Category: Uncategorized

  • Amacenga hagati ya Kigali na Kinshasa : Ingabo za EAC zizoherezwa muri Congo RDF ntiyahawe ikaze #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Congo yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 nyuma y’umunsi umwe hasohotse itangazo cya Uhuru Kenyata rivuga ko yemeje ko ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize EAC zijya kurandura imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    DRC ivuga ko yishimiye iki cyemezo cya Uhuru Kenya cyo koherezayo ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize EAC zikajya guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, yavuze ko uyu mutwe ndetse n’u Rwanda bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye.

    Iri tangazo rivuga ko bishimiye iyoherezwa ry’ingabo za EAC, rikomeza rigira riti 'Turimeza ko tutazemerera u Rwanda kugira uruhare muri iri tsinda ry’ingabo zihuriweho.'

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ibi mu gihe u Rwanda rwatangaje ko ruzatanga ingabo zizajya muri iri tsinda rihuriweho rya EAC zizoherezwa muri DRC.

    Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererana, Prof Nshuti Manasseh, yemeje ko u Rwanda na rwo ruzatanga umusanzu muri ibi bikorwa by’ingabo za EAC zizajya kurandura imitwe yitwaje intwaro muri DRC.

    Prof Nshuti Manasseh kandi yemeje ko Ibihugu byombi biteganya kuganira ku buryo byakemura ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi ndetse ko Abakuru babyo bateganya guhurira mu biganiro byo gushaka umuti.

    Ingabo z’u Rwanda zitifuzwa na DRC, ni zimwe zikomeje kuba ubukombe mu kugarura amahoro mu Bihugu bitandukanye ku Isi aho zihangana n’imitwe yitwaje intwaro zikayitsinsura mu gihe gito.

    Kuri uyu wa Gatanu kandi, hagati y’u Rwanda na DRC hongeye kuba igikorwa cy’ubushotoranyi aho umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda arasa abaturage bariho bambukiranya umupaka ndetse n’abapoliri bawurinda, agakomeretsamo bamwe, bigatuma Umupolisi w’u Rwanda na we amurasa agahita apfa.
    Amagambo y’urwango n’ibikorwa byo guhiga, gucunaguza, guhohotera no kwica abavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bikomeje gukaza umurego. Nyuma y’aho M23 na FARDC byubuye imirwano, byahumiye ku mirari ku buryo hatagize igikorwa bishobora kubyara ‘Jenoside’.

    Muri iyi minsi iyo ukurikiye imbwirwaruhame z’abayobozi batandukanye muri politiki n’inzego z’umutekano za RDC, ntuburamo imvugo z’urwango n’ubutumwa bisembura abaturage ngo bange bagenzi babo b’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ndetse n’u Rwanda muri rusange.

    Icyita rusange ni uko ngo bashyigikira uwo bita umwanzi ari we M23 ihanganye n’igisirikare cya FARDC. Izi mvugo zihembera ubwicanyi mu isura ya Jenoside ntizihwema gukurikirwa n’ibikorwa bibi ari yo mpamvu abatari bake bakomeje kubirwanya no kuburira ababifite mu nshingano ngo bagire icyo bakora ngo ‘hato ibyabaye mu Rwanda bitimukira muri RDC’.

    Hambere aha umupolisi mukuru yarihanukiriye asaba abaturage gufata umuhoro bakarwanya ‘abanzi’ babo. Ati”…Buri wese nashake umupanga cyangwa ikindi cyakwica umuntu, iyi ntambara nibe iya rubanda…”

    Uwavuga ko ubu uwitwa ‘Umututsi’ cyangwa usa nabo afite ibyago muri RDC ntiyaba abeshye. Ku mbuga nkoranyambaga, guhiga abatutsi bose ni yo ntero, ikibabaje cyane ni uko himitswe umuco wo kudahana ku babikora.

    Ejobundi uwitwa Jules Kalubi Munyere ubarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi ari ahitwa 'Parlement Debout', yareruye ahamagarira abaturage kwica abatutsi no guhiga uwo ari we wese ufite izuru rirerire.

    Aya magambo yibutsa neza ayakoreshwaga na radiyo rutwitsi, RTLM mu Rwanda, hari abasanga nakomeza azabyara indi jenoside mu Karere k’Ibiyaga bigari nk’iyabaye mu 1994.

    Hari uwitwa Makolomabele ati “Nilotiques’ [abavamahanga] nta mwanya bafite mu ba Bantous, buri mu bantous agomba kwica nibura ‘nilotique’ umwe mu buzima bwe. Aya magambo asa neza n’ayakoreshejwe na Leon Mugesera avuga ko ‘abatutsi bazasubizwa iyo baturutse’.

    Umwe mu baturage ati “Umutekano wacu ntabwo umeze neza batuziza u Rwanda, batuziza M23 kandi tutayizi, tudakorana, tutari abanyarwanda, turi abanye-Congo kimwe n’abandi”.

