
Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/fc-barcelona-yaguze-robert-lewandowski

Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/fc-barcelona-yaguze-robert-lewandowski
Uwase Bahavu Tracy, murumuna wa Bahavu Janet, yamubwiye amagambo akomeye ku isabukuru ye y'amavuko. Ni mu gihe kuri uyu wa 17 Nyakanga 2022, Bahavu Janet wamamaye muri sinema nyarwanda ku izina rya Diane ndetse na Kami yizihije isabukuru ye y'amavuko.
Tracy abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze ifoto ya Bahavu maze ayiherekesha amagambo ashimangira urukundo amukunda ndetse n'ishema atewe no kuba ari umuvandimwe we.


Source : https://yegob.rw/murumuna-wa-bahavu-yamubwiye-amagambo-akomeye-ku-isabukuru-ye-yamavuko/

Riyad Mahrez wamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Manchester city aho azajya ahabwa akayabo ku cyumweru gusa akomeje kuvugisha benshi kubera telephone atunze.


Amafoto yafashwe ubwo Manchester City yerekezaga muri Leta zunze ubumwe z'Amerika kwitegura umwaka w'imikino wa 2022-23 , abafana batunguwe no kubona umunya-Algeria Riyad Mahrez afite Telefone imenetse.
Benshi batunguwe no kubona umukinnyi ufata agatubutse atunze telephone yamenetse kandi afite ubushobozi bwagura nyinshi .
Source : https://yegob.rw/telephone-ya-riyad-mahrez-ikomeje-kuvugisha-abatari-bake-hanze-aha/
Ni amabwiriza nº dgo/reg/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe.
Ibikoresho bivugwa muri aya mabwiriza biri mu byiciro bitandukanye. Harimo nka televiziyo, dekoderi (decoder), kamera (camera), projecteurs, amplificateur, radio zisanzwe n'izo mu modoka, haut-parleurs, mudasobwa, gitari na piano.
Hari kandi imashini zifotora impapuro, telefone, firigo, imashini zitanga ubuhehere mu nzu, amashyiga yo gutekaho, microonde, imashini ziboha imyenda n'imashini zitera ipasi.
Hari na none imashini zikora ikawa, izikora umutobe, ikoreshwa mu gukora ibikomoka ku ifarini, imashini zitunganya umusatsi n'izogosha n'ibindi.
Aya mabwiriza agamije gushyiraho umurongo w'iyubahirizwa ry'ubuziranenge mu bucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kwandika no gutanga ibyangombwa muri RICA, Robert Mugisha, yavuze ko ubu bucuruzi bwakorwaga mu kajagari, aho wasangaga abantu ababukora batagira ahantu hazwi bakorera, bigatuma kugenzura imikorere yabo bigorana.
Hamwe n'aya mabwiriza, ngo ikigamijwe ni uguharanira ko bukorwa kinyamwuga kandi bwubahirije amategeko n'ibibazo buteza bigakemuka.
Yagize ati “Hari ibibazo byagiye bibaho bijyanye n'ubujura bw'ibikoresho. Hari aho twumvaga intsinga z'amashanyarazi ahakorwa imiyoboro bazimanuye bakazigurisha, ukumva batoboye inzu batwaye za televiziyo, mudasobwa n'ibyo bashikuza abantu, byose bamara kubitwara bakajya kubicuruza.”
“Twaravuze ngo dushyizeho amabwiriza agenga abacuruza ibyo bikoresho byazadufasha guca ibyo bintu byose byatezaga umutekano muke, aho umuntu ava ku kazi afite impungenge ko bari buze kumushikuza imashini ye batagamije kuyikoresha ahubwo bahita bajya kuyigurisha.”
Abacuruza ibi bikoresho babitanga ku giciro gito kubera ko na bo baba babifashe kuri make, bagacuruzanya n'abandi babiranguye ku giciro cyemewe banatanga imisoro, ibyo Mugisha avuga ko bibangamira ihiganwa mu bucuruzi.
Muri aya mabwiriza intsinga z'amashanyarazi zakoze ntizemewe gucuruzwa ku mpamvu z'uko hari abashobora kuzajya babyitwaza bakangiza ibikorwaremezo byamaze kubakwa.
Akomeza avuga ko aya mabwiriza ashobora kuzamura ubushobozi bw'abakoraga ubu bucuruzi binyuze mu kwishyira hamwe, nk'uko byakozwe ku bakorera mu isoko rya GOICO riherereye mu Mujyi wa Musanze.
Bakorera muri koperative igenzura inkomoko y'ibikoresho buri wese acuruza, nubwo aba afite ahantu he akorera.
Bimwe mu bikubiye muri aya mabwiriza
Aya mabwiriza agena ko umuntu ushaka gukora ubucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi cyangwa iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe, agomba gusaba uruhushya rutangwa na RICA.
Usaba uru ruhushya rudahererekanwa asabwa kwishyura 5000 Frw ya dosiye na 10.000 Frw y'uruhushya nyirizina.
Rugira agaciro k'imyaka ibiri ishobora kongerwa, ariko ucuruza ushaka kongeresha agaciro abisaba hasigaye nibura amezi atatu kugira ngo urwo yari asanganywe rurangire.
Ukeneye gusaba uruhushya ashyikiriza urwego rubishinzwe dosiye irimo inyandiko isaba yujujwe neza, kopi y'icyemezo cy'iyandikwa ry'ubucuruzi cyatanzwe n'urwego rubifitiye ububasha, inyemezabwishyu y'amafaranga y'ubusabe n'inyandiko igaragaza urutonde rw'ibikoresho by'amashanyarazi cyangwa iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe asanganywe mu bubiko cyangwa aho acururiza.
