Category: Uncategorized

  • Kylian Mbappe bwa nyuma yavuze ikipe azakinira umwaka utaha #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umufaransa Kylian Mbappe yemeje ko azaguma mu ikipe ya Paris Saint-Germain indi myaka 3, akaba yateye umugongo Real Madrid.

    Tariki ya 30 Kamena 2022, nibwo amasezerano ya Kylian Mbappe yari kuzarangira muri Paris Saint-Germain, havugwaga byinshi gusa we akaba atari yakavuze umwanzuro yafashe.

    Uyu rutahizamu mu minsi ishize ubwo yahabwaga igihembo cy’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Bufaransa, yavuze ko yamaze gufata umwanzuro ku hazaza he ariko atahita abitangaza.

    Inkuru nyinshi zerekezaga Kylian Mbappe mu ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne akaba yatera umugongo Paris Saint-Germain yifuzaga kumwongerera amasezerano.

    Ikinyamakuru Sky Sports cyanditse ko uyu mukinnyi mbere y’umukino usoza shampiyona y’u Bufaransa PSG yakinnye na Metz, Kylian Mbappe yatangaje ko azaguma muri Paris Saint-Germain kugeza 2025.

    Ati “ndashaka kuvuga ko nafashe umwanzuro wo kongera amasezerano muri Paris Saint-Germain, biranshimishije. Numvishijwe ko hano nshobora gukomeza gutera imbere. Nishimiye kandi gukomeza gukina mu Bufaransa, igihugu navukiyemo, aho nakuriye nkanahakorera izina.”

    Bivugwa ko Kylian Mbappe yakoresheje kuba yarifuzwaga na Real Madrid maze agatumbagiza ibiciro, aho yamaraga kuvugana nayo akagaruka kwa PSG akayereka ibyo yumvikanye na Real Madrid nayo ikamwerera ibirenzeho ubundi agasubira kwa Real gutyo, gutyo.

    Nyina wa Kylian Mbappe, Fayza Lamari aherutse gutangaza ko yaba Paris Saint-Germain ndetse na Real Madrid bamaze kumvikana ndetse ibyo batanga bingana hasigaye Mbappe gufata icyemezo.

    Kylian Mbappe yongereye amasezerano azageza muri 2025, aha hari mbere y’umukino bakinnyemo na Metz ari kumwe na perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kylian-mbappe-bwa-nyuma-yavuze-ikipe-azakinira-umwaka-utaha

  • Mu maso ya Perezida Kagame, REG BBC yasezerewe itarenze umutaru muri BAL (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    REG BBC yari ihagarariye u Rwanda muri shampiyona ya Afurika ya Basketball (BAL) irimo ibera muri Kigali Arena nyuma yo gutsindwa na FAP amanota 66-63 mu mukino warebwe na Perezida Kagame, yasezerewe
    itageze muri 1/2.

    Iyi mikino yatangiye uyu munsi, amakipe 8 niyo yageze mu cyiciro cya nyuma aho irushanwa ryahereye muri 1/4.

    Habanje umukino wo Petro Atletico du Luanda yasezereye AS Sale yo muri Maroc iyitsinze amanota 102-89.

    Hakurikiyeho umukino wari witezwe na benshi wo REG BBC yari ihagarariye u Rwanda yahombaga gukina na FAP yo muri Cameroun.

    REG BBC yakiniraga imbere y’abafana bayo ndetse n’umukuru w’igihugu wari waje kwihera ijisho iyi mikino, ntabwo yahiriwe n’intangiriro z’umukino.

    Agace ka mbere REG BBC yaje kugatakaza itsinzwe amanota 23 kuri 17. Umutoza Robert Pack yagiye akora impinduka zamugiriye akamaro zatumye yegukana agace ka kabiri ku manota 14-13 nk’aho yazanye Kenneth Gasana na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson maze abarimo Adonis na Abdoulaye Ndoye bakava mu kibuga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 31 ya REG BBC kuri 36 ya FAP.

