Category: Uncategorized

  • 'Hari benshi yatekeye umutwe' Byinshi wamenya ku ifungwa rya Dr. Nibishaka #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB Dr. Thierry Murangira, yabwiye itangazamakuru ko Dr. Nibishaka akurikiranyweho gutekera abantu umutwe bakamuha amafaranga abizeza kubafasha kubona viza (Visas).

    Dr. Murangira yagize ati: 'Ku wa Gatandatu taliki ya 21 Gicurasi ni bwo RIB yataye muri yombi Dr Nibishaka Emmanuel, Umuyobozi wungirije wa RGB, ukurikiranyweho ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano. Dr. Nibihaka ashinjwa n'abantu batandukanye batanze ubuhamya bw'uko yabatse amafaranga abizeza ko azabafasha kubona Visa zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA).'

    Dr. Murangira yakomeje asobanura ko abo batangabuhamya bemeza ko mu gihe Dr. Nibishaka atabafashije kubona visa nk'uko yabibasezeranyije, nta n'ubwo yigeze abasubiza amafaranga yabo.

    Abajijwe umubare w'abantu bose bamushinja kubariganya amafaranga n'ingano y'ayo bamurega ko yaba yaratwaye, Dr. Murangira yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane amakuru yose yuzuye ku byaha akurikiranyweho nk'igano y'ayo ashinjwa kwambura.

    Dr Nibishaka afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Hagati aho hari amakuru ataremezwa neza acicikana, avuga ko Dr. Nibishaka ashobora kuba yarafatiwe hanze y'u Rwanda muri kimwe mu bihugu byo mu Karere yagendeye ku rwandiko rw'inzira ruhimbano, cyane ko abayobozi bakuru mu nzego za Leta babanza gusaba mu buryo bwemewe n'amategeko uruhushya Minisitiri w'Intebe mbere yo kujya hanze y'Igihugu.

    Dr. Emmanuel Nibishaka yabaye Umuyobozi wungirije wa RGB guhera muri Nyakanga 2019. Mbere yo guhabwa inshingano muri RGB, yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu hagati y'umwakawa 2017 na 2019 ndetse akaba yarabaye n'Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye i New York hagati ya 2013 na 2017.

    Mbere yo gutangira imirimo ya dipolomasi ahagarariye u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, Dr. Nibishaka yayoboye kandi Gahunda ya Politiki y'Umuryango Rosa Luxembourg Foundation, ishami ry'Afurika y'Epfo rifite icyicaro i Johannesburg.

    Dr. Nibishaka abite impamyabushobozi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Amategeko Mpuzamahanga no gukora mu Muryango w'Abibumbye yakuye muri Kaminuza ya New York.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/hari-benshi-yatekeye-umutwe-byinshi-wamenya-ku-ifungwa-rya-dr-nibishaka

  • Dr Iyamuremye yagaragaje uko amashyaka yabaye umuyoboro w'ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 20 Gicurasi 2020, ubwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi bibukaga ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi b'Inama y'Igihugu ishinzwe Iterambere, CND [Conseil National de Development], bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura Inzibutso za Jenoside aho itsinda rimwe ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko ryasuye urwa Kigali ruri ku Gisozi mu gihe irindi ryasuye Urwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

    Izi ntumwa za rubanda zasuye inzibutso, zunamira inzirakarengane ziruhukiyemo zinashyira indabo ku mva. Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi b'imitwe yombi, Dr Iyamuremye Augustin na Mukabalisa Donathile.

    Umuyobozi w'Ihuriro rihuriwemo n'Abasenateri n'Abadepite bafite inshingano zo kurwanya Jenoside n'ibikorwa biyiganishaho birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Ntidendereza William, yavuze ko impamvu yo kwibuka ari ukugira ngo baharanire ko ibyabaye bitazongera ukundi.

    Ati 'Twebwe nk'abakozi bo muri Sena, twibuke ariko twubaka n'ubumwe bw'Abanyarwanda, mu Nteko Ishinga Amategeko hagomba kugaragara icyo gikorwa cyo kwibuka ariko tunubaka ubumwe. Dukwiriye no kwibuka tuzirikana ko tugomba gukorana neza, dusenyera umugozi umwe.'

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko iyo umuntu arebye mu myaka 28 ishize, ubona ari mike cyane kuko ku babaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abahigwaga bayibona ari nk'ibyabaye ejo.

    Ati 'Bigenda binagaragara ko uko imyaka ihita kwibuka biremera, ndetse no mu myaka ya za 1996, abavugaga ko kwibuka bitabareba, nabo basigaye bavuga ko hari ibikomere bafite.'