    Yongeyeho ati “Dufite abasirikare ba FARDC b’abanyamulenge b’Abatutsi bafatanyije na FARDC kurwanya M23 ariko abaturage tukabigiramo ingaruka tugafungwa, kugeza ubu hari ahantu utanyura”.

    Amagambo yo kubwira abavuga Ikinyarwanda ko batabashije kubica mu 1998 ngo babamare, bakabateguza ko aya ari amahirwe yo kubamara abonetse, ni zimwe mu mvugo ziganje muri RDC.

    Kwica, gutoteza no guhohotera biri kandi mu gisirikare cya leta ni nyuma y’aho mu minsi ishize bamwe mu bayobozi ba Congo cyane cyane mu gisirikare, batangarije ko bagiye gutangira guhiga bukware abitwa ibyitso by’u Rwanda bacengeye mu gisirikare cya FARDC.

    Ingero ni nyinshi, hari Col Mushagalusha Birhuman Alias Tera Novo yarashwe na bagenzi mu gace ka Kibati muri Teritwari ya Nyiragongo bamukekaho gukorana n’umutwe wa M23 bahanganye mu ntambara.

    Hanagaragaye amashusho agaragaza umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt. Colonel witwa Bageni akurubanwa yinjizwa nabi mu modoka ya polisi ashinjwa kuba asa n’Abatutsi. Uyu yaje kurekurwa nyuma yo kugenzura ko atari umututsi.

    Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bazahura mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

    Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh kuri uyu wa Gatanu mu nama yahuje bamwe mu bayobozi muri Guverinoma n’Abanyamakuru.

    Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze iminsi urimo igitotsi gishingiye ku birego Ibihugu byombi bishinjanya byanatumye DRC ifata ibyemezo bikarishye bisa nk’ibihano ku Rwanda.

    Inama y’Akanama gakuru k’umutekano ka DRC yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi yafashe ibyemezo birimo gusaba Guverinoma y’iki Gihugu guhagarika amasezerano yose ifitanye n’u Rwanda.

    Ni imyanzuro yaje yiyongera ku kindi cyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege za RwandAir zerecyeza mu byerecyezo bitandukanye bijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Prof Nshuti Manasseh avuga kuba DRC yahagarika amasezerano ifitanye n’u Rwanda byahungabanya byumwihariko ubucuruzi busanzwe buri hagati y’Ibihugu byombi ariko ko igikenewe ubu ari ibiganiro kandi ko biteganyijwe.

    Ati 'Hari inama nyinshi ziteganyijwe [si ngombwa kuzivugira hano] zizahuza Abakuru b’Ibihugu byacu zose zigamije gushaka umuti hagati y’Igihugu cyacu hamwe na DRC, ubwo igihe nikigera na zo zizatangazwa kandi izi nama kenshi zizana ibisubizo.'

    Avuga ko u Rwanda rudafite umugambi na muto w’intambara, kuko isenya aho kubaka kandi ari byo u Rwanda ruhora rwifuza.

    Ati 'Intambara ntabwo ari wo muti, iyo mushaka igisubizo mugomba kuganira mukumva uko ikibazo giteye mukagishakira umuti bitagombye ko abantu bafata intwaro kuko intwaro ntabwo zizana igisubizo, akenshi zitera ibindi bibazo.'

    Prof Nshuti Manasseh avuga ko kugira ngo umuti w’ibi bibazo uboneke bisaba ko impande zombi zicyumva neza kandi ko ntahandi zacyumvira atari mu biganiro.

    Ati 'Rero Abakuru b’Ibihugu byacu bazahura iki kibazo bakiganireho bagishakire umuti nkuko twaganiriye no ku bindi bibazo byinshi muzi kandi tukabibonera umuti.'

    Mu minsi ishize ubwo ibibazo byari bikomeje gututumba nyuma yuko Igisirikare cya Congo gishimuse Abasirikare babiri b’u Rwanda, Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola uri guhuza Ibihugu byombi, yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu byombi, ndetse anemeza ko abakuru b’Ibihugu bazahurira mu nama ku itariki izatangazwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amacenga-hagati-ya-Kigali-na-Kinshasa-Ingabo-za-EAC-zizoherezwa-muri-Congo-RDF-ntiyahawe-ikaze

  • Abanyekongo ntibemeranya n’u Rwanda ku mubare w’abaguye mu iraswa ryo kuri Petite Bariyeri #rwanda #RwOT

    Radio Okapi yavuze ko abapolisi babiri (2) n’umusivili umwe b’Abanyarwanda bahise bahaburira ubuzima, mu gihe umusirikare wa FARDC wari yinjiye mu Rwanda arasa yahise araswa n’abashinzwe umutekano bo mu Rwanda bahita bamwica.

    Abasivili babiri bakomerekeye muri iki gikoirwa, bahise bajyanwa kwa muganga nkuko byakomeje bivugwa na Radio Okapi.

    Icyakora uruhande rw’u Rwanda rwo rwatangaje ko Umusirikare wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) wari ufite imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 yinjiye mu mupaka w’u Rwanda agatangira kurasa urufaya rw’amasasu mu baturage.