    Nubwo agace ka gatatu bagatakaje ku manota 19-17, abasore ba REG BBC barimo Gasana, Cleveland Josep na Nshobozwabyosenumukiza bagerageje kugumisha ikipe yabo mu mukino.

    Mu gace ka nyuma amanota 3 ya Shyaka Olivier, Ndizeye Dieudonne Ndayisaba yafashije REG BBC kuyobora aka gace wabonaga FAP irimo gukora amakosa menshi, bagasoje bayoboye n’amanota 15-11, gusa FAP yaje kwegukana umukino ku manota 66-63 ya REG BBC.

    Gutsindwa uyu mukino bivuze ko REG isezerewe mu irushanwa. Imikino ya 1/4 izakomeza ejo, US Monastir yo muri Tunisia izakina Cape Town Tigers mu gihe Zamalek yo mu Misiri izakina na SLAC yo muri Guinea.

    Nshobozwa yagoye cyane FAP

    Anthony Rashad ahanganye n’abakinnyi na FAP

    Kenneth Gasana yatanze ibyo yari afite byose muri uyu mukino

    Perezida Kagame (hagati) yakurikiranye uyu mukino, yari kumwe na perezida Toronto Raptors, Masai Ujiri (ibumoso) na perezida wa BAL, Amadou Gallo (iburyo)

    Axel Mpoyo ashaka uko atanga umupira

    Wari umukino urimo ishyaka ryinshi

    Cleveland Josep wagoye FAP akaba ari na we watsinze amanota menshi muri uyu mukino yatsinze 23

    REG BBC yari ishyigikiwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-maso-ya-perezida-kagame-reg-bbc-yasezerewe-itarenze-umutaru-muri-bal-amafoto

  • Barimo LeBron James na Stephen Curry: Perezid… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, muri Kigali Marriott Hotel habereye inama yiga ku iterambere rya siporo, by’umwihariko ku iterambere ry’umukino wa Basketball yahuriyemo ibihangange muri uyu mukino barimo Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

    Masai Ujiri wahaye ikaze Perezida Kagame ku meza y’ibiganiro, yamubajije ibibazo bitandukanye ahanini bijyanye n’iterambere rya siporo by’umwihariko Basketball ndetse n’ibindi bibazo by’amatsiko benshi bamwibazaho Nuri siporo.

    Mu bibazo yabajijwe, Perezida Kagame usanzwe agaragaza urukundo akunda umukino wa Basketball, yahishuye abakinnyi 5 akunda muri shampiyona ya Amerika ikunzwe kurusha izindi ku Isi ya NBA.

    Abakinnyi 5 Perezida Kagame akunda muri NBA kurusha abandi.

    1. LeBron James

    Uyu munyamerika w’imyaka 37 ukinira ikipe ya Los Angeles Lakers afatwa nk’umwe mu bakinnyi bayoboye abandi muri NBA ndetse hari n’abamufata nkumwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ya NBA.

    James yegukanye ibihembo byinshi bitandukanye nk’umukinnyi ku giti cye ndetse anageza lure Lakers ayihesha ibikombe.

    2. Stephen Curry

    Uyu mugabo w”imyaka 34 y’amavuko ukinira Golden State Worriors, ni umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye kuri NBA ndetse no muri iyi kipe ya Golden States akinira.

    Uyu mukinnyi yigeze kugaragaza ko ashyigikiye Patriots BBC yo mu Rwanda yari mu irushanwa rya BAL 2021.

    3. Giannis Antetokounmpo

    Uyu mugereki w’imyaka 27 y’amavuko ukinira ikipe ya Milwaukee Bucks muri NBA, ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane ndetse bakunda gushimisha abafana ku kibuga, akaba ari mu bakinnyi Perezida Kagame akunda muri shampiyona ya NBA.

    4. Kevin Durant

    Durant w’imyaka 33 y’amavuko ukinira ikipe ya Brooklyn Nets, ni umwe mu bakinnyi bafite ibigwi n’amateka akomeye muri NBA ndetse akaba ari umukinnyi wagize ibihe byiza ashimisha abafana, ahesha amakipe yakiniye igikombe ndetse kwegukana ibihembo bitandukanye, bituma aba umunyabigwi muri uyu mukino.

