Category: Uncategorized

  • IMPURUZA : Hashobora kuba uwicanyi bukomeye kubera isubikwa ry’uruzinduko rwa Papa I Goma #rwanda #RwOT

    Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yasubitse uruzinduko yagombaga kugira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Sudani y’Epfo mu kwezi gutaha.

    Ibiro bya Papa i Vatican byatangaje iby’isubikwa ry’uru ruzinduko, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, aho byavuze ko Papa yasubitse uru ruzinduko kubera ikibazo afite cy’imitsi yo mu ivi gusa hari abadafite kumva iyi mpamvu ahubwo bakabihuza n’imirwano irimo kubijya bigacika mu nkengero z’umujyi wa Goma.

    Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni mu itangazo rye, yagize ati 'Ku busabe bw’abaganga be no kugira ngo atagirwaho ingaruka n’ikibazo afite mu Ivi, Nyirubutungane yategetswe gusubika uruzinduko, tubabajwe no kwisegura ku bwo gusubika uru rugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.'

    Byari biteganyijwe ko uru rugendo rwari kuba hagati ya tariki 02-07 Nyakanga 2022, rukaba ruzasubukurwa ku itariki izatangazwa nyuma nk’uko byakunzwe kugarukwaho mu bwirwaruhame z’abayobozi batandukanye muri Congo, isubikwa ry’uru ruzinduko rifite kwitirirwa u Rwanda bikarangira hari ubwicanyi bukomeye bwibasiye abavuga Ikinyarwanda nk’uko bikomeje gucicikana ku mbunga Nkoranyambaga.

    Papa Francis w’imyaka 85 asanzwe afite ikibazo mu ivi ry’iburyo aho mu minsi micye ishize yakunze kugaragara acumbagira.

    Mu kwezi gushize yagaragaye agenda mu kagare k’abarwayi ubwo yongeraga kugaragara bwa mbere mu ruhame.

    Yasubitse ingendo ndetse n’ibindi bikorwa yari afite birimo urwo yagombaga kugirira mu Lebanon muri uku kwezi kwa Kamena ariko Ibiro ntaramakuru bya Kiliziya Gatulika biracyateganya urugendo afite muri Canada mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

    Uru ruzinduko yagombaga kugirira muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yagombaga kuruhera i Juba muri Sudani y’Epfo akahava yerecyeza muri DRCongo.

    Imyigaragambyo ishobora gutiza umurindi ubwicanyi

    Ni imyigaragambyo yateguwe n’abayoboke b’ishyaka PALU ry’uwahoze ari Minsitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa Adolphe Muzito.

    Zimwe mu ntero z’abigaragambya zasubiragamo bimwe mu birego bashinja u Rwanda, aho bagendaga bagaruka ku kuba ngo u Rwanda rwarabaye ikibuga cy’imyitozo y’umutwe w’iterabwoba wa M23 ushinjwa guhungabanya umutekano mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abigaragambya bavuga ko basaba Guverinma ibirimo : Kugira icyo bakora ku biheruka gutangazwa na Perezida w’uRwanda basanga bigamije kugambirira nkana guhungabanya umutekano wa RD Congo. Bavuga kandi ko u Rwanda ngo rufite gahunda yo kuburizamo uruzinduko rwa Papa Francis uteganijwe muri iki gihuhu muri Nyakanga.

    Andi majwi y’abigaragambya yanagarutse ku birego u Rwanda rutahwemye guhakana bikubiye muri Raporo yiswe Mapping yakozwe n’impuguke z’umurwango w’Abibumbye.Iyi ni Raporo ikubiyemo ibirego birega bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bashinja guhagarikira ubwicanyi bwakorewe abasivili mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

    Mu gusoza, abigaragambya bifuje ko hahagarikwa buri gikorwa cyose kijyanye na Dipolomasi gihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Amakimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aturuka ku kuba RD Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Congo Kinshasa(FARDC) mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Congo. Ibi birego byose u Rwanda rukaba rubihakana.

