Category: Uncategorized

  • AC Milan yatwaye shampiyona nyuma y'imyaka 11 ikurikira izindi #rwanda #RwOT

    AC yashyize iherezo ku myaka 11 yari imaze idatwara igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru y'u Butaliyani.Ni igikombe cya shampiyona cya 19, iyi kipe yegukanye.

    AC Milan yari ikipe ikomeye mbere ya 2010,yabigezeho itsinze ikipe ya Sassuolo ibitego 3-0 ihita yigobotora mukeba Inter Milan bari bahanganye iyiruhije amanota 2 cyane ko yagize 86 kuri 84 ya Inter yari yatsinze Sampdoria ibitego 3-0.

    Ibitego bya AC Milan uyu munsi byatsinzwe na Olivier Giroud watsinze 2 na kimwe cya Frank Kessie watsinze kimwe.

    Aya makipe yo mu mujyi wa Milan asanzwe agurana ibikombe kuko muri 2021, Inter Milan yatwaye shampiyona ya mbere nyuma y'imyaka 11, igikombe cya 19, AC Milan iba iya kabiri ,none uyu mwaka wa 2022,AC Milan yatwaye Serie A nyuma y'imyaka 11 ya 19, Inter iba iya kabiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ac-milan-yatwaye-shampiyona-nyuma-y-imyaka-11-ikurikira-izindi

  • Paris: Ikipe y'Umupira w'amaguru y'abatarengeje imyaka 13 yageze ku mukino wa nyuma #rwanda #RwOT

    Ikipe y'umupira w'amaguru y'abana b'u Rwanda batarengeje imyaka 13, bari mu irushanwa rihurije i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa amashuri y'umupira w'amaguru ya Paris Saint Germain. Iyi kipe, yamaze gukatisha itike iyigeza ku mukino wa nyuma, aho mu mikino itanu bamaze gukina, binjije ibitego 21, mu gihe bo binjijwe ibitego 2 gusa.

    Iyi mikino, irabera mu mujyi wa Paris aho ihuje amakipe yose hamwe 38 yaturutse mu bihugu 11. u Rwanda muri iri rushanwa ruhagarariwe n'amakipe abiri, iy'abatarengeje imyaka 11 n'iy' abatarengeje 13.

    Ikipe y'abatarengeje imyaka 13 y'u Rwanda kugeza ubu, irimo gutangaza benshi mu bakurikirana iyi mikino kubera ubuhanga bwinshi abakinnyi bayo bagaragaza, ikaba ndetse kuri iki cyumweru yatsindiye kugera ku mukino wanyuma.

    Ibyo, yabigezeho nyuma yo gutsinda Qatar ibitego 6 ku busa, itsinda na Koreya ibitego bine ku busa kuri uyu wa gatandatu. Kuri iki cyumweru, aba bana b'u Rwanda bihanije USA bayitsinda ibitego 5-1, banihererana Ubufaransa babunyabika ibitego 3 ku busa(3-0). Muri kimwe cya kabiri, u Rwanda rukaba rwatsinze Misiri ibitego 3-1.

    Mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwatsinze Qatar4-2, rutsinda USA 4-3, runganya na Misiri 1-1, rutsindwa na Koreya 1-0. Muri kimwe cya kabiri u Rwanda rukaba rwatsinzwe bigoranye na Brezil 3-2.

    Madame Grace Nyinawumuntu, umwe mu bayoboye aya makipe y'u Rwanda, arashima uko bitwaye mu irushanwa ryambere bitabiriye hanze y'u Rwanda, akavuga ko irushanwa nk'iri ari ingenzi cyane kuri bo no ku mupira w'u Rwanda muri rusange kuko bazigira mo byinshi.

