Category: Uncategorized

  • Impano z'abato zasabiwe kwitabwaho by'umwihariko ngo zitadindira zitarakura – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ubwo yitabiraga igikorwa cyo guhemba abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa yo gushushanya yateguwe na NESA ku birebana n'ubumenyi abana bafite ku Nama ya CHOGM u Rwanda rugiye kwakira.

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa 15 Kamena 2022, ku bana 30 bahize abandi mu gihugu hose.

    Zimwe mu mpano zikunze kuboneka mu bana bato harimo imbyino, ubusizi n'ubuhanzi bw'imivugo, gushushanya no gukina imikino itandukanye irimo Taikwondo, umupira w'amaguru n'indi.

    Ababyeyi b'abana batsinze bagaragaje ko kubaha umwanya wo gutekereza no gukora ikibarimo byabaye ipfundo ryo gutanga umusaruro watumye bagaragaza ubuhanga buhanitse mu gushushanya.

    Umwe yagize ati 'Urebye umwana iyo umuhaye umwanya, ashobora gukora ibintu bikagutangaza. Ntitwari tuzi ko uyu mwana wacu afite impano nk'iyi yo gushushanya, ibi bigaragaza ko akurikiranwe akiri muto byazamugirira akamaro ahazaza.'

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Ishuri cya Adonai Smart Academy, giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, Mutebi John, waganiriye na IGIHE yemeza ko gutegura umwana bikwiye gutangira akiri muto.

    Ati 'Ubushakashatsi bwerekana ko ikintu afite cyangwa uzamubonamo ugomba kugishakisha akiri muto kuko icyo wamubwira cyose agikora. Iyo umuntu amaze kwigira hejuru ngira ngo nkuko mbibona nk'abazungu bamuhera hasi y'imyaka itanu kugira ngo babone impano ye.'

    Yavuze ko iyo umwana afashijwe akiri muto bimuha kwagura impano ye, ikaba izwi kandi bishobora kumufasha no mu myigire ye.

    Ati 'Uko bagenda bazamuka izo mpano za bo tuzaba twarazibonye ndetse turashaka ko abana bazagera kure ariko byahereye hasi. Mu kiruhuko tuzagira icyo bita umwiherero w'abana, urabizi ko tuzagira ikiruhuko hafi amezi atatu. aho tuzakira n'abandi bana biga ku bindi bigo.'

    Yasabye abarezi n'ababyeyi gushyira imbaraga mu kwiyegeraza abana aho gupfundikirana impano zibarimo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko izo nshingano zikwiye kuba iza buri wese ngo abana bitabweho bikwiye.

    Ati 'Ubu buhanga bafite biradusaba natwe gushyiramo izo mbaraga kugira ngo dukomeze gufasha abana bacu kubukoresha none ndetse n'ejo hazaza. Uwo ni umukoro kuri Minisiteri y'Uburezi n'abandi bari mu mashuri.'

    Uretse impano zo gushushanya ku bana bato ariko kuri ubu hari izindi zigaragara mu bana b'Abanyarwanda bigashimangira ubuhanga mu birebana n'ikoranabuhanga bunguka.

    Mu 2017, umwana witwa Gisa Gakwisi Didier w'imyaka 13 yubatse ikibumbano kiri mu isura imeze neza nka Kigali Convention Centre (KCC), akoresheje ibumba.

    Mu Karere ka Muhanga ho uwitwa Ndayisaba Victor Emmanuel, wiga mu mwaka wa Gatatu w'Amashuri yisumbuye, yakoze robot yakwifashishwa mu gutera imiti, gukoreshwa mu nganda, gufata amashusho n'ibindi.

    Aba biyongeraho abanyeshuri bo kuri GS St Pierre Nkombo bakoze ikoranabuhanga ryifashisha imashini mu kubikuza amafaranga ibizwi nka 'ATM [Automated Teller Machine]. Iri koranabuhanga ryatangiye kwifashishwa ndetse abaturage bakomeje guhabwa serivisi za banki barikoresheje.

    Abo banakoze moto ifite umwihariko wo gukoresha umunyu n'amazi hagamijwe kubungabunga ibidukikije. Bagize igitekerezo cyo kuyikora nyuma yo kubona ikibazo kiri muri sosiyete kijyanye n'iyangirika ry'ikirere.

