Abantu benshi bakunda guhita bagarukira uwo bari baratandukanye na we nyuma yo gutandukana n'uwo bari barabasimbuje, nyamara umuntu aba asabwa kubirinda bose agatumbira imbere aho gusubira mu byahise.
3. Witekereza ko gutandukana na we bizagushyira mu kaga
Niba bibaye ngombwa ko utandukana n'uwo mwabanaga wikunva ko habaye ikintu kidasanzwe kuko ibi nabyo ni bimwe mu bigomba kuranga imibanire y'abantu kuko ntabatana batarabanye, ahubwo haranira kunva ko ibyiza biri imbere.
4. Irinde ikintu cyose gishobora kuba cyaguhuza n'uwo mwatandukanye
Mu gihe cyose wumva utarakira igikomere gitewe n'icyabatandukanije, irinde icyabahuza cyose usiba nimero ye ya telephone, email n'izindi nzira zisa n'izi zishobora kubahuza.
Urubuga Health.com ruvuga ko mugihe agakoko ka Sida kamaze igihe kingana n'ukwezi cyangwa abiri kari mu mubiri abantu 40%kugeza kuri 90% bashobora kugaragaza ibimenyetso bizwi nka ARS(Acute Retroviral Syndrome). bugaragaza ko kandi binashoboka ko umuntu ashobora kubana n'aka gakoko akaba yamara imyaka icumi nta kimenyetso iragaragaza.
1. Kugira ibiheri bidasobanutse ku mubiri
Ibiheri ni kimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umutu yanduye Sida nubwo atari ikimenyetso gihamye umuntu yashingiraho bitewe nuko nutayirwaye ashobora kubirwara, gusa kuri Sida ho biba ari umwihariko kuko akenshi bifata igihimba cyo hejuru ndetse bikagendana n'ibisebe byo mu kanwa no ku myanya ndangagitsina, akenshi kandi usanga uwayanduye ahorana ibimenyetso by'ibicurane.
2.Guhinda umuriro
Guhinda umuriro ukabije ni kimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko wanduye niba ugira umuriro uri hejuru ya Degree Celecius 38.88 ndetse ugacika intege ni byiza kwihutira kujya kwa mu ganga ugakurikirana ubuzima bwawe hakiri kare.
3.Kubira ibyuya mu ijoro
Niba uziko hari aho waba warananiwe kwirinda kandi ukaba usigaye ugira umuriro ukabije mu ijoro kuburyo ushobora no gutosa imyenda ni byiza ko wihutira kwa mu ganga kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko agakoko iyo kageze mu mubiri kawukoresha cyane mu buryo budasanzwe kuburyo bwatera kubira ibyuya cyane.
4.Gutakaza ibiro mu buryo bwihuse
Gutakaza ibiro byinshi mu buryo bwihuse urugero nk'ibiro 10 cyangwa 6 mu kwezi kumwe uba ukwiye kwipimisha nubwo abarwaye aka gakoko bose badatakaza ibiro ahubwo bikunze kugaragara ku bwandu bushya.
5.Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe
Niba usanzwe wibuka kandi ugafata mu mutwe ariko ukaba ubona byose byarahindutse ukwiye kwihutira kwa mu ganga kuko uwanduye aka gakoko ubushobozi bwe bwo kwibuka no gufata mu mutwe buragabanuka.
6. Umunaniro udashira
Umuntu wanduye agakoko gatera Sida arangwa no guhorana umunaniro bitewe nuko umubiri ukoresha imbaraga nyinshi mu kurwana n'agakoko numwanzi winjira mu mubiri.
Mugisha Alexis, intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, yabwiye abitabiriye'Kwibuka' Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28 mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi ko umuntu ugifite muri we amacakubiri ashingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ameze aka wa mugani w''Ikirondwe cyasigaye ku ruhu kandi Inka yarariwe cyera'. Yasabye abo bose bakihishahisha hirya no hino bashuka abantu, kimwe n'undi wese wibwira ko yakongera gucamo Abanyarwanda ibice kuzibukira, agusubiza amerwe mu Isaho kuko icyo gihe cyarangiye.
