
Category: Uncategorized
-
Umusirikare wa Congo yarashwe arapfa nyuma yo gutera mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utaramenyekana umwirondoro, mu masaha ya saa mbiri yinjiye ku mupaka muto uhuza Umujyi wa (…) -
Umusirikare wa Kongo yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda #rwanda #RwOT
Muri iki gitondo cyo kuwa 5, ahagana saa 9h30,Umusirikare w'igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi y'u Rwanda yinjiye mu Rwanda anyuze ku mupaka muto [ petite barrière] arasa birangira arashwe n'inzego zishinzwe umutekano z'u Rwanda.
Amakuru atangazwa n'abari I Rubavu babonye ibi biba,bavuga ko uyu musirikare yinjiye ku mupaka w'u Rwanda arasa abapolisi b'u Rwanda birangira akomerekeje umwe hanyuma nabo mu kwitabara bahita bamurasa arapfa.
Uyu musirikare wa Kongo ngo yarashe amasasu menshi yinjira,abapolisi b'u Rwanda baramwihisha uretse umwe yakomerekeje hanyuma umwe aramurasa isasu riramufata ariko akomeza kurasa nibwo undi mupolisi w'u Rwanda yamurashe mu mutwe ahita apfa nkuko amakuru abitangaza.
Nta munyarwanda n'umwe wasize ubuzima mu masasu uyu musirikare wa Kongo yarashe gusa hari amakuru avuga ko ko hari abandi bantu yarashe bakomeretse cyane ndetse ko bahise bajyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo bitabweho.
Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y'u Rwanda n'igihugu cya RDC kirushinja gufasha abarwanyi ba M23 gusa u Rwanda rurabihakana rukavuga ko icyo rushaka ari amahoro.
Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 15 Kamena 2022, ku mupaka w'u Rwanda na RDC i Goma habereye imyigaragambyo ikomeye y'Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n'igisirikare cy'igihugu cyabo, FARDC.
Leta y'u Rwanda ihakana ibirego bya DR Congo by'uko abasirikare bayo bafasha umutwe wa M23, ubu wafashe umujyi wa Bunagana ku mupaka wa DRC na Uganda.
Abategetsi b'u Rwanda ntacyo baravuga kuri ibi byanzuwe n'iyi nama, gusa bagiye bahakana gufasha umutwe wa M23.
-
Ingimbi z’u Rwanda zabonye itike y’igikombe cy’Afurika, bashiki babo biranga #rwanda #RwOT
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball, yakatishije itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika 'U-18 AfroBasket', izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva tariki 23 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2022.
Iyi kipe itozwa n’umutoza Murenzi Yves, yabigezeho nyuma y’uko yitwaye neza ikaba iya mbere mu mikino y’Akarere ka 5 'FIBA U-18 Africa Championship 2022-Zone V Preliminaries', irimo kubera I Kampala muri Uganda kuba tariki 12 kugeza 18 Kamena 2022.
Iyi kipe yashimangiye gusoza ku mwanya wa mbere itsinda umukino w’umunsi wa 4 w’iri rushanwa, yongera gutsinda Uganda yakiniraga mu rugo, amanota 72 kuri 59.
Muri uyu mukino wabaye ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, amakipe y’u Rwanda na Uganda yasoje agace ka mbere inganya amanota 15-15, yongera kunganya mu gace ka kabiri amanota 18-18, ari nako bombi bagiye kuruhuka ari amanota 33-33.Ikipe y’u Rwanda yaje kwitwara neza maze itsinda agace ka 3, ku manota 16-9 ndetse n’aka kanyuma (4), ku manota 23-17, yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 13.
Sano Rutatika Dick, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino n’amanota 21.Ikipe y’u Rwanda ikaba isigaje gukina umukino usoza iri rushanwa uzayihuza na Tanzania kuri uyu wa Gatandatu 18 Kamena 2022. Ni mu gihe undi mukino usigaye uzaba uhuza Tanzania na Uganda, wo uraba kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Kamena 2022.
U Rwanda rwari rwatangiye neza rutsinda Uganda mu mukino wa mbere, 59 kuri 38, wabaye tariki 13 Kamena 2022, ni mbere y’uko itsinda Tanzania mu mukino wa kabiri amanota 73 kuri 57, wabaye tariki 15 Kamena 2022.Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere n’amanota 6 kuri 6, Uganda iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 mu mikino 3, naho Tanzania ni ya 3 n’amanota 2 mu mikino 2.
