Category: Uncategorized

  • “Ufite ijwi ryiza cyane sis” Miss Bahati Grace yanogewe n’imiririmbire ya Mutesi Jolly (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda muri 2009 yeretse Miss Jolly ko yishimiye ijwi rye nyuma yo kumwumva agenda aririmba indirimbo ya Cecile Kayirebwa yitwa Tarihinda.

    Ni nyuma y'amashusho uyu Miss Mutesi Jolly yari ashyize kuri instagram ari mu modoka agenda aririmba maze binogera cyane Miss Bahati.

    Mu kumusubiza yamubwiye ati :'ufite ijwi ryiza sis,iyi ndirimbo ni iyi ibihe byose iranezeza'

    Source : https://yegob.rw/ufite-ijwi-ryiza-cyane-sis-miss-bahati-grace-yanogewe-nimiririmbire-ya-mutesi-jolly-video/

  • Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z'ibicupuri #rwanda #RwOT

    Burya koko iyo uri ikigarasha uba uri ikigarasha, kuko bigaragarira no mu bikorwa byawe. Nyuma yo gucuruza imva kuri Internet bagahabwa urwamenyo, ibigarasha biyobowe na Thomas Nahimana wataye umwambaro w'ubupadiri akabyara nabo atitaho hirya no hino, bemeje ko bashyizeho Pasiporo izajya ifasha abantu kugenda mu bihugu bitandukanye ikaba igura amadorali 75 ni ukuvuga hafi amanyarwanda ibihumbi 76.

    Usibye kurwara mu mutwe umuntu yakwibaza niba aba bantu bitwa ko bahuriye muri Guverinoma yo mu buhungiro barageze mu ishuri; mu byo Thomas Nahimana yatangaje yarikirigise araseka ngo abazagura iyi pasiporo izabahesha uburenganzira bwo kubona akazi aho bazaba bari mu bihugu byabo.

    Ubu butekamutwe bukabije buhuriweho na Nahimana n'abambari be nubwo kwamaganwa; abantu baraho ngo bari muri Leta yo mu buhungiro nabo ubwabo bataziranye.

    Nahimana yakomeje kubeshya ko nta gihugu na kimwe kizanga iyi pasiporo ngo ibizayanga bizabona akaga. Aha Nahimana mu butekamutwe bwe, yatanze numero ya konti ya Youtube Channel yiwe Isi n'Ijuru avugako bazi gutandukanya umutungo w'Isi n'Ijuru ndetse nuwa Guverinoma. Ibi byose aba abifashijwemo na Ntagara witwa ko ari Minisitiri w'Intebe. Umushinga wa Pasiporo ni umwe mu mishinga ya balinga ikiryabarezi Nahimana cyatangaje harimo imva yo kuri Internet ndetse na kaminuza izigisha ibya Politiki.

    Ikiryabarezi Thomas Nahimana ni muntu ki?

    Thomas Nahimana ni Mwene Nkujuwimye Mathias na Iyamubonye Claudine, yavukiye mu karere ka Rusizi muri 1971, Umurenge wa Nzahaha .
    Yahunze u Rwanda ahunze ubutabera kubera ibyaha byo kubiba amacakubiri yari akurikiranweho hagati ya 2005-2006.

    Nyina umubyara ntabwo yigeze ahirwa n'urushako kuko umugabo we yamuhozaga ku nkeke akamuraza hanze n'abana be, bityo akaba ariho abana bakuye kutagira umuco abakahakomora n'ubugome.

    Thomas Nahimana afite murumuna we wari interahamwe Kabombo wamaze Abatutsi muri Cyangugu yose wiyitaga Bakame akaba n'ubu akibarizwa cyangwa yaraguye muri FDLR.

    Ubu buzima bwagize ingaruka nyinshi kuri Nahimana dore ko niyo yabeshyaga ngo ari kwigisha mu Kiliziya yajyaga abigarukaho.
    Ari mu Iseminari Nkuru nk'abandi ba Faratiri bose, yaruhukiraga muri Paruwasi ya Mwezi, aho Padiri Mukuru buri gihe yamutangagaho raporo yo gushurashura abana b'abakobwa cyane cyane abangavu bazaga mu bikorwa bya Paruwasi nko gukora isuku mu Kiliziya, abitabiriye imiryango y'urubyiruko n'abandi. Aha yabashije gutera bamwe mu bakobwa inda ataraba Padiri ariko akabashukisha udufaranga bagaceceka. Ubu abenshi ngo niyo bamusabye indezo abatera ubwoba, bityo tukaba tudashaka gutangaza amazina yabo.