    Minisiteri y'Uburezi yakunze guca amarenga ko hakorwa ibiganiro bigamije gushyiraho porogaramu ishakisha abana bafite impano kugira ngo bafashwe kuzagura, zibagirire umumaro.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guteza imbere impano z’abana bikwiye gutangira bakiri bato

    Ubuhanga nk’ubu bw’abana bato bukwiye gukirikiranwa bakiri bato bagafashwa gukuza impano zabo

    Abana bato basabiwe kwibandwaho mu kuzamura impano zibarimo

    Turikumana wakoze radio afite impano idasanzwe mu ikoranabuhanga

    Abana bo ku Nkombo mu Karere ka Rusizi na bo bakoze moto itangaje

    Gisa Gakwisi Didier yakoze ikibumbano kimeze nka KCC ndetse yandikaho n’amagambo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yagaragaje-ko-kuzamura-impano-z-abato-bikwiye-kwitabwaho-bakiri-mu

  • Itangazo: MUHAMED Lamine yasabye guhindura amazina akitwa CAMARA Mohamed Lamine #rwanda #RwOT

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-muhamed-lamine-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-camara-mohamed-lamine

  • Ubukungu bw'u Rwanda bwarazamutse-NISR #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamire cyagaragaje imibare y'uko umusaruro mbumbe w'ibyiciro bitandukanye bigize ubukungu bw'u Rwanda yasoje igihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wa 2022 uhagaze, aho iyo mibare yerekana ko ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 7.9% muri icyo gihembwe.

    Umuyobozi mukuru wungirije w'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare, Ivan Murenzi yavuze ko umusaruro mbumbe w'u Rwanda wazamutseho ku gipimo cya 7.9% mu mezi atatu ya mbere ya 2022, aho ngo wageze kuri miliyali 3025 uvuye kuri miliyali 2588 wariho mu gihembwe cya mbere cya 2021.

    Nubwo ubuhinzi bwagize uruhare rwa 23% kuri uwo musaruro, ntibibujije ko mu mibare yagaragajwe ubu buhinzi aribwo bwazamutse ku gipimo kiri hasi ugereranije n'ibindi byiciro bigize ubukungu bw'igihugu, kuko bwiyongereye ku gipimo cya 1% gusa mu gihembwe cya mbere bitewe n'ibitaragenze neza muri icyo cyiciro.
    Uretse umusaruro w'icyayi wazamutseho gusa kuri 3%, muri rusange umusaruro w'ibihingwa ngengabukungu waragabanutse kuko uw'ikawa wagabanutseho 41% yose.

    Umusaruro w'ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 1% bitewe n'igabanuka rya 4% ry'umusaruro w'ibinyamenke, naho umusaruro w'imboga wagabanutseho 9% ryose.

    Minisitiri w'imari n'igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana asobanura ko umusaruro muke mu cyiciro cy'ubuhinzi utatewe n'ibibazo by'intambara ya Ukraine, ahubwo byatewe n'ikirere kitagenze neza.

    Muri icyo gihembwe cya mbere, umusaruro w'inganda wazamutseho 10% bitewe ahanini n'izamuka rya 6% ry'umusaruro w'ibikorwa by'ubwubatsi, uw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri wazamutseho 16% n'uwinganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 11%.

    Ni  mu gihe umusaruro wa serivisi wazamutseho 11% bitewe n'izamuka rya 19% ku musaruro wa serivise zo gutwara abantu n'izubwikorezi ndetse n'uwa serivise z'amahoteli n'amaresitora wo watumbagiye ku gipimo cya 80%.

    Umusaruro wa serivise z'ibigo by'imari n'ubwishingizi wazamutseho 13% uwa serivise z'ikoranabuhanga wazamutseho 17% naho serivise z'ubuzima umusaruro wazo wazamutseho 22%.

    @RBA

    The post Ubukungu bw'u Rwanda bwarazamutse-NISR appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/16/ubukungu-bwu-rwanda-bwarazamutse-nisr/

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU IHEREREYE NYARUGENGE #rwanda #RwOT

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 17/06/2022 I SAA CYENDA Z'AMANYWA (3PM) KUGEZA TARIKI YA 24/06/2022 I SAA CYENDA Z'AMANYWA (3PM).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0786061728

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-inzu-iherereye-nyarugenge

  • Mutuelle de Santé yongereye icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage baravuga ko kuba bafite ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé bituma bumva batekanye kuko mu gihe bahuye n'indwara, bivuza kare batararemba cyangwa ngo bahasige ubuzima. 

