Category: Uncategorized

  • Raporo Rutwitsi : Uko Umuyobozi w’Iperereza yateranyije u Rwanda na Uganda, anabeshya Museveni ko umugore we agiye kumuhirika #rwanda #RwOT

    Uwashyizwe mu majwi ni Colonel Frank Kaka Bagyenda wayoboye Urwego rushinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu kuva muri Mutarama 2017 kugeza ubwo yirukanwaga mu Ukwakira 2020.

    Ni imyaka ihura neza n’igihe abanyarwanda babonaboneye muri Uganda, bafungwa ku bwinshi bashinjwa ko ari ba maneko b’u Rwanda, ibyaha ariko batigeze bashinjwa mu nkiko ngo babihamywe.

    Ahubwo bakorerwaga iyicarubozo, bakajugunywa ku mupaka bataye inyuma ibintu byose babaga bararuhiye. Ni ibikorwa byanavuzwemo ubufatanye n’Urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare, CMI, rwayoborwaga na Maj Gen Abel Kandiho.

    Yatanze raporo ko Janet Museveni ashaka guhirika umugabo we

    Ikinyamakuru Nile Post cyatangaje ko imwe muri raporo rutwitsi Colonel Kaka yacuze, harimo iyamenyeshaka Museveni ko umugore we agiye kumukorera kudeta (coup d’etat).

    Icyo kinyamakuru gishingira ku makuru yavuye ahantu hizewe, ahamya ko mu 2020 yanditse raporo ya paji 10, ayoherereza Museveni amumenyesha ko ari mu byago byo guhirikwa ku butegetsi – bikozwe n’umugore we.

    Muri iyo nyandiko ngo yashushanyaga umugambi neza, akerekana uburyo wacuzwe na bamwe mu basirikare bakuru b’inkoramutima za Janet Museveni.

    Abo bose ngo bahabwaga amabwiriza n’umuhungu wabo, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, icyo gihe yayoboraga Special Forces Command (SFC).

    Iyo raporo ngo yashingiraga ku “biganiro by’imbere”, byabonetse binyuze mu bantu bo hafi y’ubutegetsi, nta kindi kimenyetso.

    Mu gusoma iyo raporo, Museveni ngo yumvikanye atangara abyita “ubuginga ! (Ujinga !)” (cyangwa ubujiji), ubundi ahamagara Kaka aramukurugutura.

    Amakuru avuga ko icyo kiganiro kuri telefoni cyamaze umwanya muto, Museveni awiharira ashaka kumenya uburyo bwakoreshejwe mu gukora raporo nk’iyo, Kaka arya indimi.

    Amakuru avuga ko nta ngingo n’imwe Col Kaka yatangaga, yashoboraga gutuma raporo ye yizerwa nk’ukuri. Byongeye, ngo nta kintu na kimwe yari yarumvanye Janet Museveni cyangwa undi uwo ari we wose.

    Iyo raporo ngo yabaye umusumari wa nyuma ku gihe cya Kaka nk’umuyobozi w’iperereza, cyane ko ngo yari yarakomeje kugenda atanga raporo zo gupfundikanya.

    Col Kaka mu mubano n’u Rwanda

    Indi raporo igarukwaho, ni uko mu 2019 Museveni yakiriye raporo yashyikirijwe na Kaka, ashimangira ko u Rwanda rushaka kumwivugana binyuze muri MTN Uganda.

    Ni raporo yahawe agaciro gahambaye, ndetse ku wa 22 Mutarama Polisi ya Uganda yemeza ko yataye muri yombi ndetse ikanirukana mu gihugu Umunyarwandakazi Annie Bilenge Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bari abayobozi bakuru ba MTN Uganda.

    Bombi bashinjwaga uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu. Tabura umuyobozi ushinzwe serivisi ya Mobile Money.

    Budakeye kabiri, Umubiligi Wim Vanhelleputte wari Umuyobozi mukuru wa MTN Uganda na we yahise yirukanwa mu gihugu, azira kubangamira umutekano w’igihugu.

    Vanhelleputte ariko yaje kongera kwemererwa gusubira muri Uganda, nyuma y’inama na Perezida Museveni yamugaragarije ko ibyo yaketsweho nta shingiro bifite.

    Annie Bilenge Tabura yirukanywe muri Uganda kubera ibirego bya Col Kaka

    Museveni ngo yaje gukenera kumenya amakuru neza ava imbere mu biro bya Kaka, yifashisha abantu bamwe bakoraga muri ISO ngo bamuneke bafatanyije n’ishami ry’iperereza muri SFC.

    Ku wa 4 Mata 2020, umwe mu bakora mu biro bya Kaka witwa Alfred Iduso, yatanze raporo kwa Perezida Museveni ku bushobozi buke bwa Kaka, n’uburyo akunda inkuru z’impuha.