RICA ishobora guhagarika by'agateganyo uruhushya rwatanzwe mu gihe ucuruza ari gukorwaho iperereza rijyanye no gukekwaho kugura cyangwa kugurisha ibikoresho byibwe, igihe yananiwe kugaragaza inkomoko y'ibikoresho yasanganywe cyangwa inyandiko zigaragaza ibyo yagurishije mu myaka ibiri ishize.
Aya mabwiriza kandi avuga ko guhagarika by'agateganyo uruhushya bidashobora kurenza amezi atatu, agasaba ucuruza kwandika amakuru y'ingenzi ajyanye n'igikoresho cy'amashanyarazi cyangwa icy'ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n'icyo yagurishije akayabika nibura mu gihe cy'imyaka ibiri.
Mbere yo kugura ibikoresho byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n'amategeko no kwandika umwirondoro we ugaragaza amazina, kopi y'indangamuntu, pasiporo cyangwa icyemezo cy'iyandikwa ry'ubucuruzi, aho atuye, inomero ya telephone n'ibindi.
Umucuruzi asabwa kugirana amasezerano y'ubugure agaragaza ko igikoresho kigiye kugurishwa gikora neza icyo cyagenewe.
Iyo bibaye ngombwa ko umucuruzi ahindura aho yakoreraga, ni itegeko ko abimenyesha RICA hasigaye nibura iminsi makumyabiri n'umwe mbere yo gukora izo mpinduka.
Asabwa gutanga amakuru ku nzego zibifitiye ububasha ku muntu ushobora kuba afite igikoresho cy'amashanyarazi cyangwa icy'ikoranabuhanga cyakoreshejwe yabonye mu buryo bunyuranye n'amategeko.
Umucuruzi kandi afite inshingano yo gutanga inyemezabuguzi y'igikoresho yagurishije ku muguzi we.
RICA ishobora gufatira ibikoresho biri mu bubiko cyangwa mu iduka by'ucuruza iyo afunguye iduka cyangwa ububiko byafunzwe n'Urwego nta burenganzira yahawe na rwo, iyo atagaragaje inyandiko z'ibikoresho afite n'iyo biri gukorwaho iperereza cyangwa iyo akora kandi uruhushya rwe rwarahagaritswe by'agateganyo cyangwa rwarahagaritswe burundu.
Iyo uwari usanzwe afite uruhushya rwo gucuruza akerewe gutanga ubusabe bwo kurwongeresha agaciro, ahanishwa gutanga amande y'ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda.
Kudatanga ku gihe raporo yasabwe na RICA bihanishwa amande y'ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda naho kutabika inyandiko zisobanutse zerekeye ibikoresho afite bigahanishwa amande y'ibihumbi 100 by'amafaranga y'u Rwanda.
Ikosa ryo kudatanga inyemezabuguzi rihanishwa amande y'ibihumbi 50 Frw naho gucuruza cyangwa gukora nta ruhushya cyangwa uruhushya rwarataye agaciro bihanishwa amande y'ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda.
Amakuru IGIHE yahawe na RICA ni uko kwinjiza mu Rwanda ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoreshejwe bivuye mu mahanga bitemewe, hirindwa ko igihugu cyaba icukiro ry'imyanda yo muri ubwo bwoko.
Icyakora ngo bishobora kwemerwa bitewe n'impamvu ifitiye inyungu abantu benshi icyarimwe.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov-12 ya kompanyi ikorera muri Ukraine, yari irimo iva muri Serbia yerekeza muri Jordan ubwo yakoraga impanuka ku wa gatandatu. Umubare w’abantu bari bayirimo ntiwahise umenyekana cyangwa ngo hahite hamenyekana niba hari abarokotse.
Igitangazamakuru ERT cya leta y’Ubugereki cyatangaje ko iyo ndege yari itwaye imizigo ipima toni 12, kivuga ko iyo mizigo ishobora kuba yari iteje ibyago. Amakuru avuga ko umupilote wayo yasabye kugwa byihutirwa ku kibuga cy’indege cya Kavala kubera ikibazo cya moteri, ariko ntiyashobora kugera mu nzira yo kuri icyo kibuga cy’indege.
Hari amakuru amwe avuga ko abantu umunani bashobora kuba bari bari muri iyo ndege. Amashusho yagiye ahagaragara asa nk’ayerekana indege yari yamaze gushya ubwo yamanukaga, igakurikirwa n’ikintu giturika cyane ubwo yari igeze hasi. Giorgos Archontopoulos utuye aho byabereye yabwiye igitangazamakuru ERT ati “Saa yine n’iminota 45 z’ijoro (22:45), natunguwe n’urusaku rwa moteri y’indege. Nagiye hanze kureba mbona moteri irimo gushya.
Ababibonye nabo bumvise ibiturika, nk'uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byinshi. Abategetsi baho bavuze ko moteri zirindwi zizimya umuriro zoherejwe aho hantu, ariko ko zitashoboye kwegera aho byabereye kuko hakiri ibintu bikomeje guturika.
Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y’umwe mu bagize itsinda ryo kuzimya inkongi y’umuriro agira ati “Turimo gufata umuzigo nk’ikintu giteje ibyago”.
Itsinda ryihariye ry’Ubugereki ryo guhangana n’ibiza naryo ririmo gukora iperereza aho byabereye, nk'uko Reuters yabitangaje.
Kugeza ubu nta kintu ibihugu bya Ukraine, Serbia cyangwa Jordan byari byatangaza ku mugaragaro.
Inkomoko: BBC