    Ubusanzwe CND ari nayo yari Inteko Ishinga Amategeko mbere ya Jenoside, mu gihe cya 1994, hari igice kimwe cyabagamo Ingabo 600 za FPR Inkotanyi zari zirinze Abanyapolitiki b'uyu muryango, mu gihe hari ikindi gice cyakorerwagamo n'abakozi ba CND.

    Dr Iyamuremye yavuze ko Jenoside ari umushinga wa politiki, utegurwa, igihe kikazagera ugashyirwa mu bikorwa.

    Ati 'Iyo gahunda rero iba ishingiye kuri politiki kuko ntabwo ushobora kwicara wowe uri umuturage ngo uyitegure, ahubwo itegurwa n'Abanyapolitiki baba bagamije kwigizayo igice kimwe cy'abantu. Kugira ngo ibyo bishoboke, abo bantu cyangwa ubwo bwoko runaka babagerekaho icyaha, kandi mu buryo bwa politiki bigasa nk'aho bahamijwe icyaha.'

    Yakomeje agira ati 'Binagera aho abo bantu nabo bakumva ko ahari hari icyaha bakoze. Ibyo ni ko byagenze mu Rwanda, Abatutsi bageze aho bakeka ko bakoze icyaha. Jenoside yose itangira habaho kuvangura abantu, ukabambura ubumuntu ariko nyuma hakaza kubaho gutegura uko bazabatsemba, ababiteguye icyo gihe banategura uko bazabihakana.'

    Dr Iyamuremye yavuze ko amashyaka ya politiki yabaye umuyoboro w'uruhererakane rw'ingengabitekerezo yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abakoloni bajya kuva mu Rwanda, basize babibye amacakubiri mu Banyarwanda ariko nabo bayasamira hejuru.

    Perezida wa Sena yavuze ko mu myaka ya 1957, abantu bari bazi ubwenge bari batangiye gutekereza uko igihugu cyabona ubwigenge, icyo gihe Ababiligi nabo bari barimo gutekereza kugabanyamo ibice Abanyarwanda.

    Muri za 1990 amashyaka yo mu Rwanda yarengaga 17, iyo usomye amateka usanga hari atatu yari akomeye, Paremuhutu, MDR, APROSOMA na UNAR. Ariko hari n'andi mashyaka abantu batajya banabwirwa.

    Muri ayo mashyaka Dr Iyamuremye yavuzemo ayari ashingiye ku Batwa, Abakiga, Abahutu n'andi menshi ariko yose yari yubakiye ku gutanya Abanyarwanda aho kugira ngo abahuze.

    Ati 'Abantu barahagurutse babonye agahenge, abazungu bavuze bati mushobora kwishyira hamwe, abantu bari barize, bagatekereza, turi Abanya-Gisaka, turi Abahutu, turi Abakiga cyangwa Abatwa, urumva ko abantu bari bacitsemo ibice.'

    Yakomeje agira ati 'Mu mateka yacu amashyaka ya politiki yabaye umuyoboro w'urwo ruhererekane rw'ingengabitekerezo rushyira Jenoside.'

    'Jenoside yose itangira habaho kuvangura abantu, kubambura ubumuntu, kubateza abandi, kubatoteza, gutegura uko bazatsembwa, kubatsemba, hanyuma hakazabaho kuyihakana.'

    Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye imbuto yeze ku giti cy'imiyoborere mibi ishingiye ku ivangura, uhereye mu gihe cy'ubukoloni no kuri republika ya Mbere n'iya Kabiri.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatile, yavuze ko kwibukira hamwe nk'Abayobozi n'Abanyapolitiki bahagarariye abaturage, bifite icyo bisobanuye, cyane kubera uruhare abategetsi bo muri Repubulika ya Mbere n'iya Kabiri n'abo muri Guverinoma yiyise iy'Abatabazi bagiye bagira mu mateka mabi yaranze u Rwanda.

    Ati 'Umwanya nk'uyu ni uwo gushimira abayobozi bitwaye neza bagahangana kandi bakanga kwihanganira ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bikanabaviramo kwicwa. Ubwo butwari bukwiye gukomeza kutubera urugero umunsi ku wundi.'

    Depite Mukabalisa yagaragaje ko Abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n'abakozi bishimira kandi baterwa ishema n'uko bakorera umunsi ku wundi ahantu hari Ingoro igaragaza amateka yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kubohora Igihugu.

    Ati 'Nubwo igihugu cyacu cyasenyutse kigahinduka umuyonga, twishimira intambwe Abanyarwanda tumaze gutera mu kubaka ubumwe bwacu n'ubufatanye bwacu twese mu guteza igihugu cyacu imbere.'

