Category: Uncategorized

  • Tariki 16 Kamena 2022: Ikarita igaragaza imih… – #rwanda #RwOT

    Imihanda izakoreshwa kuri uwo munsi ni: Marriott Hotel – Ubumwe Grand Hotel – Muhima – Kinamba – ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu, Polisi yasabye abantu kuzakoresha indi mihanda aho abava ku Gisozi banyura: ULK – Beritwari – kwa Gaposho – Gakinjiro – Kinamba – Kacyiru cyangwa Utexrwa. Mu Mujyi bakoresha Onatracom – Gereza – Muhima – Nyabugogo – Poid Lourd – Kanogo – Rwandex.

    Bati 'Turasaba abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza umuvundo w'ibinyabiziga n'impanuka. Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore. Ugize ikibazo waduhamagara kuri 9003 na 0788311155.'

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye Televiziyo Rwanda ko uretse kugaragaza imihanda izakoreshwa n’abitabiriye CHOGM, hazaba hari n’abapolisi bazafasha kumva ikibazo cya buri wese washakaga gukoresha uwo muhanda uri kunyurwamo n’abitabiriye CHOGM.

    Ati “Icya gatatu gikomeye ni uko n’umupolisi azaba ahari kugira ngo yumve ikibazo cya buri muntu ku giti cye uko agenda. Ikibazo afite.”

    CP Kabera yasabye abanyarwanda gukomeza gukurikirana amatangazo atangwa agaragaza imihanda izakoreshwa, gukurikiza gahunda y’iyo mihanda uko yatangajwe no koroherana mu mihanda.

    Ati “Ni ikintu cya ngombwa kubera ko hari n’ubwo nabo ubwabo ibikorwa byabo bishobora kubatera umuvundo [Aravuga ku kutoroherana mu muhanda].”

    Yasabye kandi abakoresha umuhanda gusangiza amakuru polisi ‘kugira ngo tubafashe’.

    Iyi karita irimo amabara atandukanye, yerekana umuhanda uzakoreshwa n’abashyitsi, ikerekana imihanda izakoreshwa n’abagenda muri Kigali bakora ibikorwa bitandukanye.

    Polisi isobanura ko iyi mihanda izafungwa ‘mu gihe abitabiriye CHOGM’ barimo gutambuka, nyuma urujya n’uruza rw’abantu rukomeze nk’ibisanzwe

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence yabwiye Televiziyo Rwanda ko imyiteguro yo kwakira CHOGM igeze kure, harimo ibikorwa byo gusukura no kurimbisha umujyi kurushaho biri kwihutishwa mbere y'uko umunsi nyirizina ugera.

    Yavuze ko abanyamujyi bari kuganirizwa ku buryo buri wese azacyera kwakira neza abashyitsi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118176/tariki-16-kamena-2022-ikarita-igaragaza-imihanda-izakoreshwa-nabitabiriye-chogm-yatangajwe-118176.html

  • Muhanga: Abatuye ibice by'icyaro barasaba ko'Land week' ibegerezwa aho kubera mu mujyi gusa #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu mirenge y'icyaro mu karere ka Muhanga, barasaba ubuyobozi bw'Akarere ko icyumweru giharirwa serivisi z'ubutaka kidakwiye kubera mu mujyi gusa. Bavuga ko gukorwa bityo bigora abatuye mu bice by'icyaro nyamara ari nabo kenshi usanga bakenera izi serivisi. Bahamya ko ku murenge rimwe na rimwe bagasanga umukozi ubishinzwe yahawe izindi nshingano cyangwa se nawe kubera ko byinshi mu byo bakenera abyohereza ku karere ugasanga biratinda.

    Munyankindi Hormisdas utuye mu murenge wa Kibangu waganiriye n'umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu wa Kabiri amusanze aho yaje gusabira Serivise z'ubutaka mu mujyi wa Muhanga, avuga ko yagiye gusaba serivisi ku murenge atuyemo bamubwirwa ko umukozi wakagombye kuyimuha azagaruka ku kazi mu cyumweru gitaha.

    Abaturage baje gusaba Serivise z'Ubutaka ziri gutangirwa ku kigo cy'Urubyiruko cya Muhanga guhera kuri uyu wa Kabiri.

    Yagize ati' Naje hano mvuye mu murenge wa Kibangu nje gusaba serivisi mu butaka  bitewe nuko iwacu ku murenge nahageze bakambwira ko umukozi azagaruka nyuma y'icyumweru, bityo mpitamo kuza ino aha kuko nyikeneye, ariko bakwiye kujya baza iwacu mu cyaro ntibibere mu mujyi gusa'.

    Mujawimana Rosalie utuye i Mushishiro, avuga ko byamugoye kuza kwaka serivise i Nyamabuye. Asaba ko bishobotse iki cyumweru cyajya kiba mu gihembwe maze umwaka ukazajya kurangira nibura uduce twose twagezweho.