    Yagize ati:' Academie yacu ntabwo iramara igihe kirekire kandi bano bana iri ni irushanwa ryambere mpuzamahanga bitabiriye. Byabahaye gutinyuka no kwigirira icyizere kandi natwe abatoza biradufasha kwigira ku bandi, turebe ibyo baturusha bityo nidusubira iwacu tuzabashe kubikora natwe dusangize abandi ibyo twungutse bitari kuri academie yacu gusa, ahubwo no ku mupira w' u Rwanda muri rusange'.

    U Rwanda na Misiri, ni byo bihugu byonyine byo ku mugabane w' Afurika biri muri iri rushanwa. Ibindi byaryitabiriye ni; Ubufaransa, Ubudage, USA, Brezil, Antilles, Ubusuwisi, Turkiya, Qatar na Koreya y'Epfo. Mu batarengeje imyaka 11, ejo kuwa mbere tariki 23 Gicurasi 2022, u Rwanda ruzahatanira umwanya wa gatatu na USA naho abatarengeje imyaka 13 u Rwanda ruzahanganira igikombe na Brezil.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/paris-ikipe-yumupira-wamaguru-yabatarengeje-imyaka-13-yageze-ku-mukino-wa-nyuma/

  • #COVID19: Abanduye barindwi babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya barindwi, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-barindwi-babonetse-i-kigali

  • Manchester City yongeye kwegukana igikombe cya Premier League bivuye kure #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City yongeye gushaka guheza umwuka abakunzi bayo ubwo yatsindaga bigoranye Aston Villa ibitego 3-2 mu mukino w'umunsi wa nyuma wa shampiyona watangiye irusha Liverpool yo yatsinze Wolves ibitego 3-1,inota rimwe.

    Mu mikino w'amateka wabaye kuri iki cyumweru,Manchester City yasaga n'iyatakaje igikombe neza, kuko yatsinzwe na Aston Villa ibitego 2-0 mu minota 75 y'umukino kandi ikeneye amanota 3,kugeza ubwo ibonye icya mbere ku munota wa 76.

    Yishyuye igitego cya mbere ku munota wa 76, uwa 78 ishyiramo ikindi, icyo kuyiha igikombe kijyamo ku munota wa 81.

    Bijya gutangira ku munota wa 37 yatsinzwe igitego na Matt Cash ku mupira mwiza yahawe na Lucas Digne ari mu rubuga rw'amahina atera umutwe mwiza cyane.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0 cya Aston Villa.

    Mu gice cya kabiri,Guardiola wakoze ikosa rikomeye ryo kubanza mu kibuga Fernandinho washoboraga guhabwa ikarita itukura kubera ukuntu yari acitswe na Ollie Watkins akamutura hasi ariko umusifuzi akabyirengagiza,yakoze impinduka.

    Yinjije mu kibuga Zinchenko asimbura Fernandinho hanyuma umupira utangira kugera imbere ariko ba myugariro ba City baje kurangara ku munota wa 69,Philippe Coutinho abatsinda igitego cya 2 ibintu biba bihinduye isura.

    Abafana ba City bahise bacika intege bigaragara cyo kimwe na Guardiola ariko uyu mutoza arihangana cyane ko yari amaze kwinjiza mu kibuga Ilkay Gundogan asimbura Bernardo Silva ku munota wa 68.

    City yari yatengushywe cyane na Gabriel Jesus wahushaga ibitego cyane,yafunguye amazamu ku munota wa 76 ku gitego cya Gundogan watsindishije umutwe nyuma y'umupira mwiza yahawe na Raheem Sterling.

    Ku munota wa 79,City yari ibonye imbaraga yahise ibona igitego cya 2 gitsinzwe na Rodrigo ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw'amahina nyuma y'umupira mwiza yari ahawe na Zinchenko.

    Abafana ba City na Pep Guardiola,bahise bagira icyizere ari nako mu kibuga bihindura isura byatumye City yongera gusatira,umupira watakajwe na Mings usanga Kevin de Bruyne ahita akata umupira mu rubuga rw'amahina ku munota wa 81 umupira usanga Fernandinho ahagaze neza ahita awushyira mu rushundura.