    Iduso yanashinje Simon Peter Odong, impuguke mu by’ikoranabuhanga, kuba yari afite inshingano zo guhuza amajwi ashyirishamo abantu gusa.

    Mu mezi yakurikiyeho, Kaka yaje kwirukanwa nyuma y’inama yabereye muri mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

    Izindi raporo zo gupapira

    Izindi raporo rutwitsi Col Kaka yakoze zirimo iyatumye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura atabwa muri yombi, n’indi yavugagamo ko Lt Gen Proscovia Nalweyiso atakiri umuntu wo kwizerwa.

    Hari izindi raporo zakozwe mu buryo bwo gupapira nanone, harimo iyashinje Maj Gen Jim Muhwezi na Keith Muhakanizi gutera inkunga abanzi ba Museveni ngo bamuhirike ku butegetsi.

    Kaka kandi ngo yigeze kurakaza Museveni ubwo yakoraga raporo y’ibinyoma, avuga ko afite gahunda yabuza Bobi Wine gukoresha uwitwa Nkonge Kibalama, wamuhaye ubuyobozi bw’ishyaka NUP.

    Mu Ukwakira 2020, Col Kaka Bagyenda yasimbujwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa ISO, nyuma y’imyaka itatu yari amazeho.

    Yaje gusimbuzwa Lt Col Charles Oluka wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe ibijyanye na tekiniki muri ISO mu gihe cya Kaka.

    Mbere yo kugirwa umuyobozi w’iperereza ry’imbere mu gihugu, Kaka wari uzwi cyane mu bijyanye n’iperereza mu rugamba rwo kubohora Uganda rwa National Resistance Army, yari yarasezeye mu gisirikare, ajya mu bucuruzi.

    Nyuma y’amezi abiri gusa ari mu nshingano, habaye ubwicanyi bukomeye bwahitanye uwari Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, Andrew Felix Kaweesi hamwe n’abamurindaga, bituma abaturage bakuka umutima.

    Gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi kari akazi kamutegereje mu minsi ye ya mbere, ariko na mbere hose, yari yamaze gushinja Polisi kuba ikibazo mu mutekano w’igihugu.

    Ku mategeko ye, hafunzwe abofisiye benshi ba Polisi, barimo na Gen Kale Kayihura.

    Mu maperereza kuri AIGP Kaweesi, bivugwa ko ISO iyobowe na Col Kaka yatanze amakuru ko ashobora kuba yarishwe n’abapolisi bagenzi be, barwaniraga imyanya y’ubuyobozi.

    Amaperereza ya ISO ngo yazengurutse ku bofisiye benshi ba Polisi, hanaboneka amajwi yiswe ay’ibiganiro hagati ya Gen Kale Kayihura na Herbert Muhangi wayoboraga Flying Squad, bagaruka ku rupfu rwa Kaweesi.

    Nile Post ivuga ko mu gukomeza guperereza no gusesengura amajwi, byaje kugaragara ko ijwi rishingirwaho ari irihimbano.

    Hanzuwe ko abatangabuhamya byiswe ko bavuga ibyo biboneye ndetse n’ibindi bimenyetso byinshi byatanzwe na ISO, ari ibihimbano cyangwa se ko abantu babwirijwe ibyo baza kuvuga, bituma iperereza riburizwamo. Kugeza n’ubu, uwishe AIGP Kaweesi ntazwi.

    Iyicarubozo no gushimuta

    Col Kaka yagiye ku buyobozi bwa ISO asimbuye Brigadier Ronnie Balya wari umaze kugirwa ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo.

    Mu gihe cye, ISO yashinjwe gukoresha inzu zitazwi zifungirwamo abantu bakekwaho ibyaha bitandukanye, bagakorerwa iyicarubozo nk’uburyo bwo kubakuramo amakuru.

    Abadepite bagize Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko y’Uburenganzira bwa muntu baje kugera ku bantu benshi bavuga ko bakorewe iyicarubozo, basaba gusura inzu nyinshi zifungirwamo mu ibanga, ariko barabyangirwa.

    Col Kaka yaje kubasubiza ko izo nzu zidakorerwamo iyicarubozo, ahubwo zifashishwa nk’ahantu hatekanye mu kazi k’iperereza.

    Ati “Izi nzu zibereyeho gucumbikira abantu batinya kwicwa cyangwa bafite ibindi bibazo bibangamiye umutekano wabo.”

    Uyu muyobozi wa ISO yavuze ko hagati ya 2017 na 2018, uru rwego rw’umutekano rwatangije igikorwa cyiswe “Dumisha Usalaama” cyafatiwemo abanyabyaha basaga 400.

    Nyamara ngo nyuma y’amezi atandatu yakurikiyeho, nibura 80% byabo bari basubiye mu mihanda gutera ubwoba abaturage.