    Ni mu gihe mbere ngo byasabaga kwitabaza imiryango kugira ngo umuntu ashobore kwivuza.

    Ubwisungane magirirane mu kwivuza, bwashyizweho na Leta y'u Rwanda hagamijwe gufasha abaturage kwivuza bitabahenze.

    Bamwe mu baturage bavuga ko bubafasha kwita ku buzima bwabo, mu gihe mbere bamwe bagorwaga no kwivuza.

    Gakwaya Boniface utuye mu karere ka Gasabo agira ati 'Kuri ubu umuntu udafite Mutuelle de Santé nta buzima aba afite, wibaza ahuye n'indwara uko yabigenza, yakwivuza gute? iyo ugiye kwivuza udafite Mutuelle de Santé wishyura 100%. Muri iki gihe Mutuelle de Santé iratworohereza, mbere wafatwaga n'indwara ukifashisha umuryango kugira ngo ushobore kwivuza, byabaga ari umutwaro munini ku muryango, bajyaga mu madeni kugira ngo umuntu avurwe.'

    Uzayisenga Denise utuye mu karere ka Rwamagana ati 'Mutuelle de Santé ni impozamarira, iyo uyifite uba wifitiye icyizere, uba wumva ko ikibazo wagira warwara, warwaza abana, uba ufite amafaranga 200 ukumva ko wajya kwa muganga, mu gihe mbere umuntu yaremberaga mu rugo bitewe no kutabona amafaranga yo kwishyura kwa muganga.'

    Mutuelle de Santé: A Troubled Health Insurance Scheme â€

    Abakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) bahamya ko ikoranabuhanga mu myishyurire ryoroheje uburyo bwo gutanga imisanzu.

    Ubwo bwisungane kandi bubaha uburenganzira bwo kwivuriza ku mavuriro yose ya Leta mu gihugu.

    Kubera kumenya agaciro ka Mutuelle de Santé, abaturage bavuga ko bakora uko bashoboye kose ngo imisanzu isabwa bayitange ku gihe.

    Kuri ubu abagana ibitaro n'ibigo nderabuzima abenshi bakoresha ubwisungane mu kwivuza.

    Nko mu kigo nderabuzima cya Remera muri Gasabo, mu bantu 200 bakirwa ku munsi, 10 gusa ni bo usanga badafite Mutuelle de Santé, mu gihe mu bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro byakira buri kwezi abaturage ibihumbi 6 bivuza bataha, n'ibihumbi 2 bivuza bari mu bitaro, 95% byabo baba bafite mutuelle de Sante.

    Ibi ngo bifasha abaturage kwirinda ibyabaga intandaro yo gukomererwa n'indwara ndetse n'impfu.

    Kuva mu mwaka wa 2015 ibirebana no gukusanya imisanzu ya Mutuelle de Santé byashyizwe mu kigo cy'ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.

    Muri uwo mwaka ubwitabire bwari 73%, muri 2020 bwageze kuri 79% naho kuri ubu ni 87%.

    RSSB ivuga ko ubwitabire bwa Mutuelle de Santé y'umwaka utaha bugeze kuri 51%, mu gihe nk'iki umwaka ushize bwari kuri 23%.

    N'ubwo bimeze bitya ariko, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango ba Mutuelle de Santé muri RSSB, Ntigurirwa Deogratias avuga ko kugeza ubu hari abatarumva agaciro ko kugira mutuelle de santé.

    @RBA

    The post Mutuelle de Santé yongereye icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/16/mutuelle-de-sante-yongereye-icyizere-cyo-kubaho-mu-banyarwanda/

  • APR FC ubwo iheruka kubura igikombe yari yahu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane kuva ku isaha ya saa 12:30 PM imikino ya mbere y’umunsi wa nyuma wa shampiyona iraba yanzitse aho kuri uyu munsi hakinwa imikino 4, indi ibiri ikazaba ku wa 5 naho ku wa 6 hagakinwa indi ibiri ari na ko shampiyona ishyirwaho akadomo. Uyu munsi wa nyuma urinze ukinwa Kiyovu Sports na APR FC zose zigifite amahirwe yo kwegukana shampiyona.

