Category: Uncategorized

  • M23 yavuze ku bwicanyi bwakorewe abo mu Ruvumu, FDLR na NYATURA mu majwi #rwanda #RwOT

    Tariki ya 21 Kamena 2022 ni bwo mu Duce twa Bikenge na Ruvumu muri Teritwari ya Rutshuru habereye imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’inyeshyamba za M23.

    Amakuru yatangajwe ni uko nyuma yo gukurwa mu Duce twa Karambi, Kitagoma na Kitovu, M23 na yo yagabye igitero inyuze mu Majyepfo.

    Radio Okapi yatangaje ko abaguye muri ibi bitero byagabwe mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Rutshuru bamaze kugera kuri 17.

    Ku ikubitiro, amakuru yavugaga ko abantu icyenda ari bo bashobora kuba bapfuye mu duce twa Bikenke, Nkokwe na Bukima mu gihe abandi benshi bavuye mu byabo.

    Abaturage basabye ko hagira igikorwa ibyo bitero by’inyeshyamba bigahagarara.

    Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe muri aka gace, M23 yasohoye itangazo ryamagana ko yayigizemo uruhare.

    Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, ku wa 24 Kamena 2022.

    Rimenyesha abaturage ko iperereza ryakozwe ryerekana ko ubwicanyi bwakorewe mu Gace ka Ruvumu ndetse n’ubuhamya bwavuye mu baturage bugaragaza ko igitero cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR na NYATURA.

    Mbere y’uko iki gitero kiba, FARDC ndetse n’abarwanyi bahuje imbaraga ba FDLR na NYATURA bashatse imikoranire n’Umuyobozi w’Agace ka Nkokwe, Deo Bitegeka kugira ngo boroherwe no kubona amakuru n’amafunguro.

    Bitegeka ugeze mu zabukuru yatumye umuhungu we Emmanuel Bitegeka amusigariraho ndetse ni we wahakaniye FARDC ko iyo mikoranire idashoboka.

    Ku wa 21 Kamena ahagana saa Munani nyuma yo gutsindwa urugamba rwatangijwe na bagenzi babo mu Gace ka Kashali ndetse bakaba barimo bikura muri Ruvumu, abarwanyi ba FDLR bahise bajya muri aka gace bagaba igitero ku baturage b’inzirakarengane, bicamo bamwe, banasahura imitungo yabo.

    Rikomeza riti 'Nyuma yo kwirukana abasirikare ba FARDC-FDLR, abasirikare ba M23 basanze muri Ruvumu abaturage bahangayitse kandi bafite amarira menshi. Abaturage bake bananiwe kuhava batewe ubwoba n’ibyabaye mu gace kabo.”

    Umuturage witwa Nsahonkuye Anatole utuye mu Gace ka Nkokwe yabwiye abasirikare ba M23 ko yabonye imirambo itatu y’abantu bishwe n’abarwanyi ba FDLR na NYATURA.

    Itangazo rivuga ko abo barimo 'Rwango, Gakara n’umwana wa Munyamashara.”

    Nsahonkuye yavuze ko nta mugore cyangwa umwana yabonye wigeze ushimutwa n’aba barwanyi.

    Umuvugizi w’Umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko bo badashobora kwica abaturage kuko ari 'bashiki na basaza babo.’

    Ati 'Abasirikare benshi bacu ni ho bakomoka, ntitwakora ubwicanyi mu gace baturukamo, ni ho ababyeyi babo bari. Ni ibinyoma gusa, ni abantu bashaka kutwangisha Isi, bagaragaza ko turi umutwe w’iterabwoba. Ntabwo dushobora kwica na gato.”

