Category: Uncategorized

  • Mu butumwa busa Knowless na Fireman bagragaje ko hari kibazo cyatumye bikura mu bitaramo bari bategerejwemo, Niyo Bosco yigira mu kindi #rwanda #RwOT

    Uyu munsi n’ejo hateganyijwe ibitaramo byiswe “People’s Concert” bigamije gususurutsa abitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma Commonwealth izwi nka CHOGM iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

    Uyu munsi igitaramo cya mbere kikaba kirimo kubera i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis ni mu gihe ejo iki gitaramo kizabera i Rugende.

    Mu buryo busa n’ubutunguranye, abahanzi babatu mu bari batumiwe muri iki gitaramo ari bo; Knowless, Niyo Bosco na Fireman bikuye muri iki gitaramo.

    M Irene ureberera inyungu za Niyo Bosco yavuze ko batanyuzwe n’imitegurire y’ibi bitaramo.

    Ati ” Bantu mukunda Umuziki wa Niyo Bosco mutwihanganire ntabwo akiri muri ibi bitaramo kuko tutanyuzwe n’imitegurire yabyo ariko kandi agomba gutaramira abantu bamukunda n’abashyitsi baje gusura u Rwanda rwacu!! Mureke duhurire mu Gisimenti iri joro. Nyamirambo na Rugende ntacyigiyeyo.”

    Knowless n’umuraperi Fireman, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga za bo bashyizeho ubutumwa busa bagaragaza ko batakije muri ibi bitaramo kubera impamvu zitabaturutseho ahubwo ari abateguye ibi bitaramo.

    Fireman yagize ati “Bantu banjye kubera impamvu zitanturutseho, ziturutse kubateguye ibi bitaramo mbabajwe no kubamenyesha ko ntakibibonetsemo byombi.”

    Knowless we yagize ati ” Bantu banjye, kubera impamvu iturutse ‘ku bateguye’ ibi bitaramo, mbabajwe no kubamenyesha Ko ntakibibonetsemo byombi.”

    Ibi bitaramo byateguwe n’uruganda rw’inzoga rwa Blarirwa, bahise basimbuza aba bahanzi Chris Eazy, Bwiza na Mico The Best.

    Uretse aba bahanzi abandi bateganyijwe muri ibi bitaramo barimo Mani Martin, Platin, Ariel Ways, Ndandambara, Eric Senderi, Jojo Breaz, Intayoberana, Makanyaga n’Ingazo Ngari.

    Abahanzi bari batumiwe muri ibi bitaramo

    Niyo Bosco yakuyemo ake karenge yigira Gisimenti

    Knowless yavuze ko ari impamvu zitamuturutseho

    Fireman na we yatunze agatoki abateguye ibi bitaramo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-butumwa-busa-knowless-na-fireman-bagragaje-ko-hari-kibazo-cyatumye-bikura-mu-bitaramo-bari-bategerejwemo-niyo-bosco-yigira-mu-kindi

  • U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu gukora inkingo #rwanda #RwOT

    U Rwanda na Ghana byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi ajyanye no gukora imiti n'inkingo, mu kurushaho kungurana ubumenyi.

    Aya masezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali tariki 24 Kamena 2022.

    Ikorwa ry'inkingo ku mugabane wa Afurika ni andi mahirwe ku bucuruzi n'ishoramari, kuko bitarenze umwaka utaha bizaba byatangiye.

     U Rwanda na Senegal na Ghana ni ibihugu byamaze kwemezwa ko bizubakwamo inganda zikora inkingo za Covid-19 n'izindi ndwara zirimo Malaria, kuko byamaze kugirana amasezerano n'ikigo  BionTech cyo mu Budage.

    Ubwo hasinywaga aya masezerano Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw'ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse yagaragaje ko aya masezerano azafasha mu mikoranire yo kohererezanya inkingo hanubakwa serivisi z'ubuvuzi zinoze.

    Yagize ati 'Ni ibintu bizubakwa mugihe cy'umwaka tuzatangira dukore inking, ariko isuzumwa ryazo za nyuma rizasuzumirwa mu gihugu cya Ghana. Turi kureba ubufatanye bw'ibihugu bya Afurika kugira ngo twubake ubufatane mu buvuzi bunogeye buri wese.''