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi aherutse kwerura yemeje ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 gusa u Rwanda rwo rwakunze kugaragaza ko nta nyungu rufite muri iyi ntambara.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/IMPURUZA-Hashobora-kuba-uwicanyi-bukomeye-kubera-isubikwa-ry-uruzinduko-rwa-Papa-I-Goma

  • ArtRwanda-Ubuhanzi yongeye kugaruka guha amahirwe urubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umushinga ArtRwanda-Ubuhanzi, ikiciro cya kabiri watangirijwe mu Karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, aho ugomba kuzenguruka uturere twose (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/artrwanda-ubuhanzi-yongeye-kugaruka-guha-amahirwe-urubyiruko

  • Kiyovu Sports yaguze abakinnyi babiri barimo uwakiniye Simba SC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yabimburiye andi makipe ku mugaragaro isinyisha abakinnyi babiri bashya bakomoka muri Sudani, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-yaguze-abakinnyi-babiri-barimo-uwakiniye-simba-sc

  • Album ya Gabiro Guitar iriho abahanzi batatu… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yavuze ko iyi album iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda n'abo muri Nigeria, 'mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki wanjye'.

    Iriho indirimbo 10 zirimo ‘Koma’, aherutse gusohora, ‘Akaninja’ na Bushali’, ‘Hallo’, ‘Switi Switi’, ‘Imizi’ na Greyc, ‘Te Quierro’, ‘Juju’ na Neza na Fiokee, ‘Babylon’, ‘Kole’ na France na ‘Blessings’.

    Ni album yakozweho na ba Producer barimo Niz Beatz, Real Beat, Ayo Rash, Captain P, FM Pro, Louda. Igirwamo uruhare n’abarimo Lucky Freeman (Soft Papa) n’abandi.

    Neza Patricia Masozera, uri kuri iyi Album yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Uranyica', 'Slay Mama', 'Vibes' n'izindi.

    Mu 2017 yegukanye igihembo cya AFRIMMA mu cyiciro cy'umuhanzi utanga icyizere muri Afurika.

    Gabiro yabwiye INYARWANDA ko iyi album ikubiyeho indirimbo z'impeshyi, urukundo, ubuzima busanzwe n'ibindi 'ku buryo abantu bazanogerwa'.

    Avuga ko mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki we nk'umuhanzi wigenga, yatekereje kwifashisha abahanzi bo muri Nigeria, akorana n'abakobwa ndetse n'abasore.

    Iyi album iriho Greyc wafashijwe n'umuhanzi Patoraking uri mu bakomeye muri Nigeria, umunyarwandakazi Neza ukunze kuba muri Canada ndetse n'umucuranzi wa gitari akaba n'umuhanzi Fiokee, ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihugu mu bijyanye no gucuranga gitari.

    Greyc afite indirimbo yakoranye n'abarimo Patoraking, Rudeboy n'abandi. Azwi mu ndirimbo nka 'Ibadi', 'Wicked', 'Sere' n'izindi.

    Gabiro avuga ko yifashishije Fiokee kuri album ye biturutse ku buhanga yamubonyeho. Ati 'Ni umuhanzi ukomeye akaba n'umucuranzi wo muri Nigeria, kandi aryoshya indirimbo niyo mpamvu navuze nti reka mushyire kuri album. Yahoze ari muri Label ya Patoraking, ubu afite abandi bari kumufasha mu muziki.'

    Fiokee wabonye izuba ku wa 21 Mutarama 1982, binyuze mu gucuranga gitari yakoranye n'abahanzi barimo Tiwa Savage, Yemi Alade, Patoranking, Reekado Banks, Adekunle Gold, Flavour, Simi, Kiss Daniel n'abandi.

    Iyi album Gabiro Guitar yayitiriye izina yahawe n'umuryango. Amazina y'uyu muhanzi ari mu ndangamuntu ni 'Gabiro Gilbert'.

    Avuga ko n'ubwo aya mazina ariyo yemewe mu mategeko, ariko umuryango we wamwise 'Girishyaka'.

    Avuga ko mu rwego rwo gusigasira iri zina, yahisemo kuryitirira album ye, kugira ngo ajye azirikana impamvu umuryango warimuhaye.

    Ni izina avuga ko rihuje n'ibikorwa akora.  Ati 'Iri zina rivuga ikintu gikomeye cyane kuri njyewe. Amazina ari mu indangamuntu ni 'Gabiro Gilbert', ariko izina ababyeyi banjye bampaye ni 'Girishyaka. Ni izina rivuze ibintu byinshi cyane muri njyewe, kuko nanjye ishyaka niryo rindanga.'