Senateri Mugisha, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo kwibuka Ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Musambira, yabanje kubwira abaje gufata mu mugongo no kwifatanya n'Abanyamusambira 'Kwibuka', ko nawe mbere yo kugera Kabgayi mu gihe cya Jenoside, yabanje kurokokera muri uyu Murenge w'icyahoze ari Komine Musambira.
Umuhango wo Kwibuka, wabimburiwe no kunamira no gushyira indabo ahiciwe Abatutsi batari bake( ku iteme rya Kayumbu) ku kiraro cyambuka ugana Muhanga uvuye ahazwi nko mu ry'Abasomari.
Mu buhamya bwe bugufi tuzagarukaho, yavuze ko umusaza Zaliyasi wishe Abatutsi benshi i Musambira, ko burya ngo' nta murozi wabuze umukarabya', ko uyu we yamugiriyeho umugisha, abikesheje ineza Nyirakuru yari yaramugiriye ubwo yamucumbikiraga agiye gupagasa i Bugande nk'uko benshi mu Banyarwanda bajyaga yo muri ibyo bihe.
Mu kubwira no kwibutsa abagifite imitima yinangiye, yiziritse ku kahise, abagihembera inzangano, abagifite kumva ko bacamo Abanyarwanda ibice bashingiye ku moko n'inzangano badashaka kureka, yavuze ko aba bantu bakwiye gutekereza no gushyira ubwenge ku gihe, bakibuka ko ibyananiye Leta ya Habyarimana yari ifite byose, ubu bitashoboka none kuri Leta yiyubatse ivuye ku busa ikaba ikomeye muri byose.
Perezida wa Ibuka/Kamonyi.
Senateri Mugisha, yabwiye abitabiriye Kwibuka bari aho n'abandi bari hirya no hino bumva cyangwa bazumva ubutumwa bwe ko, nyuma y'imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, uwavutse muri iyo myaka ubu niba yarize neza ari ku rwego rwa Dogoteri, ko yemwe uwashatse afite Abana, ko kandi uri muri iyo myaka ari umusirikare mukuru, ko kandi hari n'abubatse ibikomeye bisobanuye uburemere bw'iyo myaka 28. Avuga ko igitangaje ndetse buri wese akwiye kuzibukira ari abakigaragara ko bagifite ibitekerezo bibi, bibiba urwango, bakihambiriye ku bitekerezo byashaje bitagifite n'icyo bimaze kuko ngo nta Jenoside ku Isi yigeze ikunda Abaturage badafashijwe na Leta, ngo bafatanye n'Igisirikare.
Yibukije ko kutamenya kw'icyo kirondwe ko Inka yariwe cyera bihishe byinshi, ariko kandi birimo n'isomo ku bantu nk'abo bakiziritse ku byahise bibi, bumva ko hari umwanya bagifite wo kugarura ikibi. Yasabye buri wese kurwanya ikibi no kucyamagana.
Senateri Mugisha Alexis, yibukije ko Leta ya Habyarimana yari ifite byose, ifite ubushobozi mu bikoresho n'amafaranga, ifite abaturage yatoje, Interahamwe n'Abasirikare bashyigikiwe kandi bahuje umugambi wo gukora Jenoside nti hagire Umututsi n'umwe usigara, ariko ibyo bikaba bitarabakundiye.
Yibukije ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside zari Abasirikare bake, bashonje, bavunitse, bananiwe, bamaze imyaka mu buhunzi, batabayeho mu buzima bwiza, ariko ko ku bw'Ubutwari n'akababaro bari batewe n'inzirakarengane zari ziri kwicwa, baje bahagarika Jenoside none bakaba bariyubatse kuri byose.
Abaturage batari bake bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi i Musambira.