    M23 yijeje abaturage bari mu duce igenzura ko bazakomeza gucungirwa umutekano wabo n’uw’imitungo yabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yavuze-ku-bwicanyi-bwakorewe-abo-mu-Ruvumu-FDLR-na-NYATURA-mu-majwi

  • Dmitry Muratov yagurishije umudari wa Nobel kuri miliyoni 103 z’Amadolari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyigenga cyitwa Novaya Gazeta cyo mu Burusiya, Dmitry Muratov, yateje cyamunara umudari w’igihembo cyitiriwe Nobel aheruka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dmitry-muratov-yagurishije-umudari-wa-nobel-kuri-miliyoni-103-z-amadolari

  • Abatware gakondo bahaye u Rwanda nyirantarengwa yo kuba rwakuye M23 i Bunagana, mbere y’uko barukorera ibintu amahanga azatangaho ubuhamya #rwanda #RwOT

    Binyuze mu nyandiko banditse, bavuga ko bitarenze kuwa 30 Kamena 2022, bategetse u Rwanda kuba rwakuye ingabo zarwo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Bunagana) mbere y’uko iki gihugu cy’izihiza umunsi w’Ubwingenge bwacyo.

    Umuyobozi w’iri huriro ry’abayobozi Gakondo, Umwami Mfumu Difima Ntinu, yasomeye iyi nyandiko banditse nyuma y’imyigaragambyo yateguwe n’ihuriro CONATC abereye umuyobozi , ikaba ari imyigaragambyo yiswe iy’amahoro yanyuze imbere y’ibiro bikuru bya MONUSCO i Kinshasa.

    Iyi nyandiko y’iri huriro yanashyikirijwe ibiro bya Perezida wa Repubulika, yakirwa n’umujyanama we mu by’umuco gakondo Abée Tshilombo. Mu ijambo yagejeje kuri aba batware gakondo,Tshilombo yavuze ko igihe kigeze ngo amaraso y’Abanyekongo arekere aho kumenerwa ubusa. Yagize iti :' Ibyabaye birahagije !Igihe kirageze ngo amaraso y’abaturage ba Congo arekere aho kumenekera ubusa'

    Mfumu uhagarariye iri huriro yavuze ko igihe ibyo basaba u Rwanda rutabikoze nabo bazafata intwaro zabo gakondo bagahangana n’umwanzi, kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwabo.

    Mufumu asoza asaba imiryango mpuzamahanga kuzaba abatangabuhamya bw’ibyo bazakorera u Rwanda mu gihe ruzaba rudakoze ibyo barusabye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Abatware-gakondo-bahaye-u-Rwanda-nyirantarengwa-yo-kuba-rwakuye-M23-i-Bunagana-mbere-y-uko-barukorera-ibintu-amahanga-azatangaho-ubuhamya

  • Zimwe mu mpunzi zari zaroherejwe mu Rwanda ubu ziri mu Burayi #rwanda #RwOT

    Bahabelom Mengesha – umunya Eritrea w’imyaka 36 – azi ukuntu koherezwa mu Rwanda n’ikindi gihugu bimera. Ariko rero nk’umuntu usaba ubuhungiro, mu Rwanda ntabwo yahatinze.

    Yari yaravuye muri Eritereya ahunga intambara muri 2007, maze ajya muri Isiraheli gusaba ubuhungiro. Nyuma y’imyaka irindwi, uruhushya rwe rwo kuhaba yararwambuwe maze ahabwa amahitamo – koherezwa iwabo, kujya mu kigo gifungirwamo abimukira, cyangwa gufata amadorari 3.500 n’itike y’indege yo kugenda ntugaruke imujyana mu Rwanda.

    Bahabelom Mengesha, uba i Zurich, Isiraheli yari yaramwohereje mu Rwanda muri 2014

    Yabwiye BBC yibereye mu Busuwisi aho amaze imyaka irindwi aba – ko yumvaga ayo nta mahitamo arimo na gato.

    Avuga ku gufungirwa muri Isiraheli, Bahabelom yagize ati : “Nta muntu ushyira mu gaciro wajya muri gereza ku bushake.” “Gusubira muri Eritereya, aho gufungwa biri mu muco, ntabwo nashoboraga kubihitamo.”

    Nuko rero ahitamo u Rwanda.

    Ariko Bahabelom yahise amenya ko adahawe ikaze muri iki gihugu cya Afrika y’uburasirazuba. Hashize igihe gito ageze mu murwa mukuru Kigali, yabwiwe ko agomba kuhava akerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda – kandi byose akabyishyura.