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti Ghana FDA, Delese Mimi Darko, yavuze ko gusinya aya masezerano  bigamije gukora imiti n'inkingo byujuje ubuziranenge  mu bihugu byombi binyuze mu bufatanye.

    Yagize ati 'Nkatwe dushinzwe ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti, uko tuzagenda dufatanya nibyo bizadufasha kurushaho gukora ibyujuje ubuziranenge bw'imiti. Igihugu kimwe nikigenda biguru ntege mu gukora imiti itujuje ubuziranenge, bizagira ingaruka ku kindi gihugu. Ni byiza rero ko twese dushyira hamwe tugafatanya,  inkingo n'imiti nibiva mu gihugu kimwe bijya mu kindi, tuzumva ko byose byujuje ubuziranenge binyuze mu bufatanye,  twumve ko twakoze ibihuriweho.''

    Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa Uruganda rukora inkingo mu Cyanya cyahariwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

    Mu mpera z'uyu mwaka wa 2022, biteganyijwe ko hazaba hamaze gushyirwaho uruganda rukora inking, hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA, ruzatangira gukora inkingo nibura nyuma y'amezi 18.

    Afurika yihaye intego y'uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by'inkingo ikenera zose; ivuye kuri 1% by'izo uyu mugabane ukora uyu munsi.

    AGAHOZO  Amiella

    The post U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu gukora inkingo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/24/u-rwanda-na-ghana-byasinyanye-amasezerano-yubufatanye-mu-gukora-inkingo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-na-ghana-byasinyanye-amasezerano-yubufatanye-mu-gukora-inkingo

  • Perezida Kagame yahawe kuyobora Commonwealth, yizeza gusigasira indangagaciro z'uyu muryango #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yijeje ubufatanye no kubahiriza indangagaciro z'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongerereza Commonwealth, mu gihe cy'imyaka 2 u Rwanda rugiye kuyobora uyu muryango.

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ihuza ibihugu byo muri commonwealth izwi nka CHOGM.

    Nyuma y'imyaka ibiri Covid-19 ikoma mu nkokora ibikorwa by'inama ihuza Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma z'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongerereza Commonwealth, bwa mbere bahuriye i Kigali mu muhango wo gutangiza iyi nama kumugaragaro.

    U Rwanda nk'igihugu cyigiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy'imyaka 2 iri mbere, Perezida wa Repebulika y'u Rwanda Paul Kagame yijeje gushyiraho politiki zisangiwe binyuze mu ndangagaciro z'umuryango wa Commonwealth.

    Ati 'Commonwealth twifuza iri ku ruhembe rwo guhangana n'ibibazo Isi ihura nabyo, aho kubirebesha ijisho rimwe. Imbaraga dufite zikomeye, ni ukurebera ibintu hamwe naho ubundi twasuzugurwa.'

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland,  uri gusoza Manda y'imyaka 6, yavuze ko yishimira ibyagezweho muri icyo gihe, asaba abakuru b'ibihugu na za Guverinoma kurushaho gushyira hamwe, bareba cyane ibiragano bizakomoka kuri miliyari 2.5 z'abatuye mu bihugu bigize Commonwealth.

    Ati 'Kubahiriza izi ndangagaciro n'icyo cyerekezo, niryo banga dukoresha ndetse n'impano kubazadukomokaho.'

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson, washyikirije Perezida Kagame inshingano zo kuyobora uyu muryango mu gihe cy'imyaka 2 iri imbere, yagaragaje ko adashidakanya ku bushobozi bwa Perezida Kagame, ngo kuko abona basangiye byinshi ku cyerekezo cya Commonwealth.

    Yagize ati 'Ubwo nsigira inshingano Perezida Paul Kagame inshuti yanjye y'umufatanyabikorwa, ndabizi ko dusangiye icyerekezo cya Commonwealth gishingiye kubyo dushaka gukora bifitiye akamaro abantu bacu.'

    Igikomangoma mu Bwami bw'Ubwongereza Charles, yagaragaje ibyiciro bitandukanye u Rwanda rwagiye rugaragazamo ubudasa biruhesha kuyobora uyu muryango, asaba ko indangagaciro z'umuryango wa Commonwealth zarushaho gushyirwa imbere nk'uruhare rwabo mu guhindura Isi.