Ku rundi ruhande, ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18, yo ntabwo yitwaye neza kuko yatsinzwe imikino 3 yose imaze gukina. Mu mukino wabaye ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yatsinzwe na Tanzania bigoranye kuko hitabajwe iminota y’inyongera ku manota 86-79. Yari yatangiye itsindwa na Tanzania kandi ku manota 50-40, yongera gutsindwa na Uganda ku manota 71 kuri 50.
Ikipe y’u Rwanda ikaba izasoza imikino yayo ihura na Uganda kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022.
Mbere y’uko ikina umukino wa usoza iri rushanwa, ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 3 n’amanota 3, Uganda ni iya kabiri n’amanota 4 iyanganya mu mikino 2 naho Tanzania ni ya mbere n’amanota 5 mu mikino 3 imaze gukina. Tanzania na Uganda zizishako izahagararira aka karere mu mikino y’Afurika.
U Rwanda rwitwaye neza rubona itike y’igikombe cy’Afurika mu ngimbi
Abangavu b’u Rwanda batsinzwe na Tanzania -
Isoko ry’abakinnyi: Bayern Munich yemeye kurekura Lewandowski, Paul Pogba ku muryango wa Juventus #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi i Burari rirakomeje, nko mu gihugu cy’u Bwongereza isoko ryafunguye ku mugaragaro tariki ya 10 Kamena 2022, ikipe ya (…)
-
Umusifuzi yariye iminwa, perezida wa Rwamagana ashyira akazi mu kaga â Ibitaravuzwe byanatumye FERWAFA yisubiraho #rwanda #RwOT
Nyuma y’uko umusifuzi ariye iminwa imbere ya komisiyo ishinzwe amarushanwa, izuba ryongeye kurasira kuri Rwamagana City maze FERWAFA yisubiraho ku mwanzuro yari yayifatiye wo kuyitera mpaga bayishinja gukinisha umukinnyi wari wujuje amakarita 3 bigaha amahirwe AS Muhanga yo gukomeza muri ½.
Rwamagana City yatomboye gukina na AS Muhanga muri ¼ cy’igikombe cy’icyiciro cya kabiri, umukino ubanza wabaye tariki ya 4 Kamena 2022 ubera i Rwamagana maze AS Muhanga itsinda 1-0.
Umukino wo kwishyura wabaye tariki ya 8 Kamena 2022 ubera i Muhanga maze Rwamagana itsinda 2-1 biba 2-2 mu mikino yombi, ariko Rwamagana ikomeza kubera ko yatsinze ibitego byinshi hanze.
Tariki ya 9 Kamena 2022 AS Muhanga yahise irega Rwamagana City muri FERWAFA kubera ko mu mukino ubanza ngo hari umukinnyi wa Rwamagana City witwa Mbanze Josua wakinnye afite amakarita 3 y’imihondo.
FERWAFA ikaba yarahise imenyesha amakipe yagomba gukina imikino ibanza ya ½ yagombaga kuba tariki ya 11 Kamena ko isubitswe igomba kuba uyu munsi tariki ya 14 Kamena 2022 kubera ko hari amakipe yatanze ikirego.
Tariki ya 13 Kamena 2022 nibwo bamenyesheje Rwamagana City ko yatewe mpaga kubera umukinnyi wabo wakinnye afite amakarita 3 y’imihondo, iyi kipe nayo yari yabyumvise mbere mu itangazamakuru yahise yihutira kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko ibyo bavuga ari ibinyoma.
Ubu bujurire bwa Rwamagana City Rwamagana bwasabaga ko FERWAFA yabemerera bakaha email na raporo y’umwimerere by’umusifuzi na komiseri igaragaza ko Mbanze Josua yahawe ikarita y’umuhondo yuzuza ikarita ya 3 ku mukino wa Nyagatare tariki ya 22 Gicurasi 2022 kuko abakinnyi bayihawe ari batatu, Uwayezu Jean de Dieu, Muganuza Jean Pierre na Habineza Samuel, byatumye umukino wa AS Muhanga yari yahawe amahirwe yo gukomeza na Interforce FC usubikwa.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo akanama gashinzwe amarushanwa kateranye maze gasuzuma ubujurire bwa Rwamagana City maze gahita gatesha agaciro ikirego cya AS Muhanga.