    Gabiro yagaragaje indirimbo 10 zigize album ye ya mbere  yitiriye amazina ye

    Gabiro yavuze ko yifashishije aba bahanzi bo muri Nigeria mu kwagura umuziki we

    Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda Neza Patricia Masozera ariko ubarizwa muri Nigeria na Canada ari kuri album ya Gabiro Guitar

    Fiokee, umucuranzi wa gitari ukomeye mu gihugu cya Nigeria

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HALLO' YA GABIRO GUITAR

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118013/album-ya-gabiro-guitar-iriho-abahanzi-batatu-bo-muri-nigeria-barimo-uwafashijwe-na-patorak-118013.html

  • Ibiciro ku isoko byazamutse ku gipimo cya 14% muri Gicurasi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ibiciro ku isoko ry’u Rwanda, byazamutse ku gipimo cya 14% muri Gicurasi, ariko mu bice by’icyaro (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibiciro-ku-isoko-byazamutse-ku-gipimo-cya-14-muri-gicurasi

  • Chriss Eazy yabyinanye INANA na Mama we (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Chriss Eazy uherutse gushyira hanze amashusho n'amajwi y'indirimbi ye nshya yise INANA yerekanye amashusho aho we na Mama we bari barimo kubyinana iyi ndirimbo.

    Chriss Eazy yabyerekanye abinyujije muri videwo yashyize hanze ku rukuta rwe rwa instagram. Iyo videwo ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/chriss-eazy-yabyinanye-inana-na-mama-we-video/

  • Mu Rwanda :inkuru y’umusore ufite imyanya y’ibanga ibiri n’amabere y’abagore akomeje kubabaza benshi(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'umunyarwanda witwa Nyandwi Veneranda yashyize hanze inkuru ibabaje yubuzima bwe budasanzwe aho yavuze ko yavutse afite ibitsina bibiri (gabo&gore) n'amabere nk'aya bagore ndetse akaba yibaza niba azasaza ari umusaza cyangwa umukecuru.

    Uyu mugabo aganira n'umunyamakuru Gerald Mbabazi yatangaje ko yamenye ubwenge asanga afite imyanya y'ibanga ibiri, ndetse ubwo yageraga mu kigero cy'imyaka 13 yatangiye kumera amabere.Ibi byatangiye kujya bitera isoni atangira kujya ayazirika ,ndetse agaterwa ipfunwe no kujya kwihagarika akicara nk'abakobwa kandi ari umuhungu.

    Yagize ati':nkimara kuba mukuru nibwo natangiye kumera amabere ,bikaba inintu byambangamiraga kuba mbifite,ndetse n'ahantu ngeze bakanseka'

    Uyu musore uvugana amarira menshi bikazamura amarangamutima y'abamureba yakomeje agira ati:'mbere yuko mbagisha amabere yanjye nakundaga kujya gushaka akazi ahantu ariko simpamare iminsi, kuko iyo abantu bambonaga mfite amabere baransekaga cyane bakenda kunkuramo imyenda ntangira kwanga imiterere yanjye nshaka imigozi ndayazirika.Gusa amabere yakomeje gukura aba manini.'

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko amabere ye yakuze angana nayabaore gusa yagiye kuyabagisha.Ababazwa no kuba yarashatse umugore bikabananira kubana kuko atabashaga gukuramo imyenda, ndetse no gutera inda.Avuga ko nubwo afite ibitsina bibiri ari yiyumva nk'umugabo kuko igitsina gabo cye nicyo gifata umurego ariko akihagarika asutamye nkabakobwa nabagore.Bityo ngo ibitsina bye byombi bikora imirimo ikorwa na kimwe.Ikindi gitangaje ngo udusabo twintanga twe tuba imbere mu mubiri mu gihe abandibagabo tuba inyuma.Yibaza niba asaza nkumusaza cyangwa umukecuru.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-inkuru-yumusore-ufite-imyanya-yibanga-ibiri-namabere-yabagore-akomeje-kubabaza-benshivideo/

  • Huye: Hakomojwe kuri gitifu waguwe gitumo asambanira mu modoka; abayobozi baraburirwa – #rwanda #RwOT

    Ni kenshi byumvikana hirya no hino mu Rwanda abayobozi basezeye mu nshingano cyangwa abandi begujwe ariko hakaba ubwo hatagaragajwe ibitumye hafatwa uwo mwanzuro ikitaraganya.

    Nyuma y'uko icyorezo cya Covid-19 kigenjeje make, mu Karere ka Huye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye hamwe mu nama y'ubukangurambaga igamije kwikebuka kugira ngo barebere hamwe uko banoza ibyo bakora kuko biganjemo abafite inshingano z'ubuyobozi ku nzego zinyuranye.

