Category: Uncategorized

  • Abasore bakekwaho gutera ibyuma umusaza bakam… – #rwanda #RwOT

    Abasore babiri batawe muri yombi kuwa gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2022, bakekwaho gutera ibyuma umusaza wari uvuye mu kabari bakamutaba mu masinde ari muzima.

    Nk'uko bivugwa n’abaturage batuye mu Kagari ka  Cyimbazi mu murenge wa Munyiginya, umusaza witwa Munyampeta Alexandre, mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022 yavuye mu kabari  afite telefoni ebyiri, abasore babiri baramukurikira baramufata bamwambura imyenda bamwambura amatelefoni, baramukubita bamuhindura inoge.

    Mu gitondo cyo kuwa gatandatu, abahinzi bari bagiye guhinga  basanze abo bagizi ba nabi bacukuye  mu masinde, bamutaba   agihumeka. Ubwo bari bamaze  kumutaburura nibwo yavuze uko byamugendekeye, ndetse n’abamuteye ibyuma bari basanzwe batuye mu mudugudu wa Nyagakombe nawe atuyemo.

    Amakuru atangwa n’abaturage babonye Munyampeta mu murima  yasanzwemo, bavuga ko abamuteye ibyuma ari abasore babiri b’ibihazi  bamukurikiye avuye mu kabari, baramufata bamwambura imyenda banamutera ibyuma mu maso ku buryo amaso yombi yahumye, banamujombye ibyuma ku myanya myibarukiro (Ubugabo).

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Munyiginya buvuga ko abakekwaho gutera ibyuma uwo Musaza bafashwe bagashyikirizwa RIB.

    Niyomwungeri Richard, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyiginya mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa InyaRwanda.com, yavuze  ko abakekwa bafashwe n’inzego z’ibanze.

    Yagize ati “Ubuyobozi bumaze kumenya ayo makuru twahise dushakisha abo yavuze ko aribo babikoze twifashije irondo ry’umwuga, umwe twahise tumufata nyuma undi nawe yaje kuboneka, bombi twahise tubashyikiriza ubugenzacyaha.”

    Niyomwungeri arakomeza avuga ko abakekwaho gutera ibyuma uyu musaza  bari basanzwe barashyizwe ku rutonde rw’ibihazi, akanasaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bigize ibihazi.

    Ati”Bariya bombi bari barashyizwe ku rutonde rw’ibihazi. Abaturage turabasaba kujya batanga amakuru abantu b’ibihazi bakamenyekana, kuko iyo bavuzwe kubashakisha dufatanyije n’inzego z’umutekano biratworohera.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119070/abasore-bakekwaho-gutera-ibyuma-umusaza-bakamutaba-agihumeka-batawe-muri-yombi-119070.html

  • Abanyamakuru batunguye Bahavu Janet ku isabukuru ye y'amavuko ||Mu kiganiro live – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda Bahavu Janet uri mu bakunzwe muri filime zitandukanye arimo impanga serie ndetse niyo yahozemo citymaid.

    Bahavu Janet umaze kwigarurira imitima y'abatari bake muri sinema nyarwanda kubera ubuhanga bwe mu gukina aribyo bimushyira mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda.

    Mu kiganiro Sunday choice yaje gutungurwa n'abarimo Phil peter n'abagenzi ubwo yaraje gutanga ikiganiro akaza kwisanga atungujwe umutsima , dore ko yari ku munsi we w'amavuko.

    Bahavu yashimiye abanyamakuru bamuzirikanye ndetse akomeza ashimira benshi bamuzirakanye bakamuha impano zitandukanye n'ubutumwa mu mwifuriza ibyiza.

    Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-batunguye-bahavu-janet-ku-isabukuru-ye-yamavuko-mu-kiganiro-live/

  • Butera knowless yahishuye ikibazo umwana we aherutse kumubaza cyamubabaje (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Butera knowless umaze kwigarurira imitima y'abenshi kubera ubuhanga bwe agaragaza mu ndirimbo zitandukanye akunze gukora.

    Knowless uherutse kujya mu biruhuko hanze y'u Rwanda aho yagiriye ibihe byiza we n'umugabo we ndetse akaba atazibagirwa ibyo bihe bagize.