    Ati 'Banyakubahwa niba dushaka gusiga iyi si neza kuruta uko twayisanze, kandi ni inshingano tugomba kwishimira. Tugomba gukorera icyerekezo cyacu kandi dushyize hamwe mu bushobozi dufite.'

    Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Kamena 2022 kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, hateganyijwe ibiganiro bibera mu muhezo bihuza abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma, bigamije kurebera hamwe inyungu rusange z'ibihugu binyamuryango.

    Muri iyi nama biteganyijwe ko hazakirwa ibihugu bibiri bya Afurika aribyo Gabon ndetse Togo muri uyu muryango.

    Patricia Scotland,  yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, umwanya yari amazeho imyaka 6.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Perezida Kagame yahawe kuyobora Commonwealth, yizeza gusigasira indangagaciro z'uyu muryango appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/24/perezida-kagame-yahawe-kuyobora-commonwealth-yizeza-gusigasira-indangagaciro-zuyu-muryango/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yahawe-kuyobora-commonwealth-yizeza-gusigasira-indangagaciro-zuyu-muryango

  • “Uyu munsi turi gihugu cyahindutse mu mutima, mu bitekerezo no ku mubiri”-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth,Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside mu myaka 28 ishize ariko ubu cyahindutse mu buryo bwose.

    Mu ijambo ry'ikaze,Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rw'ubu rutandukanye cyane n'urwo mu myaka ikabakaba 30 ndetse abakiruvuga uko rutari bavuga igihugu kitagihari.

    Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda ni Igihugu cyashenywe n'amacakubiri na Jenoside mu myaka isaga 28 ishize. Uyu munsi turi Igihugu cyahindutse ku mutima, mu mutwe no ko mubiri.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko umuryango wa Commonwealth buri wese yifuza ari ushyira ku murongo ibibazo by'isi yose atari urebera ibibazo ntubikemure.

    Yakomeje avuga ko Imbaraga za Commonwealth zidasanzwe ari ugukemura ibibazo byashoboraga kwirengagizwa.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Boris Johnson, nawe witabiriye Inama ya CHOGM 2022 i Kigali,yashimangiye ko abakinenga u Rwanda bashingira ku myumvire y'urugero rw'u Rwanda rutakibaho, asaba ababishoboye kwiyizira bakarusura cyane cyane muri iki gihe abayobozi ba Commonwealth bateraniye i Kigali.

    Yagize ati: 'U Rwanda rwabayemo impinduka zitangaje mu myaka igera kuri 30 ishize. Ndetse ubu rwakiriye abayobozi ba Commonwealth bose hano mu Mujyi wa Kigali, umujyi utekanye ku buryo budasanzwe.'

    Ku rundi ruhande,Prince Charles waje ahagarariye Umwamikazi Elizabeth II yavuze ko amaze kumenya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi no kuganira n'abayirokotse yatunguwe cyane no kwihangana, ubuntu no kwiyemeza kw'abaturage bo mu Rwanda.

    Inama ya CHOGM ifunguwe ku mugaragaro uyu munsi yabanjirijwe n'uruhererekane rw'izindi nama zahuje abayobozi batandukanye bo mu bihugu 54 bigize Commonwealth.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/uyu-munsi-turi-gihugu-cyahindutse-mu-mutima-mu-bitekerezo-no-mu-mubiri-perezida

  • Boris Johnson yasubije abanenga kohereza Abimukira i Kigali abaha umukoro #rwanda #RwOT

    Boris yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru birimo BBC 4, ubwo yari amaze gusura ishuri GS Kacyiru II, areba uruhare rw’inkunga y’u Bwongereza mu iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda.

    Guhera muri Mata uyu mwaka impaka zabaye zose hirya no hino ku Isi, nyuma y’amasezerano u Rwanda n’u Bwongereza byasinye y’imyaka itanu, agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse muri icyo gihugu, binjiyeyo binyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

    Ni amasezerano agamije ahanini gushakira umuti ikibazo cy’abimukira bageze mu Bwongereza. Harimo n’impamvu yo guca intege abakomeza kwisuka muri icyo gihugu, bafashijwe n’abantu babambutsa rwihishwa, mu buryo bw’ubucuruzi bw’abantu.

    Boris yavuze ko abanenga ayo masezerano bavuga ko u Rwanda atari ahantu heza ho kohereza abimukira, bibeshya cyane.