    Amaze kuba Padiri, Nahimana yabaye mu iseminari ya Cyangugu yitiriwe Mutagatifu Aloys nyuma yo kuva muri Paruwasi ya Mwezi; mu iseminari yahasanze undi mupadiri ugendera ku matwara ya Hutu-Pawa, Fortunatus Rudakemwa aho bahinduye Seminari ya Cyangugu indiri ya CDR. Abana mbarwa bari bararokotse Jenoside bahigaga, babaye nk'abari mu menyo y'intare bibona bisanze mbere ya 1994. Inzego z'ubuyobozi zarabibonye n'ubwo byakorwaga mu ibanga; Padiri Nahimana na Rudakemwa bakundaga kumvisha abaseminari BBC Gahuzamiryango cyane cyane igihe havugwaga gusohoka kw'icyegeranyo cy'ingirwamucamanza Bruguiere, bagashishikariza abana kwitabira politike. Muri iyo ngengabitekerezo ya Hutu Powa bigishaga abana, umwana umwe yateguye ikiganiro cyitwa 'la mauvaise gouvernance qui règne au Rwanda' bisobanuye 'imiyoborere mibi iri mu Rwanda' akiganiriza abandi bana bagenzi babo Nahimana na Rudakemwa nabo bahari.

    Byazamuye umwuka mubi muba Seminari bagiye kurwana, n'uko ubuyobozi burahagera bukuriwe n'uwari Perefe wa Cyangugu icyo gihe Musa Fazil Harerimana, abakuru b'ingabo na Polisi ndetse na Musenyeri wa Cyangugu, Nyakwigendera Bimenyimana Jean Damascene. Nyuma y'inama Rudakemwa na Nahimana baje gusaka abana bitaga inkotanyi bitwaje ko bari gusaka telephone bakoresheje ngo bahamagare ubuyobozi.

    Abo bapadiri baje kwamaganwa ku mugaragaro maze Nahimana yimurirwa muri Paruwasi ya Muyange aho yaje gukora agashya agatera inda umukobwa arangije amutsindagira murumuna we wo kwa Se wabo ngo ara mu murambagirije, nyuma riko umusore amenya amakuru ko atwite inda ya Padiri abivamo. Nahimana Thomas ahita acikira iburayi agenda acucuye umutungo wose wa Paruwasi Muyange, Musenyeri atabizi maze ageze iburayi yihomora kuri Musenyeri aramutuka koko amubwira ko yamuteje abasirikari n'abapolisi none ngo yageze iburayi nta ruhare abigizemo.

    Nahimana kandi akiri mu Rwanda, ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka byaramufashe biramufunga, Musenyeri Bimenyimana niwe waje bumva ikibazo cye arafungurwa aho yagiye mu bikorwa bye byo gusambana I Bukavu muri Kongo, noneho kuko yari mu murenge wa Nyabitekeri akoresha ubwato buto agera ku Ijwi afata ubwato bunini ajya Bukavu; Nahimana mu bucucu bwe arangije kubonana n'umugore I Bukavu agaruka mu Rwanda akoresheje umupaka wa Rusizi, atanze Pasiporo ye, bigaragara ko ari kwinjira ariko ko bitagaragara ko yasohotse bityo ko yasohotse igihugu ku buryo butemewe n'amategeko. Nibwo bamufunze bamukoresha inyandikomvugo, asaba imbabazi, Musenyeri Bimenyimana wari waragowe aramucyura, dore ko abapadiri ari abana ba Musenyeri.

    Tugarutse rero kuri uyu mu Padiri nako ingirwa mu Padiri Nahimana ageze iburayi muri France nyuma yo kwandagaza Musenyeri Bimenyimana, yaje kujya muri Paroisse imwe ya Notre Dame de la Pointe de Caux, kuvuga ko ari umupadiri ko bamwakira akavuga ubutumwa; yagiyeyo ari nka Padiri kandi abana n'umugore we uzwi ku izina rya Maman Ritha n'umukobwa we Ritha. Iyo Paruwasi yamwibukijeko amategeko ya Kiliziya aruko kwerekana ikarita y'ubupadiri (Celebret) gusa bidahagijeko agomba kuzana ibaruwa iriho umukono wa Musenyeri waho yavugaga ubutumwa. Nahimana umusatsi wamuvuyeho yibutse ibitutsi yatutse Musenyeri, nuko aramuhamagara kuko ntakundi, yari kubigenza amusaba imbabazi, amwibutsa ko ari umuhungu we, anamwibutsa umugani w'umwana w'ikirara……Musenyeri Bimenyimana yabanje kumwihorera, ariko amakuru agera kuri Rushyashya, avugako Nahimana yakomeje gutakamba aho mu gihe cy'imyaka ibiri yandikiye Musenyeri Bimenyimana amabaruwa agera muri magana abiri asaba imbabazi kuko niwo mugati wonyine yarasigaranye.

