Category: Uncategorized

  • Umukobwa w'uwahoze ari Perezida yaciye ibintu kubera kuzunguza ikibuno ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'ikinege w'uwahoze ari Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama witwa Farida Mahama, yatwitse imbuga nkoranyambaga kubera videwo ye ari gucugusa ikibuno yagiye hanze.

    Muri videwo yagiye ahagaragara, uyu mukobwa w'uwahoze ari perezida John Dramani Mahama yafashwe yerekana ubuhanga bwe bwo gukaraga ikibuno. Iyi videwo yafashwe n'uyu mwangavu kandi bivugwa ko yashyizwe mu nkuru ze bwite kuri Snapchat.

    Iyi videwo imaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga,ibitekerezo bitandukanye byatanzwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Mu gihe bamwe bemeza ko Farida akwiye kubaho ubuzima ashaka nk'umukobwa ukiri muto nk'abandi, abandi bagaragaje ko batunguwe n'iyi videwo bavuga ko iteye isoni.

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa Instagram yagize ati: “Ikibi cyo kuba umuntu ukunzwe cyangwa ukomeye mu muryango wawe… ntushobora gucugusa ikibuno mu mahoro.”

    Undi ati: “ooooh umwana azateza ibibazo se. Ikipe ya Npp izayikoresha mu rwego rwo kwamamaza. '

    Reba Video hano:https://www.instagram.com/tv/CgC3zXsjWxl/?utm_source=ig_web_copy_link

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-uwahoze-ari-perezida-yaciye-ibintu-kubera-kuzunguza-ikibuno-ku-mbuga

  • Abasirikare ba SADC bongerewe igihe muri Mozambike mu kurwanya intagondwa #rwanda #RwOT

    Ibihugu byo mu muryango w'ubukungu w'Afurika y'amajyepfo (SADC) byemeranyijwe kongera igihe ho ukwezi kumwe ku butumwa bw'abasirikare bawo boherejwe muri Mozambique, kugira ngo bakomeze kurwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam.

    Intagondwa zongereye ibitero mu majyaruguru y'igihugu.

    Abantu barenga 800,000 bamaze guhunga bata ingo zabo kuva urugomo rwatangira mu myaka itanu ishize.

    Intara ya Cabo Delgado ibarizwamo abarwanyi bakorana n'umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

    Ibitero byabo byanageze mu ntara za Niassa na Nampula, aho abategetsi bavuga ko bahangayikishijwe no kuba intagondwa zirimo gushyira urubyiruko mu barwanyi bazo.

    Mu kwezi kwa karindwi mu 2021, u Rwanda na rwo rwohereje muri Mozambique abasirikare n'abapolisi bose hamwe bagera ku 1,000 bo gufasha igisirikare cya Mozambique kurwanya izo ntagondwa.

    Nyuma yaho, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko uwo mubare waje kwiyongera ukagera ku basirikare n'abapolisi bagera ku 2,000.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abasirikare-ba-sadc-bongerewe-igihe-muri-mozambike-mu-kurwanya-intagondwa

  • Sosiyete Sivile muri Centrafrique irashinja U Rwanda kwivanga mu mishinga iganisha Perezida Toaudéra kuri Manda ya Gatatu #rwanda #RwOT

    Abagize Ihuriro rya Sosiyete Sivile yo muri Repubulika ya Centrafrique bise G16 (La Société Civile pour la Défense de la Constitution du 30 Mars 2016) bavuga ko bafite amakuru y’uko Perezida Touadéra ashaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo aziyamamarize manda ya gatatu.

    Uyoboye iri Huriro witwa Jean-François Akandji-Kombé yabwiye RFI ko u Rwanda rwasezeranyije Touadéra kuzabimufashamo ndetse ngo ruzatanga amafaranga yo kugira ngo byose bikorwe.

    Centrafrique : le G16 dénonce une dérive dictatoriale et une ingérence rwandaise https://t.co/xRTk3k0yfc pic.twitter.com/JcwDcF69Jw

    — RFI Afrique (@RFIAfrique) July 16, 2022

    Icyakora kugira ngo rihinduke bizasaba ko habaho le référendum constitutionnel, ni ukuvuga kamarampaka yo kubaza abaturage niba bashaka izo mpinduka cyangwa batazishaka.