    Abari inyuma y’uko kwirukanwa kwe – ndetse n’abandi bimukira twaganiriye birukanywe- ntibari bamenyekana, ariko Bahabelom atekereza ko abayobozi b’u Rwanda babigizemo uruhare.

    Kubona u Rwanda rufatwa nk’ahantu heza ku mpunzi hari ababyibazaho byinshi nyuma yaho Ubwongereza businyaniye n’iki gihugu amasezerano yo kwakira abasaba ubuhunzi bagera ku nkombe zabwo. Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byaburiye abantu ku bijyanye n’ukuntu uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Rwanda.

    Ariko, hariho itandukaniro rikomeye hagati y’amasezerano Ubwongereza bwagiranye n’u Rwanda nayo rwagiranye na Isiraheli.

    Gahunda yo “kugenda ku bushake” ya Isiraheli yatangaga amahitamo yo gufata indege ijya mu Rwanda, mu gihe gahunda y’Ubwongereza yo ari itegeko. Bitandukanye n’Ubwongereza bwatangaje ku mugaragaro gahunda yabwo, Isiraheli ntabwo yigeze igirana amasezerano ku mugaragaro n’u Rwanda.

    Nubwo bimeze gutyo ariko, abasaba ubuhungiro bagera ku 4000 bo muri Eritereya na Sudani bari muri Isiraheli boherejwe mu Rwanda na Uganda hagati ya 2013 na 2018, mbere yuko iyi gahunda y’ibanga ihagarara.

    Bahabelom yurijwe indege yerekeza i Kigali muri 2014.

    Agira ati : “Koherezwa mu Rwanda ntibyatubujije [kugera mu Burayi]”. Ibi yabivuze arimo asobanura ukuntu bavuye mu Rwanda bakajya muri Uganda.

    “Kandi ntitwagarukiye aho.”

    BBC yavuganye n’abahoze basaba ubuhungiro boherejwe mu Rwanda bavuye muri Isiraheli. Bose banyuze muri iyi gahunda hagati ya 2014 na 2016 kandi ubu basigaye batuye mu Burayi. Tuzi ko byibura hari umwe muri bo uba mu Bwongereza. Abandi babajijwe n’inzobere mu bibazo by’abimukira nabo bavuze ibisa n’ibyo.

    Benshi bavuze ko bakiriwe ku kibuga cy’indege cya Kigali n’umugabo waho witwa John. Ubu buhamya bumaze imyaka itari mike ku buryo bidashoboka kugenzura niba uyu “John” yarakomeje kuba umuntu umwe kugeza birangiye. Basobanuye ukuntu mu nyuma abantu bameze nk’abayobozi b’u Rwanda babambuye ibyangombwa byabo mbere yo kujyanwa mu modoka mu ihoteli yari irinzwe aho bategetswe kutayisohokamo.

    Mu nyuma basabwe kuriha amadolari agera kuri 500 yo kubatwara mu matsinda bakagezwa ku mupaka wa Uganda. Imodoka zari zitegereje hakurya kugirango zibajyane mu murwa mukuru, Kampala. Icyo gihe na none basabwe kwishyura.

    Ariko kubera ko nta kazi cyangwa ibyangombwa bari bafite, bavuga ko byabaye ngombwa ko bakomeza urugendo bakanyura mu nzira zizwi abimukira bacamo muri Afurika zibageza ku nyanja ya Mediterranee kugirango bagere mu Burayi.

    Bahabelom avuga ko atigeze yumva ko hari amahitamo yo kuguma mu Rwanda yari afite.

    “[Iyo ubwiwe] ngo ishyura ibi maze ugende, birumvikana ko ukora ibyo wategetswe gukora.”

    Undi wasabaga ubuhungiro ukomoka muri Eritereya, Mebrahtom Tesfamichael, avuga ko yahanganye na “John” amubaza ibyarimo bikorwa.