    Musenyeri Bimenyimana nk'umubyeyi yaje kumwoherereza ibaruwa (Recommendation letter) ariko ataziko ayoherereje umugabo ubana n'umugore. N'uko ajya muri Paruwasi yavuzwe ruguru aba Padiri kandi afite n'urugo.
    Nahimana yirirwa atuka uwari Padiri mukuru Ubald Rugirangoga kuko banabanye agihabwa ubupadiri, muri Paruwasi ya Mwezi ariko icyo amwangira cyane n'uko Padiri Ubald yamaganye kumugaragaro Nahimna ubwo yafataga inzira akajya Arusha gushinjura Interahamwe Yussuf Munyakazi wayoboye ubwicanyi muri Cyangugu, akaba arinawe wazanye Interahamwe zivuye Gisenyi na Cyangugu kurimbura Abatutsi mu Bisesero bari bagerageje kwirwanaho.

    Nahimana yashinjuye Yussuf Munyakazi ariko urukiko rw'Arusha TPIR rumukatira imyaka 25. Padiri Ubald azwiho kutihanganira amafuti ndetse no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu bakirisitu bishingiye mu kubabarira.
    Nahimana Thomas ntabwo ari ugukunda abagore gusa kuko abo yambuye mu Bubiligi nibo bavuga ko abonye aho ijipo yanitse, yayitwara. Nahimana yaje kujya mu bya politiki kugirango anyunyuze imitsi yabo abeshya. By'umwihariko ubwo yabeshyaga ko aje kuba Perezida, nyamara abizi ko ari ikinamico ngo yambure abantu, yambuye abitwa Niwenshuti Ladislas ukora ubucuruzi bwo kuguriza amafaranga kuburyo butemewe (Bank Lambert) mu Bubiligi, Zena Mukabuduwe, Simeon Musabyimana, Interahamwe yo ku rwego rwo hejuru yatorotse Gacaca I Kanombe n'abandi. Ubu rero yababwiye ko yari yizeye ko nagera mu Rwanda abazungu bazamuha amafaranga akabishyura none amaso yabo yambuye yaheze mu kirere.

    Ubundi abazi neza Nahimana Thomas, bemeza ko batazi neza umubare w'abana afite ariko abagore bamenyekanye hanze y'igihugu ni batanu udashyizemo abo babyaranye mu Rwanda; muri abo harimo Kwitonda Marie Claire, Jeanne Mukamurenzi, Chantal Mutega n'abandi….. Mu Rwanda ho mu bagore babashije kubyarana twabashije kumenya ni Mukantagwabira Marthe bakaba bafitanye umwana w'umusore w'umuhungu.

    Politiki Nahimana abeshya ko akora, ni politiki y'ivangura n'amakimbirane nk'uko bigaragara mu biganiro yagiye akora, aho ashishikariza abandi gukoresha imbaraga zigamije gukuraho ubutegetsi bwa Kigali (Violence). Abenshi mu bakurikiye amagambo yagiye avuga nk'ukuriye Ishema Party, avuga amagambo neza ameze nka ya Ngeze Hassan ngo 'abahutu ni ibicucu…baritinya…ntibashyira hamwe….'

    Nahimana kandi akomeza avuga ko u Rwanda ruyobowe n'abagande.! Mu gice cya kabiri cy'iyi nkuru, tuzabagezaho isesengura ry'amagambo abiba urwango, Nahimana yagiye atangaza, binyuze mu Kinyamakuru cye Le Prophete, ndetse no kuri YouTube.

    The post Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z'ibicupuri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-gucuruza-imva-kuri-internet-ikiryabarezi-thomas-nahimana-cyiyemeje-gutanga-pasiporo-zibicupuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yo-gucuruza-imva-kuri-internet-ikiryabarezi-thomas-nahimana-cyiyemeje-gutanga-pasiporo-zibicupuri

  • Icyegeranyo cy'itsinda ry'impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw'u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe. #rwanda #RwOT

    Ni icyegeranyo Rushyashya yashoboye kubonera kopi, cyamaze gushyikirizwa akanama ka Loni gashinzwe amahoro n'umutekano ku isi, gishyirwaho umukono n'impuguke 6 zigize itsinda ryakoze iperereza, zirimo Madamu Virginie MONCHY wari umuhuzabikorwa waryo.

