Category: Uncategorized

  • Mbappe yaba yamaze gutera umugongo ikipe ya Real Madrid #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukomeye wo muri Espagne,Guillem Balague yatangaje ko Perezida wa Real Madrid,Florentino Perez yabwiye abakinnyi ko Kylian Mbappe yahisemo gukinira ikipe ya PSG mu mwaka utaha.

    Uyu Balague yatangaje ko Florentino Perez yabwiye abakinnyi ba Real Madrid nyuma y'umukino wa Real Betis ko Mbappe yahisemo kuguma i Paris nubwo uyu rutahizamu azatangaza ukuri kose kuri iki cyumweru.

    Yaba PSG na Real Madrid zombi zari zifite ubushake bwo kwishyura Mbappe Miliyoni 150 z'amayero nk'amafaranga yo gusinya gusa uyu musore w'imyaka 23 yahisemo kwemera ubusabe bwa PSG yari imaze igihe imwirukaho cyane.

    PSG y'abanya Qatar,ifite amafaranga menshi ndetse yakoresheje abanyapolitiki nka Emmanuel Macron na Nicolas Salkozy kugira ngo bumvishe uyu musore ko agomba kuyigumamo.

    Mu mpeshyi ishize,Real Madrid yatanze miliyoni 200 z'amayero kuri Mbappe ariko PSG irayanga none birangiye ingufu yashyize mu kumurambagiza zibyaye umusaruro.

    Amakuru adasanzwe avuga ko Paris Saint-Germain yahaye Kylian Mbappe kuba nyiri umushinga wabo wa siporo bivuze ko yagira uruhare mu bakinnyi n'abatoza binjira.

    Iyi kipe y'Abafaransa irifuza hasi hejuru kugumana Mbappe kugeza nubwo ngo bamuhaye umushahara wa miliyoni 4 z'amapawundi buri kwezi.

    Ku wa gatanu, nyina wa Mbappe, Fayza Lamari, yatangaje ko uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yashoje ibiganiro n'amakipe yombi yatanze ibintu 'bisa'.

    PSG yarangije yasinyishije burundu Mbappe kuri miliyoni 166 z'ama pound muri 2018 nyuma yuko yari yatijwe muri iyi kipe na Monaco.

    Uyu mukinnyi wa kabiri uhenze cyane mu mateka ya ruhago, inyuma ya mugenzi we Neymar,yatsinze ibitego 25 anatanga imipira yavuyemo ibitego 17 byafashije PSG gutwara shampiyona ya 10.

    Mauricio Pochettino yasezerewe mu gikombe cya Champions League muri 1/16 na Real Madrid.

    Karim Benzema yatsinze ibitego bitatu mu minota 29 ya nyuma i Bernabeu,ababaza PSG ibitego yari ifite ibitego 2-0 mbere y'aho, byose byatsinzwe na Mbappe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mbappe-yaba-yamaze-gutera-umugongo-ikipe-ya-real-madrid

  • Yongeye gushyira mu majwi Ingabo za FPR : Iherezo ry’urubanza rw’Umunyamakuru w’Umufaransa ushinjwa Guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yashyize kuri Twitter, Natacha Polony, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Marianne, yagize ati :”Birashimishije ko dufite uburenganzira bwo kuvuga ku byaha byakozwe n’ingabo za FPR mbere, mu gihe na nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda tudashinjwa guhakana cyangwa gupfobya iyi jenoside”.

    U Rwanda ruhakana ko hari abantu bishwe n’izari ingabo za FPR zibigambiriye.

    Mu 2021, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasubiwemo n’ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza agira ati : “OK, hari abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo”.

    Polony, w’imyaka 47, yari akurikiranywe ku birego by’amashyirahamwe atandukanye yo mu Bufaransa amushinja guhakana jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Figaro hamwe n’ibiro ntaramakuru AFP byo mu Bufaransa.