    Ati 'Abenshi kunenga kwabo gushingira ku ishusho y’u Rwanda rwa kera rutakigezweho, bakwiriye kuza hano bakirebera iterambere u Rwanda rwagezeho. Ndababwiza ukuri, twabanje gukora isesengura ryimbitse haba ku mutekano, amategeko n’ibindi.'

    Minisitiri w’Intebe Boris yavuze ko ikimenyetso cya mbere cy’iterambere u Rwanda rwagezeho, ari ubushobozi bwo kwakira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth. Iyi nama izwi nka CHOGM, yatangiye kuya 20 Kamena ikazasozwa mu mpera z’iki Cyumweru.

    Ati 'Hakozwe igenzura rihagije haba ku ruhande rw’u Bwongereza n’u Rwanda, kugira ngo tumenye neza ko byose byubahirije uburenganzira bwa muntu. Naganiriye na Perezida Paul Kagame, ni umuntu witaye cyane kuri ibi bintu.'

    Yongeyeho ati 'We ubwe yamaze igihe ari impunzi, azi neza icyo kuba impunzi bisobanuye. Abona neza ikibazo cy’abantu batagira kivurira bacuruzwa, aya rero ayabona nk’amahirwe yo gukemura iki kibazo gikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi, biciye mu bufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza.'

    Boris yavuze ko abantu bakwiriye kwikuramo amarangamutima yo kunenga u Rwanda batazi, ahubwo bagasesengura ubushobozi bwarwo mu bijyanye n’umutekano, uburezi n’ibindi.

    Byari biteganyijwe ko abimukira ba mbere bagera mu Rwanda rwagati muri Kamena uyu mwaka ariko gahunda yarimuwe kubera ko bamwe bagejeje ikirego mu rukiko rushinzwe uburenganzira bwa muntu i Burayi, kubohereza rukaba rubisubitse.

    Mu gihe u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira, rwanateguye inzu bashobora gutuzwamo zirimo Hope House iherereye mu Murenge wa Kinyinya, Desire Resort Hotel iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo na Hallmark residences iri mu Murenge wa Kanombe, hose ni mu Umujyi wa Kigali.

    Ni inzu zigezweho, zifite ibikenewe byose mu buzima bwa buri munsi kuko ziri ku rwego rwa hoteli.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Boris-Johnson-yasubije-abanenga-kohereza-Abimukira-i-Kigali-abaha-umukoro

  • UN yenyegeje UMURIRO hagati y’u Rwanda ,Uganda na DR-Congo #rwanda #RwOT

    Muri iyi raporo y’impapuro 300 DW yabonye, ​​Itsinda ry’impuguke z’umuryango w’abibumbye kuri DRC ryerekana ko umutekano wifashe nabi mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kuva ku ya 6 Gicurasi, 2021.

    Iyi Raporo kandi ivuga ko u Rwanda na Uganda ari byo byafashije umutwe w’inyeshyamba wa M23 kongera kubyutsa umutwe ndetse ukaba ugeze aho ugeze ubu.

    Josaphat Musamba kandi asobanura ko atari ikibazo cy’intwaro gusa ahubwo ko bashobora kuba barahawe n’amabwiriza n’amahugurwa M23 n’abambari bayo baherewe mu nkambi.

    Inkambi ya Bihanga. Muri Mutarama 2022, inyeshyamba zinjiye mu turere twa Masisi, Rutshuru na Kitshanga, muri DRC, ndetse no mu Rwanda, kugira ngo zongere ingufu M23.

    Kuri Jean Jacques Wondo, umusesenguzi w’ibibazo by’imibereho-politiki, umutekano n’igisirikare, cyane cyane mu ngabo za Kongo, imitwe myinshi y’abagizi ba nabi izi ko ukurikije uko umutekano uhagaze mu burasirazuba, kwirwanaho bishobora kuba inyungu.

    Muri rusange, Jean Jacques Wondo asobanura agira ati : 'Amafaranga akoreshwa mu kwirwanaho ntabarwa. Kandi indi mpamvu ni iyo kuvuga ko tugerageza kunyuza ibyo bicuruzwa cyangwa ibikoresho binyuze mu buhinzi kugira ngo twirinde uburyo bwo gutanga amakuru y’ibikoresho bya gisirikare byaguzwe muri Monusco.