    Yagize ati' Naje hano nje guhererekanya ubutaka n'uwo twabuguze. Amatike ni njyewe wayishyuye. Byamvunnye kubera kuza hano, ariko iki cyumweru bakituzanire iwacu tureke kuruha tuza ino aha. N'iwacu ku mirenge usanga hari ibibazo byinshi, bajye bazenguruka imirenge niho byadufasha tukabasha guhabwa serivise nziza kandi zihuse iwacu'.

    Gakwaya Thomas, avuga ko bitewe n'imiterere y'aka karere asanga iki gikorwa atari icyo gukorwa kabiri mu mwaka, ahubwo nk'uko hari inzindi serivise zegerezwa abaturage bakwiye kubitekerezaho n'izi zikajya zizenguruka kabone n'iyo zakorwa iminsi 3 yonyine imirenge yegeranye ikahahurira.

    Yagize ati' Rwose ntabwo iki gikorwa gikwiye kuba kabiri gusa mu mwaka bitewe n'imiterere y'aka karere, ahubwo bakwiye kukinoza bakaza iwacu mu mirenge kuko usanga dukeneye serivise kurushaho, ariko bagiye bahuza imirenge yegeranye bakayikorera byadufasha amatike akaba macye n'imvune zikagabanuka'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ibyo abaturage bavuga bagomba kubitekerezaho. Abizeza ko mu mwaka utaha bazabegereza izi serivisi nubwo nabyo bisaba ubushobozi, ariko ko bagiye kubitegura kuko nibo bakorera.

    Yegize ati' Natwe twamaze kubona ko ari ikibazo nubwo bisaba amikoro menshi, ariko tuzagerageza turebe niba mu mwaka utaha bizadushobokera nabo tubegereze icyumweru duharira gutangamo serivise z'ubutaka kandi birashoboka ko twabasura kugirango be kuza mu mujyi. Gusa ariko banakwiye kugana imirenge ntibajye bategereza iki cyumweru kuko nibo dukorera'.

    Si ubwa mbere abaturage basabye kwegerezwa bene izi serivisi kuko abatuye mu bice by'icyaro nko mu Ndiza bavuga ko hari serivise batabonera igihe ndetse bikabasaba kuza mu mujyi, byaba izi z'ubutaka ndetse na serivise z'ubutabera n'izindi. Basaba ubuyobozi ko bwamanura izi serivise mu bice by'icyaro zikegerezwa umuturage.

    Muri iki cyumweru mu karere ka Muhanga, hateguwe icyumweru cyahariwe Serivise z'Ubutaka, aho abafite ibibazo bijyanye n'iyi Serivise baturuka ibice bitandukanye by'Akarere bakaza guhinduranya ibyangombwa bitewe n'uwaguze cyangwa gusaba ko icyakoreshwaga ubutaka gihinduka, hari n'abasaba ibyangombwa byatakaye cyangwa byibwe n'izindi serivise ku birebana n'ubutaka.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abatuye-ibice-byicyaro-barasaba-koland-week-ibegerezwa-aho-kubera-mu-mujyi-gusa/

  • Amakuru mabi ku bantu bakoresha internet explorer – YEGOB #rwanda #RwOT

    Microsoft yatangaje ko igiye guhagarika burundu ikoreshwa rya Internet Explorer, porogaramu yayo yifashishwaga n'abantu bashaka kujya kuri internet, nyuma y'imyaka 27 ishyizwe muri mudasobwa.

    Internet Explorer yatangiye gukoreshwa mu 1995. Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena, iyi porogaramu ntabwo iri buze kongera gukora muri mudasobwa iyo ariyo yose.

    Umuntu uyitunze uzajya ushaka kuyikoresha, izajya ihita imuyobora kuri Microsoft Edge abe ariyo akoresha.

    Internet Explorer yamamaye cyane mu gihe Microsoft ariyo yari iyoboye Isi y'ikoranabuhanga, mbere y'uko Google, Facebook, TikTok n'izindi mbuga nkoranyambaga zibaho.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mabi-ku-bantu-bakoresha-internet-explorer/

  • Ifarashi yatunguye abantu kubera amayeri yagaragaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifarashi ni inyamanswa igira imbaraga nyinshi ndetse ikaba akazi kayo ari ako kwikorera abantu n'ibintu ibavana ahantu hamwe ibajyana ahandi.

    Ifarashi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho iyo ibonye igiye gukora ica bugufi ikiryamira hanyuma ikagaragaza ko yasinziriye kandi icyo gihe uko wabigenza kose, ntago ijya ikanguka.

    Iyi farashi yongera kubumbura amaso nkaho ikangutse ari uko umuntu wari ugiye kiyigendaho ayiretse akigendera nayo ihita ikanguka yabona agarutse, ikongera igasinzira.

