Category: Uncategorized

  • Burkina Faso: Abagera kuri 50 baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso yavuze ko nibura abagera kuri 50 ari bo baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu mudugudu umwe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/burkina-faso-abagera-kuri-50-baguye-mu-gitero-cyagabwe-n-inyeshyamba

  • Rwema wakoranye na Safi, Marina, Charly na Nina ubu akaba ari umujyamana wa Shaddyboo yateye ivi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rwema Denis umujyanama w’umwamikazi wa Instagram mu Rwanda, Shaddyboo, yateye ivi yambika umukunzi we impeta ya fiançailles amusaba ko bazibanira akaramata.

    Ejo hashize ku wa 14 Kamena nibwo Rwema yashyize ivi ku butaka maze asaba Uwase Faith bamaze imyaka 3 bakundana ko yazamubera umugore.

    Iyi nkumi yari yasazwe n’amarangamutima na we ntiyazuyaje na we ahita amwemerera ko bazashyingiranwa igihe basigaje ku Isi bakazakimarana, Rwema yahise amwambika impeta ya fiançailles.

    Rwema Denis ni izina rizwi mu myidagaduro mu Rwanda aho yari mu bashinzwe inyungu z’itsinda rya Urban Boys muri 2014, nyuma yaje gukorana na Charly na Nina.

    Yaje kujya muri The Mane muri 2019 yarimo abahanzi nka Safi, Marina n’abandi, baje gutandukana ubu akaba ari umujyanama wa Shaddyboo.

    Impeta yambitswe Uwase Faith

    Rwema yarapfukamye ategereje ko Faith aza

    Uwase Faith na we yahise amwemerera amwambika impeta

    Faith yamurebye mu maso aramushimira

    Byari ibyishimo kuri aba bombi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rwema-wakoranye-na-safi-marina-charly-na-nina-ubu-akaba-ari-umujyamana-wa-shaddyboo-yateye-ivi-amafoto

  • U Rwanda ruvuga ko MONUSCO yafashe uruhande mu bibazo bya RDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwavuze ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwahaye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-ruvuga-ko-monusco-yafashe-uruhande-mu-bibazo-bya-rdc

  • Impaka ku wafashe umujyi wa Bunagana :Umubare w’Abasirikare n’Abapolisi ba Congo bahungiye muri Uganda #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 uvuga ko ariwo wafashe Bunagana kuwa mbere nyuma yo kunesha ingabo za leta mu mirwano yo ku cyumweru, maze kuwa mbere mu gitondo zimwe zigahungira muri Uganda.

    Itangazo ry’ibiro bya guverineri wa Kivu ya ruguru rivuga ko 'nyuma yo kubona gutakaza gukomeye ku rugamba kw’abo bafasha, ingabo z’u Rwanda zahisemo kurenga ku mipaka n’ubusugire bw’ubutaka bwacu zifata umujyi wa Bunagana'.

    Leta ya Kivu ya ruguru ivuga ko ibyo ari 'intambara kuri DRC n’igisirikare cya DR Congo' kandi ikemeza ko 'ibikenewe byose byateguwe' ngo bongere gusubiza ibintu mu maboko yabo.

    Mu itangazo ryo kuwa mbere mu gitondo, ingabo z’u Rwanda ntizivuga ku birego bya DR Congo, ahubwo zizeza 'ubusugire bw’inkiko z’igihugu n’umutekano w’abaturage b’u Rwanda'.

    Igisirikare cy’u Rwanda kivuga kandi ko kizakora ibishoboka 'mu guhagarika ibitero ku butaka bw’u Rwanda'.

    Leta y’u Rwanda yagiye ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo wahakanye ko ufashwa n’ingabo z’u Rwanda mu mirwano.

    Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Alain Mukuralinda mu byumweru bishize yabwiye BBC Gahuzairyango ko “ikibazo cya M23 ari ikibazo kireba DR Congo ubwayo”.

    Umutwe wa M23 watangaje ko gufata Bunagana bitari intego yawo, ko yawufashe mu rwego rwo 'kwirinda ibitero' byo kubarasaho hakoreshejwe 'imbunda zirasa kure ziri i Bunagana'.