    Mu kiganiro yahishuye ikibazo imfura ye iherutse kumubaza ko umubyeyi ubyara knowless atajya aza kubasura mu rugo, bityo bituma yibaza byinshi aribwo yasubije umwana ko yagiye mu ijuru.

    Source : https://yegob.rw/butera-knowless-yahishuye-ikibazo-umwana-we-aherutse-kumubaze-cyamubabaje-video/

  • Nyamagabe: Impungege ku barenga 900 bashobora guta ishuri – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko batahita bavuga ko bavuye mu ishuri burundu kuko babyita batyo iyo umwaka ushize undi ugataha.

    Mu Kiganiro 'Sobanuza' cya Radio Salus, Umwariya yavuze ko abo bana biga nabi ku buryo bigaragaraga ko bataye ishuri.

    Ati 'Dusoje umwaka dufite abana bagera hejuru ya 900 bigaragara ko batari mu ishuri ariko ibyo dutangira kubirebera mu buryo abana basiba.'

    Yavuze ko imibare bafite ibereka ko mu bwitabire bwo kwiga abana bari ku kigero cya 99% biga neza, bisobanuye ko 1% risigaye ari abana bafite imyitwarire ibaganisha mu kuva mu ishuri.

    Yagaragaje ko mu bituma bava mu ishuri harimo abana bakuru bagiye biga nabi aho usanga nk'ufite imyaka 15 yiga mu wa kabiri w'amashuri abanza; amakimbirane mu miryango n'ibindi.

    Yavuze ko hari kurebwa uko abo biga bakuze bajyanywa mu mashuri y'imyuga bashaka cyangwa mu masomero y'abakuze.

    Ikindi yagaragaje gituma abana batiga ni uko baba barabyawe n'abangavu batewe inda imburagihe, bakabasigira ba nyirakuru bakajya gushakisha ubuzima mu mujyi.

    Hari n'abana babona imiryango yabo irimo ubukene kandi itabitayeho bagahitamo kujya gushakisha imirimo ibafasha kubona imibireho n'amafaranga.

    Uwamariya yavuze ko hari n'abana babona ibibazo biri mu miryango yabo bakayihunga bakajya kuba mu muhanda kandi bari basanzwe ari abanyeshuri.

    Ibyo bibazo nibyo bari guhangana nabyo kugira ngo abo bana basubizwe mu ishuri bige mu buryo birambye byabanje gukemurwa.

    Mu Karere ka Nyamagabe hagaragara amashuri abanza 86, ayisumbuye 60 n'ay'imyuga arindwi.

    Abanyeshuri biga nabi biganisha ku kuva mu ishuri biganje mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

    Mu Karere ka Nyamagabe hari impungege z’uko abarenga 900 bashobora guta ishuri

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-impungege-ku-barenga-900-bashobora-guta-ishuri

  • Ruhango: Amarushanwa mu mikino itandukanye yateguwe na RPF-Inkotanyi yasojwe, abahize abandi batwara ibihembo #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho horohejwe ingamba zo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 yari yaratumye ibikorwa bihuza abantu benshi bihagarara, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Ruhango babyukije bimwe mu bikorwa bifasha abaturage guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho mibi, banaboneraho gutegura amarushanwa mu mikino itandukanye, abahize abandi muri yo begukana ibihembo.

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe nyuma y'icyorezo cya COVID-19 mu murenge wa Ruhango, aho bwaherekejwe n'Amarushanwa yashojwe mu mpere z'iki cyumweru cya tariki ya 16 Nyakanga 2022, yitabiriwe n'abatarabigize umwuga batwara amagare.

    Isiganwa ry'aya magare, yahagurukiye kuri sitasiyo ya essansi ya Merez ugana i Kinazi aca kuri Gare azamuka aho bita kuri 40 akomeza agana i Muhanga, baca i Bunyogombe basoreza i Kibingo ku kibuga cya Gs Indangaburezi, aho ndetse habereye Amarushanwa y'imbyino ndetse no gukina umupira w'amaguru.

    Komiseri mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu ishami ry'imibereho myiza mu karere ka Ruhango, Nyiranshuti Jeanne D'Arc yemeza ko aya marushanwa yagaragayemo abanyempano bakwiye gukomeza gufashwa ndetse bikajyana no gutanga ubutumwa butandukanye no gutoza abakiri bato umuco wo kwigira no gufashanya.