    Abantu batangariye iyi farashi ndetse bamwe bemeza ko ari ko bayireze abandi bakemeza ko nayo iba ikeneye kuruhuka.

    Source : https://yegob.rw/ifarashi-yatunguye-abantu-kubera-amayeri-yagaragaje/

  • Perezida Kagame yakiriwe i Abu Dhabi – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yageze muri UAE aho biteganyijwe ko azunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wahoze ari Perezida w'iki gihugu, witabye Imana.

    Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan, Minister of State of Foreign Affairs and International Cooperation welcomes President Kagame to Abu Dhabi, where he will pay his respects to H.H. Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan and offer his condolences to H.H. Sheikh @MohamedBinZayed. pic.twitter.com/RNKsob78bM

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) June 15, 2022

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan, yitabye Imana ku wa 13 Gicurasi 2022. Yapfuye ku myaka 73 y'amavuko azize impamvu zitigeze zitangazwa.

    Sheikh Khalifa yari Perezida w'iki gihugu guhera mu 2004, ashimirwa uruhare rwe mu gutuma igihugu kirushaho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

    Nyuma y'urupfu rwe hashyizweho iminsi 40 y'icyunamo aho mu gihugu hose amabendera yururukijwe ndetse imirimo mu nzego zose z'igihugu yabanje guhagarikwa mu minsi itatu.

    Perezida Kagame yaherukaga kwakira mu Biro bye, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan, ku wa 28 Mata 2022, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Ku rundi ruhande, Umukuru w'Igihugu yaherukaga muri UAE ku wa 2 Ukwakira 2021. Icyo gihe yagiranye ibiganiro Sheikh Mohamed bin Zayed wari igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n'Umuyobozi wungirije w'Ikirenga w'Ingabo, ubu ni Perezida.

    U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye. Ku wa 2 Ugushyingo 2017 ibihugu byombi byasinye amasezerano y'ubufatanye arimo ajyanye no guteza imbere no kubungabunga umutekano w'ishoramari rya buri gihugu n'ayo kunoza imisoreshereze hirindwa ko ibicuruzwa bisoreshwa inshuro zirenze imwe.

    Muri uwo mwaka hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda bagiye mu butumwa bw'akazi cyangwa bafite ibyangombwa by'inzira by'abadipolomate kwinjira nta Visa.

    Muri Werurwe 2019, UAE yafunguye Ambasade i Kigali. Ifungurwa ryayo ryabanjirijwe n'ibiganiro by'intumwa za UAE na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba ku kunoza umubano ku mpande zombi.

    Muri ibi biganiro impande zombi zashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu guteza imbere uburezi bw'u Rwanda muri kaminuza n'amasomo y'ubumenyingiro.

    Muri ubu bufatanye UAE yemereye buruse Abanyarwanda 20 muri kaminuza zo muri iki gihugu ndetse abagore 100 bahawe amahugurwa mu bijyanye n'ubukerarugendo no kwakira abantu.

    U Rwanda na rwo ruhagarariwe muri UAE aho kuva mu Ukwakira 2019, Ambasaderi Emmanuel Hategeka ariwe ureberera inyungu zarwo muri iki gihugu.

    Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu aho yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan. Yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Emmanuel Hategeka

    Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku kwagura umubano w'ibihugu byombi

    Umukuru w'Igihugu biteganyijwe ko muri UAE azunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wahoze ari Perezida w'iki gihugu, witabye Imana muri Gicurasi 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-i-abu-dhabi

  • #CHOGM:Polisi yatangiye gutangaza imihanda izajya ikoreshwa n'abagenzi basanzwe mu mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Kamena, yatangiye gutangaza amabwiriza ya buri munsi azayobora abakoresha imihanda yo mu mujyi wa Kigali bitewe n'uko imwe n'imwe izaba irimo gukoreshwa n'abashyitsi bazitabira inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza (CHOGM).

    Guhera ku wa 16 Kamena 2022, imwe mu mihanda ya Kigali izaharirwa abashyitsi nkuko byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

    Yagize ati “Kugira ngo turusheho kunoza imigendekere myiza y'urujya n'uruza rw'ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali mu gihe cya CHOGM, abakoresha imihanda barasabwa kuzubahiriza amabwiriza ajyanye n'imikoreshereze y'imihanda azajya atangazwa umunsi umwe mbere yo gushyirwa mu bikorwa kugira ngo babashe gutegura neza ingendo zabo.”

    Yakomeje agira ati “Tuboneyeho gusaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka kandi bagakomeza kubahiriza amategeko n'amabwiriza agenga imikoreshereze y'umuhanda. Abapolisi bazaba bari ku mihanda mu rwego rwo kubayobora aho bagomba kunyura.”

