Category: Uncategorized

  • Caleb wahoze akinira Rayon Sports, yahishuye ikiganiro yagiranye na Samuel Eto’o wamusabye ifoto #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Burundi wakiniye Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb yahishuye ikiganiro yagiranye na Samuel Eto’o Fils mbere y’umukino wahuje u Burundi na Cameroun.

    Ejo hashize ku wa Kane, u Burundi bwari bwakiriye Cameroun mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, uyu mukino wabereye Tanzania, Cameroun yawutsinze 1-0.

    Ni umukino kandi Caleb atakinnye kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Namibia.

    Uyu musore akaba yaragaragaye aganira na rutahizamu wakanyujijeho muri Cameroun ubu akaba ari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun, Samuel Eto’o Fils.

    Ikibazo cya mbere yabajije Caleb, ni impamvu atakinnye, undi ati “nakuyemo umwenda n’aho ku ikarita ya kabiri y’umuhondo…”

    Yakomeje avuga ko ikiganiro cyakurikiyeho yamubwiye ko ari umukinnyi mwiza kandi yizeye ko umukino wo muri Cameroun azawukina.

    Ati “uri umukinnyi mwiza, ndizera ko nzakubona ubutaha ku mukino wo muri Cameroun. “

    Uyu rutahizamu akaba yahise anasaba Bimenyimana Bonfils Caleb ko bafata ifoto y’urwibutso.

    Caleb akaba yamushimiye inama yamugiriye kubera ko bigaragaza ko arimo gukora cyane bikanamutera imbaraga zo gukora cyane.

    Caleb na Samuel Eto’o Fils

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caleb-wahoze-akinira-rayon-sports-yahishuye-ikiganiro-yagiranye-na-samuel-eto-o-wamusabye-ifoto

  • Abaturage basabye kujya ku rugamba ngo bahangane na RDF #rwanda #RwOT

    Babinyujije kuri umwe mu bayobozi ba AMKA Congo, Jacques Sinzahera, aba baturage bavuga ko Leta ya Congo n’igisirikare cya FARDC bakubahiriza ibiri mu Ngingo ya 63 y’ itegekonshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yemerera umuturage wese ushaka kwitangira igihugu cye kwinjira mu gisirikare.

    Yagize ati :'Ingingo ya 63 y’itegekonshinga ryacu igomba kubahirizwa ku baturage bose dufite ubushake. Turasaba ko twahabwa imiyitozo ya gisirikare mu rwego rwo gutanga umusanzu wacu mu guhangana n’ingabo z’u Rwanda ziyambitse isura ya M23'.

    Ingingo ya 63 y’itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko : 'Abaturage ba Congo bose bafite uburenganzira ntayegayezwa bwo kurengera igihugu cyabo n’ubusugire bwacyo mu gihe gihanganye n’ibitero cyangwa ibikangisho biturutse hanze yacyo.

    Igika cyayo cya 2 kivuga ko:Hashobora gushyirwaho umutwe w’ubwirinzi bw’abaturage bigenwe n’amategeko yandi.'

    Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe M23 mu minsi ishize,ibi birego byose u Rwanda rukaba rutarahwemye kubihana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Abaturage-basabye-kujya-ku-rugamba-ngo-bahangane-na-RDF

  • Kirehe:Umugabo aravugwaho amayeri atangaje yakoresheje ahisha ibiro 42 by’urumogi #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Karenge ,Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Nasho, yafashwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022 ubwo Polisi yakoraga umukwabu wo kumutahura nyuma y’uko hari umuturage wari wamutanzeho amakuru.

    Uwo muturage usanzwe ari umuturanyi w’uyu mugabo, yari yamubonye ahisha urwo rumogi yakuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Tanzani.

    Superintendent of Police (SP) Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko igikorwa cyo gufata uyu mugabo cyabaye nyuma yuko Polisi ihawe amakuru ko hari urumogi rwinshi rwinjiye mu Gihugu ruvuye muri Tanzania.

    Yagize 'Nibwo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Polisi yakoze ibikorwa byo kurufata, bagenzuye muri uwo murima ni bwo bahasanze ibiro 42 by’urumogi rupakiye mu mifuka itatu, niko guhita atabwa muri yombi.'

    SP Twizeyimana washimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, yagize ati 'Ni ikimenyetso cyerekana ko abaturage bamaze kumva neza ububi bwo gukora icyaha.'

