Category: Uncategorized

  • Kumusanganira nishusho yurukundo! Byari iby… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa ba Barack na Michelle Obama bongeye guhura muri Hollywood nk'uko tubikesha ikinyamakuru cya TMZ, bakaba bahuriye ku kibuga cy'indege kizwi nka LAX.

    Bombi Malia na Sacha Obama bakaba bagaragaye ubwo umuto yari aje gutora umukuru. Bikaba byagaragariraga buri umwe ko bari bakumburanye, kandi basazwe n'ibyishimo ubwo umwe yabonaga undi amaso ku maso.

    Ubwo Sacha yabonaga mukuru we, yamufashije kandi gushyira ibyo yari afite mu modoka ubona ko ariko bafite amashyushyu menshi yo kuganira. Mu ukuri ntabwo bizwi igihe bari bamaze batabonana, ariko uko byagaragaraga ni uko bari bakumburanye kandi bishimye.

    Malia ariko akaba na none yaherukaga kunyura ku kibuga cya LAX kuwa 02 Gicurasi 2022.

    Ikinyamakuru kandi cya TMZ kikaba cyabashije kuganiriza aba bakobwa bari mu bakunzwe ku isi, birimo niba baba bishimiye gutura muri California kurusha muri Washington D.C gusa amakuru ntikirabasha kuyashyira hanze.

    Kuri ubu amakuru amaze iminsi acicikana, ni uko Malia ariwe uri kwandika filimi y'uruhererakane inyura kuri Amazon, ya Donald Glover.

    Kuba Sacha yaje gufata ku kibuga cy'indege n'ishusho y'urukundo rwa kivandimwe, ikindi aba bana ubona ko ibyo kwitwara nk'ababaye muri White House, inyubako y'Umukuru w'Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika atari ibintu byabo kuko batabikomeza.

    Sacha yagiye kwakira mukuru we ku kibuga cy’indege

    Malia yaherukaga kunyura ku kibuga cy’indege cya LAX mu ntangiriro za Gicurasi

    Sacha yagiye gutora Mukuru we 

    Barack Obama n’imfura ye Malia Obama

    Cyera Sacha na Malia bakiri bato bari kumwe na se na nyina

    Obama ari kumwe n’abana beObama akunda abakobwa be cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117094/kumusanganira-nishusho-yurukundo-byari-ibyishimo-ubwo-malia-na-sacha-obama-bongeraga-guhur-117094.html

  • Umunyamulenge mu batanira kujya mu Nteko Ishingamategeko ya Amerika #rwanda #RwOT

    Esperance Hope Ikora ahatanye n'abagabo bane ku mwanya wo guhagararira ishyaka ry'abarepubulikani mu nteko ishingamategeko ya leta ya Iowa muri Amerika, akaba akomoka i Mulenge muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo.

    Ikora ufite ubwenegihugu bwa Amerika ati: 'Iwacu ni mu misozi miremire y'i Mulenge'.

    Ubu amaze imyaka irindwi ageze muri Amerika aho yageze ahunze intambara z'iwabo.

    Mu ntara akomokamo ya Kivu y'epfo mu burasirazuba bwa DR Congo hashize imyaka irenga 20 hahora intambara z'imitwe yitwaje intwaro yiyitirira amoko, n'ubu zigikomeje.

    Murisanga

    Yabwiye BBC ati: 'Guhera mfite imyaka umunani nahunze igihugu cyanjye, mba mu ntambara kuva icyo gihe, nkabaho mu gihugu igihe gitoya ngasubira nkahunga, kugeza ubwo nabashije gutuzwa muri Amerika.'

    Kuki yinjiye muri politike?

    Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi bamaze gutuzwa muri Amerika nyuma yo guhunga intambara iwabo, abandi ibihumbi amagana bari mu nkambi mu Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania bategereje guhabwa ubuhungiro mu bihugu nka Amerika.

    Abatujwe muri Amerika benshi bakora imirimo isanzwe yo gushaka imibereho, Hope Ikora umugore ufite umwana umwe ari mu bafite umwihariko binjiye muri politike.

    Ubu arashaka guhagararira ishyaka rye ry'abarepubulikani mu mutwe w'abadepite w'inteko ishingamategeko ya Iowa.