    Ni bwo bwa mbere byari bibayeho ku munyamakuru mu Bufaransa.

    Kuva mu mwaka wa 2017, itegeko ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana guhakana no gupfobya jenoside iyo ari yo yose yemewe n’iki gihugu.

    Polony yongeyeho ati : “Iki cyemezo ni intangarugero nanone kuko kigaragaza uburyo bwo mu bucamanza bukoreshwa n’amashyirahamwe amwe y’impirimbanyi akurikirana umuntu wese ukoze iperereza cyangwa uvuze ku bikorwa bikwiye kwamaganwa byakozwe n’ingabo za Paul Kagame”.

    Polony avuga ko ayo mashyirahamwe “ahindura igikoresho itegeko ku mpamvu z’ingengabitekerezo, ubundi ry’ingenzi cyane, rigamije kurwanya ihakana rya jenoside”.

    Uwo mwanzuro wo ku wa gatanu, wasomwe n’urugereko rwa 17 rw’urukiko rwo mu murwa mukuru Paris. Polony avuga ko “ugaragaza ko abantu bashobora kuvuga mu bwisanzure no ku bintu byiciwemo abantu nka jenoside”.

    Ati : “Umwanya usigiwe umushakashatsi, umunyamateka, abanyamakuru ngo bajore amateka ya vuba aha nta kurenganya. Buri gihe impaka zigomba kubaho”.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Yongeye-gushyira-mu-majwi-FPR-Iherezo-ry-urubanza-rw-Umunyamakuru-w-Umufaransa-ushinjwa-Guhakana-no-Gupfobya-Jenoside-yakorewe-Abatutsi

  • Nyagatare : Yafashwe yarahimbye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo #rwanda #RwOT

    Asobanura uko yafashwe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu Muganga yafashwe ubwo yari aje gukora ikizamini yitwaje uruhushya rw’uruhimbano

    Yagize ati :' Muganga yaje ahari kubera ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga ari ku rutonde rw’abagomba gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga byo mu bwoko bwa moto icyiciro cya 'A’. Ubwo yaragezweho gukora abapolisi bamwatse uruhushya rw’agateganyo ngo basuzume niba yujuje ibyangombwa bimwemerera gukora ikizamini, basuzumye neza basanga uruhushya afite ari uruhimbano, niko gufatwa arafungwa.'

    Akimara gufatwa yavuze ko mu mwaka wa 2015 yakoze ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo ariko ntiyarwandikisha ngo aruhabwe, nyuma yaje kubona ko rwataye agaciro kandi akeneye gukorera urwa burundu niko kwigira inama yo gushaka ubimufashamo yegera umwarimu wigisha abanyeshuri bashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga witwa Hategekimana waje kumusaba ibihumbi 30 Frw ngo amufashe kumushakira uruhushya rw’agateganyo agendeye kuri rumwe yakoreye mu mwaka wa 2015.

    SP Twizeyimana yongeyeho ko abapolisi koko basuzumye basanga yarakoreye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo mu mwaka wa 2015 ariko ntiyarwandikisha.

    Yasoje agira inama abantu bose bashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga guca mu nzira zemewe bakazikorera.

    Yagize ati : ' Amategeko n’amabwiriza agenga itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga arasobanutse kandi kubona izo mpushya ni uburenganzira bwa buri munyarwanda wese wujuje ibisabwa, iyo wishoye mu guhimba ibyangombwa cyangwa gutanga amafaranga ya ruswa uba ukoze icyaha gihanwa n’amategeko harimo n’igifungo cy’igihe kirekire.'

    Muganga yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, ngo hakurikizwe amategeko mu gihe ibikorwa byo gushakisha uriya mwarimu wamufashije guhimba ibyangombwa bigikomeje.

    Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko , Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Yafashwe-yarahimbye-uruhushya-rwo-gutwara-ibinyabiziga-rw-agateganyo

  • Niyonzima Olivier Seif yarababariwe ariko hari ibyo atujuje – Perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier avuga ko Niyonzima Olivier Seif wari wahanwe kubera imyitwarire mibi yababariwe ndetse ko mu minsi ya vuba azagaruka mu ikipe y’igihugu, gusa ngo ari ibyo ataruzuza ari yo mpamvu atahamagawe.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali yari yahagaritswe igihe kitazwi tariki ya 16 Ugushyingo 2021, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Kenya 2-1 muri Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, ngo yatorotse mu mwiherero aho abandi bari bari maze ntiyanagaruka byatumye atagarukana n’abandi kuko bahagurutse ataraza.

    Icyo gihe binyuze mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter, FERWAFA yagize iti “FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.”

    Na we akaba yarahise yandika asaba imbabazi ariko akaba atarahose asubizwa.

    Aganira n’itangazamakuru ku munsi w’ejo, perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko uyu mukinnyi yasabye imbabazi ndetse akababarirwa ariko hari ibyo atujuje ari yo mpamvu atahamagawe.

    Ati “Seifu yasabye imbabazi kandi yarazihawe. Kuba atari mu rutonde ni uko hari ibyo atujuje kandi ntabwo twinjira mu nshingano ze. Ntabwo ari muri siporo tutagira imbabazi. Rwose byararangiye yarababariwe nta kindi kibazo kirimo.'

    Niyonzima Olivier Seif ntabwo yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi umutoza Carlos Ferrer yahamagaye azifashisha mu mikino y’umunsi wa mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho azakina na Mozambique na Senegal.

    Seif yahawe imbabazi ariko ngo hari ibyo ataruzuza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyonzima-olivier-seif-yarababariwe-ariko-hari-ibyo-atujuje-perezida-wa-ferwafa

  • Gahunda y’umunsi wa 28 wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza guhera uyu munsi akinwa imikino y’umunsi wa 28, APR FC na Kiyovu Sports zihanganiyue igikombe imikino yazo iri ku wa Mbere.

    Ni umunsi ugiye gukinwa mbere y’uko shampiyona ihagarara maze abakinnyi bahamagawe mu Mavubi bakitabira ubutumire, ikazasubukura nyuma y’umukino wa Senegal uzakinwa tariki ya 7 Kamena.

    Muri rusange uyu munsi hari imikino ibiri harimo uwo AS Kigali ikina na Bugesera FC, ni mu gihe ku munsi w’ejo Rayon Sports izakina na Etincelles.

    Ku wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi, APR FC izasura Gorilla FC mu gihe Kiyovu Sports izaba yakiriye ikipe ya Etoile del’Est.

    Kugeza ubu urutonde ruyobowe na APR FC na Kiyovu Sports zifite amanota 60, Rayon Sports ifite 44 AS Kigali ikagira 42 ni mu gihe Mukura VS ifite 41.

    Gicumbi FC isa n’iyamaze kumanuka ni yo ya nyuma n’amanota 18, imbere yayo hari Etoile del’Est na Rutsiro zifite 26, Gorilla FC 29, Bugesera FC na Gasogi United zifite 30.

    Gahunda yose y’umunsi wa 28

    Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022

    AS Kigali vs Bugesera FC
    Espoir FC vs Marines

    Ku Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022

    Gasogi United vs Musanze
    Rayon Sports vs Etincelles
    Rutsiro FC vs Police FC

    Ku wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022

    Mukura VS vs Gicumbi
    Kiyovu Sports vs Etoile del’Est
    Gorilla FC vs APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gahunda-y-umunsi-wa-28-wa-shampiyona

  • Amafoto: Abakobwa 10 bakundirwa kwambara neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko umuntu yambaye niko agaragara neza, kuri ubu hari abambara neza ndetse bikanakurura abandi kubarebereho niyo mpamvu twakusanyije amafoto yose hamwe kugira ngo ubone uko abandi bambara bakanaberwa.