    Uyu musirikare wagarukiye nko muri metero 25, yarashe Abapolisi 2 bari bari gucunga umutekano hamwe n’umwe mu bakozi bo mu mupaka bose bakaba bahakomerekeye, ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Gisenyi.

    RDF kandi yahamagariye ababishinzwe gukemura ibibazo nyambukiranyamipaka (EJVM) kuza gukora iperereza kuri ubu bushotoranyi bukabije.

    Kugeza ubu umurambo w’uyu musirikare wamaze gushyikirwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.

    Ubu bushotoranyi bumaze iminsi bwigaragaza kuko imyigaragambyo imaze iminsi ibera hafi y’imipaka y’u Rwanda na Congo ivuga ko irwanya u Rwanda .

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abanyekongo-ntibemeranya-n-u-Rwanda-ku-mubare-w-abaguye-mu-iraswa-ryo-kuri-Petite-Bariyeri

  • APR FC yahawe igikombe gifite agaciro k’ibihumbi 750 #rwanda #RwOT

    Igikombe APR FC yashyikirijwe nyuma yo kwegukana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22, cyaguzwe ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 16 Kamena 2022 nibwo APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona n’amanota 66 irusha Kiyovu Sports ya inota 1.

    Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye isoko rimwe mu maduka acuruza ibikoresho bya siporo mu Rwanda kuzana igikombe kizahabwa ikipe izegukana shampiyona, ni mu gihe ibyari mu gihugu byose bari babirebye ntibabishima.

    Kubera ko umunsi wa nyuma wa shampiyona wageze kandi ari APR FC na Kiyovu Sports zose zigifite amahirwe, iri duka ryasabwe kuzana ibikombe 2 nk’uko umwe mu bantu ba hafi muri FERWAFA yabibwiye ISIMBI.

    Nk’uko FERWAFA yari yabitangaje mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022, ni uko i Muhanga habereye umukino wa Kiyovu Sports na Marines hari igikombe ndetse n’i Nyamirambo ku mukino wa APR FC na Police FC hari ikindi, gusa ngo imiterere y’ibi bikombe ntiyari imwe.

    Byaje kurangira APR FC icyegukanye maze icyari i Muhanga cyo kijya mu bubiko bwa FERWAFA cyane ko yari yamaze kukishyura.

    Kubera ko iki gikombe FERWAFA yatinze kugitumizaho, bikaba ngombwa ko uwagishatse yagishatse vuba vuba akanakizana mu buryo bwihariye kitari mu bindi bicuruzwa yaranguye, byatumye gihenda FERWAFA aho cyageze mu Rwanda gihagaze ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda (ni igikombe APR FC yahawe gusa).

    Ndetse amakuru avuga ko ugereranyije n’ibikombe byagiye bitangwa mu myaka itambutse ari cyo gikombe gihenze ndetse kinafite ishusho nziza.

    Uretse iki gikombe kandi, APR FC yakegukanye yashyikirijwe sheki ya miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Iki gikombe nicyo APR FC yahawe, gihagaze ibihumbi 750 Frw

    Iki gikombe ni cyo gihenze mu bikombe gitanzwe muri iyi myaka itambutse

    Ni igikombe cya 3 kikurikiranya APR FC yegukanye

    Icy’umwaka ushize ni uku cyari kimeze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yahawe-igikombe-gifite-agaciro-k-ibihumbi-750

  • Young Grace ashyize hanze amafoto ateye ubwuzu y’umwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 nibwo umuhanzi Young Grace yanyarukiye kuri instagram maze asangiza abamukurikira amafoto ateye ubwuzu y'umwana we witwa Diamanté.

    Muri aya mafoto umwana wa Young Grace akaba yari yambaye imishanana yaberewe cyane.

    Source : https://yegob.rw/young-grace-ashyize-hanze-amafoto-ateye-ubwuzu-yumwana-we/

  • RDC yitabaje Boris Johnson mu kibazo cyayo n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubu busabe bwa RDC kuri Boris Johnson bukubiye mu itangazo rigenewe itangazamakuru Minisiteri y'Itumanaho n'Itangazamakuru muri iki gihugu yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Kamena 2022.

    Muri iri tangazo, Guverinoma ya RDC itangira ivuga ko 'yafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano yose y'ubutwererane yari ifitanye n'u Rwanda nka kimwe mu byemezo byafatiwe mu nama idasanzwe y'umutekano.'

    Guverinoma ya Congo ikomeza ivuga ko ihangayikishijwe n'ikibazo cy'umutekano muke kiri mu Burasirazuba biturutse ku Mutwe wa M23 wubuye imirwano kandi ukaba ushyigikiwe n'u Rwanda.

    Iti 'Umutwe w'iterabwoba wa M23 ushyigikiwe n'u Rwanda wigaruriye Umujyi wa Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, wishe umwana umwe ndetse utuma ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.'