    Abazwi bari abakozi ba CND bazize Jenoside ni Gashagaza Jean Pierre, Kayiranga Celestin, Mugenzi Jean Louis na Mukantembe Aloysie.

    Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko basobanuriwe uruhare rw’imitwe ya Politike yagize muri Jenoside

    Perezida wa Sena y’u Rwanda yasabye Abanyapolitiki kugira imigenzereze itandukanye n’iy’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside

    Perezida wa Ibuka, Nkuranga Alphonse yasabye Abagize Inteko gushyira ingufu mu gusaba ibihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside kubafata bakaryozwa ibyo bakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-iyamuremye-yagaragaje-uko-amashyaka-yabaye-umuyoboro-w-ingengabitekerezo

  • Iby’amajwi ya Prince Kid asaba Miss Muheto ‘Happiness’ ,Hari n’abandi bashobora kwisanga muri RIB #rwanda #RwOT

    Agaruka ku majwi bivugwa ko ari aya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid asaba ibyishimo Miss Muheto avuga ko umuntu ukuze iyo ayumva, yumva ko ari umuhungu mwiza w’umunyarwanda uri kumwe n’umunyarwandakazi uzi gutereta ati '’N’uteganya kuzaguha urukundo mu kwezi gutaha yahita abikwemerera.Ni amagambo agwa ku mutima. Ni amagambo atuje ameze neza nta gukangana nta gutera hejuru . Nta kibazo na kimwe kirimo ,ni amagambo meza avugitse neza asesenguye nta kindi”

    Avuga ko gufata ariya majwi ukayagira icyaha bitumvikana kuko ngo mu Rwanda umukobwa iyo udahatirije bigoranye ndetse ngo bitabayeho nta bukwe bwazongera kuba kuko abantu baba bikanga kujyanwa muri RIB ati” Amajwi umuntu ayafata uko abishaka”. Bityo ko ubutumwa bw’umuntu bigendera ku cyo ashaka.

    Ngo niba ari uko bimeze ba Mutwarasibo nibabarure abagabo n’abasore bose bitabe kuko ntawe udatereta kandi n’uwubatse yarabikoze ati” Aha mbona amahirwe menshi azarekurwa ku ko nta cyaha kirimo”

    Ku bijyane n’ihohoterwa ,Mukazayire avuga ko iyo umuhungu cyangwa umugabo w’umunyarwanda umuhakaniye atongera bityo rero ko ukomeje kandi waramubwije ukuri wenda ariwe wakurikiranwa nabyo bitewe n’uwabibwiwe akabangamirwa.

    Mu kiganiro na Ukwezi TV avuga ko mu bisanzwe iyo umukobwa agoye umusore ntahite amwemerera urukundo bituma agira agaciro si ibyo gusa ngo ku rundi ruhande wa musore wagowe no gufatisha uyu mukobwa nawe ariyemera kuko yumva ko afite umukobwa wihagazeho.

    Agaruka ku ijambo Happiness ryavuzwe muri aya majwi , Mukazayire yabwiye Ukwezi Tv ko ubusanzwe ari ijambo ryiza ariko ko ubu ryiswe imibonamo mpuzabitsina benshi barimo no kuriteraho urwenya muri iyi minsi.

    Akomeza avuga ko abavuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagakwiye kwicara bakabanza gusesengura bakabihuza n’umuco nyarwanda ati”Uburyo umukobwa ateye cyangwa umugore akunda abantu ba mwaperesiya(Apprécier) ”

    Yungamo ko iyo umugore cyangwa umukobwa akora wenda nk’ahantu hari abagabo cyangwa abasore 20 hakabura n’umwe umubwira ngo arasa neza cyangwa se ibindi yumva afite ikibazo.

    Avuga ko kuri iyi ngingo hagakwiye kurebwa ikintu umuntu akorera undi kikamubangamira kandi ko uwabangamiye ariwe ugomba kuba uwa mbere akabivuga cyangwa akabigeza ku nzego bireba.

    Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid Umuyobozi mukuru w’ikigo Rwanda Inspiration BackUp cyahoze gitegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, akaba aregwa gusambanya abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

    Ubu iri rushanwa yateguraga ryambuwe sosiyete ye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ni yo izajya iritegura binyuze mu Nteko y’Umuco.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 16 Gicurasi, 2022 rwategetse ko Ishimwe Dieudonne afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kubera ibyaha bikomeye acyekwaho n’Ubushinjacyaha, birimo Guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

    Numva Prince Kid bazamurekura||Muri ya majwi wumva ari umusore mwiza uzi gutereta bisanzwe||Youyou

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iby-amajwi-ya-Prince-Kid-asaba-Miss-Muheto-Happiness-Hari-n-abandi-bashobora-kwisanga-muri-RIB

  • UMWAKU yikururiye : Ibyo Bamporiki yavuze kuri Kizito na Karasira n’Amabanga ya FPR yamennye #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Innocent Rudasumbwa avuga ko acyumva ibyabaye kuri Bamporiki byamutangaje kuko ari ibintu byaguye abantu hejuru gusa ngo ibyo gufungirwa iwe kugeza iki gihe we ntabyumva ngo keretse uwamuhaye icyo gihano abisobanuye.