    Uwahize abandi mu kunyonga igare yahembwe igare.

    Yagize ati' Aya marushanwa yaje akenewe kandi agaragaza ko abayakina bafite impano zitangaje zikwiye gukomeza gufashwa. Byanafashije umuryango wacu gukomeza kwesa imihigo y'ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame yemereye abaturage kandi twizeye ko ubutumwa twashakaga gutanga bwabagezeho, baba abakuru n'abato kugirango bakomeze kugira umuco mwiza wo kwishakamo ibisubizo by'ibibazo byacu dufite by'imibereho mibi ikwiye kuba myiza kurushaho'.

    Niyombabazi Eric watsinze abandi mu gutwara amagere agahembwa igare rya siporo yashimiye umuryango FPR-Inkotanyi wateguye aya marushanwa agahuza ab'ingeri zitandukanye bakagaragaza impano zabo. Ahamya ko ubutumwa bwatanzwe yizera ko bwageze kure. Asaba urubyiruko kwirinda ibyatuma rwishora mu bidafite umumaro.

    Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Ruhango, Munyaneza Jean Claude yabwiye intyoza ko bajya gutekereza gushyiraho iri rushanwa bashakaga gusabana n'abatuye uyu murenge ndetse no kubibutsa ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo bidakwiye kubabuza ibyishimo.

    Akomeza yemeza ko hanatanzwe ubutumwa bwo kurwanya imirire mibi n'Igwingira mu bana, kubakira abadafite amacumbi yo kubamo n'ubwiherero, Gutanga inka muri Gahunda ya Girinka, Kwegereza abaturage ibikorwa rusange, Gufasha abatishoboye no kubaka ibiro by'imidigudu n'ibindi.

    Yongeyeho ko ibi bikorwa bizahoraho kandi bikajya biba ngarukamwaka kugirango abanyamuryango bakomeze kwishimira ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yemereye abaturage bagenda begerezwa.

    Aya marushanwa aje akurikira bimwe mu bikorwa byari byarashyizwe mu mihigo byagiye bigerwaho birimo; Kubaka ibiro by'imidugudu 118 mu karere ka Ruhango ndetse no kubakira amacumbi abatayagira, hamwe no kubaha inka muri Gahunda ya Gira Inka.

    Dore uko Abarushije abandi bahembwe;

    Mu mupira w'amaguru: Abagore banganije 0-0 batera penality: Munini 4 -1 Gikoma.

    Mu mupira w'amaguru : Abagabo, Nyamagana 2-0 Bunyogombe

    Buri Kipe ya 1 yabonye 30,000 frw naho buri Ekipe ya 2 ibona 15000 frw

    Mu magare hahembwe 4:

    -1yahawe igare rya siporo

    -2 yahawe amafaranga ibihumbi 30,000 frw

    -3 yahawe amafaranga ibihumbi 15000 frw

    Hanitabiriye umukobwa 1 ariwe wahembwe nk'uwa Kane, akaba yashimiwe ndetse ahabwa amafaranga ibihumbi 10,000 frw

    Mu cyiciro cya II cy'Imbyino, hahembwe utugali twitwaye neza;

    1. Gikoma: 30,000 frw
    2. Musamo: 20000 frw
    3. Nyamagana: 15000frw

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ruhango-amarushanwa-mu-mikino-itandukanye-yateguwe-na-rpf-inkotanyi-yasojwe-abahize-abandi-batwara-ibihembo/

  • Rashford yahishuye ikipe yanga cyane hagati ya Liverpool kurusha Man City n'impamvu ibitera #rwanda #RwOT

    Marcus rashford yatangaje ko yanga Liverpool kurusha Manchester City kubera amateka no guhangana yagiranye na United.

    Uyu mukinnyi wa Manchester United, ufite imyaka 24, yasobanuye ko habaye guhangana “gukomeye” hagati y'amakipe yombi kubera imyaka yamaze arwanira ibikombe.

    Rashford abona City nk'abana bashya bari kwigaragaza kandi yatangaje ko nta mpamvu yatuma United idakunda abaturanyi babo.

    Ahubwo, uyu mukinnyi w'Ubwongereza yasobanuye ko ayo makipe yombi abanye neza muri Manchester.

    Abajijwe ikipe yanga,Rashford yagize ati “Yego, Liverpool. Sinkunda Liverpool.Liverpool ifite amateka,birakaze cyane.