    'Ikibazo cy'umutekano mu Burasirazuba kiragenda kirushaho kuba kibi, ahanini bitewe n'uko u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bwacu bukize kuri Zahabu, Coltan na Cobalt kugira ngo rucukure aya mabuye mu nyungu zarwo. Iyi ni intambara y'ubukungu duhanganiyemo umutungo kamere, iri kurwanwa n'umutwe w'iterabwoba w'u Rwanda.'

    Guverinoma ya Congo yavuze ko Perezida w'iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi, ari kugerageza kuvugana n'abayobozi bo mu Karere kugira ngo bamwumvikanishe n'u Rwanda ndetse M23 ive mu bice yafashe.

    Iti 'Dufite uburenganzira bwo gusaba ko abaturanyi bacu bubaha ubusugire n'imipaka by'igihugu cyacu. Abanye-Congo barashaka amahoro n'umutekano ku butaka bwabo. Turasaba ko abafatanyabikorwa bacu mpuzamahanga, muri Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika by'umwihariko u Bwongereza kwamagana ibi bikorwa ndetse bagasaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwacu.'

    'Hashingiwe ku masezerano ya miliyoni 150$ u Bwongereza buherutse kugirana n'u Rwanda ku bijyanye n'abimukira, twizeye ko Minisitiri w'Intebe Boris Johnson azabasha gukoresha imbaraga afite.'

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye ko ibi Boris Johnson yazabishyira mu bikorwa ubwo azaba yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth izabera i Kigali mu cyumweru gitaha.

    Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23, rwo rwakomeje kubihakana rugaragaza ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w'iki gihugu cy'igituranyi.

    Amakuru y'uko Ingabo z'u Rwanda zaba ziri muri RDC cyangwa iki gihugu gishyigikira M23 aherutse guhakanwa n'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugararura amahoro muri iki gihugu, Monusco, ziherutse gutangaza ko nta kimenyetso cyerekana ko abasirikare b'u Rwanda bari yo.

    Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, ubwe aherutse kwitangariza ko nta gihugu na kimwe kibaha ubufasha ko ahubwo bishakamo amikoro yose ashoboka ngo babone intwaro.

    Yavuze ko intwaro bakoresha muri uru rugamba, harimo izo bari barahishe ubwo bahungaga mu 2013, izo bagura n'Ingabo za Congo cyangwa se izo basahura mu mirwano.

    Mu kugura intwaro, yavuze ko hari nubwo biba ngombwa ko bagurisha inka n'inzu zabo. Ati 'Twakoze muri Guverinoma, dufite amafaranga. Dutanga byose byacu kuri iki gikorwa cy'ingenzi. Tugurisha inka zacu, inzu, imodoka.'

    Ngoma yatangaje ko Congo ifite ibibazo byinshi bikomeye ko ari nayo mpamvu bafashe intwaro, bakiyemeza gushaka uburyo babikemura.

    Ati 'Abanyapolitiki bafashe bugwate igihugu. Bafata igihugu nk'ikibuga cyabo. Abaturage bafite ibibazo, gereza ni ahantu ho gupfira, nta mihanda ihari, mu burezi nta kigenda, mu bitaro nta miti.'

    Willy Ngoma yavuze ko amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma ya Congo n'Umutwe wa M23 atigeze yubahirizwa. Yavuze ko kuva mu 2013 yasinywa, bategereje bihanganye aho bari mu buhungiro, bigeze mu 2017 nta kirakorwa bafata umwanzuro wo gusubira mu mashyamba.

    Ati 'Mu myaka itanu twamazeyo, ntabwo twigeze duhungabanya uwo ari we wese. Twabwiye Guverinoma ko twataye imiryango yacu mu gihe cy'imyaka icumi, ko mu buhungiro, uburyo tubayeho tudashobora kubwihanganira, ko yadufasha tukagaruka mu gihugu cyacu. Barabyanze.'

    RDC yongeye kuzamura ibirego bishinja u Rwanda gushyigikira M23 nyuma y'uko uyu mutwe wongeye kubura imirwano ndetse ukaba umaze kwigarurira ibice bitandukanye birimo na Bunagana.

    RDC yitabaje Boris Johnson mu kibazo cyayo n'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yitabaje-boris-johnson-mu-kibazo-cyayo-n-u-rwanda

  • RDC yanze ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda mu kugarura amahoro mu burasirazuba – #rwanda #RwOT

    Ku wa 15 Kamena 2022 ni bwo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), yasabye ko gushyiraho Umutwe w'Ingabo z'Akarere byashyirwamo imbaraga maze zikoherezwa kugarura amahoro muri RDC nk'uko byemejwe mu Nama y'Abakuru b'Ibihugu yabereye muri Kenya muri Mata uyu mwaka.

    Nyuma y'iki cyifuzo cya Perezida Kenyatta, kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasohoye itangazo ivuga ko icyishimiye ariko idashaka ko abasirikare b'u Rwanda bazaba mu bagize uyu mutwe uzoherezwa muri RDC.