    Rudasumbwa avuga ko kuba RIB yaravuze ko Bamporiki afungiye iwe bisa naho icyaha yakoze kidakomeye ariko kikaba cyaramukuye ku mwanya w’ubuyobozi yari afite ati” Wagirango icyo cyaha ntigikomeye cyangwa hari akandi kantu bashobora kuba bamuteganyiriza bakanga wenda nko gukoma rutendera, ashobora kwikoza iriya akamarayo amezi atandatu wenda bikazabanza guca mu zindi nzira”

    Akomeza avuga ko mu gihe cyose Bamporiki atarahamwa n’icyaha ari umwere ariko ko icyaha avugwaho kidasaza ikindi cya kabiri cyamukuye mu mwanya wo hejuru.Yibaza niba iyo aza kuba ari undi woroheje yarikubikorerwa.

    Mu kiganiro na Ukwezi TV ,Rudasumbwa avuga ko kuba hari abagaragaje ko bishimiye ibyabaye kuri Bamporiki biterwa n’uko yagiye yitwara n’ibyo yagiye avuga ku bantu bari mu byago atanga urugero kuri Karasira Aimable aho we ubwe(Aimable) yavugaga uko abona ibintu aho yashimangiraga ko Abanyarwanda ari bantu babi ko atabyarana nabo ahubwo ko yifuza ko umwana we yaba afite amaraso avanze ati” Noneho Bamporiki aratangaza , ndibuka iyo Tweet, aravuga ngo umuntu wumva atabyarira u Rwanda ntakwiye no kururerera .Hanyuma ibyakurikiyeho nukO yari umwarimu muri Universite agakurwaho”

    Mu gusubiza iyi Tweet ya Bamporiki , Karasira Aimable nawe yagize ati” Nta gitangaza kirimo ko umuntu wacukuye imisarane yagucukurira imva”

    Rudasumbwa ashimangira ko abakunzi ba Karasira ndetse na we ubwe bagize aho bashyira Bamporiki ari bimwe bavuga ngo nyiri kirimi kibi yatanze umurozi kuroga.

    Yungamo ko azi Bamporiki cyane ko bakunze guhura mu bihe bitandukanye ndetse akagaragaza ko afite inganzo ishobora kumugeza ahantu kandi ko yahamugejeje ariko bityo ko ibyo yavuze byose cyangwa yakoze hari ikintu yibagiwe ati” Noneho mu migani yose yagiye aca nawe yibagiwemo umwe uvuga ngo ‘ubwiza bw’Umukobwa bumugeza i Bwami ariko imyitwarire ye niyo ibara (Igena) igihe azamarayo, nawe yagombaga kwibuka uwo mugani”

    Ikindi agarukaho ni urupfu rwa Kizito aho bimaze kuvugwa ko yiyahuye, Bamporiki yahise yandika kuri Twitter avuga ko Inkunguzi y’Inkware ishoka agaca kayireba,Akamasa gashaka gupfa gasoma ubugi bw’Intorezo ari amagambo avuga ku muntu wapfuye.

    Tweet ya Bamporiki yagiraga iti’‘Utahanuye ahunga bahinga,Intabaza irira ku muziro,Igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda, Akamasa k’inkunguzi gashoka izindi zitashye.Amahitamo y’umuntu hari ubwo amuhitana .Reka twizere ko amaherezo y’uwacu uyu,azasoza neza kuko haguma ubuzima”

    Aha niho Rusadumbwa ahera ashimangira ngo niba Bamporiki afite abanzi cyangwa abakunzi niwe wabiremeye .

    Ikindi agarukaho ni amagambo Bamporiki yavuze kuri Nyina aho yiyemereye ko azamuvamo gusa ko ntakosa uriya mubyeyi afite kuko yibazaga ukuntu umuntu uvuka iwe yaba umunyapolitiki ati”Umubyeyi kwibaza aho umwana we agiye kwerekeza ntabwo ari ikibazo rwose”

    Aha ashimangira ko uyu ari nawo mwaku wa Bamporiki mu gihe atarasaba nyina imbabazi kuko iyo hatabamo gusesengura cyangwa ngo habe ubuyobozi buzi gushishoza kari kamubayeho bikozwe n’umuhungu we.