Cyaba cyari icyemezo cyafashwe n’umuntu ku giti cye?
Bivugwa ko nyuma y’uko AS Muhanga itanze ikirego akanama gashinzwe amarusanwa katigeze gaterana ahubwo umunyabanga wa FERWAFA yabimenyesheje Gasana Richard ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA ndetse anamuba raporo yashingiweho. Muhire Henry ni ko guhita yandika ibaruwa itera mpaga Rwamagana City.
FERWAFA yirengangije nkana ibyo yabwiye Rwamagana City
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rwamagana City buri cyiciro yahamgaragara muri FERWAFA ikayibaza amakarita abakinnyi bayo bafite, hari mu rwego rwo guhuza iyo raparo n’iyo ikipe ifite.
Binavugwa ko mbere y’umukino ubanza wa ¼ na AS Muhanga, Rwamagana City yabajije muri FERWAFA bababwira ko nta kibazo na kimwe abakinnyi babo bafite.
Nyuma y’uko babwiwe ko Josua afite amakarita 3, yanasabye ko bajya muri MTN (nubwo bigoranye) bakabaha ibiganiro bagiranye na FERWAFA mbere y’umukino wa AS Muhanga.
Umuyobozi wa Rwamagana City yashyize umwanya we mu kaga
Uwimana Nehemie, umuyobozi w’ikipe ya Rwamagana City, yarahiriye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ndetse n’Intara ko barenganyijwe bagomba kumufasha bakarenganurwa.
Ubu buyobozi bwamubwiye ko FERWAFA ivuga ko ifite ibimenyetso by’uko Mbanze Josua afite amakarita 3 y’imihondo, Nehemie wari wanze kuva ku izima, yabajijwe uko bizagenda nibaramuka basanze arimo kuburana amahugu, na we abasezeranya ko iyo uwo mukinnyi aba afite ayo makarita batari kujya mu manza ndetse ko nibasanga babeshya we azahita ava ku buyobozi bw’ikipe ya Rwamagana City, maze Intara y’Iburasirzuba n’Akarere ka Rwamagana binjira muri iki kibazo.
Rwamagana City yatewe ubwoba
Nyuma yo kujurira iki cyemezo, bivugwa ko komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yateye ubwoba Rwamagana City bayibwira ko ibyo irimo itabizi kuko raporo bafite igaragaza ko uyu mukinnyi wabo afite amakarita 3 y’umuhondo.
Raporo zaranyuranye, umusifuzi arya iminwa maze Rwamagana City irarenganurwa
Raporo ifatika (hard) ya komiseri yagaragazaga ko kuri uyu mukino wa Nyagatare, Mbanze Josua yabonye ikarita y’umuhondo ituma yuzuza amakarita 3 y’umuhondo ariko nk’uko Rwamagana yari yasabye raporo y’umwimerere yohererejwe komisiyo ishinzwe amarushanwa mu buryo bwa email basanze uyu mukinnyi atari mu bahawe ikarita.
Ibi byatumye hitabazwa umusifuzi bakunda kwita Java wasifuye uyu mukino maze abazwa raporo yo kuri uyu mukino, yariye iminwa abura icyo asubiza avuga ko yibagiwe kuyikora ni mu gihe raporo ya komiseri we yari yohereje yagaragaza ko Mbanze Josua atari mu bakinnyi bahawe ikarita kuri uwo mukino.
Icyari gisigaye ni uko aka kanama nyuma yo kubura ibimenyetso, kafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ikirego cya AS Muhana maze Rwamagana City ikaba ari yo izakina ½ na Interforce FC, igihe umukino uzabera kikazatangazwa vuba.
Rwamagana City yatsinze urubanza -
#Basketball: Ikipe y’Igihgu y’abatarengeje imyaka 18 yabonye itike y’Igikombe cya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18, mu mikino wa Basketball iri mu mikino yo gushaka itike (…)
-
Imana ishimwe ko itajya inkoza isoni ku munsi wanjye – Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre #rwanda #RwOT
Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yashimiye Imana ko yamuhaye impano ikomeye ku munsi w’isabukuru ye yegukana igikombe cya shampiyona.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022, umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yari yagize isabukuru y’amavuko, bikaba byarahuranye n’uko yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2021-22, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0.