    Ku rundi ruhande, abagize ririya Huriro bavuga ko ibyo amakuru y’uko u Rwanda rushaka gufasha ubutegetsi bw’i Bangui bidakwiye kubera ko ngo abaturage ba Centrafrique basanzwe bubaha u Rwanda bakarufasha nk’igihugu cy’abavandimwe.

    Ubwo twatangazaga iyi nkuru, twari tugitegereje igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madamu Yolande Makolo ku bivugwa na Sosiyete Sivile yo muri Repubulika ya Centrafrique.

    Umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique ni mwiza.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Centrafrique anahabwa ikaze na mugenzi we Faustin-Archange Touadéra mu 2019

    Ibihugu byombi bifitanye ubufatanye mu kugarura umutekano muri Centrafrique ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari aboneka kuri buri ruhande.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Sosiyete-Sivile-muri-Centrafrique-irashinja-U-Rwanda-kwivanga-mu-mishinga-iganisha-Perezida-Toaudera-kuri-Manda-ya-Gatatu

  • Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya ba Kaminuza y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022, ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Dr Didas (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/perezida-kagame-yashyizeho-abayobozi-bashya-ba-kaminuza-y-u-rwanda

  • Rubavu : Abanyeshuri bagiye bufata Indangamanota bangirwa kwinjira mu kigo kuko batishyuye ay’ibiryo #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, ubwo abanyeshuri basozaga igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri.

    Umunyamakuru wa RADIOTV10 mu Karere ka Rubavu, yageze kuri GS Kanembwe II, asanga hari akaduruvayo katerwaga n’abanyeshuri bari bahejejwe inyuma y’ikigo cy’ishuri, bari gukubita urugi rwo ku marembo magari ngo babafungurire mu gihe hari n’aburiraga igipangu kugira ngo babone uko binjira.

    Aba bana bafungiranywe mu kigo cy’ishuri n’ubuyobozi bwaryo bwababwiraga ko bagomba kubanza amafaranga baburimo y’amafunguro bafatira ku ishuri.

    Umuyobozi w’iri shuri avuga ko bafashe iki cyemezo cyo guheza aba bana inyuma y’ishuri kugira ngo basubire iwabo bazane ayo mafaranga cyangwa ababyeyi babo.

    Avuga ko babyeyi bamwe batarumva neza ko ari inshingano zabo kwishyura aya mafaranga.

    Ati 'Usanga nk’abashobora kuba bishyuye ari nka 30%, urumva ko biracyari hasi cyane, ubwo rero twagira ngo ababyeyi baze nibura akatubwira ngo 'njyewe ngiye gufata

    Ni igikorwa cyanenzwe na bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bavuze ko abana batari bakwiye gukorerwa iki gikorwa kuko ari ukubima uburenganzira bwabo.

    Umwe ati 'Bari kwanga guha abana indangamanota ngo babanze bishyure amafaranga yose, ubwo ni yo mpamvu abana bari hano hanze. Urabona ko abana hano barindagiye, ntabwo ari byiza.'

    Aba babyeyi barimo n’abasanzwe bari mu byiciro by’abatishoboye, bavuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwafashe icyemezo kidakwiye kuko bwari kureka abana bakinjira bagahabwa indangamanota zabo wenda bakazishyura imyenda barimo umwaka utaha.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye RADIOTV10 ko ibyakozwe n’uyu muyobozi ari amakosa bagomba gukurikirana.

    Ati 'Ntabwo byemewe gufungirana umwana, ntabwo bibaho, twareba icyo kibazo tukareba icyaba cyabaye ariko ikihutirwa ni ukugira ngo habe ibiganiro hagati y’ababyeyi n’ikigo kugira ngo gikomeze gikore neza. Ntabwo umwana utishyuye umufungirana.'

    Gusa Kambogo asaba ababyeyi kwikubita agashyi bakumva ko ifunguro umwana afatira ku ishuri na bo bagomba kugira uruhare mu kuboneka kwaryo.