    Indi ngingo uyu munyamakuru azamura ni iyo kuba Bamporiki nk’uko yasabeje Nyina umubyara yanashyize hanze amabanga ya FPR-Inkotanyi aho yagaragaje ko uyu muryango urimo imitego ku karubanda hari n’abana bato bishimiye kuwinjiramo bifuza no kuzaba abayobozi ariko bagahita bumva ko umuryango bajemo urimo imitego .

    Ashimagira ko Bamporiki yari afite uburyo yagombaga kubivuga haba kubibwira umunyamabanga mukuru wa FPR cyangwa se akabibwira Perezida Kagame cyane cyane ko atagombaga kumubura bityo ko atari akwiye kuvugira amagambo ameze kuriya ahantu nkahariya cyane cyane ko muri Politiki FPR iba ifite abandi ihanganye nabo.

    Asaba Bamporiki kumenya impumuro y’isano akayubaha bityo ko yakwegera nyina akamusaba imbabazi akongera akamweza.

    Bamporiki yatewe umwaku n’ amagambo yavuze kuri nyina no kushinyagurira Kizito na Karasira||Innocent

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UMWAKU-yikururiye-Ibyo-Bamporiki-yavuze-kuri-Kizito-na-Karasira-n-Amabanga-ya-FPR-yamennye

  • Ifoto ya Perezida Kagame asabana n’abana yazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, umuhango witabiriwe n’Umunya-Nigeria, Masai Ujiri uyobora Ikipe ya Toronto Raptors, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, abafite aho bahuriye n’ibikorwa bya siporo muri Afurika, abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abakinnyi n’abandi.

    Mu mafoto n’amashusho byahafatiwe hari agaragaza Perezida Kagame ari gusuhuza abana bato bitabiriye iki gikorwa, ubona ko anejejwe no kwegerana n’abana kandi abafitiye urugwiro rwinshi.

    Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaje urugwiro ku bana kuko ubwo aheruka kwifatanya n’Abanya-Kigali muri siporo ngarukakwezi izwi nka 'Car Free Day’ agatembera n’ibice by’umujyi hafashwe ifoto y’umwana wo mu Biryogo ari kumuhobera.

    Tariki ya 8 Gashyantare 2022, ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri guverinoma, yagaragaye mu ifoto yaciye bugufi ari kuvugana n’umwana wa Eng Patricie Uwase, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

    Aya mafoto agenda afatwa Perezida Kagame yahuje urugwiro n’abana azamura amarangamutima ya benshi, bakagaragaza ko banyuzwe n’ukwicisha bugufi agaragaza imbere y’abantu bose.

    Ifoto ya Perezida wa Repubulika y’u Rwamda, Paul Kagame, asuhuza abana bari bitabiriye igikorwa cyo gutaha Ikibuga cya Club Rafiki cyavuguruwe, yazamuye amarangamutima ya benshi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Ifoto-ya-Perezida-Kagame-asabana-n-abana-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi

  • Imirwano ikomeye irakomeje hagati ya M23, MONUSCO na FARDC, Haravugwamo FDLR na Mai Mai #rwanda #RwOT

    Mu butumwa kuri Twiter, MONUSCO ivuga ko M23 yabateye, ikanatera ingabo za leta ahitwa Shangi muri teritwari ya Rutshuru ariko ko “mu murava n’ubutwari ingabo za ONU zasubije ibyo bitero”.

    M23 ivuga ko ku cyumweru mu gicuku ariyo yatewe n’ingabo za leta zifatanyije n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR, nyuma MONUSCO nayo ikinjira mu mirwano na za kajugujugu.

    Ku cyumweru, imirwano ikomeye mu bice bya Bikenke, Shangi, Runyoni, Kavumu muri groupement ya Jomba teritwari ya Rutshuru yatumye abaturage babarirwa mu magana bahunga ingo zabo, bamwe bajya hakurya muri Uganda.

    Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko kuva saa kumi z’igitondo none kuwa mbere bakomeje kuraswaho na MONUSCO, ingabo za leta, n’inyeshyamba zirimo kuyifasha.

    Ku cyumweru nijoro mu butumwa bw’amajwi yatanze, Ngoma yari yavuze ko indege za kajugujugu za MONUSCO “zarashe mu buryo bukomeye” ku birindiro byabo.

    BBC yagerageje kuvugana n’ingabo za leta ku bizivugwaho ntibyashoboka, kandi ntitwashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na MONUSCO na M23.