    Muri abo harimo Shadyboo, Allia cool,Kate bashabe, Muyango,Yolo Queen ndetse n'abandi batandukanye.

    Miss Muyango umugore wa Kimenyi Yves.
    Muyango kuri ubu ni Mama Miguel.

    Yolo

     

     

    Source : https://yegob.rw/amafoto-abakobwa-10-bakundirwa-kwambara-neza/

  • Minisitiri Dr. Bizimana yeretse urubyiruko aho rukwiye kwigira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Gicurasi 2022, mu butumwa yagejeje ku bantu biganjemo urubyiruko n'abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro ry'Urubyiruko ryiswe 'Igihango cy'Urungano' ribaye ku nshuro ya cyenda.

    Ni ihuriro ryateguwe ku ntego yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk'urubyiruko, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Nyuma y'ibiganiro byatanzwe bigaruka ku mateka yaranze Jenoside, urubyiruko rwanatanze ibitekerezo by'ibyo ruzi n'amatsiko ruyafiteho.

    Minisitiri Dr. Bizimana yabwiye uru rubyiruko ko hari ahantu hatandukanye hashyizwe amateka yaranze Jenoside, cyane mu ikoranabuhanga bashobora kuyashaka bakayigiraho.

    Ati 'Ibitabo birahari hari n'ibiri kuri murandasi ahubwo ibibazo dufite ntabwo bisomwa cyane, dusomye ibihari hari ubumenyi byabungura. Icyo nabonyemo gikomeye ni uko twarushaho kubimenyekanisha ahubwo mukabasha kumenya aho kubikura.'

    'Tuzagerageza kuvugurura uburyo bwo kubamenyesha uko mwabishaka ku rubuga rwa Minisiteri biriho, ikindi turiho dukora ni ugufata impapuro zihari tukazibika mu buryo bw'ikoranabuhanga ku buryo zidashobora kwangirika.'

    Yakomeje avuga ko ubu hari gukorwa gahunda yo gushyira inyandiko zafashwe muri Gacaca mu buryo bw'ikoranabuhanga ku buryo bizafasha gukomeza kubungabunga aya mateka.

    Ati 'Mpereye nko kuza gacaca zibitse ukuri kwinshi kw'amateka ya Jenoside, izo zirimo zirabikwa mu ikoranabuhanga umushinga ugomba kurangirana na 2024, zizaba zishobora kuba zagerwaho n'ababyemerewe.'

    Urubyiruko rukunda kugaragaza ko rutabona aho kwigira amateka byimbitse cyane nko mu mashuri, Dr.Bizimana yavuze ko hari gutegurwa uko aya mateka yashyirwa mu mashuri ariko ko bakwiye no kujya kwigira mu nzibutso mu gihe ibindi bitaranozwa.

    Ati 'Ku birebana no kwigisha amateka urubyiruko murabishaka cyane MINEDUC iriho irabikoraho ku buryo bishyirwa mu masomo y'amateka mukabasha gushira iyo nyota.'

    Yakomeje ati 'Inzibutso zifite amateka kandi zibitse abacu, bo ntidukwiye kujya tubibuka muri iyi minsi gusa, dukwiye kujya tubazirikana umunsi ku munsi, umunota ku munota.'

    'Gusura inzibutso zegereye amashuri mwigamo mukamenya amateka y'aho hantu byashoboka mugasura n'iziri kure, hari abakozi baba bahari bakabasobanurira icy'ingenzi ubu ni ukubishyira muri gahunda bikaba umuco.'

    Minisitiri Dr. Bizimana kandi yibukije urubyiruko ko ari rwo mizero y'ejo hazaza y'igihugu bakwiye kurangwa n'ubupfura kandi bakita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ihuriro 'Igihango cy'Urungano' ryateguwe Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n' Umuco, Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, ryahurije hamwe urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yeretse urubyiruko aho rukwiye gukura amakuru y'ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rusaga 400 rwaturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali

    Urubyiruko rutandukanye rwibutse bagenzi barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yeretse-urubyiruko-aho-rukwiye-kwigira-amateka-ya

  • Perezida Kagame yayoboye inama nkuru y'umutekano – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo byatangaje ko Perezida Kagame ayoboye iyi nama.

