Category: Uncategorized

  • Sinari guhangana n’abicanyi bafite imbunda ntayo mfite – Bucyibaruta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Laurent Bucyibaruta wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu akaba arimo kuburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa, ashinjwa kuba ntacyo yakoze (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/sinari-guhangana-n-abicanyi-bafite-imbunda-ntayo-mfite-bucyibaruta

  • Icyo RIB ivuga ku Munyamabanga wa FERWAFA wasubijwe mu kazi kandi akurikiranyweho ibyaba na Dosiye yarashyikirijwe ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupra w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubije mu kazi Umunyamabanga Mukuru waryo, Muhire Henry Brulart nyuma y’ibyumweru bibiri ahagaritswe ku mpamvu zo kubazwa inshingano.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yemeje ko Muhire agikurikiranywe hamwe na bagenzi be babiri ; Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan, bose uko ari batatu bakaba bakekwaho ibyaha bitatu.

    Aba bagabo batatu yaba Muhire ukurikiranywe adafunze n’abandi babiri bafunze, bakekwaho icyaha cyo Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha ndetse n’icyaha cyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

    Dr Murangira avuga ko dosiye y’ikirego cyabo, yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 27 Kamena 2022 kugira ngo na bwo bukore iperereza ryisumbuyeho, bunafate icyemezo cyo kubashyikiriza Urukiko.

    Muhire Brulart yasubijwe mu kazi ku wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, nkuko byemejwe na FERWAFA mu itangazo yasohoye kuri uyu munsi.

    Dr Murangira avuga ko iki cyemezo cyo kuba yarasubijwe mu kazi 'byabazwa FERWAFA ariko ntidukeka ko byabangamira iperereza kuko ibimenyetso byari bikenewe byarabonetse.'

    Uyu muvugizi wa RIB yavuze ko uru rwego rutazihanganira ruswa aho yaba ivugwa hose, akaboneraho gusaba abafite ibimenyetso ko iyi bitugukwaha iri mu mupira w’amaguru, bagana uru rwego bagatanga amakuru kugira ngo irandurwe aho gukomeza kubivugira mu biganiro bitambuka mu bitangazamakuru gusa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Icyo-RIB-ivuga-ku-Munyamabanga-wa-FERWAFA-wasubijwe-mu-kazi-kandi-akurikiranyweho-ibyaba-na-Dosiye-yarashyikirijwe-ubushinjacyaha

  • Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi havugwa ko Obed Katurebe wamenyekanye mu bikorwa byo gusebya abayobozi bakuru b'igihugu cy'u Rwanda ndetse agakorana na Kayumba Nyamwasa yaburiwe irengero.

    Bidatinze CMI yemeje ko yataye muri yombi Obed Katureebe. Uyu mugabo yakoraga mu kigo cya Uganda gikurikirana Itumanaho rya Guverinoma, gishamikiye ku Biro by'Umukuru w'Igihugu.

    Katurebe wiyitaga RPF Gakwerere ku mbuga nkoranyambaga yakoreshaga urwego akorera akangiza umubano mwiza ndetse no gusebya ku mugaragaro umukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Ubu hasigaye Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bari barahawe akazi ko kuvuga nabi u Rwanda.

    Obed Katurebe yari amaze amezi abiri bivugwa ko yaburiwe irengero, umugore we Phiona Kanuuna aza kwandikira Perezida Museveni n'Umuyobozi Mukuru wa CMI, Maj Gen James Birungi, avuga ko yabuze umugabo, kandi yafashwe mu nyungu z'u Rwanda.

    Yavugaga ko CMI yashimuse umugabo we ku mabwiriza yatanzwe n'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka akaba n'umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Nk'uko tubikesha Ikinyamakuru Daily Monitor, Maj Gen Birungi, yagize ati 'Umugabo we tumufite byemewe n'amategeko, ntabwo yashimuswe, hari ibirego turimo gukoraho iperereza.'