    Itangazo ry’uyu mutwe ryo kuwa mbere nijoro risaba Perezida Felix Tshisekedi 'nanone gufata ubu buryo agafungura ibiganiro n’umutwe wacu' uvuga ko ibi 'byahagarika intambara zitari ngombwa'.

    Hagati aho, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig. Gen. Felix Kulaigye yabwiye BBC Gahuzamiryango ko kuwa mbere abasirikare 137 ba DR Congo n’abapolisi 37 bahungiye muri Uganda.

    Kulaigye yemeje kandi ko umupaka w’ibi bihugu byombi wa Bunagana ugenzurwa na M23.

    Abantu barenga 30,000 b’i Bunagana n’inkegero zayo bavuye mu byabo kubera iyi mirwano ikomeye yongeye kubura kuva kuwa gatandatu, muri bo harimo abahungiye muri Uganda.

    Umuvigizi wa M23 Willy Ngoma kuwa mbere yabwiye BBC ko bifatanyije nabo, ati : 'Mu minsi micye barataha.'

    Bunagana yaherukaga gufatwa na M23 mu 2012 aho yawifashishije mu kugaba ibitero byafashe umujyi wa Goma, M23 yambuwe Bunagana mu Ukwakira(10) 2013.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Impaka-ku-wafashe-umujyi-wa-Bunagana-Umubare-w-Abasirikare-n-Abapolisi-ba-Congo-bahungiye-muri-Uganda

  • Indege yari kuzana abimukira mu Rwanda yahagaritswe ku munota wa nyuma #rwanda #RwOT

    Indege ya mbere yagombaga kuvana abimukira ba mbere mu Bwongereza ibazana mu Rwanda yahagaritswe hasigaye iminota mike ngo iguruke nyuma y'umwanzuro w'urukiko ejo ku wa kabiri nijoro.

    Abantu bgera kuri barindwi nibo bari bitezwe koherezwa mu Rwanda , ariko urugendo rwahagaritswe nyuma y'aho urukiko uburenganzira bwa muntu i Burayi ( European Court of Human Rights, ECtHR) ruhagaritse urwo rugendo, bituma habyuka imanza nshyashya mu rukiko rw'Ubwongereza.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Priti Patel yavuze ko ababaye, ariko akongerako ati: ' 'Imyiteguro y'urugendo rwa kabiri ubu iratangiye'.

    Kuri icyo cyemezo cy'urukiko rw'Iburayi, umuvugizi wa leta y'u Rwanda we yatangaje ko iki gihugu gikomeza kwitegura kwakira aba bimukira igihe cyose bazazira.

    Hagati aho, James Wilson wo mu Ishirahamwe riharanira Uburenganzira bwa muntu, Detention Action, avuga ko ubufasha bw'uru rukiko ku munota wa nyuma bwerekana uburyo ibyo kohereza abantu Rwanda ari 'ibintu bishobora guteza akaga'.

    Uru rukiko rw'i Burayi rwatangaje ko umwe mu bantu bagombaga kuzanwa mu Rwanda, umugabo ukomoka muri Iraq, atagomba koherezwa ndetse ko hagomba gutegerezwa igihe kigera ku byumweru bitatu hagatangazwa umwanzuro wa nyuma w'inkiko.

    Indege yo mu bwoko bwa Boeing 767, yari yakodeshejwe ku giciro cy'ibihumbi 500.000 by'amapawundi, yari yitezwe kuguruka kw'isaha 22.30 ku masaha yo mu Bwongereza, ukuvuga saa 23h30 mu masaha yo mu Rwanda.

    Ariko umwanzuro w'urukiko rwa ECtHR i Strasbourg rwasohotse nyuma ya saa 19h30, ni ukuvuga saa 20h30 mu masaha ya Kigali, yahagaritse itwarwa ry'uriya mugabo umwe wari usigaye ku rutonde rw'abatwarwa,bituma haba urukurikirane rw'imanza mu nkiko za London.

