Category: Uncategorized

  • Rusizi: Bamwe mu bavuzi gakondo barashinjwa gukata zimwe mu ngingo z'abana #rwanda #RwOT

    Ni kuri iki cyumweru 12 Kamena 2022 aba bavuzi bafashwe na Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi ifatanyije n'inzego z'ibanze aho bavuye mu mirenge itandukanye irimo Bugarama, Nzahaha na Muganza ari naho bakoreraga.

    Polisi y'u Rwanda yatangaje ko ibi bikorwa bisanzwe bikorerwa impinja byo guca ikirimi (uvulectomy) no gukura ibyinyo (tooth bud removal), bigira ingaruka ku buzima bw'abana zirimo kuba hari abahatakariza ubuzima ndetse n'ubumuga bwa burundu.

    Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko mu bikorwa byabo bakoreshaga ibikoresho bidafite isuku bitanemewe nk'ibyuma bifite ubugi ndetse n'imisumari n'imikasi.

    Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko ibikorwa nk'ibi byari bimaze gufata intera ari na yo mpamvu Polisi yabihagurukiye igafata aba batanu.

    Yavuze ko Polisi yari ifite amakuru ko hari abavuzi gakondo umunani bo muri aka Karere ka Rusizi bakora ibi bikorwa, ati 'Batanu barafashwe mu gihe abandi batatu bagishakishwa.'

    Abafashwe barimo Emmanuel w'imyaka 68 y'amavuko, Joseph w'imyaka 39, Ignace w'imyaka 40, Elysée w'imyaka 31 na Rachel w'imyaka 44.

    Yavuze ko ubwo aba bafatwaga, polisi yasanze kwa Ignace hari ababyeyi 14 bari bazanye abana babo kubakoreshaho ibi bikorwa by'ubuvuzi butemewe.

    Polisi yasanze kuri uyu muvuzi Gakondo ibikoresho biteye inkeke yakoreshaga birimo ibyuma, imikasi n'amafurusheti.

    SP Bonaventure Twizere Karekezi, yagize ati 'Aba bakekwaho ibi byaha hamwe n'ibikoresho bifashishaga bashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe. '

    Polisi y'u Rwanda ivuga ko abana bagera kuri 28 bahuye n'ibibazo byatewe n'ingaruka zo gukorerwa bimwe muri ibi bikorwa, bajyanywe mu bitaro bya Mibirizi byo mu Karere ka Rusizi hagati ya Mutarama na Kamena uyu mwaka. Muri bo, 22 baravuwe barasezererwa, batatu boherejwe kuvurirwa mu bitaro bikuru, naho abandi babiri bitaba Imana.

    SP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati 'Ibi ni ibikorwa bitemewe, byangiza ubuzima kandi bikorerwa ahantu hadafite isuku hifashishijwe ibikoresho bidafite ubuziranenge, bishobora no gutera cyangwa kwanduza izindi ndwara impinja.'

    Yaboneyeho kugira inama ababyeyi bashobora kugira abana bakagira icyo kibazo kujya bihutira kujya ku bigonderabuzima bibegereye aho kugana aba bavuzi ba Gakondo kuko bishobora kubagiraho ingaruka bakaba barwara n'izindi ndwara.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/rusizi-bamwe-mu-bavuzi-ba-gakondo-barashinjwa-gukata-zimwe-mu-ngingo-z-abana

  • Uwari umukozi wo mu rugo byarangiye abaye nyir’ururugo(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Nijeriya yabaye ikiganiro kuri interineti nyuma yo gutangaza ibintu bishimishije kubyerekeye ubukwe bwe.

    Nkuko biboneka muri video uyu mugore amaze igihe gito ashyingiranywe ,yatangaje yahoze ari umukozi wo murugo none akaba ashima Imana ko yamufashije akaba yarashinze urugo rwiza.

    Muri videwo irimo gukwirakwira kuri interineti, umugore yashoboraga kubyina imbere mu modoka maze amwenyura cyane.