    Bintou Keita intumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri DRCongo yamaganye ibitero bya M23 ku ngabo za leta n’iza MONUSCO nk’uko bivugwa n’itangazo ry’izi ngabo.

    Madame Keita yasabye M23 “guhagarika imirwano ako kanya” ikajya mu bikorwa byo gushyira intwaro hasi biri mu byemejwe n’abakuru b’ibihugu n’ibiganiro by’i Nairobi.

    Mu cyumweru cyashize M23 yasohoye amatangazo ivuga ko ingabo za leta zirimo gutegura kuyigabaho ibitero zifatanyije n’inyeshyamba, kandi ishinja MONUSCO gushyigikira uwo mugambi.

    Ingabo za leta na MONUSCO icyo gihe ntacyo batangaje ku byo M23 yabashinje byo gufatanya n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR gutegura ibitero.

    Iyi mirwano irimo kuba mu gihe leta iri mu biganiro byatangiriye i Nairobi mu mpera z’ukwezi gushize isaba imitwe myinshi y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo gushyira intwaro hasi.

    Leta yavanye M23 mu mitwe yo muri DR Congo bigomba kuganira iyishinja kugaba ibitero ku ngabo za leta mu gihe ibyo biganiro byari bigiye gutangira i Nairobi.

    M23 ivuga ko ibyo bitero byakozwe n’ingabo za leta kugira ngo bahe impamvu abayoboye ibiganiro yo kubivanamo M23.

    Abakuru b’ibihugu by’akarere mu kwezi gushize bemeje ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba z’amahanga n’izindi zizanga gushyira intwaro hasi mu burasirzuba bwa Congo.

    Ibiganiro by’inyeshyamba na leta biteganyijwe ko bigomba gukomereza i Goma muri DR Congo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Imirwano-ikomeye-irakomeje-hagati-ya-M23-MONUSCO-na-FARDC-Haravugwamo-FDLR-na-Mai-Mai

  • Ukuri ku rukundo rwavuzwe hagati y'umunyamakuru Clarisse Uwimana na Jean Luc bakorana kuri Radio (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Clarisse Uwimana yatanze ukuri ku rukundo rwavuzwe hagati ye na Jean Luc Imfurayacu bakorana kuri Radio B&B Fm Umwezi.

    Mu kiganiro Ally Soudy on Air (gutegurwa na Ally Soudy) aho Clarisse Uwimana yari yatumiwe nk'umutumirwa w'umunsi yatanze igisubizo ku bantu benshi bibazaga niba yaba ari mu rukundo na Jean Luc Imfurayacu bakorana kuri B&B Fm Umwezi.

    Clarisse Uwimana yabasubije mu magambo agira ati ” ….oya! ni inshuti yanjye… Jean Luc ni inshuti yanjye, umva sha ni umwana mwiza he is a leader turamukunda twese ku kazi ntushobora kubyumva… “.

    Source : https://yegob.rw/ukuri-ku-rukundo-rwavuzwe-hagati-yumunyamakuru-clarisse-uwimana-na-jean-luc-bakorana-kuri-radio-video/

  • Abahanga mu by'imiti biyemeje gushishikariza urubyiruko gukunda amasomo ajyanye n'ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Mu ntego z'icyerekezo 2020-2050, harimo ko u Rwanda rugomba kuba icyitegererezo cy'ubukerarugendo ku by'ubuvuzi n'inganda zikora imiti.

    Urugaga rw'Abahanga mu by'imiti, rumaze iminsi rukora ingendo hirya no hino mu gihugu muri amwe mu mashuri yisumbuye yigisha imbumbe z'amasomo y'ibinyabuzima n'ubutabire (MCB, PCB, BGC), mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kwitabira kwiga amasomo y'umwuga w'ubuhanga mu by'imiti, ngo bitegure kuzahagarara mu myanya yabo neza muri izo nganda, aho kugira ngo u Rwanda ruzabure abarwo rukoresha rwitabaze abanyamahanga.

    Urugaga rwazengurutse mu mashuri atandukanye, bakangurira abanyeshuri bo mu mwaka wa kane, uwa gatanu n'uwa gatandatu biga amasomo y'ubutabire n'ibinyabuzima, ibyiza byo kwiga umwuga w'ubuhanga mu by'imiti (Pharmacists).

    Isimbi Carla wiga amasomo y'Ubugenge, Ubutabire, n'Ibinyabuzima(PCB), yavuze ko ibiganiro bahawe byamwubatse.

    Ati 'Icyo nshoboye kumenya ntari nzi ni uko kwiga farumasi, atari ukwiga gucuruza imiti gusa nk'uko benshi tubizi, ahubwo harimo no kwiga ubuhanga bwo kuyikora'.