    Minisiteri y’Uburezi yakunze kuvuga ko nta mwana wirukanwa kuko yabuze amafaranga y’ifunguro ryo ku Ishuri, ikagira inama ababyeyi badashobora kubona amafaranga kujya batanga iryo funguro cyangwa bakaba bakorera ishuri imirimo yasimbura agaciro karyo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abanyeshuri-bagiye-bufata-Indangamanota-bangirwa-kwinjira-mu-kigo-kuko-batishyuye-ay-ibiryo

  • RDC: Perezida Museveni yasabye mugenzi Tshisekedi kuganira na M23 #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yasabye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi utegeka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugirana ibiganiro n'umutwe wa M23 mu kurushaho gushakira iuze u Burasirazuba bw'iki Gihugu.

    Ibi ni ibikubiye mu butumwa yoherereje perezida Tshisekedi wari wamutumyeho abantu, amugisha inama y'icyo yakora ngo amahoro ahinde mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko Perezida Museveni yatumye intumwa za Tshisekedi kumubwira akaganira na M23, niba ashaka amahoro mu burasirazuba.

    Umukuru w'igihugu cya Uganda yabwiye mugenzi we wa Congo ko niba ashaka kurwana intambara nziza, bikwiye ko habaho agahenge mu burasirazuba kandi akumva icyo M23 isaba, bitaba ibyo kwaba ari ukugosorera mu rucaca.

    Uwari uhagarariye intumwa za perezida wa RDC yoherereje Perezida Museveni, yavuze ko kuva shebuja yafata ubutegetsi yakunze gushaka icyazana amahoro yaba mu gihugu cye cyangwa mu karere, anashimangira ko na perezida Tshisekedi ubwe adashaka intambara, ahubwo ko  yifuza ituze.

    Kugera ubu leta ya RDC ihangayikishijwe n'umutwe w'ishyamba za M23 zafashe Bunagana zidashaka kurekura, kandi uyu mutwe ukunze gusaba ibiganiro nubwo leta ya Kinshasa yamaze kuwugira uw'iterabwoba ngo ntibaganira n'abakora iterabwoba.

     Ntibiratangazwa niba ubutegetsi bwa Kinshasa buzumvira Perezida Museveni bukaganira na M23, kuko abasesenguzi bose bavuga ko ariyo ntsinzi yagarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

    The post RDC: Perezida Museveni yasabye mugenzi Tshisekedi kuganira na M23 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/07/16/rdc-perezida-museveni-yasabye-mugenzi-tshisekedi-kuganira-na-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-perezida-museveni-yasabye-mugenzi-tshisekedi-kuganira-na-m23

  • Umukobwa w'Ikizungerezi ari mu gahinda kubera umukinnyi wo muri Premier League basambanye akamuta #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Premier League utavuzwe amazina arashinjwa n'umunyamideli uzwi ku rubuga rwa OnlyFans kubera kuhashyira amafoto yambaye ubusa kumuta nyuma y'aho bakoranye imibonano mpuzabitsina.

    Uyu mukobwa witwa Paola Saulino yamenyekanye cyane muri 2017 ubwo yatangizaga urugendo rwo gusambana n'abagabo batoye “oya” muri referendum yo kuvugurura itegeko nshinga mu Butaliyani.

    Nyuma yo kwiyemeza kunezeza umugabo wese muri miliyoni 19 zatoye Oya muri ayo matora, Paola yatangaje ko mu mezi atatu gusa yasambanye n'abagabo 700.

    Uyu mugore yavuze ko yababajwe n'umukinnyi wo muri Premier League wamwijeje urukundo bakaryamana yarangiza akamusiga ibyo yise “Kumukoresha no kumusebya”.

    Mu gusobanura uko byagenze nyuma yo guhura n'uwo mukinnyi w'umupira w'amaguru muri villa yo mu Butaliyani, yabwiye Daily Star ati: “Nakunze impumuro ye n'imyitwarire ye maze atangira kunsoma imbere y'abantu bose, inshuro nyinshi, kandi narabikunze.

    Twagiye hanze dutangira gukorera imibonano mpuzabitsina mu modoka hanyuma inshuti ze zirahagera turabihagarika.