    Muri ibyo biganiro byabaye ku wa 5 Kamena 2022, hibanzwe ku kwibukiranya amahame y'Umuryango FPR Inkotanyi kuko akubiyemo indangagaciro zafasha buri wese gukora neza aramutse azikurikije.

    Komiseri w'Imibereho Myiza mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Kanamugire Umubyeyi Yvette, yatanze ikiganiro agaruka ku mikorere n'imyitwarire ya bamwe mu bayobozi abibutsa ko kugira intege nke bibaho ariko haba hakwiye gushaka igisubizo byihuse.

    Ati 'Iyo usobanukiwe ko hari intege nkeya ufite nibwo ubona imbaraga zo gukosora ugasohoka muri za ntege nke ugatera intambwe.'

    Yibukije ko byinshi byagezeho mu gihugu birimo kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, EjoHeza, kurwanya imirire mibi, kugira isuku n'ibindi byagizwemo uruhare n'ubukangurambaga bwakozwe neza mu baturage.

    Yavuze ko hari ubwo ubukanguramaba bushobora gukorwa nabi bukabyara umusaruro mubi, abasaba kwitwararika.

    Ati 'Murabizi mu gihugu cyacu abantu barakanguwe birangira tugeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ingaruka zayo muzi.'

    Umuyobozi yafashwe asambanira mu modoka

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n'abayobozi basabwe kuba intangarugero mu byiza, bibutswa ko badashora gukangurira abaturage gukora ibyiza kandi bo batabikora.

    Kanamugire ati 'Ntabwo nshobora kujya gukora ubukanguramabaga mu kagari nanjye mu muryango iwanjye bitameze neza ari ibibazo kandi abo ubwira akenshi baba bazi ibibazo ufite.'

    Yabibukije ko umunyamuryango mwiza akwiye kubera abandi urugero mu mikorere, mu mikoranire no mu myifatire.

    Yakomoje ku muyobozi waguwe gituma arimo gusambanira mu modoka mu Murenge wa Tumba, avuga ko ibintu nk'ibyo biba bidakwiye.

    Ati 'Mu minsi yashize hari umuntu w'umuyobozi abantu bigeze kumusanga ahantu i Tumba ari mu modoka ari kumwe n'umukobwa, abaturage barahurura, izo nkuru zirazwi. Yari ari mu modoka yahawe na Leta imufasha gukora inshingano niwe abantu bose bagombye kureberaho.'

    Yavuze ko uwo muyobozi hari ibindi byiza byinshi yakoze ariko izo ngeso mbi z'ubusambanyi yafatiwemo zahise zibisiga icyasha.

    Ati 'Ibyo biteye isoni yari afite ubushobozi bwo kubijyana ahandi hantu ariko ayo mateka ntashobora gusibika muri Tumba. Kandi hari ibindi byiza yakoze ariko twarabyibagiwe, buri gihe twibuka ka kantu. Imyifatire ni ikintu kigoye cyane no kuba nkore neza bandebereho ni ikintu dukwiye kwitwararika.'

    Ntabwo yavuze amazina y'uwo muyobozi ndetse ngo anatangaze aho yayoboraga ariko amakuru IGIHE yahawe n'umwe mu bamuzi, yavuze ko ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umwe mu mirenge igize Akarere ka Huye byabayeho.

    Yavuze ko yari asanzwe avugwaho ingeso nk'izo zo gusambana n'abakobwa mu byumba bikodeshwa ndetse rimwe na rimwe akabikorera mu modoka bitewe n'uko yakundaga no kurangwaho ubusinzi.

    Ati 'Byari bisanzwe bizwi ariko atarafatwa. Bamucungiraga hafi kugira ngo bazamufate babone ikimenyetso.'

    Yavuze ko uwo muyobozi akimara gufatwa yatakambye asaba imbabazi, arababarirwa agirwa inama yo gusezera ku nshingano arabikora.

    Muri ibyo biganiro hakomoje no ku bayobozi bakunda guparika imodoka ku tubari bakajya gusindiramo no gusambanira mu byumba bitubamo, babwirwa ko ahantu bakunze kubikorera hamaze kumenyakana bityo bakwiye kubicikaho burundu.