    Yaboneyeho gushishikariza buri wese gufatanya n’inzego z’umutekano agatanga amakuru y’aho abonye abakora ibyaha cyane cyane abijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ababikoresha.

    uyu mugabo witwa Nizeyimana n’ ibiyobyabwenge yafatanwe, yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nasho ngo hakurikizwe amategeko.

    ICYO AMATEGEKO AVUGA

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Umugabo-aravugwaho-amayeri-atangaje-yakoresheje-ahisha-ibiro-42-by-urumogi

  • Rulindo : Umuyobozi w’ikigo arashinjwa kwiba intebe z’ishuri, Hari umucuruzi watawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwatangaje ko uyu murezi yaje gufatirwa mu nzira n’abashinzwe umutekano w’ikigo nyuma y’amakuru yari atanzwe n’abaturage.

    Nyuma haje gukorwa igenzura hagamijwe kureba niba ibikoresho by’ikigo birimo n’intebe byaba bihari , hamenyekana ko habura intebe , maze abaturage batanga amakuru y’aho yajyaga azigurisha niko kuzisangayo.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ,Mutaganda Theophile yavuze ko uyu mucuruzi yamaze gutabwa muri yombi mu gihe umuyobozi ukekwa kuzigurisha atarafatwa ngo nawe ashyikirizwe ubutabera.

    Yagize ati 'Kuba yazijyaniraga umucuruzi byo ni byo kuko amakuru turacyayashakisha yose kuko ni ibintu byamenyekanye ari uko hakozwe iperereza ariko uwo mucuruzi yafashwe,ubwo dutegereje ko nuwo afatwa.'

    Uyu muyobozi yavuze ko ubusanzwe yarasangsanywe imyitwarire itari myiza.

    Yagize ati 'Ni umudiregiteri bigaragara ko imyitwarire ye itari myiza ,afite uburyo ari gukurikiranwa mu buryo bwa Discipline mbese uburyo yitwara nk’umuyobozi w’ikigo ntabwo ari bwiza .Uretse ibyagaragaye hari ibindi byinshi byabanje ku buryo dosiye ye ku rwego rw’imyitwarire irimo inakurikiranwa.'

    Yagiriye inama abandi barezi kwitwara neza kugira ngo babere intangarugero abo bigisha.

    Yagize ati ' Ubundi uburezi ni akazi umuntu akora, abo barera babareberaho, bagomba kwitwara neza ku buryo iyo bitwaye neza bituma n’abo barera nabo basa nk’aho baba intangarugero kuri bo .Ikindi iyo umuntu ari umuyobozi agomba kumva ko ahagarariye inyungu rusange akabikora , abikorera abo abashinzwe nta byitiranye nk’aho ari umutungo we.'

    UMUSEKE wamenye amakuru ko yari amaze umwaka umwe ayobora icyo kigo kuko mbere yayobora ishuri ribanza rya Murambi riri mu Murene wa Bushoke nabwo agaragaraho imyitwarire mibi.

    Kugeza ubu umucuruzi ukekwa kugura izo ntebe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kajevuba mu gihe umuyobozi w’ikigo agishakishwa.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Umuyobozi-w-ikigo-arashinjwa-kwiba-intebe-z-ishuri-Hari-umucuruzi-watawe-muri-yombi

  • Uburusiya bwakatiye igihano cyo gupfa Abongereza 2 n'umunya –Maroc nyuma yo gufatirwa muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Abongereza babiri n'Umunya-Maroc bafashwe barimo kurwanira Ukraine bakatiwe igihano cy'urupfu n'urukiko rukorera Uburusiya rwo mu burasirazuba bwa Ukraine.

    Abongereza Aiden Aslin na Shaun Pinner, hamwe n'Umunya-Maroc Brahim Saaudun, bashinjwa kuba abacanshuro, nkuko bivugwa n'ibitangazamakuru bya leta y'Uburusiya.

    Urwo rukiko, rutemewe ku rwego mpuzamahanga, ruri mu cyiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk ibogamiye ku Burusiya.

    Ubwongereza na Ukraine byamaganye ibyo bihano bakatiwe, bivuga ko bihonyora amategeko mpuzamahanga yo kurinda imfungwa zo mu ntambara.

