitangwa n’iri vuriro

    Abasenateri basobanuriwe serivisi zitangwa na Legacy Clinics

    Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics, Jean Malic Kalima, aganira n’abasenateri basuye ibi bitaro

    Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics, Jean Malic Kalima, yari yitabiriye iki gikorwa

    Abasenateri basobanuriwe serivisi zitangwa na Legacy Clinics barazishima

    Legacy Clinics yatangije ikoreshwa ry'imashini ya 'MRI’ ishobora gusuzuma indwara zitandukanye mu buryo bworoshye

    Legacy Clinics ni rimwe mu mavuriro make mu Rwanda afite imashini za MRI

    Legacy Clinics yashimiwe uruhare rwayo mu gutanga serivisi nziza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-yashimiye-legacy-clinics-kubera-urwego-igezeho-mu-guhangana-n-indwara

  • RRA ikomeje guhana abacuruzi badafite EBM n’abayikoresha nabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyongeye kugaragaza urutonde rw’abacuruzi batatanze inyemezabuguzi za EBM cyangwa bagatanga izitubya umusoro, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rra-ikomeje-guhana-abacuruzi-badafite-ebm-n-abayikoresha-nabi

  • Kigali haratangira Inama ya eLearning Africa… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kongera kwakira Inama ya eLearning Africa, ikaba izatangira kuwa 11 Gicurasi 2022 ikazasozwa kuwa 13 Gicurasi 2022, ikazitabirwa n'abantu batandukanye barimo n'abo mu nzego za Leta n'iz'abikorera. Mu bashyitsi bakuru bazitabira iyi nama baturutse mu Rwanda harimo Minisitiri w'Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Paula Uwingabire kimwe na Minisitiri w'Uburezi.

    Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n'umwe mu bazitabira iyi nama, Bwana Hagenima Daniel akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Top Skills World yasobanuye icyo biteze muri iyi nama agira ati:'Intego yacu ni ukwigisha abatuye isi, kuko njye nizera ko ubumenyi buhenze buhindura bamwe ariko ubumenyi buhendutse kuri bose bwahindura isi.'

    Akomeza agira ati: 'Ni byinshi cyane nk'urubyiruko rukunda kandi rugakorera muri Africa, eLearning Africa izadufasha mu kongera ubunararibonye kubijyanye na eLearning cyane ko izaba yitabiriwe n'abandi bakora nk'ibyo baturutse kw'isi hose harimo muri Ireland, UK, USA, German n'ahandi, ibi kandi bizadufasha kwigira nk'abanya Africa.'

    eLearning Africa yatangiye mu mwaka wa 2005, icyo gihe yahise ibera muri Addis Ababa mu mwaka wa 2006, ibera Nairobi 2007, Accra 2008, Dakar 2009, Lusaka 2010, Dar Es Salaam 2011, Cotonu 2012, Windhoek 2013, Kampala 2014, Addis Ababa 2015, Cairo 2016, Port Louis 2017, Kigali 2018, Abijan 2019 none igiye kongera kugaruka muri Kigali 2022.

    Mu myaka yose itambutse, abarenga ibihumbi 18,188 bitabiriye iyi nama ya eLearning Africa baturutse mu bihugu bisaga 100 by'isi yose, ariko  80 ku ijana bya Africa inararibonye zigera 3730 zagiye zitanga ibiganiro muri iyi nama kubyerekeranye n'iterambere ry'imyigire yifashishije murandasi.

    Indimi zikoreshwa muri iyi nama ni igifaransa n'icyongereza.

    Iyi nama ikaba ikorwa mu buryo bw'ibiganiro mpaka byo mu matsinda ku ngingo runaka, kimwe no guhanahana ibitekerezo byose bigakorwa hifashishijwe uburyo bwuje udushya butuma abantu babasha gutanga ibitekerezo binoze kandi by'ingirakamaro, abitabiriye iyi nama kandi bahabwa umwanya wo gutanga ubunararibonye bagiriye mubyo bakora bya buri munsi.