Yasabye abagifite imitekerereze nk'iyo yo kwizirika kubitagishobotse, birirwa babeshya bahembera urwango, barangwa n'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside ko bakwiye kuva ku k'ejo, bakaza bagafatanya n'abandi kubaka u Rwanda rufite icyerekezo kibereye buri wese.
Senateri Mugisha Alexis, yavuze ko abashimira Inkotanyi bazikesha ubuzima atari gusa Abatutsi zarokoye, ko Inkotanyi zanarokoye Abicanyi ubwabo. Ko aho bari bakwiye kuzishima kuko nabo ubwabo ubwo bari mu nkambi aho bahungiye, hari abo Inkotanyi zarokoye mu gusenya izo nkambi kuko bari batangiye hagati yabo gusubiranamo. Abibutsa ko abo nabo bakwiye kuba bashimira Inkotanyi kuko bakabaye barishwe na bene wabo bafatanije kwica Abatutsi no gukora andi mabi.
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 4 y'Abatutsi bishwe ariko batabashije kumenyekana. Yakuwe mu tugari dutatu tugize uyu Murenge wa Musambira.
Mu Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Musambira, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri ine y'Abatutsi bishwe ariko batabashije kumenyekana. Babise' Ndi Ijwi ryawe wowe ntamenye uwo uriwe'. Bashyinguwe mu rwibutso rw'Akarere ahazwi nko mu Kibuza.
Kugeza ubu mu karere ka Rutsiro habarurwa imiryango 1079 ibana itarasezeranye imbere y'amategeko.
Bigirwanimana na Nakabonye , ni umwe mu miryango 62 yasezeranye imbere y'amategeko ubwo mu karere ka Rutsiro hatangirizwaga ukwezi kw'imiyoborere n'imibereho mu muryango.
Uyu muryango wari umaze imyaka 18 ubana mu buryo butemewe n'amategeko. Bigirwanimana avuga ko icyatumye batinda gusezerana ari ubushake buke bagize, ariko ngo umugore we yakomeje kubimushishikariza kugeza bafashe icyemezo bajya kwiyandikisha mu bitegura gushyingiranwa.
Nakabonye avuga ko icyamukundishije gusezerana n'umugabo we imbere y'amategeko ari ipfunwe ry'uko umugore utarasezeranye imbere y'amategeko afatwa nk'indaya.
Ati “Nahoraga mvuga ngo nk'ubu umugabo ansezereye najya he koko? Naba nk'indaya kandi ndi umubyeyi mukuru ufite abana bane. Ubutumwa naha ababana bataraseranye ni uko babanza bagaserana imbere y'amategeko, isezerano ryo mu mategeko ni ingenzi cyane”.
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro , Murekatete Triphose yabwiye IGIHE ko muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere n'imibereho mu muryango, ikibazo cy'imiryango ibana itarasezeranye kiri mu bizibandwaho.
Yavuze ko hari imiryango myinshi usanga ibana itaraseranye akenshi bigaterwa no kudasobanukirwa amategeko no kutamenya ko kubana badasezeranye bishobora kugira ingaruka zirimo no kubuzwa uburenganzira ku mitungo.
Ati “Ingo nyinshi zibana zidasereranye, ni naho usanga amakimbirane. Turi gukangurira ababyeyi kwigisha abana b'abakobwa n'abasore ko igihe bagiye gushinga urugo ikiza ari uko babana basezeranye”.
Tariki 17 Gicurasi 2022, nibwo ku rwego rw'igihugu hatangijwe ukwezi kw'imiyoborere n'imibereho mu muryango iki gikorwa kikaba cyarahuriranye no gusezeranya imiryango 62 yabanaga itaraseranye imbere y'amategeko.
Myugariro w'Ubwongereza na Chelsea,Ben Chilwell, yongeye gusubira kubaho nta mukunzi, nyuma yo guhagarika urukundo yari afitanye n'umunyamideli Camila Kendra wanigeze gukundana na Lewis Hamilton,.