    Ati: 'Nakuze nkunda abantu, nkunda n'ubutabera, ariko nkura ndengana mu gihugu cyanjye kandi ntekereza ko politike yagize uruhare runini muri iryo rengana ryanjye.

    'Rero ngeze hano muri iki gihugu nifuje kwiga kumenya byinshi kuri politike, kandi kumenya politike ni ukuyikora.'

    Esperance Hope for Iowa House 46

    Ikora avuga ko muri Amerika yahasanze ibintu bitari byiza bityo akaba ashaka 'gushyiramo ijwi ryanjye n'imbaraga zanjye ngo mpindure ibyo ntashimye'.

    Ibitekerezo bye yizeye ko bizazana impinduka muri iyi leta atuyemo iruta gato mu bunini intara za Kivu y'epfo n'iya ruguru za DR Congo uzishyize hamwe.

    Ni iki ashaka guhindura?

    Mu kwiyamamaza kwe, Ikora afite intero (slogan) ivuga ngo 'umuryango, uburezi, ubwisanzure n'icyizere'.

    Nubwo muri Amerika yahasanze ubwisanzure buhagije ariko bukeneye gusigasirwa kugira ngo budatakara, nk'uko abivuga.

    Yongeraho ati: 'Hano iwacu (Iowa)… indangagaciro z'umuryango zikeneye kwimakazwa' kuko 'umuryango niwo musingi w'urugo, iyo ibintu byapfuye mu muryango abana bakurana uburere butandukanye…'

    Ikora abwira abagore ko badakwiye 'gupfusha ubusa cyangwa gupfobya ibitekerezo' byabo, kuko 'Imana yabiguhaye ngo bigirire akamaro igihugu cyawe n'ahazaza.'

    Afite amahirwe muri aya matora adasanzwe?

    Ku nshuro ya mbere, uyu mwaka muri Iowa abakandida ku mutwe w'abadepite no muwa sena bazatorwa hashingiwe ku mbibi z'uturere (districts) tw'iyi leta.

    Mu mitwe yombi, abarepubulikani bahasanganywe ubwiganze, kandi bamwe mu basanzwe mu mitwe yombi barimo kwiyamamariza manda nshya.

    Ikora, urimo kwiyamamaza bwa mbere, azahatana mu karere kiswe 'District 46' (reba ikarita yako hano) karimo uduce twa; Grant, Beaver, Grant, Urbandale, na Des Moines aha ari naho atuye.

    Muri ako karere ahatanye n'abagabo bane ku mwanya wo guhagararira ishyaka ry'abarepubulikani — barimo umwe umaze manda eshatu mu nteko ya Iowa.

    Kuri aya matora azaba mu kwezi gutaha tariki 07 Kamena, Ikora avuga ko afite amahirwe yo gutorwa kuko 'yasohotse agakora', akerekana imigambi ye.

    Ati: 'Ntabwo bazampitamo kuko ndi umugore gusa cyangwa bo ngo babahitemo kuko ari abagabo gusa…ndimo gukora kandi nizeye ko ibizavamo ari byiza.'

    @BBC

    The post Umunyamulenge mu batanira kujya mu Nteko Ishingamategeko ya Amerika appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/05/11/umunyamulenge-mu-batanira-kujya-mu-nteko-ishingamategeko-ya-amerika/

  • Nyamirambo: Hagaragaye umurambo w'umusore bikekwa ko yari umumotari – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022,nibwo uyu murambo wagaragaye mu mukingo mu gace kazwi nka Rwarutabura.

    Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko uyu musore ashobora kuba yari umumotari kuko basanze hafi y'umurambo we hari Casque.

    Byiringiro Innocent yagize ati 'Ni umumotari bishe kuko no hafi ye hari Casque gusa ntituzi niba na moto bayimwibye.'

    Ubuyobozi n'inzego z'umutekano zikorera mu Murenge wa Nyamirambo babwiye IGIHE ko batari bamenya imyirondoro ya Nyakwigendera.

    Polisi n'abakozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB bahise bahagera bajyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ujye gupimwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-hagaragaye-umurambo-w-umusore-bikekwa-ko-yari-umumotari

  • Ngoma:Umunye-Congo wendaga guhabwa Ububikira yatorotse asiga yanditse urwandiko rurimo amagambo akomeye #rwanda #RwOT

    Mu nyandiko yanditswe n’uyu mukobwa witwa Furaha Florence Drava tariki 08 Gicurasi 2022, yatangiye ashimira umuryango w’aba babikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be muri iki kigo.