    Mebrahtom Tesfamichael avuga ko yagerageje gushaka kumenya impamvu barimo birukanwa mu gihugu

    Mebrahtom na we wageze i Kigali mu 2014 nyuma yo kumara amezi icyenda mu kigo gifungirwamo abasaba ubuhungiro cya Holot, agira ati : “Naramuganirije turi twenyine…”. Ati : “‘Ugomba kuva hano.” Naramushubije nti “Kuki tugomba kugenda ? Tuva muri Isiraheli, batubwiye ko tuzahabwa ibyangombwa by’impunzi mu Rwanda kandi ko ariho twari tugiye gutura.” Gusa yaravuze ati : ‘Ahari wemerewe kumara hano iminsi itatu. Nyuma yaho ugomba kugenda.’ “

    Tesfay Gush, umunya Eritereya wageze mu Rwanda muri Gashyantare 2015, atekereza ko abayobozi bo mu Rwanda n’abakora ubucuruzi bwo kujyana abimukira mu bindi bihugu mu buryo butemewe n’amategeko bakoranaga.

    Agira ati : “Njyewe nk’umunyafurika ubwanjye natekerezaga ko nzafatwa neza, kandi nkitabwaho [mu Rwanda].” Ariko yamenye ko batamushakaga ubwo yabonaga abashinzwe umutekano n’abasivili basa nkaho bakorana.

    “Ntabwo bashakaga ko tuhaguma.”

    “Ubusanzwe iyo umuntu agufasha kwambuka umupaka bikorwa rwihishwa, ariko aba bo babikoze k’umugaragaro. Urugero, igihe twageraga kuri bariyeri batanze ibyangombwa byemewe kugirango tuhanyure nta nkomyi. Niyo mpamvu ntekereza ko bari abayobozi.”

    Isabwe ibisobanuro, guverinoma y’u Rwanda yavuze ko itazi ibyo birego. Umuvugizi yavuze ko izabikoraho iperereza.

    “Umuntu wese tuzasanga yarenze ku mategeko yacu agenga imikorere myiza azabibazwa. Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbere umutekano w’abaturage bayo, n’uw’abantu bose baza mu gihugu cyacu, barimo impunzi n’abimukira bashakisha ubuzima bwiza.”

    Byari icyuka

    Bahabelom yaje kugera mu Bugereki mu bwato buto maze agera mu Busuwisi akoresheje inzira y’ubutaka. Ubu atuye i Zurich, akaba ari hafi gukora ikizamini cye cya nyuma kugirango abe umufundi wujuje ibyangombwa. Yumva yaragize amahirwe menshi ugereranije n’abandi boherejwe mu Rwanda bavuye muri Isiraheli nabo bakurikiye inzira abimukira banyuramo berekeza mu Burayi.

    “Nzi byibuze abantu 10 cyangwa barenga basize ubuzima muri Libiya, baciwe umutwe na Daesh [umutwe wiyita Leta ya Kisilamu], cyangwa barohamye mu nyanja.”

    Impuguke imwe yakurikiraniye hafi gahunda ya Isiraheli, Dr Yotam Gidrom, avuga ko uko amakuru y’iyo gahunda yasakaraga mu bimukira, babifataga nk’uburyo bwemewe bwo kwinjira mu nzira ya magendu ijyana abimukira mu Burayi.

    Dr Gidrom wo mu gisata kigisha ibijyanye n’impunzi muri kaminuza ya Oxford agira ati : “Ku mugaragaro, gahunda yo kwimura abimukira yasobanuwe nk’igamije guha abanyasudani na abanya Eritereya ejo hazaza heza mu Rwanda cyangwa muri Uganda.” “Ariko byaje kugaragara vuba vuba ko ibyo Isiraheli yabijeje bijyanye no guhabwa ibyangombwa byemewe n’amategeko, guhabwa uburenganzira, n’imibereho myiza muri ibi bihugu byari icyuka.”

    Abahanga baraburira abantu ko kwirukana abimukira bakoherezwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nabyo bishobora gutuma ibyo bihugu birushaho kwibasirwa n’icuruzwa ry’abantu.

    Steve Symonds wo muri Amnesty International yabwiye BBC ati : “Ingaruka zo kwirukana abantu bashaka ubuhungiro…boherezwa mu bihugu batazi kandi bashobora kuba badafitanye isano ari ibintu bikabije.”