    Iti 'Guverinoma ya Congo yakiranye yombi igitekerezo cyatanzwe na Perezida Kenyatta ejo hashize cyo kohereza ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu kugarura umutekano mu bice byigaruriwe na M23 n'u Rwanda, ariko turashimangira ko tutazemera uruhare rw'u Rwanda muri uyu mutwe w'ingabo uhuriweho.'

    Guverinoma ya RDC yatangaje ibi mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko rwiteguye gutanga ingabo muri uyu mutwe uhuriweho n'Akarere.

    Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko gushyiraho uyu mutwe w'ingabo ari igikorwa cyemejwe n'abakuru b'ibihugu, ndetse “urugendo rwaratangiye rwo kuzishaka.”

    Yakomeje ati “U Rwanda nk'umunyamuryango nta kuntu rutatanga ingabo, ngira ngo umutekano twese uratureba, ari u Rwanda, ari ibindi bihugu bihana imbibi na RDC, rero ngira ngo vuba aha ngaha izi ngabo zizafata akazi ko kurinda umutekano muri aka Karere.Twizera ko umutekano uzasubira ku murongo, ni uko bimeze.”

    Uyu mutwe w'ingabo uzoherezwa muri Ituri muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo bidatinze, mu rwego rwo kugarura amahoro binyuze mu bufasha uzaha ingabo za Congo kandi ukazafatanya na MONUSCO.

    Uzakorana bya hafi n'inzego z'ubuyobozi mu gihugu mu bikorwa byo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abari mu nyeshyamba.

    Biteganyijwe ko abayobozi b'ingabo z'akarere bazahurira i Nairobi ku Cyumweru, tariki 19 Kamena 2022, mu myiteguro ya nyuma yo kohereza izi ngabo.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/congo-yanze-ubufasha-bw-ingabo-z-u-rwanda-mu-kugarura-amahoro-mu-burasirazuba

  • MTN Rwanda yasoje ibikorwa byo gufasha abababaye, itanga mudasobwa ku biga mu Agahozo Shalom – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa gisanzwe ari ngarukamwaka ariko cyari cyarasubitswe kubera Covid-19. Ubusanzwe kimara iminsi 21 aho buri mukozi wa MTN n'abayobozi bayo bafata amasaha umunani mu yo bakora bakigomwa akazi bakajya kwita ku batishoboye.

    Kuri iyi nshuro cyasojwe nyuma y'iminsi 17 kubera n'imyiteguro y'Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth, CHOGM ariko abakozi ba MTN Rwanda bagerageje kubana n'abanyeshuri bo mu Agahozo Shalom nibura buri wese yakoresheje amasaha umunani.

    Ubuyobozi bwa MTN Rwanda buvuga ko igihe cy'igikorwa cya Y'ello Care MTN muri uyu mwaka nibura abakizi bagera kuri 20 buri munsi baganaga muri Agahozo Shalom bakabana na bo mu bikorwa bitandukanye birimo no kubigisha isomo ry'ikoranabuhanga.

    Kimwe mu bikorwa nyamukuru byatekerejweho ni ugutanga amasomo ajyanye n'ikoranabuhanga, ubujyanama ku banyeshuri bugamije kwerekana inzira nziza yo kunyuramo, gutera ibiti muri iki kigo no gusiga amarangi ku nyubako zacyo. Mu gusoza iki kigo kikazagenerwa mudasobwa 15.

    Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n'izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko bategura iki gikorwa ngo abakozi b'iyi sosiyete bagire uruhare mu gufasha abandi.

    Ati 'Ni igikorwa abakozi bose ba MTN Group bagiramo uruhare bigomwe amasaha yabo umunani mu kwegera abaturage biciye muri gahunda zigamije kuzamura imibereho yabo.'

    'Ni ugufasha abaturage tubagenera ku byo twabonye, rero iyo hajemo ubufasha kuri ya miryango cyangwa ba bantu bafite ubushobozi buke bakabona ubufasha. Uyu mwaka twari tugamije gutanga ubumenyi mu ikoranabuhanga, kuganira na bo ku ndoto zabo muri rusange no gufatanya mu bikorwa byabo by'ubuzima bwa buri munsi.'

    Numa yagaragaje ko intego bari bafite basubukura ibi bikorwa byabo nyuma y'imyaka ibiri bidakorwa babashije kuzigeraho kandi ko bahisemo gukorera muri iki kigo cy'amashuri kugira ngo bifatanye na bo.

    Ati 'Hano haba abana baturuka mu miryango itishoboye, kuhaza bingana n'uko wari kunsanga i Nyamasheke cyangwa Bweyeye. Twatoranyije aha kuko na bo ubwo bufasha barabukeneye.'

    Umukozi mu Agahozo Shalom akaba n'Umuyobozi uhagarariye Amahugurwa y'Abarimu ku rwego rw'Igihugu, Kagimbura Aloys, yashimye MTN Rwanda ifata umwanya ikajya kwita kubabaye bibereka ko hari abantu babitayeho kandi ko baba batanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rw'ejo.