    “Ariko hamwe na City, biba bisa nk'aho utabakunda, ariko nta mpamvu nini ufite yo kutabakunda.

    Urakura ugasanga ni impande ebyiri za Manchester.Imwe yambara ubururu bwerurutse;indi yambara umutuku.”

    Rashford yavuze kandi kuri Liverpool abajijwe ikibuga adakunda gusura.

    Uyu rutahizamu wagarutse mu bihe byiza ndetse agatsinda igitego Melbourne Victory kuri iki cyumweru, yatsinze ibitego bine ikipe ya The Reds ariko ntarabona igitego kuri Anfield.

    Rashford yongeyeho ati: “Liverpool ifite byombi. Abafana bayo barashobora kugukura mu mukino.Ubaretse, bashobora kukwambura umukino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rashford-yahishuye-ikipe-yanga-cyane-hagati-ya-liverpool-kurusha-man-city-n

  • Ubugereki: Indege itwara imizigo yahiye moteri yisekura ku butaka iri gushya #rwanda #RwOT

    Indege itwara imizigo yakoreye impanuka hafi y'umujyi wa Kavala mu majyaruguru y'Ubugereki, nkuko abategetsi baho babivuga.

    Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov-12 ya kompanyi ikorera muri Ukraine, yari irimo iva muri Serbia yerekeza muri Jordan ubwo yakoraga impanuka ku wa gatandatu.

    Umubare w'abantu bari bayirimo ntiwahise umenyekana cyangwa ngo hahite hamenyekana niba hari abarokotse.

    Igitangazamakuru ERT cya leta y'Ubugereki cyatangaje ko iyo ndege yari itwaye imizigo ipima toni 12, kivuga ko iyo mizigo ishobora kuba yari iteje ibyago.

    Amakuru avuga ko umupilote wayo yasabye kugwa byihutirwa ku kibuga cy'indege cya Kavala kubera ikibazo cya moteri ariko ntiyashobora kugera mu nzira yo kuri icyo kibuga cy'indege.

    Hari amakuru amwe avuga ko abantu umunani bashobora kuba bari bari muri iyo ndege.

    Amashusho yagiye ahagaragara asa nk'ayerekana indege yari yamaze gushya ubwo yamanukaga, igakurikirwa n'ikintu giturika cyane ubwo yari igeze hasi.

    Giorgos Archontopoulos utuye aho byabereye yabwiye igitangazamakuru ERT ati: “Saa yine n'iminota 45 z'ijoro (22:45) natunguwe n'urusaku rwa moteri y'indege.

    “Nagiye hanze kureba mbona moteri irimo gushya”.

    Ababibonye na bo bumvise ibiturika, nkuko byatangajwe n'ibitangazamakuru byinshi.

    Abategetsi baho bavuze ko moteri zirindwi zizimya umuriro zoherejwe aho hantu, ariko ko zitashoboye kwegera aho byabereye kuko hakiri ibintu bikomeje guturika.

    Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y'umwe mu bagize itsinda ryo kuzimya inkongi y'umuriro agira ati: “Turimo gufata umuzigo nk'ikintu giteje ibyago”.

    Itsinda ryihariye ry'Ubugereki ryo guhangana n'ibiza na ryo ririmo gukora iperereza aho byabereye, nkuko Reuters yabitangaje.

    Kugeza ubu nta kintu ibihugu bya Ukraine, Serbia cyangwa Jordan byari byatangaza ku mugaragaro.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubugereki-indege-itwara-imizigo-yahiye-moteri-yisekura-ku-butaka-iri-gushya

  • MU MAFOTO 100: Ibyihariye kuri Umutesi Lea wa… – #rwanda #RwOT

    Ku Batazi Peter ni umusore muremure witonda ndetse uvuga macye, ku buryo bitatunguye benshi kuba yambitse Lea Impeta cyane cyane bitewe n'uko babazi n'imyaka bamaranye bakundana, bakaba baranacanye muri byinshi.

    Mu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 ubera kuri Onomo Hotel mu Kiyovu, niho Peter yatereye ivi asaba Lea ko yakwemera akamubera umugore nyamara Lea we yaje azi ko aje mu isabukuru y'amavuko ya Peter.