    Ntabwo ariko yatangaje ibirego uyu mugabo akurikiranyweho.

    Maj Gen Birungi yakomeje ati 'Ntabwo yashimuswe. Ndetse n'uwo mugore (Kanuuna) buri gihe ahabwa amahirwe yo kujya kumureba (Katureebe) igihe cyose ashakiye. Mu gihe tukigerageza gukora iperereza ku byaha akekwaho, tukazamenya niba dukomezanya uwo mugabo (mu rukiko) cyangwa niba tumureka.'

    Maj Gen Birungi aheruka mu Rwanda ku wa 5 Kamena ndetse umugore wa Katureebe yamushinje ko yaruhaye amakuru yavanywe muri telefoni ye na mudasobwa. Uyu musirikare ariko byo yanze kugira icyo abivugaho.

    Aya makuru yatangiye kujya hanze ubwo Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda yasabaga inzego z'umutekano kurekura Katureebe, nta mananiza.

    Umuyobozi wa Uganda Media Centre, Ofwono Opondo, yanze kugira icyo atangaza ku mugaragaro ku byo yamenye ku irengero rya Katureebe ayobora.

    Ubwo yafatwaga, Opondo yavuze ko Katureebe yajyanywe n'inzego z'umutekano 'ku mpamvu z'umutekano we'. Gusa ntabwo yavuze uburyo umutekano we wari ubangamiwe.

    Daily Monitor yatangaje ko Opondo kuri iyi nshuro yemeye ko ibyo yatangaje mbere yari yashutswe.

    Ati 'Nakomeje gusaba inshuro nyinshi ko iki kibazo bagishyiraho iherezo, hisunzwe amategeko ya Uganda.'

    Amategeko ya Uganda ateganya ko umuntu ufashwe kubera ibyaha akekwaho, agomba kugezwa mu rukiko bitarenze amasaha 48.

    Ntabwo CMI isobanura uburyo yamufunze igihe kigera mu mezi, ataragezwa imbere y'urukiko.

    Umubano w'u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo ibibazo, ariko wabaye nk'ujya ku murongo nyuma y'uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba i Kigali, mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Yanditse kuri Twitter bimwe mu byaranze ibiganiro bye na Perezida Kagame yita se wabo. Ku munsi wa mbere bahura ngo yamwijeje ko nk'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, UPDF, Ingabo za Uganda zitagomba gutera u Rwanda.

    Yakomeje ati 'Icya kabiri nta muyobozi mu rwego rw'umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke. N'ibindi bigenda biza.'

    Ni ubutumwa bwahise butanga icyizere, kubera ko mu gihe kirekire, Uganda yari yarabaye indiri y'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda n'abagamije kuruhungabanyiriza umutekano bakorana n'imitwe irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na RUD Urunana.

    Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere yakomeje gushyirwa ku rutonde rw'abakora icengezamatwara ry'urwango ku Rwanda mu bitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga.

    The post Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/obed-katurebe-mu-gihome-kubera-ibikorwa-bye-byo-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda-afatanyije-na-kayumba-nyamwasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=obed-katurebe-mu-gihome-kubera-ibikorwa-bye-byo-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda-afatanyije-na-kayumba-nyamwasa

  • “ Undi mwaka wo guseka no gukora byinshi turikumwe… isabukuru nziza Mukunzi! ” – Amagambo ShaddyBoo yabwiye umukunzi we ku isabukuru ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 07 Nyakanga nibwo Manzi Jeannot, umukunzi wa ShaddyBoo yizihiza isabukuru ye y'amavuko.