    Col. Kaka, yavuze ko mu iperereza basanze ari agatsiko kubatse neza karimo abantu benshi bo mu nzego z’abanyamategeko, ubucamanza na polisi, batuma bariya bantu bahita barekurwa.

    Ati “Ntabwo twashoboraga kwicara nk’ibigwari ngo turebere.”

    Ubuyobozi bwa Col Kaka kandi bwashinjwe uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu no kubasaba amafaranga menshi kugira ngo barekurwe.

    Abantu benshi barimo abanyamakuru, abanyamategeko n’abacuruzi, bashinje kenshi abakozi ba ISO kubashimuta ku birego bitandukanye, ubwo uru rwego rwayoborwaga na Col Kaka Bagyenda.

    Bishimangirwa ko ku gihe cye, ISO yahaye Museveni amakuru atari yo inshuro nyinshi, ibintu byamurakaje cyane kugeza amwirukanye.

    Colonel Frank Kaka Bagyenda yashinjwe ko inshuro nyinshi yabeshye Museveni

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Raporo-Rutwitsi-Uko-Umuyobozi-w-Iperereza-yateranyije-u-Rwanda-na-Uganda-anabeshya-Museveni-ko-umugore-we-agiye-kumuhirika

  • Minisitiri TWAGIRAYEZU yasabye ababyeyi guha umwanya abanyeshuli batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuli #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri 229,859 basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta, Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022   bigomba kubahesha uburenganzira bwo kwimukira mu mashuri yisumbuye.

    Ibizamini bya Leta  byatangiye gukorwa kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, ku banyeshuri basoje amashuri abanza bikazarangira ku wa 20 Nyakanga 2022.

    Umunyabanga wa leta muri MINEDUC yatangirije iki kizamini mu ishuli rya Ntarama muri Bugesera

    Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibi bizamini muri Groupe Scolaire Ntarama  mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Twagirayezu Gaspard yasabye ababyeyi gufasha abana babo muri ibihe bihe babaha umwanya  wo kuruhuka kugira ngo bazabashe gutsinda.

    Yagize ati''Twatangiye ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n'abanyeshuri bakaba bariteguye neza,icyo dusaba ababyeyi dufatanyije kurere ni ugufasha abana babo ,abatabishoboye bakabaha umwanya bakabsha kuruhuka,bakanabahumuriza bababwira ko ibizamini ari isuzumabumenyi y'ibyo baba barize mu ishuri .''

    Bwana Twagirayezu Gaspard  yavuze ko ibizamini by'uyu mwaka bifite umwihariko kuko n'uburyo amanita abarwamo bizahinduka

    Yagize ati''Uko umwaka ugenda wiyongera ibizamini birushaho kunozwa no gutegurwa neza,mu gutegura ibizamini hari ibyagiye bihinduka bimwe na bimwe harimo uko byateguwe,harimo uruhare rw'abarimu rwiyongereye kurushaho ariko nanone hahinduwe n'uburyo amanota abarwa ubwo rero ni ubundi buryo twagiye dukoresha kugira ngo birusheho koroha.''

    Mu Rwanda hose ibizamini byatangiye

    Ibizamini bisoza icyiciro rusange by'amashuri yisumbuye bizatangira ku wa 26 Nyakanga — 2 Kanama, ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bikazaba hagati ya tariki 26 Nyakanga — 5 Kanama.

    Mu mashuri y'inderabarezi (TTC), ibizamini bizakorwa kuva kuri 26 Nyakanga — 3 Kanama, mu gihe ibizamini byanditse ku biga imyuga n'ubumenyingiro bizakorwa kuva kuwa 26 Nyakanga — 5 Kanama 2022.

    AGAHOZO Amiella

    The post Minisitiri TWAGIRAYEZU yasabye ababyeyi guha umwanya abanyeshuli batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuli appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/07/18/minisitiri-twagirayezu-yasabye-ababyeyi-guha-umwanya-abanyeshuli-batangiye-ibizamini-bya-leta-bisoza-amashuli/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-twagirayezu-yasabye-ababyeyi-guha-umwanya-abanyeshuli-batangiye-ibizamini-bya-leta-bisoza-amashuli

  • Apr Fc igiye kujya hanze y’u Rwanda mbere y’uko shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda itangirira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Apr Fc igiye kujya gukorera preseason hanze y'u Rwanda.

    Apr Fc izasohokera u Rwanda mu kino Nyafurika y'amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League) iri gutegura kujya gukemeza imyiteguro hanze y'u Rwanda.

    Biteganijwe ko iyi kipe ishobora kujya mu gihugu cya Maroc ariko byakwanga ikajya mu gihugu cya Tunisia kugira ngo ikomeze imyiteguro.

    Ikipe ya Apr Fc iramutse igiye muri Maroc bivuze ko yazanakina umukino wa ginshuti na As Far Rabat ikipe ifitanye umubano mwiza na Apr Fc.