    Igitego cya 3 cya City cyahagurukije buri wese uyikunda ndetse bongera guhumeka nyuma y'igihe basuherewe.

    Icyakora ku rundi ruhande,Liverpool nayo yashakaga iki gikombe ndetse abafana bayo bishima uko Aston Villa yinjije igitego bari bakonje kubera Wolves bakinaga yari yugariye bikomeye.

    Iyi Wolves yafunguye amazamu ku munota wa 3 ku gitego cyatsinzwe na Neto ku mupira mwiza yahawe na Jimenez bakoze Counter attack.

    Liverpool yishyuye iki gitego ku munota wa 24 gitsinzwe na Sadio Mane ku mupira mwiza yahawe na Thiago.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.

    Mu gice cya kabiri Wolves yahushije uburyo bwinshi cyane abakinnyi bayo basigarana n'umunyezamu wa Liverpool kenshi ariko ntibatsinda.

    Iminota yakomeje kwicuma ariko Wolves yugarira cyane byatumye Klopp yinjiza mu kibuga Firmino na Mohamed Salah ngo bamufashe gusatira.

    Kubera ko City yari imaze kubona ibitego 3-2,igitego cya kabiri cya Liverpool cyatsinzwe na Mohamed Salah ntabwo cyishimiwe n'abafana bayo cyo kimwe n'icya Robertson cya gatatu ku munota wa 89.

    Byarangiye Liverpool itsinze Wolves ibitego 3-1 ariko ntiyagera ku ntego yo gutwara ibikombe 4 muri uyu mwaka kuko muri shampiyona yarangije ku mwanya wa 2 irushwa inota rimwe na City yagize 93 kuri 92 ya Liverpool.

    Chelsea yabashije kurangiza ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Watford 2-1 mu gihe Tottenham yarangije ku mwanya wa 4 nyuma y'aho itsinze Norwich ibitego 5-0.Arsenal yarangije ku mwanya wa 5 nubwo nayo yanyagiye Everton ibitego 5-1.United yatsinzwe na Palace igitego 1-0.

    Amakipe yamanutse ni Burnley,Watford na Norwich mu gihe Leeds yarusimbutse nyuma yo gutsinda Brentford ibitego 2-1.

    Ntabwo aribwo bwa mbere Manchester City ikoze ibitangaza mu gutwara igikombe cya Premier League ku munsi wa nyuma kuko kuwa 13 Gicurasi 2012,City yatsinze QPR ibitego 3-2 nyuma y'aho iminota 90 yarangiye iyi kipe isigaye iba mu cyiciro cya 2 ifite ibitego 2-1.

    Iyo City idatsinda uyu mukino,iki gikombe cy'umwaka w'imikino 2011/2012 cyari gutwarwa na United.

    Amakipe azakina UEFA Champions League ni:

    1. Manchester City
    2. Liverpool
    3. Chelsea
    4. Tottenham

    Amakipe azajya muri Europa League:

    5. Arsenal
    6. Manchester United

    Ikipe izajya muri Conference league:

    7. Westham

    Heung Min Son na Mohamed Salah barangije shampiyona aribo batsinze ibitego byinshi kuko banganyije 23.Basize Cristiano Ronaldo watsinze 18.







    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yongeye-kwegukana-igikombe-cya-premier-league-bivuye-kure

  • Ni paradizo: ihere ijisho ubwiza bw’inzu Abimukira bo mu Bwongereza bazabamo mu Rwanda(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano y'imyaka itanu yo kuzakira Abimukira bo mu Bwongereza. Hari inzu zigera zateguwe mu mujyi wa Kigali aho izi mpunzi zizaba.

    Mu nzu zizacumbikira aba bimukira harimo Hope House izacumbikira abantu 100 ndetse bakazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, irya saa Sita n'irya nijoro.

    Kimwe n'abandi, abimukira n'impunzi bazacumbikirwa muri iyi nzu bazaba bafite uburenganzira bwo gusohoka no kwinjira igihe babishakiye.