    Amasezerano Ubwongereza bwagiranye n’Urwanda ni gahunda izageragezwa mu gihe cy’imyaka itanu igamije koherezayo abimukira kugirango amadosiye yabo asaba ubuhungiro yigirweyo kandi banatuzwe yo mu gihe kirekire.

    Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko amasezerano yagiranye n’Ubwongereza “atagereranywa na gato” na gahunda ya Isiraheli “yahagaritswe bimaze kugaragara ko itakoraga neza.”

    Yagize iti : “Muri gahunda nshya, hazashyirwaho uburyo bunoze bwo gutera inkunga abimukira ndetse n’umuryango wabakiriye, Ubwongereza buzatanga amafaranga azakoreshwa.”

    Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ishimangira ko ishyirwa mu bikorwa ryabyo rizakurikiranirwa hafi.

    Umuvugizi wayo yatangarije BBC ati : “Ubufatanye bwacu n’u Rwanda ku kibazo cy’abimukira buzakurikiranirwa hafi binyuze mu kanama ibihugu byombi bihuriyeho kazatuma abakora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga berekeza mu Bwongereza, bimurirwa mu Rwanda kugira ngo batangirireyo ubuzima bushya.”

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Zimwe-mu-mpunzi-zari-zaroherejwe-mu-Rwanda-ubu-ziri-mu-Burayi

  • Ndoli ahishuye ko Bakame yamuroze akamusenyera urugo : Yasezeye umupira w’amaguru mu gahinda #rwanda #RwOT

    Ubu ugiye gukora urutonde rw’abakinnyi icumi beza b’Abanyarwanda babayeho uyu mugabo w’umunyabigwi wakiniye amakipe atandukanye nka APR FC, Police FC, AS Kigali, Musanze FC n’ikipe y’igihugu Amavubi ntiyaruburaho.

    Yubatse izina rikomeye yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, abana mu makipe mato baramwiyitirira yewe nubwo hari abataramubona.

    Ndoli uherutse gufata umwanzuro wo guhagarika gukina umupira w’amaguru, yaganiriye n’abanyamakuru mu kiganiro OneSport Show kuri Radio1 agaruka ku byaranze ubuzima bwe mu mupira w’amaguru.

    Mu kiganiro hagati, Ndoli yahishuye ko mugenzi we Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yamugiriye nabi akamuroga ndetse akagira uruhare mu isenyuka ry’umuryango we ubwo bahuriraga mu ikipe ya APR FC.

    Ibi yabikomojeho ubwo yagarukaga ku mubano yari afitanye na Bakame ubwo yajyaga mu ikipe ya APR FC nyuma yo gusezerera uwari umuzamu wa mbere muri iyo kipe Ndanda.

    Yagize ati 'Akihagera byari byiza kandi narabyishimiye urumva nari nsigaye njyenyine kandi APR FC yakundaga gukoresha abazamu babiri kandi yari n’inshuti yanjye magara.'

    Umwuka waje kuba mubi hagati ya 2009 na 2010 ubwo biteguraga gukina imikino ya CAF Champions League.

    Muri ibyo bihe Ndoli yagize ikibazo cyo kurwara umugongo ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yari igiye gukina umukino wa gicuti na Côte d’Ivoire.

    Yavuze ko ubwo yishyushyaga yumvise akantu kameze nk’agashinge kamujombye mu mugongo bimuviramo kuwurwara umwaka wose nk’uko abitangaza.

    Yagize ati 'Mu mikino itandukanye twakinnye muri ibyo bihe benshi barambwiraga ngo Bakame arakuroga ariko njye simbyemere kuko namufataga nk’inshuti yanjye magara.'

    Ndoli yakomeje avuga ko hari igihe cyageze atangira kwemera ko ashobora kuba yararozwe na mugenzi we nyuma y’imyaka hafi ine amukeka.