    Ati 'By’umwihariko uburezi nahigiye ndetse n’ibindi byose nahungukiye, ndashimira buri wese bavandimwe banjye mpereye ku muyobozi mukuru w’Intara ndetse n’abandi babikira bose.'

    Yakomeje abiseguraho ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.

    Ati 'Bavandimwe banjye mbasabye kutazirirwa munshikisha kuko ntatakaye ahubwo ngiye kubaho ubundi buzima nk’igitekerezo gishya cyanjemo cyatumye Imana itanyemerera gukomeza ahubwo ikanyereka ubundi buzima n’amateka.'

    Mushimiyimana Beatha uyobora uyu muryango w’Ababikira, yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Station ya Zaza, amenyesha ibura ry’uyu mukobwa ukomoka muri DRC witeguraga kuba umubikira, wabuze mu gitondo cyo ku ya 08 Gicurasi ahagana saa mbiri (08:00′).

    Uyu muyobozi w’aba babikira, yamenyesheje RIB ko bafite impungenge kuko uyu mukobwa Furaha Florence Drava bari bamwakiriye bamuhawe n’ababyeyi be ndetse ko nta telefone yagiraga.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukaba rwahise rutangira gushakisha uyu mukobwa no gukora iperereza ku cyaba cyatumye abura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Mbarushimana Ildephonse, yabwiye RADIOTV10 ko amakuru y’ibura ry’uyu wendaga guhabwa Ububikira bayamenye ariko ko nta birambuye bayafiteho.

    Yagize ati 'Amakuru twarayamenye ariko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.'

    Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’abihayimana zifite uburyo zikora bityo ko amakuru arambuye yatangwa n’ubuyobozi bw’iki kigo cy’abihayimana.

    Furaha Florence Drava wabuze

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Umunye-Congo-wendaga-guhabwa-Ububikira-yatorotse-asiga-yanditse-urwandiko-rurimo-amagambo-akomeye

  • Zimbabwe: Inzovu zirikubambura ubuzima aho kubazanira amadovize #rwanda #RwOT

    Muri iki gihugu cya Zimbabwe, leta yatangaje ko inzovu zimaze kwica abantu bagera kuri 60 muri uno mwaka uri gusatira kimwe cya kabiri cyawo.

    Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter, Umuvugizi wa leta Nick Mangwana, yagize ati: “Ikibazo cy'umubano mubi hagati y'ibikoko n'abantu giteye agahinda. Muri uno mwaka honyine, abanya-Zimbabwe 60 bamaze gutakaza ubuzima kubera inzovu, abandi 50 bakomerekejwe nazo. Mu 2021, abantu 72 nibo batswe ubuzima n'inyamaswa za Pariki.”

    Mu karere kamwe ka Bubi, inzovu “zonnye imirima zisiga year, ubu zikaba zitangiye gutera zijya mu mihana”, nk'uko yabyanditse.

    Avuga kandi ko ziri kwinjira mu makimbirane n'abantu bikaziviramo gukomeretswaa, ibi nabyo bigatuma ziterwa “n'uburakari hamwe nta n'uwashobora kuzitambika “

    Bivugwa ko muri Zimbabwe habarurwa inzovu 100.000 kandi uyu mubare ukomeje kwiyongera.

    Umuhanga umwe mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mashyamba, Tinashe Farawo, yabwiye AFP ko ibintu bishobora kuba nabi kurushaho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/zimbabwe-inzovu-zirikubambura-ubuzima-aho-kubazanira-amadovize

  • CECAFA: Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na U… – #rwanda #RwOT

    Tombola y'uburyo amakipe azahura mu matsinda muri iri rushanwa, yasize ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu itsinda rya A [mbere] ihuriyemo na Uganda, u Burundi na Djibouti.

    Mu gihe itsinda rya B [kabiri] ririmo Sudani y'Epfo, Tanzania, Zanzibar na Ethiopia.

    Ntabwo u Rwanda rukunze kwitabira irushanwa rya CECAFA y'abagore, ariko na gacye rwitabiriye ntirwigeze rugera kure kuko Tanzania na Kenya aribyo bihugu byakunze kwegukana igikombe.