    Muri iyi nzu kandi hari gushyirwamo ibikorwaremezo bizafasha abazayituzwamo kwidagadura. Muri ibi harimo ikibuga gito cy'umupira w'amaguru, icya Volleyball ndetse n'icya Basketball.

    Indi nzu yitwa 'Desire Resort Hotel' iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo. Ifite ibyumba 72 abazayicumbikirwamo bazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, saa Sita na ni mugoroba ndetse abazi koga bahawe na Piscine.

    Ahandi hazacumbikirwa aba bimukira n'impunzi baturutse mu Bwongereza ni muri 'Hallmark residences', igizwe n'inzu 30 zose zigizwe n'ibyumba 102. Kimwe n'abazacumbikirwa muri Hope House na Desire Resort Hotel, abazaba aha nabo bazajya bagaburirwa ndetse bahabwe n'uburyo bubafasha kwidagadura.

    Source : https://yegob.rw/ni-paradizo-ihere-ijisho-ubwiza-bwinzu-abimukira-bo-mu-bwongereza-bazabamo-mu-rwandavideo/

  • Amagare: Mugisha Moise yegukanye irushanwa ry… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa 08:30 abakinnyi bari bageze i Remera ndetse n’imyiteguro irimbanyije kuko n'aho guhagurukira hari hamaze gutunganywa. Saa 09:00 mbere y’uko isiganwa ritangira, hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi.

    Mbere y’uko isiganwa ritangira hafashwe umunota wokwibuka

    Abasiganwa mu byiciro byose batsimburiye rimwe aho batangiriye imbere y’amarembo ya sitade Amahoro, berekeza mu gihogere baciye imbere ya Kigali Arena bajya nyabisindu, ndetse bagumya kuzenguruka uwo muhanda kugera buri cyiciro cyujuje ibirometero cyasabwaga.

    Mu buryo butamugoye, Mugisha Moise yegukanye irushanwa rya Race to Remember anasizemo intera hagati ye na bagenzi be barimo Samuel Niyonkuru wabaye uwa kabiri. Mu cyiciro cy’abakuru birukanse intera ya Kirometero 106, Mugisha Moise ukinira Protouch yabaye uwa  mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 34 n’amasegonda 11. Niyonkuru Samuel ukinira Anca yakoresheje amasaha 2, iminota 36 n’amasegonda 56. Berhe Mehari Tewelde nawe ukinira Protouch yabaye uwa gatatu akoresheje amasaha 2, iminota 41 n’amasegonda 30.

    Abasiganwa batangiye bakiri ikivumbi

    Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori basiganwe intera ya Kirometero 71, Ingabire Diane ukinira Benediction club yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 8 n’amasegonda 45. Tuyishime Jacqueline nawe ukinira Benediction club aba uwa kabiri, arushwa amasegonda 58 n’uwa mbere. Ku mwanya wa gatatu hajeho Mwamikazi Djazilla ukinira Les Amis Sportifs, warushijwe iminota 10.

    Mugisha Moise wegukanye Race to Remember

    Mu cyiciro cy’ingimbi ari nacyo cyashoje mbere, abakinnyi basiganwe Kirometero 71, Shyaka Janvier ukinira ANCA aba uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 45 n’amasegonda 50, Ntirenganya Moise nawe ukinira ANCA aba uwa kabiri arushwa amasegonda 32, naho Mushinzimana Jean Bosco aba uwa gatatu arushwa amasegonda 38.


    Niyonkuru Samuel wabaye uwa kabiri 

    “Gukoresha mu mutwe no gusoma uko umukino uteye niywo byamfashije gutsinda iri siganwa”  Mugisha Moise aganira n'Itangazamakuru 

    'Twagowe n’umuhanda twakiniyemo. Ubundi iteka umuhanga agaragarira mu makorosi, gusa kuri iyi nshuro byansabye kuzenguruka inshuro nk’ebyiri kugira ngo umuhanda nkumenye neza. Imihanda ya Kigali ndayizi cyane kuko ni ahantu nabaye imyaka igera kuri itatu, nabyo byamfashije cyane'.