    Habaho kandi n'umwanya kubitabiriye wo kumurika udushya bahanze mu birebana n'uburyo bwo kwiga hifashishijwe murandasi, buzwi nka eLearning mu rurimi rw'icyongereza.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Paula Ingabire uri mu bashyitsi bakuru bategerejwe mu nama ya eLaerning Africa muri Kigali Convetion Center

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya nawe ari mu bazitabira inama ya eLearning Africa

    Umuyobozi Mukuru wa Top Skills Hagenimana Daniel uri mu ntiti zizitabira iyi nama


    Reba hepfo Urutonde rwa bamwe mu bitezweho kuzatanga ibiganiro muri iyi nama
















    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117063/kigali-haratangira-inama-ya-elearning-africa-iritabirwa-naba-minisitiri-barimo-uwuburezi-k-117063.html

  • CG Marizamunda yaganiriye na Minisitiri w'Umutekano wa Zambia (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko CG Marizamunda n'itsinda ayoboye batangiye ku wa Mbere tariki 9 Gicurasi 2022, aho rugamije gutsura umubano no gukomeza kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano RCS yagiranye na ZCS [Zambia Correctional Service].

    Ku munsi wa mbere w'uruzinduko, CG Marizamunda yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu muri Zambia, Jack Mwiimbu.

    CG Marizamunda kandi yakiriwe Biro Bikuru bya ZCS biherereye ahitwa Kabwe aho yahuriye akanaganira na mugenzi we, Komiseri Mukuru wa ZCS, CGP Fredrick S.S.Chilukutu.

    Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko ruzarangwa n'ibikorwa bitandukanye birimo gusura ahatangirwa amahugurwa y'Abacungagereza muri Zambia, gusura gereza zitandukanye no kuganira n'abayobozi bazo.

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yabwiye IGIHE ko bazanabona umwanya wo kwigira kuri Zambia by'umwihariko ku buryo bukoreshwa n'icyo gihugu mu kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe aba bagonganye n'amategeko bagafungwa.

    Ati 'Ni uburyo bushya twifuza gutangira gushyira mu bikorwa hano mu Rwanda aho tuzajya twibanda cyane ku kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe aho kuvuga ngo turashyira imbaraga mu guhana no gufunga.'

    Mu Ukuboza 2020, inzego za RCS na ZCS zagiranye amasezerano y'imikoranire mu bijyanye no kugorora, kubaka ubumenyi ndetse icyo gihe hashyizweho komisiyo ihuriweho n'impande zombi ikaba ifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa z'ayo masezerano.

    Mu ruzinduko uwari umuyobozi wa ZCS, yagiriye mu Rwanda ku wa 26 Mata 2021, nibwo hasinywe amasezerano yo gushyira mu bikorwa ayari yasinywe mu mwaka wabanje.

    Ni amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuko nko mu bijyanye no guhanahana ubumenyi, hari Abacungagereza bo mu Rwanda batanu baherutse gusoza amasomo y'umwuga muri Zambia.

    Biteganyijwe ko CG Marizamunda wagiye muri Zambia aherekejwe n'abarimo CP John Bosco Kabanda ushinzwe amahugurwa muri ECS, azasura ahatangirwa amahugurwa muri Zambia hagamijwe kwiga uburyo babikora kugira ngo ubwo buryo bube bwakoreshwa no mu Rwanda.

    SP Alex Mugisha, CP J Bosco Kabanda na CG Marizamunda bahagarariye RCS bagiriye uruzinduko rw’akazi muri Zambia

    Komiseri Mukuru wa ZCS, CGP Fredrick S.S.Chilukutu, Minisitiri w’Umutekano muri Zambia,Jack Mwiimbu na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda

    Komiseri Mukuru wa ZCS, CGP Fredrick S.S.Chilukutu yereka CG Marizamunda bamwe mu ba Ofisiye ba ZCS

    Komiseri Mukuru wa ZCS, CGP Fredrick S.S.Chilukutu ubwo yaganiraga n’itsinda ryaturutse mu Rwanda riyobowe na CG Marizamunda

    CP Kabanda ushinzwe amahugurwa muri RCS ni umwe mu baherekeje Komiseri Mukuru muri Zambia

    CG Marizamunda n’itsinda bari kumwe muri Zambia basuye ibice bitandukanye bagamije kwigira kuri icyo gihugu

    CG Marizamunda n’itsinda bari kumwe muri Zambia basuye ibice bitandukanye bagamije kwigira kuri icyo gihugu

    CG Marizamunda na Komiseri Mukuru wa ZCS, CGP Fredrick S.S.Chilukutu ubwo baganiraga

    Abayobozi ba RCS bakiriwe na Minisitiri w’Umutekano muri Zambia, Jack Mwiimbu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cg-marizamunda-yaganiriye-na-minisitiri-w-umutekano-wa-zambia-amafoto