    Imiryango y'abo Bongereza yashimangiye ko bamaze igihe kirekire bari mu gisirikare cya Ukraine, ko atari abacanshuro.

    Umunyamategeko w'aba bagabo yavuze ko bose bifuza kujuririra igihano bakatiwe, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru TASS bya leta y'Uburusiya.

    Ibiro ntaramakuru RIA Novosti bya leta y'Uburusiya byatangaje ko aba bagabo uko ari batatu baregwa kuba abacanshuro, gufata ubutegetsi mu rugomo no gukora amahugurwa yo gutuma bakora ibikorwa by'iterabwoba.

    Ibiro bya Minisitiri w'intebe byatangaje ko leta y'Ubwongereza “ihangayikishijwe bikomeye” n'igihano cy'urupfu cyahawe Aslin na Pinner, kandi ko ikomeje gukorana na Ukraine mu gushaka ko barekurwa.

    Umuvugizi w'ibiro bya Minisitiri w'intebe – bizwi nka Downing Street – yongeyeho ko imfungwa zo mu ntambara “zidakwiye gukoreshwa ku mpamvu za politiki”.

    Yakomoje no ku mategeko agenga intambara ari mu masezerano y'i Genève mu Busuwisi – atanga “ubudahangarwa ku murwanyi” wafashwe nk'imfungwa yo mu ntambara.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza Liz Truss yamaganye icyo gihano bakatiwe, avuga ko ari “umwanzuro ufifitse utizewe na busa mu rwego rw'amategeko”.

    Yagize ati: “Ibitekerezo byanjye byifatanyije n'imiryango [yabo]. Dukomeje gukora uko dushoboye kose mu kubafasha”.

    Umunyamakuru wa BBC muri Ukraine Joe Inwood, urimo gukurikirana ibihabera ari mu murwa mukuru Kyiv, yavuze ko abo bagabo, bose bari bambaye imyenda y'ibara ry'umukara, bari bahagaze aha bonyine mu rukiko rw'abaharanira ubwigenge kuri Ukraine.

    Avuga ko bari bateze amatwi bashishikaye ubwo basomerwaga icyo gihano.

    Aslin na Pinner bari bahaze batanyeganyega, imitwe yabo ireba hasi.

    Hagati yabo, Brahim we yanyuzagamo akanyeganyega ava ku ruhande rumwe ajya ku rundi, nk'uhangayitse.

    Alexander Nikulin, wari ukuriye inteko y'abacamanza, yasubiwemo n'ibiro ntaramakuru Interfax bya leta y'Uburusiya, agira ati:

    “Mu kugera kuri uyu mwanzuro urukiko ntirwayobowe gusa n'amategeko ariho ahubwo n'ihame ry'ingenzi, ntavogerwa, ry'ubutabera”.

    Aslin, w'imyaka 28, ni uw'i Newark, mu karere ka Nottinghamshire mu majyaruguru y'Ubwongereza.

    Pinner, w'imyaka 48, we ni uwo mu karere ka Bedfordshire, mu burasirazuba bw'Ubwongereza.

    Bombi bafashwe n'abasirikare b'Uburusiya mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Imiryango yabo ivuga ko bari barimo barwana mu gisirikare cya Ukraine.

    Aslin afite umukunzi w'Umunya-Ukraine. Aba bagabo bombi bivugwa ko baba muri Ukraine kuva mu mwaka wa 2018.

    Sorce:BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uburusiya-bwakatiye-igihano-cyo-gupfa-abongereza-2-n-umunya-maroc-nyuma-yo

  • #COVID19: Abanduye bashya 26 ni bo babonetse ku wa Kane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 9 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 26, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-bashya-26-ni-bo-babonetse-ku-wa-kane

  • Isi irashaje: Yafashwe asambanya inka ahita atanga impamvu yatangaje benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Bweramana haravugwa inkuru y'umusore wafashwe ari gusambanya inka yari asanzwe aragira.

    Uyu musore yabonywe na nyirinka yakoreraga akazi ko kuziragira ubwo yari ari kuyisambanya,  nuko nyirinka akibibona yahise ajya gutabaza abaturanyi baraza bihera ijisho ibyo uwo musore yari ari gukora.

    Nyuma yo gufatwa yavuze ko ngo uruhu ari impumyi kuko ngo ari rwo rwamwohereje gusambanya iyi nko.