    Shaddyboo abinyujije kuri story ya instagram ye yabwiye umukunzi we amagambo meza ku isabukuru ye y'amavuko amubwira ko atewe ishema no kuba nari kumwe mu rukundo ndetse amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Source : https://yegob.rw/undi-mwaka-wo-guseka-no-gukora-byinshi-turikumwe-isabukuru-nziza-mukunzi-amagambo-shaddyboo-yabwiye-umukunzi-we-ku-isabukuru-ye/

  • Umugabo yatwitse urusengero kubera amaturo umugore we yarujyanagamo #rwanda #RwOT

    Inkongi y’umuriro yafashe urusengero rwa 'St. Basil’ rw’ahitwa i Pargolovo, muri District ya Saint Petersburg mu Burusiya. Mu minota mikeya umuriro wari umaze guhinguka mu gisenge.

    Urusengero rwashoboraga no gushya rwose rukarangira, ariko abashinzwe kurwanya inkongi baje kuhagera baratabara, gusa abantu basengera muri urwo rusengero ngo bari bafite agahinda kenshi kubera kubona uko inkongi yarwibasiye. Nyuma ariko ako gahinda kaje kuvamo umujinya nyuma y’uko bamenye ko hari umugabo warutwitse abigambiriye.

    Bigitangira, hari bamwe mu bakirisitu bari babanje kwibeshya ko ari impanuka yaturutse ku mashanyarazi, cyangwa se iyo nkongi kikaba ari ikimenyetso cyaturutse mu ijuru, kugira ngo bubake urusengero runini kandi rwiza kurushaho.

    Gusa ntibyatinze Polisi yaje kumenya aho inkongi yaturutse, ko yatewe n’umugabo w’imyaka 36 wafashe umwanzuro wo gutwika urwo rusengero, nyuma y’uko amaze gutongana n’umugore we bapfa ko arujyanamo umutungo w’urugo.

    Uwo mugabo ufite abana bane, ngo yari akunze kurwana n’umugore we, bapfa ko akunze kujyana amafaranga yagatunze umuryango akayatanga muri urwo rusengero.

    Bibaye ku cyumweru mu gitondo, uwo mugabo yafashe lisansi yakuye mu modoka ye, nyuma yo kureba neza ko nta muntu uri mu rusengero, ahita akongeza umuriro.

    Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’aho mu Burusiya cyitwa 'Komsomolskaya Pravda’, 'Uwo mugabo yakoraga amasaha 24/7, kandi bafite abana bane, umugore we yakoraga ku rusengero. Icyo yabonaga cyose yakijyanaga mu rusengero. Kubera ibyo byose, ngo byabyaye intambara mu rugo rwabo, umugabo abona ko akwiye kugira icyo akora ku mugore we cyangwa se agatwika urwo rusengero'.

    Umugabo yaje kwiyemeza gukora icyo cyo gutwika urusengero, nyuma ntiyigeze ahakana icyaha cye imbere ya Polisi. Yanasabye Polisi ko yanamugumana ikamufunga kubera icyaha yakoze, ariko umucamanza yavuze ko umugabo yasubira mu rugo rwe, agategereza umwanzuro urukiko ruzafata ku rubanza rwe.

    Ku bw’amahirwe nk’uko byatangajwe n’abayobozi bakora muri urwo rusengero, bavuze ko imbere hatangiritse n’ubwo umuriro wari mwinshi inyuma, bikaba byarabaye mu gitondo cyo ku wa 26 Kamena 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umugabo-yatwitse-urusengero-kubera-amaturo-umugore-we-yarujyanagamo

  • Rayon Sports ishobora gusinyisha abandi bakinnyi 2, umwe iramurwanira na APR FC #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumara gusinyisha abakinnyi 7, Rayon Sports biravugwa ko isaha n’isaha iza gusinyisha abakinnyi babiri harimo Nkundimana Fabio wifuzwa na APR FC na Nkurunziza Felecien.

    Ku munsi w’ejo ni bwo Rayon Sports yari yasinyishije Tuyisenge Arsène avuye mu ikipe ya Espoir FC.

    Iyi kipe bivugwa kandi yamaze kumvikana na Nkurunziza Felecien na we wakinaga muri Espoir FC akaba yari na kapiteni w’iyi kipe.