Ni impinduka zatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Didas Kayihura wagizwe Umuyobozi w'Agateganyo wa Kaminuza y'u Rwanda, asanzwe ari Umwarimu mu Ishuri Rikuru ryigisha amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development).
Yigeze kuba Umuyobozi w'Agateganyo wa Koleji yigisha ibijyanye n'ubugeni na siyansi hagati ya 2016 – 2017. Yabaye kandi Umuyobozi w'Ishami ryigisha amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda hagati ya 2007 na 2009.
Afite Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi mu 2015. Afite kandi 'Masters' mu mategeko Mpuzamahanga yakuye muri Utrecht mu 2006. Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yacyigiye muri Kaminuza y'u Rwanda mu bijyanye n'amategeko.
Asanzwe ari Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali, inshingano yatorewe mu 2021 cyane ko guhera mu 2019 yari Umuyobozi wungirije wayo.
Dr Raymond Ndikumana nawe yari asanzwe ari umukozi muri Kaminuza y'u Rwanda. Yigeze kuba umuhuzabikorwa w'umushinga w'Abanya- Suède utera inkunga Kaminuza y'u Rwanda.
Yize muri Kaminuza ya Dundee muri Ecosse (2008-2009) mu bijyanye n'imari, akomereza muri Amerika muri Stanford yiga ibijyanye no gucunga imishinga (2013-2015) akomereza muri Örebro muri Suède aho yakuye Impamyabumenyi y'Ikirenga mu by'ubucuruzi n'imari.