    Ati 'Kuko nari ntangiye kumukeka, twari tumaze guhabwa uruhushya rwo kujya kureba imiryango yacu mbere y’uko tujya gukina CECAFA ihuza amakipe y’ibihugu mu 2012 ndamubwira ngo sindi butahe ariko ndi kumubeshya. Ngeze mu rugo nsanga amakuru yagezeyo kare. Yari yabwiye umugore wanjye ko ntari butahe iryo joro nagiye kwirarira ahandi.'

    'Tugeze Tanzania [ gukina CECAFA] telefoni ye icyo gihe ntiyakoraga byabaye ngombwa ko akoresha iyanjye yandikirana n’umugore we mbona ubutumwa bw’umugore we [wa Bakame] amubwira ko amaze kubwira umugore wanjye ko ntaraye mu rugo anamusaba guhita asiba ubwo butumwa akimara kububona.'

    Ndoli ahamya ko icyo ari kimwe mu bihe bibi yagize kuko umugore we yakomeje kumva ibyo yabwirwaga birangira nyuma y’umwaka umwe gusa atandukanye na we.

    Ndoli avuga ko nubwo hari gihe cyageze Bakame akamara umwaka adakina kubera imvune byanamuviriyemo kwirukanwa muri APR FC, nta ruhare yabigizemo.

    Avuga ko nyuma igihe cyaje kugera hafi mu 2015 akabwira Bakame ko yamuhemukiye ariko ntiyabikozwa abihakana yivuye inyuma avuga ko atigeze amuroga.

    Ndoli mu biyobyabwenge

    Ndoli yagarutse kandi ku gihe yigeze kwishora mu biyobyabwenge ari mu ikipe ya APR FC nyuma yo kubona amahirwe yo kujya gukina mu ikipe ya FC Pyunik yo muri Armenia, ariko akaza kuyavutswa n’ikipe yakiniraga.

    Icyakora yavuze ko yaje kubireka mu mwaka wa 2013 kuko yari amaze kubona ko ntaho bizamugeza.

    Ndoli uherutse gusoza urugendo rwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, ikipe y’igihugu imyaka igera kuri 12 aho yakinanye na yo amarushanwa menshi arimo imikino ya CECAFA ndetse n’iy’irushanwa rya CHAN mu 2011 no mu 2016.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Ndoli-ahishuye-ko-Bakame-yamuroze-akamusenyera-urugo-Yasezeye-umupira-w-amaguru-mu-gahinda

  • Manchester City yaguze umusimbura ukomeye wa Fernandinho #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester yatanze miliyoni 45 z'ama pound kuri Kalvin Phillips wari usanzwe ukinira Leeds United kugira ngo mu mwaka w'imikino utaha azabe umusimbura wa Fernandinho wagiye.

    Umutoza Pep Guardiola yabonyemo uyu musore w'Umwongereza w'imyaka 26 ubushobozi buhambaye,ahitamo kumugura kugira ngo asimbure kapiteni w'iyi kipe Fernandinho wari watangaje muri Mata ko azava kuri Etihad.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi SunSport yatangaje ko City izongera ingufu mu gushaka Phillips ikamukura muri Leeds yahataniraga kutamanuka umwaka ushize.

    Nyuma yo kwirinda kumanuka muri Gicurasi, Leeds yari yizeye ko ishobora kwemeza uyu mukinnyi wabo kubongerera amasezerano y'amezi 12 ariko ntibyakunze.

    Bizeraga ko kumuha umwanya uhagije wo gukina kugira ngo azerekeze mu gikombe cy'isi mu Gushyingo bishobora kuba impamvu ikomeye yo kumugumana.

    Ariko, Phillips yifuza kugerageza amahirwe ye ku rwego rwo hejuru no gukina amarushanwa akomeye nka Champions League.

    Uyu mukinnyi yari amaze imyaka umunani hamwe na Leeds ndetse yabahaye serivisi nziza.

    Yemeye rero kumugurisha City izabongera miliyoni 3 z'ama pound niyitwara neza.

    Ibiganiro bisanzwe na Phillips ntibirarangirana kuko kuri ubuari mu biruhuko ariko biteganijwe ko bizasozwa mu minsi iri imbere yagarutse.