    Ati 'Abakozi ba MTN bahaye ubumenyi urubyiruko rwa Agahozo Shalom, hari kandi n'ubufasha twabonye mu cyiciro cy'imyidagaduro kuko badufashije kuvugurura ibibuga bitandukanye. Ngarutse ku mpano rero bizafasha urubyiruko gukomeza kunguka ubumenyi mu ikoranabuhanga kuko baguhaye na mudasobwa nazo zije kunganira izari zisanzwe.'

    Ku ruhande rw'abanyeshuri bagaragaje ko basigiwe impamba y'urugendo n'abakozi ba MTN Rwanda bari bamaranye na bo icyumweru babungura ubumenyi mu nzego z'itandukanye z'ubuzima nk'uko Asimwe Hirwa Deborah Meillan wiga mu mwaka wa gatandatu mu bijyanye n'Amateka, Ubukungu n'Ubuvanganzo.

    Ati 'Igihe tumaranye n'abakozi ba MTN Rwanda yari iminsi idasanzwe kuko bitwunguye ubumenyi n'uburyo tuzitwara mu buzima bwo hanze, mu isi idutegereje. Isi y'akazi n'ishoramari, rero hari ubumenyi n'imyifatire bidusigiye.'

    Agahozo Shalom Youth Village yatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa 2008, ishinzwe n'Umunyamerikakazi Anne Heyman. Iki kigo giherereye ku nkengero z'Ikiyaga cya Mugesera mu Karere ka Rwamagana.

    Cyakira abanyeshuri 125 buri mwaka, kuri ubu harimo abasaga 500 bagizwe n'abakobwa 60%. Aba banyeshuri biga imyaka ine muri iki kigo, umwaka umwe bawuhabwamo amasomo y'ubujyanama, itatu isigaye bakayigamo icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye.

    Abaharererwa ni abatishoboye ndetse abenshi muri bo ni imfubyi ziba zidafite amikoro yo gukomeza amashuri neza.

    Abasore na bo baganirijwe ku ngingo zitandukanye

    Bagize umwanya urambuye wo kugira inama urubyiruko

    Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye

    Aba bakozi ba MTN basoreje ibi bikorwa muri Agahozo Shalom

    Aba bakozi ba MTN Rwanda baciye bugufi baganiriza urubyiruko rw’abakobwa

    Ibikorwa by’urukundo bibaha kongera kubaka ubumwe

    Ubuyobozi bw’ishuri bwahishuye ko mudasobwa zatanzwe zizifashishwa mu guteza imbere ikoranabuhanga

    Ibikorwa byo gufasha bihuza abakozi n’ubuyobozi bwa MTN Rwanda

    Asimwe Hirwa Deborah Meillan yavuze ko bungutse byinshi

    Habayeho igihe cyo kwishimana n’aba banyeshuri

    Amafoto: Rwema Derrick


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yasoje-ibikorwa-byo-gufasha-abababaye-itanga-mudasobwa-ku-biga-mu

  • U Bufaransa bwiyemeje gutanga umusanzu mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC – #rwanda #RwOT

    Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ni ikibazo gihangayikishije akarere k'ibiyaga bigari n'Isi muri rusange kubera imirwano idasiba hagati y'ingabo za Leta n'imitwe y'inyeshyamba by'umwihariko M23 iherutse kubura imirwano.

    Itangazo Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bufaransa yashyize ahagaragara kuri uyu wa 17 Kamena, rivuga ko iki gihugu cyamaganye cyivuye inyuma ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro cyane cyane ibitero bya vuba aha bya M23.

    Rikomeza rigira riti 'U Bufaransa bwamaganye kandi ibikorwa byo kurasa ku butaka bw'u Rwanda, bugahamagarira imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR guhagarika ibikorwa by'ihohotera, gushyira intwaro hasi no kuva mu duce ikoreramo.'

    U Bufaransa kandi bwasabye ko amagambo ahembera urwango ruganisha ku kwibasira itsinda ry'abantu cyangwa abantu ku giti cyabo yahagarara kandi ibihugu byo mu Karere bigakomeza ibiganiro byirinda imvururu izo ari zo zose.

    Bwibukije ko ari ihame gufatanya mu kurwanya ibitero by'umutwe w'iterabwoba wa ADF bigikomeje kandi ko iki gihugu cyiteguye gutanga umusanzu mu biganiro bya Nairobi byatangijwe muri Mata uyu mwaka.

    Muri iri tangazo u Bufaransa bukomeza busaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe guhosha umwuka mubi hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'u Rwanda.