    Iyi kipe yatangiye imyitozo mbere y'ayandi makipe yose yo mu kiciro cya mbere, irashaka kuzitwara neza mu mikino nyafurika.

    Intego y'iyi kipe ni ukugera mu matsinda y'imikino nyafurika, akaba ariyo mpamvu bashaka kujya kwitegurira hanze y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-igiye-kujya-hanze-yu-rwanda-mbere-yuko-shampiyona-yicyiciro-cya-mbere-mu-rwanda-itangirira/

  • Abanyeshuri barenga Ibihumbi 229 batangiye ibizamini bya Leta #rwanda #RwOT

    Ni ibizamini byatangiye gukorwa kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, bikazarangira ku wa 20 Nyakanga 2022.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangirije ku mugaragaro ibi bizamini ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana.

    Kuri iri shuri hateraniye abanyeshuri 633 baturutse ku bigo bine birimo Rwamashyongoshyo Parents School, GS Runyinya, Nyagasambu Vision na GS Nyagasambu.

    Minisitiri Uwamariya yabwiye aba banyeshuri ko aya ari amahirwe akomeye ari imbere yabo, kuko bagiye kwimuka bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi.

    Yabwiye abanyeshuri ati “Mumaze imyaka itandatu mwitegura iki kizamini kigiye kubakura mu cyiciro kimwe kikabatwara mu kindi. Muri make ni ukwitegura kujya mu cyiciro cy’abantu bakuru.”

    “Mugomba rero kubifata nk’ikintu cyiza mbere na mbere, ariko nanone ntimugifate nk’ikintu kidasanzwe kubera ko ibizamini musanzwe mubikora. Ikingiki aho bitandukaniye ni uko ari cyo kibaha uburenganzira bwo kwimuka mu cyiciro kimwe mujya mu kindi.”

    Muri rusange Abanyeshuri 429.151 basoza ibyiciro bitandukanye mu mashuri Abanza n’Ayisumbuye, bagiye gukora ibizamini bya Leta.

    Ni mu gihe ibizamini bisoza icyiciro rusange by’amashuri yisumbuye bizatangira ku wa 26 Nyakanga – 2 Kanama, ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bikazaba hagati ya tariki 26 Nyakanga – 5 Kanama.

    Mu mashuri y’inderabarezi (TTC), ibizamini bizakorwa kuva kuri 26 Nyakanga – 3 Kanama, mu gihe ibizamini byanditse ku biga imyuga n’ubumenyingiro bizakorwa kuva kuwa 26 Nyakanga – 5 Kanama 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Abanyeshuri-barenga-Ibihumbi-229-batangiye-ibizamini-bya-Leta

  • RIB yataye muri yombi abagabo babiri bashinjwa gutera icyuma no kwambura umusaza bakamusiga ari intere #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022 ari bwo Munyampeta usanzwe utuye mu Mudugudu wa Nyagakombe, Akagari ka Cyimbazi, mu Murenge wa Munyiginya, yari avuye mu kabari ari bwo yatezwe agaco n’abo bagizi ba nabi, baramukubita bamuhindura indembe ndetse banamutera icyuma mu maso.

    Amakuru yaje kumenyekana mu gitondo,cyo ku wa 16 Nyakanga 2022 ubwo abagenzi babonye uwo masaza aryamye ku nzira yabaye intere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yahamije ko abo bagizi ba nabi bahise batabwa muri yombi.

    Yagize ati 'Habanjwe hafatwa umwe kubera ko uyu musaza bamugezeho asa n’uwazahaye, akibasha kuvuga, avuga n’undi na we arafatwa. Abo babiri rero bafashwe,n’ubundi basanzwe ari ibihazi, bajyaga bagira nabi,bakaniba ubundi bagatoroka, tukababura. Ubu barafashwe bari muri RIB, Sitasiyo ya Cyigabiro.'

    Uyu muyobozi yatangaje ko uwahohotewe we arwariye ku Bitaro bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali kandi ko ari kwitabwaho n’abaganga mu gihe cya vuba aza gukira.

    Niyomwungeri yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi bakagerageza kwicungira umutekano.

    Yagize ati 'Icyo tuba dusaba abaturage ni ukuduha amakuru nta kindi, bakicungira umutekano kandi bagatangira amakuru ku gihe, abantu nk’abo bafite imyitwarire nk’iyo ntibabahishire hanyuma tugafatanya n’izindi nzego z’umutekano.'

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-abagabo-babiri-bashinjwa-gutera-icyuma-no-kwambura-umusaza-bakamusiga-ari-intere

  • UR mu biganza bishya! Intego za Dr Kayihura mu kubaka igitinyiro cya Kaminuza y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Dr Didas Kayihura yasimbuye Prof. Nosa Egiebor wari umaze iminsi 72 ayoboye UR by'agateganyo nyuma y'uko Prof Alexandre Lyambabaje yeguye kuri uwo mwanya akerekeza mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Ku rundi ruhande, Dr Ndikumana yahawe inshingano nshya nk'Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Igenamigambi n'Imiyoborere, umwanya wari umaze imyaka ine ufitwe na Dr Musafiri Papias Malimba.