Aba bombi bahuye bwa mbere mu mpera zumwaka ushize ubwo basangizaga urukurikirane rw'amafoto bari kumwe, yafatiwe m urugo rw'uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru ku mbuga nkoranyambaga.
Ariko amakuru aravuga ko aba bombi bahagaritse umubano.
Umwe mu bahaye amakuru The Sun yagize ati: 'Ben na Camila bari bamaze amezi make bakundanye nk'inzu igurumana, kandi rwose bari bishimiye gushyigikirana mu ruhame.
Chilwell yatekerezaga ko ari mwiza kandi ko amukunda cyane.
Ariko urukundo rwabo rusa nkaho rwacitse intege bakimara gutangira.
Ntibakivuga kandi baretse gukurikirana kuri Instagram.”
Ben Chilwell amaze igihe kinini adakinira Chelsea kubera ikibazo gikomeye cy'imvune yagize mu mwaka ushize.
Umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n'Iterambere by'Umunyafurika, Ishami ry'u Rwanda (Panafrican Movement Rwanda),ufite gahunda yo guhangana n'igwingira rikomeje kuvugwa hirya no hino mu Rwanda binyuze mu bukangurambaga uteganya gukora.
Uyu muryango uvuga ko ikibazo cy'imirire n'iri gwingira ryibasira Afurika kandi iri hajuru ku bijyanye n'ubuhinzi giterwa n'imyumvire mibi y'abatuye uyu mugabane.
Mu kiganiro bagiranye na Radio Rwanda,abagize uyu muryango bavuze ko kwibohora kwa Afurika ku bijyanye n'imirire mibi n'igwingira bihera ku guhindura imyumvire ndetse no gufatanya.
Abajijwe impamvu ikibazo cy'imirire mibi kidakemuka muri Afurika kandi ari umugabane ukorwamo ubuhinzi cyane,Hon. Nyiramadirida Fortunée yahishuye ko impamvu nyamukuru y'iki kibazo ituruka ku myumvire.
Ati “Ikibazo ni imyumvire.Ibiryo byo birahari ntitubishidikanyaho kandi n'ibirwanya iyo mirire mibi ntabwo ari ibihenze.Niyo mpamvu dushyire imbaraga mu kubaka uturima tw'igikoni ngo haboneke izo mboga.Niyo mpamvu haterwa ibiti by'imbuto ngo ziboneke zunganire imirire.
Hon. MUSONI Protais,Umuyobozi wa Pan Africa Movement yagize ati “Iteka ibisubizo by'ibibazo dufite biba biri muri twe, abanyafurika nitwe ubwacu tugomba guharanira uburenganzira n'agaciro kacu, 'kuko turi abantu nk'abandi nubwo bamwe bibwira ko baturusha agaciro.
Avuga ku kugwingira,Hon. MUSONI Protaisyagize ati “ikibazo cyo kugwingira n'ikibazo kidindije afurika,icya mbere aho uri tanga urugero kugira ngo utagira abagwingira.Icya kabiri cengeza imyumvire y'imirire.
Kera ibintu biri henshi,twagendaga dusaruza henshi ariko ubu ngubu ntibigishoboka.Amapera,amanazi,inkeri za gaperi.Urugo rwose ugezemo bakaguha amata.Icyo gihe nta mwana washoboraga kugwingira kuko twari tukiri bamwe,umwana w'undi ari uwawe.Bisa nk'ibihindutse ubu,umwana n'uwo muri uru rugo gusa.Twagira intekerezo gute hakabaho igaburo ry'umudugudu?,ku buryo abantu bajya bamenya ngo n'uriya mwana n'uwacu aribyo twatangiye za Gatsibo,dutange amata abana banywe.Ibyo abantu bakaba umusemburo ngo bibe.”
Yakomeje avuga ko hakwiriye kwigishwa impinduramitekerereze umuntu akamenya ko umuntu natarya indyo nziza atazagwingira gusa ku mubiri gusa ahubwo no mu Bwonko ariko bizagenda.