    Ni icyegeranyo cyibanze cyane cyane ku mezi asaga 11 hagiyeho iteka rya Perezida Félix Tshisekedi, rishyiraho 'ibihe bidasanzwe'(état de siège) mu Ntara za Kivu y'Amajyaruguru, iy'Amajyaruguru na Ituri, mu burasirazuba bwa bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

    Umuzingo w'impapuro 301 uragaruka ku mutekano mucye muri Kivu y'Amajyaruguru, Kivu y'Amajyepfo na Ituri, watewe n'ingabo za Kongo, FARDC, ubwazo, n'imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR-FOCA, ADF, CODECO, Mai-Mai/Nyatura, Mai-Mai/Yakutumba, n'indi myinshi itabarika.

    Nubwo hashyizweho amategeko yo mu 'bihe bidasanzwe' ngo yari agamije kugarura umutekano mu ntara z'uburasirazuba bwa Kongo, iki cyegeranyo gisobanura neza uburyo ingabo za FARDC zishe abaturage benshi zibaroshyeho ibisasu bya rutura, cyane cyane ubwo intambaza zirwana n'umutwe wa M23 yuburaga, kuva mu mpera z'umwaka wa 2021, n'ubu ikaba ica ibintu.

    FARDC kandi ngo yasambanyije abagore ku ngufu nko muri Teritwari ya DJUGU, inasahura imitungo y'abaturage. Abasirikari bakuru benshi, nka Col Charles Muhinda santos, umuyobozi wa batayo ya 13011 na 13012, bagurishije intwaro n'amabuye y'agaciro mu mitwe y'iterabwoba, nyamara FARDC yagombye kuba irwanya. Amatariki yakoreweho ubu bugizi bwa nabi, amazina y'ababugizemo uruhare, aho bwabereye n'ababukorewe, biragaragara cyane cyane ku mpapuro za 28, 30, 31, 32 na 33 z'iki cyegeranyo.

    Abandi bagarutsweho muri iki cyegeranyo ni abajenosideri bo mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, aho byagaragajwe ko mu myaka ya mbere ya 2020 uyu mutwe wari warashegeshwe n'ibitero bya FARDC, nyamara kuva muw'2021 ukaba wariyuburuye. Ngo wongeye kubona intwaro, ndetse ukaba ukomeje kwinjiza abarwanyi bava mu bihugu byo muri aka karere. Itsinda ry'impuguke za Loni zirerekana uburyo muri FDLR bakomeje kwisuganya, babifashijwemo n'ubucuruzi bunyuranyije n'amategeko, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, n'inkunga bahabwa n'igisirikari cya Kongo. Magingo aya Gaston Iyamuremye wiyise Victor Byiringiro alias Rumuli niwe Perezida wa FDLR-FOCA, kandi nyamara yarafatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga. Yasimbuye kuri uwo mwanya Ignace Murwanashyaka wapfiriye mu Budage muw'2019.

    Ntawunguka Pacifique bita 'Omega' niwe wasimbuye ku buyobozi bwa gisirikari Sylvèstre Mdacumura wishwe. Ntawunguka, nawe wafatiwe ibihano, ubu yungirijwe na Jean-Baptiste Gakwerere bita 'Julius Mkobo', 'Sobo Stany' cyangwa 'Kolomboka', umwicanyi kabuhariwe.

    Ikindi cyatunzwe agatoki ni ingabo za Uganda n'iz'uBurundi zinjiye ku butaka bwa Kongo akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kakaza kubimenyeshwa zaratangiye kurwanira yo.Ibi rero ngo ni amakosa akomeye, kuko ubundi ingabo z'igihugu runaka zigomba kubimenyesha ako kanama mbere yo kwinjira mu kindi gihugu, kabone n'iyo ibyo bihugu byombi byaba bifitanye amasezerano mu bya gisirikari.

    Muri iki cyegeranyo nta hantu na hamwe bavuga uruhare rw'uRwanda mu bibazo by'umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu gihe nyamara ubutegetsi bwa Kongo budasiba kuvuza induru bubesha ko uRwanda ari rwo ruri inyuma y'ibitero bya M23. Aha twibutse ko n'ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, ziherutse kuvuga ko nta kimenyetso na kimwe gishimangira ibirego by'icyo gihugu. Inama y'Abakuru b'Ibihugu by'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba yateraniye i Nairobi muri Kenya kuwa mbere ushize, nayo ntiyagaragaje ngo inamagane uruhare rw'uRwanda mu ntambara FADRC irwana na M23.