    Izi mpinduka mu buyobozi bukuru bwa UR no kuyishyiramo amaraso mashya bigamije gukomeza umurongo wo kubaka kaminuza ikomeye, itanga isomo ry'uburezi ridashidikanywaho ndetse igatanga n'umuti w'ibibazo byugarije sosiyete binyuze mu bushakashatsi n'ibindi.

    Dr Didas Kayihura Muganga na Dr Raymond Ndikumana bombi bahuriye ku kuba basobanukiwe imikorere ya UR. Uwa mbere yabaye Umuyobozi w'Agateganyo wa Koleji yigisha ibijyanye n'Ubugeni na Siyansi [College of Arts and Social Sciences] mu 2016-2017; anayobora Ishami ryigisha Amategeko mu yari Kaminuza y'u Rwanda [UNR] mu 2007-2009 mu gihe mugenzi we asanzwe ari umukozi ndetse yanabaye Umuhuzabikorwa w'Umushinga w'Abanya-Suède utera inkunga UR.

    Dr Didas Kayihura Muganga mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yagarutse ku by'ingenzi azibandaho mu gihe cy'ubuyobozi bwe.

    Intego ze zikubiye mu ngingo zitandukanye zirimo guhuza abakozi, guteza imbere ikoranabuhanga no kubaka igitinyiro cya UR ku ruhando mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Kuri ubu mbona abantu muri kaminuza banyanyagiye, ntibashyize hamwe, bisa nk'aho buri wese akora ku giti cye. Ubuyobozi bugomba gukora nk'ikipe, ikintu mukaba mucyumvikanaho kandi byoroshya ishyirwa mu bikorwa ryabyo. Ni ukurwana no kugishyira ku murongo.''

    'Icya kabiri tukareba uko igenamigambi riva mu gace gato, rikazamuka rikagera hejuru ku buryo riba risubiza ibibazo bihari n'ibiri muri sosiyete kuko kaminuza iberaho kuba igisubizo cy'ibibazo bihari.''

    Yasobanuye ko ibyo bitagerwaho mu gihe abafatanyabikorwa bose batatanze umusanzu wabo mu guhangana n'ibyo bibazo.

    Yavuze ko kaminuza itakwigira igitangaza 'ivuge ko izabisubiza yonyine idafatanyije n'abandi. Hakwiye kubaho imikoranire n'inzego zitandukanye n'abaturage mu gukuraho izo mbogamizi.''

    —  Icyizere cyo kubaka UR yifuzwa mu mahanga gishingira kuki?

    Mu 2014, ni bwo iyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yahurijwemo andi mashuri makuru ya leta bibyara iy'u Rwanda, icyo gihe yari ifite koleji esheshatu.

    Nyuma y'imyaka igera ku munani UR itangijwe, kuri ubu iri ku mwanya wa 3024 muri kaminuza 31.000 ku Isi nk'uko bigaragazwa n'Urubuga rukora intonde za kaminuza zihagazeho rwa Webometrics. Rwerekana ko muri Afurika ifite umwanya wa 55 muri 2049 zagenzuwe.

    Ubwo yatangiraga mu 2014, UR yari iya 10.028 ku Isi muri kaminuza zibarirwa mu bihumbi 25. Mu 2018, iyi kaminuza yari ku mwanya wa 83 muri Afurika mu zigera 1687, ku Isi iri ku wa 3146 mu zigera mu 28.074.

    Dr Didas Kayihura Muganga yavuze ko UR imaze kwiyubaka ku buryo guhera ku ho igeze bitazagorana.

    Ati 'Icyizere ni cyose. UR ni kaminuza y'igitinyiro. Ifite byose, ifite abahanga, amikoro, n'ibyakorwaga ni ingenzi ahubwo ni uguhuza no kubinoza. Ubushobozi burahari mu bijyanye n'ubumenyi, ibikorwaremezo birahari ariko habaho kongera. Numva ku bushobozi buhari, igisigaye ari uguhuza ibikorwa no kubiha icyerekezo.''

    Yavuze ko akigera muri kaminuza azabanza kuganira na bagenzi be bakareba umurongo wo gutwaramo ibintu.

    Dr Didas Kayihura Muganga yasobanuye ko kuba no ku isoko ry'u Rwanda hari kaminuza mpuzamahanga zihari nka ALU na Carnegie Mellon bituma nabo bakura.

    Ati 'Iyo uhura n'ikintu kikugerageza na we urushaho gukura. Aho duhuje amashami tuba tubonye abandi dukorana, bashaka kumenya ibyo dukora kugira ngo babihereho. Dukwiye kubabona nk'abafatanyabikorwa bacu.''