    Kugeza saa 22h15 abagenzi bose bari bavanwe mu ndege, maze nayo ihita isubira muri Espagne.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/indege-yari-kuzana-abimukira-mu-rwanda-yahagaritswe-ku-munota-wa-nyuma

  • Mu Rwanda: umunyeshuri yaryamye ari muzima bucya yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru ibabaje y'umunyeshuri waryamye ari muzima ariko bugacya yitabye Imana mu buryo bwatunguye abatari bake.

    Ibi byabereye ku ishuri ryitwa College Saint Martin Hanika riherereye mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, aho mu rukerera rwo kuri uyu wa 14 Kamena abanyeshuri bajye gusubira mu masomo, bagasanga mugenzi wabo witwaga Abayizera Nadine w'imyaka 22, wigaga mu wa 6 w'icungamutungo, bari bamenyereye ko ari we ubabyutsa, yari yanaraye abibemereye babona nta kibazo araranye, umwe yamukoraho ngo babyuke agasanga yapfuye.

    Nk'uko tubikesha BWIZA ngo uyu mukobwa utari waragize ikibazo na kimwe cy'uburwayi muri iki gihembwe, uretse igifu yigeze gutaka mu bihembwe bishize na bwo mu buryo busanzwe, yagiye kuryama hamwe n'abandi bigana mu wa 6 bamaze gusubira mu masomo kuko biteguraga ikizamini ngiro cya Leta ku wa mbere utaha tariki ya 20 Kamena, bamaze no gufungura, araza n'umugambi kuri bagenzi be ko ababyutsa mu cya kare nk'uko asanzwe abigenza, bakazinduka biga,kuko bari bafite n'amasuzuma abategurira ibizamini bya Leta gusa ubwo bageragezaga kumukoraho ngo abyuke bajye kwiga batunguwe no gusanga yashizemo umwuka.

    Padiri Niyongombwa uyobora  iki kigo yagize ati: 'Byageze mu ma saa kumi n'igice z'igitondo kuko ubusanzwe abana tubabyutsa saa kumi n'imwe bakitegura bakajya gusubiramo amasomo,ariko aba bo mu wa 6 bo bibyutsa mbere yaho,kuko ari yo gahunda bihaye.Bari bamenyereye ko ari we ubabyutsa, yari yanaraye abibabwiye bamaze gusenga ngo baryame, isaha yo babyukiraho igeze bategereza ko ababyutsa baraheba, batangira kwibyutsa umwe umwe,uwo begeranye amukozeho ngo abyuke,asanga yakonje cyane,atanyeganyega, agira ubwoba ahamagara bagenzi be,bahamagara Animatirise, aje arebye na we biramuyobera,ahamagara umucungamutungo w'ishuri,arebye asanga yapfuye.''

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-umunyeshuri-yaryamye-ari-muzima-bucya-yitabye-imana/

  • Yasekeje abantu kubera ibyo arimo gukorana n’uwari umukunzi we wamaze kurongora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yatunguye abantu benshi ubwo yatangaza ko kuri ubu arimo kwiruka ku musore bamaze imyaka 8 batandukanye ndetse akaba yaranamaze gushaka uwe mugore.

    Uyu mukobwa uzwi nka Nia yavuze ibi kuri interineti nyuma yo kuvuga inkuru itangaje yubuzima bwumukunzi we nicyemezo yafashe nyuma yo kubimenya ko yamaze kurushinga.

    Uyu mukobwa ukiri muto yatangaje ko bakundanye imyaka umunani, maze arongora undi mugore babyarana abana babiri gusa ngo uyu mukobwa na we aracyamukunda ariyo mpamvu akomeje kumukurikirana.

    Nia avuga ko atazacika intege ndetse azakomeza kumwiyegereza nubwo azi neza ko uyu wari umukunzi we yamaze gushinga urwe.