    Lea akigera ahabereye ibirori yasanze Peter ahagaze ategereje, ndetse ubona ko afashe impeta mu biganza byombi inyuma ye handitse amagambo agira ati 'Wanshyingirwa'', Umutesi Lea atazuyaje yahise yemera kwambara impeta ndetse ubona ko anyuzwe nayo.

    Lea na Peter nyuma yo kwemeranya kubana

    Nasasira Peter yateye ivi ari kumwe n'inshuti ze za hafi. Ku ruhande rwa Umutesi nawe ni ko byari bimeze, kuko yari aherekejwe n'inshuti ze.

    Uyu mukobwa asanzwe abarizwa muri kompanyi ya Kigali Protocal, ndetse ni umwe mu batangiranye nayo akaba ari n'umwe mu bayobozi muri iyi kompanyi.

    Yavuzwe cyane muri Miss Rwanda 2021 ubwo umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzania yashyiraga ifoto ye kuri Instagram, agasaba abamukurikira gushyigikira Umutesi Lea. Uyu mukobwa yiyamamarije mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Lea na Peter bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

    Yigeze kubwira InyaRwanda ko Ali Kiba yamushyigikiye kubera ko ari inshuti y'umuryango.

    Lea yambitswe impeta nyuma y'iminsi micye yari ishize asoje amasomo ye muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga (UTB), mu Ishami ry'Ubukerarugendo.

    Ubwo yasozaga amasomo ye muri Kaminuza, yabwiye InyaRwanda ko ari ibyishimo bikomeye kuri we nyuma y'imyaka itatu yari ishize ari ku ntebe y'ishuri.

    Basomanye nyuma yo kubiha umugisha

    Uyu mukobwa yavuze ko yize mu bihe bigoye ahanini bitewe na Covid-19. Ati 'Kuba narasoje amashuri narishimye cyane, cyane ko kuri twe byari bigoye kubeza izi mbogamizi za Covid-19, hazamo n'utundi tubazo dutandukanye ariko ndabishimira Imana.'

    Abavandimwe n’inshuti bari bahari

    Opa n’umuryango we bashyigikiye Lea cyane

    Abantu bose bamwenyuraga cyane

    Miss Gaju ni umwe mu bitabiriye

    Ubwo Lea yambikwaga impeta

    AMAFOTO: Moment Studio

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119060/mu-mafoto-100-ibyihariye-kuri-umutesi-lea-waje-aziko-aje-mu-isabukuru-yumusore-bakundana-a-119060.html

  • Ibintu 3 byoroshye byubaka urukundo rw’abasha… – #rwanda #RwOT

    Hari ubwo waba wibeshyera ko urukundo rwawe hari intera ikomeye rumaze kugeraho, kandi nyamara utajya na rimwe wuzuza inshingano ugomba gukora kugira ngo iyo ntambwe wifuza igerweho.

    Ibi ni ibintu byoroshye kubikora nyamara bikagira umusaruro w'indashyikirwa, mu myubakire y'abashakanye no gukomeza urukundo:

    1. Kumusoma buri uko umusezeye na buri uko umusuhuje

    Iki ni igikorwa kigaragarira amaso uba ukoze ariko nyamara ntabwo biba birangiriye aho kuko byirukanyira mu byiyumviro byanyu, bigatuma muhora muzirikana urwabahuje mukibera umugore n'umugabo. Gusoma umugore wawe bigire umuco maze urebe ngo murarwubaka rugashinga imizi.

    2. Kumuhamagara, kwandika SMS byibura rimwe ku munsi

    Ibi mushobora kubikora mubazanya uko mumerewe aho muri hatandukanye, n'ubwo muba mubizi neza ko murahurira mu rugo. Mushobora kandi no kuganira kuri gahunda mwapanze za nimugoroba.

    3. Kugirana nibura ikiganiro cy'iminota 5 muri kumwe

    Iki gikorwa cy'ingenzi mushobora kukigirana mugitondo mubyutse, cyangwa se mukabikora nijoro mugiye kuryama. N'ubwo biba bitoroshye kubafite nk'abana bato, burya mugomba gukora uko mushoboye kose mukabonerana umwanya wo kuganira televiziyo na telefoni mukaba mubyegeje hirya.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119067/ibintu-3-byoroshye-byubaka-urukundo-rwabashakanye-119067.html