    Ati '‘Embargo y’intwaro ireba DRC ni embargo ireba imitwe yitwaje intwaro gusa, bivuze ko imitwe yitwaje intwaro yonyine idashobora kugura intwaro muri DRC. Ku rundi ruhande, ku bijyanye na FARDC, ingabo za Kongo zishobora kugira intwaro iyo ari yo yose ya gisirikare. irakenewe mu gihe ishobora kubimenyesha impuguke z’umuryango w’abibumbye mu rwego rwo gukumira ko izo ntwaro zitazajya mu maboko y’inyeshyamba ', nk’uko bisesengurwa n’abasirikare.

    M23 ubu niyo iri kugenzura akarere kose ka kivu ya Ruguru, intara yibasiwe n’urugomo rumaze imyaka igera kuri mirongo itatu n’imitwe yitwaje intwaro n’imiryango y’amahanga.

    Kuva ku wa mbere tariki 20 Kamena 2022, M23 yigaruriye umujyi wa Bunagana, ikigo cy’ubucuruzi gikomeye giherereye ku mupaka na Uganda. Abayobozi bashinje u Rwanda gushyigikira uyu mutwe w’inyeshyamba mu gihe wagabaga iki gitero.

    Uyu mutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC igisirikale cya Leta, aho umaze kwigarurira uduce twinshi two muri Bunagana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UN-yenyegeje-UMURIRO-hagati-y-u-Rwanda-Uganda-na-DR-Congo

  • Soraya wabaye Minisitiri wa MINICOM agiye kurongorwa n’Umunyabigwi wakiniye Rayon Sports n’AMAVUBI #rwanda #RwOT

    Murangwa Eugène yamenyekanye muri Rayon Sports ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akanayirokoka kubera ko yakiniraga iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

    Uyu mugabo azwi nk’umwe mu banyezamu beza ikipe ya Rayon Sports, yakiniye iyi kipe imyaka 11. Kuva 1986 kugeza 1997.

    Eugene Murangwa atuye ku mugabane w’u Burayi aho akora ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri siporo.

    Mu mwaka wa 2018, Murangwa yahawe umudali w’icyubahiro n’umwamikazi w’Ubwongereza, Elisabeth wa II kubera ibikorwa bye bya siporo.

    Soraya Hakuziyaremye ugiye kurongorwa na Eugene Murangwa, ni umunyarwandakazi w’umucuruzi, umunyamwuga mu bijyanye n’imicungire y’imari akaba n’umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu nama y’abaminisitiri, ku ya 18 Ukwakira 2018.

    Kuwa 15 Werurwe 202 nibwo Madamu Soraya yasimbuwe na Habyarimana Béata muri MINICOM. Ubu ni Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

    Ubukwe bwa Murangwa Eugene na Hon Hakuziyaremye Munyana Soraya buzaba kuwa 14 Kanama 2022.

    Soraya Munyana Hakuziyaremye ubu ni Umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu (BNR)
    Murangwa Eugene wamamaye ubwo yari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Soraya-wabaye-Minisitiri-wa-MINICOM-agiye-kurongorwa-n-Umunyabigwi-wakiniye-Rayon-Sports-n-AMAVUBI

  • Perezida Kagame agiye gufungura inama ya CHOGM #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije n'igikomangoma mu Bwami bw'u Bwongereza Charles, Minisitiri w'Intebe Boris Johnson n'Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland, hamwe n'abandi bayobozi bakuru b'ibihugu na za Guverinoma ziri muri Commonwealth mu birori byo gufungura inama ya CHOGM.

    Igikomangoma mu Bwongereza Prince Charles, ahagarariye nyina umubyara akaba n'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II utarabashije kuboneka muri iyi nama.

    Umuryango wa Commonwealth uhuriyemo ibihugu 54 ku migabane itandatu y'Isi, bikoresha ururimi rw'Icyongereza, bituwe n'abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari 2.6.

    Benshi muri abo baturage ni urubyiruko kuko rusaga 60 %.

    Inama y'Abayobozi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, baterana buri myaka 2, ikakirwa n'ibihugu bitandukanye bigize uwo muryango.

    Kuva mu 1971, hamaze guterana inama 24, iheruka kuba yabereye mu Bwongereza muri 2018.

    The post Perezida Kagame agiye gufungura inama ya CHOGM appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/24/perezida-kagame-agiye-gufungura-inama-ya-chogm/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-agiye-gufungura-inama-ya-chogm