    Source : https://yegob.rw/yasekeje-abantu-kubera-ibyo-arimo-gukorana-nuwari-umukunzi-we-wamaze-kurongora/

  • #COVID19: Abanduye 38 barimo 30 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 38, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-38-barimo-30-babonetse-i-kigali

  • Imvano yo gusezerera abari bacumbikiwe mu nyubako izwi nka 'One Dollar Campaign' – #rwanda #RwOT

    Iyi myubako yari yariswe 'urugo' rw'abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi batagiraga aho bataha mu biruhuko bitewe n'uko imiryango yabo yatsembwe.

    Yaje ari kimwe mu bisubizo igihugu cyashatse mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite ibibazo byihariye uhereye mu 2009, bigizwemo uruhare n'Abanyarwanda baba mu mahanga n'abari imbere mu gihugu.

    Umuntu yasabwaga gutanga nibura idolari rimwe kugira ngo iri cumbi ryubakwe ari na ho hakomotse inyito yaryo maze mu 2014 riruzura rihita ritangira no kwakira abari bujuje ibisabwa.

    Abantu 192 ni bo batujwemo kugeza muri Gicurasi uyu mwaka ubwo icyiciro cya nyuma cyasohokagamo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'urwego rushinzwe ubudaheranwa bw'Abanyarwanda muri MINUBUMWE, Uwacu Julienne, yavuze ko amasezerano umuryango w'abanyeshuri barokotse jenoside (AERG) wasinyanaga n'ucumbikiwe yagenaga n'uburyo bwo gusohokamo.

    Gusohoka byabagaho nyuma y'amezi atandatu umunyeshuri asoje amasomo, igihe yaretse kwiga kubera impamvu ze bwite, yabonye umuryango, yubatse urugo cyangwa atubahirije amategeko agenga uru rugo.

    Mu 2019 hasohotse icyiciro cya mbere kigizwe n'abagera kuri 83 barimo abari bararangije kwiga n'abandi bari bacyiga ariko basaba gusohoka. Mu 2020 hasohotse 40; mu 2021 baba 18 mu gihe muri uyu mwaka hari hasigaye 22 ari na bo basohotse muri Gicurasi.

    Uwacu yakomeje avuga ko AERG nk'urwego rweguriwe uwo mutungo utimukanwa, kuva na mbere yakomezaga gutekereza uko izawubyazwa umusaruro mu gihe abanyeshuri bazaba barasezerewe bose, bityo ko nta wigeze asezererwa kubera ko abimukira bagiye gucumbikirwamo.

    Ati 'Mu byiciro byasohotse guhera mu 2019 ntashyizemo icya kane cy'uyu mwaka hagiye hasohokamo abari bacyiga. Umuntu ucyiga wisabiye gusohoka yarabyemererwaga agahabwa inkunga imufasha gukomeza ubuzima bwo hanze.'

    Uwacu yavuze ko ari igitekerezo kimaze igihe kinini kandi ko mu mishinga AERG yari ifite harimo kuyigira amacumbi bikayiha ubushobozi bwo kwita ku bandi banyamuryango.

    Yongeyeho ati 'Icyo umuntu yavuga ni uko igitekerezo cyo gucumbikira abasaba ubuhunzi cyaje nka bumwe mu buryo AERG yari ibonye bwo gukoresha iriya nzu ariko ntabwo abasezerewe byakozwe kubera icyo ngicyo kuko byari byaratangiye mbere.'

    Kuva mu 2014 kugeza mu 2022, leta yakoresheje agera kuri miliyari 2,3 z'amafaranga y'u Rwanda mu kwita ku bari baratujwe muri 'One Dollar Campaign Complex'. Arenga miliyoni 205 Frw yakoreshejwe mu gufasha abasezerewe kwinjira mu buzima bwo hanze.

    Mu nkunga bagenerwaga harimo amafaranga yo gukodesha inzu amezi atanu ibikoresho byo mu nzu n'iy'umushinga ingana na miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda kuri buri wese.

    Abasohotse bakiri abanyeshuri bo nta nkunga y'umushinga bahabwaga ahubwo bakomezaga gufashwa nk'abandi banyeshuri basanzwe bahabwa buruse.