    'Ni yo haza izindi kaminuza nk'icumi nta kibazo dufite. Abo barimu babo bazajya badufasha, bakore ku mishinga itandukanye.''

    Yashimye ko UR ifite ibikorwa byinshi byakabaye bituma iba ku rwego rwo hejuru. Yatanze urugero rw'aamarushanwa y'amategeko aho abanyeshuri ba UR bitwara neza iyo bahanganye n'abo mu bindi bihugu.

    Ati 'Mu myaka itandatu ishize, habayeho guhatana kubona inkunga zo kwakira ibigo by'icyitegererezo. Urebye iziri mu Rwanda, nta yindi kaminuza yazitsindiye muri Afurika.'

    Yavuze ko hakorwa imishinga myinshi ndetse n'ubushakashatsi byakabaye bituma UR ibona umwanya mwiza ku ruhando rwa Afurika.

    Yakomeje ati 'Ibyo byose birakorwa ariko ugasanga ntibigaragara ngo kaminuza ibe iri imbere kuri izo ntonde. Nkeka ko ikibazo cyaba kiri muri twe, ni ko mbitekereza ariko byarebwaho. Hari ikibazo ntabonera igisubizo aka kanya ariko ninicarana na bagenzi banjye tuzabiganiraho.''

    —  Urugendo rwo kwimakaza ikoranabuhanga muri UR

    Abanyeshuri biga muri UR mu ntangiriro z'uku kwezi bagaragaje ko bamaze imyaka itatu badahabwa mudasobwa zigendanwa kandi barazisinyiye bikaba bituma batiga neza nk'uko babyifuza.

    Izi mpungenge zabo ubuyobozi bwagaragaje ko buzizi ndetse bwizeza ko ziri kwigwaho ngo zikurweho.

    Dr Kayihura yavuze ko namara kugera muri kaminuza azabanza kureba aho ihagaze mu gukoresha ikoranabuhanga.

    Yagize ati 'Nemera ko uyu munsi ikoranabuhanga ari ryo riyoboye Isi muri byose. Biransaba ko ningerayo tuzareba aho duhagaze kugira ngo turebe icyo dusabwa n'ikibura kugira ngo tugere aho twifuza ngo ikoranabuhanga rihabwe intebe. Ntituri inyuma cyane ariko ndakurikira kuko nari ndi mu burezi.''

    Yasobanuye ko abanyeshuri n'abarimu bakeneye byinshi kandi hakenewe kwisuzuma, hakarebwa ikibura no kuganira ku cyakorwa ngo ikoranabuhanga rihabwe intebe irikwiye.

    UR ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga amasomo amwe n'amwe mu kurushaho kwimakaza icyerekezo cy'igihugu cyo kubaka ubukungu burishingiyeho.

    —  Icyerekezo gishya cya UR mu kuzura imikino

    Hambere, Kaminuza y'u Rwanda yari nk'igicumbi cya siporo. Yari ifite amakipe akomeye mu mikino itandukanye no mu byiciro binyuranye.

    Uko imyaka yagiye yicuma ariko yagiye icika intege kugera aho hari n'amakipe atari akibaho n'ayasigariye ku izina.

    Mu myaka nk'ibiri ishize ni bwo isa n'iyongeye kubura umutwe ndetse ubu amakipe aritabira imwe mu mikino.

    Dr Kayihura yavuze ko kera ari mu buyobozi bwa kaminuza hari amakipe atandukanye muri Volleyball, Football, Basketball, Karate ndetse n'Amatorero abyina bya Kinyarwanda.

    Avuga ko byari byiza cyane ndetse ubu yishimira ko hari umurongo wo kongera 'Kuzanzamura imikino watangiye.'

    Ati 'Kaminuza y'u Rwanda ubu ifite amakipe. Ni ukureba ahari akongererwa ingufu n'adahari bikaganirwaho. Ibi bifasha no kubona ibyo bakora bituma batarangara kuko siporo ari nziza.''

    'Imikino ikwiye gushyirwamo ingufu ndetse aho ubushobozi bwaboneka siporo ikwiye kwitabwaho.''

    Dr Kayihura yanavuze ko guhuza imikorere y'amashami ya UR bizafasha kubaka ubwumvane bw'abayikorera, abashakashatsi bagahuza imbaraga ndetse bikaba na gutyo mu mikino.

    Yanavuze ko aho bishoboka hatekerezwa ku buryo ababonye amanota meza kandi bafite impano mu mikino bajya bahabwa buruse zo kwiga mu gihe bishoboka.

    Dr Kayihura yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development). Afite Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi mu 2015. Afite kandi 'Masters' mu Mategeko Mpuzamahanga yakuye muri Utrecht mu 2006. Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yacyigiye muri UNR mu bijyanye n'Amategeko.