    Uretse uyu mukinnyi, Rayon Sports bivugwa ko isaha n’isaha Nkundimana Fabio ukina afasha ubusatirizi muri Musanze FC, na we ashobora gusinyira Rayon Sports, gusa amakuru avuga ko Rayon Sports itarumvikana neza na Musanze FC agifitiye amasezerano.

    Uyu mukinnyi kandi bivugwa yifuzwa bikomeye n’ikipe ya APR FC ngo na we ibe yamwongera ku bandi.

    Aba bakaba baza biyongera kuri Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.

    Nkundimana Fabio arifuzwa na Rayon Sports na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ishobora-gusinyisha-abandi-bakinnyi-2-umwe-iramurwanira-na-apr-fc

  • Katurebe alias RPF Gakwerere ushinjwa gutuka Perezida Kagame yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Katureebe mu buryo bwa buri munsi yakoreraga muri Uganda Media Centre, Ikigo gikurikirana Itumanaho rya Guverinoma, gishamikiye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.

    Yari amaze amezi abiri bivugwa ko yaburiwe irengero, umugore we Phiona Kanuuna aza kwandikira Perezida Museveni n’Umuyobozi Mukuru wa CMI, Maj Gen James Birungi, avuga ko yabuze umugabo, kandi yafashwe mu nyungu z’u Rwanda.

    Yavugaga ko CMI yashimuse umugabo we ku mabwiriza yatanzwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka akaba n’umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Yanditse ati “Bimaze kugaragara ko Gen Kainerugaba ari hejuru y’amategeko ndetse igiteye ubwoba kurushaho ni uko yiteguye gukora ikintu cyose u Rwanda rumusabye nta kujijinganya.”

    Yasabye Museveni kugira icyo akora. Yavugaga ko ibirego by’ikindi gihugu bidakwiye gutuma umuturage wa Uganda, byongeye, “umukozi w’Ibiro bya Perezida, ashimutwa ndetse agafungirwa ahantu hatazwi mu gihe kirenga amezi abiri.”

    Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Daily Monitor, Maj Gen Birungi, yagize ati “Umugabo we tumufite byemewe n’amategeko, ntabwo yashimuswe, hari ibirego turimo gukoraho iperereza.”

    Ntabwo ariko yatangaje ibirego uyu mugabo akurikiranyweho.

    Maj Gen Birungi yakomeje ati “Ntabwo yashimuswe. Ndetse n’uwo mugore (Kanuuna) buri gihe ahabwa amahirwe yo kujya kumureba (Katureebe) igihe cyose ashakiye. Mu gihe tukigerageza gukora iperereza ku byaha akekwaho, tukazamenya niba dukomezanya uwo mugabo (mu rukiko) cyangwa niba tumureka.”

    Maj Gen Birungi aheruka mu Rwanda ku wa 5 Kamena ndetse umugore wa Katureebe yamushinje ko yaruhaye amakuru yavanywe muri telefoni ye na mudasobwa. Uyu musirikare ariko byo yanze kugira icyo abivugaho.

    Aya makuru yatangiye kujya hanze ubwo Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda yasabaga inzego z’umutekano kurekura Katureebe, nta mananiza.

    Umuyobozi wa Uganda Media Centre, Ofwono Opondo, yanze kugira icyo atangaza ku mugaragaro ku byo yamenye ku irengero rya Katureebe ayobora.

    Ubwo yafatwaga, Opondo yavuze ko Katureebe yajyanywe n’inzego z’umutekano 'ku mpamvu z’umutekano we'.

    Gusa ntabwo yavuze uburyo umutekano we wari ubangamiwe.

    Daily Monitor yatangaje ko Opondo kuri iyi nshuro yemeye ko ibyo yatangaje mbere yari yashutswe.

    Ati “Nakomeje gusaba inshuro nyinshi ko iki kibazo bagishyiraho iherezo, hisunzwe amategeko ya Uganda.”