    Berhe Mehari Tewelde yabaye uwa gatatu mu bakuru

    Ingabire Diane wabaye uwa mbere mu bari n’abategarugori

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117387/amagare-mugisha-moise-yegukanye-irushanwa-ryo-kwibuka-race-to-remember-amafoto-117387.html

  • Yegukanye Grammy Award, aba Minisitiri! Amate… – #rwanda #RwOT

    Youssou yavukiye mu murwa mukuru wa Senegal, Dakar yatangiye kwigaragaza ku rubyiniro afite imyaka 12. Yari umwe mubakorana bya hafi n'itsinda ry'abanyamuziki ryamamaye mu myaka 1970 rya Star Band.

    Nk'umwe mu banyamuryango b'idini ya kiyisilumu, umuziki we yawuhujemo ukuntu n'iri dini. Ku myaka 15 nibwo yaje kwinjira mu itsinda ry'abanyamuziki rizwi nka Super Diamono, maze baza gukorana ibitaramo byazengutse uburengerazuba bwa Africa.

    Ubwo yari agize imyaka 16 mu 1976, yasinyanye amasezerano y'imikoranire na Star Band  atangira gukorana nayo byeruye ahitwa Miami Club. Mu 1978 kimwe n'abandi banyamuryango benshi ba Star Band, batangiye kuyiyomoraho batangira iyitwa Etoile de Dakar yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki wa Senegal, cyane injyana ya 'Mbalax'.

    Itsinda rya Etoile de Dakar n'ubwo ryafashe vuba imitima ya benshi ariko ntiryarambye, kuko ryaje gusenyuka kubera amatiku yari muriryo, riza kuvukamo amatsinda abiri rimwe ryitwa Etoile 2000, irindi Super Etoile de Dakar.

    Bamwe muribo bihuje na Yousso barimo Jimi Mbaye, Habib Faye na Tama, itsinda ryabo ryaje gukura. Mu mwaka wa 1991, Youssou yatangiye sitidiyo ye y'umuziki maze mu mwaka wa 1995, atangira Label yise Jololi.

    Youssou yamenyekanye mu muziki ukoze mu njyana zitandukanye zirimo Mbalax, Cuban Rumba, Hip Hop Jazz na Soul byatumye agira abafana ama miliyoni hirya no hino ku isi. Ijwi rye ikinyamakuru cya New York Times cyarigereranije n'intwaro y'agatangaza, itwara buri umwe uyegereye kandi yuje impanuro.

    Imyandikire ye kandi yagiye ica ibintu mu bice bitandukanye, no mu birori bikomeye ku isi nko muri Nyakanga 1993 mu iserukiramuco rya Paris, indirimbo ye yashyize hanze mu mwaka wa 1994 yise '7Seconds' yaciye ibintu ahantu hatandukanye ku isi.

    Ni we kandi afatanije na Axelle Red, banditse indirimbo y'igikombe cy'isi cyo mu 1998. Ikinyamakuru cya Folk Roots gisobanura ubuhanga bw'uyu mugabo mu  muziki nk'ubw'umuhanzi w'umunyafurika w'ikinyejana.

    Yaje kandi kwegukana igihembo cya Grammy Award mu mwaka wa 2005, kubera Album ye yise 'Egypt'. Youssou kandi niwe nyiri ikinyamakuru cyandika kizwi nka 'L'Observateur' kiri mu bikomeye muri Senegal, niwe kandi nyiri RFM (Radio Fututre Medias) na televeviziyo ya TFM.

    Yahawe kandi impamyabushobozi y'ikirenga na Kaminuza ya Yale mu muziki, hari mu mwaka wa 2011 aza no kwegukana igihembo cy'ibihumbi 150 by'amadorali mu gihugu cya Swede, kubera uruhare yagize mu guteza imbere umuziki.