    Ibihugu byombi byasabwe kujya byitabaza urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'imipaka mu karere k'ibiyaga bigari kuko 'bwemera ubutavogerwa, ubwigenge, ubumwe n'ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    Ikindi ni uko ngo bwiteguye [u Bufaransa] gufasha MONUSCO mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro no gushyigikira gahunda zose zigamije amahoro n'ituze mu karere k'ibiyaga bigari.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-bwiyemeje-gutanga-umusanzu-mu-kugarura-umutekano-mu-burasirazuba

  • Urukundo rwumubyeyi, imitoma no guhimbaza Im… – #rwanda #RwOT

    Iyi album yari imaze hafi amezi atandatu icururizwa ku rubuga Zanatalent.com yashinze, aho bivugwa ko yasaruyemo agera kuri Miliyoni 66 Frw.

    Ubu, yafashe icyemezo cyo kuyishyira kuri Youtube nyuma y'igihe kinini abisabwa n'abantu bashaka kuyumva kuri uru rubuga rworohereza benshi ubuzima.

    King James aherutse kubwira INYARWANDA ko Album yayise 'Ubushobozi' mu kumvikanisha imbaraga z'urukundo mu buzima bwa buri munsi; n'urukundo umubyeyi agirira umwana we nk’uko byumvikana mu ndirimbo 'Ubushobozi'.

    Album ye iriho indirimbo ‘Ejo’, ‘Ubanguke’, ‘Ubushobozi’ yitiriye Album, ‘Ubudahwema’ aherutse gusohora, ‘Habe namba’, ‘Uhari udahari’, ‘Uyu mutima’, ‘Nyabugogo’ na 'Reka gukurura’.

    Hari kandi ‘Nyishyura nishyuke’, ‘Ikiniga’, ‘Nzakuguma iruhande’, ‘Pinene’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Hinduka’ ndetse na ‘Inshuti Magara’ yakoranye na Israel Mbonyi.

    King James asobanura ko yashyize Bull Dogg kuri iyi Album, kubera ko ari umuraperi mwiza akundira imyandikire.

    Akavuga ko yifashishije Israel Mbonyi kuri iyi Album kubera ko ari inshuti ye kandi ko kuri buri Album ye ashyiraho indirimbo ihimbaza Imana. Ati 'Mu gukora iyi Album namusabye ko twakorana rero, arabyemera.'

    Mu ndirimbo ‘Nyabugogo’ yaririmbye ku muntu wavuye mu cyaro akajya i Kigali akaruhukira Nyabugogo, ubuzima bukamucanga, akamburwa.

    Bitewe n’ubuzima abamo, arahirira kutazasubira iwabo mu cyaro, akavuga ko kuba muri Kigali atari imikino. Avuga ko buri wese wanyuze i Nyabugogo afite inkuru ye yo kubara. 

    Mu ndirimbo ‘Ikiniga’ aririmba avuga ko urukundo ari urw’abantu babiri, ko iyo hagize undi wa gatatu urujyamo bidakunda. Aririmba ku rukundo rw’umusore ukundana n’umukobwa ariko adashaka ko bimenyekana, ibintu bimutera ikiniga cyo kwibaza impamvu uyu mukobwa adashaka ko bivugwa.

    ‘Habe na Namba’ aririmba ku musore wemeranya n’umukobwa gutandukana ntawe urababaza undi. Bibutsanya ko bahanye imbabazi, bakosoranye ariko urukundo rwabo rwanga gushinga imizi kugeza ubwo babana badahuje namba. Ati “Twemere ko tudahuje namba.”

    ‘Nyishyura Nishyuke’ uyu muhanzi aririmba ku muntu wishyuza uwo yagurije amubwira ko bidatinze azaba yamusubije amafaranga ye, ariko bigatinda.

    Mu ndirimbo ‘Reka gukurura’ aririmba agira inama abantu kwirinda ‘iyo menya’, guharanira kubana neza n’abantu, guca bugufi. Avugamo ko ‘ibirenge byijuse bikandagira mu buki’.

    ‘Pinene’ ku musore washidukiye umukobwa bahuriye muri Arena ariko bikarangira akunze inshuti ye. Iyi ndirimbo yayikoranye n’umuraperi Bull Dogg.

    ‘Ubushobozi’ yitiriye album: Aririmba ku mubyeyi uterwa ishema n’umwana we, uharanira kumutoza kuvamo umuntu nyamuntu. Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana we yamuhaye igisobanuro cya nyacyo cyo kubaho. Akavuga ko azaharanira kumutoza ubugwaneza.

    Mu ndirimbo ‘Hinduka’ yubakiye ku musore/umukobwa ubwira umukunzi we kutamupfusha ubusa mu gihe bari kumwe kuko baramutse batandukanye ashobora kuzabaho yicuza. Ati 'Hinduka nyigukunda.”

    ‘Inshuti Magara’ yayikoranye na Israel Mbonyi. Ni indirimbo ihimbaza Imana, igaruka ku mukirisitu ufitanye amateka akomeye n’Imana rurema yemeye.

    ‘Uhari udahari’ aririmba ku muntu ujya mu rukundo ariko atazi icyo ashaka, bigatuma umukunzi we amwinubira akamubwira gufata igihe cyo kongera kubitekerezaho.