    Amasezerano hagati y'amakipe yombi yatumye umukinnyi wo hagati Darko Gyabi wa City nawe yerekeza kuri Elland Road kuri miliyoni 5 z'ama pound.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yaguze-umusimbura-ukomeye-wa-fernandinho

  • Musanze:Umwana w’imyaka 13 yarusimbutse, Hari umugabo wabwiye nyina ko azamwica cyangwa akamwicira umwana #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Kamena 2022, ahagana saa saba z’ijoro ubwo yari atashye, agahura n’abo bagizi ba nabi bakamuniga.

    Uyu mwana yavuze ko ku munsi wabanjirije uwo [ku wa 22 Kamena] yari yagiranye ibibazo n’umubyeyi we wamushinjaga ko yamwibye 1 000 Frw, bigatuma ava mu rugo.

    Ngo uwo munsi yiriwe abuyera, aza gutaha mu gicuku, ari na bwo yahuye n’iryo sanganya ry’abantu bashatse kumwivugana.

    Yagize ati 'Naje mpagarara ku muryango w’aho mama acumbitse mbona ruguru yanjye haturutse abantu batatu muri kaburimbo bari kuganira harimo umugore umwe witwa Kecuru n’abandi bagabo babiri, umwe avamo ansanga aho nari nicaye ku ibuye iruhande rw’umuryango ; arambaza ngo ndi uwande ndamwibwira, nkirangiza kumwibwira yahise amfata ijosi araniga.'

    Uyu mwana avuga ko uyu mugabo yamunize kugeza aho ananiwe kuvuga, ati 'Arakomeza araniga, sinzi uko yarekuye gato ndabira nabiye araniga cyane agenda ankurubana ari nako numva ndi guhera umwuka, bigeze aho numva ndapfuye neza neza, arakomeza arankurubana angeza mu mago, numva urusaku rw’abantu anta aho ariruka.'

    Umuturage witwa Bazihinza uri mu batabaye uyu mwana, yavuze ko bumvise umuntu ataka mu gicuku bakajya kureba ibibaye.

    Ati 'Tugeze imbere tubona umuntu urenga ari kwirukanka cyane hanyuma dusanga akana karerembuye amaso, tugaha amazi karazanzamuka.'

    Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko kuba umwana we yarahohotewe nyuma yuko bagiranye ibibazo ntaho bihuriye.

    Abaturanyi b’uyu muryango bakeka ko ubu bugizi bwa nabi bakeka ko bwakozwe n’umugabo wabwiye nyina w’uyu mwana ko azamwica cyangwa akamwicira umwana.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Muko, Edouard yavuze ko iki kibazo atari yakimenye, icyakora yizeza ko agiye kugikurikirana afatanyije na RIB.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umwana-w-imyaka-13-yarusimbutse-Hari-umugabo-wabwiye-nyina-ko-azamwica-cyangwa-akamwicira-umwana

  • Senderi Hit yatanze amafaranga, Igisupusupu kigaruka ku rubyiniro – Nyamirambo yari yafashwe #rwanda #RwOT

    Ryari ijoro ridasanzwe i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis mu gitaramo cya ‘People’s Concert’ cyari cyahuje ibyamamare mu muziki aho bataramiye abantu bagataha batabishaka.

    Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusurutsa abanyarwanda ndetse n’abandi bantu bitabiriye inama ya CHOGM ikomeje kubera i Kigali.

    Itorero Intayobera n’Inganzo Ngari mu mudiho gakondo nibo babanje ku rubyiniro muri iki gitaramo cyari kiyobowe na Anita Pendo na Phil Peter.

    Umuhanzi Senederi International Hit yageze ku rubyiniro maze yakiranwa urugwiro rwinshi cyane.

    Uyu muhanzi wanamenyekanye mu ndirimbo zo kubaka u Rwanda yafashijwe n’abakunzi be kuzibyina aho yanatanze amafaranga ku barushije abandi.

    ‘Mariya Jeanne’, ‘Mutesi’ izo ni zimwe mu ndirimbo Nsengiyumva François [Igisupusupu] yamenyekanyemo, nyuma y’igihe adahura n’abakunzi be, yongeye kugaragara ku rubyiniro aho yashimye Imana kongera guhura n’abakunzi be.