    Ati 'Niba uri umuyobozi ugomba gukora neza bakakureberaho nta kindi kintu ushobora guhitamo [kitari ubusambanyi] cyagushimisha cyangwa niba ri icyo [gusambana] wahisemo ntugikorere aho abantu bose bari bukurebereho, bagatangira kwibaza na byabindi ubabwira icyo bivuze. Ubukangurambaga tuba twamaze kubwica.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye akaba na Chairperson wa FPR Inkotanyi muri ako Karere, Sebutege Ange, yavuze ko ubukangurambaga nk'ubwo buba bugamije kwibutsa abanyamuryango inshingano zirimo no kurwangwa n'imyitwarire myiza.

    Ati 'Kugira ngo tuganire uko abanyamuryango barushaho kunoza imikorere ariko by'umwihariko n'uko bakwiye kurangwa n'indangagaciro zibereye abanyamuryango; ubwo ni ukuvuga ngo barangwe n'imyitwarire myiza, yaba ari imyitwarire isanzwe yaba ari mu gushyira mu bikorwa gahunda z'umuryango, gahunda za leta.'

    Basabwe no kwita ku bibazo birimo ubujura n'ubugizi bwa nabi biri kugaragara mu Karere ka Huye muri iyi minsi kugira ngo bicike uburundu.

    Hakomojwe no ku banyamuryango n'abayobozi bahishirana ingeso mbi zirimo ruswa no gutonesha, bagirwa inama yo kujya bajya inama yo kureka ibintu nk'ibyo aho kubihisha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye akaba na Chairperson wa FPR Inkotanyi muri ako Karere, Sebutege Ange, yavuze ko ubukangurambaga nk'ubu bugamije kubibutsa inshingano zirimo no kurwangwa n'imyitwarire myiza

    Komiseri w'Imibereho Myiza mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Kanamugire Umubyeyi Yvette, yagarutse ku mikorere ya bamwe mu bayobozi n’imyitwarire yabo

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakurikiye ikiganiro kigaruka no ku myitwarire ikwiye kubaranga

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje kuba intangarugero mu byiza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hakomojwe-kuri-gitifu-waguwe-gitumo-asambanira-mu-modoka-abayobozi

  • Hari aho uburenganzira bw'abafite ubumuga bukiri mu mpapuro gusa – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yateguwe na Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu ku burenganzira bwa muntu, cyane cyane ubw'abafite ubumuga ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Abitabiriye ni abari mu buyobozi bw'inzego z'ibanze, ibigo bya leta bitanga ubuvuzi ndetse n'abo mu miryango itari iya leta.

    Abafite ubumuga bagaragaje ko nko mu nzego zimwe na zimwe zirimo n'iz'ibanze, uburenganzira bwabo butubahirizwa uko bikwiye.

    Mukarusine Claudine ufite Ubumuga bw'uruhu, yavuze ko mu mitangire ya serivise nyinshi usanga abafite ubumuga bareberwa mu ndorerwamo y'ubumuga bafite.

    Ati 'Navuga ko bari bakwiye gufatwa nk'abandi ndetse hakiyongeraho n'umwihariko w'ibyo bakeneye bigendanye n'icyiciro cy'ubumuga, ibyo agerenya no kwimwa uburenganzira.'

    Yakomeje agira ati 'Nubwo hari ababigeraho kandi babivunikiye kandi uburenganzira tubwemererwa n'amategeko, ndetse n'uburenganzira bwa muntu bugena ko dukwiye kurindwa ihohoterwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ntabwo twagakwiye kugorwa noneho bitewe n'ubumuga hakabayeho kutworohereza.'

    Ibi binashimangirwa n'Umukozi ushinzwe ubufasha mu by'amategeko mu Ihuriro ry'imiryango iharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR, Jean Baptiste Murema.

    Murema avuga ko hakiri urugendo mu mitangire ya serivise. Ati 'Ugasanga rimwe na rimwe muri serivise batanga, ntabwo bibuka y'uko hari ikindi cyiciro cy'abantu kugira ngo bitabweho by'akarusho kuko hari igihe batabisobanukirwa.'

    Umuyobozi mu Muryango uharanira uburenganzira bw'Abafite ubumuga bwo mu mutwe, (Nespo Bumuntu) Mutesi Rosa, yavuze ko hakenewe amahugurwa ahagije ku nzego zitandukanye kugira ngo uburenganzira bw'abafite ubumuga buve mu nyandiko bushyirwe mu bikorwa.

    Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, avuga ko binyuze mu mahugurwa yatanzwe, hategereje umusaruro w'ibitekerezo ku byanozwa, hanyuma ibirenze ubushobozi bw'izi nzego bahuguye bikagaragarizwa izindi zibifite mu nshingano.