    Source : https://yegob.rw/uwari-umukozi-wo-mu-rugo-byarangiye-abaye-nyirururugovideo/

  • Perezida Kagame yambitse Houlin Zhao umudali w’icyubahiro w’Agaciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yambitse umudali w’Agaciro Umunyamabanga mukuru w’Ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho (ITU), Houlin Zhao, mu rwego rwo kumushimira, kikaba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yambitse-houlin-zhao-umudali-w-icyubahiro-w-agaciro

  • Rwamagana City yitabaje RIB, Polisi na MINISPORTS ku karengane ivuga yakorewe na FERWAFA #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Rwamagana City imenyeshejwe FERWAFA ko itagikinnye umukino wa ½ wa kamarampaka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri aho ishinjwa gukinisha umukinnyi ufite amakarita 3 y’umuhondo, iyi kipe yabiteye utwatsi maze itanga ikirego bituma AS Muhanga yari yahawe amahirwe yo gukomeza, umukino wayo uhita usbikwa.

    Rwamagana City yatomboye gukina na AS Muhanga muri ¼ cy’igikombe cy’icyiciro cya kabiri, umukino ubanza wabaye tariki ya 4 Kamena 2022 ubera i Rwamagana maze AS Muhanga itsinda 1-0.

    Umukino wo kwishyura wabaye tariki ya 8 Kamena 2022 ubera i Muhanga maze Rwamagana itsinda 2-1 biba 2-2 mu mikino yombi, ariko Rwamagana ikomeza kubera ko yatsinze ibitego byinshi hanze.

    Tariki ya 9 Kamena 2022 AS Muhanga yahise irega Rwamagana City muri FERWAFA kubera ko mu mukino ubanza ngo hari umukinnyi wa Rwamagana City witwa Mbanze Josua wakinnye afite amakarita 3 y’imihondo.

    FERWAFA ikaba yarahise imenyesha amakipe yagomba gukina imikino ibanza ya ½ yagombaga kuba tariki ya 11 Kamena ko isubitswe igomba kuba uyu munsi tariki ya 14 Kamena 2022 kubera ko hari amakipe yatanze ikirego.

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo bamenyesheje Rwamagana City ko yatewe mpaga kubera umukinnyi wabo wakinnye afite amakarita 3 y’imihondo, iyi kipe nayo yari yabyumvise mbere mu itangazamakuru yahise yihutira kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko ibyo bavuga ari ibinyoma.

    Perezida wa Rwamagana City yabwiye ISIMBI ko uretse kuba AS Muhanga yaratanze ikirego itinze batigeze babamenyeshwa iki kirego ahubwo babwiwe umwanzuro wafashwe.

    Uwimana Nehemie warimo wihuta ajya kuri FERRWAFA gukurikirana iki kibazo, yavuze ko bagerageje kubaza muri FERWAFA iby’iki kirego mbere ariko umunyamabanga wa FERWAFA inshuro zose bamwandikiye yanze kubasubiza.

    Ejo tariki ya 13 Kamena 2022 kandi nibwo Rwamagana City yahise yandika ibaruwa isaba FERWAFA ko babemerera bakaha email na raporo y’umwimerere by’umusifuzi na komiseri igaragaza ko Mbanze Josua yahawe ikarita y’umuhondo yuzuza ikarita ya 3 ku mukino wa Nyagatare tariki ya 22 Gicurasi 2022 kuko abakinnyi bayihawe ari batatu, Uwayezu Jean de Dieu, Muganuza Jean Pierre na Habineza Samuel.

    Iyi baruwa kandi ivuga ko umunyamabanga wa FERWAFA yavuze ko uyu mukinnyi yambara nimero 15 atari byo ahubwo yayambaye ku mukino umwe tariki ya 7 Ugushyingo 2022 bakina na Sunrise FC ari nabwo yahawe ikarita y’umuhondo ya 2, ubusanzwe yambara nimero 9.

    Rwamagana City ikaba yabimenyesheje Minisitiri wa Siporo, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Umunyamabanga mukuru wa RIB, umuyobozi mukuru w’Akarere ka Rwamagana, perezida wa FERWAFA, Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR).

    Amakuru avuga ko umukino wagombaga guhuza Interforce na AS Muhanga wahise usubikwa kugeza iki kibazo cya Rwamagana City gikemutse.