    Perezida Kagame yayoboye inama nkuru y’umutekano

    Ni inama yitabiriwe n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda, Polisi n’izindi nzego z’umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-nkuru-y-umutekano

  • Minisitiri wa Siporo yijeje umuyobozi wa BAL n’uwa FIBA Africa ko u Rwanda rutazabatenguha #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa Mimosa yijeje abayobozi ba BAL na FIBA Africa ko u Rwanda rutazabatenguha, ko irushanwa rigiye kubera mu Rwanda rizagenda neza kandi ko u Rwanda rukomeza kuba umufatanyabikorwa wa BAL.

    Guhera ku munsi w’ejo tariki ya 21 Gicurasi 2022 kugeza tariki ya 28 Gicurasi mu Rwanda hazaba habera shampiyona ya Afurika mu mukino wa Basketball (BAL).

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022, Amadou Gallo Fall umuyobozi wa BAL n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball muri Afurika, Anibal Manave bari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa baganiriye n’itangazamakuru kuri iri rushanwa rizatangira ku munsi w’ejo.

    Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, yijeje abakunzi ba Basketball ko bazabona imikino mwiza kuko ngo umaze gutera imbere ariko hakenewe kuwuzamura kurushaho.

    Yagize ati 'Uyu mwaka w’amakipe umunani dufite yavuye mu irushanwa ryabereye i Dakar muri Sénégal no mu Misiri. Amakipe yazamutse arakomeye, tuzareba umukino ubereye ijisho.'

    Aurore Mimosa Minisitiri wa Siporo yijeje ko iri rushanwa rizagenda neza kuko u Rwanda ari igihugu kimenyereye kwakira neza abaje bakigana.

    Ati “Nka Guverinoma y’u Rwanda tuzakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa BAL mu guteza imbere umukino wa Basketball ya Afurika. Iri rushanwa twizeye ko rizagenda neza.'

    Anibal Manave, umuyobozi wa FIBA Africa yavuze ko iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena ari igipimo cyiza cyo kureba urwego Basketball ya Afurika igezeho.

    Guhera ku munsi w’ejo amakipe 8 azatangira guhatanira iki gikombe yishakamo izacyegukana tariki ya 28 Gicurasi 2022, ni imikino izahera muri 1/4.

    Ejo hateganyijwe imikino 2 uwo AS Sale yo muri Maroc izahuramo na Petro de Luanda yo muri Angola ndetse n’uwo REG BBC ihagarariye u Rwanda izakinamo na FAP yo muri Cameroun.

    Imikino izakomeza ku Cyumweru US Monastir izakina Town City ni mu gihe Zamalek yo mu Misiri izakina na SLAC yo muri Guinea.

    Ni ku nshuro ya kairi u Rwanda rugiye kwakira BAL, umwaka ushize rwarayakiriye aho Patriots BBC ari yo yari iruhagarariye yasoreje ku mwanya wa 4, ni nyuma yo gusezererwa na US Monastir muri ½ igatsindwa na Petro de Luanda mu guhatanira umwanya wa 3.

    Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa wa BAL

    Amadou Gallo Fall, perezida wa Basketball Africa League (BAL)

    Amadou Gallo Fall, perezida wa Basketball Africa League (BAL)(Ubanza ibumoso), Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda (hagati) na Anibal Manave, perezida wa FIBA Africa (iburyo) nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru bagaruka ku irushanwa rya BAL rizatangira ejo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-yijeje-umuyobozi-wa-bal-n-uwa-fiba-africa-ko-u-rwanda-rutazabatenguha