    Ati 'Bagenda batugaragariza ahari ibibazo bikeneye ibisubizo . Bagenda batubwira ngo ubushake burahari ariko turabura iki ? Hakozwe iki byafasha kugira ngo twese dufatanye kugira ngo uruhare rwa sociyete nyarwanda rube rwuzuye mu kwita kur'ibyo.'

    Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bwubahirizwa hagendewe ku Itegeko Nshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, riteganya ko abantu bose bavukana uburenganzira bungana kandi ko ntawe ukwiye kububangamira, ndetse ko ububangamiye abihanirwa.

    Itegeko Nshinga kandi niryo andi mategeko yose arengera abantu bafite ubumuga mu Rwanda ashingiraho, ndetse iri tegeko nshinga rigateganya n'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumugaa.

    Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko hazakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwe

    Hatanzwe ibitekerezo ku cyakorwa ngo uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwe

    Mukarusine Claudine ufite Ubumuga bw'uruhu, avuga ko mu mitangire ya serivise nyinshi usanga abafite ubumuga bareberwa mu ndorerwamo y'ubumuga bafite

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bahuguwe ku iyubahirizwa ry’abafite ubumuga mu mirimo yabo ya buri munsi

    Abafite ubumuga bagaragaza ko hari aho usanga uburenganzira bwabo butubahirizwa nk’uko inyandiko z’amategeko zibitekanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-aho-uburenganzira-bw-abafite-ubumuga-bukiri-mu-mpapuro-gusa

  • Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abafite… – #rwanda #RwOT

    Mu gukomereza kwizihiza uruzinduko rya Simon Baker, umunyamabanga mukuru wa Ishyirahamwe ry’Umukino w’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga ku Isi (WAFF).

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abafite ubumuga mu Rwanda, RAFA ryateguye imikino ya gicuti igamije kwizihiza no kwereka umunyamabanga uhoraho wa WAFF urwego umukino wa Amputee football ugezeho. Iyi mikino yabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho hakinnye ibyiciro by’abagabo n’abagore.

    Musanze y’abagore

    Ni imikino yatangiye ku isaha ya saa 15:00 aho habanje abagore, Musanze FC itsinda Nyarugenge igitego 1-0. Umukino wa kabiri wahise uhuza Ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’Intoranwa z’abakinnyi beza muri shampiyona. Umukino warangiye Ikipe y’igihugu inyagiye Intoranwa za Shampiyona ibitego 5-1.

    Nyarugenge y’abagore 

    Rugwiro Odase ukuriye ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga, yabwiye itangazamakuru ko yishimiye uburyo urugendo rwa Simon Baker rwagenze. Yagize ati” Ni uruzinduko twungukiyemo byinshi, yaba kuba abashije gusura ibikorwa byacu birimo icyiciro cy’abana batarengeje imyaka 15, ndetse ubu abashije kubona amakipe y’abagore n’ikipe y’igihugu.”

    Musanze FC y’abafite ubumuga

    Rugwiro yakomeje avuga ko uru ruzindiko rusize impinduka muri uyu mukino. ” Uru ruzindiko rwa Simon Baker rusize impinduka mu mukino wacu, kuko aduhuguriye abatoza bacu ndetse n’abasifuzi ku buryo ibyo bamenye bizabafasha mu mpinduka za Amputee football.” Kuri ubu shampiyona y’uyu mukino igizwe n’amakipe 8 yose aba ashingiye ku turere. Ikipe ya Huye niyo ifite shampiyona iheruka mu bagabo.

    Gatete Fidele usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu wanitwaye neza mu mukino batsinzemo Intoranwa, yatangaje ko anejejwe no gukina uyu mukino. ” Uyu mukino wamfashije gutinyuka, kugera aho abandi bari. Ubusanzwe ntaragira ikibazo cy’ubumuga nakinaga umupira w’amaguru, nyuma rero ngize ikibazo mfata umwanzuro wo gukina uyu mukino.”

    Uyu mukino wa Amputee football wageze mu Rwanda mu 2015. U Rwanda rwitabiriye imikino y’igihugu ya CECAFA mu 2019, ndetse runegukana iki gikombe ari nabyo bihe byiza iheruka.

    Ikipe yambaye umweru n’ubururu ni Intoranwa za Shampiyona 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118027/ikipe-yigihugu-yumupira-wamaguru-yabafite-ubumuga-yanyagiye-intoranwa-ibitego-5-1-videwo-118027.html