    Rwamagana yanze kurekura, yareze muri FERWAFA none umukino wa AS Muhanga na Interforce wasubitswe

    Ibaruwa ya Rwamagana ivuguruza ibyatangajwe na FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwamagana-city-yitabaje-rib-polisi-na-minisports-ku-karengane-ivugwa-yakorewe-na-ferwafa

  • Clarisse Karasira yibarutse umuhungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Clarisse Karasira usigaye utuye muri Amerika n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana w’umuhungu, maze bandika ko bahaye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/clarisse-karasira-yibarutse-umuhungu

  • RUMOURS SERIES SEASON 1 EPISODE 1 #rwanda #RwOT

    Another Block Buster TV Series, 'Rumors' Produced By Farmhouse for Penplusbyte. How do young people receive information these days and how do they react to this information they receive. Most of these information received by young people are from social media but most of them are Rumors. (Watch Episode 2 on the Farmhouse Movies App)

    Download The Farmhouse Movies App here — https://biglink.to/FarmhouseMovies

    Connect with Farmhouse Productions:
    Like Farmhouse Productions on FACEBOOK — https://facebook.com/farmhousegh
    Check out Farmhouse Productions on INSTAGRAM — https://instagram.com/farmhouse_gh
    Follow Farmhouse on TWITTER — https://twitter.com/farmhousegh

    Artists' songs used on YOLO Season 5
    Fameye — https://www.youtube.com/channel/UCSWqfN3hLOlZwaKDBiD0mKw
    Kojo Flash — https://www.youtube.com/channel/UCkYg8dZokvGhMb1lAPwMtSw
    Togbe — https://www.youtube.com/channel/UCIlNbtq9FYy5L5kG0rmsjTQ
    Vacs —- https://www.youtube.com/channel/UCaQ0gK5m_OmoFegdoBRn6cA
    Kwame Baah —- https://www.youtube.com/user/kwamebaah1992
    Emperaw —- https://www.youtube.com/channel/UCEmj9ZhQk2rfWqIu7NVIZQQ

    Source

    Source : https://hillywood.rw/?p=8581

  • Fofo ukina muri Papa Sava yahishuye itariki y'ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa urangaza benshi kubera imiterere ye yahamije ko ifoto yagiye hanze imugaragaza ari kumwe n'umusore n'ubutumwa buteguza ubukwe ari iy'ukuri.

    Nkuko bigaragara ku ifoto Fofo ari kumwe n'umukunzi we ubukwe bwe buteganyijwe kuwa 2 Ukwakira 2022.

    Mu kiganiro na Radiotv10 Fofo yavuze ko yiteguye kuva mu busiribateri akinjira mu kiciro gishya mu butumwa yagize ati”Ntekereza ko iki ari gihe cyiza kuri njye cyo kuba nahindura icyiciro nkava mu busiribateri nkarema irindi sano.'

    Ubukwe bwa Fofo bwatangiye kuvugwa umwaka washize aho yahamije ko ari mu rukundo n'umusore usanzwe ari umuhanzi witwa Paterne ukomoka mu Gihugu cy'u Burundi ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Fofo uretse kuba yaramenyekanye muri Sinema ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ariko ntiyagira amahirwe yo gukomeza.

    Mu Kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru yavuze ko undi mwaka abaye atarava mu busiribateri n'ibisabwa bindi abyujuje nta cyamubuza kongera kwiyamamaza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/fofo-ukina-muri-papa-sava-yahishuye-itariki-y-ubukwe-bwe

  • RDF yijeje Abanyarwanda ko umutekano w'Igihugu urinzwe #rwanda #RwOT

    Igirikare cy'u Rwanda cyatangaje ko umutekano w'Abanyarwanda, ndetse n'ubusugire bw'ubutaka bw'u Rwanda birinzwe kandi bitekanye, kandi ko zizakomeza kuwubungabunga zinahagarika ibitero bigabwa ku mipaka.

    Ibi bikubiye mu itangazo igisirikare cy'u Rwanda RDF cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022.

    Hashize iminsi hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umwuka utari mwiza kuva umutwe wa M23 watangira imirwano hagati yayo n'igisirikare cya congo  FARDC.

    RDC ishinja u Rwanda  kuba umuterankunga wa M23, IBINTU U Rwanda rwamaganiye kure.