    Dr Kayihura Muganga Didas asanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-mu-biganza-bishya-intego-za-dr-kayihura-mu-kubaka-igitinyiro-cya-kaminuza-y

  • Abashimuse Padiri John na Donatus barasaba ingwate iryaguye #rwanda #RwOT

    Abashimuse abapadiri babiri bo muri Kiliziya Gatolika ku wa gatanu mu majyaruguru ya Nigeria basabye ingwate nyinshi cyane, nkuko bivugwa n'umukuru w'ishyirahamwe ry'amadini ya gikristu muri Nigeria, Pasiteri John Joseph Hayab.

    Abo bapadiri ni John Mark Cheitnum na Donatus Cleopas,  bashimuswe bafatiweho imbunda aho bari bari mu cyaro cya Yadin Garu muri leta ya Kaduna, nyuma yuko bari bagiyeyo kwitabira igikorwa cya Kiliziya.

    Umukuru wa polisi muri leta ya Kaduna, Ayoku Yekini, yabwiye BBC ko igikorwa cyo kubatabara kirimo kuba kandi ko abashinzwe umutekano 'bari gukurikira' ababashimuse.

    Ntibiramenyekana uwashimuse aba bapadiri.

    Pasiteri Hayab yavuze ko Kiliziya yaho idashobora kubona ingwate irimo gusabwa kugira ngo barekurwe.

    Mbere, iyo ngwate yari yashyizwe kuri miliyoni 50 z'ama-naira (angana na miliyoni 121 mu mafaranga y'u Rwanda), ariko nyuma haza kubaho kumvikana ashyirwa kuri miliyoni 40 z'ama-naira.

    Padiri John Mark Cheitnum (ibumoso) na Padiri Donatus Cleopas bashimuswe ku wa gatanu

    Kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, abihayimana barenga 10 bo mu madini ya gikristu — biganjemo abo muri Kiliziya Gatolika — bamaze gushimutwa n'abagabo bitwaje imbunda mu bice bitandukanye byo muri Nigeria.

    Abatari munsi ya babiri muri bo bishwe n'ababashimuse.

    Abashimuswe akenshi barekurwa iyo hamaze kwishyurwa ingwate.

    Pasiteri Hayab yamaganye ibikorwa by'ubushimusi bw'abihayimana birimo kwiyongera, avuga ko 'abashimusi batekereza ko abakuru b'amadini bafite amafaranga menshi. Icyo ni ikintu kitari ukuri bishyizemo'.

    Yongeyeho ko ubupadiri ari akazi ko 'kwitanga' katagira umushahara munini.

    Nigeria ihanganye n'inkubiri y'ubwicanyi n'ubushimusi bikorwa n'ibico by'abagizi ba nabi bitwaje intwaro n'intagondwa ziyitirira idini ya Islam.

    Ababikora ahanini bibasira abantu bari mu ngendo mu mihanda no mu turere two mu cyaro tutarinzwe.

    Ubutegetsi bwa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari burimo kurushaho kunengwa kubera kunanirwa gucyemura ikibazo cy'umutekano mucye kiri henshi mu gihugu, nubwo yahagabye abasirikare babarirwa mu bihumbi.

    @BBC

    The post Abashimuse Padiri John na Donatus barasaba ingwate iryaguye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/17/abashimuse-padiri-john-na-donatus-barasaba-ingwate-iryaguye/

  • Nyabihu: Umubyeyi yibarutse abana 4 icyarimwe #rwanda #RwOT

    Abaririmbyi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Korali Sion yo mu itorero rya ADEPR Jenda mu karere ka Nyabihu,batangaje ko umwe mu baririmbyi bayo yibarutse abana 4 icyarimwe.

    Mu butumwa banyujije kuri Facebook yabo,aba baririmbyi bagize bati “Imana idukoreye ibitangaza tutarabonesha amaso n'amatwi mu Muryango wacu Sion Choir Adepr Jenda – Nyabihu Iradusekeje cyane peeee,aho iduhaye abana 4 Bose ni bazima n Umubyeyi nawe ni muzima.”

    Bakomeje bagira bati “Twungutse Abaririmbyi 4 icyarimwe….. Aho muri hose muduhere Icyubahiro n ishimwe Imana Yacu.”

    Ntabwo bikunze kubaho ko umubyeyi abyara abana 4 icyarimwe gusa hari n'ababarengeje.

    Muri ejo Kanama umwaka ushize,Umubyeyi yabyaye abana batanu icyarimwe barimo abakobwa batatu n'abahungu babiri, gusa ku bw'amahirwe make bane baza kwitaba Imana.