    Yigeze kandi kuba umwe mu bahataniye umwanya wa Goodwill Ambassador wa FAO. Mu 1985 yateguye igitaramo cyari kigamije gusabira Nelson Mandela ko yarekurwa. Mu mwaka wa 2003, yahagaritse ibitaramo yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asaba ko Iraq itaterwa.

    Mu mwaka wa 2012, yatangaje ko ashaka kuba Perezida wa Senegal nyamara aza kubura abamushyigikira bahagije, icyo gihe yari agiye guhangana mu matora na Perezida Abdoulaye Wade, aza guhita ashyigikira Macky Mall wanegukanye umwanya wa Perezida ahita amugira Minisitiri w'Umuco n'Ubukerarugendo.

    Uyu mwanya yaje kuwukurwaho kuwa 13 Nzeri 2013, akomereza inshingano ze mu biro by'Umukuru w'Igihugu aho yagizwe Umujyanama we unafite n'inshingano zo kumenyekanisha Senegali imahanga.

    Kutabona abamusinyira bahagije byatumye atabasha guhatanira umwanya wa Perezida wa Senegal mu mwaka wa 2012

    Album ye yise ‘Egypt’ yamuhesheje Grammmy Awards mu mwaka wa 2005

    Afita abana 8 

    Yagiye akomeza kugaragaza ko adakunda akarengane nko muri 1985 ubwo yakoraga igitaramo cyo gusabira Nelson Mandela kurekurwa

    Yagiye akorera ibitaramo bitandukanye mu bihugu binyuranye


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117385/yegukanye-grammy-award-aba-minisitiri-amateka-ya-youssou-umuhanzi-wa-mbere-ukize-muri-afri-117385.html

  • Rayon Sports yatsinze Etincelles FC mu mukino Rudasingwa yavunikiyemo akajyanwa kwa muganga #rwanda #RwOT

    Mico Justin yafashije Rayon Sports gutsinda Etincelles FC ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

    Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 14, ku gitego cyinjijwe na Rudasingwa Prince ubwo Ishimwe Kevin yari ahinduye umupira mu rubuga rw’amahina.

    Nyuma y’iminota ine, Rudasingwa yasimbuwe na Musa Esenu nyuma yo kugongana n’umunyezamu Lulu Thierry wa Etincelles, byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga gupfukwa mu gahanga aho yakomeretse, agaruka ku kibuga nyuma.

    Hashize iminota 11 amakipe yombi avuye kuruhuka, Etincelles FC yabonye igitego cyo kwishyura, cyinjijwe na Mutebi Rashid ku mupira yatsinze nyuma yo guterwa na Bizimana Iptihadji wahanaga ikosa ryakozwe na Ndizeye Samuel.

    Nta mwanya munini wanyuzemo kuko nyuma y’umunota umwe, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Mico Justin ku mupira mwiza wari uvuye kuri Ishimwe Kevin.

    Ku munota wa 61, Mico Justin yatsinze igitego cya gatatu kuri penaliti ubwo Musa Esenu yari amaze gukinirwa nabi n’umunyezamu Lulu Thierry.

    Mu minota isatira iy’inyongera, Etincelles FC yabonye penaliti yashoboraga gutuma igabanya ikinyuranyo, ariko Kapiteni wayo, Nshimiyimana Abdul, ayitera ku ruhande.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 47 ku mwanya wa gatatu mu gihe Etincelles FC yagumanye maanota 31 ku mwanya wa 11.

    Indi mikino yabaye ni uwo Rutsiro FC yatsinzwemo na Police FC ibitego 3-2 n’uwo Gasogi United yatsinzemo Musanze FC ibitego 2-1.

    Prince Rudasingwa yatsinze igitego cya mbere

    Prince Rudasingwa yagize imvune yatumye ava ku kibuga muri Ambulance

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-etincelles-fc-mu-mukino-rudasingwa-yavunikiyemo-akajyanwa-kwa-muganga