Pan African Movement yavuze ko igiye gushyira imbaraga muri ubwo bukangurambaga mu gihe cy'umwaka kandi bikaganirwa buri gihe kugira ngo ikibazo kibe cyavuka.
Uyu muryango wavuze ko ugiye gushyira kandi imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwinjira mu buhinzi kandi babukora kinyamwuga aho witeguye gushinga amatsinda “Clubs” yita ku buhinzi mu mashuri ku buryo umwana azajya atekereza ati “Iwacu barashonje kuko bahinga nabi,ngiye kwiga ubuhinzi”,aho kwiga ubuhinzi kuko umwana yabuze icyo yiga.
Buri mwana tariki ya 25 Gicurasi,haba “Umunsi wo kwizihiza kwibohora kw'Afurika ndetse n'uyu mwaka urateganyijwe aho hazarebwa uko Afurika yakwibohora ku kutagira ibiribwa bihagije n'imyumvire iganisha abantu mu bukene.
Umugabo witwa ngarambe janvier benshi mu muryango we bemeze ko yapfuye yiyahuye gusa mu gihe bajyaga ku mushyingura bikaza kubyara kutumvikana.
Abo mu muryango wa ngarambe bemeze ko umugore we muto yaje kwiba umurambo ndetse bakamara amasaha menshi bamubuze.
Â
Umugore wa kabiri wa ngarambe ukomeje gushinjwa n'abo mu muryango wa ngarambe kubera ko yanze kubaha umugozi yiyahurishije ngo bawushyingurane nawe.
Mukabaruta Francine yemeza ko yasabwe kudakora ku murambo mu gihe hagikorwa iperereza ku cyaba cyishe nyakwigendera bityo nawe ntabwo azi aho umugozi uri.
Nyuma yimvururu umuryango waje kwemeza ko bashyingura nyakwigendera nta mugozi bamushyinguranye , ibyo abo mu muryango we bakomeje kwemeza ko nabo bizabafata bakaziyahura.
Abashakashatsi mu bya siyansi bari bamaze igihe kitari gito bashakisha mu byukuri aho ibuye ryagaragaye mu Misiri ryaba ryaraturutse ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ibintu bitangaje.
Iki kibuye kiswe Hypatia ubundi cyabonetse mu Misiri mu mwaka wa 1996 ariko kuva icyo gihe kugeza na nubu impuguke muri siyansi ndetse n'abandi ntibigeze batuza bashakaga kumenya aho cyavuye.
Abatangabuhamya bakora muri Kaminuza ya Johannesburg muri Afurika Y'epfo aho iri buye ryajyanwe bagaragaza ko ryavuye mu isanzuro ndetse ryanazanye n'ibindi bivejuru(Aliens).
Umuhanga mu bijyanye no gupima amabuye Boffins ukora muri Kaminuza yo muri Afurika Y'epfo yavuzeko iri buye ryaba ryaraturutse kunyenyeri yapfuye yitwa White dwarf agace kayo kakaba ariko kagaragaye mu Misiri ari nako kahereweho hakorwa ubushakashatsi bugamije kwemeza ukuri ku bivejuru.
Abashakashatsi bameje ko mu gupfa kwiyi nyenyeri bisanzwe bibaho kuko n'iri zuba tubona rizazima mu myaka miliyari 5 iri imbere, ubwo abazaba bakiriho nimba isi izaba itararangira bazaba abatangabuhamya bo kuzima kw'izuba.
Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa Kylian Mbappé yemeye kuguma mu ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), yanga kujya muri Real Madrid.
Yashyize umukono kuri kontaro nshya y'imyaka itatu irimo inyungu nyinshi akinira iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona y'Ubufaransa.
Uyu rutahizamu w'imyaka 23, wari mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yegukanye igikombe cy'isi mu 2018, yari yavuzwe cyane ko ashobora kwerekeza muri Espagne, ariko ahitamo gukomezanya na PSG.