    Mu myanzuro y'iki cyegeranyo, itsinda ry'impuguke za Loni zisoza zisaba Leta ya Kongo gushyira mu bikorwa amasezerano anyuranye agamije kugarura amahoro muri icyo gihugu, harimo n'aya Nairobi, iyo Leta yagiranye n'umutwe wa M23. Ubutegetsi bwa Kongo kandi burasabwa kuvugurura igisirikari cy'icyo gihugu, FARDC, kigahabwa ubumenyi, disipuline n'ibikoresho byagifasha gukora kinyamwuga. Ibihugu byo muri aka karere byongeye gusabwa kugira uruhare mu kugarura amahoro muri Kongo no mu karere muri rusange, bikagenzura ko nta bantu babivamo bajya mu mitwe y'itwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Kongo.

    The post Icyegeranyo cy'itsinda ry'impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw'u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/icyegeranyo-cyitsinda-ryimpuguke-za-loni-kirashinja-igisirikari-cya-kongo-kwica-gusahura-abaturage-no-gusambanya-abagore-ku-ngufu-nta-ruhare-rwu-rwanda-mu-bibera-muri-kong/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyegeranyo-cyitsinda-ryimpuguke-za-loni-kirashinja-igisirikari-cya-kongo-kwica-gusahura-abaturage-no-gusambanya-abagore-ku-ngufu-nta-ruhare-rwu-rwanda-mu-bibera-muri-kong

  • Patricia Scotland yongeye gutorerwa kuba Umun… – #rwanda #RwOT

    Mu 2016 nibwo Patricia Scotland yari yatorewe kuyobora umuryango wa Commonwealth muri manda yagombaga kumara imyaka 4, ariko bitewe n'icyorezo cya COVID19 cyatumye akomeza kuyobora uyu muryango.

    Nk'uko byari biteganijwe, hagombaga kuba amatora y'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth aho mu bahabwaga amahirwe yarimo [Patricia Scotland], hakabamo na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Jamaica, Madamu Kamina J Smith.

    Amakuru agezweho nyuma y'amatora yabaye mu masaha ashize, Patricia Scotlanda akaba yatorewe indi manda ikaba ari nayo ya nyuma muzo yemerewe, ikaba ari manda yindi y'imyaka 4.

    Patricia Scotland yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118439/patricia-scotland-yongeye-gutorerwa-kuba-umunyamabanga-wa-commonwealth-118439.html

  • Mico The Best, Bwiza na Chriss Eazy bongerewe… – #rwanda #RwOT

    'People's Concert' ni ibitaramo byatewe inkunga n'Uruganda Nyarwanda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye. Ibi bitaramo biratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, guhera saa cyenda. Birabera i Rugende ndetse no kuri Tapis Rouge i Nyamirambo muri Kigali.

    Bralirwa yateye inkunga ibi bitaramo, ifite ku isoko ibinyobwa birimo Primus yanyuze benshi kuva mu 1959 yagera ku isoko, Mützig, Amstel, Turbo King, Legend na Heineken, Fanta Orange, Fanta Cytron, Fanta Fiesta, Sprite, Krest, Tonic, Stoney na Vital'O.

    Ibi bitaramo bizongera kuba ku Cyumweru tariki 26 Kamena 2022. Bizaririmbamo abahanzi barimo, Mico The Best, Bwiza, Chriss Eazy, Senderi Legend, Alyn Sano, Rafiki, Platini, Ariel Wayz, Kenny Sol, Nsabimana Leonard wamamaye nka Ndandambara, Riderman, Bushali, Juno Kizigenza;

    Okkama, Itorero Intayoberana, Esther Niyifasha, Mani Martin, Intore Tuyisenge, Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] n’umubyinnyi Jojo Breezy.

    Mico The Best, Bwiza na Chriss Eazy bongerewe ku rutonde rw’abazaririmba muri bitaramo kuri uyu wa Gatanu nyuma y'uko Butera Knowless, Niyo Bosco na Fireman batangaje ko bazabiririmbamo.

    Butera Knowless yagize ati 'Bantu banjye, kubera impamvu ziturutse 'kubateguye' ibi bitaramo, mbabajwe no kubamenyesha ko ntakibonetsemo byombi.'