    Imikino y’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona yose iratangira ku isaha ya saa 15:00 PM aho kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo Police FC iri bwakire APR FC naho i Muhanga Kiyovu Sports yakire Marine FC.

    Kiyovu Sports irakirira i Muhanga kugira ngo imikino ibere ku isaha imwe

    Inota rimwe ni ryo ryakunze gutandukana aya makipe, ni naryo kuri ubu riri gutandukanya aya makipe kuko APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63, Kiyovu Sports ikaba ku mwanya wa kabiri n’amanota 62. Umunsi ubanziriza uwa nyuma Kiyovu Sport yirangayeho kuko As Kigali yari yatsinze APR FC naho Kiyovu Sports inanirwa kwikura i Rusizi inganya na Espoir 0-0.

    Kugira ngo Kiyovu Sports yegukane igikombe cya shampiyona, irasabwa gutsinda Marine FC ikinyuranyo cy’ibitego ibyo ari byo byose, hanyuma APR FC igatsindwa cyangwa ikanganya na Police FC. APR FC yo irasabwa gutsinda Police FC ubundi ibindi byava kuri Kiyovu Sports bigateshwa agaciro.

    APR FC niyo ifite amahirwe ku gikombe 

    Umwaka w’imikino 2018-2019, APR FC yari ihanganiye igikombe na Rayon Sports aho ku munsi wa nyuma Rayon Sports yahuye na Marine FC nk’uko Kiyovu Sports iri buhure nayo, hanyuma APR FC ihure na Police FC nk’uko n’ubu iri buhure nayo. Icyo gihe byarangiye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona kuko yasabwaga gutsinda gusa kandi yarabikoze inyagira Marine FC ibitego 3-0.

    Indi mikino iri bube: Musanze FC irakira Rutsiro FC, As Kigali ikine na Etoile de L’Est Ku wa 5: Gasogi United izakira Rayon Sports, Etincelles FC ikine na Mukura. Ku wa 6: Gorilla FC izakina na Espoir FC, Gicumbi FC ikine na Bugesera FC.

    Abakinnyi batemerewe gukina.

    Sadick Sulley wa Bugesera FC

    Hakizimana Muhadjiri wa  Police FC

    Kwitonda Ally wa AS Kigali

    Akor Isah Umoru wa Espoir FC

    Mutijima Janvier wa Mukura VS&L

    Nsengiyumva Isaac wa Rayon Sports FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118189/apr-fc-ubwo-iheruka-kubura-igikombe-yari-yahuye-na-police-fc-ku-mukino-wa-nyuma-amateka-ya-118189.html

  • Abakinnyi ba APR FC batunguye umutoza mu kiganiro n’itangazamakuru bamukorera agashya #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba APR FC batunguye umutoza wabo, Adil Erradi ari mu kiganiro n’itangazamakuru bamumenaho amata banamwambika indobo.

    Byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022 ubwo APR FC yari imaze gutsinda Police FC 2-0 ihita inatwara igikombe cya shampiyona cya 2021-22.

    Ubwo umutoza Adil Erradi Mohammed yari mu kiganiro n’itangazamakuru, abakinnyi bamutunguye mu rwego rwo kumushimira no kwishimira intsinzi maze bamumenaho amazi.

    Aba bakinnyi ntibakanzwe n’uko uyu mutoza ari kuganira n’itangazamakuru ahubwo bamumennyeho amata bari bafite ndetse n’amazi yari mu ndobo maze bahita banayimwambika mu mutwe.

    Iki gikombe cya shampiyona APR FC yegukanye, ni igikombe cya 20 yegukanye mu mateka yayo, ikaba inagitwaye inshuro 3 zikurikiranya ibintu yaheruka gukora 2013-14, 2014-15, 2015-16.

    Bamutunguye bamusanga mu kiganiro n’itangazamakuru

    Bamumennyeho amazi n’amata

    Indobo bahise banayimwambika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-apr-fc-batunguye-umutoza-mu-kiganiro-n-itangazamakuru-bamukorera-agashya