    Hasobanuwe uko abari bacumbikiwe mu nyubako izwi nka ‘One Dollar Campaign’ basezerewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-yo-gusezerera-abari-bacumbikiwe-mu-nyubako-izwi-nka-one-dollar-campaign

  • Ahasigaye bareke bijye mu bikorwa- Mukuralinda abwira abarwanya kohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwagiranye amasezerano n'u Bwongereza agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n'abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima ndetse n'abashaka kujya mu bindi bihugu bazafashwa.

    Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyuga ndetse n'andi mahugurwa mu masomo y'ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

    Ni amasezerano agamije gukemura ikibazo cy'abimukira bambuka mu buryo butemewe n'amategeko bagera mu Bwongereza bakagirwa abacakara, abandi bagapfira mu mazi bambuka n'ibindi bibi bahurira na byo mu nzira y'inzitane banyuramo.

    Gusa ku rundi ruhande yakomeje kurwanywa cyane n'abantu ku giti cyabo, ibihugu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n'abandi bo mu Burengerazuba bw'Isi bagaragaje ko batishimiye iyo ntambwe yatewe mu gukemura icyo kibazo.

    Kohereza abimukira mu Rwanda ni ikibazo cyageze no mu nkiko kuko bwa mbere mu cyumweru gishize urukiko rwisumbuye rwanzuye ko bagomba koherezwa. Ni icyemezo cyajuririwe mu rukiko rw'Ubujurire na rwo rugitera utwatsi kuri uyu wa Mbere. Bisobanuye ko abimukira ba mbere bazagera i Kigali kuri uyu wa Gatatu.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko kuba harabayeho impaka ndende mu kohereza aba bimukira nta mpungenge bikwiye gutera mu mibanire y'igihugu n'abandi.

    Ati “Ibyo ntabwo bikwiye gutera impungenge kuko kuba u Rwanda n'u Bwongereza baragiranye amasezerano, ntabwo bavuze ko nta mpaka zigomba kuyabaho. Iyo impaka zirangiye, ibyemezo bigafatwa, ahasigaye bareke bijye mu bikorwa”.

    Mukuralinda yavuze ko abo babivuga nta bindi bisubizo berekana birenze icyo u Bwongereza n'u Rwanda, byanze kurebera abantu bacuruzwa, bakoreshwa ubucakara abandi bapfa ubutitsa barohamye mu nyanja.

    Ati “Nibura u Rwanda n'u Bwongereza bagiye kugerageza kureba uko bashyira mu bikorwa igisubizo cyagerageza gukemura ibyo bibazo. Ntabwo kuba habaye impaka byagira ikibazo bitera muri dipolomasi kuko impaka ni na zo zituma haboneka ibisubizo”.

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko abimukira baza mu cyiciro cya mbere hataramenyekana umubare wabo. Hari amakuru avuga ko abantu 11 ari bo bashobora kurira indege ya mbere ibajyanye i Kigali. Gusa umuryango Care4Calais, uri mu irwanya iyi gahunda, wavuze ko abantu umunani ari bo bashobora kurira indege.

    Umubare w'abagombaga kugenda ku ikubitiro waragabanutse kuko ku byari biteganyijwe ko bari 37 ariko inzitizi zatanzwe zishingiye ku mategeko agenga abimukira n'uburenganzira bwa muntu zituma bagabanuka.

    Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize hafashwe umwanzuro wo kutohereza abantu batandatu bari ku rutonde, aba bakurikira abandi 20 na bo barukuweho mu mpera z'iki cyumweru.

    Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza byanditse ko ibi bituma hasigara 11 barimo bane bakomoka muri Iran, babiri bo muri Albania, umwe wo muri Syria, babiri bo muri Iraq. Abandi ntihahishuwe ubwenegihugu.

    Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukuralinda avuga ko abarwanyaga kohereza abimukira mu Rwanda bakwiye kureka bigashyirwa mu bikorwa nyuma y’impaka bagiye zikarangira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahasigaye-bareke-bijye-mu-bikorwa-mukuralinda-abwira-abarwanya-kohereza