    5. Pascal Siakam

    Uyu munya-Cameroun w’imyaka 28 ukinira ikipe ya Toronto Raptors, ni umwe mu banyafurika bacye bakomeje kwesa imihigo muri NBA, ndetse akaba akunze kugarukwaho kenshi kubera ubuhamya n’umurava agaragaza mu kibuga.

    Uretse kuba akunda kugaragaza ko ashishikajwe no gutera imbere siporo, Perezida Kagame akunda kujya gukurikira imikino itandukanye ya NBA muri Amerika.

    Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi baharanira iterambere rya siporo muri Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117363/barimo-lebron-james-na-stephen-curry-perezida-kagame-yavuze-abakinnyi-5-akunda-muri-nba-117363.html

  • Miss Ruzindana Kelia yagaragaje uruhare rwe mu gufasha Urubyiruko kwiga Amateka no gukunda Igihugu #rwanda #RwOT

    Ku Musozi wa Rwesero mu Karere ka Nyanza hatashywe ku mugaragaro Ingoro y'Amateka yo Kwigira kw'Abanyarwanda yitezweho gufasha abenegihugu kuvoma ku isoko nzima no gusobanukirwa amateka nyayo y'u Rwanda.

    Nyampinga w'Umurage wa 2022, Ruzindana Kelia, yavuze ko azakomeza gushyira ingufu mu gushishikariza urubyiruko gusura ingoro z'umurage no kumenya amateka y'u Rwanda kugira ngo rukurane umuco wo gukunda igihugu.

    Mu butuwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko urubyiruko rukeneye kumenya aho u Rwanda ruva ndetse n'aho rwerekeza, nk'abayobozi b'ejo hazaza bazavamo abarimu,Abaganga, ndetse n'abandi…

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-ruzindana-kelia-yagaragaje-uruhare-rwe-mu-gufasha-urubyiruko-kwiga-amateka

  • Ishimwe Dieudonne “Prince Kid”yatanze impamvu 6 zikomeye mu bujurire #rwanda #RwOT

    Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid,Umuyobozi mukuru w'ikigo Rwanda Inspiration BackUp cyahoze gitegura irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda,yajuririye icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo aherutse guhabwa.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ku wa 16 Gicurasi, 2022 rwategetse ko Ishimwe Dieudonne afungwa by'agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kubera ibyaha bikomeye acyekwaho n'Ubushinjacyaha, birimo Guhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

    Ibi byaha byombi Umucamanza yavuze ko mu gihe Ishimwe Dieudonne yaba abihamijwe n'urukiko yatangiye kuburana mu mizi yahanishwa igihano kiri hejuru y'imyaka ibiri, ikaba ari yo mpamvu yatumye afata icyemezo cyo kumufunga by'agateganyo iriya minsi 30 muri Gereza.

    Amategeko ateganya ko umuntu wese ufatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 by'agateganyo muri Gereza ku rwego rw'urukiko rw'ibanze ashobora kuyijurira mu gihe kitarenze iminsi itanu.

    Ishimwe Dieudonne yahise ajururira icyemezo cy'Umucamanza w'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro. Ku wa Kane tariki 19 Gicurasi, 2022 nibwo ubujurire bwa Ishimwe Dieudonne Alias Prince Kid bwageze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Ishimwe Dieudonne n'itsinda ry'abanyamategeko bafite Cabinet yitwa Shebah Law Firm bajuririye icyemezo cy'umucamanza wa mbere bisunze ingingo zigera kuri eshashatu bavuga ko umucamanza yirengagije agategeka ko Ishimwe Dieudonne afungwa iminsi 30 muri Gereza.