Ishimwe Pierre yabwiye ISIMBI ko ari iby’agaciro gakomeye kuri we ndetse ko Imana itajya kumukoza isoni ku isabukuru ye kuko n’umwaka ushize ayigira, bari bakinnye na Rayon Sports bayitsinda 1-0.
Ati “Ni iby’agaciro, ndabyishimiye cyane, bimaze kuba kabiri ubushize twari twakinnye na Rayon Sports mu Bugesera ku isabukuru yanjye ndatsinda, ubu noneho bihuriranye dutwara n’igikombe, Imana ishimwe ko itajya inkoza isoni ku munsi wanjye.”
Akomeza avuga ko uyu mwaka w’imikino ari umwaka wakomereye APR FC cyane bitewe n’uko yatakaje abakinnyi bakomeye ariko akaba ashima Imana ko bawitwayemo neza.
Ati “Ni umwaka w’imikino utari woroshye, njye na bagenzi banjye ntibyari byoroshye harimo abakinnyi bashya dutakaje abandi bakuru kandi bakomeye, rero byabanje kudutonda, benshi ntabwo bumvaga ko APR FC yatwara igikombe ifite abakinnyi bato bangana gutya ariko tuberetse ko APR FC ihora ari ikipe ikomeye cyane.”
Ishimwe Pierre ni umunyezamu ukiri muto utanga icyizere, yazamuwe muri APR FC nkuru mu mwaka w’imikino hagati wa 2019-2020, umwaka wawakurikiyeho wa 2020-21 nibwo yaje kwigarurira umwanya ubanza mu izamu rya APR FC, kugeza uyu munsi akaba ari we nimero ya mbere mu izamu ry’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Ishimwe Pierre (30) yashimiyimana ko itajya imukoza isoni -
#COVID19: Abanduye 29 barimo 26 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 29, bakaba babonetse mu bipimo (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-29-barimo-26-babonetse-i-kigali
-
Ronaldo na Rodriguez ibyishimo ni byose aho bari muri Majorca – YEGOB #rwanda #RwOT
Christiano Ronaldo ndetse n'umugore we bagaragaye bari kwishimira ibiruhuko barimo ku bwato bwabo bufite agaciro ka miliyoni 5.5 z'amayero.
Mu mwaka wa 2020, Christiano Ronaldo akaba aribwo yaguze ubwato buhenze bupima feet 88 bwa Azmut Grande.
Christiano na Georgina bari hamwe n'abana babo Christiano Ronaldo Jr, Eva, Matteo, Alana, Martina, ndetse n'undi mwana baherutse kwibaruka witwa Bella w'amezi abiri.
Uyu muryango ukaba uri kurira isi mu bwato bw'akataraboneka buri mu nyanja yegereye imisozi ya Tramuntana muri Espanye.
Ubu bwato bukaba bufite ibyumba bitanu ndetse n'ubwogero butandatu bufite ibisabwa byose.
Source : https://yegob.rw/ronaldo-na-rodriguez-ibyishimo-ni-byose-aho-bari-muri-majorca/
-
Igikombe cyari cyarabaye kimveho birangiye kibonye nyiracyo – YEGOB #rwanda #RwOT
Cyari igihe kingana n'umwaka urenga amakipe arimo arwanira igikombe cya shampiyona ndetse amwe agaragaza imbaraga zidasanzwe gusa ariko birangiye nyiri ukunywa amazi ayanyoye.
APR FC itozwa n'umutoza Mohammad Erradi Adil, itsinzwe imikino ine yonyine nyuma y'uko yari imaze imikino 50 idatsindwa ikaza gukorwa mu nsina z'amatwi na Mukura FC.
APR FC itwaye igikombe cya 20 kuva yashingwa nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ikaba ari nayo kipe mu Rwanda ifite ibikombe bya shampiyona byinshi.
APR FC itwaye igikombe itsinze police ku mukino wa nyuma ibitego bibiri ku busa aho icya kabiri cyatsinzwe na Barafinda ku munota wa nyuma ndetse kiyovu sports yari ihanganye na APR FC nayo yatsinze Marine FC ibitego bibiri ku busa.
Erradi Adil atwaye igikombe cye cya gatatu kuva yagera mu Rwanda ntawundi mutoza uzi uko igikombe gisa ndetse kugeza magingo aya bari no kuri fial y'igikombe cy'amahoro aho bazakina na AS Kigali.
Source : https://yegob.rw/igikombe-cyari-cyarabaye-kimveho-birangiye-kibonye-nyiracyo/