    Twagiye mu kirori mu kabyiniro arasinda. Mu gihe cyo kurya ibya nijoro, yifuje kunsigira nimero ye arabikora. '

    Bombi ngo bongeye guhura bukeye bwaho, mbere yuko bemeza ko bazongera guhurira i London.

    Nyuma yo kongera guhurira mu Bwongereza, uwo mukinnyi w'umupira w'amaguru bivugwa ko yatangiye kwaka Paola amashusho yambaye ubusa, hanyuma uyu munyamideli w'imyaka 32, yiyemeza kumusebya.

    Avuga ko bakomeje umubano wabo i London, bahurira muri Hoteli Mayfair n'ahandi hantu heza – nubwo yashimangiye ko yiyishyuriraga.

    Nyuma uwo mukinnyi ngo yaje guhinduka,ahemukira Paola yangiza umubano wabo, biramubabaza cyane.

    Avuga uko yumvise amerewe nyuma yo gutandukana n'uwo musore,Paola yagize ati: “Sinzi niba narababaye cyane cyangwa narakaye. Natangiye kubona bwa mbere uko ateye bya nyabyo, umusore mubi, umubeshyi, usuzugura akanakoresha abantu.

    Yarankoresheje kandi yaciye inyuma umukunzi we. Uyu ni umuntu ki? “

    Uyu mukobwa asanzwe akunda ruhago aho akunze kwifotoza yambaye imyenda y'ikipe ya Napoli.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukobwa-w-ikizungerezi-ari-mu-gahinda-kubera-umukinnyi-wo-muri-premier-league

  • Thomas Tuchel yatangaje amagambo ashobora gukura umutima abakunzi ba Chelsea #rwanda #RwOT

    Umutoza Thomas Tuchel avuga ko Chelsea idafite “amahirwe” yo gutwara shampiyona yUbwongereza idafite abakinnyi benshi bakomeye nka Raheem Sterling.

    Uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza amaherezo yashyize izina rye ku rutonde rw'abanyuze muri Chelsea muri iki cyumweru ubwo yayisinyiraga.

    Chelsea iravugwamo abakinnyi beinshi baturutse hirya no hino mu burayi mu gihe ishaka kongera imbaraga imbere no mu bwugarizi.

    Ibihano yafatiwe ikiri iya Roman Abramovich byasize The Blues habi,ariyo mpamvu yagiye ku isoko gushaka amaraso mashya.

    Tuchel yavuze ko ashaka gusinyisha abakinnyi bakomeye kugira ngo abashe guhangana na Manchester City na Liverpool.

    Yatangarije Sky Sports ati: “ibikenewe ni byinshi kandi ntabwo duhanganye gusa n'amakipe meza akina muri Premier League ahubwo tunahanganye n'abatoza beza.

    Tuvuye mu bihano, tuvuye mu gutakaza abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru, abakinnyi bakomeye, turi ikipe iri mu mpinduka, mu gihe cyo guhindura nyirayo, twari inyuma mu rugamba rwo kugura abakinnyi kandi twari inyuma ku meza. Dufite ibintu byo kuzamura.

    “Gusinya kwa Raheem byerekana icyo dushoboye gukora, byerekana icyifuzo cy'ikipe ndetse na nyirayo kandi ni byiza kuko twese turi hano gutsinda no guhatana.

    “Dukunda guhatana kandi dukunda abakeba bari hejuru cyane. Kubw'ibyo dukeneye gusinyisha abakinnyi bashya beza cyangwa bitabaye ibyo tukabura mahirwe.”

    Iyi kipe yo mu Burengerazuba bwa London yabuze abakinnyi bakomeye barimo Antonio Rudiger werekeza muri Real Madrid.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/thomas-tuchel-yatangaje-amagambo-ashobora-gukura-umutima-abakunzi-ba-chelsea

  • Banki ya Kigali yafunguye ishami ryita ku bacuruzi bato n’abaciriritse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Banki ya Kigali (BK), yafunguye ishami rizajya ryita ku bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse (SME Center), mu rwego rwo gukomeza kubafasha mu iterambere (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/banki-ya-kigali-yafunguye-ishami-ryita-ku-bacuruzi-bato-n-abaciriritse