    The post RDF yijeje Abanyarwanda ko umutekano w'Igihugu urinzwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/14/rdf-yijeje-abanyarwanda-ko-umutekano-wigihugu-urinzwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdf-yijeje-abanyarwanda-ko-umutekano-wigihugu-urinzwe

  • Amakosa ni aya njye – Umutoza wa APR FC, Adil #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed avuga ko gutakaza umukino w’umunsi wa 29 baraye batsinzwemo na AS Kigali byose ari we kubera ko wakinishije abakinnyi bananiwe kandi nta n’imyitozo bakoze.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 13 Kamena, APR FC yatsinzwe na AS Kigali 2-0 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona.

    Adil avuga ko byatewe n’umunaniro w’abakinnyi be hafi 8 bari mu ikipe y’igihugu hakiyongeraho kuba yari amaze iminsi 15 atari kumwe nabo.

    Ahamya ko amakosa ari ye wahisemo gukinisha aba bakinnyi bageze mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, ku wa Mbere bagahita bajya mu kibuga.

    Ati “uyu munsi 50% ni amakosa y’umutoza ku byemezo yafashe, 50% ni uruhare rw’ikipe y’igihugu. Abakinnyi 8 mu ikipe y’igihugu bamaze iminsi 15 mu ngendo bari ku kibuga cy’indege, bari mu ndege, nta myitozo, bigaragarira mu kibuga.”

    “Uyu munsi ntacyo nshinja abakinnyi banjye ni njye biri ku mutwe, 50% ni njye, ni njye washyize mu kibuga abakinnyi badafite imyitozo.”

    APR FC yari ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu kuva mu mpera z’ukwezi gushize bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ni imikino bakinnye na Mozambique na Senegal.

    Muri rusange ntabwo urugendo rwahiriye ikipe y’igihugu kubera kugenda igira ibibazo byo kubura indege, byatumye nubwo bakinnye na Senegal tariki ya 7 Kamena, bageze mu Rwanda tariki ya 11 Kamena 2022.

    Abakinnyi ba APR FC bari kumwe n’ikipe y’igihugu ni Nsabimana Aimable, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel na Mugunga Yves. Aba bakinnyi bose babanje mu kibuga ku mukino w’ejo uretse Mugunga Yves wagiyemo asimbuye.

    Abakinnyi benshi bari mu ikipe y’igihugu

    Adil Erradi avuga ko ari we wakoze amakosa kuri uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakosa-ni-aya-njye-umutoza-wa-apr-fc-adil

  • AMAHANO i Kayonza:Umugore yabyaye umwana ahita apfa umurambo awujugunya mu ishyamba, RIB yinjiye mu kibazo #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2022 mu Mudugudu wa Kacyiru mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare, azira gushinyagurira umurambo.

    Tariki ya 11 Kamena nibwo uyu mugore yafashwe n’inda ajya kubyarira ku bitaro bya Rwinkwavu, agezeyo ngo yabyaye umwana udashyitse hashize iminota mike ahita yitaba Imana.

    Ibitaro ngo byahise bimuha umurambo maze uyu mugore aho kujya gushyingura umwana aragenda amujugunya mu ishyamba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Léon, yavuze ko impamvu yatumye uyu mugore ajugunya umwana yari yibyariye mu ishyamba ari uko yari yatewe inda n’undi muntu utari umugabo we, atinya kujya kumushyingura ngo abaturanyi batabona ko yari atwite.

    Yagize ati ' Twagerageje kuganira na we imbonankubone tumubaza icyamuteye ibyo byose, atubwira ko afite umugabo we ufunze wakatiwe imyaka irindwi, rero ngo yagize ubwoba bwo gushyingura umwana mu Mudugudu kuko yangaga ko abo mu muryango we n’abaturanyi bazamenya ko yari yabyaye mu gasozi, ahitamo kujya kujugunya umurambo mu ishyamba.'

    Karuranga yavuze ko kuri ubu umurambo w’umwana wamaze gushyingurwa mu gihe uyu mugore wari usanganywe abana batatu yagiye gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego kugira ngo akurikiranwe n’amategeko ku cyaha cyo gushinyagurira umurambo.

    Ingingo ya 130 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa uwucaho umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAHANO-i-Kayonza-Umugore-yabyaye-umwana-ahita-apfa-umurambo-awujugunya-mu-ishyamba-RIB-yinjiye-mu-kibazo