    Kwinjira ni ubuntu. Ibi bitaramo kandi bizacurangamo Dj Brianne, Dj Ira, Dj Bisoso na Dj Marnaud.

    Bwiza uzwi mu ndirimbo ‘Ready’ ubarizwa muri Kikac Music Label ategerejwe muri ibi bitaramo 

    Chris Eazy ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Inana’ azaririmba muri ibi bitaramo

    Mico The Best uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Igare’ ategerejwe mu bitaramo bya CHOGM

    REBA HANO INDIRIMBO “INANA” YA CHRISS EAZY UTEGEREJWE MU BITARAMO BYA CHOGM

    REBA HANO INDIRIMBO “READY” YA BWIZA UZARIRIMBA MU BITARAMO BYA CHOGM

    REBA HANO INDIRIMBO “IGARE” YA MICO THE BEST YAHAWE IBIHE BYINSHI NK’INDIRIMBO NZIZA YA SUMMER

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118438/knowless-na-niyo-bosco-bikuye-mu-bazaririmba-mu-bitaramo-bya-chogm-kubera-kutanyurwa-nimit-118438.html

  • Abahanzi 5 bakomeye bo hanze y’u Rwanda baraye i Kigali #rwanda #RwOT

    Abahanzi batumiwe mu gitaramo cya Choplife bamaze kugera mu Rwanda aho biteganyijwe ko bataramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu.

    Ni mu gitaramo cyo gususurutsa abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bitabiriye inama ya CHOGM izasozwa ku Cyumweru tariki ya 26 Kamena 2022.

    Kabuhariwe mu kuvangavanga imiziki ukomoka muri Nigeria, Dj Neptune w’imyaka 31 byitezwe ko azanayobora iki gitaramo, ni we wabimburiye abandi aho yahageze saa z’ijoro zo ku wa Gatanu.

    Dj Neptune akaba yaje mu ndege imwe n’umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo waherukaga mu Rwanda 2017 muri ‘My 250 Concert ‘ Tekno Miles, bari kumwe na Fave bose bakomoka muri Nigeria.

    Hahise hasesekara umuraperi w’umunyakenya, Khaligraph Jones ndetse n’umunyafurika y’Epfo waherukaga mu Rwanda 2018, Nasty C.

    Iki gitaramo cya ‘Kigali Choplife’ giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022 muri Kigali Arena, aba bahanzi bazafatanya n’abandi b’abanyarwanda barimo Ariel Ways, Okama, Bruce Melodie, Kenny Sol na Afrique ni mu gihe Dj Toxxyk na Dj Ira ari bo bazaba basusurutsa abantu.

    Nasty C ubwo yageraga i Kigali

    Tekno Miles na we yaraye i Kigali

    Umuraperi Khaligraph ukomoka muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-5-bakomeye-bo-hanze-y-u-rwanda-baraye-i-kigali

  • Biratangaje! Abaperezida 51 ba Afurika banze… – #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru ikimenyekana yahise iba gikwira mu binyamakuru hafi ya  byose ku Isi, byandika ku ngingo politiki ndetse n’ibindi. Multipolarista yateruye ivuga ko ibihugu by’u Bufaransa n'u Budage, ari byo byahatiye abayobozi b'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ngo bemere kugirana inama mu buryo bw'ikoranabuhanga hamwe na Perezida wa Ukaraine. Iyi nama yakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bwa Zoom, abaperezida 51 muri 55 bangana na 93% ba Afurika yunze Ubumwe banze kwitabira, mu rwego rwo kwirinda gufata uruhande babogamira hagati ya Ukraine n’u Burusiya kuri ubu byujuje neza amezi ane ruhinanye muri Ukraine. Leta z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi  zagerageje kwegeranya ibihugu bya Afurika ngo bivuge ijwi rimwe mu kwamagana u Burusiya muri iyi ntambara, gusa igice kinini cy’uyu mugabane wirabura kimye amaso  icyo kifuzo giturutse mu Burengerazuba. 

    Ikinyamakuru  Le Monde cyasobanuye ko gushaka gukorana inama kwa Zelensky n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, byari nk’ikimenyetso ko uyu muryango watinze kugaragaza byeruye uruhande ubogamiyeho hagati y’ibihugu byombi biri mu ntambara, ahubwo ugakomeza kwinumira no kugira ibanga uruhande uriho. Igihugu cya Ukraine cyagerageje gutegura iyo nama kuva muri Mata uyu mwaka,  ariko n’ubundi  Afurika yunze Ubumwe yari yagiye ikomeza kuyisubiza inyuma. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko no muri abo bake bitabiriye iyo nama, ubutumwa mu mashusho yabo bugaragaza icyuho kinini kiri hagati ya Bwana Zelensky n’abayobozi ba Afurika, ku ngingo ijyanye no gufata uruhande babogamiraho. 