    Uyu mugabo na we yishimiwe mu buryo budasanzwe n’abari muri iki gitaramo banyuzwe n’umuduri we.

    Byageze mu gice cy’abahanzi bagezweho muri iyi minsi biba ibindi bindi, abahanzi nka Ariel Ways waririmbye imwe mu ndirimbo ze nshya ‘Good Luck’, Chris Eazy mu ndirimbo ‘Inana’, Bwiza yakoze mu muhogo mu ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Ready’, Platini P umwe mu bahanzi bakunzwe yaririmbye izirimo ‘Ibyapa’, Mico The Best ntiyari kuva ku rubyiniro ataririmbye ‘Indembo’, batanze ibyishimo karahava.

    Igitaramo nk’iki kandi cyarimo kibera i Rugendo aho abahanzi nka Siti True Kaligombe, Riderman, Alyn Sano, Juno Kizigenza, Bushalin’abandi bahakoreye amateka.

    Anita Pendo ni we wari umushyushyarugamba

    Itorero Intayoberana mu mudiho gakondo

    Abantu bo bari benshi

    Igisupusupu cyishimiwe na benshi

    Senderi yatanze ibyishimo bisesuye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/senderi-hit-yatanze-amafaranga-igisupusupu-kigaruka-ku-rubyiniro-nyamirambo-yari-yafashwe

  • #COVID19: Abantu 34 banduye babonetse mu bipimo 3,815 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 34, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-34-banduye-babonetse-mu-bipimo-3-815

  • Tekno, Fave, Dj Neptune, Khaligraph Jones na… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize mbere gato y'uko icyumweru cya CHOGM2022 gitangira, nibwo hamenyekanye urutonde rw’ibitaramo bitandukanye biteganijwe hirya no hino muri Kigali.

    Muri ibyo bitaramo harimo icyateguwe na VISIT RWANDA ku bufatanye n’ikompanyi yitwa Empawa Africa, yashinzwe n’umuhanzi Mr Eazi nawe uri kubarizwa mu Rwanda. 

    Iki gitaramo cyiswe Choplife kikaba kiraba kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena, mu nyubako y’imyidagaduro izwi cyane nka Kigali Arena ariko kuri ubu isigaye yitwa BK Arena.

    Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi barimo Tekno, Fave na Dj Neptune wamaze kugera i Kigali mu ma saa 21:11, Khaigraph Jones wahageze saa 21:58 kimwe na Nasty wahageze saa 22:07.

    Mu bandi bategerejwe muri iki gitaramo b'abanyamahanga harimo Fave naho mu bahanzi b’abanyarwanda harimo Bruce Melodie, Afrique, Okkama, Kenny Sol n’abandi batandukanye.

    Tekno ukunzwe muri ‘Buga’ yakoranye na Kizz Daniel yageze i Kigali

    Fave wamamaye mu ndirimbo ‘Beautiful’ yamamaye cyane kuri Tik Tok yageze i Kigali

    Khaligraph Jones uheruka gukora indirimbo na Bruce Melodie nawe yageze i Kigali

    Nasty C uri mu baraperi bakomeye muri Africa yageze muri Kigali

    Dj Neptune uri mu bavanzi b’umuziki akaba n’umuririmbyi yamaze kugera i Kigali

    Dj Toxxyk uri mu bateguye kandi bazasusurutsa abazitabira Choplife ari mu bari baje kwakira abahanzi b’ibyamamare baje gutaramira muri Kigali

    Abakobwa bagize Kigali Protocal nibo baje kwakira abahanzi b’abanyamahanga bazataramira Kigali ejo

    Aba bahanzi baje baherekejwe n’abazabafasha 

    Ubwo Nasty C yageraga ku kibuga cy’indege

    Abakobwa ba Kigali Protocal bagiye bashyikiriza umuhanzi umwe ku wundi indabo

    Choplife hazaca uwambaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118444/tekno-fave-dj-neptune-khaligraph-jones-na-nasty-c-bageze-i-kigali-amafoto-118444.html