    Impamvu zatumye Ishimwe ajururirira icyemezo cyamufunze by'agateganyo

    1.Urukiko rwemeje ko habayeho ishimishamubiri ku mukobwa (si ngombwa kuvuga amazina ye) rushingiye ku kuba yaravuze ko bamwijeje ko bazamwishyurira amashuri amaze kumushakira umwanya.

    Ruvuga ko uyu mukobwa yananiwe kugaragaza icyari gutuma amushinja kandi ntacyo bapfa, ngo Urukiko rwirengagije ko ISHIMWE atari we wagombaga kugaragaza ko yakoze icyaha kuko izo nshingano ari iz'Ubushinjacyaha, zo kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko Ishimwe Dieudonne yakozemo icyaha.

    2.Urukiko rwemeje ko 'Happiness' ari ishimishamubiri, nk'igisobanuro rugenekereje, Abanyamategeko ba Prince Kid bavuga ko mu manza nshinjabyaha nta kugenekereza kubaho.

    3.Urukiko rwemeje ko inyandiko zakozwe n'abazishyizeho umukono zishinjura Ishimwe Dieudonne ziteshwa agaciro kuko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ziri gukorwaho iperereza, aba bajurira bavuga ko urukiko rwirengagiza ko iyo nyandiko yashyizweho umukono na Noteri iba kamarampaka, rwemeza ko Divine Muheto wabaye Miss 2022 yakorewe Ishimishamubiri.

    4.Urukiko rwemeje ko habayeho guhoza ku nkeke kuri Muheto Divine rugendeye kuri Message.

    5.Kuba urukiko rwaremeje ko kuba Ishimwe Dieudonne yarahamagaye Muheto Divine mu masaha akuze ari ibishimangira ubutumwa bugufi Muheto yandikiwe na Ishimwe Dieudonne.

    6.Abavuga ko Urukiko rwirengagije ingwate y'umutungo utimukanwa n'uwimukanwa byatanzwe na Ishimwe Dieudonne kugira ngo arekurwe by'agateganyo akurikiranwe ari hanze, kandi ibyakozwe byose biri mu buryo Umushingamategeko yabiteganyije.
    Izi ngingo zose z'ubujurire ni zo zizasobanurwa neza igihe Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid azaba atangiye kuburana ubujurire bwe ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo.

    Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 26 Mata, 2022 icyo gihe rwavuze ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'iby'ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ishimwe-dieudonne-prince-kid-yatanze-impamvu-6-zikomeye-mu-bujurire

  • Umwana wa Rihanna na A$AP Rocky yavutse ahita aca agahigo mu bandi babyawe n'abahanzi #rwanda #RwOT

    Ku wa kane, Rihanna n'umukunzi we A $ AP Rocky bakiriye umwana wabo wa mbere mu cyumweru gishize.

    Uyu mwana w'umuhungu hataramenyekana izina yiswe,yahise ashyirwa ku mwanya wa mbere mu bana bafite ababyeyi b'abahanzi batunze akayabo kuko baramutse bamuraze ayo batunze yose yaba afite konti ibyibushye y'arenga miliyari y'amapawundi.

    Rihanna w'imyaka 34 atunze akayabo ka miliyari 1,2 z'amadolari mu gihe A$AP w'imyaka 33 atunze miliyoni 7.5 z'amadolari.

    Uyu mwaka wavuzwemo inkuru zo kubyara kw'ibyamamare byo muri Hollywood, aho Kylie Jenner w'imyaka 24, (utunze £ 749m) yibarutse umwana we wa kabiri – witwa Wolf -yabyaranye n'umukunzi we Travis Scott w'imyaka 31, (utunze£ 41.5m) hmu mezi amezi atatu ashize. Bafitanye kandi Stormi w'imyaka ine.

    Nk'uko Buzz Bingo ibitangaza ngo Kim Kardashian (utunze miliyari £ 1.3) n'uwahoze ari umugabo we Kanye West (utunze £ 1.3) bari ku mwanya wa kabiri na miliyari 2.6 z'amapound hagati yabo zigomba gusangizwa North w'imyaka 8, Saint, 6, Chicago,4 na Psalm, 3.