Ubuyobozi bwa shampiyona ya Espagne – La Liga – bwakiranye uburakari ayo makuru, buvuga ko ayo masezerano ari “urukozasoni”.
La Liga yanatangaje ko iteganya gutanga ikirego mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru i Burayi (UEFA), no ku bategetsi b'Ubufaransa n'ab'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE).
Itangazo rya La Liga rigira riti: “Ubu bwoko bw'amasezerano buteje inkeke ku kuramba ko mu rwego rw'ubukungu kw'umupira w'Uburayi”.
La Liga yagize iti “Biteye isoni kuba ikipe nka PSG, sezo ishize yarahobye miliyoni zirenga 220 z'amayero, nyuma yo guhomba miliyoni 700 yose hamwe ikaba ishobora gutanga amasezerano ameze gutya.
“Amasezerano nk'aya abangamira ubukungu bw'umupira w'amaguru mu Burayi, bishyira ibihumbi n'ibihumbi by'akazi ndetse n'ubunyangamugayo bwa siporo mukangaratete mu gihe gito, atari mu marushanwa yi Burayi gusa, ahubwo no muri shampiyona z'imbere mu gihugu.”
La Liga yongeyeho ko ayo masezerano yashyize “imirimo ibarirwa mu bihumbi hamwe n'ubunyangamugayo muri siporo mu byago by'igihe kiri hagati na hagati, atari gusa mu marushanwa y'Uburayi, ahubwo no muri za shampiyona zacu z'ibihugu”.
Inzobere ku mupira wo muri Espagne Guillem Balagué, mu nkuru ye yo mu kwezi gushize kwa kane, yanditse ko PSG yari yiteguye guha Mbappé miliyoni 150 z'ama-euro (miliyari 161 uyashyize mu mafaranga y'u Rwanda) agisinya kontaro nshya, ngo ahagume indi myaka ibiri y'imikino.
Hari hashize amezi Mbappé na Real bemeranyijwe ku mafaranga mu gihe yari kuba afashe icyemezo cyo kwerekeza muri Espagne, ariko yanze kujya muri iyi kipe itozwa na Carlo Ancelotti.
Mbappé yavuze ko “yishimye cyane” kuba agumye muri PSG, nyuma yuko we na Perezida w'iyi kipe, Umunya-Qatar Nasser Al-Khelaifi, batangaje amasezerano mashya ye ku kibuga cyayo Parc des Princes, mbere y'umukino wayo wa nyuma wa shampiyona ya Ligue 1 uyu mwaka.
Yageze muri PSG bwa mbere mu kwezi kwa munani mu 2017, ku masezerano y'umwaka umwe y'inguzanyo (intizanyo), avuye mu ikipe ya Monaco. Amaze gufasha PSG kwegukana ibikombe bine bya shampiyona ya Ligue 1 mu myaka itanu y'imikino.
Mu gihe kontaro ye yari kurangira mu kwezi kwa gatandatu, iyi kipe y'Abanya-Qatar yari ihangayikishijwe no gukora kuburyo ayigumamo, ndetse yari yiteguye guha Mbappé umushahara wa miliyoni 21 z'amapawundi (miliyari 26 mu mafaranga y'u Rwanda) ku mwaka.
Mbappé yatsinze igitego muri buri mukino, ubanza n'uwo kwishyura, bakinnye na Real Madrid muri Champions League uyu mwaka, ariko PSG ikurwamo na Real muri kimwe cy'umunani, ku giteranyo cy'ibitego 3-2.
Yasoje shampiyona ya Ligue 1 uyu mwaka ari we utsinze ibitego byinshi kurusha abandi – ibitego 28 – ndetse yatanze n'imipira 17 yavuyemo ibitego mu mikino 35, mu gihe PSG yegukanye igikombe cya shampiyona y'Ubufaransa habura imikino ine ngo shampiyona irangire.