    Uyu mubyeyi yabyaye abana igihe kitageze,kuko bavukiye ku mezi atanu muBitaro bya Gisirikare by'i Kanombe biherereye mu karere ka Kicukiro.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/nyabihu-umubyeyi-usanzwe-ari-umuririmbyi-yibarutse-abana-4-icyarimwe

  • Baciye ibintu hose kubera amasezerano basinye mbere yo kurushinga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amasezerano y'ubukwe hagati y'abakundanye muri rusange ni kimwe mu bintu bisigaye bikomeye mu mibanire y'abantu

    Hari videwo y'amasezerano”y'abarushinze mu Buhinde yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibintu bidasanzwe biyakubiyemo birimo ko “umugore agomba kurya “pizza”ubwoko bw'umugati] inshuro imwe mu kwezi cyane ko ngo azikunda cyane.

    Urutonde rudasanzwe rw'ibyo buri wese yemereye undi ko azamukorera rwashyizwe hanze n'inshuti zabo rwabaye gikwira hose.

    Ayo masezerano yasinywe hagati y'umugeni w'imyaka 24 witwa Shanti Prasad – n'umukunzi we Mintu Rai w'imyaka 25, mu birori gakondo byabereye i Guwahati, muri leta ya Assam mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'Ubuhinde.

    Kuva ayo masezerano yashyirwa kuri Instagram ku ya 22 Kamena, umunsi umwe nyuma yubukwe bwabo, amashusho yayo y'amasegonda 16 amaze kurebwa inshuro miliyoni 45.

    Aba bashakanye hashize imyaka itanu bahuye ubwo bisangaga mu ishuri rimwe cy'ubucuruzi kandi bidatinze bisanze mu itsinda rimwe rya WhatsApp. Umunsi umwe, ubwo umukobwa yasibaga ku ishuri agasaba ubufasha abo bigana, Mintu yahise abikora nk'itegeko.

    Batangiye kuvugana maze birangira babaye inshuti. Nyuma y'igihe, urukundo rwabo rwarakuze maze muri Gashyantare 2018, basohokana ku munsi wabo wa mbere.

    Mintu ufite iduka ry'ibicuruzwa by'amashanyarazi mu mujyi, agira ati: “Twasoje icyiciro cya nyuma cy'umunsi wacu maze tujya ku isoko rya pizza riri hafi. Nari nzi ko ngomba kumujyana kuri pizza kuko yahoraga avuga ibya pizza”.

    Shanti yongeyeho ati “Nkunda cyane pizza.Iyo twabaga twasohokanye, nahoraga mvuga ngo reka turye pizza.”

    Mintu yavuze ko “nawe akunda pizza ariko akaba adashobora kuyirya buri munsi”.

    Shanti yagize ati: “Yakundaga kumbaza ngo 'urajya pizza zingahe? Reka dushake ikindi.”

    Aba bashakanye bavuga ko batigeze bashwanira ibiryo,ariko Shanti agira ati: “Yahoraga yitotombera inshuti, akavuga ko bibabaje ko igihe cyose agomba kurya pizza,ibi byahindutse urwenya mu nshuti zacu zose “.

    Ayo masezerano yateguwe n'inshuti z'aba bombi, yasinywe mu cyumweru cyabanjirije ubukwe,akubiyemo ibindi bintu byinshi birimo ko Mintu yagomba gutegura ifunguro rya mu gitondo ku cyumweru, agomba kumujyana guhaha buri nyuma y'iminsi 15 kandi agomba kujya mu birori bya nijoro aherekejwe n'umugore we.

    Usibye kugabanya kurya pizza, Shanti yagombaga kwemera kujya muri siporo buri munsi no kwambara sari buri munsi – “kubera ko Mintu avuga ko aba asa neza cyane muri sari.

    Shanti agira ati: “Ntabwo twari tuzi ko inshuti zacu ziduteganyiriza ibyo. Ariko rero abo twigana rwose baratuzi neza”.

    Ibyatangiye ari urwenya mu nshuti,byahise bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

    Sosiyete ifotora imaze gushyira amashusho y'ayo masezerano kuri Instagram,amamiriyoni menshi yayarebye ndetse arayakunda.

    Shanti yagize ati: “Twari duhugiye mu birori by'ubukwe bwacu ku buryo twamenye nyuma y'iminsi itatu-ine ko iyi videwo yagiye ahagaragara”. Yongeyeho ko batunguwe cyane n'uko abantu babyakiriye.

    Mintu yongeyeho ati: “Ntabwo twigeze dutekereza ko bizagenda uko. Byaratunguranye, ni byiza rwose. Ariko numva nishimye iyo abantu bambajije ibijyanye na videwo.”

    Abo bashakanye barimo gutegura neza aya masezerano kugirango babashe kuyashyira ku rukuta rwabo.

    Inshuti yabo Raghav ivuga ko itizeye ko Shanti azubahiriza ibikubiyemo byo kurya Pizza rimwe mu kwezi.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/baciye-ibintu-hose-kubera-amasezerano-basinye-mbere-yo-kurushinga