    Yavuze ko ubuhanga mu by'imiti kimwe n'izindi ngeri zo mu nzego z'ubuzima, bimusaba gukora cyane akagira amanota ahagije no kugira ikinyabupfura.

    Ndayishimye Olivier na we wiga amasomo y'Ubugenge, Ubutabire n'Ibinyabuzima (PCB) mu mwaka wa kane wa Lycée de Kigali yagize ati 'Ntabwo nari mfite inzozi zo kuziga ibijyanye n'ubuhanga mu by'imiti, ariko aho mbimenyeye ndishimye kuko nungutse amakuru ko abiga ubuhanga mu by'imiti baba abakire, kandi akaba ari n'icyerekezo Leta y'u Rwanda bigaragara ko yashyizemo imbaraga. Nyuma y'ibi biganiro twahawe, nahise numva nzakurikira amasomo ya farumasi'.

    Umunyamabanga uhoraho w'Urugaga rw'Abahanga mu by'imiti, Nsengeyukuri Jean Damascène, yavuze ko bifuza ko urubyiruko rukurana ubushake bwo kwiga ibijyanye n'imiti, kugira ngo ruzafashe igihugu mu rugamba kirimo.

    Ati 'Turi mu gikorwa cyo gufasha Leta y'u Rwanda guhanga abahanga mu by'imiti bazafasha gukora mu nganda z'imiti zigiye gushingwa mu bihe bya vuba. Amashuri twasuye twayatoranyije hakurikijwe uburyo ayo mashuri atsinda ibizamini bya Leta'.

    Imbogamizi Urugaga rw'abahanga mu by'imiti rwagaragaje ruhura nazo harimo no kuba hari ibyiciro by'umwuga babamo bitaboneka mu myigishirize ya Kaminuza zo mu Rwanda, bityo imyanya ibiteganyirijwe mu kazi igahabwa abatarabyigiye.

    Muri ibyo hari nk'icy'umutekinisiye mu by'imiti (Pharmacy technician). Ibyo kandi bijyana no kuba nta mashuri abafasha gukeneka umwuga wabo aboneka mu Rwanda.

    Nsengeyukuri ati 'Twasabye Leta y'u Rwanda ko yakongera ishoramari ryafasha kubaka umwuga w'ubuhanga mu by'imiti, tuyisaba kongera ibyiciro by'abiga uwo mwuga muri Kaminuza y'u Rwanda no kongera umubare w'abajya gukarishya mu mahanga'.

    Abemerewe kwinjira mu rugaga rw'abahanga mu by'imiti, ni abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye ariko bemerewe kwiga ubuhanga mu by'imiti muri Kaminuza, bakaba basabwa kubanza kwiyandikisha ku Rugaga mbere y'uko batangira amasomo, mu rwego rwo kubakurikirana bakiga umwuga ngo bazavemo abahanga mu by'imiti beza.

    Usoje amasomo y'ubuhanga mu by'imiti muri Kaminuza, asubirayo kwiyandikisha ari na bwo ahabwa ikizamini cyo kwinjira mu rugaga yagitsinda akaba umunyamuryango ari na bwo ahabwa ibyangombwa biteganywa n'amategeko byo gutangira gukora umwuga w'ubuhanga mu by'imiti.

    Nsengeyukuri, Umunyamabanga uhoraho w’Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru

    Abanyeshuri bo muri LDK bizihiwe no gusobanuza ibyo batari bazi

    Abanyeshuri ba Lycée de Kigali bakurikiranye ibiganiro ku bijyanye n’ubuhanga mu by’imiti

    Abanyeshuri basabwe gukora cyane bakagira amanota ahagije no kugira ikinyabupfura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahanga-mu-by-imiti-biyemeje-gufasha-leta-guhanga-abahanga-bazakora-mu-nganda

  • Indwara ya monkeypox ikomeje kwiganza mu bagabo baryamana bahuje ibitsina – #rwanda #RwOT

    Igikomeje kugora abahanga ngo ni uko ibyo bihugu bikomeje kugaragaramo iyi ndwara bitari ku rutonde rw'ibyo iriya ndwara yabayemo karande.

    Byongeye, ngo ugasanga abarimo kugaragaraho uburwayi nta kigaragaza ko bakoreye ingendo mu bihugu bisanzwemo iriya ndwara.

    OMS yakomeje iti “Dushingiye ku makuru y'ibanze, uburwayi bwagaragaye ahanini nubwo atari umwihariko wabo, ku bagabo baryamana n'abandi bagabo (MSM) bari bagiye kwivuza ku mavuriro asanzwe cyangwa atanga serivisi zijyanye n'imibonano mpuzabitsina.”