    Abaturage bavuze ko uyu musore yemeza ko atari ubwa mbere yari asambanyije iyi nka ndetse ko yayisambanyaga yo na ngenzi yayo.

    Bamwe mu baturage batuye muri aka gace bakavugako ibi ari amahano, Bakabigereranya n'iminsi ya nyuma y'imperuka.

    Uyu ucyekwaho gusambanya inka yahise atoroka, bagasabako yashakishwa hakiri kare bakareba niba nta bibazo by'uburwayi bwo mu mutwe yaba afite.

     

    Source : https://yegob.rw/isi-irashaje-yafashwe-asambanya-inka-ahita-atanga-impamvu-yatangaje-benshi/

  • Erradi Adil yavuze ikintu azahora yicuza mu myaka 3 amaze muri APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byamaze kwemezwa ko umutoza wa APR FC azatandukana nayo uyu mwaka w'imikino urangiye akaba yarasabye abakinnyi kwihangana bagakora cyane kugira ngo azabasigire iki gikombe cya shampiyona basi bazasigare bamwibukiraho.

    Yavuze  ko azahora yicuza kandi azahora ababajwe n'uko atabashije kugeza APR FC ku ruhando mpuzamahanga nkuko byari bikubiye mu masezerano ye.

    Adil Erradi azibukwa mu kuba yaratsinze Rayon sports imvura igwa izuba riva kuko mu myaka 3 amaze ntago yari yatsindwa na Rayon Sports kuko ibirenze yakoze ni ukunganya.

    Source : https://yegob.rw/erradi-adil-yavuze-ikintu-azahora-yicuza-mu-myaka-3-amaze-muri-apr-fc/

  • Umugabo yabuze aho akwirwa nyuma yo kumenya ko abana yitaga abe atababyaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yabuze aho akwirwa ubwo yavumburaga ko abana babiri yitaga abe atari we wababyaye.

    Umugabo w'umwirabura w'umunyamerika yagiye kwa muganga agiye kureba niba ari se wumukobwa muto n'umwana w'umuhungu maze asanga ibisubizo biteye ubwoba.

    Yabonye ko atari se ubyara umukobwa we wimyaka ibiri maze yumvise ayo makuru, ararira. Uyu mugabo ariko yavuze ko azakomeza kumwitaho kuko ari we wenyine yita 'papa'.

    Yashatse kandi kumenya niba umwana w'umuhungu musaza we uherutse kuvuka ari uwe, ariko kandi yakiriye amakuru atangaje avuga ko umwana wavutse atari umwana yamubyaye.

    Umugabo yahise akomereka mu mutima ubwo yinubira uburyo yakoze byose akagura ibintu byabana gusa kugirango bamubwire ko nta numwe mu bana ari uwe byatumye ahangayika cyane.

    This is one of the saddest things I've seen on the Internet pic.twitter.com/FuCCtMIMd1

    — 𝑇𝑒𝑔𝑎, 𝑇ℎ𝑒 𝐴𝑛𝑡𝑖 𝐻𝑒𝑟𝑜 🦖✞ (@xxtega) June 8, 2022

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yabuze-aho-akwirwa-nyuma-yo-kumenya-ko-abana-yitaga-abe-atababyaye/

  • Igikorwa Yolo The Queen yakoze gishobora kuzamujyana mu Ijuru adapfuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yolo The Queen yakoreye igikorwa cyuje ubumuntu n'urukundo umwe mu bafana be wamusabye ubufasha nyuma yo kumubwira ko arwaje Mama we ndetse ko inzu babamo benda kuyibasohoramo kubera ubukode.

    Uyu mufana yari yarandikiye Yolo The Queen abinyujije mu gasanduku k'ubutumwq bugufi (DM) ka instagram maze nyuma yuko Yolo The Queen asomye ubutumwa bwe amugirirq impuhwe amwoherereza amafaranga ibihumbi magana acyenda y'U Rwanda (900,000Frw).

    Uyu mufana wa Yolo The Queen akimara kuyabona yasabywe n'ibyishimo byinshi aramushima ndetse avuga ko ariwe muntu bahuye kuko mbere abi bahuraga bari abagome.

    Source : https://yegob.rw/igikorwa-yolo-the-queen-yakoze-gishobora-kuzamujyana-mu-ijuru-adapfuye/