    Imwe mu mihanda izaba igenewe abashyitsi n'iyishamikiyeho izakoreshwa mu buryo bwa rusange

    Kuri Uyu wa Kane, tariki 16 Kamena, Umuhanda wo mu cyerekezo cya Marriott Hotel – Muhima – Kinamba -Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, uzakoreshwa n'abashyitsi.

    Imihanda izaba ikoreshwa mu buryo rusange kuva ku Gisozi ni ULK- Beritwari – Gaposho- Gakinjiro – Kinamba – Kacyiru cyangwa kuri Utexrwa.

    Abazaba bahagurukiye mu mujyi rwagati bashobora gukoresha umuhanda wa Onatracom – Gereza – Muhima – Nyabugogo – Poid Lourd – Kanogo- Rwandex.

    Abashaka ibisobanuro birambuye bashobora guhamagara ku murongo utishyurwa 9003 cyangwa 0788311155.

    CP Kabera yakomeje agira ati “Abaturarwanda barakangurirwa gukurikira ingengabihe ku mikoreshereze y'imihanda ya buri munsi ku rubuga rwa Polisi (Website) cyangwa kuri Twitter ndetse no kuri radiyo na televiziyo zitandukanye.”

    “Birasanzwe mu muco wacu nk'abanyarwanda ko twakira neza abashyitsi batugana. Dukwiye rero kubigaragaza by'umwihariko mu gihe cya CHOGM nk'uko byagiye bigenda no ku zindi nama mpuzamahanga u Rwanda rwagiye rwakira.”

    Inama ya CHOGM yitezweho kuzitabirwa n'abaturutse mu bihugu 54 biri mu muryango wa Commonwealth. Hirya no hino mu gihugu, imyiteguro yayo irakomeje.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/chogm-polisi-yatangiye-gutangaza-imihanda-izajya-ikoreshwa-n-abagenzi

  • Ingabo za EAC zigiye koherezwa kugarura amahoro kuri RDC #rwanda #RwOT

    Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta unayoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) yemeje ko ingabo z'uyu muryango zigiye koherezwa kugarura amahoro muri RDC, zikazafatanya na Monusco.

    Perezida Kenyatta yatangaje ko ibice bya Ituri no mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru mu bice bya Bunagana iheruka gufatwa na M23 kimwe no mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, bitemewe gutungwamo intwaro uretse inzego zibifitiye uburenganzira, ku buryo undi wese uzifite agomba kuzamburwa.

    Biteganyijwe ko abayobozi b'ingabo z'akarere bazahurira i Nairobi ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, mu myiteguro ya nyuma yo kohereza izi ngabo.

    Ubutegetsi bw'intara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo bukomeje kuvuga ko ingabo z'u Rwanda zateye ku butaka bwa DR Congo zigafata umujyi wa Bunagana.

    Umutwe wa M23 uvuga ko ariwo wafashe Bunagana kuwa mbere nyuma yo kunesha ingabo za leta mu mirwano yo ku cyumweru, maze kuwa mbere mu gitondo zimwe zigahungira muri Uganda.

    Itangazo ry'ibiro bya guverineri wa Kivu ya ruguru rivuga ko 'nyuma yo kubona gutakaza gukomeye ku rugamba kw'abo bafasha, ingabo z'u Rwanda zahisemo kurenga ku mipaka n'ubusugire bw'ubutaka bwacu zifata umujyi wa Bunagana'.

    Leta ya Kivu ya ruguru ivuga ko ibyo ari 'intambara kuri DRC n'igisirikare cya DR Congo' kandi ikemeza ko 'ibikenewe byose byateguwe' ngo bongere gusubiza ibintu mu maboko yabo.

    Leta y'u Rwanda yagiye ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo wahakanye ko ufashwa n'ingabo z'u Rwanda mu mirwano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-za-eac-zigiye-koherezwa-kugarura-amahoro-kuri-rdc

  • Crapton Kibonge n'umugore we bibarutse ubuheta(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu munyarwenya abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 yasangije abakunzi be ifoto y'umwana yibarutse mu buryo bw'amashusho ari kumwe n'umwana we w'imfura.

    Crapton yibarutse umwana we wa Kabiri nyuma y'iminsi atangaje ko afite amatsiko yo kubona umwana w'umuhungu bazaba basa bitegura kwibaruka.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Mfite amatsiko yo kureba umuhungu dusa”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/crapton-kibonge-n-umugore-we-bari-mu-byishimo-bikomeye-nyuma-yo-kwibaruka

  • HEC yiseguye ku banyeshuri 416 biga muri RP batazahabwa inguzanyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, yiseguye ku banyeshuri 416 bari bamaze amezi arenga atatu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/hec-yiseguye-ku-banyeshuri-416-biga-muri-rp-batazahabwa-inguzanyo