    Aba ba perezida mbarwa bitabiriye iyi nama, ku ikubitiro harimo Macky Sall wa Senegal uyoboye Afurika yunze Ubumwe kuri ubu, Alassane Ouattara wa  Côte d’Ivoire, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Kongo na  Mohamed al-Menfi uyobora Inama y'Umukuru w'Igihugu ya Libiya kuri ubu itavugwaho rumwe n’amahanga nka Leta yemewe. Muri iyi nama na Zelensky, aba bakuru b'ibihugu bane biyongeyeho  Moussa Faki Mahamat, Umunya-Tchad uyobora Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe  ndetse na bamwe mu ba dipolomate bo mu nzego zo hasi z'ibindi bihugu. Biragaragara ko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe utifuje kugira icyo uvuga kuri iyi nama, kuko haba ku rubuga rwawo no kuri Twitter ntacyo wigeze utangaza ku migendekere yayo cyangwa no kuba yabaye ubwabyo. Gusa Moussa Faki Mahamat yakoze ‘tweet’ imwe ku giti cye, aho yongeye ”gushimangira ko nka Afurika yunze Ubumwe hakenewe ibiganiro byihutirwa kugira ngo amakimbirane arangire, mu rwego rwo kugarura amahoro mu Karere no kugarura umutekano ku Isi'.

    Amerika n'Umuryango w'Ubumwe bw’u Burayi bakunze kuvuga ko bakora mu izina ry'umuryango mpuzamahanga, ariko ibintu nk’ibi byerekana ko iyo Washington na Bruxelles bavuga umuryango mpuzamahanga mu by’ukuri baba bashaka kuvuga hafi 15% by'abatuye mu  Burengerazuba bw’Isi n’inshuti zabo z’indahemuka nka Australia, Nouvelle-Zélande, Koreya y’Epfo n’ u Buyapani.

    Raporo y’Ikinyamakuru Multipolarista yo muri Werurwe igaragaza uburyo umubare munini w’abatuye Isi, ari abo mu bihugu bifatwa nk’ibikiri mu nzira y’amajyambere wakomeje kutagira aho ubogamiye kubera mu ntambara yo muri Ukraine. Ibihugu bifite abaturage benshi ku Isi nk’u Bushinwa, u BUhinde, Pakistan, Brazil, Ethiopia, Bangladesh, Mexique Vietnam, byakomeje kutabogamira ku ruhande na rumwe. Gusa ibindi bihugu byinshi byo mu majyepfo y'Isi nka Afurika y’Epfo, Iran, Venezuwela, Cuba, Nicaragua, Koreya ya Ruguru na Eritrea byashinje ku mugaragaro NATO na Amerika kuba ari byo byateje intambara muri Ukraine.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118431/biratangaje-abaperezida-51-ba-afurika-banze-kwitabira-inama-batumiwemo-na-voladymir-zelens-118431.html

  • U Rwanda rwahawe kuyobora Commonwealth #rwanda #RwOT

    Afungura ku mugaragaro inama y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma yanitabiriwe n'Igikomangoma Charles, Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yasabye ibihugu bigize Commonwealth gukomeza gukorera hamwe mu kurwanya ibibazo byugarije isi birimo ibyorezo n'ihindagurika ry'ikirere n'ingaruka zaryo ku batuye isi.

    Image

    Yagize ati 'Ikitugira abo turi bo mu by'ukuri, ni indangaciro ziri mu mahame ya Commonwealth, umuhate uganisha ku miyoborere myiza, iyubahirizwa ry'amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu.'

    Image

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth nawe , Patricia Scotland, yavuze ko icyerekezo cy'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, uyobora uyu muryango, ari uko abayobozi bawo bishakamo ibisubizo. Yashimangiye ko uyu muryango ushingiye ku gukorera hamwe, aho nta jwi na rimwe ritambuka ritumviswe cyangwa umunyamuryango usigara inyuma.