    Amategeko ya Uganda ateganya ko umuntu ufashwe kubera ibyaha akekwaho, agomba kugezwa mu rukiko bitarenze amasaha 48.

    Ntabwo CMI isobanura uburyo yamufunze igihe kigera mu mezi, ataragezwa imbere y’urukiko.

    Umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo ibibazo, ariko wabaye nk’ujya ku murongo nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba i Kigali, mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Yanditse kuri Twitter bimwe mu byaranze ibiganiro bye na Perezida Kagame yita se wabo. Ku munsi wa mbere bahura ngo yamwijeje ko nk’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, UPDF, Ingabo za Uganda zitagomba gutera u Rwanda.

    Yakomeje ati “Icya kabiri nta muyobozi mu rwego rw’umutekano rwa Uganda urwanya u Rwanda uzagumana akazi ke. N’ibindi bigenda biza.”

    Ni ubutumwa bwahise butanga icyizere, kubera ko mu gihe kirekire, Uganda yari yarabaye indiri y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’abagamije kuruhungabanyiriza umutekano bakorana n’imitwe irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na RUD Urunana.

    Obed Katurebe uzwi nka RPF Gakwerere yakomeje gushyirwa ku rutonde rw’abakora icengezamatwara ry’urwango ku Rwanda mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

    Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, rufunze Obed Katureebe, wamenyekanye mu bikorwa byo gusebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga nka RPF Gakwerere

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Katurebe-alias-RPF-Gakwerere-ushinjwa-gutuka-Perezida-Kagame-yatawe-muri-yombi

  • Kamonyi-Musambira: Gitifu yagiye kubakira utishoboye ahafatira Nyiri urugo wagurishije amabati yahawe #rwanda #RwOT

    Yitwa Bizimungu Asiyeli, atuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi. Mu buryo butunguranye, yatawe muri yombi na Mukantaganda Rachel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira ubwo yari yifatanije n'Abaturage kubakira utishoboye. Uwafashwe, niwe nyiri urugo ariko akaba yarataye abana n'umugore nyuma yo kugurisha amwe mu mabati bahawe yo kubaka inzu yo kubamo. Yaje yongoshyoshyejwe na Mudugudu wamukuye aho yari ari ngo aze gutanga umuganda mu rwo yataye.

    Ubwo Umunyamakuru wa intyoza.com yageraga aha hatangirwaga Umuganda, bamwe mu baturage bavugaga ko kuba bitabiriye iki gikorwa bagiriye gusa Umubyeyi Mukanyabyenda Siliveriya ku bw'uko bazi ko atishoboye kandi abayeho nabi, ahanini bitewe n'uyu mugabo we Bizimungu.

    Ahatangwaga umuganda wo kubaka inzu.

    Amakuru yaje gutangwa na bamwe mu baturage ndetse akaba imbarutso yo gutabwa muri yombi kwa Bizimungu ariwe Nyiri urugo warutaye, ni uko iyi nzu bubakiraga uyu muryango ari iya kane, ko eshatu zabanje harimo iya mbere uyu Bizimungu yagurishije, izindi ebyiri akaba yaragurishije ibikoresho byari bizubatse, hanyuma kandi akaza no kugurisha amabati 8 muri 30 yahawe mu kubaya iyi nzu bahabwagaho umuganda.

    Aya makuru, yari mashya mu matwi ya Gitifu Rachel, wahise avuga ko adashobora gusiga uyu mugabo Bizimungu nyuma y'ibyo yumvise yagiye akora birimo no kugurisha amabati yakagombye gukoreshwa mu kubakira uyu muryango ukava mu gusembera, kimwe n'ibindi byabanje yumvise.

    Ahatangwaga umuganda wo kubaka inzu.