    Beyoncé (utunze £ 378m) na Jay-Z (utunze£ 984m) baza ku mwanya wa gatatu, kuko bombi batunze miliyari 1,3 hagati yabo,yagabanwa abana babo batatu – Blue Ivy, 10, n'impanga z'imyaka ine Sir na Rumi – buri wese yatwara £ 433m buri umwe.

    Inkuru ya TMZ ivuga ko Rihanna yibarutse umwana we ku ya 13 Gicurasi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umwana-wa-rihanna-na-a-ap-rocky-yavutse-ahita-aca-agahigo-ku-isi

  • DJ w’Umunyarwanda yabwiwe ko asigaje iminsi 90 yo kubaho asaba ikintu rikomeye #rwanda #RwOT

    Ibi uyu musore w’imyaka 23 yabitangaje nyuma yo kubwirwa n’abaganga bamukurikirana ko indwara ya Kanseri y’Ingoto amaze imyaka 3 arwaye izamuhitana mu gihe kitageze ku minsi 90.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Dj Dizzo yavuze ko nyuma yo kubwirwa ko asigaje iminsi itagera kuri 90 ngo ave ku isi, yifuje gutaha akaba yanavanga umuziki nka rimwe asezera abakunzi be batazongera ku mubona.

    Yagize ati'Urukukndo maze igihe ngaragarizwa rwanyongereye imbaraga no gukomera ku bwonko n’intekerezo. Nsigaranye icyifuzo kimwe cyonyine mbere y’uko mfa, icyo cyifuzo ni ugupfira mu gihugu navukiyemo, Ndashaka kumara iminsi yanjye ya nyuma mu Rwanda'

    Agitangaza ibi, abantu batandukanye bagiye bakusanya inkunga yo kumufasha kugaruka mu Rwanda nk’icyifuzo cye cya nyuma aho kugeza ubu agera kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda amaze gushyirwa mu kigega cyo kumufasha kuzuza icyifuzo cye cya nyuma.

    Ushobora nawe kumufasha kuzuza inzozi ze zo kumara iminsi asigaje ku Isi mu gihugu cye cy’amavuko.

    https://www.gofundme.com/f/help-dj-dizzo-on-his-final-journey-to-rwanda?utm_campaign=p_cp+share-sheet&utm_medium=chat&utm_source=whatsApp

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/DJ-w-Umunyarwanda-yabwiwe-ko-asigaje-iminsi-90-yo-kubaho-asaba-ikintu-rikomeye

  • Ni iki cyihishe inyuma y’uruzinduko rwa Depite Rosa Lund uzitabira CHOGM mu rugo rwa Ingabire Victoire #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Victoire Ingabire uyu mu Depite yamusuye iwe mu rugo ruherere i Remera mu mujyi wa Kigali.

    Ntiharamenyekana icyo Depite Rose Lund yaganiriye na Victoire Ingabire ariko nyuma yo gusurwa, Madame Victoire Ingabire abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yashimiye uno mu depite kuba yaje ku musura iwe mu rugo.

    Depite Rose Lund ni umwe mu bazitabira inama ya CHOGM .Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko bishoboka ko hari n’abandi banyapolitikike biganjemo abadepite bo ku mugabane w’i Burayi bazitabira CHOGM bazasura Victoire Ingabire iwe mu rugo.

    Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko uyu mudepite asanzwe ari inshuti ya Victoire Ingabire bari basanzwe baziranye ubwo yari agikorera politiki ku mugabane w’uburayi mbere y’uko aza mu Rwanda mu 2010.

    Thank you to @RosaLundEl a Member of the Danish Parliament and her team for visiting me at my house here in Kigali, today. We discussed about the social, economic and political situation in #Rwanda. pic.twitter.com/vPL00IEcGo

    — Victoire Ingabire (@VictoireUmuhoza) May 20, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ni-iki-cyihishe-inyuma-y-uruzinduko-rwa-Depite-Rosa-Lund-uzitabira-CHOGM-mu-rugo-rwa-Ingabire-Victoire