    Irushanwa ry'uyu mwaka riteganyijwe kubera muri Uganda hagati ya tariki ya 22 Gicurasi na 5 Kamena 2022, aho rizabera kuri FUFA Technical Centre, ikibuga giherereye mu mujyi wa Njeru.

    Itsinda A

    Uganda

    Burundi

    Rwanda

    Djibouti 

     Itsinda B

    Tanzania

    Zanzibar

    South Sudan

    Ethiopia

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irashaka kubaka amateka muri iri rushanwa itaregukana na rimwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117080/cecafa-amavubi-yisanze-mu-itsinda-rimwe-na-uganda-izakira-irushanwa-117080.html

  • Abanyarwanda batandatu basagariwe muri Kenya – #rwanda #RwOT

    Ni ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku cyumweru gishize. Abasagariwe ni Hazikimana Eziel w'imyaka 25, Juvenal Bucumi, w'imyaka 24, Nduwimana Edmond w'imyaka 27, Niyikiza Bernard w'imyaka 23, Chris Charire w'imyaka 28 na Igisubizo Jean Pierre, w'imyaka 24.

    Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko basagariwe ubwo bari bari mu rugo bamaze imyaka itatu babamo.

    Umwe mu bakoresha b'abo Banyarwanda, Nshimiyumuremyi Placide yavuze ko Bucumi yagiriwe nabi ubwo yari mu nzira ajya ku kazi aho asanzwe ateka ikawa n'amandazi.

    Abo bagizi ba nabi ngo baramutangiriye, bamumenesha ikawa yari agiye gucuruza, asubira inyuma ajya gutabaza bagenzi be.

    Abagizi ba nabi baje babirukaho, abandi bajya kwikingirana mu nzu ariko urujyi bararuca barinjira.

    Ayo mabandi agera kuri 15 yari yitwaje intwaro gakondo, yinjiye mu nzu aho abo Banyarwanda baba, atangira kubakubita.

    Nshimiyumuremyi yavuze ko umwe muri abo Banyarwanda yahiye mu gihe abandi bafite ibikomere by'ibyuma batewe. Bahise babajyana ku bitaro.

    Abo bagizi ba nabi kandi ngo basize bibye bimwe mu bikoresho by'abo Banyarwanda nka telefone, amafaranga, pasiporo n'ibindi.

    Nshimiyumuremyi ati 'Turashimira abaturanyi bacu bahamagaye abapolisi bakaza kudutabara. Tumaze igihe tuba aha ariko nta na rimwe twigeze tugirana amakimbirane, sinzi impamvu batugiriye nabi gutya.'

    Yakomeje agira ati 'Twaje muri Kenya gushaka icyo dukora ntabwo ari uguteza akaduruvayo. Duhari mu buryo bwemewe n'amategeko. Dufite ibyangombwa uretse ibyo batwibye, turasaba ambasade y'u Rwanda kudufasha.'

    Uragiwenimana Jean de dieu wabashije gutoroka abo bagizi ba nabi, yavuze ko baje bavuga ko bashaka kubirukana muri ako gace.

    Uyu musore yavuze ko bamaze imyaka itatu muri Kenya, aho baje gushaka icyo gukora. Nka we ku giti cye, yahise abona akazi ko guteka ikawa agahawe n'umwe mu Banyarwanda wahageze kera.

    Ati 'Bwa mbere tugera hano mu myaka itatu ishize, twakiriwe neza ariko ibintu byarahindutse. Aya mabandi akunze kutubwira ko ntaho tuzayacikira kuko turi iwabo ariko twiteguye kuganira nabo kuko ari abaturanyi bacu.'

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Nakuru y'Iburasirazuba, Elena Kabukuru yatangaje ko babiri mu bakekwa bamaze gutabwa muri yombi kandi iperereza rigikomeje.

    Uru rugomo rubaye nyuma y'aho muri ako gace, abanya-Sudani y'Epfo batanu nabo basagariwe n'amabandi yatwitse inzu babagamo umwe agapfa.

    Batatu mu bakekwa batawe muri yombi ndetse ikibazo cyabo cyagejejwe mu rukiko aho bashinjwa ibyaha by'ubwicanyi.

    Nakuru ni Umujyi uri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nairobi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batandatu-basagariwe-muri-kenya