    Image

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson, usoje manda ye nk'Umuyobozi wa Commonwealth aho yasimbuwe na Perezida Kagame, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyateye Isi ibibazo bikomeye, kimwe n'ibibazo biriho uyu munsi biterwa n'imihindagurikire y'ibihe. Yavuze ko nta gihugu na kimwe cyakumva uburemere bw'ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere kurusha ibihugu byo muri Commonwealth. Bityo, ati inshingano z'abayobozi b'ibihugu bya Commonwealth ni ugufasha ibindi guhangana n'ibi bibazo.

    2022 Commonwealth Heads of Government opening ceremony

    Igikomangoma cy'u Bwongereza Charles wahagarariye Umwamikazi ElizabethII mu nama ya CHOGM ibera i Kigali, yashimiye Perezida Kagame n'Abanyarwanda muri rusange kuba barihanganye bagakora ibishoboka byose mu kwitegura CHOGM mu bihe byari bigoye by'icyorezo Covid-19.

    Yakomeje avuga ku rugendo rwe rwa mbere mu Rwanda, aho yasuye urwibutso rwa Jenoside ndetse agahura n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.  'U Rwanda rwageze kuri byinshi, nk'igicumbi cyo guhanga udushya, igihugu kiri mu bya mbere mu guteza imbere abagore, igicumbi cy'ubukungu butangiza ibidukikije.'

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko icyerekezo cy'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, uyobora uyu muryango, ari uko abayobozi bawo bishakamo ibisubizo.

    @[email protected]

     

    The post U Rwanda rwahawe kuyobora Commonwealth appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/06/24/u-rwanda-rwahawe-kuyobora-commonwealth/

  • Umuganga yakuyemo ijisho ritari ryo umurwayi bimuviramo guhuma #rwanda #RwOT

    Muganga yakoze amakosa akomeye akuramo ijisho ritari ryo mu gihe cyo kubaga umurwayi, bimuviramo guhuma. Ibi byabaye nyuma y'akazi gakomeye kakorewe mu bitaro bya Slovakia.

    Uyu murwayi yari agiye kubagwa ijisho rye ryangiritse ariko umuganga yakuyemo by'impanuka ijisho rizima ry'umurwayi, bimuviramo guhuma.

    Nk'uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza ngo umuryango w'uyu murwayi washegeshwe bikomeye n'ibyakozwe n'uyu murwayi.

    Nkuko byatangajwe,ibitaro byahaye uwahohotewe n'umuryango we ubuvuzi bwo mu mutwe n'inkunga yo kwihanganira ayo makuba ateye ubwoba.

    Ibiro ntaramakuru TASR byo muri Slovakia byatangaje ko umuvugizi w'ibitaro bya kaminuza ya Bratislava yemeje ko uyu muganga wabaze uyu murwayi,atakibonana nabo

    Ubuyobozi bushinzwe ubuzima bwa Slovakia bwatangiye iperereza kucyatumye ikosa rikomeye nk'iri ribaho.

    Ibi bije mu gihe cy'imivurungano iri mu rwego rw'ubuzima muri Slovakia,imvururu ziri muri iki gice zitavugwaho rumwe kubera umushahara n'akazi. Slovakia yimukiyemo abaganga benshi, cyane cyane abaturutse muri Repubulika ya Czech na Austria.

    Igitutu kuri abo baganga binjiye mu gihugu cyariyongereye cyane kubera icyorezo cya coronavirus ndetse mu cyumweru gishize ihuriro ry'abakozi rya LOZ ryatangaje ko abaganga bagera ku 3.000 batekereza kubivamo igihe hatabaho impunduka mu mimerere y'akazi kabo. Amakosa mu buvuzi nayo ariganje cyane muri UK.

    Imibare yo muri 2019 yerekanye ko amakosa 621 akomeye ku buryo atagomba kubaho yabaye mu gihe cy'amezi 14.Ayo ahwanye n'abarwayi icyenda buri cyumweru,nkuko ikigo cya PA news agency kibitangaza.

    Imibare yerekanye ko bamwe mu baganga babaze ibice by'umubiri bitari byo,abandi bagasiga ibikoresho bakoresheje mu kubaga mu barwayi (harimo uturindantoki,imikasi n'ibindi) inshuro nyinshi. Umurwayi umwe yaciwe ino ritari ryo, mu gihe undi yakuweho igice kitari cyo.

    Abagabo babiri bakebwe mu buryo butari bwo, mu gihe umugore yabazwe ku ibere ritari ryo, abandi babiri babagwa nabi. Abandi bagore batandatu bakuwemo nyababyeyi bibaviramo kutazongera kubyara.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuganga-yakuyemo-ijisho-ritari-ryo-umurwayi-bimuviramo-guhuma