    ‘Nzakuguma iruhande’ avuga ko iyi ndirimbo ifite inkuru yihariye. Aririmba ko mu 1991 yahuye n’umukobwa barakundana ariko mu 1994 baza gutandukana kubera amatage.

    Nyuma baje guhura bararushinga, ndetse ahamya ko n’ubu agikomeje kumukunda. Ariko aba bombi bageze baratandukana, ku buryo muri we aba atekereza ko abana bakumbuye kubabona bari kumwe.

    ‘Uyu mutima’ yakozwe na Producer MadeBeats. Ni umusore ubwira umukunzi we ko amukunda kurusha abandi bose ku Isi. Akamubwira ko impano ikomeye yamuhaye’ iruta izindi mu buzima bwe, ari umutima yamweguriye. Ni indirimbo ibyinitse.


    King James yashyize ku rubuga rwa Youtube album ye ya karindwi yise 'Ubushobozi' 

    Israel Mbonyi na King James bakoranye ndirimbo 'Inshuti magara' 

    Bull Dogg ni we muraperi rukumbi wumvikana kuri iyi album ya King James

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UYU MUTIMA'


    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ZAKUGUMA IRUHANDE'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UHARI UDAHARI'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INSHUTI MAGARA' NA ISRAEL MBONYI

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HINDUKA'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UBUSHOBOZI'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'PINENE'YA KING JAMES NA BULL DOGG

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'REKA GUKURURA'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYISHYURA NISHYURE'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HABE NAMBA'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYABUGOGO'

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IKINIGA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118226/urukundo-rwumubyeyi-imitoma-no-guhimbaza-imana-king-james-yasohoye-album-iriho-israel-mbon-118226.html

  • Ni njye uzi ukuri! Bimwe mu byo Adil yasabye… – #rwanda #RwOT

    Adil Mohamed yaraye yegukanye igikombe cya gatatu cya shampiyona mu myaka itatu amaze muri APR FC, niwe mutoza uciye agahigo ko kwegukana ibikombe bitatu yikurikiranya muri shampiyona y'u Rwanda, ntabwo ari ibyo gusa kuko uyu mutoza yanashyizeho agahigo ko kumara imikino 50 adatsinzwe muri shampiyona, ni wa mbere wabikoze muri shampiyona y'u Rwanda.

    Mu myaka itatu Adil amaze atoza APR FC, ntabwo yigeze ayigeza kure mu mikino Nyafurika kuko yasezerewe na Gormahia rugikubita muri Champions League mu mwaka we wa mbere, umwaka wakurikiyeho muri champions League yasezerewe na Etoile du Sahel yerekeza muri Confederations Cup nabwo isezererwa na Berkane yo muri Maroc.

    Mu minsi ishize byaravuzwe cyane ko Adil ari mu biganiro na Simba SC yo muri Tanzania, kugira ngo ayibere umutoza mukuru, ndetse hari n'andi makuru yavuzwe ko amakipe yo mu barabu ndetse no muri Aziya amwifuza.

    Agaruka ku hazaza he, Adil aherutse kuvuga ko ari ibanga kandi ari we wenyine uzi ukuri, agaragaza abantu 3 bazagira uruhare kugira ngo yongere amasezerano muri iyi kipe amazemo imyaka 3.

    Yagize ati'ibyavuzwe ni byinshi gusa ninjye njyenyine uzi ukuri, ni ibanga ryanjye. Ubu ndi umutoza wa APR FC ndi gusoza amasezerano yanjye, ibindi ni ibanga. Abantu batatu barimo Lt Gen. Mubarakh Muganga, Gen. Kabarebe na Gen. Kazura nibo bafite kugena ahazaza hanjie muri APR FC'.

    Ni iki Adil yasabye ubuyobozi bwa APR FC kugira ngo yongere amasezerano?

    Adil Mohamed afite umurava n'ubushake bwo gukomeza gutoza APR FC indi myaka, gusa amakuru agera kuri Inyarwanda avuga ko kugira ngo akomeze ikipe ye ibashe guhangana mu marushanwa nyafurika bitari mu Rwanda gusa yasabye ubuyobozi ko yagurirwa abakinnyi b'abanyamahanga kandi bashoboye, ubundi bakamubaza umusaruro.

    Adil yavuze ko ibi bidakunze konger amasezerano muri APR FC byaba bifite amahirwe macye cyane kuko icyo abafana n'abakunzi ba APR FC bifuza kuri ubu ari ukubona ikipe yabo yitwara neza ku ruhando mpuzamahanga nk'andi makipe akomeye yo mu karere.

    Umutoza Adil Mohamed ashobora gutandukana na APR FC igihe cyose itakubahiriza ibyo yayisabye

    Adil yaciye agahigo ko kumara imikino 50 adatsinzwe muri shampiyona y’u Rwanda

    Adil amaze gufasha APR FC kwegukana ibikombe 3 bya shampiyona y’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118225/ni-njye-uzi-ukuri-bimwe-mubyo-adil-yasabye-ubuyobozi-bwa-apr-fc-kugira-ngo-yongere-amaseze-118225.html