  • Umugaba mukuru w’Ingabo za Mali ari mu ruzinduko mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, Umugaba mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Mali, Maj Gen Oumar Diarra, yegeze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umugaba-mukuru-w-ingabo-za-mali-ari-mu-ruzinduko-mu-rwanda

  • Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Munyenyezi Béatrice usaba gufungirwa i Kigali #rwanda #RwOT

    Munyenyezi Béatrice ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yasabye ko yakwimurirwa muri gereza ya nyarugenge kubera impamvu z'uburwayi bw'umuvuduko w'amaraso afite.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwari gutangira mu mizi urubanza rwa Munyenyezi.

    I saa Tatu za mu gitondo, nibwo Munyenyezi yinjiye mu cyumba cy'Urukiko rwisumbuye rwa Huye yambaye impuzankano iranga abagororwa mu Rwanda.

    Abanyamategeko babiri bamwunganira barimo Me Bikotwa Bruce na Me Gashema, bagaragarije urukiko imbogamizi umukiliya wabo afite zo kuba aho afungiwe mu Karere ka Nyamagabe, ubuzima abayemo butamushyira mu buryo bwiza bwo kuba yabona ubuvuzi bw'umuvuduko w'amaraso, bityo yagasubijwe gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge.

    Aba bakomeje bavuga ko hari ibyo batigeze babona mu bigize dosiye y'uregwa, ibyo bikaba ariyo mpamvu bifuje ko urubanza rwimurwa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko ikubiyemo ikirego kugeza kiregewe urukiko, abamwunganira bayifiteho uburenganzira bwo kuba bayirebamo, bityo atariho urukiko rwahera rufata icyemezo cyo gusubika uru rubanza.

    Ku bijyanye no kwimurira Munyenyezi muri gereza ya Nyarugenge, umushinjacyaha yavuze ko kugira ngo azanwe i Nyamagabe ari we wabyisabiye ngo yanga kuburana hifashishijwe iyakure, kandi ko kuba yabonana n'abaganga ndetse no kuba yabona ifunguro ryihariye rijyanye n'uburwayi afite, byose bishoboka bityo ubusabe bwo kwimurwa nta shingiro bufite.

    Inteko y'iburanisha yanzuye ko urubanza rusubikwa, ariko agakomeza gufungirwa i Nyamagabe cyane ko ari we wari warabyisabiye ngo yanga kuburanira ku ikoranabuhanga.

    Urubanza rukaba ruzasubukurwa kwa 31 Gicurasi 2022 isaa Tatu za mu gitondo mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

    Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cyo kwica n'icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside. Akurikiranyweho kandi icyaha cy'ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n'icyaha cyibasiye inyoko muntu.

    The post Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Munyenyezi Béatrice usaba gufungirwa i Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/05/10/urukiko-rwateye-utwatsi-ubusabe-bwa-munyenyezi-beatrice-usaba-gufungirwa-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urukiko-rwateye-utwatsi-ubusabe-bwa-munyenyezi-beatrice-usaba-gufungirwa-i-kigali

  • Yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gutera akabariro n'abakobwa 3 bicuruza #rwanda #RwOT

    Ubwoba bwafashe abakora muri motel nyuma y'aho umugabo yasohokanye indaya 3 bakora imibonano mpuzabitsina hanyuma birangiye ananirwa kugenda no guhagarara.

    Muri videwo yakwirakwijwe cyane kuri interineti, umwe mu bakozi bo kuri motel imwe yo muri Nigeria yagaragaye afasha uyu mugabo guhaguruka nyuma yo gusambanya aba bakobwa 3 bicuruza abasimburanya bikarangira bamumazemo imbaraga kugeza ubwo yananiwe guhagarara.

    Uyu mugabo utamenyekanye amazina yarwanye no guhagarara biranga kuko uko yabigerageza yahitaga yikubita hasi kubera umunaniro yatewe no gutera akabariro n'abo bakobwa 3.

    Mu gihe abandi bakozi bamusekaga,umwe yahise amuha intebe yo kwicaraho mbere y'uko bamuzanira amazi asuka mu mutwe kugira ngo amufashe kugarura ubuyanja.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yahuye-n-uruva-gusenya-nyuma-yo-gutera-akabariro-n-abakobwa-3-bicuruza