    Gitifu Rachel, yahise asaba Mudugudu kwiyegereza uyu Bizimungu kugira ngo atamucika, ahamagaza Moto ajyanwa na Mudugudu kuri Polisi, ariko mbere yo kurira Moto yikomye Mudugudu ati' Si wowe untanze!? Nibyo narayagurishije ariko rimwe riri iwawe!'.

    Ku makuru intyoza yaje kumenya, ni uko uyu Mugabo Bizimungu mu kugera kuri Polisi yavuze aho yagurishije aya mabati, ndetse na Mudugudu akemera ko koko hari ibati rimwe riri iwe. Aya yose, ubuyobozi bw'Akagari bwayagaruje akaba yahise abikwa mu biro by'Akagari, akazakoreshwa mu kubaka igikoni n'ibindi yari gukoreshwamo kuri uyu muryango kuko andi 22 yasakajwe inzu.

    Mukanyabyenda Siliveriya ni uwo ufite isuka arimo kuyoza ibyondo bijya gutera igishahuro inzu arimo kubakirwa.

    Mukanyabyenda Siliveriya, umugore wa Bizimungu yishimira kubakirwa iyi nzu, akishimira umuganda akomeje guhabwa n'ubuyobozi ndetse n'abaturage, ariko kandi akavuga ko uyu mugabo we yamutaye, ko kandi nyirabayazana wo gukomeza kuba mu buzima bubi ari umugabo. Hari amakuru ko yiteguye no gutanga ikirego ku bikorwa bibi yagiye akorerwa n'uyu Mugabo we wamutaye akanaba nyirabayazana w'ubuzima bubi yabayemo n'abana.

    Bizimungu, mbere yuko yurizwa Moto ajyanywe kuri Polisi, yabwiye umunyamakuru w'intyoza ko nta makosa yishinja. Gusa yemera ko inzu ya mbere yayigurishije ashaka kwishyura iby'abandi atashatse kuvuga ibyo aribyo. Avuga ko guta urugo byari muri gahunda yo gutanga umutekano mu rugo kuko ngo abana bari bamumereye nabi bashaka ku mwica, ahitamo kubabisa.

    Gitifu Rachel wa Cyambwe mu muganda n'abaturage bubakira utishoboye.

    Gitifu Mukantaganda Rachel, avuga ko mu kagari ke abaturage batishoboye bagombaga kubakirwa ari bane, ko kandi uwanyuma ari uyu bari guha umuganda, ko kandi nawe urebye inzu yuzuye kuko yahise ayizamo nyuma yo kuyikinga, aho ibindi bizagenda binozwa ariko atagisembera mu baturanyi.

    Mu buryo bugaragara, bimwe mu bibazo nk'ijisho ry'umunyamakuru, bishingiye ku mikoranire mibi iri hagati mu nzego, aho ibibazo bizamurwa bivuye mu Mudugudu, Mukagari bikajya ku Murenge cyangwa mu Karere, ariko mu kubisubiza ugasanga inzego zo hasi zabizamuye ntabwo zimenyeshejwe kugira ngo zinagire uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibisubizo biba byahawe abaturage. Kuri iki kibazo cya Bizimungu, amakuru ahari ni uko akiri mu maboko ya Polisi, aho imyitwarire ye ishobora no gutuma anyuzwa mu kigo ngororamuco cy'igihe gito ( Transit Centre).

    Urwo ruhande rw'inzu ureba igishahuro cyamaze guterwa.
    Inzu bamaze kuyikinga, Mukanyabyenda Siliveriya yabwiye umunyamakuru ko arara iwe nta mpamvu yo kongera kujya kurara mu baturanyi.
    Bizimungu, yashatse kujya gukarabira mu rugo bakeka ko yahita ayabangira ingata, bahitamo kumuzanira amazi akarabira aho bamwegereye mbere yo kurizwa moto.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-gitifu-yagiye-kubakira-utishoboye-ahafatira-nyiri-urugo-wagurishije-amabati-yahawe/