    Uretse abamaze gusangwamo uburwayi, hari ibindi bipimo 28 bigishidikanywa ko ari iby'abarwayi ba monkeypox.

    Nta bimenyetso bigaragaza ko iyi ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ahubwo byongera ibyago byo kwanduzanya binyuze mu gukoranaho cyangwa guhererekanya amatembabuzi.

    OMS ivuga ko kugeza ubu ibipimo byafashwe ndetse bigasesengurwa mu buryo bwimbitse hakoreshejwe igipimo cya PCR (polymerase chain reaction), byagaragaje ko virus irimo gukwirakwira ikomoka muri Afurika y'Iburengerazuba.

    Urugero mu isuzumwa ryakorewe ku murwayi wabonetse muri Portugal, byagaragaye ko iyo virus isa n'iyigeze kuboneka iturutse muri Nigeria, ikomereza mu Bwongereza, Israel na Singapore mu myaka ya 2018 na 2019.

    Imibare ya OMS igaragaza ko monkeypox imaze kugera mu bihugu 12

    Ikigo gishinzwe ubuzima mu Bwongereza, (UK Health Security Agency), kuri iki Cyumweru cyatangaje ko kirimo kubona imibare myishi y'abantu banduye, kandi badafite aho bahuriye n'ingendo zerekeza mu bihugu iriya ndwara yabayemo karande.

    Ibyo bihugu byiganje muri Afurika y'Iburengerazuba bya Benin, Cameroon, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gabon, Ghana (mu nyamaswa gusa), Cote d'Ivoire, Liberia, Nigeria, Repubulika ya Congo, Sierra Leone na Sudani y'Epfo.

    UKHSA yavuze ko bazabona imibare nyayo ku wa Mbere, nyuma y'uko ku wa Gatanu ibonye ubwandu bushya ku bantu 20.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z'ubuvuzi muri UKHSA, Susan Hopkins, yagize ati “Turimo kubona uburwayi budafite aho buhuriye no guhura n'umuntu wo muri Afurika y'Iburengerazuba, ari nabyo twabonye mu gihugu.”

    Yakomeje ati “Turimo kubona ubwandu bwinshi buri munsi.”

    Hopkins na we yavuze ko uburwayi burimo kwiyongera mu bice by'imijyi, cyane cyane mu bagabo bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa abagabo baryamana n'abagabo n'abagore.

    Yakomeje ati “Ibyago ku baturage basanzwe bikomeje kuba hasi, kandi ndatekereza ko abantu bakwiye kurushaho kuba maso.”

    Kugeza ubu nta muti uhari w'iyi ndwara, ariko urukingo rwa smallpox rushobora gufasha umuntu kwirinda monkeypox ku rugero rwa 85 ku ijana.

    Yandurira mu kuba umuntu wanduye akoranyeho n'undi muzima akamwanduza, amatembabuzi yo mu mubiri, amatembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero cyangwa gukora ku bintu byagiyeho virus, nk'imyenda cyangwa ibiryamirwa by'uwanduye.

    Kugira ngo umuntu wanduye agaragaze ibimenyetso bisaba iminsi iri hagati ya 6 na 13, ariko ishobora no kugera hagati y'imisi 5 na 21.

    Kugeza ubu Monkeypox ifatwa nk'indwara idakomeye, ariko ishobora kugira ubukana ku bana, abagore batwite, abantu bafite ibibazo by'ubudahangarwa cyangwa bafite ibindi bibazo by'ubuzima.

    Hari amakuru ko virus ikomoka muri Afurika y'Iburengerazuba idateye inkeke nk'iyo mu kibaya cya Congo, kuko yica ku gipimo cya 3.6% ugereranyije na 10.6% kuri virus yo mu kibaya cya Congo.

    Bimwe mu bimenyetso bikomeye byayo harimo kuribwa umutwe, umuriro mwinshi ushobora kurenga 38.5°C, kugira utubyimba ku mubiri nk'aho ari ubushye, kubabara umugongo no gucika intege cyane.

    Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) giheruka kwemeza ko “Iyi ndwara ntabwo iragaragara mu Rwanda.”

    Ingamba zo kuyirinda zirimo kwirinda gukora ku nyamaswa cyane cyane izipfushije; kwirinda gukora ku murwayi cyangwa inyamaswa irwaye no kwirinda gukora ku myenda cyangwa ibiryamirwa by'umurwayi.

    Iyi ndwara ikomeje gutera inkeke mu rwego rw’ubuzima ku isi

    Iyi ndwara ituma umubiri umera nk’uwayhiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indwara-ya-monkeypox-ikomeje-kwiganza-mu-bagabo-baryamana-bahuje-ibitsina